Category: Uncategorized

  • Dr Nsanzimana yagaragaje abagisurana nk'abashobora gushyira igihugu mu kangaratete – #rwanda #RwOT

    Amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n'inzego z'ubuzima harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gusa Dr Nsanzimana agaragaza ko hari abarenga kuri ibi bagakora ingendo zo gusura inshuti n'abavandimwe ari nako bishyira mu byago byo kwandura.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 29 Ukuboza, yagaragaje izi ngendo ziri gukorwa cyane mu minsi mikuru isoza umwaka nk'ibishobora kongerera ubukana bwa Covid-19 mu Rwanda.

    Ati 'Abantu muri iyi minsi mikuru bitwararike cyane kuko imyitwarire y'umuntu, ibyo birori bategura, ukuntu yitwara mu buzima kujya gusura ababyeyi n'abazukuru n'abuzukuruza ibyo byose biraza kudutera ikibazo.'

    'Biraza gutuma n'izo ndembe ziyongera. Umuntu arajya gusura sekuru, nyirakuru cyangwa umuvandimwe azi ko ari urukundo amushyiriye ugasanga rimwe na rimwe amushyiriye na Covid-19, hashira icyumweru kimwe ugasanga aje ari indembe.”

    Dr Nsanzimana yavuze ko mu byatumye Covid-19 yongera gukaza umurego mu Rwanda muri iyi minsi harimo n'ukudohoka kw'abantu, aho batacyubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera nk'uko bikwiye.

    Umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 75 mu gihe abanduye ari 8021.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Dr Sabin Nsanzimana yasabye abantu kwirinda icyatuma bishyira mu kaga ko kwandura Covid-19 cyangwa bakayanduza abandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsanzimana-yagaragaje-abagisura-imiryango-nk-abashobora-gushyira-igihugu-mu

  • Iyakaremye yavuze intandaro y’indirimbo irimo Amb Habineza Joe, Bakame , Haruna Niyonzima na Clapton Kibonge #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yiswe 'One Song One Nation’ iherutse kujya ahagaragara irimo ibyamamare bitandukanye bagamije gufasha abantu mu bukererugendo bushingiye ku muco.

    Iyi ndirimbo irimo Ambasaderi Habineza Joseph benshi bita Joe, Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Eric Ndayishimiye Bakame, Umunyamakuru w’imikino Jean Luc Imfurayacu, Umunyamakuru w’imyidagaduro Cyuzuzo Jeanne d’Arc.

    Harimo kandi Umuhanzi Peace Jolis, umunyarwenya Clapton Kibonke, Nijimbere Gilbert ukina mu ikipe ya Patriots Basket Ball Club n’itsinda ry’abaturage basanzwe bitwa 'Indatwa na Barerwa’.

    Muri iyi ndirimbo kandi hagaragamo abaturage benshi b’ahitwa Kagina mu Majyepfo.

    Reba hano indirimbo 'One Song One Nation’

    Mu kiganiro na UKWEZI, Iyakaremye Fred wazanye iki gitekerezo yavuze ko yayitekereje nyuma yo kubona ko ubukerarugendo bw’u Rwanda ahanini bwubakiye ku nama n’ibindi bikorwa bigaragara ariko ubuhanzi ugasanga abantu batabuha agaciro.

    Yakomeje agira ati 'Ni indirimbo iri mu gisata cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco, hari urugero rw’amaserukiramuco aba mu bihugu bitandukanye, buriya ni ubukerarugendo bushingiye ku muco, nicyo kintu nanjye nashatse kuzana.'

    One Song One Nation, ni indirimbo ishobora kwifashishwa mu birori bitandukanye byo kwakira ba mukerarugendo batandukanye mu rwego rwo kubereka uko abanyarwanda b’ingeri zose bizihirwa.

    Iyakaremye avuga kandi ko 'Twagerageje kubinyuza mu muziki, kuko niwo ugera kure hashohoka nta mupaka. Ubukerarugendo, ubundi twebwe ducuruza amatsiko, ariko twe tuje gucuruza ibyishimo, icyo nabwira abanyarwanda ni ukwikuramo umuco wo kumva ko ibikorwa by’ubukerarugendo ari iby’abantu bifite.'

    Iyi ndirimbo irimo abantu babarirwa hagati ya 100 na 80, Iyakaremye ashimira abantu bamufashije ngo ibashe gukorwa anakangurira abantu

    Reba hano indirimbo 'One Song One Nation’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Iyakaremye-yavuze-intandaro-y-indirimbo-irimo-Amb-Habineza-Joe-Bakame-Haruna-Niyonzima-na-Clapton-Kibonge

  • Dr Nsanzimana yagaragaje abagisurana nk’abashobora gushyira igihugu mu kangaratete – #rwanda #RwOT

    Amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n’inzego z’ubuzima harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gusa Dr Nsanzimana agaragaza ko hari abarenga kuri ibi bagakora ingendo zo gusura inshuti n’abavandimwe ari nako bishyira mu byago byo kwandura.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 29 Ukuboza, yagaragaje izi ngendo ziri gukorwa cyane mu minsi mikuru isoza umwaka nk’ibishobora kongerera ubukana bwa Covid-19 mu Rwanda.

    Ati “Abantu muri iyi minsi mikuru bitwararike cyane kuko imyitwarire y’umuntu, ibyo birori bategura, ukuntu yitwara mu buzima kujya gusura ababyeyi n’abazukuru n’abuzukuruza ibyo byose biraza kudutera ikibazo.”

    “Biraza gutuma n’izo ndembe ziyongera. Umuntu arajya gusura sekuru, nyirakuru cyangwa umuvandimwe azi ko ari urukundo amushyiriye ugasanga rimwe na rimwe amushyiriye na Covid-19, hashira icyumweru kimwe ugasanga aje ari indembe.”

    Dr Nsanzimana yavuze ko mu byatumye Covid-19 yongera gukaza umurego mu Rwanda muri iyi minsi harimo n’ukudohoka kw’abantu, aho batacyubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera nk’uko bikwiye.

    Umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 75 mu gihe abanduye ari 8021.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    Dr Sabin Nsanzimana yasabye abantu kwirinda icyatuma bishyira mu kaga ko kwandura Covid-19 cyangwa bakayanduza abandi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsanzimana-yagaragaje-abagisura-imiryango-nk-abashobora-gushyira-igihugu-mu

  • Ingabo z’u Rwanda zirinze abitabiriye amatora muri Centrafrique (Amafoto) – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA) zatangaje ko ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo aya matora abe atekanye, by’umwihariko ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu murwa mukuru Bangui ziryamiye imajanja.

    MINUSCA yagize yagize iti “Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zo mu Rwanda, zirinze ibiro by’itora bya Lycée Boganda mu Murwa Mukuru Bangui, mu gihe Abanya-Centrafrique bari kwitabira amatora rusange y’uyu munsi ku wa 27 Ukuboza 2020.”

    U Rwanda ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi muri MINUSCA, ndetse by’umwihariko muri ibi bihe by’amatora aho n’inyeshyamba zari zakajije umurego u Rwanda rwohereje izindi ngabo kujya kunganira izari zisanzweyo no gutuma hatagira icyahungabanya amatora ari kuba uyu munsi.

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n’ubw’iz’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

    Ati “Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.”

    Yongeyeho ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zihashye ibyo bikorwa”.

    Ingabo z’u Rwanda nizo zari zicungiye umutekano Perezida Faustin-Archange Touadéra ubwo yajyaga gutora

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinze ibiro by’ahari gukorerwa amatora mu Murwa Mukuru wa Bangui

    Ingabo z’u Rwanda aho ziri muri iki gihugu ziryamiye amajanja

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zirinze-abitabiriye-amatora-muri-centrafrique-amafoto

  • Burera: Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe umwe ahita apfa – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2020, mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kivuye, Akagari ka Murwa Umudugudu wa Gatare, aho uko ari batatu bazindukiye muri iki kirombe gucukura umucanga rwihishwa, kikariduka uwitwa Nzirorera Samuel w’imyaka 30 agahita apfa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko aba bagabo bacukuraga umucanga ahantu bari bamaze iminsi bihangiye kuko hatari hasanzwe hacukurwa.

    Ati “Abo bagabo bacukuraga umucanga ahantu hatari hasanzwe hacukurwa, ni aho bari bihangiye, ni mu murima bivugwa ko wari uw’umwe muri bo kuko nibwo bari bagitangira kuhacukura, baza kugira ibyago ikirombe kirabagwira umwe ahita apfa abandi barakomereka”

    Yakomeje agira ati “Twashyize ingufu mu gukumira ubucukuzi butemewe n’ubwo hari abaduca mu rihumye bakabikora bihishe, inama twabagira ni ukuzibukira bene ibi bikorwa, ababyifuza bakagana inzego bireba bakabikora bisanzuye mu mucyo, kuko kwihishahisha nk’uku bibaviramo ingaruka zikomeye zirimo no kuhasiga ubuzima”

    Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku Bitaro bya Butaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abakomeretse bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rusasa kugira ngo bitabweho n’abaganga.

    Biravugwa ko aho bacukuraga umucanga, hari aho bihangiye kuko hatari hasanzwe hakorerwa ubwo bucukuzi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abagabo-batatu-bagwiriwe-n-ikirombe-umwe-ahita-apfa

  • Abaturage bibukijwe ko gukorera ku jisho bakica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari nko kwiyahura – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni impanuro baherewe mu biganiro bitandukanye bagiye bahabwa n’ubuyobozi bwabo ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE, aho bashyikirije abaturage ibikoresho by’isuku, amasabune yo kumesa, ay’amazi yo gukaraba intoki, indobo, amajerekani n’ibikoresho byo kubakisha ubwiherero bugezweho mu rwego rwo kunoza isuku mu kwirinda COVID-19 n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

    Bamwe mu baturage bahawe ibikoresho by’isuku bavuga ko bigiye kuborohereza mu buryo kuyinoza, gusa nabo bahamya ko kuba baradohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari uko abenshi muri bo bagikorera ku jisho ry’abayobozi, ari nayo mpamvu bakeka ko byazamuye imibare y’abandura iki cyorezo.

    Bankundiye Pascasie wo mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo yavuze ko ntacyo Leta idakora ngo ibiteho ibashakira abaterankunga babafasha guhangana na COVID-19.

    Yagize ati “Nk’ubu ibikoresho duhawe by’isuku biradufasha gukomeza kwirinda, gusa haracyari benshi muri twe bumva ko kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, ari ugucungana na polisi, cyangwa abandi bayobizi, tubona ari nayo mpamvu imibare y’abacyandura n’abo gihitana yiyongera cyane.’’

    Rekayabo Venuste w’imyaka 66 utuye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu ashimangira ko urubyiruko ahanini aribo bakunze kwica amabwiriza ku bushake, bakibuka kuyubahiriza ari uko babonye abayobozi, ibintu avuga bitera impungenge z’uko abandura biyongera.

    Ati “Nkatwe dukuze turitwararika cyane tukagerageza kwirinda iki cyorezo twubahiriza amabwiriza twahawe, ibi bikoresho duhawe na AEE nabyo ni ibitwunganira mu kwirinda turanabashimira, gusa haracyari ikibazo gikomeye aho ubona hari abibuka kubahiriza amabwiriza ari uko babonye abayobozi, cyane ku rubyiruko, biduteye ubwoba ko iki cyorezo kitazatuvamo vuba kuko kucyirinda bisaba gushyira hamwe nk’uko duhora tubyibutswa.’’

    Umukozi wa AEE Rwanda Ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Umushinga HBCC mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu, Pasiteri Niyindengera Faustin, avuga ko icyo bagamije ari ukwigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n’umwanda by’umwihariko COVID-19.

    Yagize ati “Twigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, by’umwihariko muri ibi bihe turimo byo kurwanya no kwirinda COVID-19, bijyana n’ibikorwa aho turimo kubaha ibikoresho by’isuku, amasabune atandukanye, indobo za kandagirukarabe, ibikoresho byo kubaka ubwiherero bugezweho n’ibindi. Bibafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo ariko ikiruta ibi byose ni ugukangurira abaturage kwirinda no kurinda bagenzi babo, birinda gukorera ku jisho ahubwo bita ku mpamvu yatumye hashyirwaho aya mabwiriza.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Bizimana Placide, yibukije abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda COVID-19, anagaruka ku bagikorera ku jisho abibutsa ko aho bizananirana ibihano bizakazwa ariko bakarengera ubuzima bw’abaturage.

    Yagize ati “Icyorezo kigitangira hari abumvaga ko amabwiriza avunanye, kwambara agapfukamunwa bikabangamira, guhana intera bigoranye, ariko uko cyakomeje kwiyongera batangiye kubimenyera. Haracyari bake bagikorera ku jisho bica amabwiriza ku bushake, tubifata nko kwiyahura unashyira ubuzima bwabandi mu byago, nyamara COVID-19 yo ntikorera ku jisho, aho bizananirana ibihano bizatangwa kandi bikarishye, kugira ngo dukomeze kurengera ubuzima bw’abaturage”

    Biteganyijwe ko Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, AEE Rwanda ku bufatanye na Care Internationale, bazaha abaturage basaga ibihumbi 25 bo mu Turere twa Gakenke Rulindo Nyabihu na Ngororero, ibikoresho byo kunoza isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda by’umwihariko mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, banakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.

    Mbere yo guhabwa ibikoresho by’isuku basobanuriwe uko bazajya babikoresha mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 barwanya umwanda

    Mbere yo guhabwa ibikoresho basobanuriwe ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bizabafasha kuyikumira

    Ibikoresho bahawe byiganjemo iby’isuku bizabafasha gukomeza kwirinda COVID-19

    Abaturage bo mu Karere ka Rulindo na bo bahawe ibikoresho byiganjemo iby’isuku

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bibukijwe-ko-gukorera-ku-jisho-bakica-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Abataratanga imisanzu yose ya mituweli bazatangira kwishyuzwa 100% guhera muri Mutarama – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Kubera icyorezo cya COVID-19, muri Mata 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima na RSSB borohereje abanyamuryango ba mituweli bemererwa kwivuza badategereje ukwezi nk’uko byajyaga bigenda ndetse banashyirirwaho uburyo bushobora kubafasha gutanga imisanzu yabo mu byiciro.

    Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu abamaze gutanga imisanzu yose nk’uko babisabwa bagera kuri 83.6%, hakwiyongeraho abishyuye igice bakagera kuri 85%. Ibi bivuze ko hakiri umubare w’abataratanga imisanzu yose ndetse n’abatarishyura amafaranga na make.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango muri RSSB, Ntigurirwa Deogratias, yabwiye RBA ko guhera muri Mutarama uzaba utaratanga iyi misanzu yose azafatwa nk’utarishyuye.

    Yagize ati “Abantu batarishyura kugeza ku 100% guhera ku wa 1 Mutarama 2021 ntabwo bazabasha kwivuza kuko nyine bazaba bataruzuza imisanzu isabwa, nkaba mbasaba ko mbere yo kugira ngo umuntu atekereze iminsi mikuru yatekereza kuri mituweli.”

    Ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bugenda buzamuka kuko kugeza ubu buri ku kigero cya 85%, mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 ukwezi nk’uku bwari ku kigero cya 79% bivuze ko bwiyongereyeho 6%.

    Gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza yatangiye muri 2003 igamije gufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi bwiza kandi buhendutse. Kuva iki gihe bwatumye ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byafashije gushyiraho uburyo rusange bwo kuvura abaturage barwo kandi buhendutse bituma na serivisi z’ubuzima zitera imbere.

    Bimwe mu byagezweho kubera kwivuza kare harimo gahunda yo gukingira abana, ikorwa ku barenga 90% by’abari mu Rwanda, harimo kandi kugabanya umubare w’abagore n’abana bapfa bavuka.

    Abataratanga Mituweli muri Mutarama bazatangira kwiyishyurira ikiguzi cyose cya serivisi z’ubuvuzi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abataratanga-imisanzu-yose-ya-mituweli-bafatiwe-ingamba-zikarishye

  • Ubuhamya:Esther washaririwe n’ubupfubyi ndetse n’urushako yakijijwe avuye muri koma #rwanda #RwOT

    Ingabire Esther umubyeyi usengera mu itorero ADEPR Paruwase ya Gihogwe umudugudu wa Cyuga yabaye imfubyi akiri muto bituma aba mu buzima bugoye biza kumuviramo kubyara akiri muto. Bitewe n’ubuzima bushaririye yiyemejje gukora uburaya kugira ngo abashe gutunga umwana we, ariko ntibyamuhiriye kuko Imana yari izi ko azakizwa yamuburije amahoro mu byo yibwiraga imuha agakiza yenda gupfa.

    Mubyukuri nta hantu kure Imana itabasha gukura umuntu nta n’aho itabasha kumugeza. Mu magambo Ye Esther aradusobanurira ubuzima bugoye yabayemo n’uburyo Yesu yamusanze yigaragura mu byaha akamuvanamo:

    'Mama wanjjye yapfuye akimara kumbyara biba ngombwa ko nyogokuru umubyara anjyana Kundera, hashize igihe gito Data nawe yapfuye muri genocide yo mu 1994. Nasigaye ndi imfubyi nyogokuru aturerana na basaza banjye ariko bo bageze aho baba mayibobo ndetse umwe muri bo abipfiramo.

    Twabaye muri ubwo buzima mu muryango ukennye ariko bigeze aho nza kurwara ibisebe mu mutwe wose uhinduka inyama ku buryo amagufwa yagaragararaga. Mukecuru wanjye yaramvuje biranga ariko umunsi umwe asenga isengesho avuga ngo Imana inkize maze nzayikorere. Rimwe twahuye n’umubyeyi w’umugiraneza angurira imiti y’amoko atatu harimo uwo kunywa n’iyo kwisiga, imiti barayimpaye irangira nkize neza'.

    Ingabire yize mu buzima bugoye ari nabyo byamuviriyemo gucikiza amashuri hanyuma aza gusama inda akimara kurangiza amashuri abanza nk’uko abisobanura ati 'Bitewe n’ubuzima bugoye nize nabi ndangiza amashuri abanza mfite imyaka 15 ntabwo nabashije gutsinda ariko hari umuntu wari urimo kunshakira ibyangombwa n’ishuri nkazajya nigira ubuntu, aho rero niho nahuriye n’ikibazo gikomeye menyana n’umwana tujyana gusura incuti ye tuhageze dusanga ari abasore babiri b’imfubyi bibana. Tukihagera uwo musore wundi twararyamanye antera inda.

    Naratashye nsubira kwa nyogokuru ariko ntazi ko nasamye nkajya numva ubuzima bwarahindutse mbwira mukecuru uko byagenze ariko yareba akabona inda itagaragara akeka ko ari uburwayi anjyana ahantu kunsabira umuti barawumpa nkimara kuwunywa numva mu nda birivanze ndaribwa bikomeye ari bwo nafashe umwanzuro wo kwijyana kwa muganga ngezeyo bati uratwite inda y’amaezi 7. Igihe cyarageze ndabyara ariko ubwo natangiye ikosi ry’ubuzima ba mama wacu banyamgana ngo mbyaye ikinyendaro.

    Nabaye aho umwana amaze kwegera hejuru nigira inama yo kujya gukora uburaya kugira ngo njye mbasha kubona ibyo gutungisha umwana wanjjye. Umunsi umwe nari nicaye ku muhanda nibaza uko nzatangira uburaya, nuko umugabo ufite Bibiliya aratambuka anyura ku bandi bose arambaza ngo amateka ya Esther urayazi? Ndamwikiriza kuko nakuriye mu muryango w’abahamya basoma Bibiliya. Umugabo yarambwiye ngo Imana iravuze ngo uzayikorera. Naramurebye ndangije ndamubwira ngo areke kuntekaho umutwe.

    Yunzemo arambwira ati' Uzakorera Imana mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yafashe umwana wanjye aramuterura aravuga ngo wa mwana we uri umunyamugisha ariko umugisha wawe uzava kuri Mama wawe niyubaha Imana'. Naramututse ageze imbere aragaruka arambwira ngo kugira ngo umenye ko Imana igushaka, izagukura mu rupfu muri aya mezi atatu Kubera stress ibyo yambwiye nabitaye aho ndataha'.

    Nratashye ngeze mu rugo ntegura gahunda y’ukuntu ngiye gutangira kwicuruza hanyuma amafaranga mbonye nkayahahisha ndetse nkambika umwana wanjye. Muri iyo minsi namenyanye n’umusore arantumira ngo nzajye kumusura ngeze yo nsanga abana na mukuru we wari exectif ariko adahari. Twaraganiriye muri salon bigera aho tujya mu buriri twamaze kubyemeranyaho nibwo nabonye ko Imana ifuhira umuntu wayo naho yaba akiri mu byaha.

    Tukimara kugera ku buriri gitifu yatumye local defense ngo aze mu rugo amuzanire laptop, ahageze arakomanaga umuhungu yanga kumukingurira aguma hanze imvura imunyagira. Byageze aho gitifu ariyizira ahageze umuhungu aramukingurira ariko nta cyaha turakora kuko uwo muntu wakomangaga yari yatubujije amahoro. Akimara kwinjira yahise atangira gukubita murumuna we mbibonye nsohoka niruka ngeze hanze baramfata barankubise nsigara nenda kuvamo umwuka. Sinzi ukuntu nabacitse ngenda niruka ngwa mu mukingo wa metero esheshatu nsinziriramo nkanguka navunaguritse mbona umumotari anjyana mu rugo ndivuza ndakira.

    Nkimara gukira namenyanye n’umugabo angira umugore ariko ampisha ko afite undi. Twarabanye ku Gisenyi ankodeshereza ahantu bigeze aho aranta amezi atatu inzara irandya hafi kunyica, nageze aho mbona aragarutse mpita nsama inda y’umwana wa 2 byageze aho bandoga ibirozi byitwa ibitama aho umuntu aba atwite ariko nta mwana urimo mara amezi atatu ntajya kuri toilette nywa amazi gusa, banyohereje CHUK nuko umugabo antegera imodoka yanga kunjyana nisanze ndi CHUK mvuzwa na nyogokuru ariko bamburamo indwara mukecuru arancyura angejeje mu rugo mpita njya muri koma.

    Mwibuke ko Imana yambwiye ngo nzakizwa mvuye muri Koma, yarampembuye mbaho nuko umugabo aza kuzimukira Kabarondo arampamagara ngo musange njyayo turabana naje kubyara umwana wa 3 mpura n’inzara iranyica umugabo yarinjiye undi mugore akajya anta mu nzu. Byageze aho nigira inama yo kwihindura umusazi kugira ngo mbone icyo kurya njya mu muhanda nambaye imyenda icitse maze mpuye n’umuntu ufite imigati arampa ndarya nuko umugabo wanjye aza kumvumbura arantuka koko.

    Uko Ingabire Esther yakijjijwe

    Esther aragira ati:' Umunsi umwe umugabo wanjye yagiye mu kabari ahahurira n’umupasiteri wari ufite itorero aramurarika ngo azaze kandi kuba yinywera izoga ntacyo bitwaye. Bajyanye mu butayu gusenga bahageze umuhanuzi abwira umugabo wanjjye ati:' Umungore ufite Imana iramushaka kandi umubwire areke kwiganyira kuko ntacyo bizamumarira'. Yaraje arabimbwira ntekereza ko ari abatekamutwe b’abahanuzi.

    Umunsi umwe umugabo wanjye agiye gusenga ndamubwira nti tujyane ndebe aho hantu batakubwira ibyo unkorera unyicisha inzara. Naragiye ngeze mu rusengero mpita nuzura Umwuka Wera mu itorero bita Revival Parish Church. Icyo gihe naketse ko ari ya sereri y’inzara imfashe ariko abahanuzi bari barimo kunsengera babonye ko nuzuye Umwuka Wera.

    Kuva uwo munsi nize igihe gitoya hanyuma ndabatizwa n’uwo mugabo ahita abatizwa. Ariko uko najyaga gusenga Imana yaravugaga ngo umugabo mfite si uwanjye njyewe sinkamenye ibyo ari byo kandi babimpanuriraga umugabo yumva n’ubwo yari yarabimpishe. Kubera ko ari njye Imana yashakaga ibyo gukizwa nabigumyemo ariko umugabo we habe n’ukwezi yabimazemo yahise agenda ariko Imana yamapaye amasezerano menshi ko izangirira neza'.

    Muri macye, Ingabire Esther yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe ubu arimo gukorera Imana kandi yasobanukiwe ko nta kure Imana itakura umuntu kandi ko nta kure itamugeza ariyo mpamvu agomba kuyibwira n’abatarayimenya kugirango bahindukire bave mu byaha babone imigisha yo mu gakiza k’Imana.

    Source: vision tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Esther-washaririwe-n-ubupfubyi-ndetse-n-urushako-yakijijwe-avuye-muri.html

  • Ingabo z'u Rwanda zirinze abitabiriye amatora muri Centrafrique (Amafoto) – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA) zatangaje ko ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo aya matora abe atekanye, by'umwihariko ko Ingabo z'u Rwanda ziri mu murwa mukuru Bangui ziryamiye imajanja.

    MINUSCA yagize yagize iti 'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zo mu Rwanda, zirinze ibiro by'itora bya Lycée Boganda mu Murwa Mukuru Bangui, mu gihe Abanya-Centrafrique bari kwitabira amatora rusange y'uyu munsi ku wa 27 Ukuboza 2020.'

    U Rwanda ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi muri MINUSCA, ndetse by'umwihariko muri ibi bihe by'amatora aho n'inyeshyamba zari zakajije umurego u Rwanda rwohereje izindi ngabo kujya kunganira izari zisanzweyo no gutuma hatagira icyahungabanya amatora ari kuba uyu munsi.

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n'ubw'iz'ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

    Ati 'Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n'iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.'

    Yongeyeho ati 'Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n'umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n'icyo kibazo.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z'u Rwanda zoherejwe 'kugira ngo zihashye ibyo bikorwa”.

    Ingabo z’u Rwanda nizo zari zicungiye umutekano Perezida Faustin-Archange Touadéra ubwo yajyaga gutora

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinze ibiro by’ahari gukorerwa amatora mu Murwa Mukuru wa Bangui

    Ingabo z’u Rwanda aho ziri muri iki gihugu ziryamiye amajanja


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zirinze-abitabiriye-amatora-muri-centrafrique-amafoto

  • Second Rwanda Epic mountain bike race 2021 to last four days #rwanda #RwOT

    Rwanda Epic is an annual tournament organized Rwanda Alternative Riding Events (RAR Events). The first of its kind was held in Musanze district on from November 21 and 22nd 2020 organized in partnership with Rwanda Cycling Federation (FERWACY) and Rwanda Development Board (RDB).

    Unlike this year’s edition, Rwanda Alternative Riding Events has announced that the next race will last four days from 4th to 7th November 2021. However, routes for the race have not yet been revealed.

    Simon De Schutter, one of the organisers announced in November 2020 they plan to host the race in Rwanda on an annual basis and rotate in different parts of the country.

    'We want to rotate in other parts of the country like Eastern and Southern Province among others,' he said.

    Rwandan Epic is open to all participants from the age of 18. Previous participants were required to pay between Rwf 55,000 and Rwf 400,000 depending on desired ticket where they were accommodated are received other necessities.

    Rwandan, Habimana Jean Eric from Skol Adrien Cycling Academy (SACA) team won the first edition that attracted 42 racers including men and women in the categories of professionals and amateurs.

    It was supposed to last for four days, but trimmed to two because of the coronavirus pandemic.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/sports/article/second-rwanda-epic-mountain-bike-race-2021-to-last-four-days