Category: Uncategorized

  • Ishusho y'i Nyabugogo ku munsi wa nyuma wa 2020 (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyaranagaragaye mbere y'Umunsi wa Noheli, ubwo abagenzi benshi bahuriye muri Gare ya Nyabugogo bagana mu bice bitandukanye by'igihugu gusangira iminsi mikuru n'imiryango yabo.

    Cyaje gukemurwa abagenzi bahurizwa muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bahabwa imodoka zibajyana mu byerekezo bitandukanye mu kwirinda umuvundo ndetse no kuba abagenzi bakwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga i Nyabugogo mu masaha y'igitondo, yasanze hari abagenzi babuze imodoka, bamwe bihebye, abandi bigaragara ko bamanjiriwe, mu gihe hari n'abageragezaga gushaka imodoka zo hanze ya gare ariko na zo ntizabonekaga.

    Rubangisa Rwigema uyobora Ikigo kigenzura Umutekano wa gare, ATPR, yavuze ko iki kibazo cyatewe n'igabanuka ry'abagenzi bagenda mu modoka bitewe no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Yagize ati 'Biragoye gufata abantu benshi bakajya mu modoka imwe, mwibuke ko hari n'ubwo abantu ari benshi ariko ho harafunguye. Ibaze noneho abantu bagiye no mu modoka begeranye.'

    Yongeye ati 'Nureba neza urasanga umuntu wese yishakira kubona itike gusa, ibyo kwiyitaho ntubimubaze, turamutse tubashyize mu modoka ari benshi byagorana cyane'.

    Mu gihe cy'iminsi mikuru hakunda kugaragara abantu benshi batega imodoka ziva n'izijya mu ntara cyane ko abenshi baba babonye umwanya wo gusangira Noheli n'Ubunani n'imiryango yabo.

    Abantu bari bategereje imodoka ari benshi

    Hari abari bitwaje imizigo

    Abantu bose bari bambaye udupfukamunwa

    Hari abagendaga mu modoka zitamenyerewe

    Byari ingorabahizi kubona imodoka icyura abantu

    Abantu bagaragazaga umunaniro

    Abantu bari benshi cyane muri Gare ya Nyabugogo

    Bamwe mu baggenzi bagaragazaga umunaniro kubera gutegereza imodoka igihe kirekire

    Ahicara abategereza imodoka hari huzuye

    Abantu bari begeranye batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Abantu bari benshi cyane

    Hari abagaragaza kurambirwa kubera gutegereza imodoka igihe kinini

    Abantu bari uruvunganzoka

    Byagaragaraga ko abantu bose badahita babona imodoka kuko hari abari bahamaze umwanya munini

    Ikibazo cy’abantu babura uburyo bwo gutaha gisanzwe kigaragara mu minsi mikuru

    Imodoka yabonaga umugabo igasiba undi

    Imodoka yajyagamo abantu bacye, hari n’abatarabona amatike mu masaha y’igicamunsi

    Hari abavuze ko batazi uko bari bugere mu ntara bakomokamo

    Abantu bari benshi ku mirongo yo muri gare

    Yari yipfunyikiye, yumvise inzara imwishe agira uko yigenza

    Ku Bunani bamwe bishimira ibyo bagezeho. Uyu yacyuye inkoko azasangira n’umuryango we

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hongeye-kugaragara-abantu-babuze-imodoka-muri-nyabugogo

  • COVID19 : Imibare y’abandura yikubye 2, abarembye bikubye 4- Dr Nsanzimana #rwanda #RwOT

    Ingamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa koronavirusi zisa n’izari zimaze gutanga umusaruro ufatika nyuma y’amezi hafi 7 yari ashize iki cyorezo kigaragaye mu Rwanda.

    Icyakora muri aya mezi 2 y’impera z’umwaka ibintu byaje guhindura isura, imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo iratumbagira, ibintu biteye impungenge abaturage bo hirya no hino mu gihugu.

    Ntabwo ari abaturage bonyine batewe impungenge n’ubwiyongere bw’iki cyorezo, kuko inzego z’ubuzima zo zisanga iminsi mikuru ishobora kurangira ibintu byararushijeho kuba bibi cyane niba ntagikozwe. Dr. Sabin Nsanzimana, ni umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.

    Ati “Amavuriro twavuriragamo covid19 muribuka ko hari igihe twari dufite asaga 30 aza kumanuka agera kuri 5 mu gihugu hose ariko muri iki cyumweru bikaba byarabaye ngombwa ko dufungura irindi vuriro ryari ryarafunzwe kuko imibare y’abarwayi iri kuzamuka nyine abagomba kuvurwa yaruse amavuriro yari afunguye kugeza ubu. Ari na ho dutanga ubwo butumwa tubwira abantu bose yuko muri iyi minsi mikuru abantu bitwararike. Dufite impungenge ko abantu baza kuva mu minsi mikuru noneho ya mibare ikikuba inshuro nyinshi cyane ndetse tukabona n’abitaba Imana benshi. Cyaba ari ikintu kibi dutangiye umwaka icyorezo gisa n’icyongeye kutuzamukana. Abari mu minsi mikuru abatwumva bose aho bari bafate ingamba kuko iki ni igihe gikomeye cyane kugirango urukingo rutaza gusanga covid yaturenze yaturushije ingufu kandi twari twaragerageje gukora ibishoboka byose.”

    Aha ni na ho uyu muyobozi ahera asaba buri wese ufite ikimenyetso cya koronavirusi kwihutira kwipimisha kugirango niba yaranduye afashwe hakiri kare atanakomeza kwanduza abandi.

    Yakomeje agira ati “Ubushakashatsi bwo ku Isi tuzi twese bw’ikigereranyo bugaragaza ko iyo tubonye umuntu umwe burya hari abandi 9 tuba tutabonye kandi bafite iyo COVID19. Turi kubona abantu bari kuza bakererewe turi kubona abantu baza bakubwira bati nari mfite ibicurane maranye ibyumweru bibiri kandi ubundi najyaga mbimarana icyumweru kimwe ati ni yo mpamvu nifuje kuza kwipimisha.'

    'Undi akakubwira ati nagize umuriro ngira ngo ni umunaniro usanzwe. Ni aha rero turi kubona abarwayi biyongereye cyane, bikubye inshuro zirenga 2 ariko n’abarembye bo bikubye inshuro 4. Ndafata ingero nk’abo dufite mu ivuriro rizwi cyane rya Kanyinya ubundi twagiraga abarwayi 4 cyangwa batarenze 10 bari guhabwa umwuka bameze nabi ariko uyu munsi barasaga 40. Ari na yo mpamvu dushishikariza abantu ko uwumva agize umuriro, uwumva afite umunaniro uwumva ameze ukuntu kudasanzwe ntacyeke ikindi ahubwo abanze acyeke covid ikindi anirinde kuba yayanduza abandi.”

    Kugeza ubu mu Rwanda igipimo cy’abandura koronavirusi kigeze kuri 2% mu gihe abapfuye bagera hafi kuri 1%.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID19-Imibare-y-abandura-yikubye-2-abarembye-bikubye-4-Dr-Nsanzimana

  • Nyaruguru: Gitifu w'Umurenge yatawe muri yombi akekwaho kunyereza miliyoni 30Frw zo kubaka amashuri – #rwanda #RwOT

    Karegeya afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho ririmo gukorwa n'urwego rubishinzwe.

    Mwiriwe,

    Twafashe Karegeya Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 31, 2020

    Abayobozi batandukanye bakunze kumvikana muri dosiye z'abanyereje umutungo wagenewe kubaka ibyumba by'amashuri.

    Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri 22 505 n'ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n'ingendo ndende zikorwa n'abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ari cyo kiza ku isonga mu byaha bya ruswa bikigaragara cyane kuko nko muri 2783 RIB yakurikiranye mu myaka itatu ishize, 1279 muri byo ari ibyo kunyereza umutungo.

    Ingingo ya 12 y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro Umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-gitifu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kunyereza-miliyoni-30frw-zo-kubaka

  • Cristiano Ronaldo atangaje ikintu gikomeye yifuza gukora mbere yo gusezera kuri ruhago. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo yatangaje ko ashaka gukina umupira w'amaguru indi myaka myinshi iri imbere kugira ngo abashe kuba yatwara igikombe cy'isi n'igihugu cye cya Portugal.

    Cristiano Ronaldo w'imyaka 35 afite inzozi zo kwegukana igikombe cy'isi ndetse yavuze ko atiteguye gusezera ku mupira w'amaguru kugeza atwaye iki gikombe.

    Uyu mugabo ukinira Juventus arabura ibitego 7 kugira ngo ace agahigo ko kuba umukinnyi watsindiye igihugu cye ibitego byinshi mu mategeko gafitwe n'umunya Iran ufite 109 witwa Ali Daei.

    Uyu mukinnyi watwaye Ballon d'Or akomeje gutsinda ibitego byinshi cyane muri Serie A aho muri uyu mwaka afite 12 mu mikino 10 amaze gukina.

    Icyakora Ronaldo na Juventus ntibameze neza muri Serie A y'uyu mwaka kuko bari ku mwanya wa 6,aho barushwa amanota 10 na AC Milan iyoboye.

    Ronaldo aheruka gutwara igihembo cya Gorden Foot gihabwa abakinnyi kuva ku myaka 28 kuzamura kinahabwa umukinnyi rimwe gusa.

    Ronaldo akimara kugihabwa yagize ati 'Imyaka ntacyo ivuze,icy'ingenzi n'ubwenge.Nta kidasanzwe kuba Cristiano Ronaldo ari mwiza ubu,ntabwo uzi ikizaba ejo.Mbaho muri uwo mwanya,muri uwo mwanya.

    Ubu ibintu bimeze neza,ndishimye,ndumva ntyaye kandi ndi mu bihe byiza mu buzima.Ndashaka gukina indi myaka myinshi ariko nta wamenya.

    Uyu n'umupira w'amaguru,Nta wamenya ikizaba ejo.Iyo ndi kuganira n'abakiri bato nkunda kubabwira nti 'mwishimire ibihe murimo kuko ntawe uzi ikizaba ejo.Amaso yanjye aranyereka ko ejo hazaba heza,ibyo ndabyishimiye.'

    Ronaldo amaze gutsinda ibitego 654 mu mikino 864 mu makipe atandukanye arimo Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid na Juventus.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-atangaje-ikintu-gikomeye-yifuza-gukora-mbere-yo-gusezera-kuri-ruhago/

  • Nyaruguru: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi akekwaho kunyereza miliyoni 30Frw zo kubaka amashuri – #rwanda #RwOT

    Karegeya afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

    Mwiriwe,

    Twafashe Karegeya Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 31, 2020

    Abayobozi batandukanye bakunze kumvikana muri dosiye z’abanyereje umutungo wagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.

    Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ari cyo kiza ku isonga mu byaha bya ruswa bikigaragara cyane kuko nko muri 2783 RIB yakurikiranye mu myaka itatu ishize, 1279 muri byo ari ibyo kunyereza umutungo.

    Ingingo ya 12 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro Umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-gitifu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kunyereza-miliyoni-30frw-zo-kubaka

  • Menya amafunguro atari bubure ku meza yibyam… – #rwanda #RwOT

    Iminsi mikuru ni ikintu abantu bizihiza mu buryo bukomeye cyane cyane isoza umwaka. N'ubwo uyu mwaka kwidagadura no gusabana nko mu myaka yatambutse bitemewe kubera icyorezo cya COVID-19, ntabwo biri bubuze bamwe gusabana n'imiryango yabo mu ngo. Ibyamamare bitandukanye byatubwiye amafunguro atari bubure ku meza yabyo mu gusoza umwaka wa 2020.

    Alyn Sano

    Uyu muhanzikazi agaruka kuri aya mafunguro yagize ati 'Aga salade karimo imboga zitandukanye na pome ntago byabura'. Yakomeje ashima Imana yamurinze muri uyu mwaka n'abakunzi be bamubaye hafi. Uyu muhanzi uherutse kwegukana igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka mu Isango na Muzika Awards yakomeje avuga ko icyamufashije gukomeza gukora ntacike intege muri uyu mwaka utari woroshye ari uko yabonye ikibazo cyari gihari we akagifata nk'amahirwe ntacike intege. Yijeje abakunzi be ibyiza byinshi mu mwaka mushya birimo indirimbo azakorana n'abanyamahanga anifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2021.

    Yvan Buravan

    Tukimubaza ibitari bubure ku mafunguro ye yagize ati 'Ntihari bubure indirimbo, haaaa indirimbo nizo zitajya zibura ku meza yanjye naho ubundi ibyo kurya ibyo bampaye nibyo ndya'. Yanyuzagamo agaseka. Yongeyeho ko umwaka awusoje neza mu muryango kubera ingamba zihari zo kwirinda. Yifurije abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire abibutsa ko icyorezo kigihari abasaba gukomeza kwitwararika abifuriza kugira umugisha mu byo bakora byose.

    Aline Gahongayire

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu muziki wa Gospel akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha amafoto atandukanye ari gutegura amafunguro mu gikoni kandi bikagaragarira buri wese ko azi kuyategura neza. Nawe yatubwiye amafunguro atari bubure ku meza ye. Yagize ati 'Uyu munsi ntabwo ndibuteke ariko nzateka ejo. Ejo ndumva nifuza gutegura ifunguro rya mu gitondo ntabwo capati na keke bizaburamo n'utundazi bira pizo hahahahah'.

    Iri funguro rya mu gitondo ngo azarisangira n'umuryango yongeyeho n'ibyo azategura saa 12:00 ati 'Ntabwo amashaza n'imyumbati bishobora kuzabura ku meza, ntabwo hazabura inyama'. Nawe yifurije abakunzi be kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021. Yavuze ko 2020 ari umwaka asoje ashima Imana kuko ariho kandi ari muzima. Yongeyeho ko umwaka mushya awushyize mu biganza by'Uwiteka kandi ashaka Imana kurushaho.

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102015/menya-amafunguro-atari-bubure-ku-meza-yibyamamare-birimo-buravani-alyn-sano-mu-gusoza-umwa-102015.html

  • Umugore watanze amakuru bwa mbere kuri COVID19 yahawe igihano gikarishye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'umunyamakurukazi witwa Zhang Zhan watanze amakuru bwa mbere ku cyorezo cya COVID19 yahawe igihano cyo gufungwa imyaka ine.

    Nyuma yo gutangaza aya makuru, Zhan w'imyaka 37 yamavuko yaje kuburirwa irengero muri Gicurasi, ariko biza kumenyekana ko yari i Shanghai, aho bivugwa ko yari yaratwawe n'inzego zishinzwe umutekano.

    Mu Ugushyingo nibwo yahamijwe icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha, aho ngo yabikoze mu buryo bwanditse, mu mashusho ndetse akabinyuza no ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Uyu mugore kandi ashinjwa kuba yaremeraga gutanga amakuru ku bitangazamakuru mpuzamahanga, agatangaza amakuru ateye ubwoba ku miterere y'icyorezo mu mujyi wa Wuhan.

    Ibi byose nibyo byatumye uyu munyamakuru ahanishwa igihano cy'imyaka ine azamara muri geraza.

    Umwunganizi wa Zhang mu mategeko, yavuze ko kuva yafungwa muri Gicurasi yagize ubuzima bugoye bitewe n'imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yakoze mu rwego rwo kwamagana ifungwa rye.

    Si ubwa mbere Zhang Zhan afungwa azira umwuga we. Muri Nzeri 2019 na bwo yari yafunzwe azira kwifatanya n'abigaragambyaga muri Hong Kong.

    Source : https://yegob.rw/umugore-watanze-amakuru-bwa-mbere-kuri-covid19-yahawe-igihano-gikarishye/

  • Cristiano Ronaldo yavuze inzozi zihambaye ashaka gukabya mbere yo gusezera ku mupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo w'imyaka 35 afite inzozi zo kwegukana igikombe cy'isi ndetse yavuze ko atiteguye gusezera ku mupira w'amaguru kugeza atwaye iki gikombe.

    Uyu mugabo ukinira Juventus arabura ibitego 7 kugira ngo ace agahigo ko kuba umukinnyi watsindiye igihugu cye ibitego byinshi mu mategeko gafitwe n'umunya Iran ufite 109 witwa Ali Daei.

    Uyu mukinnyi watwaye Ballon d'Or akomeje gutsinda ibitego byinshi cyane muri Serie A aho muri uyu mwaka afite 12 mu mikino 10 amaze gukina.

    Icyakora Ronaldo na Juventus ntibameze neza muri Serie A y'uyu mwaka kuko bari ku mwanya wa 6,aho barushwa amanota 10 na AC Milan iyoboye.

    Ronaldo aheruka gutwara igihembo cya Gorden Foot gihabwa abakinnyi kuva ku myaka 28 kuzamura kinahabwa umukinnyi rimwe gusa.

    Ronaldo akimara kugihabwa yagize ati 'Imyaka ntacyo ivuze,icy'ingenzi n'ubwenge.Nta kidasanzwe kuba Cristiano Ronaldo ari mwiza ubu,ntabwo uzi ikizaba ejo.Mbaho muri uwo mwanya,muri uwo mwanya.

    Ubu ibintu bimeze neza,ndishimye,ndumva ntyaye kandi ndi mu bihe byiza mu buzima.Ndashaka gukina indi myaka myinshi ariko nta wamenya.

    Uyu n'umupira w'amaguru,Nta wamenya ikizaba ejo.Iyo ndi kuganira n'abakiri bato nkunda kubabwira nti 'mwishimire ibihe murimo kuko ntawe uzi ikizaba ejo.Amaso yanjye aranyereka ko ejo hazaba heza,ibyo ndabyishimiye.'

    Ronaldo amaze gutsinda ibitego 654 mu mikino 864 mu makipe atandukanye arimo Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid na Juventus.

    Ronaldo yahesheje Portugal 2016 European Championship ndetse byitezwe ko azayiyobora mu gushaka icya 2020.

    Uyu kizigenza yatangaje ko nyuma ya 2016 European Championship yifuza kuzafasha igihugu cye kuzatwara Igikombe cy'Isi 2022.

    Ati 'Twatwaye Euro 2016 ubu turashaka igikombe cy'isi.Birashoboka,nibyo,birashoboka.Gusa ukwiriye kuvugisha ukuri.Nkuko nabibabwiye kenshi.Inzozi zanjye n'ugutwara igikombe na Portugal.Maze gutwara 2,kandi ibyo biranshimisha.

    Naratsinze mu makipe yose nakiniye ariko igikombe cy'isi n'inzozi.N'inzozi.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yavuze-inzozi-zihambaye-ashaka-gukabya-mbere-yo-gusezera-ku

  • Mu mafoto : Ingufu Gin Ltd yahembye umunywi wahize abandi mu 2020 #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rufite icyicaro mu Karere ka Kamonyi aho rukora amoko y’inzoga atandukanye arimo Red Warage, Club Whisky, Radiant, Nguvu Gin, Royal Castle n’inzindi nyinshi zitera imberaga.

    Binyuze mu kiganiro cya BTN cyitwa 'Ninde Urusha undi’ uru ruganda rwatanze igihembo kuri Mbonabucya Jean Pierre wahize abandi mu mwaka wa 2020, mu kunywa, gukunda no gukundisha abandi ibinyobwa bya Ingufu Gin Ltd.

    Ni igihembo yashyikirijwe ku wa 31 Ukuboza 2020, aho uru ruganda rufite icyicaro gikuru ku Ruyenzi muri Kamonyi.

    Mbonabucya ukomoka mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, yagiye akunda gutanga ibitekerezo muri iki kiganiro agaragaza ko akunda kunywa izi nzoga ndetse anashishikariza abandi kuzinywa.

    Umuyobozi w’uru ruganda, Ntihanabayo Samuel niwe washyikirije uyu Mbonabucya igihembo cy’ibihumbi 100Frw.

    Uretse aya mafaranga, Mbonabucya kandi yahawe umupira wo kwa mbara, ingoferi na zimwe mu nzoga zengwa n’uru ruganda.

    Ubuyobozi bw’uruganda Ingufu Gin ltd bwavuze ko bushoje umwaka busabana n’abakunzi b’inzego zabo.

    Ubuyobozi bwa Ingufu Gin ltd bwifurije abanyarwanda n’abakunzi b’inzoga zabo umwaka mushya wa 2021, bubizeza ko bugiye kurushaho kubegereza inzindi nzoga z’ubwoko bushya.
    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy (iburyo), niwe ukora ikiganiro cya BTN cya 'Ninde Urusha undi’, Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwa Ingufu Gin Ltd (hagati) ndetse na Mbonabucya wabaye umunywi w’umwaka Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwa Ingufu Gin Ltd ashyikiriza Mbonabucya amafaranga ibihumbi ijana nk’igihembo cy’umwaka wa 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mafoto-Ingufu-Gin-Ltd-yahembye-umunywi-wahize-abandi-mu-2020

  • Clarisse Karasira yahaye impano y'imodoka ababyeyi be [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Karasira waherukaga gushyira hanze indirimbo yise mu mitima,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje amafoto y'imodoka yahaye ababyeyi be kuri uyu munsi wa nyuma usoza umwaka.

    Yagize ati “Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n'ubwo mu by'ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b'intwari bitangira abandi uko bifite,bantoje byinshi birimo UBUMANA N'UBUMUNTU.Ni abantu bashyigikira inzozi zanjye cyane! Ndabakunda.”

    Uyu muhanzikazi umaze myaka ibiri mu muziki,amaze gushimangira ko hari byinshi afite byo guha abanyarwanda mu njyana Gakondo.

    Clarisse Karasira wa Pasiteri Karasira, yavukiye I Masaka mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu afite imyaka 23 y'amavuko gusa amaze kwigarurira imitima ya benshi by'umwihariko abakunzi b'umuziki gakondo.

    Uyu muhanzikazi kuri ubu umaze gushyira hanze indirimbo zirimo 'Giraneza, Rwanda Shima, Ntizagushuke, Komera, Twapfaga iki,Ubuto, Imitamenwa, Kabeho,Uzibukirwa kuki, Sangwa Rwanda, Urukundo ruganze.

    Hari kandi iyitwa Urungano,Mwana w'Umuntu, Ibikomere, Rutaremara,Ibihe ndetse n'iyitwa Urukerereza yakoranye na Mani Martin.

    Izo zose n'indi aherutse gusohora yitwa 'Mu mitima' iziri ku muzingo [album] uyu mwari yise 'Inganzo y'Umutima' yagombaga kumurika mu gitaramo cyari kuba ku wa 26 Ukuboza 2020, muri Kigali Serena Hotel ariko kigakomwa mu nkokora na Coronavirus.

    Karasira yize amashuri mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza yize itangazamakuru muri Mount Kenya University. Nyuma y'umwaka umwe yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga muri ULK ari naho yiga kuri ubu.

    Uyu mukobwa yatangiriye itangazamakuru i Gicumbi kuri Radio Ishingiro, akomereza kuri Flash Fm na Flash Tv ahakora igihe kitari gito aza gusezera yerekeza mu muziki.

    Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo Clarisse Karasira yashyize hasi mikoro z'itangazamakuru yinjira mu buhanzi ahereye ku ndirimbo ye 'Giraneza',

    Indirimbo ze akenshi zibanda cyane ku butumwa bwo gukunda iguhugu, gukangurira abantu kubana mu mahoro ndetse no kwita ku bababaye ariko atibagiwe n'urukundo by'umwihariko iyitwa 'Urukerereza' aherutse gukorana na Mani Martin.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/clarisse-karasira-yahaye-impano-y-imodoka-ababyeyi-be-amafoto