Category: Uncategorized

  • Isoko rya Gisenyi ryeguriwe abikorera bahabwa amezi atandatu yo kuryuzuza – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amasezerano yasinywe kuri uyu wa kane yo guhererekanya yabaye hagati y'ubuyobozi bw'akarere na sosiyete RICO(Rubavu Investiment Company) yashinzwe n'abikorera bo mu karere ka Rubavu.

    Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi igiye guhita itangira ikazamara amezi atandatu hagakurikiraho imirimo yo kubaka isoko rya kera nayo izamara amezi atandatu.

    Inyubako utaruzura yahawe agaciro ka miliyari 2.18 Frw nk'umugabane w'akarere, mu gihe abikorera bazakoresha miliyari 2.7 Frw nk'umugabane wabo.

    Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Celestin nyuma yo guhabwa isoko yavuze ko nubwo byatinze kubera inzitizi bagiye kwihutisha imirimo yo kubaka.

    Ati 'Byaratinze cyane kuko ubutaka bwari bukiri umutungo wa leta ariko leta yaje kubuha akarere nibwo twatangiye ibiganiro. Nk'abikorera tuzafatanya twiyubakire iri soko. Abacuruzi nibitegure inzitizi zose zivuyeho tugiye kubaka nyuma y'amezi atandatu bagiye kubona aho bakorera heza''.

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yashimiye abikorera kuba bemeye kubaka isoko mu mezi atandatu avuga ko rizahindura byinshi harimo no gukangura abifite batinyaga gushora mu mishinga minini.

    Ati 'Turashashimira abikorera kuba bateye iyi ntambwe bakemera kubaka iri soko mu mezi atandatu, ni ibikorwa by'iterambere mu karere gafite icyerecyezo cy'iterambere mu bukerarugendo. Rizahindura byinshi harimo gutanga akazi no kongera ubwiza bw'umujyi kandi bigiye gukangura abafite ubushobozi batinyaga gushora mu mishinga minini''.

    Iri soko ryari ryaratangiye kubakwa n'akarere mu mwaka wa 2010, akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro nuko rigurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd bikaba ari nabyo shingiro ry'iyeguzwa ry'abayoboraga akarere tariki 27 Werurwe 2015.

    Icyo gihe nyobozi y'akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari imwe na miliyoni zisaga 300, Njyanama y'Akarere itungurwa no kubona imirimo yo kubaka itangira nta na make aratangwa.

    Hakurikiyeho imanza akarere kaburana na sosiyete ABBA Ltd zarangiye akarere gatsinze.

    Amasezerano yasinywe asaba abikorera kuba bujuje isoko mu mezi atandatu

    Imyaka yari ibaye icumi isoko rya Gisenyi kuryuzuza byarananiranye

    Isoko nirimara kuzura byitezwe ko rizongera ishoramari n’ubucuruzi muri Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-rya-gisenyi-ryeguriwe-abikorera-bahabwa-amezi-atandatu-yo-kuryuzuza

  • I Wuhan aho COVID-19 yatangiriye bakoze ibirori by'akataraboneka byo gusoza umwaka wa 2020 (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Wuhan ho mu bushinwa aho icyorezo cya COVID-19 cyatangiriye baraye bakoze ibirori by'akataraboneka byo kwishimira umwaka mushya wa 2021. Iyi ni inkuru yagiye itangaza abantu benshi ndetse abenshi banacika ururondogoro kubona mu mujyi wabaye imbarutso ya COVID-19 abantu baraye babyina mu gihe ahandi ku isi abantu barangirije umwaka bari mu ngo zabo.
    AMWE MU MAFOTO YUKO BYARI BYIFASHE MU MUJYI WA WUHAN:

     

    Source : https://yegob.rw/i-wuhan-aho-covid-19-yatangiriye-bakoze-ibirori-byakataraboneka-byo-gusoza-umwaka-wa-2020-amafoto/

  • Nana wamamaye muri City Maid yahishuye ko har… – #rwanda #RwOT

    Nana kuri Instagram akurikirwa n'abarenga ibihumbi 100. Igihe cyose agize icyo ashyiraho usanga abatari bake bamubwira ko bamukunda ndetse hakaba n'abamusaba ko bahuza urugwiro. Ati: ''Unyandikiye ndamusubiza ariko mu gihe mbona ko ari ngombwa, ariko hari abansaba urukundo kandi ndi umubyeyi wiyubaha, ikindi ku mbuga nkoranyambaga siho basabira urukundo''.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 28 y'amavuko bitewe n'ukuntu yiyitaho umubonye wese akeka ko akiri umukobwa nyamara afite umwana w'imyaka 11 banakunze kwifotozanya cyane dore ko anavuga ko amukunda cyane. Ati: “Umwana wanjye yizihiza isabukuru namujyanye i Dubai, yanantegetse kumugurira imbwa ndabikora kuko ndamukunda cyane”.

    Nana amaze kwegukana ibihembo by'umukinnyi mwiza w'umwaka

    Nana akina ibyo yize mu ishuri rya Kigali Film. Yatangiye gukina by'umwuga mu 2014 muri City Maid. Ati: “Najyaga ndota gutwara ibihembo noneho mu 2015, 2016 na mu 2017 natwaye ibihembo bya ‘Best actress’ mu Ishusho art, muri Rwanda Movie awards. Nana avuga ko yakundaga gukina cyane ku buryo gutwara ibyo bihembo byamweretse ko ibyo ari gukora bimuhamiriza ko ari mu nzira nziza.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NANA

    Umujyi arota gutembereramo

    Nana ageze I Dubai yabaye nk’urota kuko yasanze ibintu byaho biteguye ku rwego rurenze urwo yari asanzwe abonaho ibintu. Yagiyeyo ari mu rugendo rwo kwizihiza isabukuru y'umwana we. Umujyi yifuza kuzakandagiramo akaba ageze ku ndoto ze ni Hollywood yo muri Amerika akifotoreza ku bimenyetso bishushanyijemo inyenyeri bisobanura ibyamamare byakoze uduhigo.

    Nana mu Rwanda ahantu akunda gutemberera ni mu Mujyi wa Rubavu/Gisenyi ku Kiyaga cya Kivu kuko akunda amazi n’ubwo atazi koga. Ati: “Jyewe iyo ndeba amazi numva nishimye ariko sinatinyuka kuyegera kuko ndayatinya”.

    Ijambo yageneye abafana be risoza umwaka wa 2020 rigatangira uwa 2021

    Ati “Kuri uyu munsi nsezeye 2020 yatumye twiga byinshi, abafana banjye ndabashimira. Abantu bose bankunda mbifurije Amahoro y'Imana ibyo bazakora byose bizabera umugisha. Ibyo muzakoresha intoki zanyu muzabigereho urukundo rwanyu ni rwo rudutera imbaraga. Urukundo rwanyu ni urw'agaciro''.


    Nana yahishuye ko hari abagabo bamwibeshyaho bakamusaba kuryamana nawe

     

     

     

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102018/nana-wamamaye-muri-city-maid-yahishuye-ko-hari-abamusaba-kuryamana-na-we-batazi-ko-ari-umu-102018.html

  • NKORE IKI: Mfite imyaka 39 simbyara! Maze gut… – #rwanda #RwOT

    Yakomeje ati 'Ngewe ndi umugabo wagize amateka mabi rwose mu by'urukundo, ku myaka 26 narashatse kuko ntari mfite umuryango unyitaho, mu myaka 3 gusa madamu twaratandukanye kubera ikibazo cy’urubyaro, ariko ni njyewe ufite ikibazo.

    Nyuma y'imyaka 6 narongeye ndashaka ariko nyuma y'imyaka hafi 3, ndongera ndasenya, biturutse ku rubyaro nanone ndetse nari maze no gukena nsigaye mpembwa amafaranga macye rwose n'akazi gasigaye ari ibiraka.

    Nyuma y'umwaka 1 hari umukobwa nakubitanye nawe tuba turakururanye byihuse, mufasha mu bibazo yari afite dusa nk’ababana amezi 3 ariko bitaraba ku mugaragaro, amaze kumenya ko nta mafaranga ngifite, nasanze yapakiye ibishoboka arigendera.

    Inama ngisha ni iyi: “Ese koko ubu nkeneye kongera gushaka? Ese ko numva nta cyizere nkifitiye igitsinagore namba, kugira ngo nongere kwizera igitsinagore byaza bite? Ese kwizera ko uwo muntu we atazangenza nk’abandi nabibwirwa n’iki?

    Na cyane ko nta n’amafaranga nkigira, nta kazi keza mfite, nta nzu nta modoka, ndi umuntu uri aho ushakisha imibereho nk'abandi, kandi ngeze ku myaka y'ubukure hafi 39 bivuze ko maze imyaka 13 muri izo ntambara. Murakoze'. 

    Muhe inama niba nawe ukeneye kugisha inama cyangwa kuduha ikindi gitekerezo twandikire unyuze ahatangirwa ibitekerezo cyangwa kuri Email: [email protected]

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102019/nkore-iki-mfite-imyaka-39-simbyara-maze-gutandukana-nabagore-3-kubera-icyo-kibazo-ubu-nara-102019.html

  • Ifoto iteye ubwuzu ya HE Paul Kagame ateruye umwuzukuru we muri 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi foto hamwe n'ubutumwa buyiherekeje, Umukuru w'Igihugu yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ahagana saa Saba z'ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 ubwo umwaka wa 2021 wari utangiye, hari hashize isaha imwe uyu mwaka mushya utangiye. Perezida Paul Kagame agaragara ateruye umwuzukuru we n'ibyishimo byinshi, barebana mu maso. Uyu mwana nawe agaragara yishimiye guterurwa na Sekuru.Mu butumwa bwaherekeje iyi foto, Perezida Kagame yifurije inshuti ze, abatuye isi bose ndetse n'umuryango we kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021. Yanditse ati 'Umwaka mushya muhire ku nshuti, mwese n'umuryango'.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-iteye-ubwuzu-ya-he-paul-kagame-ateruye-umwuzukuru-we-muri-2021/

  • Miss Iradukunda Liliane yerekanye inseko nziza n'akanyamuneza yinjiranye mu mwaka mushya wa 2021 (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yerekanye inseko nziza ndetse n'akanyamuneza mu maso ye yinjiranye mu mwaka mushya wa 2021. Ibi Liliane yabyerekanye abinyujije mu mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Miss Iradukunda Liliane ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo akurikira :

    Source : https://yegob.rw/miss-iradukunda-liliane-yerekanye-inseko-nziza-nakanyamuneza-yinjiranye-mu-mwaka-mushya-wa-2021-amafoto/

  • Reba uburyo ibyamamare bikomeye muri ruhago barimo kwizihiza umwaka mushya wa 2021 n’imiryango yabo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba siporo baturutse hirya no hino ku isi bagiye bifuriza abantu bose umwaka mushya muhire wa 2021 ubwo basezeragaho 2020.Ibi byamamare muri ruhago bagiye basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto meza bishimanye n'imiryango yabo aho bari mu rugo ,dore ko icyorezo cya koronavirusi kitatumye hari abakorera ibirori ahandi hatari mu rugo.Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo yagaragaye amwenyura ari kumwe n'umukunzi we, Georgina Rodriguez hamwe n'abana babo ndetse n'abandi bakinnyi bari mu byishimo mu miryango yabo.

    Luis Suarez

    Captain wa Liverpool Jordan Henderson

    Cristiano Ronaldo n'umuryango we

    Jesse Limpard

    Nemanja Matic wa Manchester United n'umuryango we

    James Rodriguez

    Source : https://yegob.rw/reba-uburyo-ibyamamare-bikomeye-muri-ruhago-barimo-kwizihiza-umwaka-mushya-wa-2021-nimiryango-yabo-amafoto/

  • LeBron James yaciye agahigo kamugira umukinny… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino utoroheye LA Lakers wabereye kuri AT&T Center Anena, warangiye itsinze San Antonio amanota 121 – 107.

    LeBron James ukunda kuba yitezwe kuri buri mukino LA Lakers igiye gukina, uyu mukino wasize yanditse amateka mashya muri NBA, ashimangira ko ariwe mukinnyi w’ibihe byose muri iyi shampiyona ya Basketball ikunzwe kurusha izindi ku Isi.

    Uyu mukinnyi yatsinze amanota 26 muri uyu mukino, bituma yuzuza imikino 1000 yikurikiranya akinnye atsinda amanota ari hejuru y’icumi, niwe mukinnyi wa mbere muri NBA ukoze aya mateka.

    James yakoze aya mateka, mu ijoro yizihijemo isabukuru y’imyaka 36 y’amavuko.

    LeBron yakuye ku ntebe umunyabigwi Michael Jordan wakiniraga Chicago Bulls, wari ufite aka gahigo tariki ya 30 Werurwe 2018, ubwo yuzuzaga imikino 886 yikurikiranya atsinda amanota ari hejuru y’icumi.

    Muri buri mukino yakinnye guhera tariki ya 06 Mutarama 2017, LeBron James yatsinze amanota ari hejuru y’icumi.

    Ku mwanya wa gatatu hari Kareem Abdul-Jabbar wakinnye muri NBA, hagati ya 1977-1987, akaba yarakinnye imikino 787 yikurikiranya atsinda amanota ari hejuru y’icumi, mu gihe Karl Malone ari ku mwanya wa kane n’imikino 575, Kevin Durant akaza ku mwanya wa gatanu n’imikino 562 yakinnye guhera tariki ya 14 Werurwe 2009 kugeza tariki ya 27 Gashyantare 2017.

    Uyu mukino kandi wasize amateka mashya muri NBA, kuko Becky Hammon yabaye umugore wa mbere utoje muri NBA.

    Uyu Murusiyakazi w’Umunyamerika, ni umutoza wungirije mu ikipe ya San Antonio Spurs.

    LeBron James yaciye agahigo gakomeye muri NBA

    Becky Hammon yabaye umugore wa mbere utoje muri NBA

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102014/lebron-james-yaciye-agahigo-kamugira-umukinnyi-wibihe-byose-muri-nba-102014.html

  • Miss Nimwiza Meghan yerekanye amafoto yuko umwaka wa 2020 umusize ameze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 yerekanye uko umwaka wa 2020 usize ameze. Ibi Meghan yabikoze abinyujije mu mafoto yashyize hanze ku rubuga rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Miss Meghan ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-nimwiza-meghan-yerekanye-amafoto-yuko-umwaka-wa-2020-umusize-ameze/

  • Umuhanzikazi Vanessa Mdee yambitswe impeta y'urukundo n’umukunzi we wamwihebeye(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, ni bwo hasohotse amashusho agaragaza Rotimi ukomoka muri Nigeria ashinga ivi agasaba umuhanzikazi wo muri Tanzania, Vanessa Mdee ko yamubera umugore w'ubuzima bwe bwose. Rotimi yamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'Power' yakinnyemo akoresha izina rya Dre.

    Vanessa Mdee yagaragaje amashusho y'amasegonda macye yerekana impeta ibengerana yambitswe n'umukunzi we. Aya mashusho yayaherekeresheje amagambo yumvikanisha ukuntu anyuzwe n'urukundo rwa Rotimi.

    Yavuze ko hashize umwaka umwe n'igice ari mu rukundo Ratomi. Kandi ko ubwo batangiraga urugendo hari abagiye bamuca intege bamubwira ko atari we mugabo we w'ahazaza. Avuga ko yabirengagije yumvira umutinama anashingiye ku bihe byiza yagiye agirana n'uyu musore abona ko azamubera Se w'abana be.

    Vanessa yavuze ko ku myaka 30 y'amavuko yujuje yari afite gahunda zitandukanye n'izo Imana yamuteguruye. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya ubunoneka muri Yeremiya, yavuze ko 'Ibyo Imana yifuza kutugirira ari byiza kugira ngo tuzabone ejo hazaza heza'.

    Uyu mukobwa yavuze ko yamaze kubona igisobanuro cy'ahazaza he akimara guhura na Rotimi kandi ko Rotim yatabaye ubuzima bwe 'birenze iby'undi mugabo woherejwe n'imana yakora'.

    Avuga ko nta magambo yabona yakoresha mu gusobanura imbaraga z'urukundo zishyigikiwe n'Imana. Ko ubuzima bwe bwose yari amaze igihe ashakisha urukundo n'ibyishimo mu bintu, ariko ko yamaze kubona umusore ufite buri kimwe.

    Vanessa yavuze ko yabwiye 'Yego' inshuti ye, inkoramutima ye, urukundo rw'ubuzima bwe. Ati 'Igisubizo ni Yego! Yego ku nshuti yanjye. Urukundo rw'ubuzima bwanjye.'

    Abarimo Kansiime, Umunyarwandakazi w'umunyamideli Judithe ubarizwa muri Uganda, Remah uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'This Is Love' yakoranye na The Ben n'abandi bamwifurije guhirwa mu rugendo rushya rw'urukundo yatangiye.

    Rotimi wambitse impeta Vanessa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko 'yabwiwe Yego' n'umukunzi we uvuze buri kimwe mu buzima bwe. Uyu musore yavuze ko Vanessa yahinduye ubuzima bwe, kandi ko yiteguye kumukunda no kumuha buri kimwe cyose akeneye.

    Mu ugushyingo 2020, ni bwo umunya-Tanzania w'umunyamuziki Vanessa Mdee wari ku rutonde rw'abahanzi batatu batoranyijwemo gutaramira i Kigali mu Ugushyingo 2019, yatangaje ko yasaye mu nyanja y'urukundo rw'umukinnyi wa filime w'umuhanzi Rotimi nyuma y'iminsi ibiri y'umusangiro.

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-vanessa-mdee-yambitswe-impeta-yurukundo-numukunzi-we-wamwihebeyevideo/