Category: Uncategorized

  • Abantu babiri batsindiye arenga ibihumbi 900… – #rwanda #RwOT

    Buri wese washakaga kwitabira iki gikorwa, yasabwa gukorera igikorwa cy'urukundo abandi, hanyuma akabisakaza yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram agakora 'Tags' kuri Nyampinga Foundation akanakoresha Hashtag ya #Kindness #Nyampingafoundation.

    Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2020, Nyampinga Foundation yatangaje abantu babiri batsinze muri iki gikorwa cyiswe #ChallengeUbumuntu. Abatsinze ni Murungi Sabin washinze Isimbi Tv ikorera kuri Youtube na Irene Murindahabi Umunyamakuru wa Isibo Tv.

    Byari biteganyijwe hahembwa umuntu umwe. Mutesi Jolly uharagarariye Nyampinga Foundation mu Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko ubu bukangurambaga bwari bugamije kugangurira abantu kugira ubumuntu mu buzima bwabo bwa buri munsi ari nayo mpamvu bahisemo abantu babiri basanzwe bakora ibikorwa by'indashyikirwa mu bihe bitandukanye.

    Yavuze ko Sabin yakoze ibiganiro bitandukanye yisunze umurongo we, abasha gukorera ubuvugizi abantu batandukanye kandi bugira akamaro, benshi ubuzima burahinduka. Yatanze urugero avuga nk'abana we na Aline Gahongayire bavuje n'abandi.

    Jolly yavuze ko Irene yakoze ibikorwa byinshi birimo nk'itsinda ry'abakobwa bakiri bakiri bato Vestine na Dorcas yazanye mu muziki, Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yazanye mu muziki, umwana ukiri muto Karyuri uzi kubyina, umugore yahaye igishoro wari umaze imyaka irenga 20 mu buraya n'ibindi.

    Miss Jolly ati 'Urumva rero ntabwo twari dukwiriye kuba twabacaho ngo tujye ku bandi bapiganirwaga amafaranga kandi hari abandi basanzwe babikora. Ubukangurambaga bwari bugamije kubwira abantu kugira ubumuntu n'ubuntu.'

    Jolly yavuze ko bahisemo guhemba Irene na Sabin kuko bari mu gisata kimwe kandi bakaba bifashisha imbuga zabo mu gukangurira benshi kugira ubumuntu.

    Mutesi Jolly yavuze ko ku nshuro ya mbere bakoze iki gikorwa babonye ko kitabiriwe, kandi ko bashaka ku kigira igikorwa ngaruka mwaka.

    'Nyampinga Foundation' ibarizwamo Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.

    Ku wa 02 Mutarama 2021 ni bwo hazaba umuhango wo gushyikiriza abatsinze ibihembo byabo. Ari nabwo hazatangazwa birambuye ibijyanye na Nyampinga Foundation.

    Abantu babiri batsindiye amadorali 1000$ mu bukangurambaga bw’Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda bugamije gukangurira abantu kugira ubumuntu n’ubuntu

    Irene Murindahabi wa Isibo Tv yatsindiye amadorali 500$ kubwo gufasha benshi barimo Vestine&Dorcas, Niyo Bosco n’abandi

    Murungi Sabin wa Isimbi Tv yatsindiye amadorali 500$ ku bw’ibikorwa by’ubumuntu yakoreye benshi

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101948/abantu-babiri-batsindiye-arenga-ibihumbi-900-frw-yatanzwe-nihuriro-rya-ba-nyampinga-bu-rwa-101948.html

  • Abarimo Yasipi bahatanira kuvamo Miss Africa… – #rwanda #RwOT

    Uwihirwe Yasipi Casimir yiyerekanye muri 'bikini' y'ibara ry'umweru imeze nk'iyo yari yambaye ubwo yahataniraga guserukira u Rwanda. Ni 'bikini' itandukanye n'izindi kuko imeze nk'ikabutura. Ndetse yambaye n'isengeri.

    Ni mu gihe abandi bakobwa bambaye imeze nk'ikariso n'umwenda umeze nk'isengeri ariko ugarukira ku mabere. Umukobwa witwa Hani wo muri Somolia we yiyerekanye mu mwambaro w'umweru w'abasiramukazi ugizwe n'ipantalo imurekuye, umwenda umeze nk'ishati yitandiye mu mutwe.

    Undi mukobwa utambaye 'bikini' ariko uwo yari yambaye wagaragaje amatako yitwa Soukaina Chouad wo muri Morocco. Yari yambaye umwenda imeze nk'igitenge upfundikiye mu ijosi ariko ugaragaza amatako.

    Aba bakobwa biyerekanye muri 'bikini' habura umunsi umwe ngo hatangazwe uwegukanye ikamba. Ejo ku Cyumweru, aba bakobwa bakorewe ibirori byo kwakirwa mu Mujyi w'ubukerarugendo wa Calabar byaranzwe n'imbyino zo muri Nigeria n'akarasisi kakozwe nabo ndetse n'abasore bifashishijwe.

    Iri rushanwa rizaba ku wa 30 Ukuboza 2020, hifashishijwe iyakure. Byari biteganyijwe ko risozwa ku wa 27 Ukuboza 2020, ariko kubera ingamba zo guhangana n'icyorezo cya Covid-19 muri Nigeria ryigezwa imbere.

    Abategura iri rushanwa bavuze ko banahisemo ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo buri mukobwa witabiriye iri rushanwa atazandura Covid-19.

    Amafoto n'amashusho yasohowe agaragaza aba bakobwa bose bambaye ingofero zibarinda kwandura icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Mu gitondo cyo ku wa 23 Ukuboza 2020, ni bwo Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020.

    Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 azahembwa amadorali ibihumbi 50 n'imodoka yo kugendamo yo mu bwoko bwa SUV.

    Hannah Chiwenda wo muri Zambia



    Jasintia Makwabe wo muri Tanzania

    Hani Abdi Gass wo muri Somalia yiyerekanye mu mwambaro w’Abasiramukazi, yanga kwambara ‘bikini’


    Soukaina Chouad wo muri Morocco yiyerekanye mu mwambaro umeze nk’igitenge

    Tacy Gemma A. wo muri Kenya



    Uwihirwe Yasipi wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yambaye ‘bikini’ itandukanye n’iy’abandi






    Brenda wo muri Togo

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101939/abarimo-yasipi-bahatanira-kuvamo-miss-africa-calabar-biyerekanye-muri-bikini-umusiramukazi-101939.html

  • Nta rungu kuri Bonne Anne! Platini agiye guk… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byabaga ku nshuro ya mbere byateguwe n'ikigo East African Promoters ifatanyije Rwanda Convention Bureau, Visit Rwanda, ikinyobwa cya Bralirwa cyitwa Cheetah, Intare Conference Arena n'abandi.

    Byaririmbyemo abahanzi 10 mu byumweru 10 barimo Jules Sentore, Alyn Sano, umuraperi B-Threy, Uncle Austin, Marina, Mico The Best, Peace Jolis n'abandi.

    Ni ibitaramo bitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bigiye gusozwa n'igitaramo cya Platini na Nel Ngabo, kikaba igitaramo cya mbere uyu muhanzi akoze kuva yatangira urugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga.

    Platini yavuze ko iki gitaramo agiye guhuriramo na Nel Ngabo ari 'icy'umwaka'. Avuga ko umwaka wa 2020 'utoroshye nabusa' ariko ko igihe cyo kwishimira ko urangiye.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Platini yavuze ko 'nta rungu kuri Bonne Année yizeza ko abazakurikira iki gitaramo kunyurwa.

    Ati 'Nk'uko batunguwe n'indirimbo nyinshi bakunze, ni iki gitaramo bacyitege. Nicyo gitaramo cyanjye cya mbere ngiye gukora nyuma y'indirimbo nyinshi ziri 'hit'.'

    Umwaka urirenze Platini atangiye urugendo rw'umuziki wenyine nyuma y'isenyuka ry'itsinda rya Dream Boys ryakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu bihe bitandukanye.

    Ni umwe mu bahanzi bavumbukanye imbaduko muri uyu mwaka agaragaza ko afite impano ityaye yo gushyigikirwa. Yakoze indirimbo zoroshye gufata mu mutwe, ziherekezwa n'umudiho ujegeja ingoma z'amatwi zirakundwa karahava!

    Ni indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye binagaragazwa n'uko umubare w'abakurikira shene ye ya Youtube wikubye kabiri. Yahereye ku ndirimbo 'Fata Amano' yakoranye na Safi Madiba, akomereza ku ndirimbo 'Veronika' byavuzwe ko yacyuriyemo uwari umukunzi we na 'Pase' yakoranye n'umwami wa Coga Style, Rafiki.

    Mu mezi atatu ashize yasohoye amashusho y'indirimbo yitwa 'Ntabirenze' yakoranye n'umuhanzikazi Butera Knowless, iheruka yitwa 'Atansiyo' yakoreye mu Mujyi wa Dubai yifashishije umunyamideli Cycy Beauty bakanyujijeho mu rukundo.

    We na Nel Ngabo bazapfundikira ibitaramo bya 'My Talent Live Concert' ku wa kane tariki 31 Ukuboza 2020 guhera saa yine n'igice z'ijoro kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Nel Ngabo ugiye kuririmba muri iki gitaramo, muri uyu mwaka yamuritse Album ye ya mbere yise 'Ingabo' yatuye Ingabo zari iza RPA zirimo na Se zabohoye u Rwanda. Iyi Album iriho indirimbo 'Agacupa' aherutse gusohora, 'Zoli', 'Nzagukunda' n'izindi nyinshi.

    Platini na Nel Ngabo bakoranye indirimbo ‘Ya motema’ bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

    Umuhanzi Platini agiye gukora igitaramo cye cya mbere kuva yatangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga

    Muri uyu mwaka, Nel Ngabo yashyize ahagaragara Album ye ya mbere yise ‘Ingabo’

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ATANSIYO’ Y’UMUHANZI PLATINI

    “>

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101938/nta-rungu-kuri-bonne-annee-platini-agiye-gukora-igitaramo-cye-cya-mbere-azahuriramo-na-nel-101938.html

  • Paul Okoye wahoze muri P Square yagiriye inam… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe abantu bamwe bemeza ko ubwumvikane bucye buranga abahanzi bituruka kuba bose bakora umwuga umwe, ibi ni byo bikunze kuranga abahanzi bo muri Nigeria.

    Ubwumvikane bucye (Beef) akenshi bwagiye bugaragara hagati y'abahanzi bakunzwe cyane ku mugabane wa Africa aribo Davido, Wizkid na Burna Boy, aba basore kuba batavuga rumwe si ibanga kuko bakunze kubigaragaza mu buryo bunyuranye.

    Ibi bigaragarira mu ndirimbo basohora umwe yibasiye undi, bwacya kabiri undi nawe akamusubiza, ku mbuga nkoranyambaga ugasanga naho byacitse bari guterana amagambo. Yaba Davido na Wizkid ibyo byose byarabaranze. Burna Boy nawe kandi yigeze kwibasira Davido na Wizkid mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Kutumvikana kw’aba bahanzi byafashe indi ntera mu minsi ishize Burna Boy na Davido baratukanye ku mugaragaro ku mbuga nkoranyambaga ndetse biravugwa ko aba bombi baherutse kujya mu mitsi ubwo bahuriraga muri Ghana, gusa yaba Davido na Burna Boy nta n’umwe uragira icyo abitangazaho.

    Paul Okoye wagiriye inama abandi bahanzi bagenzi be

    Mu gihe itangazamakuru ritandukanye riri kuvuga ku mibanire mibi iranga abahanzi bakomeye ba Nigeria, Paul Okoye wahoze aririmba mu itsinda rya P Square yagize icyo abisabira ndetse abagira inama nk’umwe wabatanze kugera mu muziki.

    Paul Okoye uzwi nka Rude Boy watangiye umuziki mu 2003 yagize inama ikomeye aha abahanzi bagezweho ubu aribo Davido, Burna Boy na Wizkid. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Paul yagize ati: 'Bahungu banjye Davido, Burna Boy na Wizkid ndabakunda cyane, mwateje imbere umuziki w'igihugu cyacu namwe ubwanyu murahinduka muranamamara…”

    Paul Okoye na Davido yagiriye inama

    Yakomeje ababwira ati 'Umuziki wanyu mwese wahinduriye ubuzima abantu benshi namwe ubwanyu murimo, kuri ubu nimwe muhagarariye injyana ya Afrobeats kuko mwanayamamaje ku isi hose. Mwarakoze cyane kugira ngo mugere aho muri ubu. Umuziki wanyu wahuje abantu ubaha ibyishimo. Ndabasabye ngo mushyire ibibatandukanya ku ruhande mushyire hamwe mukomeze guteza imbere umuziki wa Africa.'

    Paul Okoye wasoje avuga ko akunda cyane aba bahanzi uko ari batatu kandi ko abafata nk'abahungu be muri muzika, yavuze ko inama yabagira ari uko bakwiyunga bagakorera hamwe kuko bose ari umwe.


    Abahanzi Wizkid, Burna Boy na Davido bagiriwe inama yo kwiyunga

    Davido akibona amagambo akomeye Paul Okoye yababwiye yahise amushimira kuri Instagram Stories agira ati 'Urakoze cyane papa wanjye nanjye ndagukunda kandi nzakora ibyo ubwiye'.

    Kugeza ubu Burna Boy na Wizkid bo ntacyo barasubiza ku byo mukuru wabo muri muzika Paul Okoye yavuze.

    Src: www.bbnaija.com,www.gistmania.com

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101946/paul-okoye-wahoze-muri-p-square-yagiriye-inama-davido-wizkid-na-burna-boy-101946.html

  • French Montana yahishuye ko amaze umwaka adaf… – #rwanda #RwOT

    French Montana ni umuraperi mwiza Amerika ifite ndetse akaba na rwiyemezamirimo ushora imari mu gucuruza imyenda. Uyu musore yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mu mwaka wa 2011 ubwo yasohoraga indirimbo yise Pop That.

    Yakomeje kwamamara cyane ubwo yasinyaga amasezerano mu nzu itunganya umuziki yitwa Bad Boy Records mu mwaka wa 2012 iyobowe n'umuraperi P Diddy. French Montana yagiye akorana n'abahanzi bakomeye banyuranye harimo Nicki Minaj, Fat Joe, Diddy, Chris Brown ndetse n'abandi.

    By’umwihariko mu mwaka wa 2017 yakunzwe n'abanyafurika nyuma y’uko yaje mu gihugu cya Uganda akahakorera amashusho y'indirimbo yise ‘Unforgettable’ agakoresha abana babyina bo muri icyo gihugu basanzwe babyinira umuhanzi Eddy Kenzo.

    Urugendo rwo kuva ku nzoga uyu muraperi yarutangiye umwaka ushize mu kwezi kwa 12 ubwo yari ari kwizihiza isabukuru ye ubwo yari yujuje imyaka 35. Ubwo yari ari muri ibi birori ni bwo yikubise hasi abura umwaka ajyanywa kwa muganga.

    French Montana ubwo yagezwaga kwa muganga bamusanganye indwara zifata ubuhumekero ndetse n'ugutera cyane k’umutima we. Ibi bikaba byaraterwaga n’uko uyu muhanzi yahoraga mu nzoga atajya aruhuka, ubuzima yari abayemo nibwo bwagize uruhare mu kurwara kwe.

    Mu kiganiro kirambuye French Montana yagiranye n'ikinyamakuru XXL Magazine yavuze ko yavuye ku nzoga ndetse n'ibindi bisindisha ibyo ari byo byose. Mu magambo ye yagize ati 'Ubwo nari ndi kwa muganga barambwiye bati nutagabanya inzoga unywa zizaguhitana.'

    Yakomeje agira ati 'Nabonye ubuzima bwanjye buri mu kaga gakomeye niko gufata umwanzuro wo kuva ku nzoga, ntibyanyoroheye ariko nagiye ntangira gahoro gahoro mpaka ngera aho nzireka burundu. Ndashima Imana yabimfashijemo kuko sinari kubyishoboza'.

    French Montana waretse kunywa inzoga burundu.

    Nyuma y’uko French Montana abwiye itangazamakuru ko yaretse inzoga yahise yandika kuri Instagram ko ashimira Imana yamurinze umwaka ushize ubwo yari ari mu bitaro yamazemo ibyumweru 2. Yanabwiye abafana be ko icyatumye batamubona cyane mu muziki ari uko yari ari mu rugendo rwo kwita ku buzima bwe.

    Kugeza ubu French Montana amaze igihe kingana n’amezi cumi n'abiri atanywa inzoga ndetse yemeza ko atazateshuka kuri uwo mwanzuro ukomeye yafashe.

    Src:www.xxlmagazine.com,www.theshaderoom.com

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101941/french-montana-yahishuye-ko-amaze-umwaka-adafata-ku-bisindisha-nyuma-yuko-ubuzima-bwe-bwar-101941.html

  • Itangazo rya MTN Rwanda ryo gutanga isoko… – #rwanda #RwOT

      1.Intego

    Intego y'iki gikoresho cyitwa Voc (Voice of the Customer) kizafasha MTN Rwanda kumenya amakuru n'ibyifuzo by'abakiriya bayo aho bari hose mu gihe cyihuse.

    Igikoresho gishya cya Voc (Voice of the Customer) kizafasha mu gusesengura ibibazo by’abakiriya babishyire muri porogaramu ishinzwe gukemura ibibazo by'abakiriya (Customer Experience) bayihuze n'itumanaho rigezweho.

    A.Voice Of The Customer (Ijwi ry'umukiriya) izaba ifite ubushobozi bukurikira

    I.Igikoresho cya Voc kizakorana n'imbuga nkoranyambaga, SMS, IVR, Stores, Voice, Mobile App hamwe na Email.

    II. Gukemura ibibazo by'abakiriya no kumenya aho umukiriya aherereye

    III. Kumenya uko umukiriya abona serivise zimugezwaho: kuvugana n'ababishinzwe bakamugezaho icyo yifuza ku cyigero cya 360 dogere.

    IV. Gukoresha ‘Profiling, Segmantation & Sampling’ mu gihe cya nyacyo.

    V. Gutanga raporo z'imiryango (Organization) itandukanye.

    VI. Kumenya umukiriya ukeneye ubufasha n’aho aherereye byihuse.

    VII. Kumenya igitera ibibazo bikunze kugaragara mu bakiriya no kubikemura vuba.

    VIII. Izaba yoroshye gukoreshwa ku mbuga no muri telephone zitandukanye.

    IX. Gukoreshwa ahatangirwa serivise za MTN Rwanda aho ariho hose.

    B. Voc (Ijwi ry'umukiriya) rizakoreshwa aha hakurikira

    Igikoresho cya Voc kizajya gikoreshwa muri porogaramu zitandukanye zirimo Unlimited Email, SMS, Survey invites na NPS. Rizakoreshwa mu ndimi 2 arizo Icyongereza n'Ikinyarwanda, rizakoreshwa no muri Excel na PDF.

    C. Data Protection

    Voc (Ijwi ry'umukiriya) izakoresha ‘Customer Information Protection’ (kurinda amakuru y’umukiriya) mu kurinda uko abakiriya bakoresha serivise zitandukanye.

    Icyitonderwa: Ku bindi bisobanuro wabariza kuri MTN Rwanda mu ishami rishinzwe amasoko cyangwa ukohereza ubutumwa kuri iyi Email:  [email protected] cyangwa ugahamagara kuri nimero zikurikira: (+250)788313124 na (+250)788312651

    Itariki ntarengwa: 28/12/2020


    Itangazo rya MTN ryo gutanga isoko

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101736/itangazo-rya-mtn-rwanda-ryo-gutanga-isoko-101736.html

  • Col.Ngabo Janvier wari mu bakomeye mu ngabo za FLN yishwe na FARDC #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru cyavuze ko Umunyamakuru wacyo uri i Fizi yavuze ko Col.Ngabo Janvier uzwi ku mazina ya Col Javel yishwe hamwe n'abandi barwanyi bari bamurinze bagera kuri 16,ibi bikaba byabereye muri Lokarite ya Muzimu,Gurupoma ya Mbinga Nord(Soma Mbinga y'amajyaruguru)hafi na Gurupoma Ziraro ugana muri Rutare rwa Kalehe ni muri Teritwari ya Kalehe Kivu y'Amajyepfo.

    Mu kiganiro Rwanda Tribune yagiranye n'Umuvugizi w'ingabo za Operasiyo Zokola I, Bwana Kapiteni Didier Kasereka, nawe yemeje aya makuru.

    Yagize ati:“Ni koko uyu Col Javeli yicanwe na bagenzi be,n'ingabo zacu za FARDC.Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye bw'ingabo zacu n'abaturage.Nkuko twakomeje kubivuga, nta mitwe y'inyeshyamba iza guhungabanya umutekano wacu n'uwa abaturanyi tuzemerera gukorera ku butaka bwa Congo.”

    Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile muri Kalehe wavuganye n'itangazamakuru yavuze ko izi nyeshyamba za FLN,zagabweho igitero mu masaha y'urukerera rwo kuri uyu wambere taliki 28 ukuboza 2020,akaba yapfanye n'abarwanyi 16,naho abagera muri 20 bafatwa mpiri,yagize ati:turashimira ingabo zacu zakoze akazi k'intashikirwa,ku bw'aba barwanyi bishwe,bari baragize akarima kabo ubutaka bwa Cong,k'ubufatanye n'ingabo zacu ntituzabemerera.

    Biravugwa ko Col.Ngabo ,aho Muzimu yari afite ibirindiro,yari yarahahinze imboga z'amashu k'ubuso bwa Hegitari 50,akaba yakoraga n'ibindi bikorwa bizanira amafaranga uyu mutwe nko gutwika amakara no kubaza imbaho.

    Col Ngabo Javel ni muntu ki?

    Col Ngabo Javel n'umuvandimwe wa Col Che Guevara wabarizwaga muri FDLR akaza nawe gutabwa muri yombi mu mpera z'umwaka wa 2019.Col.Ngabo Javeli n'umugabo w'imyaka 51,yavukiye mu Karere ka Karongi ahitwa Gishyita,afite abana batatu mu baturage baherutse gutahuka nibwo umuryango waje muribo ubu bakaba bari gutozwa indangagaciro za Kinyarwanda I Mutobo.

    Col Ngabo Janvier uzwi nka Javeli yinjiye muri ALIR mu mwaka wa 1997,ALIR yaje guhinduka FDLR, mu mwaka wa 2016 ubwo CNRD yavukaga Col Javeli yari afite ipeti rya Kapiteni nibwo yinjiye muri FLN .

    Akigeramo ashingwa agace k'imirwano ka Kalehe,muri 2017.Yahinduriwe imirimo ashingwa serivise y'ubutasi,nyuma y'aho ingabo za FARDC zishenye inyeshyamba za FLN abenshi bakicwa uyu mugabo yagizwe Umuyobozi w'ibikorwa bya gisilikare G3.Bivugwa ko yari mu mishyikirano ya rwihishwa yo kuba yakwifatanya na Twagiramungu Faustin.

    Amakuru avuga ko umutwe wa FLN ugeze mu marembera kuko usigaranye abarwanyi batageze ku ijana aho abenshi bishwe n'ibitero by'ingabo za FARDC, ababirokotse boherezwa mu Rwanda ndetse na bamwe basigayeyo umubare mwinshi ukaba umaze gushyira intwaro hasi uhitamo gutaha ku neza mu Rwanda.

    Mu mezi atatu ashize ingabo z'u Rwanda zakiriye abarwanyi benshi baturutse mu mutwe wa FLN aho batashye ku neza.Bamwe mu batashye baje bava muri Congo mu teritwari ya Kalehe, ndetse hari nabandi baje bavuye i Burundi mu ishyamba rya Kibira.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/col-ngabo-janvier-wari-mu-bakomeye-mu-ngabo-za-fln-yishwe-na-fardc

  • Messi yasubije Neymar Jr wavuze ko bazakinana mu mwaka w'imikino utaha #rwanda #RwOT

    Amasezerano ya Messi azarangira kuwa 30 Kamena 2021 ariyo mpamvu amakipe atandukanye ku isi yatangiye kumwirukaho arimo na PSG ya Neymar Jr.

    Neymar Jr aherutse gutangaza ko ataje muri PSG gukina Europa League ndetse ashimangira ko yifuza kongera gukinana na Messi ndetse atari kera ari mu mwaka w'imikino utaha.

    Neymar Jr yagize ati 'Icyo nshaka n'ukongera gukinana na Messi.Kongera kwishimira guhurira mu kibuga nawe.Ashobora gukina mu mwanya wanjye.Nta kibazo yagira ndabizi.Ndashaka kongera gukinana nawe kandi ndabizi umwaka utaha tuzabikora.'

    Lionel Messi yabwiye Jordi Evole kuri LaSexta ko ibyo Neymar Jr yatangaje atemezaga ko byamaze kurangira ko bazakinana ahubwo we ngo yavuze ko 'yifuza' ko bazakinana gusa yemeza ko kugarura uyu munya Brazil muri FC Barcelona bitakoroha kuko ikipe nta mafaranga igira.

    Messi yagize ati 'Biragoye ko Barcelona yazana abakinnyi bakomeye kubera ko nta mafaranga.Dukwiye kuzana abakinnyi bakomeye kugira ngo twongere guhatanira buri kimwe gusa tugomba no kubishyura.Twakwishyura PSG angahe?Kuzana Neymar Jr birahenze cyane.

    Ku byavuzwe na Neymar Jr ko bazakinana umwaka utaha,Messi yagize ati 'Ntabwo mbizi niba yaravuze ko tuzakinana umwaka utaha.Ntekereza ko yavuze ati 'ndifuza'.Muzamubaze impamvu yavuze ibyo.

    Dufite groupe ya WhatsApp duhuriramo we na Suarez kandi tuvugana buri gihe.Mu butumwa buheruka twavugaga kuri tombola ya Champions League.Nta n'umwe muri twe wifuzaga guhura n'undi.

    Nta bwo bifuzaga FC Barcelona kubera ko nubwo tutari mu bihe byiza ariko turi ikipe yubashywe kubera amateka.Uzaba ari umukino ukomeye[PSG-Barca].

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yasubije-neymar-jr-wavuze-ko-bazakinana-mu-mwaka-w-imikino-utaha

  • Munyeshyaka officially assumes BDF Office #rwanda #RwOT

    Rwanda's Business Development Fund (BDF) interim CEO Umugwaneza Monique has handed over power to Munyeshyaka Vincent, who has recently been appointed by the cabinet to lead this institution.

    There was also a transfer of power from the former Chairman of the BDF Board of Directors, Rugamba Egide and his successor Eric Rwigamba.

    51

    The post Munyeshyaka officially assumes BDF Office appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/29/munyeshyaka-officially-assumes-bdf-office/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyeshyaka-officially-assumes-bdf-office

  • No critically ill inmate- RCS #rwanda #RwOT

    He has revealed this during a talk show to shed light on Coronavirus infections and preventive measures in prisons.

    On 27th December 2020, the Ministry of Health reported 103 COVID-19 cases in Huye prison. In November, prisons became among the country’s major hotspot of Covid-19 positive cases, after claiming more than 12 lives and registering more than 200 cases in less than a month.

    At the time, the majority of the cases were registered in Rwamagana Prison, Nyarugenge Prison and Muhanga Prison, and a few weeks later, cases were also reported in Rusizi and Musanze Prisons.

    SSP Gakwaya has revealed that infected inmates from Rwamagana, Muhanga and Mageragere have recovered even though there are active cases in Huye, Ngoma and Musanze prisons. He however explained that no one is in critical condition.

    'We have no cases of inmates in critical condition but rather continue to reinforce preventive measures. We have prepared a sickbay for inmates in quarantine where they are attended to like other Rwandans or transferred to other hospitals when necessary. We continue to adhere to health guidelines because we are aware of how severe the situation would be if we become complacent,' said SSP Gakwaya.

    He suspected that the virus might be spread by food suppliers from outside because RCS has taken strict preventive measures like halting works out of prisons’ premises.

    'All works out of prisons have been halted. New cases make us suspect food suppliers from outside because we respect preventive measures. Otherwise, we have to wait for Ministry of Health and Rwanda Biomedical Centre report to shed light on probable causes,' noted SSP Gakwaya.

    Rwanda confirmed the first COVID-19 patient on 14th March 2020. So far, 8021 people have been tested positive out of 719 482 sample tests of whom 6339 have recovered, 1607 are active cases while 75 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    RCS has taken strict preventive measures to contain the spread of Coronavirus.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/no-critically-ill-inmate-rcs