Category: Uncategorized

  • Bidasubirwaho abafiteTelefone zitagezweho ntibazakoresha WhatsApp guhera muri 2021 #rwanda #RwOT

    Porogaramu ya WhatsApp imaze igihe mu mavugurura atandukanye yatangaje ko kuva ku wa 1 Mutarama umwaka utaha, itazongera gukoreshwa muri telefoni zifite ikoranabuhanga rishaje.

    Iyi porogaramu isanzwe ikoreshwa n'abantu barenga miliyari ebyiri ku Isi, ivuga ko telefoni zizagirwaho ingaruka n'iki cyemezo ari izikoresha ikoranabuhanga riri munsi ya iOS9 kuri iPhone na 4.0.3 kuri Android.

    Telefoni zizagirwaho ingaruka n'iki cyemezo ziganjemo izakozwe mbere ya 2010, zirimo iPhone kugera kuri iPhone 4 kuva kuri 1, Samsung Galaxy S2, HTC Desire, LG Optimus Black na Motorola Droid Razr.

    Ku rundi ruhande ariko WhatsApp yatanze amahirwe ku bafite telefoni zigezweho (smartphones) zirimo Apple iPhone 4S, iPhone 5, iPhone 5S, iPhone 6, iPhone 6S, Samsung Galaxy S3, Samsung Galaxy Note, HTC Sensation, HTC Thunderbolt, LG Lucid, Motorola Droid 4 na Sony Xperia Pro ndetse n'izindi nshya yo kuvugurura (update) urwego (version) rwa telefoni basanganywe bagashyiramo urushya.

    Mu yandi mavugurura, WhatsApp irateganya gusohora amabwiriza mashya azagenga abayikoresha bose, bagasabwa kuyemera, ubundi batayemera bakazavanwa kuri urwo rubuga ku wa 8 Gashyantare umwaka utaha.

    Bivugwa ko ayo mavugurura akubiyemo ubusabe bwa WhatsApp bw'uko uyikoresha agomba no kuyemerera uburenganzira ku makuru amwerekeyeho, azajya akurwa muri telefoni ye.

    WhatsApp yaguzwe na Facebook muri Gashyantare 2014 kuri miliyari zisaga 19$.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/30/bidasubirwaho-abafitetelefone-zitagezweho-ntibazakoresha-whatsapp-guhera-muri-2021/

  • Gisagara: Gitifu w'Umurenge yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umwana bikamuviramo urupfu – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Musabyemahoro w'imyaka 15 yakubiswe kuri Noheli, ubwo we na mugenzi we bafatwaga na Gitifu abakukiranyeho gutera amabuye imodoka ye ubwo yari mu bikorwa byo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara.

    Amakuru yatanzwe n'abatangabuhamya bari bahari biba bavuga ko ku wa 25 Ukuboza 2020 uwo Gitifu yafashe abana babiri, abafungira mu biro by'Umurenge wa Mukindo, arabakubita.

    Umwe yagize ati 'Yabafashe abahora ko bateye imodoka amabuye no kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19.''

    Nyuma y'iminsi ibiri, umwe mu bana bakubiswe yitabye Imana ndetse abari bahari bakeka ko urwo rupfu rwaba rufitanye isano n'inkoni yakubiswe.

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Gitifu ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Musabyemahoro yafashwe.

    Ati 'RIB ya Gisagara yahawe amakuru ko Etienne Musabyemahoro w'imyaka 15 mwene Sibomana Paul na Nyiratebuka yitabye Imana. RIB yihutiye kuhagera hanyuma umurambo woherezwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kugaragaza icyo yazize.''

    Yavuze ko mu gihe iperereza rirakomeje ngo hagaragazwe ukuri nyako kw'icyateye urupfu rw'uwo mwana, 'Gitifu w'umurenge yatawe muri yombi'.

    Ati 'Mu ibazwa ry'ibanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo yemera ko yamukubise ariko ngo ntiyamukubise ku buryo byamuviramo gupfa.''

    Uyu muyobozi wahoze ayobora Umurenge wa Musha yasimbuye Rutaganda Jean Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Mukindo, na we wafunzwe na RIB ku wa 25 Kanama 2020.

    Rutaganda yari muri dosiye imwe n'abantu barindwi bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gufunga umuntu binyuranyije n'amategeko, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake. Nyuma yaje gufungurwa n'Ubushinjacyaha, akurikiranwa ari hanze.

    Gitifu w'Umurenge wa Mukindo akurikiranyweho icyaha gihanwa n'ingingo ya 121 iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

    Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara ku itariki 25/12/2020 yitaba Imana tariki 27/12/2020 bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) December 28, 2020


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-gitifu-w-umurenge-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-gukubita-umwana

  • Niba wajyaga wifuza kugabanya ibiro bikanga, iki cyaba ari igisubizo_Reba Video #rwanda #RwOT

    Birashoboka ariko ntibivuze ko bigomba kukorohera nkuko ubyifuza. Kugabanya ibiro, ni imwe mu myitozo igora abantu benshi ndetse bamwe bakanayitsindwa. Gukora siporo siwo muti nyamukuru wagufasha kugabanya ibiro kuko urangaye wakwisanga uri kubyongera.

    Mu bintu by'ingenzi byagufasha kugabanya ibiro, ikiza imbere ni ukugenzura amafunguro urya, no kumenya ayagufasha muri urwo rugamba rwo kugabanya umubyibuho, dore ko akenshi bigusaba no kwigomwa ibyo wakundaga.

    Inzobere mu byerekeye ubuzima,  zirakugira inama y'ibiribwa byagufasha kugabanya umubyibuho ukabije,dore ko ari n'isoko y'izindi ndwara zirimo n'iz' umutima.

     

    1.  Avoka

    Avoka ni ikiribwa cyagaragaje kugirira umubiri wacu neza muri byinshi nko kongera ubudahangarwa bw'umubiri, gufasha mu ikora neza ry'impyiko, kugabanya umuvuduko ndetse n'ibindi byinshi udasize no kugabanya ibiro.

    Avoka ni urubuto rufite ibyo twita calories nke nyamara iyo uyiriye wumva iguhagije bityo bikakurinda gushaka kurya bya hato na hato cyangwa gushaka kurya byinshi. Fata avoka ku ifunguro ryawe cyangwa uyikoreshe mu gutegura ifunguro ryawe rya mu gitondo uzaba ukemuye ikibazo cy'ibiro.

    2.Imineke 

    Abenshi ntibajya batekereza imineke iyo bapanga ibyo bari bufungure, nyamara burya baba birengagije ko imineke ifasha ubwonko bwacu gukora neza. ikungahaye ku ma vitamin B afasha muri rusange mu mikorere y'umubiri.

    By'umwihariko umuneke ukungahaye mu kinyabutabire cyitwa choline gifasha mu gutwika ibinure cyane cyane ibinure byo ku nda. Umuneke wawufata nk'ifungura rya mu gitondo (breakfast), wawufata igihe icyo ari cyose ndetse wanawukoresha na nyuma yo gufata amafunguro nka dessert.

    Niba ushaka kugabanya ibiro umuneke ntuzongere kuwirengagiza.

     

    3.Amapera(Guava)

    Abenshi bazi ko amapera ari urubuto rw'abana. Nyamara buri wese amenye akamaro kayo rwaba urubuto twitaho. Amapera akungahaye kuri vit C yongera ubudahangarwa bw'umubiri ,akize kuri za protein ku buryo uriye amapera yumva ahaze bityo ntashake gufata amafunguro menshi afite za calories arizo zimuzanira ibinure byinshi .Uvuze ibinure yumva kandi ibiro. Mu rugamba rwo kugabanya ibiro amapera ntazasigare inyuma

    4.The vert


    Mu kugabanya ibiro the vert ni inshuti y'akadasohoka. Itasi 1 ya   the vert ifite calorie 2 gusa. ushobora kunywa udutasi twa the vert ushaka ku munsi. Hirya yo kugabanya ibiro the vert burya isukura umubiri mu buryo bukomeye ikanawurinda indwara zinyuranye

    5.Indimu n'ibisa nazo

    Aha turavuga amacunga, mandarine tutibagiwe n'indimu nyirizina

    Izi mbuto zikize ku kinyabutabire kitwa lycopene gitwika za cholesterols ndetse kikagabanya n'ibinure byo ku nda. Si ibyo gusa kuko izi mbuto zongera ubudahangarwa bw'umubiri kubera vitamin C zikungahayeho, bityo zigafasha no mu gukumira indwara nyinshi cyane cyane iziterwa n'ama virus.

    Abahanga bavuga ko burya ari byiza gufata igice cya rumwe muri izo mbuto ku mafunguro ya mu gitondo ndetse n'urubuto rwose ku mafunguro ya saa sita maze ukirebera uko ibiro bigabanuka.

    6.Spinach

    Spinach cyangwa epinard nayo yagaragaje kugabanya ibiro kuko burya isukura bikomeye umwijima kandi nawo ukaba ukura imyanda ndetse n'ubumara mu mubiri. byagorana rero kugabanya ibiro mu gihe umwijima udakora neza.

    7.Vinegre ya pomme (Apple cider vinegar)

    Iyi vinegre ifite ibyo bita acetic acid nyinshi bituma itinza iyinjizwa ry'amasukari mu maraso hagati aho hakaba hakorwa proteins zitwika ibinure. Itinza kandi ko ibyo kurya bihita biva mu gifu ngo bijye mu mara aho binyunyuzwamo ya masukari.

     

    8. Ibijumba

    Burya nubwo usanga biryohereye ariko burya bikize mu byo bita carotenoids zituma amasukari ari mu maraso aba ku murongo mwiza kuko bigabanya icyo bita insulin resistance. iyi insulin akaba ari umusemburo winjiza isukari mu turemangingo (cellules) kugirango ikoreshwe nk'isoko y'imbaraga z'umubiri aho kubyara ibinure. Mu rugamba rwo kurwanya ibiro ntuzasige ibijumba inyuma.

    Urabimenye wasanga wafataga ko abarya ibijumba ari abadafite ubushobozi.

    Mu byo uhaha ntuzongere gusiga ibijumba. Burya kandi ibijumba bikize no kuri za vitamin nyinshi zifasha mu mikorere myiza y'umubiri.

    9.Tungulusumu


    Iki kirungo ntuzagisige niba ushaka kugabanya ibiro. uribaza uti se cyigabanya ibiro gite?

    Tungurusumu ikize ku kinyabutabire cya allicin gitwika ibinure arinacyo gituma tungulusumu igira ya mpumuro yayo nziza ndetse na bwa buryohe muyikundira.

    10. Ubunyobwa


    Ubunyobwa bugira amavuta meza yo mu bwoko bwa monounsaturated fat nka ya avoka afasha mu kugabanya ibinure bibi. Ubunyobwa kandi bukize kuri phenylalanine igabanya appétit bigatuma udashaka kurya bya biryo byinshi byuzuyemo amasukari n'ibinure.

    Ngayo nguko niba wibazaga amafunguro wafata ngo agufashe kugabanya ibiro urabyiyumviye.

    Twongere tukwibutse ko amafunguro yonyine atagabanya ibiro ku rwego wifuza ko ukwiye kongeraho siporo, kugabanya bya biribwa bigira ibinure ndetse n'amasukari menshi, kugabanya kurya ibyo kurya byatunganyirijwe mu nganda, kugira gahunda ihamye yo gufata amafunguro ndetse no guhindura imyumvire y'uko ubyibushye ariwe ugaragara nk'umeze neza.

    Duhe igitekerezo muri Comments, kandi Sura cyane YouTube Channel bita Icyerekezo TV, ugume kuruhande rukungura ubwenge buri munsi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/30/niba-wajyaga-wifuza-kugabanya-ibiro-bikanga-iki-cyaba-ari-igisubizo_reba-video/

  • Uko Covid-19 ihagaze mu magereza n'igikekwaho kuba nyirabayazana w'ubwandu bugenda buhagaragara – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Kuwa 27 Ukuboza nibwo Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko hari abagororwa 103 bo muri Gereza ya Huye bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19. Nyuma abanduye bagiye bagaragara no mu zindi gereza zirimo iya Ngoma n'iya Musanze.

    Uyu mubare w'abandura muri izi gereza uje ukurikira abandi bari bagaragaye muri Gereza ya Rwamagana, Muhanga na Mageragere mu kwezi gushize.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko kugeza ubu abagororwa bo muri Gereza za Rwamagana, Muhanga n'iya Mageragere bari baragaragaweho iki cyorezo bakize.

    Gusa nubwo bimeze uku, hari abakirwaye bo muri Gereza za Huye, Ngoma n'iya Musanze.

    SSP Pelly Gakwaya yavuze ko mu barwaye bose nta n'umwe urembye. Ati 'Ntawe dufite urembye, ntawe dufite wabona ngo ubone ko arwaye ariko mu by'ukuri ubwirinzi bwo ni bwa bundi burimo gukaraba no kugira isuku […] bose nta muntu ugaragaza ko arwaye ngo ubone ararembye.'

    Yakomeje avuga ko ugaragaweho iki cyorezo ashyirwa ahantu hihariye kugira ngo atanduza abandi.

    Ati 'Hari aho bateguriye ugaragayeho uburwayi, bari mu kato ahantu habo hihariye baritabwaho kimwe n'abandi Banyarwanda muri rusange kandi turakaza ingamba zo kwirinda kuko bugeze (ubwandu) muri bariya bantu bose byaba ari ikibazo.'

    Akomoza ku gishobora kuba ari intandaro y'ubwandu bwa Covid-19 mu magereza, Gakwaya yavuze ko batarakimenya neza kuko ibikorwa byose byatumaga abagororwa bajya hanze byahagaze ariko yemeza ko bakeka byaba ari ababazanira ibiryo n'aho abagororwa bajya kwivuriza iyo bibaye ngombwa.

    Ati 'Imirimo yose yarahagaze imirimo yo hanze twarayihagaritse rero kuba ubwandu buhagera uravuga uti se ni iki kidakorwa, abatugemurira ibiribwa by'abagororwa baturuka hanze ya gereza, umugororwa urwaye indwara isanzwe ajyanwa mu bitaro bivurirwamo abandi banyarwanda muri rusange, iyo tubona atakiri ku rwego rwo kuvurirwa muri Gereza.'

    'Kugeza ubu numva Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima bazatubwira neza ariko mu byukuri njyewe aho ngaho numva ariho umuntu yashakishiriza kuko muri gereza ntabwo tugikora ibindi bintu byo hanze.'

    Perry Gakwaya yasabye abantu kudacikamo igikuba igihe bumvise ko hari ubwandu bwa Covid-19 bwageze muri gereza, yemeza ko ari nk'uko bwagera ahandi hose bidaterwa n'uko badashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda bagera ku 8021, mu gihe abo imaze guhitana bagera kuri 75.

    RCS yatangaje ko nta mugororwa wanduye Covid-19 urembye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-covid-19-ihagaze-mu-magereza-n-igikekwaho-kuba-nyirabayazana-w-ubwandu

  • 'Njye ndiba pe!' Umukwabu wafashe abajura biyemerera ko bayogoje abaturage i Huye – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukwabu, ubuyobozi bwafashe abantu 23 bagaragaye muri ibyo bikorwa, barimo abakobwa bemera ko bijanditse mu bikorwa by'ubwambuzi ndetse n'abandi bemera ko ari abajura ariko bifuza kubireka.

    Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa twaganiriye batubwiye ko bashaka kubireka kuko ntacyo bibamariye kandi bishobora kubagiraho ingaruka zirimo no gufatirwa ibihano n'amategeko.

    Umwe mu bajura utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati 'Ndabyemera ndiba pe. Niba imyenda n'amabase n'amatelefone, tukabigurisha abandi. Ni ukugenda nyine turunguruka tureba. Nta kamaro bimariye n'ubundi nari narabivuyemo, sinzi uko nabisubiyemo.'

    Undi wemera ko akora uburaya yavuze ko yiteguye kubureka. Ati 'Njyewe ndashaka kureka uburaya nkashaka ikintu nkora.'

    Bamwe mu baherutse kwibwa ibikoresho bitandukanye bavuga ko bishimiye igikorwa cyakozwe cyo gushakisha ababahungabanyiriza umutekano.

    Ntakirutimana Jena Claude ati 'Nasize ibintu hanze ngiye ku muhanda, ngarutse nsanga barabitwaye ndetse n'ibyari biri mu nzu ndabibura. Ibyo nabuze ni imyenda, amashuka, inkweto, matola n'igikapu cyarimo ibindi bintu.'

    Undi musore avuga ko hari abakobwa basigaye bafite andi mayeri yo kwiba, ku buryo bafatanya n'abagabo maze bagacucura umuntu mu buryo butamenyerewe.

    Yasobanuye ibyamubayeho, avuga ko rimwe yaparitse igare umukobwa akamwambura telefone ariko ari gukorana n'abandi bagabo. Yagize ati 'Nkimara guparika igare, indaya yaraje inyambura telefone ngo 'wowe wanteye inda nyikuramo' [ubwo] aba arayijugunye maze uwitwa ngo ni umugabo we arayifata ariruka.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko bafite intego yo guca ubujura, urugomo n'uburaya mu Murenge ayoboye, agira inama ababikora kubireka bagashaka ibindi byiza bakora.

    Yagize ati 'Ni ukugira ngo dukumire ibyaha bitaraba. Hari ibyiciro twigishije turabarekura barataha ariko hari n'abandi bagiye kujyanwa ahandi kugira ngo abakekwaho ibyaha abo babikoreye babashinje, abandi nabo bigishwe mu gihe gito bagaruke mu muryango Nyarwanda.'

    Hashize igihe abatuye mu Murenge wa Tumba bataka kwibwa ibikoresho byo mu rugo birimo iby'isuku, imyenda n'ibindi. Muri uyu Murenge kandi hashize iminsi hagaragara urugomo rw'abatega abantu bakabambura ibyabo.

    Uyu mukwabu wafatiwemo abantu 23 bakora ubujura, urugomo n’uburaya mu Murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba bugira abantu inama yo kureka ibikorwa bihungabanya umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/njye-ndiba-pe-umukwabu-wafashe-abajura-biyemerera-ko-bayogoje-abaturage-i-huye

  • U Bubiligi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gufasha abato kumenya amateka y'urwababyaye – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byaranzwe no gusuzuma ibyagezweho mu myanzuro y'ibiganiro byabaye umwaka ushize ndetse na mbere yaho. Hanabayeho kandi umwanya wo kwakira Ambasaderi Dieudonné Sebashongore nk'umunyamuryango uherutse guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi.

    Ngabo Eric uyobora Abanyarwanda baba mu Bubiligi bibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, yashimye ibyagezweho ndetse anagaruka ku kunoza ibitaragenze uko byifuzwaga mu nyungu rusange z'umuryango.

    Ngabo yanerekanye imihigo biyemeje kuzashyira mu bikorwa mu minsi iri imbere, irimo gushishikariza urubyiruko ruvukira cyangwa rugakurira mu mahanga kuzagira urugendoshuri mu Rwanda mu mpeshyi ya 2021, bagasura igihugu bari kumwe kugira ngo basobanurirwe amateka yacyo.

    Uru rugendoshuri kandi rugamije kwereka urwo rubyiruko ibyo igihugu cyabo cyagezeho n'imbaraga byatwaye kugira ngo na bo bazabashe kubisigasira no gutera ikirenge mu cya bakuru babo.

    Uru rugendo ruzaba rutandukanye n'ingendo zisanzwe bamwe muri uru rubyiruko basanzwe bakorera mu Rwanda, zirimo nko gusura imiryango yabo, ahubwo rukazaba ari rugamije gufasha urwo rubyiruko kumenya igihugu cyabo.

    Ngabo yanashimiye ibikorwa by'amashyirahamwe y'abagore bagize Umuryango FRP Inkotanyi, abasaba gukomereza aho kuko ari bo nkingi z'ingo zirimo imbaraga z'u Rwanda rw'ejo hazaza, ari rwo rubyiruko rubakomokaho.

    Bayingana Aimable wari watumiwe nk'Umunyamuryango uhagarariye Ibiro by'Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi, yashimiye abanyamuryango batuye mu Bubiligi ku buryo bakomeje kuba ku isonga mu bikorwa by'umuryango Nyarwanda uri mu mahanga, abashimira ku buryo bashyira hamwe kandi bagakomeza kugira uruvugiro, bamagana uwashaka kuvuga nabi u Rwanda.

    Yagize ati 'Ndabifuriza gukomeza kumva ko Umuryango ari moteri cyangwa umuyoboro w'ibitekerezo n'ibikorwa byo kubaka, guhera mu ngo zacu kugeza ku gihugu n'umugabane wacu wa Afurika.''

    Yasabye abanyamuryango batuye mu Bubiligi gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa byose bakora kuko ari uburyo bwo kubaha ukuboko, kugira ngo babe ari bo bazabikomeza nk'u Rwanda rw'ejo.

    Amb. Sebashongore yashimiye Abanyarwanda bibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, agaruka ku ntego nkuru ziranga umunyamuryango nyawe.

    Ati “Biragaragara koko ko uko muri hano mwumva neza amahame y'umuryango, bikaba bigaragarira mu biganiro musoje. Byanyeretse ko muganira mutishishanya, mubwizanya ukuri kandi nabonye ko mwibuka ko iyo turi mu Muryango, nta kugendera kuri njye nkora ibi, ndi kanaka, mfite amapeti aya n'aya mu kazi, […] Oya, twese tuba tureshya, ni ho Umuryango uduhuriza hamwe koko twese.''

    Yongeyeho ko mu biganiro bagiranye, hari imishinga bagarutseho yamunyuze. Ati “Hari imishinga mwaganiriye myiza nshyigikiye, nko kwiyubakira Inzu Ndangamuco y'u Rwanda mu Bubiligi. Nanabonye mwarabitangiye, mukomeze igihe muzatwereka aho mugeze nanjye nzakora ubuvugizi muterwe inkunga.''

    Abanyamuryango kandi bagize umwanya wo kuganira, habazwa ibibazo bitandukanye kandi birasubizwa.

    Ngabo Eric uhagarariye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi yashimye umusanzu abanyarwanda baba muri iki gihugu batanga mu kubaka urwababyaye urimo n'ibihumbi 40€ baherutse gutanga ngo bifashe abagizweho ingaruka na COVID-19.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi bafite ibikorwa birimo kubaka inzu Ndangamurage y’u Rwanda mu Bubiligi

    Aba Banyarwanda bateranye bifashishije ikoranabuhanga

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo, bikanasubizwa

    Ishyirahamwe ry’abagore ryashimiwe ku ruhare rwaryo mu iterambere ry’igihugu

    Aba Banyarwanda bagarutse ku byagezweho mu mwaka ushize n’ibyo bifuza kugera mu minsi iri imbere

    Aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi biyemeje gushishikariza urubyiruko rw’abanyarwanda kuzakora urugendoshuri mu gihugu cyabo

    Eric Ngabo uyobora Abanyarwanda bari muri FPR batuye mu Bubiligi atanga ikiganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-biyemeje-gufasha-abato-kumenya

  • Fondation Ndayisaba yasangiye iminsi mikuru n'abana yasubije mu ishuri ibakuye ku muhanda – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Uyu muryango usanzwe utegura ibikorwa nk'ibi buri mwaka, aho kuri iyi nshuro wifatanyije n'abana batandatu bo mu Turere twa Musanze mu Majyaruguru ndetse na Rubavu mu Burengerazuba

    Abana batandatu bifurijwe Noheli nziza n'Umwaka mushya wa 2021 baturuka mu miryango ikennye ari nayo ntandaro yatumye bayivamo bakajya kuba ku muhanda, ariko kuri ubu bakaba barayisubiyemo babifashijwemo na Foundation Ndayisaba 'NFF'.

    Muri iki igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, aba bana bahawe ibyo kurya birimo umuceri, amavuta yo guteka, kawunga, isukari, isabune n'ibikoresho by'ishuri nk'ibikapu n'ibindi.

    Bane muri abo bana bose, basubiye mu ishuri mu gihe abandi babiri Ndayisaba Fabrice Foundation iri gushaka ubushobozi ngo nabo bazabashe gusubira mu ishuri nka bagenzi babo.

    Ecole Maternelle Fondation Fabrice ni ishuri riri muri Kicukiro ryatangiye muri Mutarama uyu mwaka mu rwego rwo kurushaho guha uburere abakiri bato nk'imwe mu ntego z'uyu muryango.

    Ndayisaba Fabrice Foundation yatangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2008 ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko itangizwa ku mugaragaro na Senateri Musabeyezu Narcisse mu mwaka wa 2008, aho intego zayo ari uguhuza abana, kubafasha kugira uburere no gukunda igihugu binyuze mu mikino n'imyidagaduro.

    Uyu muryango usanzwe kandi utegura icyumweru cyihariye cyo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa ngarukamwaka kigirwamo uruhare n'ibigo by'amashuri bitandukanye hagati ya Kamena na Nyakanga.

    Ubuyobozi bw’Ishuri ry'Incuke rya Fondation Fabrice bwasangiye Noheli n’abana bafashijwe n’uyu muryango kuva ku muhanda bagasubira mu ishuri

    Abana batandatu bagenewe ibiribwa n’ibikoresho by’ishuri

    Ndayisaba Fabrice uyobora umuryango NFF watangijwe mu 2008


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fondation-ndayisaba-yasangiye-iminsi-mikuru-n-abana-yasubije-mu-ishuri-ibakuye

  • Huye: Abahinzi b'imboga bashengurwa no kuzirira kuzimara kubera kubura aho bazihunika – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Abo bahinzi bavuga ko nyuma yo kwigishwa guhinga imboga, umusaruro wabaye mwinshi ku buryo babona izo kurya n'izo kugurisha, gusa ngo hari nyinshi zipfa ubusa kubera kutagira aho kuzihunika habugenewe.

    Hategekimana Sylvestre ukorera muri Koperative KOAGMPA ihinga mu gishanga cya Mpaza giherereye mu Murenge wa Mukura yavuze ko bahinga amashu, karoti na dodo, kandi babyeza ku bwinshi ku buryo bakeneye aho kubihunika.

    Ati 'Imboga turazeza ku bwinshi, cyane cyane amashu ku buryo tugera aho tukagurisha kuri make. Iyo zereye rimwe ari nyinshi tuzigurisha make kugira ngo zidapfa kuko iyo zimaze iminsi zirapfa. Niyo haboneka inzu y'ubuhunikiro ku buryo umuntu ashobora kuzibika igihe kirekire kirenze nk'ibyumweru bibiri.'

    Abahinzi baganiriye na IGIHE bavuze ko bababazwa n'uko iyo imboga zeze zipfa ubusa mu gihe gito hashira ukwezi kumwe ugasanga abantu barabuze izo kurya. Basanga haramutse hubatswe inzu yo kuzihunikamo byakemura icyo kibazo.

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye yerekana buri mwaka abahinzi baho beza imboga zisaga toni 8,550 ku buso bwa hegitari 474.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko icyifuzo cy'abo bahinzi gifite ishingiro yizeza ko ku bufatanye n'inzego zibishinzwe bagiye kureba uko babubakira ubuhunikiro.

    Ati 'Iki gikorwa remezo kirakenewe cyo kuba bagira ahantu bahunika imboga ku buryo zitakwangirika kandi bakazigurisha neza. Ni ikibazo tuzakomeza kuganiraho n'inzego zibishinzwe, by'umwihariko Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi tukareba uko iki gikorwa remezo cyazaboneka mu Karere.'

    Yavuze ko ubwo abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19 ari bwo ikibazo cyo kubura isoko ry'imboga cyagaragaye cyane kuko amasoko manini zagurishirizwagaho atakoraga.

    Sebutege na we yemeza ko kuba abahinzi badafite aho bahunika imboga biri mu bituma iyo zeze bazigurisha basa nk'abazitangira ubusa bikabashyira mu gihombo.

    Beza amashu ku bwinshi ariko bakabura aho bayahunika

    Inyanya nazo zisigaye zera ari nyinshi ariko zigapfa ubusa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abahinzi-b-imboga-bashengurwa-no-kuzirira-kuzimara-kubera-kubura-aho

  • Willy M. Gakunzi yasohoye indirimbo ‘Kombo Nayo’ yakoranye na Gaby Kamanzi na Esther Masasu #rwanda #RwOT

    Willy Makuza Gakunzi umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’umuyobozi w’umuryango Heart of Worship in Action Foundation ukora ibikorwa by’ubugiraneza yashyize hanze indirimbo nshya ‘Kombo nayo’ yakoranye n’abaramyi Gaby Irene Kamanzi na Esther Masasu wo mu muryango wa Apotre Yoshuwa Masasu.

    Mu rugendo rwe rw’umuziki uhimbaza Imana amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; ‘Izina ryawe’, ‘Mu mababa yawe’, ‘Uhoraho’, ‘Kombo Nayo’ n’izindi zitandukanye.

    Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, Willy Gakunzi uri kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi, yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yayafatiye i Kigali mu minsi mike ishize. Yavuze ko ari indirimbo ifite amateka akomeye, akaba yarayikoze umwaka ushize mu Kinyarwanda, yanzura kuyishyira mu rurimi rw’Ilingala kugira ngo igere no ku bakoresha urwo rurimi. Yagize ati:

    ‘Kombo Nayo’ ni indirimbo twasohoye umwaka ushize mu kinyarwanda (Izina Ryawe). Ni indirimbo ivuga gukomera kw’izina rya Yesu. Nahisemo kuyishyira mu rurimi ry’Ilingala kugira ngo igere no ku bakoresha urwo rurimi nabo. Ifite amateka akomeye kuri njye, inyibutsa aho yavuye kandi ikanampa imbaraga zo gukomeza gukorera Imana kuko ni yo ishobora byose.

    Willy Makuza Gakunzi yakomeje avuga ko yayikoranye n’abaririmbyi b’inshuti ze, abakozi b’Imana akunda kandi yemera ari bo Gaby Kamanzi na Esther Masasu uyu mukobwa akaba ari umwuzukuru wa mushiki wa Apotre Masasu-ibisobanuye ko ari n’umwuzukuru wa Apotre Masasu. Ati “Tukimara kuyishira mururimi rw’ilingala njyewe n’inshuti yanjye, nacuranze guitar ndikuyiririmba mpita mubwira ko nzayikorana na Gaby Kamanzi na Esther Masasu. Bombi ni abakozi b’Imana nkunda kandi nemeza cyane cyane mu guca bugufi”.

    Yunzemo ati “Nkibaganiriza igitekerezo, bacyakiriye neza cyane dutangira kubitegura. Ndashima Imana ko yadushoboje gusoza iki gikorwa. Ndashimira cyane Gaby na Esther ku bwitange bwabo, Imana ikomeze kubagura”. Yashimiye aba Producer bose bamufashije, ati “Ndashimira na Vocal producer Marc Kibamba ko yemeye gukorana natwe. Ndashima cyane nanone Video producer Doux, qualité yonyine irabihamya cyane cyane no kubahiriza gahunda”.

    Willy M. Gakunzi yasoje ashimira abantu bose bakunda umuziki we, ati “Abadukunda mwese Imana ibahe imigisha myinshi kandi mukomeze mudushyigikire muri byose. Imana ibahe imigisha”. Willy M. Gakunzi umuhanzi nyarwanda uba mu gihugu cya Canada ariko muri iyi minsi ari mu Rwanda aho yaje kuhizihiriza iminsi mikuru.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘KOMBO NAYO’ YA WILLY M. GAKUNZI FT GABY KAMANZI & ESTHER MASASU

    Umva hano Izina Ryawe (Official lyric Video) By Willy M. Gakunzi

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Willy-M-Gakunzi-yasohoye-indirimbo-Kombo-Nayo-yakoranye-na-Gaby-Kamanzi-na.html

  • Inyemezabuguzi zatanzwe na EBM ni zo zizakoreshwa mu imenyekanisha ry'umusoro ku nyungu mu 2021 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo gikubiye mu itangazo RRA yasohoye ku wa 24 Ukuboza 2020, mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa 2021 utangire.

    RRA isobanura ko ibyo bizakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wa EBM kuri bose, aho buri mucuruzi wese, yaba uwanditse cyangwa utanditse ku musoro ku nyongeragaciro, asabwa gutanga inyemezabuguzi ya EBM, nk'uko biteganywa n'ingingo ya 17 y'itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/219 rigena uburyo bw'isoresha.

    Iyo ngingo iragira iti 'Umuntu ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bwemewe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro.'

    RRA iheruka gutangira gusubukura gahunda yo guhemba abaguzi bimakaza umuco wo gusaba fagitire ya EBM kandi bakandikisha nimero ya telefoni yabo kuri fagitire igihe cyose bagiye guhaha.

    Umuyobozi ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko hari ibihembo bishimishije muri tombola y'uyu mwaka izasozwa mu mpera za Mutarama 2021.

    Yagize ati 'Buri munsi, abanyamahirwe barenga 60 bazajya batsindira ibihembo bitandukanye birimo ama-unites yo guhamagara, televiziyo na telefoni zigezweho. Murumva rero ko abantu bazunguka kabiri, kuko bazajya batsindira ibi bihembo ariko n'umusoro uba uri ku gicuruzwa aguze ugere mu isanduku ya Leta bityo banungukire mu bikorwa by'iterambere Leta yacu idahwema kutugezaho.'

    Uwitonze yakanguriye buri wese kumva akamaro ka fagitire kugira ngo ajye ayisaba buri gihe dore ko ab'indashyikirwa bazajya banashimirwa mu birori ngarukamwaka byo gushimira abasora beza.

    RRA igaragaza ko gukoresha EBM biteganywa n’amategeko y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyemezabuguzi-zatanzwe-na-ebm-ni-zo-zizakoreshwa-mu-iminyekanisha-ry-umusoro