Category: Uncategorized
-
Abahanzikazi nyarwanda bafite ubwiza burangaza benshi bashaka kwamamara bitwaje intwaro y’umuziki – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Bri wese winjira mu muziki aba afite intego y’uko umuziki akora ugera kuri benshi ari nabyo bimuviramo kwamamara. Uko iminsi yagiye ishira abakunzi b'umuziki bamenye ko bishoboka ko umuhanzi yakwamamara kandi adafite impano yo kuririmba, ahubwo akamamara kubera uburanga bwe. Ese birashoboka mu 2021?. -
Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo yahimbiye Karidinali Antoine Kambanda-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Intambwe y'Intore Ruhamyantego' yakoreye Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda. -
Icyo umutoza Adil avuga ku kuba ari icyo gihe cyo kwicaza Rwabugiri hagahabwa umwanya Heritier #rwanda #RwOT
Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi avuga ko iyi kipe nta munyezamu ifite ubanzamo bityo ko niba Ahishakiye Heritier yaritwaye neza agomba gukomereza aho akagumana umwanya we.
Umunyezamu Rwabugiri Umar wari usanzwe abanza mu izamu ry’iyi kipe, yagiye ashidikanywaho ku bushobozi bwe kugeza aho iyi kipe ivuyemo mu mikino nyafurika ya Champions League basezerewe na Gor Mahia, akagenda ashinjwa amakosa amwe namwe yatumye basezererwa nk’igitego bamutsindiye i Kigali n’andi makosa yakoreye muri Kenya.
Nyuma yo gusezererwa, APR FC umukino wa mbere yakinnye ni uwo yakinnye na Kiyovu Sports muri shampiyona ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nk’ikimenyetso cy’uko atishimiye imyitwarire ye, umutoza Adil mu izamu yabanjemo Ahishakiye Heritier, Rwabugiri ajya ku ntebe.
Uyu munyezamu ukiri muto, akaba yaritwaye neza kuri uyu mukino ndetse agenda akuramo imipira yakabaye yaravuyemo ibitego.
Adil yatangaje ko uyu musore akwiye gukomeza kwitwara neza kugira ngo agumane umwanya ubanzamo kuko nta munyezamu wa mbere iyi kipe ifite.
Ati“Imyitwarire ye irashingira ku cyizere yahawe n’umuryango mugari wa APR FC, nk’uko mwabibonye uyu munsi nta mukinnyi ubanzamo muri APR buri mukino ufite abantu bawo, uyu munsi mwabonye ko Herithier yagize umukino mwiza agomba gukomeza gutya. Nta munyezamu ubanzamo dufite, (Heritier) agomba gukomereza aho ibyiza yakoze.'
Ahishakiye Heritier yinjiye muri APR FC nkuru mu mwaka ushize wa 2019 avuye muri Marines. Akaba yarakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC nyuma ajyanwa mu Intare FC.
Ahishakiye Heritier yitwaye neza ku mukino wa Kiyovu Sports
Adil yahamije ko nta munyezamu wa mbere APR FC ifite
Rwabugiri Umar gusubira mu izamu rya APR FC birasaba imbaraga nyinshi -
Amagambo aryohereye umunyamakuru Gerard Mbabazi yabwiye umukunzi we #rwanda #RwOT
Mbabazi asanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), mu bitabiro birimo 'Zoom In’ n’ibindi bitandukanye yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto imugaragaza ari kumwe n’umukobwa yahise anatangaza ko ari umukunzi we.
Ubutumwa yashyize ku mbuga zirimo Facebook na Instagram buherekejwe n’iyo foto bwavugaga ko uwo mukobwa witwa Uwase ariwe bafatanyije urugendo rw’urukundo.
Ati 'Niba dukundana, Imana iba muri twe kandi urukundo rwayo rwuzuye muri twe….Uwase nanjye.'
Mbabazi ni umwe mu banyamakuru babimazemo igihe gusa ni ubwa mbere ashyize ku mugaragaro ibijyanye n’urukundo rwe.
Gusa yari aherutse gusangiza abamukurikira ifoto ari kumwe n’umwana w’umuhugu , bamwe bakeka ko yaba ari uwe yabyaye n’ubwo atigeze agira byinshi atangaza kuri uwo mwana.
Uyu musore amaze imyaka igera muri 12 ari mu mwuga w’itangazamakuru, yakoreye RC Huye, Radio Salus, KT Radio na RBA akorera kugeza ubu ndetse yanakoze kandi mu itangazamakuru ryandika.
Gerard Mbabazi yashimangiye ko Uwase ariwe bafatanyije urugendo rw’urukundo
Gerard Mbabazi yari aherutse gushyira ku mbuga ze ifoto yibajijweho byinshi -
Gauchi yakoreye abanyarwanda indirimbo ibafasha kwishimira ko basoje umwaka #rwanda #RwOT
Iyi ndirimbo yise 'Nezerwa’ yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
'Nezerwa’ ni imwe mu ndirimbo za Gauchi zibyinitse, agaragara mu isura nshya, aririmba abwira abantu gushimira Imana ko ikibatije ubuzima, kuko hari abandi bifuza gusoza umwaka wa 2020 batabibonye.
Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko iyi ndirimbo icyo yayikoreye ari ugufasha abantu kwishimira uko Imana ikibatije ubuzima bakaba basoje umwaka bagiye kwinjira mu wundi.
Ati 'Nezerwa ni indirimbo ifasha abantu kurangiza umwaka no kubinjiza mu mwaka mushya. Umwaka utaha rero uko byagenda kose nkaba ngomba gusohora Album yanjye ya mbere, izaba igizwe n’indirimbo z’amashusho gusa.'Reba hano indirimbo 'Nezerwa’
Iyi ndirimbo avuga ko ari iya cyenda mu zizaba zigize album ari gutunganya yise 'Collabo’ gusa ikaba izaba ari inyongezo kuko izindi zose ari izo yahuriyemo n’abandi bahanzi.
Indirimbo 'Nezerwa’ ya Gauchi yakozwe mu buryo bw’amajwi Evydecks afatanyije na Fazzo n’aho amashusho (Video) yakozwe na AB-Godwin.
Gauchi yaherukaga gusohora indirimbo yise 'Ikaze’, Ceza’, 'Ndagarutse’ n’izindi zizaba ziri kuri iyi album izarangira mu mwaka utaha wa 2021.
Reba hano indirimbo 'Nezerwa’
-
CECAFA U17: Amavubi yatangiye atsindwa na Tanzania (Amafoto) #rwanda #RwOT
Amavubi U-17 yatangiye irushanwa rya CECAFA itsindwa na Tanzania ibitego 3-1.
Kuva ku munsi w’ejo mu Rwanda harimo kubera irushanwa rya CECAFA U-17 rizanatanga itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 cy’abatarengeje imyaka 17.
Irushwanwa ryatangiye ejo hakinwa umukino wo mu itsinda A, Ethiopia inganya na Kenya 2-2.
Uyu munsi habaye umukino wo mu itsinda B ririmo u Rwanda, Tanzania na Djibouti. Kuri Stade Umuganda i Rubavu ari n’aho irushanwa ryose ririmo kubera u Rwanda rwatsinzwe na Tanzania 3-1.
Tanzania yafunguye amazamu ku munota wa 10, ku gitego cyatsinzwe na Kassimu Ibrahim Yahaya ndetse ihita ibona igitego cya kabiri ku munota wa 14 gitsinzwe na Omar Abass Mvungi.
Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota wa 17 ibona igitego cya mbere kuri penaliti yinjijwe na Irahamye Eric. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.
Mu gice cya kabiri Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura ikindi gitego ariko biranga maze Tanzania yabonye uburyo butandukanye ku bakinnyi barimo Ladali Juma, yagowe n’umunyezamu Yvan Ruhamyankiko wakuyemo imipira myinshi, yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 60, gitsinzwe Omar Abass Mvunge.
Ku munota wa 82, u Rwanda rwahawe penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Salim Saleh nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Tanzania akinjira mu rubuga rw’amahina, itewe na Irahamye Eric, umupira ukubita igiti cy’izamu mu gihe wasubijwe mu izamu na Mbonyamahoro, urenzwa n’umunyezamu Abdallah Hamisi Hassan.
Amavubi akaba azongera gukina ku wa Gatatu ruhura na Djibouti ari na wo warwo wa nyuma ni mu gihe mu itsinda A Uganda izakina na Kenya.
Imikino y’amatsinda izasozwa ku wa Gatanu hakinwa imikino ibiri, aho Djibouti izakina na Tanzania guhera saa sita mu gihe Uganda izakina na Ethiopia saa cyenda.
Ba kapiteni mbere y’umukino
Eric Irahamye watsinze igitego rukumbi cy’Amavubi
Eric Irahamye rutahizamu w’u Rwanda ashaka uburyo acika ubwugarizi bwa Tanzania
Salim Saleh umwe mu bakinnyi bagoye Tanzania cyane
Ikosa ryakorewe Salim Saleh ryavuyemo penaliti yavuyemo igitego cy’u Rwanda
Rushami Ishimwe Alvin yambura umupira Omar Mvungi
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cecafa-u17-amavubi-yatangiye-atsindwa-na-tanzania-amafoto
-
U Rwanda mu nzira zo kwakira NBA All-Star #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Mugwiza Désiré watorewe kuyobora FERWABA avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kwakira uyu mukino
Nk’uko yabitangarije Kigali Today mbere y’amatora, Mugwiza Désiré yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira uyu mukino.
Yagize ati “Muri Manda y’imyaka ine tuzakora byinshi. Kimwe muri byo ni umukino w’abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri NBA n’abandi bose beza basigaye (NBA All-Star Game) , twatangiye ibiganiro byo gutegura uyu mukino kandi dufite icyizere.”
Mugwiza Désiré yakomeje avuga ko visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo, Mugwaneza Pascale, mu rugendo yagiriye muri Amerika yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa NBA kandi igitekerezo cyakiriwe neza.
Amatora yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 mu mujyi wa Kigali yasize Mugwiza Désiré yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) muri manda ye ya Gatatu.
Uko amatora yagenze
Perezida: Mugwiza Désiré yatowe n’amajwi 100% amajwi 24/24
Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo: Mugwaneza Pascale: yagize amajwi 20 kuri 24
Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa: Nyirishema Richard yatowe n’amajwi 23 kuri 24 y’abatora
Umubitsi: Muhongerwa Alice yatowe n’amajwi 23 kuri 24
Komisiyo y’amategeko: Munana Aimé yatowe n’amajwi 24 kuri 24
Umujyanama mu bya tekinike: Habimana Mugwaneza Claudette yatowe n’amajwi 18 kuri 24
Umukino uhuza abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri NBA ukunda kwakirwa na Afurika y’Epfo ariko u Rwanda na rwo rukaba rwifuza kwakira iyi mikino.

source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/u-rwanda-mu-nzira-zo-kwakira-nba-all-star
-
-
Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri ishobora gufatirwamo ingamba nshya za #COVID19 #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, nibwo habaye iyi nama yabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Ku rukuta rwa Twitter rwa Village Urugwiro hatangarijwe ko iyi nama yabaye ariko ntihavugwa ibiri ku murongo w’ibyigwa n’ubwo bizwi ko imiterere ya COVID19 iri mu bihangayikishije igihugu.
Mu bindi byitezwe kuganirwaho muri iyi nama ni Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagombaga guterana ku wa 16 Ukuboza, ariko ikaba yasubitswe ku mpamvu z’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku wa 13 Ukuboza 2020 kigaruka ku ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize, hagaragaye ubwandu ku kigero giteye inkeke.
yavuze ko nk’umubare w’ubwandu ku wa Gatandatu wageze ku bantu 100, ku Cyumweru nabwo ukaba 131, umubare waherukaga muri Kanama ndetse impfu zikiyongera aho abantu batanu bapfuye mu cyumweru kimwe.
Dr Ngamije yavuze ko abantu barenze ku mabwiriza, bajya mu busabane, guhana intera biribagirana aho nka restaurant zahindutse utubari ku buryo abantu bicara badahanye intera n’ibindi.
Ati 'Badohoka ku mabwiriza, nko muri restaurant ugasanga zahindutse utubari, no muri hoteli ugasanga bicaye badahanye intera, kandi bakahamara amasaha menshi.'
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko mu mezi icyenda ashize iki cyorezo kigeze mu Rwanda, nta gihe na kimwe cyigeze kibaho ngo usange abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bimeze muri iki gihe.
Kuva muri Werurwe ubwo umuntu wa mbere yasanganwaga Coronavirus mu Rwanda, abantu 6659 bamaze kwandura mu gihe 56 bo bapfuye.
Inama y’Abaminisitiri ishobora gufatirwamo ingamba zikarishye
Perezida Kagame niwe uyoboye Inama y’Abaminisitiri 
-
Court bailiffs urged on thwarting backlog #rwanda #RwOT
Busingye made the request yesterday during discussions with the second cohort of court bailiffs tasked to finalize court cases won by the Government and seek measures to recover unsettled debts.
The second cohort of 37 court bailiffs has been assigned to finalize 280 court cases involving Rwf3, 010, 711, 593 to be recovered. They are taking over from the first batch comprised of 33 bailiffs who were tasked to handle 120 court cases but finalized only 44 cases recovering Rwf 238, 580, 499.
Busingye explained that 80 cases have not been handled due to failure to find information and backlogging issues.
He revealed that more efforts have been earmarked to establish a revised system that will help bailiffsaccess information.
'We have compiled information on people owing Government. We have partnered with Rwanda Land Management and Use Authority, RSSB, National ID Agency and Rwanda Revenue Authority to access information. This will be the foundation for court bailiffs to carry out their activities smoothly. Besides, we have delegated a permanent debt recovery team from the ministry,' he said.
'We want court bailiffs to help us in the process of recovering all debts owed to the Government from won court cases,' he said.
Musoni Goldflie, one of the court bailiffs explained that their job will be easier given that an information pool has been established.
'We would find it difficult to get deeper information for people owing debts to the Government. I am optimistic that we shall recover the debts so long as the problem has been fixed,' he said.
As of today, the Government is owed compensation from 2,416 people that lost court cases.
Only 1,958 of them can be traced.
IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/court-bailiffs-urged-on-thwarting-backlog
-
Nyamasheke man commits suicide after wrangles with wife #rwanda #RwOT
'He had clashes with his wife related to money received from 'Ikimina’ yesterday evening in a local market. Following the wrangles, the woman took children and went to spend the night in neighboring Remera village,' said a neighboring resident.
It is said that the village leader escorted the woman back home to reconcile the family and found the house closed. They broke the padlock and found the man hanging dead.
'The woman sought support from village leader to reconcile them. Upon arrival, the house was closed and no one opened despite repeated knocks. They broke the padlock to get in and found the man hanging,' the executive secretary of Gako cell, Nzigiyimana Azalias has told IGIHE.
The man was not legally married with the wife. It is said that they would often get in heated arguments as the wife suspected husband to abuse cannabis.
IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/nyamasheke-man-commits-suicide-after-wrangles-with-wife
