Category: Uncategorized

  • Gutunganya ibishanga byatumye umusaruro w'umuceri wikuba hafi gatatu: Ishusho y'ubuhinzi muri Gisagara – #rwanda #RwOT

    Imibare yerekana ko mu 2015 muri Gisagara heraga toni ibihumbi bine z'umuceri ariko kuri ubu hasigaye hera toni hafi ibihumbi 10. Kuri hegitari imwe hera toni 5,5.

    Hagamijwe guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Gisagara hatoranyijwe ibihingwa bine byibandwaho kugira ngo abahinzi babashe kwihaza no gusagurira inganda n'amasoko. Ibi bihingwa ni ibigori, umuceri, urutoki n'ibishyimbo.

    Mu guteza imbere ubuhinzi kuko butunze benshi mu bahatuye, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwashyize ingufu mu gutunganya ibishanga bituma umusaruro w'umuceri wiyongera.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 30 Ukuboza 2020, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Gérôme, yavuze ko kongera umusaruro w'ubuhinzi byaturutse ku gutunganya ibishanga, kwigisha abahinzi no gukoresha inyongeramusaruro.

    Ati 'Kwigisha abahinzi guhinga kijyambere, gukoresha ifumbire mvaruganda n'imborera no gutera imbuto y'indobanure ndetse no gutunganya ibishanga ni byo byatumye umusaruro mu buhinzi wiyongera.'

    Ikindi avuga cyatumye umusaruro wiyongera harimo gukoresha neza amazi cyane cyane mu bishanga ndetse no kuhira imusozi.

    Ati 'Gutunganya ibishanga ni uburyo bwo gufata neza amazi, aho amazi ari make dukora uburyo bwo kuyongera, aho ari menshi tukayayoborera ahandi.'

    Muri rusange mu Karere ka Gisagara haboneka ibishanga bifite ubuso bugera kuri hegitali 5000. Muri byo hamaze gutunganywa hegitali 2500 harimo izigera ku 1500 zatunganyijwe mu myaka itanu ishize.

    Rutaburingoga yakomeje ati 'Niyo mpamvu umusaruro wagiye uzamuka, mu 2015 twezaga toni 4000 z'umuceri ariko ubu tugeze kuri toni hafi ibihumbi 10. Icyo twifuza ni uko twageze kuri toni ibihumbi 20 kandi tuzabigeraho nitumara gutunganya ibishanga bisigaye.'

    Mu bishanga biteganyijwe ko bizatunganywa harimo icyitwa Nyiramageni gihuza Imirenge ya Gikonko, Mamba na Ntyazo gifite ubuso bwa hegitari 600. Ikindi ni icya Ngiryi nacyo kiri gushakirwa ubushobozi kugira ngo gitunganywe.

    Gutunganya ibyo bishanga bizajyana no gushyiraho uburyo bwo kuhira imyaka ku misozi ibikikije.

    Mu bigori naho umusaruro wariyongereye kuko kuri ubu abahinzi beza toni enye kuri hegitari imwe; naho ku bishyimbo bakeza toni 1,48.

    Mu bijyanye no kuhira imusozi hegitali 625 zuhiwe hakoreshejwe imashini muri iyi myaka itanu ishize, naho hegitali hafi 2800 zishyirwaho amaterasi y'indinganire.

    Mu kwita ku musaruro hubatswe inganda zirimo urw'umuceri ruri mu Murenge wa Gikonko rutunganya toni zigera ku 7800; hubakwa n'urutunganya ibigori mo ifu.

    Hubatswe n'uruganda rutunganya urwagwa n'umutobe mu bitoki rufite ubushobozi bwo kwakira toni zisaga 900 mu kwezi kumwe. Rugemura inzoga mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe ku buryo ku kwezi rwinjiza amafaranga agera kuri miliyoni 90Frw ajya mu baturage baruha ibitoki.

    Hubatswe ubwanikiro bw'ibigori 42, ubw'umuceri 28, ubuhunikiro butatu burimo bubiri bw'umuceri n'ubw'ibindi bihingwa bumwe.

    Rutaburingoga yasobanuye ko kera Akarere ka Gisagara kakoraga ubuhinzi bwa gakondo gusa ariko kuri ubu basigaye bahinga kijyambere kandi bari kwiga uko amakoperative yagira imikorere myiza kugira ngo abanyamuryango bayo bose abateze imbere.

    Ati 'Nko ku muceri umwaka ushize heze ungana na toni 7800, amafaranga yinjira mu baturage uruganda rwatanze ni miliyari 2,2 Frw.'

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bishimira ko gutunganya ibishanga byabafashije kuko byatyumye umusaruro wiyongera.

    Nziyonizeye Mark uhinga mu Gishanga cya Duwani kiri mu Murenge wa Kibilizi yemeza ko umusaruro babona ushimishije.

    Ati 'Mbere twihingiraga ibyo dushaka, ugasanga hariya hahinze amateke undi agahinga ibijumba undi ibirayi nti tubone umusaruro ushimishije ariko aho igishanga gitunganyirijwe umuceri uraboneka, cyaba ari igihe cyo guhinga ibigori cyangwa ibindi ukabona umusaruro ushimishije.'

    Rutaburingoga avuga ko mu guteza imbere ubuhinzi no kurwanya imirire mibi, mu mwaka wa 2019 hatewe ibiti by'imbuto ziribwa ibihumbi 275.

    Mu Karere ka Gisagara hamaze gutunganywa hegitari zigera ku 2500 z’ibishanga

    Mu gishanga Rumira cyo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara hera umuceri ku bwinshi

    Mu bigori naho umusaruro wariyongereye kuko kuri ubu beza toni enye kuri hegitali imwe

    Ibigori bahinga iyo byeze babanza kubikusanyiriza hamwe mbere yo kubijyana mu ruganda rubitunganyamo ifu

    Mu bituma umusaruro wiyongera harimo ifumbire y’imborera ikomoka ku kororera mu biraro

    Bahinga n’ibishyimbo bakeza toni 1.48 kuri hegitari

    Mu Karere ka Gisagara hera ibitoki abahinzi bakabigemura ku ruganda kugira ngo bizengwemo inzoga n’umutobe byujuje ubuziranenge

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Gérôme, yavuze ko kwiyongera k’umusaruro w’ubuhinzi babikesha gutunganya ibishanga

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutunganya-ibishanga-byatumye-umusaruro-w-umuceri-wikuba-hafi-gatatu-ishusho-y

  • Umugabo yatawe muri yombi azira kwiyambika nk'inyamaswa _ AMAFOTO #rwanda #RwOT

      Muri Pakistan haravugwa inkuru y' umugabo watangiriye ubunani muri Gereza nyuma yo kwiyambika nk'ibikoko bigaragara cyane mu mafilimi bya werewolf mu rwego rwo gutera ubwoba abaturanyi be.

      Uyu mugabo yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kumvikana ari gusakuza yigana iki kinyamaswa bigatera ubwoba abana n'abagore baturanye bakeka ko ari iki kinyamaswa.

      Ibinyamakuru byo muri Pakistan bivuga ko uyu mugabo yagendaga avuza induru atwaye moto abamubonye bagakwira imishwaro.

      Ikinyamakuru Samaa News kivuga ko uyu mugabo yari mu mujyi wa Peshawar afatwa na polisi ya Shah Qabool ari guteza umutekano muke.

      Amafoto y'uyu mugaboyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse umunyamakuru witwa Omar R Quraishi yashyize hanze ifoto y' uyu mugabo yambaye amapingu ari hagati y'abapolisi 2.


      Indi yagaragaje uyu mugabo yambaye iyi myenda ikanganye ndetse ari no kuri moto.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/02/umugabo-yatawe-muri-yombi-azira-kwiyambika-nkinyamaswa-_-amafoto/

  • Mukunzi Yannick yateraniye imitoma ku mbuga nkoranyambaga na Joy[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umufasha wa Mukunzi Yannick, Iribagiza Joy, ni umwe mu batari bake bizihiza isabukuru yabo y'amavuko tariki ya 1 Mutarama buri mwaka.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Mukunzi Yannick, yifurije umugore we isabukuru nziza, agaragaza ko amufatiye runini mu buzima bwe.

    Yagize ati 'Nshimishijwe cyane n'uko nashoboye kubona inzira yanjye kuri wowe, kandi nkashobora kugukunda no kugukomeza ubuzima bwanjye bwose. Sinshobora kwiyumvisha uko ubuzima bwaba bumeze tutari kumwe, kandi nishimiye ko ntakeneye kubimenya. Isabukuru nziza kuri wowe rukundo rwanjye, ndagukunda cyane.'

    Iribagiza Joy na we yasubije Mukunzi Yannick ko amukunda cyane. Yagize ati 'Urakoze cyane rukundo. Nanjye ndagukunda cyane.'

    Mukunzi Yannick na Iribagiza Joy bafitanye umwana umwe w'umuhungu ari we Mukunzi Ethan w'imyaka ine.

    Muri Mutarama 2019 nibwo aba bombi basezeranye mu mategeko mbere y'uko Mukunzi Yannick wakiniraga Rayon Sports ajya gukina muri Suède.

    Mu byumweru bibiri bishize, Ikipe ya Sandvikens IF yatangaje ko yongereye Mukunzi Yannick amasezerano y'imyaka ibiri ndetse azasubira muri Suède muri uku kwezi kwa Mutarama kwitegura umwaka mushya w'imikino wa 2021.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukunzi-yannick-yateraniye-imitoma-ku-mbuga-nkoranyambaga-na-joy-amafoto

  • Umuryango Rich Heart wasangiye Ubunani n'abatuye mu Mudugudu w'ubumwe n'ubwiyunge mu Bugesera – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango igizwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bagiriye imbabazi abayishyize mu bikorwa, ndetse bakaba batuye mu mudugudu umwe, aho bibumbiye muri Association yitwa 'Twuzuzanye'.

    Kubera ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bukungu bw'imiryango itandukanye muri rusange, Rich Heart, yagize igitekerezo cyo kwegera abanyamuryango ba Association Twuzuzanye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

    Uyu muryango washyikirije abatuye muri uwo mudugudu ibiribwa, ibikoresho by'isuku, imfashanyigisho ndetse n'ibikoresho bifasha abana mu masomo no kwidagadura byashyikirijwe imiryango 110.

    Usibye gusangira n'iyo miryango, Rich Heart isanzwe inafite ibikorwa by'iterambere mu 'Mudugudu w'Ubumwe n'Ubwiyunge' birimo ishuri ry'ubudozi ryubatse muri uwo mudugudu, rikaba ryigiramo ababyeyi bari mu kigero cy'imyaka 38 na 45.

    Aba bagore bafashwa kwiga umwuga wo kudoda ku buryo bashobora kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere banagira uruhare muri gahunda yo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu ya 'Made in Rwanda'.

    Umuyobozi Mukuru wa 'Rich Heart', Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko nyuma y'umwaka bakorana na 'Association Twuzuzanye' bifuje no gusangira na bo iminsi mikuru mu kurushaho kubereka urukundo.

    Yagize ati 'Nyuma y'amahugurwa tubaha yo kudoda, turashaka no gusangira nabo ifunguro kuri uyu munsi mukuru, na cyane ko muri ibi bihe bya Coronavirus hari abatakaje imirimo. Turashaka rero kubabwira ko batari bonyine, bakomeze bahatane kandi ibyiza biri imbere.''

    Yavuze ko bafite intego yo gukomeza guteza abagore imbere binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye.

    Yagize ati 'Twigisha abagore ubudozi kandi tubahugura kugira ngo bavemo ba rwiyemezamirimo kuko intego igihugu gifite ni ukuzamura umugore. Rero iyo Umunyarwanda avuze ngo umugore ni umutima w'urugo, bivuze ko yaba na mutima w'igihugu. Guteza imbere umugore rero ni uguteza imbere igihugu muri rusange.''

    Musanabera Christine yavuze ko gahunda y'amahugurwa mu budozi yamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati 'Banshyira muri iri shuri sinumvaga ko nabimenya kuko kwiga kw'abantu bakuru biragorana. Ariko bakomeje kunyereka ko nabishobora, baduha ibikoresho byose dukeneye kugira ngo twige neza. Kugeza ubu maze kumenya kudoda imyenda, ibikapu, amakanzu n'ibindi byinshi.'

    Yongeyeho ko kumenya kudoda byamuhaye imbaraga zo gutekereza uburyo yatangira kwikorera, ku buryo ari kubiteganya mu minsi ya vuba.

    Ati 'Ubu bumenyi buzamfasha mu mugambi wanjye wo gushaka imashini ubundi nkashinga ibikorwa by'ubudozi. Ibyo bizamfasha kwiteza imbere nk'umugore kandi bizatuma nteza imbere umuryango wanjye, nishyurire abana amashuri na mituweli ndetse nkomeze kuwitaho mu buryo bworoshye.'

    Umuyobozi w'Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byahinduye imibereho y'abaturage ayoboye kuko byafashije abagatuye kugira ubumenyi bushobora gutuma bihangira imirimo kandi ibikorwa bizarushaho kugera kuri benshi mu minsi iri imbere kuko uyu mushinga ugikomeje.

    Ati 'Uyu mushinga wahinduye ubuzima mu kagari kacu. Aba bagore benshi bigishijwe kudoda nta mirimo bagiraga mbere y'uyu mushinga. Rero aba bagore bamaze gutinyuka ndetse urebeye mu byo bamaze gukora, ubona ko hari intambwe bateye.'

    Yavuze ko nk'ubuyobozi bw'akagari, bishimiye iki gikorwa kuko kizagabanya umubare w'abantu bari mu cyiciro cy'ubukene.

    Ati 'Twizeye ko iki gikorwa kizagabanya umubare w'abari mu cyiciro cy'abakene mu kagari kacu kuko aba bagore bazakivamo ubwo bazaba batangiye kwikorera.'

    Ku ruhande rwa Imahkus Okofu, Umunyamerika w'imyaka 79 uri mu bifuza gutura mu Rwanda, akaba n'umwe mu bafatanyabikorwa b'imena ba Rich Heart, yasobanuye ko abanyamuryango ba 'Twuzuzanye' bageze kuri byinshi mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge, ku buryo byamuteye imbaraga zo gutekereza uburyo yagira uruhare mu kubafasha kugera ku bindi byifuzo bafite.

    Yagize ati 'Natangajwe cyane n'ibyo nabonye igihe nageraga hano ndetse ngira amatsiko yo kumenya ibyo aba babyeyi bakora. Bafite ishyaka ryo kwikorera, ibyo rero byatumye nanjye ngira ishyaka ryo kugira uruhare mu iterambere ryabo'.

    Yongeyeho ko 'Association Twuzuzanye' yamwigishije ikintu cy'ingenzi kijyanye n'umuco wo kubabarira.

    Ati “Urebye ibyo banyuzemo, n'uburyo bashoboye kubirenga bakabana mu mahoro ndetse bakababarirana, ni ikintu gikomeye nabigiyeho. Ubundi nagiraga uburakari bwnshi ariko aba babyeyi banyigishije ko ari byiza kugira umuco wo kubabarira muri wowe. Ndabibashimira cyane'.

    Nagiriwubuntu uyobora 'Rich Heart avuga ko batewe ishema n'ibyo bamaze kugeraho kandi ko bitewe n'umusaruro uhambaye umaze kugaragara, bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo muri uyu mwaka.

    Ati 'Twifuza ko ibikorwa byacu bizagera kuri benshi bashoboka kugira ngo duteze imbere gahunda y'ibikorerwa mu gihugu cyacu ariko tunateza imbere ubushobozi bw'umugore w'Umunyarwandakazi''.

    Rich Heart ni umuryango utegamiye kuri leta, ufite intumbero yo guteza imbere imibereho myiza y'urubyiruko n'abagore. Ibikorwa byawo byibanda ku kwimakaza umuco w'amahoro n'ubumuntu binyuze mu mahugurwa utanga. Uyu muryango ugizwe n'abanyamuryango ba AERG bize mu Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo.

    Nagiriwubuntu Dieudonné uyobora Rich Heart yavuze ko biteguye kwagura ibikorwa byabo

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bari bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Iki gikorwa cyabereye hanze y’Ishuri ry’Ubudozi rya Rich Heart, riri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru

    Hatanzwe ibikoresho byinshhi birimo n’ibizafasha abana kwiga no kwidagadura

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byateje imbere abaturage ayobora

    Bamwe mu babyeyi bari mu Ishuri ryo kudoda bagenewe na Rich Heart

    Imahkus Okofu yatanze impano mu bana, avuga ko yigishijwe n’ibikorwa bya Association Twuzuzanye

    Hatanzwe ibiribwa bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-wa-rich-heart-wasangiye-iminsi-mikuru-n-abatuye-umudugudu-w-ubumwe-n

  • Abanya-Centrafrique banyuzwe n'umushinga w'Abapolisi b'u Rwanda wabegereje amazi meza – #rwanda #RwOT

    Usibye inshingano z'ibanze zo gucunga umutekano, abapolisi b'u Rwanda banatanga umusanzu wabo mu bikorwa by'indashyikirwa bizamura imibereho myiza y'abaturage nko kubagezaho amazi meza.

    Mu Ukuboza 2019 nibwo itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari muri Centrafrique batangiye umushinga ufite agaciro k'ibihumbi 50$ ugamije gukemura ikibazo cy'amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui.

    Aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy'amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye i Bangui.

    Uyu mushinga w'amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili ndetse bashimira abapolisi b'u Rwanda babigizemo uruhare.

    Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Bangui yagize ati 'Ndashimira Polisi y'u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y'uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.'

    Undi yagize ati 'Usibye amahoro abapolisi y'u Rwanda batuzaniye hari n'ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y'uko bagera inaha twari dufite ikibazo cy'amazi asukuye ariko ubu barayaduhaye turabashimira.”

    Umuyobozi w'Itsinda ry'Abapolisi b'u Rwanda, ACP Uwimana Safari, yavuze aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari abambasaderi b'igihugu.

    Yagize ati 'Mbere ya byose twaje hano nk'intumwa z'u Rwanda kandi turi abambasaderi b'igihugu cyacu kabone n'ubwo tugendera ku mabwiriza y'Umuryango w'Abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.'

    Kuri ubu abagera kuri 30% by'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni ni abagore, abenshi bari muri Sudani y'Epfo.

    Abapolisikazi b'u Rwanda bari muri Centrafrique bashimangira ko akamaro k'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ari ingenzi.

    Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse avuga ko aterwa ishema n'uko u Rwanda rwimakaje uburinganire.

    Yagize ati 'Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare u Rwanda rwagize mu kuzamura icyizere ku bagore n'abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gusoza inshingano zanjye kandi n'igihugu cyanjye ndizera ko cyishimira ibyo nkora.'

    Sergeant (SGT) Christine Safi usanzwe ari umuforomokazi na we avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza ngo aheshe u Rwanda n'Abanyarwanda ishema.

    Abapolisi b'u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n'abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n'intambara no kurinda abayobozi.

    Abapolisi b'u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, kurinda abahagarariye Loni muri iki gihugu n'abandi bayobozi bakuru.

    Mu matora ya Perezida n'ay'Abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka kuba muri Centrafrique ku wa 27 Ukuboza 2020, abapolisi b'u Rwanda bari bashinzwe kurinda aho yabereye n'ibikoresho byayifashishijwemo.

    Abaturage bo muri Centrafrique bashima abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kugarura amahoro

    Abapolisi b'u Rwanda bari muri Centrafrique bakoze umushinga ugamije gukemura ikibazo cy'amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-centrafrique-banyuzwe-n-umushinga-w-abapolisi-b-u-rwanda-wabegereje

  • Abanya-Centrafrique banyuzwe n’umushinga w’Abapolisi b’u Rwanda wabegereje amazi meza – #rwanda #RwOT

    Usibye inshingano z’ibanze zo gucunga umutekano, abapolisi b’u Rwanda banatanga umusanzu wabo mu bikorwa by’indashyikirwa bizamura imibereho myiza y’abaturage nko kubagezaho amazi meza.

    Mu Ukuboza 2019 nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique batangiye umushinga ufite agaciro k’ibihumbi 50$ ugamije gukemura ikibazo cy’amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui.

    Aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy’amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye i Bangui.

    Uyu mushinga w’amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili ndetse bashimira abapolisi b’u Rwanda babigizemo uruhare.

    Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Bangui yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y’uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.”

    Undi yagize ati “Usibye amahoro abapolisi y’u Rwanda batuzaniye hari n’ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y’uko bagera inaha twari dufite ikibazo cy’amazi asukuye ariko ubu barayaduhaye turabashimira.”

    Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda, ACP Uwimana Safari, yavuze aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari abambasaderi b’igihugu.

    Yagize ati “Mbere ya byose twaje hano nk’intumwa z’u Rwanda kandi turi abambasaderi b’igihugu cyacu kabone n’ubwo tugendera ku mabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.”

    Kuri ubu abagera kuri 30% by’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni ni abagore, abenshi bari muri Sudani y’Epfo.

    Abapolisikazi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bashimangira ko akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi.

    Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse avuga ko aterwa ishema n’uko u Rwanda rwimakaje uburinganire.

    Yagize ati “Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare u Rwanda rwagize mu kuzamura icyizere ku bagore n’abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gusoza inshingano zanjye kandi n’igihugu cyanjye ndizera ko cyishimira ibyo nkora.”

    Sergeant (SGT) Christine Safi usanzwe ari umuforomokazi na we avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza ngo aheshe u Rwanda n’Abanyarwanda ishema.

    Abapolisi b’u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara no kurinda abayobozi.

    Abapolisi b’u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, kurinda abahagarariye Loni muri iki gihugu n’abandi bayobozi bakuru.

    Mu matora ya Perezida n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka kuba muri Centrafrique ku wa 27 Ukuboza 2020, abapolisi b’u Rwanda bari bashinzwe kurinda aho yabereye n’ibikoresho byayifashishijwemo.

    Abaturage bo muri Centrafrique bashima abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bakoze umushinga ugamije gukemura ikibazo cy’amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-centrafrique-banyuzwe-n-umushinga-w-abapolisi-b-u-rwanda-wabegereje

  • Umuryango Rich Heart wasangiye Ubunani n’abatuye mu Mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge mu Bugesera – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bagiriye imbabazi abayishyize mu bikorwa, ndetse bakaba batuye mu mudugudu umwe, aho bibumbiye muri Association yitwa ‘Twuzuzanye’.

    Kubera ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bukungu bw’imiryango itandukanye muri rusange, Rich Heart, yagize igitekerezo cyo kwegera abanyamuryango ba Association Twuzuzanye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

    Uyu muryango washyikirije abatuye muri uwo mudugudu ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imfashanyigisho ndetse n’ibikoresho bifasha abana mu masomo no kwidagadura byashyikirijwe imiryango 110.

    Usibye gusangira n’iyo miryango, Rich Heart isanzwe inafite ibikorwa by’iterambere mu ‘Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge’ birimo ishuri ry’ubudozi ryubatse muri uwo mudugudu, rikaba ryigiramo ababyeyi bari mu kigero cy’imyaka 38 na 45.

    Aba bagore bafashwa kwiga umwuga wo kudoda ku buryo bashobora kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere banagira uruhare muri gahunda yo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu ya ‘Made in Rwanda’.

    Umuyobozi Mukuru wa ‘Rich Heart’, Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko nyuma y’umwaka bakorana na ‘Association Twuzuzanye’ bifuje no gusangira na bo iminsi mikuru mu kurushaho kubereka urukundo.

    Yagize ati “Nyuma y’amahugurwa tubaha yo kudoda, turashaka no gusangira nabo ifunguro kuri uyu munsi mukuru, na cyane ko muri ibi bihe bya Coronavirus hari abatakaje imirimo. Turashaka rero kubabwira ko batari bonyine, bakomeze bahatane kandi ibyiza biri imbere.’’

    Yavuze ko bafite intego yo gukomeza guteza abagore imbere binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye.

    Yagize ati “Twigisha abagore ubudozi kandi tubahugura kugira ngo bavemo ba rwiyemezamirimo kuko intego igihugu gifite ni ukuzamura umugore. Rero iyo Umunyarwanda avuze ngo umugore ni umutima w’urugo, bivuze ko yaba na mutima w’igihugu. Guteza imbere umugore rero ni uguteza imbere igihugu muri rusange.’’

    Musanabera Christine yavuze ko gahunda y’amahugurwa mu budozi yamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati “Banshyira muri iri shuri sinumvaga ko nabimenya kuko kwiga kw’abantu bakuru biragorana. Ariko bakomeje kunyereka ko nabishobora, baduha ibikoresho byose dukeneye kugira ngo twige neza. Kugeza ubu maze kumenya kudoda imyenda, ibikapu, amakanzu n’ibindi byinshi.”

    Yongeyeho ko kumenya kudoda byamuhaye imbaraga zo gutekereza uburyo yatangira kwikorera, ku buryo ari kubiteganya mu minsi ya vuba.

    Ati “Ubu bumenyi buzamfasha mu mugambi wanjye wo gushaka imashini ubundi nkashinga ibikorwa by’ubudozi. Ibyo bizamfasha kwiteza imbere nk’umugore kandi bizatuma nteza imbere umuryango wanjye, nishyurire abana amashuri na mituweli ndetse nkomeze kuwitaho mu buryo bworoshye.”

    Umuyobozi w’Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byahinduye imibereho y’abaturage ayoboye kuko byafashije abagatuye kugira ubumenyi bushobora gutuma bihangira imirimo kandi ibikorwa bizarushaho kugera kuri benshi mu minsi iri imbere kuko uyu mushinga ugikomeje.

    Ati “Uyu mushinga wahinduye ubuzima mu kagari kacu. Aba bagore benshi bigishijwe kudoda nta mirimo bagiraga mbere y’uyu mushinga. Rero aba bagore bamaze gutinyuka ndetse urebeye mu byo bamaze gukora, ubona ko hari intambwe bateye.”

    Yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akagari, bishimiye iki gikorwa kuko kizagabanya umubare w’abantu bari mu cyiciro cy’ubukene.

    Ati “Twizeye ko iki gikorwa kizagabanya umubare w’abari mu cyiciro cy’abakene mu kagari kacu kuko aba bagore bazakivamo ubwo bazaba batangiye kwikorera.”

    Ku ruhande rwa Imahkus Okofu, Umunyamerika w’imyaka 79 uri mu bifuza gutura mu Rwanda, akaba n’umwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba Rich Heart, yasobanuye ko abanyamuryango ba ‘Twuzuzanye’ bageze kuri byinshi mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ku buryo byamuteye imbaraga zo gutekereza uburyo yagira uruhare mu kubafasha kugera ku bindi byifuzo bafite.

    Yagize ati “Natangajwe cyane n’ibyo nabonye igihe nageraga hano ndetse ngira amatsiko yo kumenya ibyo aba babyeyi bakora. Bafite ishyaka ryo kwikorera, ibyo rero byatumye nanjye ngira ishyaka ryo kugira uruhare mu iterambere ryabo”.

    Yongeyeho ko ‘Association Twuzuzanye’ yamwigishije ikintu cy’ingenzi kijyanye n’umuco wo kubabarira.

    Ati “Urebye ibyo banyuzemo, n’uburyo bashoboye kubirenga bakabana mu mahoro ndetse bakababarirana, ni ikintu gikomeye nabigiyeho. Ubundi nagiraga uburakari bwnshi ariko aba babyeyi banyigishije ko ari byiza kugira umuco wo kubabarira muri wowe. Ndabibashimira cyane”.

    Nagiriwubuntu uyobora ‘Rich Heart avuga ko batewe ishema n’ibyo bamaze kugeraho kandi ko bitewe n’umusaruro uhambaye umaze kugaragara, bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo muri uyu mwaka.

    Ati “Twifuza ko ibikorwa byacu bizagera kuri benshi bashoboka kugira ngo duteze imbere gahunda y’ibikorerwa mu gihugu cyacu ariko tunateza imbere ubushobozi bw’umugore w’Umunyarwandakazi’’.

    Rich Heart ni umuryango utegamiye kuri leta, ufite intumbero yo guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko n’abagore. Ibikorwa byawo byibanda ku kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumuntu binyuze mu mahugurwa utanga. Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango ba AERG bize mu Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Nagiriwubuntu Dieudonné uyobora Rich Heart yavuze ko biteguye kwagura ibikorwa byabo

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bari bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Iki gikorwa cyabereye hanze y’Ishuri ry’Ubudozi rya Rich Heart, riri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru

    Hatanzwe ibikoresho byinshhi birimo n’ibizafasha abana kwiga no kwidagadura

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byateje imbere abaturage ayobora

    Bamwe mu babyeyi bari mu Ishuri ryo kudoda bagenewe na Rich Heart

    Imahkus Okofu yatanze impano mu bana, avuga ko yigishijwe n’ibikorwa bya Association Twuzuzanye

    Hatanzwe ibiribwa bitandukanye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-wa-rich-heart-wasangiye-iminsi-mikuru-n-abatuye-umudugudu-w-ubumwe-n

  • Nyaruguru: Abakuru b’Imidugudu bishimiye kwinjira muri 2021 bagendera ku magare bagenewe n’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Appolinaire Kozivuze, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisoro uherereye mu Kagari ka Nteko mu Murenge wa Busanze, ngo ni ubwa mbere yahawe inyoroshyangendo mu myaka 18 yose amaze ayobora uriya mudugudu.

    Amagare bahawe ngo azajya aborohereza mu kazi
    Amagare bahawe ngo azajya aborohereza mu kazi

    Afashe mu mahembe igare yari amaze guhabwa agira ngo aryurire, yagize ati “Ndishimye. Ubundi imirimo nakoraga yose nayikoranaga imbaraga, ariko nkayikorana n’imvune. Ingendo twakoraga, ari izo kujya ku Karere no ku Murenge twagendeshaga amaguru, ubu nishimye kuba mbonye igare nzajya ngendaho rikazandinda gukererwa, rikanangabanyiriza imvune nahuraga na zo”.

    Yunzemo ati “Mu kuzunguruka umudugudu, nzenguruka mu marondo ya ku manywa n’aya nijoro, mbonye amaguru abiri yunganira abiri nari mfite. Abaye ane.”

    Vestine Nyirakanani uyobora umudugudu w’Amakumba, Akagari ka Nkanda, Umurenge wa Busanze, ubusanzwe ntazi kugendera ku igare. Ariko ngo azasaba umuhungu we abimwigishe, bityo azarusheho kuzuza inshingano.

    Yagize ati “Iri gare riramfasha kujya njya kureba Umudugudu uko waraye n’uko waramutse, riramfasha cyane kuko nari mfite amaguru abiri none nkaba mbonye inyunganizi.”

    Yunzemo ati “Nari maze no kujya ngenda ncika intege, ariko guhera uyu munsi ngiye kongezamo intege nongere kugira ubushake n’ubushobozi bwo gukunda igihugu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abayobozi b’imidugudu ko bahawe amagare mu mpera z’umwaka nk’impano y’umwaka wa 2021, no mu rwego rwo kugira ngo bagaragarizwe ko ubuyobozi bukuru bw’gihugu buzi akazi bakora.

    Yanababwiye ko n’ubwo bayahawe mu mpera za manda y’imyaka itanu bari baratorewe, bitababuza kuzakomeza gukoresha ayo magare nk’abaturage basanzwe, uretse ko no kongera kwiyamamaza batabibujijwe.

    Mu Karere ka Nyaruguru abakuru b
    Mu Karere ka Nyaruguru abakuru b’Imidugudu yo ku nkiko bahawe amagare nk’impano y’umwaka mushya

    Yagize ati “Aya magare ni ikimenyetso kibahamiriza ko n’ubwo mushoje manda, mudashoje gukorera igihugu. Kandi mushatse no gukomeza gukorera igihugu nk’abakuru b’imidugudu, nta miziro ibariho. Wakongera ukiyamamaza, abaturage bakugiriye icyizere bakikugirira na none ugakuba karindwi kuko noneho ufite n’ubushobozi.”

    Yunzemo ati “Ariko n’utazagaruka mu buyobozi, afite inshingano nk’undi muturage mwiza yo gufatanya n’abandi, kugira ngo ari uwo mutekano tuwubungabunge, ari izo gahunda za Leta tuzitabire. Ntabwo uwabaye umuyobozi ajya areka kuba umuyobozi.”

    Abakuru b’Imidugudu bahawe amagare ni 132, baje biyongera kuri bagenzi babo 93 bayobora imidugudu ikora ku ishyamba rya Nyungwe na bo baherutse guhabwa amagare.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyaruguru-abakuru-b-imidugudu-bishimiye-kwinjira-muri-2021-bagendera-ku-magare-bagenewe-n-igihugu

  • Wa musore wishe umukunzi we kubera ko yasanze atwite inda y'amezi 3 yakatiwe kwicwa amanitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Leta rukuru rwa Jigawa rwemeje ko uyu Mustapha wabanaga n'uyu mukobwa witwa Nafisa Hashimu mu mudugudu wa Daneji maze nyuma bakaza gutandukana.

    Nyuma y'iperereza rya polisi , byaje kugaragara ko Mustapha yatemye umuhogo wa nyakwigendera Nafisa maze akamusiga mu kidendezi cy'amaraso.

    Abazwa n'urukiko yabanje kubihakana ariko nyuma aza kwemera ko ariwe wakoze iki cyaha maze yemera ko yishe Madamu Nasifu nyuma y'uko yari amaze kumubwirako atwite inda y'amezi atatu.

    Ati: 'Namwishe kugirango nirinde ikimwaro cyo kubyara mu gasozi , Narimfite isoni z'ukuntu abantu bazabifata nibumva ukuntu twabyaye tutarashyingiranwa bityo mfata icyemeze kibi cyo kumuvukiriza ubuzima'.

    Mucyemeze cy'uhagarariye urukiko Ahmed Kazaure, nyuma yo gusanga ahamwa n'icyaha , yahise amusabira igihano cyo kwicwa amanitswe.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wa-musore-wishe-umukunzi-we-kubera-ko-yasanze-atwite-inda-y-amezi-3-yakatiwe

  • Neymar Jr yavuze ku kirori yashinjwe gutegura kikitabirwa n'abantu 500 barimo ibizungerezi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Neymar Jr yavuze ko yakoresheje ikirori cyarimo umuryango we,inshuti ze ndetse ko harimo guhana intera ndetse anashyira hanze amafoto ari kwipimisha Covid-19.

    Uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain ntabwo ari mu kazi kuko yavunitse ku mukino wa shampiyona batsinzwe na Lyon 1-0 mu mwaka ushize.

    Neymar Jr w'imyaka 28 yahakanye iby'iki kirori bivugwa ko yakoze ku bunani kikitabirwa n'abanyamideli bo muri Amerika no muri Brazil.

    Byavugwaga ko mu bacyitabiriye harimo abakobwa bazwi nka Kiki Passo, Michelle Nevius na Jessica Bartlett bavuye i Miami batumiwe na Neymar n'inshuti ze binyuze ku butumwa bohererezanyije kuri Instagram.

    Neymar ntiyigeze ashyira hanze amafoto y'ibi birori kuri Instagram,nkuko asanzwe abigenza,ari nayo mpamvu yamaganye abamushinje kugitegura.

    Neymar Jr abinyujije kuri Instagram aho akurikirwa n'abantu miliyoni 144 yamaganye abavuze ko yakoze iki kirori aho yagaragaje ko we n'umuhungu we Davi Lucca bipimishije ku bunani.

    Yanashyize hanze ifoto igaragaza aho abashyitsi be bagombaga kwicara aho buri ntebe n'indi harimo intera.

    Ikinyamakuru CNN Brésil cyatangaje ko nubwo abo ku ruhande rwa Neymar bahakanye ko ibi birori byabaye, ariko Umujyi wa Mangaratiba wamunenze ku kurenga ku mabwiriza y'inzego z'ubuzima.

    Brazil ni iya kabiri mu gushegeshwa na Covid-19 kuko abantu 195,000 imaze kubahitana.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yavuze-ku-kirori-yashinjwe-gutegura-kikitabirwa-n-abantu-500-barimo