Category: Uncategorized

  • Rusizi : Abitwaje intwaro bateye urugo rw’umuturage barasa umugore we arapfa #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, ubwo uyu muturage witwa Bavugamenshi Fidele yaterwaga n’aba bagizi nabi bakica umugore we witwa Mukandayisenga Olive.

    Amakuru avuga ko aba bagizi ba nabi binjiye muri uru rugo ahagana saa tatu z’ijoro batangira gusaka urugo basaba nyirurugo kubaha imbunda n’amafaranga ariko nyirurugo avuga ko nta mbunda atunze.

    Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko abateye uru rugo bari abantu batatu bambaye imyenda ya gisirikare kandi bahise amasura yabo nk’uko abaganiriye na Bwiza dukesha iyi nkuru babitangaje.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yemeje aya makuru avuga ko uyu mugore yamaze kwitaba Imana nyuma yo kuraswa n’abo bagizi ba nabi.

    Meya Kayumba yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza bityo abaturage badakwiye gukuka umutima ahubwo bakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kwicungira umutekano batanga amakuru ku gihe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rusizi-Abitwaje-intwaro-bateye-urugo-rw-umuturage-barasa-umugore-we-arapfa

  • inzu nziza igurisha make Nyamata #rwanda #RwOT

    Inzu nziza igurishwa iri nyamata hano mumugi aho bita rwakibirizi.
    ifite ibyumba 3, toilets 2, cousine yo munzu,
    iri mukibanza 17/30
    iragurishwa million 25,000,000 negotiable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/inzu-nziza-igurisha-make-Nyamata-11239

  • Burera sandpit collapse kills one, injures two #rwanda #RwOT

    The incident took place yesterday in Gatara village, Murwa cell, Kivuye sector of Burera district in Northern Province.

    The mayor of Burera district, Marie Chantal Uwanyirigira has confirmed that the man died as he along with colleagues dug up sand in unlicensed sandpit.

    'These men were digging up sand in hidden sandpit. It is said that they were doing the activity in a garden belonging to one of them. Unfortunately, one lost life as the sandpit collapsed leaving two others injured,' she said.

    'We have reinforced measures against illegal mining even though some people do it behind backs. We advise them to seek license and do such activities openly lest they are exposed to fatal accidents,' added Uwanyirigira.

    The body was taken to Butaro Hospital for postmortem while injured people were taken to Rusasa Health Centre for medical attention.

    The mayor of Burera district, Marie Chantal Uwanyirigira has confirmed that the man died as he along with colleagues dug up sand in unlicensed sandpit.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/burera-sandpit-collapse-kills-one-injures-two

  • Alarming Hunger in South Sudan #rwanda #RwOT

    The United States is gravely concerned by the worsening food-security situation in the Republic of South Sudan, and reiterates calls for the Government of South Sudan to take urgent action to enable the humanitarian community to scale up assistance quickly. 

    Recent analysis by the Integrated Food-Security Phase Classification(link is external) (IPC) indicates that life-threatening hunger is increasing rapidly in South Sudan. According to the IPC's Famine Review Committee, tens of thousands of people are facing catastrophic conditions in six South Sudanese Counties. Worst of all, the IPC judges that 'famine [is] likely' in Pibor County. 

    While whole communities in South Sudan are suffering, hunger is affecting the most-vulnerable groups—especially children—most severely. More than 30 percent of children between the ages of six months and five years in Pibor County are suffering from acute malnutrition, double the level considered an emergency. Without immediate intervention, we risk losing a future generation.

    The IPC's process is the gold standard upon which the international humanitarian community relies to deliver evidence-based assistance, and we are extremely concerned that the Government of South Sudan has not fully accepted the findings of this analysis. The political leaders of South Sudan must acknowledge the full extent of the food-insecurity and nutrition crisis in their country.  

    We also urge the Government of South Sudan to ensure full, safe, and unhindered access for aid organizations to reach people in need, and to remove bureaucratic and logistical barriers to humanitarian partners. We ask the Government of South Sudan to ensure that attacks on aid workers cease, and that authorities fully investigate any that do happen.

    Finally, the Government of South Sudan must take swift measures to de-escalate the violence that is worsening this humanitarian crisis. The continuing fighting is hindering communities' access to livelihoods, food, and other support, particularly in Western Pibor and the greater Tonj area.  

    These actions are necessary to allow humanitarian donors and their implementing partners on the ground to coordinate a rapid scale-up of assistance, which can potentially save hundreds of thousands of lives.

    U.S. partners have a long history of delivering aid in Pibor County and the other affected areas. As the largest donor in South Sudan, the United States provided nearly $692 million in humanitarian assistance in Fiscal Year 2020 alone, including more than $425 million in emergency food and nutrition assistance from the U.S. Agency for International Development (USAID). 

    The U.S. stands ready to scale up our assistance and support the people of South Sudan to respond to this crisis, and we call on other donors to increase their funding to alleviate the extraordinary needs identified by the IPC.   

    41

    The post Alarming Hunger in South Sudan appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/28/alarming-hunger-in-south-sudan/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=alarming-hunger-in-south-sudan

  • Faustin-Archange Touadéra ushaka kongera kuyobora Santarafurika yashimiye u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda kubera umusanzu rwatanze mu migendekere myiza y
    Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda kubera umusanzu rwatanze mu migendekere myiza y’amatora

    Ubwo yari ashoje igikorwa cyo gutora, Perezida Faustin-Archange Touadéra wayoboraga iki gihugu wongeye kwiyamamariza kukiyobora yashimiye Leta y’u Rwanda rwohereje ingabo mu bikorwa byo kurinda umutekano mu bikorwa byo kubahiriza umutekano mu matora yabaye kuwa 27 Ukuboza 2020.

    Faustin-Archange Touadéra wasabwe guhagarika amatora akabitera utwatsi avuga ko agomba kubaha inzego zashyizweho n’itegeko nshinga, avuga ko amatora ari inkingi ya Demokarasi.

    Avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo, baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije abaturage ba Santarafurika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose ndashima.”

    U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro, ariko kubera umutekano muke wigaragaje mu bihe byo gutegura amatora, u Rwanda rwohereje ingabo kurinda umutekano, ibintu byashimishije abatuye igihugu cya Santarafurika babonaga ingabo na Polisi by’u Rwanda ku biro by’itora babacungiye umutekano.

    Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite akozwe muri iki gihugu cyakunze kurangwa n’imitwe yitwaza intwaro ndetse hakabaho ubuyobozi butatowe n’abaturage ahubwo bugiyeho kubera ingufu za gisirikare.

    Faustin-Archange Touadéra yari ashoje manda yo kuyobora iki gihugu ndetse akaba umwe mu bahatanira kuyobora iki gihugu hamwe n’abandi 17. Icyakora nubwo ingabo z’u Rwanda zashoboye gucunga umutekano mu mujyi wa Bangui, hari uduce tw’iki gihugu turimo intambara ndetse hari n’utwigaruriwe n’imitwe yitwaza intwaro.

    Ni intambara imaze gutwara ubuzima bw’abasirikare batatu bo mu gihugu cy’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro. Ibihugu by’u Rwanda n’u Burusiya byohereje ingabo mu kurinda ibikorwa by’amatora, ibikorwa byishimiwe n’abaturage bavuga ko abacunga umutekano bameze nk’ingabo z’u Rwanda ari bo bakeneye mu gihugu cyabo.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/faustin-archange-touadera-ushaka-kongera-kuyobora-santarafurika-yashimiye-u-rwanda

  • Jay byamutwaye akayabo k'amamiliyoni bamuhindura umukobwa bamuha igitsina cy'umugore[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Jay Bugatti uzwiho kwerekana imideli ndetse akaba yaramenyekanye nk'uwambika abahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage, Simi hamwe na Yemi Alade, kuri ubu yamaze guhabwa igitsinagore nyuma y'igihe kinini yifuza kuba umukobwa.

    Guhera mu mwaka wa 2012, Jay Bugatti yakunze kurangwaho kwitwara nk'abakobwa kandi ari umusore, yakunze kugaragara yambaye imyenda y'abakobwa ndetse akanisiga ibirungo (makeup) by'abakobwa. Jay Bugatti akaba yarafatwaga nk'umutinganyi nubwo yabihakanaga.

    Uyu musore Jay yakomeje kujya avuga mu itangazamakuru ko atari umutinganyi ahubwo ko ari umukobwa nubwo yavutse ari umuhungu, yasobanuye ko mu mutwe we no mu mutima we ari umukobwa nubwo inyuma ku mubiri ari umuhungu.

    Mu mwaka wa 2014 Jay Bugatti yavuze ko yifuza kubagwa bakamukata igitsinagabo bakamuha igitsinagore, aho yakomeje kuvuga ko ari gushakisha amafaranga ahagije azamujyana muri Amerika bakamubaga.

    Kuri ubu Jay Bugatti abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yamaze guhabwa igitsinagore yifuzaga ndetse ko agiye guhindura amazina akitwa izina ry'abakobwa.

    Mu butumwa uyu munyamideli Jay Bugatti yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yahindutse umukobwa abazwe bakamuha igitsinagore, bikaba byaramutwaye amafaranga angana na miliyoni 10 z'amadolari, akabakaba Miliyari 10 mu mafaranga y'amanyarwanda.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jay-byamutwaye-akayabo-k-amamiliyoni-bamuhindura-umukobwa-bamuha-igitsina-cy

  • Rubaduka Frank watangije Miss Career Africa yarohamye mu Kiyaga arapfa #rwanda #RwOT

    Rubaduka yitabye Imana ku gicamunsi cy’iki Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, arohamye mu Kiyaga cya Cyohoha mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
    Frank Rubaduka yari azwi nk’uwatangije irushanwa ryari rimaze gufata indi ntera rya Miss Career Africa.

    Iri rushanwa muri uyu mwaka ryabereye mu Rwanda ryegukanwa n’Umunya-Zimbabwe Natasha Dlamini muri Nzeri 2020.

    Muri uyu mwaka Rubaduka yanditse igitabo kigaragaza amakosa yakoze mu buzima ariko aticuza. Iki gitabo yacyise '100 mistakes I don’t regret’.

    Rubaduka Frank yavukiye muri Uganda, umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
    Rubaduka yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha ahita apfa

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Rubaduka-Frank-watangije-Miss-Career-Africa-yarohamye-mu-Kiyaga-arapfa

  • Michel Rusheshangoga yasezeye ku mupira w’amaguru #rwanda #RwOT

    Rusheshangoga yatangaje bidasubirwaho ko asezeye kuri ruhago mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020.

    Ni nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali, ari nabwo Rusheshangoga Michel yasezeye kuri bagenzi be bakinana muri AS Kigali, avuga ko agiye gutangira ubuzima bushya.

    Yavuze ko atishimiye gusiga bagenzi be kuko kuri we AS Kigali ari umuryango, asaba abo bakinanaga gukomeza intego bihaye mu marushanwa atandukanye bari gukina arimo CAF Confederation Cup.

    Rusheshangoga yari amaze umwaka umwe n’igice mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019. Muri Gicurasi uyu mwaka, yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe.

    Nshimiyimana Eric wamutoje mu Isonga FC, APR FC ndetse akaba yamutozaga muri AS Kigali, yavuze ko byabagoye kwakira ko batazakomezanya na we kuko ari umukinnyi bari bagikeneye.

    Rusheshangoga w’imyaka 26 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

    Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

    Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.

    Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka muri APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y’umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Nakazungu Aimée 'Njungu’.

    Rusheshangoga waherukaga guhamagarwa mu Amavubi yitegura irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroun, yasezeye kuri AS Kigali mu gihe ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na KCCA FC yo muri Uganda.

    Mu mukino ubanza wari kuba ku wa 23 Ukuboza 2020, AS Kigali yahawe ibitego 2-0 kuri mpaga yatewe iyi kipe yo muri Uganda kubera kutagira umubare uhagije w’abakinnyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Michel-Rusheshangoga-yasezeye-ku-mupira-w-amaguru

  • RBC yavuguruye uburyo bwo gusezerera abarwayi ba COVID-19 bitabwaho bari mu ngo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu abarwayi ba COVID-19 batagaragaza ibimenyetso cyangwa babifite ariko ibimenyetso bidakabije bazajya bishyira mu kato k’iminsi 14 nyuma bajye kwa muganga kwisuzumisha bafatirwe ikizamini hakoreshejwe uburyo bwimbitse bwitwa PCR cyangwa uburyo bwihuse bwa Antigen Rapid Test hanyuma igisubizo nikigaragaza ko batakirwaye (negative) bahite basezererwa bakomeze ubuzima busanzwe.

    Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ibi bitandukanye n’uburyo bwari bumenyerewe aho abaganga bajyaga gupimira umurwayi mu rugo hirindwa ko yasohoka akagenda yanduza abo bahuye.

    Itangazo ryashyizweho na Julien Niyingabira ushinzwe itumanaho muri iki kigo rivuga ko Inyigo zishingiye ku bumenyi ndetse n’ibyatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Ikigo CDC cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagaragaje ko umurwayi umaze iminsi icumi atagaragaza ibimenyetso aba afite ibyago bike byo kwanduza abandi bityo akaba ashobora kujya kwisuzumisha bitabaye ngombwa ko abaganga bamusanga iwe mu rugo ahubwo bo bakazajya bijyana kwa muganga.

    Cyakora iri tangazo rivuga ko abahuye n’abarwayi bo bazajya bahita bajya kwisuzumisha kwa muganga bakibimenya bitabaye ngombwa ko bategereza iminsi 14.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rbc-yavuguruye-uburyo-bwo-gusezerera-abarwayi-ba-covid-19-bitabwaho-bari-mu-ngo

  • #COVID19: Abarwayi 103 babonetse muri Gereza ya Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku Cyumweru ni abagabo babiri b’imyaka 96 na 61 bitabye Imana bari i Kigali.

    Abo bantu babiri bahise buzuza umubare w’abantu 74 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku Cyumweru mu Rwanda habonetse abantu 153 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 62.

    Abo barwayi bashya 153 babonetse mu bipimo 2,502 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 39, Huye: 103 (bapimwe muri gereza ya Huye), Musanze: 4, Kayonza: 2, Rubavu: 2, Gicumbi: 1, Burera: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza ku Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,970 muri bo abamaze gukira ni 6,289 naho abakivurwa ni 1607.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abarwayi-103-babonetse-muri-gereza-ya-huye