Category: Uncategorized

  • Hakenewe miliyari 2.5 zo kwishyura ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho iri mu mishinga yo kuvugururwa no kwagurwa
    Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho iri mu mishinga yo kuvugururwa no kwagurwa

    Yanabigaragaje mu rwandiko yanditse tariki 28 Ugushyingo 2020, abwira abakirisitu n’abandi bantu bakunda Kibeho, kimwe n’abandi bose bafite umutima mwiza, ko hakenewe miliyari ebyiri na miliyoni 531 n’ibihumbi 200 n’amafaraga 731 y’u Rwanda, yo kwishyura abafite ibikorwa ahazagurirwa ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

    Barateganya ko iyi ngoro izagurirwa ahagana ku gasozi ka Mpunge ahubatse Radiyo Mariya, ikazagera ku nzu z’ubucuruzi ziri iruhande rwa Radio Mariya, kumanuka kugera kuri Sacco ya Kibeho no hafi y’isoko na gare.

    Izaba iri ku buso bwa hegitari zibarirwa muri 20, kandi ubu ngubu iri kuri hegitari eshanu gusa.

    Aho hose hazashyirwa inyubako zinyuranye harimo iya Bazilika nyirizina izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye, n’abandi ibihumbi 100 mu kibuga.

    Hazubakwa kandi inzu y’imikino (amphithéatre), inzu y’ubumwe n’ubwiyunge, inzu ndangamateka y’amabonekerwa ya Kibeho, ahagurishirizwa ibitabo n’ibindi bikorwa by’ubuyoboke, amacumbi, ahabera inama (salle) kimwe na kiliziya zizajya zisengerwamo n’abatavuga Ikinyarwanda.

    Musenyeri Célestin ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo abavuga izindi ndimi nk’Igifaransa, Igiswayile n’Icyongereza ndetse n’Ikidage na bo bazajye babasha kumva misa igihe cyo gukora urugendo nyobokamana rwihariye.”

    Musenyeri Hakizimana anavuga ko bifuje ko ahakorera Polisi na RIB i Kibeho, kimwe n’ahakorera urukiko rw’ibanze rwa Kibeho umuntu yavuga ko ubu haherereye mu marembo y’ingoro ya Bikira Mariya, na ho bahagurira iyi ngoro, ariko ko kugeza ubu batarabyemererwa n’ubwo banditse amabaruwa abisaba.

    Ibi kandi ngo bigamije kugira ngo kariya gace kose bateganya kwaguriramo ingoro ya Bikira Mariya kazabe agace gatuje, k’isengesho, kativanzemo ibindi byarangaza abaje gusenga nk’utubari cyangwa utubyiniro.

    Ku kibazo cyo kumenya niba bizaborohera kubona ziriya miliyari ebyiri n’igice zikenewe kugira ngo hishyurwe abafite ibikorwa ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya, Musenyeri Célestin Hakizimana avuga ko ariya mafaranga azaboneka bitagoranye kuko ari makeya, agereranyije n’umubare w’abakirisitu bafite.

    Ati “Ariya ntabwo ari menshi. None se dufite abakirisitu bangahe? Hari inzu Abalejiyo bubatse i Kigali, nta nguzanyo basabye, batanze igiceri cy’icumi gusa, kandi barayujuje. Natwe abakunda Bikira Mariya ni benshi. Nk’umuntu atanze 1000, amafaranga yahita aboneka uwo mwanya. Ahubwo twanayarenza.”

    Kuri we ngo ikizagorana ni ukubona amafaranga yo kubaka kandi na yo ngo hari abatangiye kuyegeranya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Icyakora ngo ayo kwimura abantu namara kuboneka, bazatangira kuyashakisha hirya no hino ku isi.

    Inyubako ziteganywa zizatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda. Igishushanyo mbonera ubu kiri gukorwa, ku buryo hari icyizere ko mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kizaba kirangiye.

    Hagati aho inkunga zo kubaka zikomeje kwegeranywa, kandi ngo nizimara kuboneka ku rugero rwa 70%, ibikorwa byo kubaka bizahita bitangira.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hakenewe-miliyari-2-5-zo-kwishyura-ahazagurirwa-ingoro-ya-bikira-mariya-i-kibeho

  • Akarere ka Nyagatare kiteguye gutanga hegitari 15 z’ubutaka buzubakwaho uruganda rukora amata y’ifu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amata y
    Amata y’ifu

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Stephen, asobanura ko uruganda rw’Inyange rusanzwe rukora ibikomoka ku mata, rwandikiye Akarere ka Nyagatare, rusaba ubutaka bungana na hegitari 15 bwo kubakaho uruganda rutunganya amata y’ifu.

    Akarere kavuga ko nubwo hari ibindi bibanza kwigwaho, ariko ubwo butaka ngo buzaboneka kuko n’ubundi buri mwaka w’ingengo y’imari Akarere gateganya amafaranga agenewe igikorwa cyo kwimura abaturage, kugira ngo bongere ubuso bw’icyanya cyagenewe inganda.

    Kugeza ubu ngo hamaze kuboneka hegitari zigera kuri 25, ariko hari n’izindi nganda zimaze guhabwa ubutaka zikoreraho harimo urutungunya ifu y’ibigori n’urundi rutunganya ibisigazwa by’umuceri uhingwa muri ako Karere, bigakorwamo ibikorwa byo kubakisha. Hari kandi n’izindi nganda ziba zarasabye aho gukorera, zitarahahabwa, ariko ngo kuko ubutaka bw’icyanya cy’inganda bugenda bwongerwa,bazahabona abifuza kuhakorera.

    Urwo ruganda ngo ruzaba rufite akamaro gakomeye ku baturage b’Akarere ka Nyagatare cyane cyane aborozi, kuko n’ubundi Uruganda rw’Inyange ni rwo rwaguraga amata yabo, kuba habonetse urwo rukora amata y’ifu, ngo ni iterambere ryabo rizaba ryiyongereye.

    Rurangwa avuga ko nubwo Akerere ari ko gatanga ubwo butaka bwubakwaho inganda, ariko ngo kabikora ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), kuko hari ibibanza kurebwaho, harimo nko kureba niba uruganda rukora ibintu runaka rwakwegerana n’urukora ibindi runaka. Urugero niba haje uruganda rukora amata, hari n’urukora amakaro cyangwa ibindi, hakabaho kureba niba zakwegerana cyangwa se niba bidashoboka kuko byabangamirana.

    Uwo muyobozi avuga ko nubwo Akarere gakeneye urwo ruganda ngo ruze gukorera muri icyo cyanya cyahariwe inganda, ndetse kakaba kiteguye kuruha hegitari 15 z’ubutaka bwo gukoreraho rwasabye, ariko ngo hari ibyo urwo ruganda na rwo ruzasabwa kubahiriza. Amatariki uruganda ruzatangiriraho kubakwa ntaramenyakana, kuko n’umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemeza itangira ry’urwo ruganda wasohotse tariki 14 Ukuboza 2020, hakaba rero ngo hakiri ibigomba kubanza kunozwa.

    Ibyo kuba hari uruganda rukora amata y’ifu ruteganywa kubakwa mu Karere ka Nyagatare byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, ku itariki 25 Ugushyingo 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare, hagaragazwa imihigo ako Karere kagomba kuzakora ndetse kanayisinyana n’Imirenge.

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukorerwamo ubworozi cyane ku buryo ubu uruganda Inyange rwakira litiro zisaga ibihumbi 80 ku munsi. Imibare itangwa n’ihuriro ry’aborozi igaragaza ko mu mwaka wa 2019 habonetse litiro miliyoni hafi 16.

    Nyamara aho uyu mwaka ugeze ubu hamaze kuboneka amata arenga litiro miliyoni 20. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, icyo gihe yababwiye ko Leta y’u Rwanda yatangiye ibiganiro n’uruganda Inyange rusanzwe rutunganya ibikomoka ku mata ku buryo mu Karere ka Nyagatare hakubakwa uruganda rukora amata y’ifu.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi aherutse kugirana inama n’aborozi b’i Nyagatare abasaba kuzamura umukamo kuko hari ibiganiro bigamije kuhubaka uruganda rw’amata y’ifu

    Icyo gihe kandi, Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi korora inka za kijyambere kugira ngo bazabashe guhaza urwo ruganda.

    Yagize ati “Hari ibiganiro biri hagati ya Leta y’u Rwanda n’uruganda Inyange byo kubaka uruganda rukora amata y’ifu, birasaba ko mukora cyane mukongera umukamo kugira ngo uruganda rutazabura amata.”

    Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga, icyo gihe yavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho ko urwo ruganda rwazabura amata, kuko buri mwaka ngo umukamo ugenda wiyongera.

    Yavuze ko aborozi benshi batangiye gutera ubwatsi bw’amatungo ku buryo n’impeshyi itakigira ingaruka ku mukamo.Yongeraho ko uyu mwaka biteguye kubona litiro z’amata zigera kuri miliyoni 24, hatabariwemo amata anyura ku ruhande akagurishwa mu maresitora. Uruganda ngo niruza bazaruhaza kuko igikomeye ari ukubona isoko.

    Agira ati “Amata azaboneka abantu bateye ubwatsi kandi buri mwaka umukamo uriyongera, mu myaka itatu ishize, twari kuri litiro miliyoni 10 ubu uyu mwaka turatenganya litiro miliyoni 24, hatabariwemo aca ku ruhande. Isoko ribonetse amata ntiyabura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, we muri iyo nama yavuze ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruzafasha aborozi ariko by’umwihariko abaturage, kuko bazabona akazi ndetse bikanateza imbere umujyi wa Nyagatare.

    Ati “Ni igisubizo mu buryo bwinshi, aborozi bazabona isoko ry’umukamo wabo, abaturage bazabona akazi ariko by’umwihariko n’umujyi wacu uzatera imbere”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/akarere-ka-nyagatare-kiteguye-gutanga-hegitari-15-z-ubutaka-buzubakwaho-uruganda-rukora-amata-y-ifu

  • Nyagatare: Umuturage yatawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri , kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, yataye muri yombi uwitwa Muhirwanake Lazare w'imyaka 34 arimo kugerageza guha  umupolisi ruswa ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 400.

    Polisi y' u Rwanda ikorera muri ako karere ivuga ko yayamwoherereje tariki ya 20 Ukuboza akoresheje telefoni ngendanwa kugira ngo amuhe imifuka ye igera muri 6 yarimo inkweto za caguwa za magendu  zari ziturutse mu gihugu cya Uganda, zafashwe n'inzego z'umutekano zikorera mu Murenge wa Musheri.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko mu ijoro rya tariki ya 20 Ukuboza mu masaha ya saa sita z'ijoro abashinzwe umutekano, ubwo bari bageze mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri,  bari mu kazi ko gucunga umutekano, haje abantu bagera kuri 3 bikoreye imifuka 6 y'inkweto za magendu barabikanga bahita biruka.

    Yagize ati 'Abo bantu bari bikoreye izo nkweto za caguwa bahise bazikubita hasi bariruka. Abashinzwe umutekano bahise bahamagara Polisi ikorera mu murenge wa Musheri, iraza itwara izo nkweto kuri sitasiyo ya Polisi.'

    CIP Twizeyimana avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza mu masaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba aribwo Muhirwanake Lazare yahamagaye umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Musheri amusaba ko yamuha inkweto ze zafashwe ngo maze amuhe ka Fanta.

    Yagize ati 'Uwo mupolisi yamubajije aho aherereye amubwira ko ari i Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi ari naho acururiza inkweto za caguwa. Yamusabye kuza bakabiganiraho neza mu rwego rwo kugira ngo amubaze neza uburyo yinjiza izo nkweto za caguwa mu buryo bwa magendu, undi ahageze amusaba ko yazimuha akamwoherereza ibihumbi 400 bya ruswa kuri telefoni ye, niko guhita bamufata amaze kuyohereza.'

    Bikekwa ko Muhirwanake atari ubwa mbere yinjije izi nkweto za caguwa mu buryo bwa magendu mu gihugu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba yibukije abacyishora mu bucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubireka burundu kuko bitajya bihira ababikora, ko iherezo ryabyo ari ukubagusha mu gihombo, gukena, gucibwa amande no gufungwa. 

    Yashimiye uyu mupolisi wakoze kinyamwuga akanga ruswa kuko azi ububi bwayo uburyo imunga ubukungu bw'Igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo, na serivisi ntitangwe uko bikwiye. Yaboneyeho gukangurira buri wese kudahishira uwaka, uwakira cyangwa utanga ruswa, n'undi wese ukora ibyaha.

    Muhirwanake yahise ashyikirizwa urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Musheri ngo akorweho iperereza.
    Src: RNP

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/23/nyagatare-umuturage-yatawe-muri-yombi-agerageza-guha-umupolisi-ruswa/

  • Ambasaderi Karabaranga yashyikirije Perezida wa Senegal impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yamugejejeho indamukanyo ya mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yifuriza abagize Guverinoma ya Senegal n’abaturage bose ishya n’ihirwe.

    Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yashimangiye ko mu gihe azaba ahagarariye u Rwanda azarushaho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi, gukomeza ubutwerane, gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ukagera ku rwego rwisumbuye.

    Perezida Macky Sall yamwijeje inkunga ya Guverinoma ya Senegal mu kuzuza inshingano ze anamusaba kugeza kuri Mugenzi we Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda indamukanyo ye kandi ko Igihugu cye kizakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi.

    Perezida Macky Sall yanamugaragarije ko ashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bugamije impinduka z’u Rwanda na Afurika muri rusange, ashimangira ko u Rwanda ari intangarugero ku Mugabane wa Afurika mu bintu bitandukanye kandi akaba yishimira kujya inama na Perezida Paul Kagame ku mishinga myinshi iri mu nyungu z’ibihugu byombi n’iyo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.

    Ambasaderi Karabaranga yari aherekejwe n’Umujyanama wa Mbere, Guillaume Serge Nzabonimana n’Umujyanama wa Kabiri, Anitha Kamariza. Ambasaderi Karabaranga ahagarariye u Rwanda mu Gihugu cya Senegal no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Guinea Bissau.

    U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Senegal mu 2011 mu rwego rwo gushimangira umubano n’icyo Gihugu n’ibindi byo mu Karere. Gufungura iyo Ambasade ni n’uburyo bwiza bwo guteza imbere ubucuruzi no gufatanya n’Abanyarwanda batuye muri ibyo Bihugu.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ambasaderi-karabaranga-yashyikirije-perezida-wa-senegal-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-icyo-gihugu

  • 2019-2020, President Kagame's investment in National Security yields Positive Outcomes #rwanda #RwOT

    Although the COVID 19 pandemic has disrupted the Rwandan economy in 2020, on the other hand, President Kagame's investment in national security in 2020 has yielded positive results both in Rwanda and internationally.

    President Paul Kagame is the Command In-Chief of Rwanda Armed Forces.

    There have been times when Rwanda has been under attack from insurgents from all four sides of the Rwandan borders.

    Rwandans have continued to be comforted by the country's top security agencies and were regularly urged to be vigilant and provide timely information on where they suspect security threats throughout Rwanda and even at the international level.

    In previous addresses, President Kagame had said that if necessary, the military and national security budgets would be increased to make sure that wherever there is a threat to the national security be dealt with.

    There is no doubt that this has come true because in 2020 Rwanda has done a lot of important and unquestionable things for everyone to protect its sovereignty.

    In the course of the operation, there is no doubt that a lot of Rwandans who had been threatening national security were arrested, and most of them were extradited to Rwanda to face justice.

    People have been talking about the circumstances in which Paul Rusesabagina, the suspected notorious sponsor of terrorism activities on Rwanda since his arrest and his deportation to Rwanda was taken as a miracle since none of ordinary citizen had knew that a man like Rusesabagina can be arrested and extradited to this small central African country.

    Saying that Rwanda can't do that would be a mistake because even Rusesabagina found himself in Rwanda without knowing what had happened.

    The Minister of Justice of Rwanda recently told the petitioners on the Rusesabagina case that he had been arrested in accordance with International law and that he had a criminal record to respond to.

    Among other actions, on January 17, 2020, the Rwanda Investigation Bureau paraded to media Herman Nsengimana, a successor to Nsabimana Callixte 'Sankara' as Spokesperson for the FLN forces (Force de Libération Nationale) whose activities have caused harms to Rwanda both physical and psychological way.

    Nsengimana, who had been given the rank of captain, was one of 291 FLN fighters extradited to Rwanda in December 2019 by the DRC's Armed Forces after capturing them through attacks on militants operating on the country's territory that began shortly after President Félix Antoine Tshisekedi Tshombwa took power.

    Not to mention the self-proclaimed Major General Callixte Sankara who had tortured Rwanda through his messages on Social media and continued to campaign heavily for terrorist acts in Rwanda.

    Between 2019 and 2020, many FDLR leaders died and many others were captured, and many were unaware of what had just happened after finding themselves in the hands of the Rwandan security services.

    Although much has been said, Kabuga Felicien, who has been wanted for 26 years, has also been captured in 2020, although he has not been extradited to Rwanda.

    Rwanda puts a lot of effort into safeguarding the security of its people and the sovereignty of the country as a whole and where necessary Rwanda contributes to other parts of the world where security is needed to be restored.

    We conclude by wishing a Happy New Year 2020, to the President of Rwanda, the Rwandan Armed Forces, all other national security agencies and to all Rwandans wherever they are during this festive season.

     

    31

    The post 2019-2020, President Kagame's investment in National Security yields Positive Outcomes appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/23/2019-2020-president-kagames-investment-in-national-security-yields-positive-outcomes/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=2019-2020-president-kagames-investment-in-national-security-yields-positive-outcomes

  • COVID-19: Rwanda records 66th death, 109 new cases #rwanda #RwOT

    The Ministry of Health has reported the 66th person who succumbed to COVID-19, 109 new cases out of 4149 sample tests and 63 recoveries.

    The deceased is a 28 year-old old man in Kigali.

    According to a statement released last night the new cases were found in Kigali: 40, Gatsibo: 9, Rwamagana: 8, Ngororero: 8, Kirehe: 7, Musanze: 5, Rubavu: 5, Nyagatare: 5, Huye: 5, Muhanga: 4, Gakenke: 4, Kayonza: 3, Bugesera: 2, Rusizi: 2, Burera: 1 and Gisagara: 1.’

    Rwanda confirmed the first CVOID-19 patient on 14th March 2020. So far, 7511 have been tested positive out of 698,599 sample tests, 6163 have recovered, 1282 are active cases while 66 have succumbed to the pandemic.

    The Ministry of Health reports rates the prevalence of death tolls at 0.9% and new infections at 2.6%.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-66th-death-109-new-cases

  • Uganda yanyagiye Tanzania yegukana CECAFA U17, abakinnyi bayo biharira ibihembo #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ya Uganda, niyo yegukanye irushanwa rya CECAFA U17 ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego 3-1.

    Uganda yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Djibouti 1-0 muri 1/2, ni mu gihe Tanzania yari yasezereye Ethiopia.

    Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma akaba yahise anabona itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2021 kizabera muri Maroc.

    Ni irushanwa ryaberaga mu Rwanda mu karere ka Rubava kuri Stade Umuganda, ryari rimaze iminsi icumi, rikaba ryasojwe ku munsi w’ejo Uganda ikina na Serengeti Boys(Tanzania U17).

    Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi n’ubwo hagiye haboneka amahirwe atandukanye.

    Uganda yabonye igitego cya mbere ku munota wa 63 gitsinzwe na Ivan Irinimbazi.

    Ku munota wa 80, Mutyaba Travis yahawe umupira muremure, atsinda igitego cya kabiri mu gihe Tanzania yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 89 ubwo Vincent Mulema yitsindaga.

    Serengeti Boys ya Tanzania yakoze penaliti mu minota ya nyuma ubwo Omari Yahya yacengwaga na Mutyaba, amushyira hasi mu rubuga rw’amahina mbere y’uko Ibrahim Juma atsinda igitego cya gatatu.

    Umwanya wa 3 wegukanywe na Ethiopia itsinze Djibouti 5-2.

    Mu bihembo by’abakinnyi ku giti cyabo, byihariwe na Uanda aho Oscar Mawa watsinze ibitego bitandatu, yahembwe nka rutahizamu mwiza, Travis Mutyaba atorwa nk’umukinnyi mwiza mu gihe Mwebe Henry yahembwe nk’umunyezamu mwiza.

    Uganda niyo yegukanye CECAFA U17 yaberaga mu Rwanda

    Tanzania yabaye iya kabiri

    Ethiopia yegukanye umwanya wa 3

    Oscar(ibumoso) watsinze ibitego byinshi na Travis(iburyo) watowe nk’umukinnyi w’irushanwa bifotoza

    Mwebe Henry yahembwe nk’umunyezamu w’irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/uganda-yanyagiye-tanzania-yegukana-cecafa-u17-abakinnyi-bayo-biharira-ibihembo

  • Uko Benjamin na Jean Paul bafashijwe na Jimmy Mulisa bakisanga mu ikipe y’igihugu, bakomoje ku cyatumye Amavubi avamo kare muri CECFAFA #rwanda #RwOT

    Irakoze Jean Paul na Niyokwizerwa Benjamin ba rutahizamu b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bavuga ku kuba barahamagawe mu ikipe y’igihugu byatewe n’inama bagiriwe n’umutoa Jimmy Mulisa nyuma yo kumusanga mu irerero rye ry’Umurumuri Soccer Academy.

    Aba bakinnyi bombi bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye imikino ya CECAFA U17 yabereye i Rubavu yasojwe ku munsi w’ejo yegukanywe na Uganda nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma 3-1.

    U Rwanda rwasezerewe rutarenze itsinda B aho rwari kumwe na Tanznania na Djibouti. Rwatsinzwe na Tanzania 3-1, runganya na Djibouti 0-0.

    Aba bakinnyi bombi babarizwa mu irerero ry’Urumuri Soccer Academy rya Jimmy Mulisa, bahamya ko kuba barahuye na Jimmy Mulisa byabafashije cyane ndetse badashidikanya ko ari yo mpamvu bahamagawe mu ikipe y’igihugu.

    Irakoze Jean Paul w’imyaka 15, wakinnye umukino wa Djibouti aho yinjiye mu kibuga asimbura Salim Saleh, avuga ko kubana na Jimmy Mulisa umunsi ku munsi nk’umuntu wakinnye ku rwego mpuzamahanga byamuzamuriye icyizere yumva ko byose bishoboka ari nacyo cyatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Ati'iyo ubana n’umuntu wabaye mu mupira nka Jimmy Mulisa biba ari byiza, byonyine iyo mubona iruhande rwanjye numva ntewe ishema nabyo bikantera imbaraga zo gukora cyane nkazagera nk’aho yageze. Ikintu cya mbere yamfashije yangiriye inama ndetse burya bitewe n’imyaka yacu amenya imyitozo aduha. Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu byatewe n’inama ze.'

    Jean Paul Irakoze ahamya ko inama yagiriwe n’umutoza Jimmy Mulisa zamufashije

    Ku ruhande rwa Benjamin wakinnye imikino yombi(Tanzania na Djibouti) we ahamya adashidikanya ko guhamagarwa mu ikipe y’igihugu byose ari Jimmy Mulisa.

    Ati'Jimmy Mulisa ni umutoza mwiza kuri njye kuko hari byinshi amfasha. Ni umutoza ukugira inama akakwereka ko ushoboye ugomba kwigirira icyizere, yamfashije byinshi ndetse n’ubu aracyamfasha. Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu n’ubu navuga ko byose ari we bitewe n’uko nakurikije inama ze, yampaye icyizere ambwira ko nanjye nakina, iyo mba nkiri mu cyaro rwose simba ndi hano.'

    Benjamin wakinnye iminota 90 ku mukino wa Djibouti ngo iyo adahura na Jimmy Mulisa nta n’uwari kumumenya

    Ku mpamvu zatumye ikipe y’igihugu isezererwa, bahuriza ku kuba byaratewe n’uko bari batamenyeranye bahuye igihe gito mbere yo gukina bituma batabona umwanya wo kumenyerana buri umwe amenye imikinire y’undi.

    Benjamin(16) yabanje mu kibuga ku mukino wa Djibouti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-benjamin-na-jean-paul-bafashijwe-na-jimmy-mulisa-bakisanga-mu-ikipe-y-igihugu-bakomoje-ku-cyatumye-amavubi-avamo-kare-muri-cecfafa