Category: Uncategorized

  • Ingabo z’u Rwanda 300 zari muri Sudani y’Epfo zoherejwe muri Centrafrique – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Izi ngabo ziri kujya gutera ingabo mu bitugu izindi z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) nyuma y’uko zigabweho ibitero n’imitwe y’inyeshyamba ziri gushaka guhirika ubutegetsi muri iyi minsi igihugu kiri kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite ategerejwe kuri iki Cyumweru.

    U Rwanda n’ubundi rwari rusanzwe ari cyo gihugu gifite ingabo nyinshi mu mutwe wa MINUSCA muri Centrafrique, aho zagiyeyo kuva mu 2014, nyuma y’uko icyo gihugu cyibasiwe n’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya François Bozizé wayoboye icyo gihugu hagati ya 2003 na 2013, unashinjwa kuba inyuma y’ibikorwa byo kwihuza kw’imitwe itatu y’inyeshyamba iri kugerageza guhirika ubutegetsi.

    Ibi ngo Bozize abiterwa n’uko aherutse kwangirwa n’Urukiko Rukuru kwiyamamaza rumuziza kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

    Amakuru avuga ko Bozizé yari akambitse hafi y’Umujyi wa Bossembélé mu bilometero 150 uvuye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Bangui, ahagabwe iki gitero. Byose iyo bigenda neza, uyu mugabo ngo yari yiteguye guhurira n’abantu be mu Murwa Mukuru ubundi akisubiza ubutegetsi atyo.

    Ku Cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje ingabo kugira ngo zijye kunganira izisanzwe mu butumwa bwa Loni, zari zitangiye kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro. Zose zifite inshingano zo kubungabunga umutekano no guharanira ko amatora azaba mu mahoro.

    Nyuma y’izi zoherejwe mu mpera z’icyumweru gishize, u Rwanda rwahise rwohereza n’izindi 300 zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, nazo zijya gufatanya n’izari zihasanzwe gucunga umutekano by’umwihariko muri ibi bihe by’amatora.

    MINUSCA yatangaje ko ku wa 24 Ukuboza ari bwo ingabo 300 z’u Rwanda zari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo zasesekaye muri Centrafrique gufatanya n’izari zisanzweyo.

    #Centrafrique 🇨🇫: 300 casques bleus rwandais de la Mission des Nations Unies au Soudan du Sud (@unmissmedia ) sont arrivés, le 24/12, en #RCA en renfort aux Forces de la #MINUSCA dans le cadre du plan intégré de sécurisation des #ElectionsRCA . pic.twitter.com/yFRsjCuyvD

    — MINUSCA (@UN_CAR) December 24, 2020

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique zizakora akazi mu buryo butandukanye n’ubw’izari zisanzweyo, kuko zo zizarinda izari zisanzwe n’abaturage ariko mu gihe imitwe yitwaje intwaro iri muri icyo gihugu yagerageza kuzihungabanya, zikazakora “akazi zigomba gukora”.

    Ati “Hari imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze iminsi irwana hagati yayo, irwana na Guverinoma n’ibindi nk’ibyo. Vuba aha hari ibitero byagabwe biturutse hanze ya Centrafrique, bigabwe n’abantu bo muri Centrafrique bo muri iyo mitwe yitwaje intwaro.”

    “By’umwihariko numvise ko hari umutwe umwe cyangwa se imitwe yateye iyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Centrafrique, Bozizé, binjira mu gihugu baturutse hanze ariko ni Abanya-Centrafrique ariko babaga hanze y’igihugu. Uko nabwiwe ni uko intego yari uguhungabanya amatora ariko mu kubikora, twamenye ko bamwe muri bo bashakaga kwibasira ingabo zacu ziri muri Centrafrique.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cyashize, nta bikorwa byigeze bibaho bigamije guhungabanya Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, ariko ko iyo mitwe yajyaga inyuzamo ikamenesha abaturage gusa Ingabo z’u Rwanda zakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zazo zo kugarura amahoro.

    Ati “Kubera ayo mateka, iyi mitwe usibye guhungabanya amatora, bashakaga no kwibasira ingabo zacu zagiyeyo mu butumwa bwa Loni.”

    Perezida Kagame yavuze ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n’ubw’iz’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

    Ati “Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, ndetse ko rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kwibasira abo bapolisi.

    Ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zihashye ibyo bikorwa”.

    Mu 2016, Ingabo z’u Rwanda zahawe inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu, inshingano zikiri gushyira mu bikorwa no muri iki gihe.

    Imibare iheruka yagaragazaga ko ibihugu byohereje umubare munini w’ingabo muri MINUSCA, birimo u Rwanda rwari rufiteyo abasirikare 1.369 n’abapolisi 438, Pakistan ifiteyo abasirikare 1.225, ndetse na Senegal yoherejeyo abapolisi 316.

    Umutwe w’ingabo 300 zivuye muri Sudani y’Epfo zoherejwe muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zirinda ibice bitandukanye bya Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida mu bikorwa byo kwiyamamaza muri aya matora

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwohereje-izindi-ngabo-300-muri-centrafrique

  • Umuraperi John ’Ecstasy’ Fletcher wamamaye mu itsinda rya Whodini yitabye Imana – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu muraperi yitabye Imana kuwa Gatatu mu gitondo mu buryo butunguranye, kuko nta kibazo cy’ubuzima yari afite kuko yajyaga mu myitozo ngororamubiri inshuro nyinshi.

    Umuryango we watangaje ko mu gitondo cy’umunsi yatabarutseho, yari yabyutse aganiriza abantu nk’uko bisanzwe, nyuma akaza kubura umwuka agapfa urw’amarabira.

    Ecstasy, uri mu bashinze itsinda rya Whodini, yari umwe mu banyabigwi muri Amerika, kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntabwo kiramenyekana.

    Fletcher afatanyije na Jalil Hutchins, batangirije itsinda rya Whodini muri Brooklyn mu 1982 mbere y’uko DJ Grandmaster Dee abinyungaho mu 1986, bakora itsinda rya batatu ryubatse amateka.

    Whodini yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Freaks Come Out at Night,” “Friends” na “The Haunted House of Rock” zakunzwe cyane.

    Indirimbo ’Freaks Come Out at Night’ ya Whodini

    Indirimbo ’Friends’ ya Whodini

    Fletcher yari umuraperi ukomeye cyane mu gihe cye

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuraperi-john-ecstasy-fletcher-wamamaye-mu-itsinda-rya-whodini-yitabye-imana

  • Inyubako yahoze ituyemo Michael Jackson yaguzwe akayabo – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni inyubako yubatse kuri hegitari 1100, yaguzwe na Ron Burkle wahoze ari inshuti ya Michael Jackson. Agaciro k’iyi nzu kagabanutseho inshuro enye ugereranyije n’ako yabarirwaho mu 2015, aho yari ihagaze miliyoni 100$.

    Neverland ni inyubako iherereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Santa Barbara muri California. Yageze ku isoko bwa mbere mu 2015 ariko iza kuvanwaho, yongera gusubizwaho umwaka ushize ku gaciro ka miliyoni 31$.

    Micheal Jackson yaguze uyu muturirwa kuri miliyoni 19.5$ mu 1987, abanza kuwuturamo ariko nyuma aza kuwuhindura ahantu abantu bajya bishimishiriza. Uyu mugabo yashyizemo inyamaswa zitandukanye n’ubisitani kimwe n’ahantu abana bashobora kujya bakishimishiriza.

    Uyu munezero ariko waje kuzamo agatotsi kuko ahagana mu 1999 na 2000, Michael Jackson yaje gutangira gukurikiranwa n’inzego z’iperereza, ashinjwa ibyaha birimo gufata abana bato ku ngufu, ibirego yaje guhanagurwaho n’urukiko muri 2005.

    Nyuma y’ibi birego byose, Jackson yafashe icyemezo cyo kuva muri Neverland, yimukira mu yindi nyubako ye iherereye i Los Angeles, ari na ho yaje kugwa mu 2009.

    Ron Burkle waguze uyu muturirwa, ni umuherwe w’imyaka 68 ufite umutungo ungana miliyari 1,4$.

    Uyu muturirwa ni wo Michael Jackson yahoze atuyemo

    Ni uku Michael Jackson yasaga mu minsi ye ya nyuma, aho bivugwa ko yakoreshaga ibiyobyabwenge bihambaye kugira ngo abasha gusinzira. Yapfuye ku myaka ku 50

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umuturirwa-wahoze-utuyemo-michael-kackson-waguzwe-akayabo

  • Menya ibihugu byabimburiye ibindi gukingira COVID-19 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 8 Ukuboza 2020, nibwo Umwongerezakazi, Margaret Keenan w’imyaka 90 y’amavuko, yabaye uwa mbere ukingiwe COVID-19 muri icyo gihugu.

    Byatumye icyizere gitangira kugaruka mu bantu, bumva ko noneho ukwiheba kwagabanutse ubwo icyorezo kibonewe urukingo, bizera ko n’umuti ushobora kuzaboneka.

    Inkingo zimaze kwemezwa ndetse zirimo kwifashishwa mu bikorwa by’ikingira hirya no hino ku Isi zirimo urwa Pfizer-BioNTech rwakozwe n’Abanyamerika bafatanyije n’Abadage, Moderna rw’Abanyamerika, Sputnik V rw’Abarusiya na Sinopharm rw’Abashinwa.

    Urukingo rwa Pfizer-BioNTech ni rwo rwakoreshejwe n’u Bwongereza mu ikingira bwabimburiyemo ibindi bihugu ryemewe ku rwego mpuzamahanga, kuwa 8 Ukuboza 2020.

    Nyuma y’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zabaye igihugu cya kabiri cyatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage ku wa 14 Ukuboza 2020, haherwa ku bo mu Murwa Mukuru, Abu Dhabi. Iki gihugu cyakoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech n’urwa Sinopharm.

    Kuri iyo tariki kandi ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku isonga mu kugira abanduye COVID-19 benshi n’abahitanwe nayo zatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage, zikoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech. Ni mbere y’uko inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zemeza ikorereshwa ry’urukingo rwa Moderna.

    Ku wa 14 Ukuboza ni wo munsi Canada yahaye urukingo rwa Pfizer-BioNTech umuturage wayo wa mbere, mbere ho gato yo kugeza urwa Moderna muri iki gihugu kuwa 17 Ukuboza 2020.

    Arabie Saoudite ifite ubwandu bungana na 360.000 n’abamaze guhitanwa n’icyorezo babarirwa mu 6148, yatangiye ikingira ku wa 17 Ukuboza muri uyu mwaka.

    Ni mu gihe Israel yatangiye ibikorwa byo gukingira ku wa 19 Ukuboza 2020, ikoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

    Hakurikiyeho Qatar nayo yakoresheje urwa Pfizer BioNTech ku wa 22 Ukuboza, irukwirakwiza mu bigo nderabuzima birindwi mu gihugu hose.

    Aljazeera yatangaje ko iki gihugu cyanasinye amasezerano yo kugura urwa Moderna n’urwa AstraZeneca.

    Costa Rica yatangiye ibikorwa by’ikingira ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukuboza 2020, ihera ku bakora mu nzego z’ubuzima.

    Kuwa 24 Ukuboza 2020, Mexique yari mu bihugu bifite umubare w’abishwe na COVID-19 benshi, yatangiye ibikorwa byo gukingira. Iki gihugu na cyo cyakoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

    Kuri iyo tariki kandi nibwo Serbie yatangiye gukingira haherewe kuri Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu. Yakoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

    Uwo munsi Kuwait nayo yakiriye urukingo rwa Pfizer-BioNTech, hatangizwa ibikorwa byo gukingira. Chile nayo kuri iyo tariki yakingiye bwa mbere abaturage bayo.

    U Burusiya nka kimwe mu bihugu by’ibihangange ku Isi ndetse cyikoreye urukingo rwacyo, Sputnik V, cyo cyatangiye gukingira muri Nzeri 2020, nyuma y’uko kuwa 13 Kanama 2020 Perezida Vladmir Putin yari yemeje uru rukingo ku mugaragaro.

    Kugeza ubu nta gihugu cya Afurika kiratangira ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID-19 kimaze kwandura abasaga miliyoni 79,8 ku Isi, muri bo miliyoni 1,75 bakaba barapfuye.

    Sandra Lindsay, umuganga w’i New York ni umwe mu babimburiye abandi gukingirwa muri Amerika

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/menya-ibihugu-byabimburiye-ibindi-gukingira-covid-19

  • Isango na Muzika Awards 2020: Hatangajwe urutonde rw’abegukanye ibihembo – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatanzwe bwa mbere bizashyikirizwa abahanzi ba muzika n’abakinnyi ba sinema babitsindiye ku Cyumweru, tariki ya 27 uku kwezi, saa tanu z’amanywa.

    Kavukire Alex ukora ikiganiro Isango na Muzika afatanyije na Umuhire Rebecca kuri Radiyo Isango Star ndetse na Shimwayezu Cedric ukora iki kiganiro kuri Isango TV, nibo batangije iki gitekerezo kiza kwemerwa n’ubuyobozi bw’ikigo bakorera.

    Mu kiganiro kidasanzwe ‘Special Christmas’ cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukuboza 2020, aba banyamakuru batangaje urutonde rw’abegukanye ibihembo.

    Amajwi yatanzwe binyuze mu buryo butandukanye; Abatoye banyuze kuri IGIHE bari bahawe 40%, Abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro amajwi yabo yahawe 20%, Ikipe ya Isango yari ifite 20% na 20% y’abagize akanama nkemurampaka.

    Usibye aba bahembwe, hashimiwe cyane umunyamakuru Ally Soudy watangije ikiganiro Isango na Muzika, Phil Peter watumye gikomera na MTN Rwanda nk’umuterankunga wacyo.

    Hashimiwe kandi Ishuri rya Muzika rya Nyundo ku ruhare rimaze kugira mu iterambere rya muzika ndetse na EAP (East African Promoters) yagaragaje ubushake bwo gushyigikira umuziki mu bitaramo bitandukanye.

    Reba abatsinze

    BEST MALE ARTIST

    – Bruce Melody -Uwatsinze

    - Davis D

    - Meddy

    - Platini

    BEST FEMALE ARTIST

    - Alyn Sano -Uwatsinze

    - Butera Knowless

    - Clarisse Karasira

    - Marina

    NEW ARTIST

    - King Kivumbi

    - Kevin Kade

    - Nel Ngabo

    - Juno Kizigenza -Uwatsinze

    BEST SONG OF THE YEAR

    - Closer by Uncle Austin ft Meddy & Yvan Buravan

    - Ntiza by Mr. Kagame ft B. Melody

    - Saa moya by Bruce Melodie

    - Igare by Mico the best -Uwatsinze

    BEST AUDIO PRODUCER

    - Bob Pro

    - Ishimwe Clement

    - Element Eleeh -Uwatsinze

    - Madebeats

    BEST VIDEO PRODUCER

    - Bernard Bagenzi

    - Cedric Dric

    - Eazy cuts

    - Meddy Saleh -Uwatsinze

    BEST GOSPEL ARTIST

    - Christus Regnat Choir

    - James & Daniella

    - Aline Gahongayire

    - Israel Mbonyi -Uwatsinze

    BEST ACTOR

    - Gratien Niyitegeka -Uwatsinze

    - Ramadhan Benimana (Bamenya)

    - Jean Bosco Uwihoreye (Ndimbati)

    - Emmanuel Ndayizeye (Nick)

    BEST ACTRESS

    - Beatha Mukakamanzi (Maman Nick) -Uwatsinze

    - Jeannette Bahavu

    - Djalla Mukayizeri (KetchUp)

    - Antoinette Uwamahoro (Speransiya)


    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/isango-na-muzika-awards-2020-hatangajwe-urutonde-rw-abegukanye-ibihembo

  • Centrafrique: Ishyaka rya François Bozizé riri mu rungabangabo, nta gisibya mu matora ritifuza – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imirwano ikaze yabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize, iyi mitwe yishyize hamwe yatangaje ko yiteguye gusinya amasezerano yo gutanga agahenge.

    Gusa Guverinoma ya Centrafrique yavuze ko aya masezerano y’agahenge iyabona nk’igikorwa kitabaye, byatumye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka KNK rya François Bozizé, avuga ko babona ko guverinoma yabirengagije kandi bayisaba kwemera kugirana nabo amasezerano y’agahenge.

    Ati “Amasezerano y’agahenge aba meza gusa iyo uruhande muhanganye rwemeye ibyo musaba, ariko ubu kuva ejo hashize Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique yanze ubusabe bwacu ku mugaragaro, ni ukuvuga rero ko nta masezerano y’agahenge akibayeho.”

    Hari abahise bafata ibi byatangajwe n’uyu muyobozi mu ishyaka rya Bozizé nk’ikimenyetso cy’ibyagiye bivugwa ko Bozizé ariwe uyoboye iri huriro ry’imitwe y’inyeshyamba zikomeje guteza umutekano muke muri ibi bihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu.

    Uwahoze ari Umuyobozi w’inyeshyamba za Seleka, Michel Djotodia, uherutse kugaruka mu gihugu muri uyu mwaka, yari yaravuze ko atazitabira amatora ategerejwe ku cyumweru, gusa ku wa Kane ushize yagaragaje ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro.

    Ati “Ndanenga cyane ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu duce two hirya no hino mu gihugu byatumye abantu benshi bahasiga ubuzima, ndetse binagamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora, byose bitewe no kwikunda.”

    Yongeyeho ati “Turashaka amahoro, nta mahoro ahari ntabwo twatera imbere, ndahamagariria mwese abaturage bagenzi banjye kumvikana hagashakwa ibisubizo bibereye buri wese, ikiruta byose mureke amatora azarangire neza.”

    Imitwe y’inyeshyamba yishyize hamwe bivugwa ko iyobowe na François Bozizé, iracyakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano muri Centrafrique

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/centrafrique-ishyaka-rya-francois-bozize-riri-mu-rungabangabo-nta-gisibya-mu

  • Kayonza: Yagiye kwiba igitoki agiheraho, birakekwa ko ari uruhereko rwamutamaje – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni agashya kabaye mu rukerera rwo kuwa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Muri uyu Mudugudu hari umusaza w’imyaka 65 abajura bari barazengereje bamwiba ibitoki, akenshi ngo buri gihe ibitoki bye byabaga bigejeje igihe cyo kubisarura yaza agasanga babyibe.

    Mu rukerera rwo ku wa Kane rero ngo nibwo umugabo w’imyaka 28 uvuga ko yaturutse mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, yagiye kwiba igitoki agitemye birangira ahise abura ubwenge ahama iruhande rwacyo aho azanzamukiye mu gitondo yisanga ashagawe n’abantu benshi barimo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko aya makuru ari impamo ngo kuko n’uwo mugabo wari wibye igitoki yababwiye ko yamaze kugitema akabura ubwenge.

    Ati “ Ejo baduhamagaye batubwira ko hari umuntu bafatiye mu rutoki rw’abandi ari kwiba igitoki tugiyeyo turahamusanga adusobanurira ko yamaze gutema igitoki agahita abura ubwenge, twahise tumufata dufata n’igitoki yari amaze gutema nk’igihamya cy’uko yari yibye tumushyikiriza RIB.”

    Gitifu Murekezi yavuze ko batarasobanukirwa impamvu uwo muturage yananiwe kugenda akimara gutema icyo gitoki. Ngo ubusanzwe uwo musaza bajyaga bamwiba bakagenda ariko kuri iyi nshuro uwo yananiwe kuhava.

    Yasabye abantu kwirinda ubujura ahubwo bagakoresha imbaraga zabo aho kurindira gutungwa n’ibyo umuturage yavunikiye.

    Ati “Urebye nk’uriya twafashe ni umuntu ugifite imyaka mike (28) yakabaye akoresha imbaraga ze akareka kwiba, urumva umusaza nk’uriya aba ashyira imbaraga ze mu gukorera urutoki rwe rwagera igihe cyo kwera ugasanga bamwe birirwa batakaza imbaraga zabo baraje bamwibye ibitoki, bibere isomo n’abandi.”

    Gitifu yavuze ko kuri ubu inzego z’umutekano guhera ku midugudu zahagurukiye abantu nk’aba biba asaba ababikora kubireka bagakoresha imbaraga zabo.

    Umwe mu baturage bo muri uyu mudugudu yabwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musaza yashyize uruhereko mu murima we mu rwego rwo gucungira umutekano urutoki rwe. Ngo rutuma umuntu wese ukoze ku nsina ahafatirwa akazavaho ari uko nyirawo awugezeho.

    Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe agikorerwa dosiye ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.


    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yagiye-kwiba-igitoki-agiheraho-birakekwa-ko-ari-uruhereko-rwamutamaje

  • Umupadiri n'Umubikira bahamijwe icyaha cyo kwica mugenzi wabo wabafatiye mu bikorwa by'ubusambanyi – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Uyu mupadiri witwa Thomas Kottoor n'umubikira witwa Sephy bahamijwe icyaha cyo kwica umubikira w'imyaka 21 witwa Abhaya mu 1992 bazimanganya ibimenyetso.

    Aba bihayimana bishe mugenzi wabo nyuma y'uko abafashe bari mu bikorwa biganisha ku busambanyi, bagahita bamwivugana kugira ngo atazabashyira hanze, maze bazimanganya ibimenyetso ku buryo Polisi yo muri icyo gihugu yagize ngo yiyahuye.

    Sephy w'imyaka 55 ntacyo yigeze avuga ku byo ubushinjacyaha bumurega mu gihe Kottoor w'imyaka 69 yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari umwere. Ati 'Nta kibi nakoze. Imana iri kumwe na njye.'

    Hari kandi n'undi mupadiri witwa Jose Poothrikkayil washinjwe kugirana umubano wihariye na Sephy, wafunzwe ashinjwa kwica uyu mubikira mu 2008 gusa nyuma aza gufungurwa, kubera kubura ibimenyetso bimuhamya iki cyaha.

    Urukiko ruvuga ko mbere y'urupfu rwa Abhaya, yabyutse mu gitondo cya kare ku itariki 27 Werurwe 1992 akajya mu gikoni cy'aho babaga gufata amazi muri firigo. Mu gihe yari ageze mu gikoni, ngo yaguye gitumo Kottoor na Sephy bafatanye mu buryo budasanzwe. Ni ko kugira ubwoba batekereza ko azabashyira hanze, bahita bamwica maze umurambo we barawujugunya.

    Uyu murambo waje gusangwa mu mwobo muremure wari waracukuwe ngo haboneke amazi.

    Iperereza ku rupfu rw'uyu mubikira ryakomeje kugibwaho impaka bikomeye mu Buhinde, nyuma y'uko Polisi yo muri icyo gihugu yanzuye ko yiyahuye. Gusa mu 1993, Ibiro Bishinzwe Iperereza muri icyo gihugu (CBI) byabyukije ikirego bisanga yarishwe ariko ntibyabona ibimenyetso by'uwamwishe.

    Nyuma na none mu 2008, urukiko rwategetse ko hakorwa irindi perereza ku rupfu rwe , CBI ifunga Kottoor, Sephy na Jose Poothrikkayil, gusa baza gufungurwa by'agateganyo, urubanza rukomeza bari hanze.

    Umubikira yishwe na bagenzi be azira kubabona bari mu bikorwa biganisha ku busambanyi


    Source : https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/umupadiri-n-umubikira-bahamijwe-icyaha-cyo-kwica-mugenzi-wabo-wabafatiye-mu

  • Ifoto ya se wa Diamond afite agafuka ku rutugu yateje impagarara muri Tanzania – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakoresha internet yabajije Diamond niba koko uyu ari se yatereranye akanga kumufasha. Ati 'Simba, uyu ni umubyeyi wawe mu maraso? Kubera ko nzi ko ariwe utamureka ngo ace mu bibazo nk'ibi.'

    Akomeza avuga ko uyu musore adakwiriye gufata se gutya kandi ari umukire ntacyo abuze ndetse amusaba guhindura imyitwarire.

    Undi ati 'Diamond, wireba ku hahise. Ita kuri uwo musaza. Mufashe akore ubushabitsi Imana izaguha umugisha.'

    Mushiki wa Queen Darleen, yabwiye umunyamakuru wa Global Publishers ko abantu badakwiriye kwivanga mu bibazo by'umuryango we. Ati 'Ntabwo ufite so? Reka kwivanga mu bitakureba.' Uyu mukobwa yahise akupa telefoni.

    Diamond na se ntibajya imbizi!

    Uyu mugabo amaze imyaka myinshi atarebana neza n'umuhungu we Diamond Platnumz; ibibazo byabo byatangiye kuva ku munsi wa mbere akigirana amakimbirane na nyina mu myaka irenga cumi n'itanu ishize.

    Abdul Juma yiyunze n'umukobwa we Queen Darleen nyuma y'igihe kinini nawe cyari gishize umwe atareba undi n'irihumye. Icyo gihe bagirana ibibazo, byaturutse ku magambo uyu mukobwa yatangaje yemeza ko 'Juma atamufata nk'umubyeyi we', ibi ni nako bimeze kuri Diamond.

    Abana Abdul Juma yabyaranye na Sanura Kasim bose baramutaye bajyana na nyina kuba aha bonyine mu Mujyi wa Dar es Salaam. Uko ari batatu, Esma Platnumz, Queen Darleen na nyina Sanura bashingiwe ubucuruzi na Diamond mu gihe se yiyicira isazi mu maso.

    Ni kenshi Diamond yagiye avugira mu itangazamakuru ko atacyifuza kubyutsa umubano hagati ye na se kubera umuzi w'ibibazo bagiranye biturutse ku mibanire ye na nyina witwa Sandra. Uyu musaza na we yatatse kenshi ko umwana we yamutaye akigira kubaho mu buzima bwiza na bashiki be ndetse ko nta kintu na kimwe gisaba ubushobozi yigeze amufasha.

    Abdul Juma yigeze kuvuga atifuza ko Diamond Platnumz yazagera ku mva ye umunsi azaba yavuye mu mubiri.

    Ifoto ya se wa Diamond afite agafuka ku rutugu yateje impagarara muri Tanzania

    Se ahorana ibibazo uruhuri kandi umuhungu we ameze neza

    Diamond n’ababyeyi be akiri muto


    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/ifoto-ya-se-wa-diamond-afite-agafuka-ku-rutugu-yateje-inkeke-muri-tanzania