Category: Uncategorized

  • “Natangiye nzi ko nta mafaranga nzakuramo, no… – #rwanda #RwOT

    Isreal Mbonyi wize icyiciro cya gatatu mu Buhinde mu masomo ya Pharmacy yaje kureka ibyo yize atangira kuririmba ubutumwa bwo guhembura imitima y'abari barabaswe n'ibibi ndetse benshi barakizwa ku bw'indirimbo ze. Indirimbo za Mbonyi zikundwa n'abo mu yandi matorera ku buryo bigoye kumva indirimbo ye izwi n'abakristu gusa kuko usanga hari n'abazumva badasanzwe basengera mu matorero ya gikristu. 

    Israel Mbonyi ati:''Mu by’ukuri njyewe nari mfite passion/umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa numvaga nshaka gutambutsa message y'ihumure''. Yakomeje abwira Inyarwanda.com ko yashakaga gutanga ihumure abinyujije mu ndirimbo ze. Byagiye bivugwa kenshi cyane ko muri gospel nta mafaranga abamo ku buryo abahanzi benshi bari abahanga muri uwo muziki bagiye bawureka bajya gukora umuziki usanzwe. 

    Urugero mwibuke ko Mani Martin yakoraga umuziki wa Gospel ariko aza kuwureka ajya mu muziki usanzwe kubera ko nta mafaranga yabagamo. Ubu rero siko bikimeze kuko muri Gospel harimo akantu. Mbonyi ati:''Natangiye nziko nta mafaranga nzakuramo sinajyaga ntekereza ko nanahembwa naririmbye gusa kuko nari mfite umutima ukunze none rero byaje gucamo''.


    Israel Mbonyi afatwa nka nimero ya mbere muri Gospel mu Rwanda

    Israel Mbonyi avuga ko n’ubwo umwaka wa 2020 utari woroshye ariko we yakoze ibishoboka ibindi Imana niyo ibyikorera. Ati:''Nakoze indi album muri ‘Guma mu rugo’ n’ubwo itararangira ibindi ni Imana ibyikorera''.


    Israel Mbonyi avuga ko kera Gospel itahabwaga agaciro none ubu isigaye yubashywe

    Israel Mbonyi avuga ko atari we muririmbyi wa Gospel uhari kuko hari abandi benshi kandi bashoboye akaba asaba abantu kubakunda cyane ndetse ko muri rusange Gospel ikwiriye kongera gusakara mu mitima ya benshi. Muri Isango na Muzika Awards Israel Mbonyi ni we wegukanye igihembo cya ‘Best Gospel Artist 2020’.

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101942/natangiye-nzi-ko-nta-mafaranga-nzakuramo-none-rero-byaje-gucamo-israel-mbonyi-avuga-ku-muz-101942.html

  • Mu mafoto : Pierre Buyoya wabaye perezida w’u Burundi yashyinguwe mu gihugu cya Mali #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri Katederali ya Bamako, niho habereye umuhango wo guseza bwa nyuma Buyoya wayoboye u Burundi inshuro ebyiri zose ahiritse ubutegetsi bwariho.

    Pierre Buyoya yapfuye kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, akaba yarapfuye ari mu nzira igana Paris mu Bufaransa aho yari agiye kwivuza.

    Ikinyamakuru Journal du Mali cyatangaje ko Buyoya yashyinguwe mu irimbi rya Kiliziya Gatolika riherereye i Bamako.

    Urupfu rwa Buyoya rwaciyemo ibice Abarundi yayoboye kuva 1987 kugeza mu 1993 ndetse no guhera mu 1996 kugeza mu 2003.

    Kugeza magingo aya, ntacyo u Burundi buratangaza ku rupfu rwe ndetse n’umuryango we ntabwo wigeze utangaza ku mugaragaro iby’urupfu rwe uretse abayobozi batandukanye nk’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe na Perezidansi ya Mali babitangaje.

    Former Burundian President Pierre #Buyoya, who died on December 18 2020 in Paris after a short illness reportedly linked to Covid-19, laid to rest today in #Mali

    Buyoya who was 71 resigned from his position as AU High Representative for Mali and the Sahel region last month pic.twitter.com/eCK0G6w24V

    — Akayezu Jean de Dieu (@AkayezuJa) December 29, 2020

    Kuba ntacyo u Burundi bwatangaje ku rupfu rwe bivuze ko nta n’ikiriyo kizamutegurirwa nk’uwigeze kuyobora icyo gihugu. Urupfu rwe ntabwo kugeza ubu ruvugwaho rumwe.

    Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n’urukiko rw’i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi.

    Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.

    Kugeza n’ubu hari Abarundi babona ko nk’uwayoboye igihugu yari akwiriye guhabwa icyubahiro kimukwiriye agasezerwaho mu cyubahiro, akanashyingurwa mu Burundi mu gihe abandi batabibona gutyo.

    Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi.

    Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD.

    Kuba yaremeye kujya mu biganiro byatumye u Burundi bumaze igihe nta ntambara nabyo hari abasanga ari ibyo gushimirwa.

    Buyoya yasezeweho bwa nyuma, ashyingurwa mu gihugu cya Mali Pierre Buyoya yasomewe misa muri Katedarari y’i Bamako Ntabwo byari bikunze kubaho ko umuperezida apfa agashyingurwa mu gihugu kitari icye

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Mu-mafoto-Pierre-Buyoya-wabaye-perezida-w-u-Burundi-yashyinguwe-mu-gihugu-cya-Mali

  • Abanyamakuru 2 batsindiye akabakaba miliyoni yatanzwe n’Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda bagera kuri 6 n’umugabo umwe, bari bashyizeho igihembo cy’umuntu uzahiga abandi binyuze mu bikorwa by’urukundo, iki gihembo cyaje kwegukanwa n’umunyamakuru Murungi Sabin ndetse na Murindahabi Irene.

    Aba banyumpinga tariki yu 17 Ukuboza 2020 nibwo batangaje ko bashyizeho iki gihembo kingana n’amadorali 1000(990000 frw) ku muntu uzahiga abandi mu gukora ibikorwa by’urukundo afasha abatishoboye binyuze mu gikorwa bise #ChallengeUbumuntu.

    Iki gihembo cyaje kwegukanwa na Murungi Sabin wa ISIMBI TV akaba n’umuyobozi mukuru w’ISIMBI LTD binyuze mu nkuru n’ibiganiro asanzwe akora biri mu murongo wo gukora ubuvugizi ku batishoboye ndetse bikagira akamaro gakomeye kuko abo akorera ubuvugizi akenshi ibibazo byabo bikemuka.

    Iki gihembo agomba kukigabana na Irene Murindahabi wa ISIBO TV na we wakoze ibikorwa by’indashyikirwa cyane mu muziki aho yafashije Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona, itsinda ry’abana b’abana b’abakobwa bakiri bato Dorcas na vestine yazanye mu muziki n’ibindi.

    N’ubwo bari bashyizeho irushanwa iri huriro ryasanze ritaha igihembo abantu baje baje mu irushnwa bashaka amafaranga gusa bakirengagiza abasanzwe babikora ari wo murongo wabo.

    Nyampinga Foundation ibarizwamo Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.

    Irene na Sabin begukanye 1000$

    Murungi Sabin asanzwe akora ibiganiro biri mu murongo wo gufasha abatishoboye

    Murindahabi Irene yagiye afasha impano zitandukanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abanyamakuru-2-batsindiye-akabakaba-miliyoni-yatanzwe-n-ihuriro-rya-ba-nyampinga-b-u-rwanda

  • Pierre Buyoya wigeze kuyobora u Burundi yashyinguwe muri Mali #rwanda #RwOT

    Misa yo gusezera kuri Buyoya yabereye kuri Grande Cathedrale de Bamako,yitabiriwe n'abo mu muryango we, intumwa zaserukiye leta ya Mali, n'izaserukiye Ubumwe bw'Afrika n'abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

    Nta ntumwa n'imwe Leta y'Uburundi yigeze yohereza muri uyu muhango wo gushyingura Buyoya nk'uko ibinyamakuru byo muri Mali bibivuga.

    Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma,Bwana Buyoya yashyinguwe mu irimbi rya kiliziya Gatolika i Bamako.

    Pierre Buyoya yari asanzwe aba muri iki gihugu ariko yapfuye ku myaka ye kuwa 18 Ukuboza 2020,agwa mu Bufaransa aho yivurizaga Covid-19.

    Buyoya yategetse u Burundi mu 1987 – 1993 na 1996 – 2003 hose yafashe ubutegetsi ku ngufu, ariyo mpamvu ubutegetsi bwe butavuzweho rumwe.

    Mu 1993 yatsinzwe mu matora na nyakwigendera Perezida Melchior Ndadaye,atanga ubutegetsi mu mahoro ariko nyuma y'amezi make Ndadaye yarishwe birangira Buyoya yongeye gusubira ku butegetsi.

    Leta y' u Burundi ntiyigeze itangaza ikintu na kimwe ku rupfu rwe habe no kwihanganisha umuryango we.

    Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n'urukiko rw'i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi.

    Yari aherutse kwegura ku mwanya w'Intumwa Nkuru y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y'iminsi mike akatiwe gufungwa burundu ashinjwa kugira uruhare mu kwica Perezida Ndadaye gusa uyu we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politike.

    Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi. Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/pierre-buyoya-wigeze-kuyobora-u-burundi-yashyinguwe-muri-mali

  • Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ntabwo yage… – #rwanda #RwOT

    Aganira na InyaRwanda.com, ingingo ikomeye Mike Karangwa yagarutseho ni ijyanye no kuba Miss Nishimwe Naomie yaritandukanyije na Rwanda Inspiration Back Up mu bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano ze n'umushinga we. Tariki 17 Werurwe 2020, byatunguye benshi ubwo uyu mukobwa yashyiraga itangazo hanze akavuga ko ibijyanye n'inshingano ze n'imishinga ye azabyifasha ku giti cye atari kumwe na Rwanda Inspiration Back Up. 

    Mike Karangwa yavuze ko Nishimwe Naomie atageze ku ntego ye mu gihe hasigaye igihe gito gatanga ikamba

    Mike Karangwa yavuze ko iki cyemezo Miss Namonie yafashe cyo kwitandukanya na Rwanda Inspiration Back Up na cyo gishobora kuba hari uburyo cyadindije ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga we. Ati 'Ntibyabura kuko hari ubunararibonye baba bafite, hari ibyo baba bashobora kumufasha urumva ntabwo byabura'.

    Yakomeje avuga ko atatinda ku mahitamo ye kuko ari uburenganzira bwe gusa ashimangira ko iyo bafatanya byari kuba byiza kurusha. Indi ngingo yagaragaje ni ijyanye n'icyorezo cya COVID-19 cyoretse isi muri iki gihe. Yavuze ko iki cyorezo cyagoye cyane uyu nyampinga witeguye gutanga ikamba.

    Yagize ati 'Ntabwo yigeze agera ku ntego yihaye, biroroshye kubyumva no kubibona ariko nanone ntekereza ko nta gihe kirarenga. Ati 'Kuri we nk'umukobwa witegura gusimburwa harimo icyo gitutu ariko nanone umuntu wese yamwumva'.

    Mu kugaragaza ko buri wese akwiye kumwumva, Mike yavuze ko Naomie akimara gutorwa nyuma y'ukwezi kumwe gusa hahise haza gahunda ya ‘Guma mu rugo’ kandi n'ubu ibintu bikaba bitarasubira ku murongo. Ibi ngo biri mu byamubujije gushyira porogarame ye ku murongo kimwe n'uko n'ibindi bikorwa bitandukanye byadindiye.

    Icyakora yavuze ko ntarirarenga kuko igihe icyo aricyo cyose ashobora gushyira mu bikorwa umushinga we mu gihe abamuri hafi bamufashije. Nishimwe yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 aserukiye Umujyi wa Kigali, afite umushinga ujyanye no kurwanya kanseri y'ibere mu Rwanda, ari na wo wamuhesheje amanota yo kwegukana ikamba nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 10 bajya mu cyiciro cya nyuma.


    Mike Karangwa asanga Miss Naomie atarageze ku ntego yihaye, gusa ngo buri wese yamwumva

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101954/miss-naomie-ntabwo-yageze-ku-ntego-yihaye-ubusesenguzi-bwa-mike-karangwa-101954.html

  • Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongerezakazi ibikoresho yari yaribwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakekwaho ubujura barindwi barakekwaho kwiba umuzungu w
    Abakekwaho ubujura barindwi barakekwaho kwiba umuzungu w’Umwongereza baciye mu idirishya baciye giriyaje

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ibi bikoresho byibwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza 2020, abajura banyuze mu idirishya binjira mu nzu.

    Avuga ko nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage babashije gufata umwe muri abo bajura na we agenda abereka abandi.

    Ati “Abaturage baduhaye amakuru tubasha gufata umwe na we agenda atwereka abandi. Hari abo twakuye i Kabarondo, i Kabuga n’i Kigali. Byose twabashije kubibona kuko twabonye ababiguze ndetse n’uwakuyemo umubare w’ibanga muri mudasobwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana kandi arasaba abaturage kwirinda gutanga icyuho cy’uko imitungo yabo yakwibwa, bakayihozaho ijisho ndetse ifite agaciro bakiyishyiraho ikimenyetso kugira ngo mu gihe inafashwe byorohe kumenya nyirayo.

    Agira ati “Mu minsi mikuru abajura bakajije umurego, birasaba ko amarondo akazwa neza ariko na none abantu bakagira uruhare mu kurinda umutekano w’ibyabo, birinda icyuho cy’uko byakwibwa ntibabite mu ruganiriro ngo bajye mu cyumba bagafunga neza ariko na none bakibuka kubishyiraho ibimenyetso byafatwa bikoroha kumenyekana nyirabyo.”

    Mu bikoresho bibye umuzungukazi harimo televiziyo na mudasobwa
    Mu bikoresho bibye umuzungukazi harimo televiziyo na mudasobwa

    Siborurema Emmanuel ni umusore w’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama yiyemerera ko ari umujura ariko yari yarabiretse nyuma yo kubifungirwa.

    Avuga ko kugira ngo bibe ibyo bikoresho by’umuzungu yari yasuye umusore w’inshuti bakanywa inzoga byagera mu ijoro bagatekereza gushaka amafaranga y’iminsi mikuru.

    Ati “Bamfunze igihe gito ndabihanirwa mvayo narabiretse neza n’abaturanyi barabizi ahubwo sinzi ukuntu Satani yanjemo tumaze kunywa izo nzoga ndavuga ngo reka tujye gushaka amafaranga yo tuzarya ku munsi mukuru.”

    Sinzinkabo Pierre ukora akazi k’ubucuruzi butandukanye harimo akabari na resitora i Kabarondo avuga ko we yahuje abajura n’umuguzi ariko atazi ibyo ari byo dore ko ngo yahawe igihembo cy’ibihumbi 10 gusa.

    Cyakora yemera ko atari ubwa mbere afunzwe ku cyaha nk’iki kuko ngo mu mwaka wa 2012 yafunzwe azira kugura ibintu by’ibijurano akatirwa imyaka 2 gusa ngo kubera imbabazi akora umwaka umwe.

    Asaba imbabazi Abanyarwanda kuko ngo atazongera gukora icyaha nk’icyo kuko ngo ibyamubayeho byatewe no guhubuka.

    Ati “Jye umwe muri abo bahungu yarampamagaye tutaziranye ansaba kumugurira ibikoresho mubwira ko ntabigura ariko namubonera umukiriya. Naramushatse ndetse tuzana i Rwamagana kubifata mu modoka ye, gusa ndasaba Abanyarwanda imbabazi si ndi umujura mba numva ntanabikora ibyabaye ni uguhubuka.”

    Mu bafashwe harimo abajura 3, abaguzi b’ibyibwe 3 ndetse n’undi umwe wafashije mu gukura muri mudasobwa umubare w’ibanga.

    Dogherty Hannah Louise, umukorerabushake w’Umushinga VSO mu Karere ka Rwamagana ufasha abarimu mu myigishirize (Mentor) wibwe ntiyifuje kuvugana n’itangazamakuru ndetse ntiyavuze n’agaciro k’ibyo yari yibwe uretse ko byose byabonetse uretse itoroshi gusa.

    Mu bikoresho yibwe harimo mudasobwa imwe, televiziyo, ibyangombwa bye, amakarita akoreshwa muri banki, icyuma gifata amashusho (Camera) n’ibindi.

    Mu mukwabu wakozwe ku wa 24 Ukuboza 2020 ku hantu hakekwa ubujura, hafashwe ababukekwaho 25 batatu bakaba ari bo banyuze mu idirishya ry’inzu Hannah Louise atuyemo bakamutwara ibikoresho basanze mu cyumba cy’uruganiriro.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-y-u-rwanda-yashyikirije-umwongerezakazi-ibikoresho-yari-yaribwe

  • Bafashwe bacuruza inyama z'imbwa babeshya ko ari iz'ihene #rwanda #RwOT

    I Kinama mu gihugu cy'u Burundi, abaturage bariye karungu ku buryo banashatse kwica abagabo babiri  nyuma yo kubafata babaga imbwa ngo bagurishe inyama zayo babeshya ko ari inyama z'ihene.

    Aba bagabo bari bafashwe basanzwe bakora akazi k'ubuzunguzayi ku muhanda wa 18 I Kinama ku kabare, aho bisanzwe bizwi ko hagurishirizwa Inyama z'ihene, aba bagabo bakaba baraye bafashwe barimo kubaga Imbwa ngo bazijyane ku isoko hanyuma abantu bazigure ku bwinshi mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru.

    Kubera umujinya mwinshi w'abaturage, bashakaga guhitana aba bagabo bari bamaze iminsi babagurisha inyama z'imbwa mu ibanga, aho polisi yahise ibata muri yombi ikajya kubafunga, ibaraza mu kasho kugira ngo ibakingire abaturage bari bariye karungu.

    Si mu Burundi gusa ibyo kubaga imbwa zikagurishwa abantu babeshya ko ari iz'amatungo magufi bikomeje kuvugwa, kuko muri Kanama uyu mwaka, mu Rwanda abasore batatu barimo uwitwa Ihimbazwe Maurice, Yangeneye Emmanuel na Nshimiyimana Theogene bo mu mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bafunzwe bazira kubaga imbwa bashaka gucuruza inyama zayo.

    Amakuru RIB yahawe n'abaturage icyo gihe yavugaga ko abo basore baguze imbwa y'uwitwa Gasatsi Alex ku itariki 02 Nyakanga 2020, nyuma ikaza kuruma uwitwa Dusingizimana Paul.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Beata yatangaje ko abo basore bahise bigira inama yo kubaga iyo mbwa bakagurisha inyama zayo kugira ngo bavuze uwo yariye, aho yagize ati: 'Bafashe icyemezo cyo kuyigurisha kugira ngo bishyure uwo yariye, kuko bari bumvise ko barimo gukurikiranwa gutunga imbwa iryana, umenya ahari baranariyeho simbizi'.

    Umuvugizi w'Ubungenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera we yavuze ko nta tegeko mu Rwanda rihanira abo basore kubaga no kurya imbwa. Bahorera yagize ati: 'Keretse itungo rishobora kwanduza, ufashe nk'inka uzi ko irwaye ukayiha abantu byaba ari icyaha, ariko ubundi ntaho itegeko rivuga ko kubaga no kurya imbwa ari icyaha'.

    Yakomeje avuga ko abo basore bashobora kudakurikiranwa mu rukiko, ahubwo babaye bafashwe kugira ngo babe barindiwe umutekano.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/29/bafashwe-bacuruza-inyama-zimbwa-babeshya-ko-ari-izihene/

  • Burera: Abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe umwe ahita apfa – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2020, mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kivuye, Akagari ka Murwa Umudugudu wa Gatare, aho uko ari batatu bazindukiye muri iki kirombe gucukura umucanga rwihishwa, kikariduka uwitwa Nzirorera Samuel w'imyaka 30 agahita apfa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko aba bagabo bacukuraga umucanga ahantu bari bamaze iminsi bihangiye kuko hatari hasanzwe hacukurwa.

    Ati “Abo bagabo bacukuraga umucanga ahantu hatari hasanzwe hacukurwa, ni aho bari bihangiye, ni mu murima bivugwa ko wari uw'umwe muri bo kuko nibwo bari bagitangira kuhacukura, baza kugira ibyago ikirombe kirabagwira umwe ahita apfa abandi barakomereka”

    Yakomeje agira ati “Twashyize ingufu mu gukumira ubucukuzi butemewe n'ubwo hari abaduca mu rihumye bakabikora bihishe, inama twabagira ni ukuzibukira bene ibi bikorwa, ababyifuza bakagana inzego bireba bakabikora bisanzuye mu mucyo, kuko kwihishahisha nk'uku bibaviramo ingaruka zikomeye zirimo no kuhasiga ubuzima”

    Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku Bitaro bya Butaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abakomeretse bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rusasa kugira ngo bitabweho n'abaganga.

    Biravugwa ko aho bacukuraga umucanga, hari aho bihangiye kuko hatari hasanzwe hakorerwa ubwo bucukuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abagabo-batatu-bagwiriwe-n-ikirombe-umwe-ahita-apfa

  • Menya ibintu byingenzi wakorera umukunzi wawe igihe afite umunabi kugira ngo akanyamuneza kagaruke. #rwanda #RwOT

    Imibare y' abashakashatsi yerekana ko uburakari bugira ingaruka kuri 18% by' abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Guteretana akenshi bifatwa nk' ibintu by' umunezero, ariko kuba uwo mukundana yarakaye cyangwa afite umunabi ntibivuga ko uwo munsi guteretana bihagarara.

    Iyi nkuru ikubiyemo ibintu bitandukanye wakorera umukunzi wawe igihe afite umunabi kugira ngo akanyamuneza kagaruke.

    Igitaramo

    Igihe umukunzi wawe afite umunabi, kumubwira mukajyana mu gitaramo aho abahanzi baje kuririmba,bimufasha kugarura akanyamuneza.

    Filime

    Kurebera filime mu ruhame ahantu hari umwijima hari abo bifasha kwirukana umunabi muri bo, ariko hari abandi bidafasha. Igihe ubizi ko umukunzi wawe kurebera filime mu ruhame bitamufasha kwishima mwakwicara ahantu hatuje mu rugo mukaba ariho muyirebera. Biba byiza iyo ari filime yakiniwe ahantu mu mashyamba cyangwa ahantu nyaburanga.

    Guteka

    Umukunzi wawe afite umunabi ukabibona cyangwa akabikubwira, uwo munabi uragenda igihe mufatanyije guteka. Akajya akora kimwe ukora ikindi.

    Kwiga

    Ubwoba bwo gutinya gutsindwa nabwo hari abo butera umunabi, igihe ubona umukunzi wawe atishyimye kandi ubizi ko ari umunyeshuri, kumufasha gusubiramo amasomo ye ni kimwe mubishobora kumufasha kwikuramo umunabi kuko abona ko atari wenyine.

    Kuganira

    Ibi byose byavuzwe haruguru ntabwo bisimbura ikintu gikomeye cyo gufasha umuntu utishimye aricyo kumuganiriza. Mukuganira n' umukunzi wawe ufite umunabi niho ushobora kumenyera impamvu yatumye atakaza ibyishimo. Muri uko kuganira ugomba gutuma akwizera ku buryo yemera kukubitsa amabanga ye. Igihe muganira ugomba kumufasha kwibuka no guha agaciro ibyiza yagezeho no kumuremamo icyizere ko ibyiza biri imbere.

    Igihe ugerageje gufasha umukunzi wawe ukabona ntacyo bitanga ningombwa kumugira inama yo kujya kwa muganga.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/29/menya-ibintu-byingenzi-wakorera-umukunzi-wawe-igihe-afite-umunabi-kugira-ngo-akanyamuneza-kagaruke/

  • uzi ko ubuki bubasha kuvura no kurinda indwara zifata umutima? #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe indwara z’umutima ziri guhitana benshi kubera imibereho ya buri munsi iba itameze neza, hamwe usanga abantu benshi bafite umubyibuho ukabije, badakora siporo n’ibindi. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kurinda izi ndwara zifata umutima ndetse bukaba bwanafasha mu kuvura zimwe muri zo.

    N’ubwo abantu bamenyereye ko ubuki bushyirwa mu migati, bugashyirwa mu byo kunywa bitandukanye cyane cyane nk’icyayi ariko muri rusange ubuki bufite akamaro gakomeye ko kurinda no kuvura indwara z’umutima. Dore akamaro k’ubuki mu kurinda no kuvura indwara z’umutima:

    Ubuki bugizwe n’intungamubiri nyinshi, muri zo twavugamo nka:

    • Ibitera ingufu
    • Imyunyungugu nka : Sodium,Potassium,Calcium,Fer,Magnesium,…
    • Isukari y’umwimerere
    • Za vitamin zitandukanye nka : A,B6,B12,C,D
    • Za protein zitandukanye,…….

    Dore rero ibyiza by’ubuki ku mikorere y’umutima wacu

    1. Ubuki butuma umutima utera neza: Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuki bufasha umutima gutera neza, nka ba bantu rero umutima wabo uba utera nabi ni byiza ko yajya byibura arya ku buki mbere yo kurya.

    2. Ubuki bwongerera imbaraga umutima: Burya uko umuntu agenda asaza,umutima ugenda utakaza imbaraga ukagenda unanirwa,ubuki rero burya ngo ni bwiza mu gutuma umutima wawe ugira imbaraga bityo ntucike intege ku buryo bworoshye.

    3. Ubuki butuma amaraso atembera neza mu mutima: Iyo amaraso adatembera neza mu mutima,umutima nawo ntubasha gusunika amaraso neza mu mubiri,ibi rero bituma umubiri wose ugira ikibazo.Ngo ni byiza byibuze kurya utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi kugira ngo wirinde icyo kibazo.

    4. Ubuki bugabanya urugimbu mu mutima: Iya urugimbu (Cholesterol) rubaye rwinshi mu mitsi y’umutima,irifunga bityo bigatera indwara y’umutima bita coronary heart disease,ubuki rero bufasha gusukura iyi mitsi yo mu mutima.Ni byiza gufata byibuze utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi.

    5. Ubuki bugabanya ububabare bw’umutima: Ku barwaye umutima, usanga akenshi bababara mu gatuza mu gice umutima uherereyemo,iyo urya byibuze hagati y’utuyiko 3 na 5 tw’ubuki ku munsi birinda uko kubabara k’umutima.

    Icyitonderwa: Nubwo tumaze kubona ko ubuki ari bwiza ku mikorere y’umutima, birabujijwe guha ubuki abana bari hasi y’umwaka 1 kuko bushobora ku batera ikibazo.

    Source:inyarwanda.com

    www.healthline.com,www.pulse.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/uzi-ko-ubuki-bubasha-kuvura-no-kurinda-indwara-zifata-umutima.html