Category: Uncategorized

  • PSG yabonye umutoza mushya usimbura Tuchel yirukanye #rwanda #RwOT

    Pochettino wari umaze umwaka urenga nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham mu mwaka wa 2019,yabonye akazi ko gutoza PSG irimo Mbappe na Neymar Jr.

    Pochettino wagejeje Spurs ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019,yahawe umukoro ukomeye wo kurenza PSG mu Bufaransa akayigira ikipe ihatana ku mugabane w'Uburayi cyane ko ariho ikennye cyane.

    Pochettino wakiniye iyi kipe yamuhaye akazi kuva 2001-2003,arasabwa kurenga ku gahigo ka Thomas Tuchel wagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League we akayihesha iki gikombe cy'akataraboneka.

    Nyuma yo guhabwa aka kazi,Pochettino yagize ati “Ndishimye kuba nagizwe umutoza wa Paris Saint-Germain.Ndashaka gushimira ubuyobozi bw'ikipe kubera icyizere bangiriye.

    Nkuko mubizi,iyi kipe ifite umwanya wihariye mu mutima wanjye.Nayigiriyemo ibihe byiza ntazibagirwa,by'umwihariko abafana bo kuri Parc des Princes.Ngarutse muri iyi kipe uyu munsi mfite intego zihariye zo gutsinda kandi niteguye gukorana na bamwe mu bakinnyi bafite impano ku isi.”

    Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi we yagize ati “ndishimye kuba uwahoze ari kapiteni wacu agarutse muri Paris Saint-Germain,ikipe yakomeje kuba iwe mu rugo.

    Kugaruka kwa Pochettino bihuje neza n'intego yacu kandi bigiye kuba andi mateka ku ikipe yacu kandi nzizera ko abafana bazishima.Binyuze mu gukorana na Mauricio Pochettino, Paris Saint-Germain igiye gukomeza kwiyubaka kandi azayizamura ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.

    Pochettino asimbuye Thomas Tuchel wirukanwe ku munsi ubanziriza Noheli ya 2020,aho yari amaze gutsinda 4-0 Strasbourg.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yabonye-umutoza-mushya-usimbura-tuchel-yirukanye

  • Umugore yatangaje benshi kubera ubwinshi bw'itaka arya #rwanda #RwOT

    BBC Swahili yamusanze mu Mujyi wa Dar-Es Salaam avuga ko iri taka aza kurigura mu mujyi nibura rimwe mu cyumweru. Ati ' Iyo ntariye itaka mba numva hari ikibura. Natangiye kurya itaka mfite imyaka hagati ya 6 na 7 ubwo nari ntangiye amashuri abanza.'

    Nyina ati ' Ubwo yakambakambaga yaryaga ibitaka, akuze akomeza kubikora, niyo wamutumaga ku isoko, yazaga afite ibitaka mu ntoki. '

    Muganga mu Bitaro bya Dar-Es Salaam ushinzwe kurwanya indwara zo munda, Dr. Nyagori Haruna avuga ko kurya ibitaka 'Bishobora gutera umuntu indwara zo munda.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-yatangaje-benshi-kubera-ubwinshi-bw-itaka-arya

  • Ukuyemo amafaranga, dore ibintu 4 abakobwa ba… – #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abakobwa muri rusange bashaka mu basore ku buryo utabifite batagukunda kabone n’ubwo waba ufite amafaranga. Muri ibyo bintu bashaka harimo ibi 4 by'ingenzi buri mukobwa wese yifuza ku musore:

    1)Ubwenge: Abakobwa burya bose bakunda umusore uzi ubwenge, ntibisaba ko yaba yarize amashuri menshi cyangwa afite impamyabumenyi zihambaye ahubwo bifuza umusore ufite ubwenge bugaragarira buri wese. Ibi bakabibonera mu byo akora cyangwa avuga. Uri umusore ufite amafaranga ariko nta bwenge ufite nta mukobwa wapfa kugukunda.

    2)Kwambara Neza: Umukobwa wese mbere y’uko yemerera urukundo umusore abanza kumwigaho akanamwitegereza imyambarire ye. Iyo asanze wambara nabi ntaba akikwemereye ko mukundana. Kwambara neza ku musore ni ikintu cy'ingenzi ku bakobwa kandi kibakurura, n’iyo waba ufite amafaranga ariko utazi kwambara neza nta mahirwe uba ufite yo gukundwa n'abakobwa.

    3)Guhumura: N’ubwo abasore benshi batabizi cyangwa ngo babyiteho, burya kwitera imibavu (perfume, deodorant) ni ibintu abakobwa bose bifuza ku basore. Umusore uhumura neza nta mukobwa adakurura kandi aba afite amahirwe yo kudaterwa indobo kuko azi kwiyitaho.

    4) Kwitwara neza mu gitanda: N’ubwo abakobwa badakunze kubyerura ariko bakunda umusore uzi gukora imibonano mpuzabitsina neza. Ushobora kuba uri umusore ufite igihagararo n'amafaranga ariko utazi gushimisha umukobwa mu buriri icyo gihe nta mukobwa uzakwemera kuko utabashije kumukorera ibyo yifuza mu buriri ntaba akigukunze.

    Src:www.pejoweb.com

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102036/ukuyemo-amafaranga-dore-ibintu-4-abakobwa-bashaka-ku-basore-102036.html

  • Davis D na Aisha batangiranye umwaka neza akanyamuneza ari kose (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davis D wamamaye cyane kubera indirimbo zitandukanye yagiye ahimba zigakundwa na benshi, yerekanye amafoto ye ari kumwe na Aisha, umukunzi we bigaragara ko bafite akanyamuneza ko gutangirana umwaka wa 2021 bari kumwe. Aya mafoto Davis D yayashyize hanze kuri uyu munsi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Davis D ashyize hanze aya mashusho nyuma y'iminsi itari myinshi havuzwe urunturuntu n'umwuka mubi hagati ya Davis D na Aisha, umukunzi we.

    Aisha, umukunzi wa Davis D

    Davis D

    Source : https://yegob.rw/davis-d-na-aisha-batangiranye-umwaka-neza-akanyamuneza-ari-kose-amafoto/

  • Muri Uganda umugabo yahohoteye umukobwa we asunikisha igiti inyundo mu gitsina cye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yakoreye ibi umukobwa we yashinjaga ko aryamana n'umusore utuye mu cyaro cyitwa Kiryanga akoresheje amayeri yo gutoroka iwabo nk'uko Jonathan Akweteireho, umuyobozi wungirije w'Akarere ka Amolatar yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru.

    Apio ngo yavuye iwabo kuwa 23 Ukuboza nyuma agarutse mu rugo se wari warakaye bikomeye aramwirukana, amubwira gusubira iyo yahoze.

    Umukuru wa Polisi mu Karere ka Amolatar, Jacob Chepskol, avuga ko ubwo uyu mukobwa yagarukaga yakubiswe na Se bikomeye, amujyana mu nzu, polisi itabaza abaturage ariko basanga umukobwa yashizemo umwuka.

    DPC Jacob Chepskol ati 'Twasanze Apio aryamye mu kidendezi cy'amaraso. Se yari yamupfuritse igiti mu gitsina, yabikoresheje inyundo.'

    Uyu mugabo n'umuhungu we wamuherezaga igiti, ari nako bakoresha inyundo mu cyinjiza kure kugeza ubwo uwo mukobwa ashizemo umwuka, bafungiwe kuri sitasiyo ya Amolatar. Ubuyobozi bwamaganye ubu bwicanyi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/muri-uganda-umugabo-yahohoteye-umukobwa-we-asunikisha-igiti-inyundo-mu-gitsina

  • WhatsApp yaciye agahigo katarakorwa n’urundi rubuga nkoranyambaga kuri Bonane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangaje ko ku bunani ,tariki 1 Mutarama 2021 rwakiriye abahamagara bakoresheje amajwi n'amashusho barenga miliyari 1.4 umunsi umwe ibintu babona nk'ibitangaje dore ko ngo ari bwo bwa mbere bibaye.

    WhatsApp ivuga ko urubuga rwabonye guhamagarwa cyane ku munsi umwe. Ugereranije n'umwaka ushize.
    Facebook nayo ikorana na WhatsApp nayo ngo yiboneye ubwiyongere bwo guhamagara kuri videwo (VIDEO calls)ndetse no guhamagara mu matsinda(group calls).

    Nk'uko byatangajwe n'uru rubuga, kuri bonane yuyu mwaka ngo wari umunsi ukomeye kuruta iyindi yose yo guhamagara hifashishijwe amashusho ya Messenger (abantu 3+) muri Amerika, hamwe n'abandi bagera kuri 2X bakoresha video call.

    Byongeye kandi,ngo habayeho ibiganiro(chats) birenga miliyoni 55 kuri Facebook na Instagram ku isi yose mu ijoro ry'ubunani.

    Source : https://yegob.rw/whatsapp-yaciye-agahigo-katarakorwa-nurundi-rubuga-nkoranyambaga-kuri-bonane/

  • BREAKING NEWS: Miss Uwase Vanessa amaze gutangaza ko yatandukanye na fiancé we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize twababwiye inkuru zitandukanye za  Uwase Vanessa na fiancé we tugenda tubabwira ibihe byiza bitandukanye aba bombi bagiye bagirana n'ibindi bitandukanye gusa mu masaha atatu ashize Miss Uwase Vanessa amaze gutangaza ko kuri ubu nta mukunzi afite. Ibi Miss Uwase Vanessa yabitangaje abinyujije kuri story ya instagram ye aho yagize ati: ” Single again “.

    Ibi nibyo Miss Uwase Vanessa amaze gutangaza

    Nkuko bigaragara mubyo Miss Uwase Vanessa yatangaje biragaragara ko yatandukanye n'umukunzi we. Miss Uwase Vanessa atandukanye n'umukunzi we mu gihe hari hashize umwaka hafi n'igice uyu mukunzi we amwambitse impeta.

    Miss Vanessa yambitswe impeta na fiancé we mu mwaka wa 2019

    Miss Vanessa yakorewe ibirori by'isabukuru y'amavuko  na fiancé we mu mwaka ushize wa 2020

    Miss Vanessa na fiancé we

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-miss-uwase-vanessa-amaze-gutangaza-ko-yatandukanye-na-fiance-we/

  • Muhanga: Abakekwaho kwicira umugabo iruhande rw’urugo rwe bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 – #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Tumusifu, yari afite imyaka 52 y’amavuko, yiciwe mu Mudugudu wa Samuduha, Akagali ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, akaba yaricishijwe ikintu yakubiswe mu mutwe, hakekwa ko ari umwase, kuko mu mutwe we no ku myenda yari yambaye ndetse no hasi aho yari aryamye hari hari amabango y’igiti.

    Abakekwaho kumwica bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake.

    Ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abakekwaho-kwicira-umugabo-iruhande-rw-urugo-rwe-bafunzwe-by-agateganyo

  • Umwaka wa 2021 ni uwo kuzamura Gakondo – Umuhanzi R. Tuty uri mu Bubiligi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 01 Mutarama 2021, uyu musore yavuze ko ashyize imbere kuzamura Gakondo ku rwego rwisumbuyeho. Yagize ati ” Uyu mwaka wa 2021 Gakondo iratumbagira haba mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’i Burayi cyane cyane mu Bubiligi. Ndashaka gukora indirimbo nyinshi za Gakondo kandi nkazimenyekanisha ku rwego rwisumbuyeho, hamwe n’abandi bahanzi ndizera ko tuzabigeraho.”

    Yakomeje avuga ko azanye imbaraga zirenze izo yakoresheje mu mwaka ushize.

    Mu mwaka wa 2020 R. Tuty yakoze indirimbo eshatu ari zo : Idini y’ifaranga, Urufunguzo n’Igitonyanga.

    Uyu musore umaze imyaka irenga 10 mu muziki amaze gukora imizingo eshanu (Albums) , muri uku kwezi kwa Mutarama akaba ateganya gushyira ahagaragara indirimbo iri mu njyana gakondo yitwa “Iyizire” ari gukorerwa na Producer MadeBeats by’umwihariko ireba abitegura ku rushinga.

    Yasoje asaba abakunzi be kwishimira ibyiza bagezeho ariko bakibuka kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umwaka-wa-2021-ni-uwo-kuzamura-gakondo-umuhanzi-r-tuty-uri-mu-bubiligi

  • Umuryango Rich Heart wasangiye Ubunani n'abatuye mu Mudugudu w'ubumwe n'ubwiyunge mu Bugesera – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango igizwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayigizemo uruhare ariko bahawe imbabazi n'abo bahemukiye, bakaba batuye mu mudugudu umwe aho bibumbiye muri Association yitwa 'Twuzuzanye'.

    Kubera ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bukungu bw'imiryango itandukanye muri rusange, Rich Heart, yagize igitekerezo cyo kwegera abanyamuryango ba Association Twuzuzanye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

    Uyu muryango washyikirije abatuye muri uwo mudugudu ibiribwa, ibikoresho by'isuku, imfashanyigisho ndetse n'ibikoresho bifasha abana mu masomo no kwidagadura byashyikirijwe imiryango 110.

    Usibye gusangira n'iyo miryango, Rich Heart isanzwe inafite ibikorwa by'iterambere mu 'Mudugudu w'Ubumwe n'Ubwiyunge' birimo ishuri ry'ubudozi ryubatse muri uwo mudugudu, rikaba ryigiramo ababyeyi bari mu kigero cy'imyaka 38 na 45.

    Aba bagore bafashwa kwiga umwuga wo kudoda ku buryo bashobora kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere banagira uruhare muri gahunda yo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu ya 'Made in Rwanda'.

    Umuyobozi Mukuru wa 'Rich Heart', Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko nyuma y'umwaka bakorana na 'Association Twuzuzanye' bifuje no gusangira na bo iminsi mikuru mu kurushaho kubereka urukundo.

    Yagize ati 'Nyuma y'amahugurwa tubaha yo kudoda, turashaka no gusangira nabo ifunguro kuri uyu munsi mukuru, na cyane ko muri ibi bihe bya Coronavirus hari abatakaje imirimo. Turashaka rero kubabwira ko batari bonyine, bakomeze bahatane kandi ibyiza biri imbere.''

    Yavuze ko bafite intego yo gukomeza guteza abagore imbere binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye.

    Yagize ati 'Twigisha abagore ubudozi kandi tubahugura kugira ngo bavemo ba rwiyemezamirimo kuko intego igihugu gifite ni ukuzamura umugore. Rero iyo Umunyarwanda avuze ngo umugore ni umutima w'urugo, bivuze ko yaba na mutima w'igihugu. Guteza imbere umugore rero ni uguteza imbere igihugu muri rusange.''

    Musanabera Christine yavuze ko gahunda y'amahugurwa mu budozi yamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati 'Banshyira muri iri shuri sinumvaga ko nabimenya kuko kwiga kw'abantu bakuru biragorana. Ariko bakomeje kunyereka ko nabishobora, baduha ibikoresho byose dukeneye kugira ngo twige neza. Kugeza ubu maze kumenya kudoda imyenda, ibikapu, amakanzu n'ibindi byinshi.'

    Yongeyeho ko kumenya kudoda byamuhaye imbaraga zo gutekereza uburyo yatangira kwikorera, ku buryo ari kubiteganya mu minsi ya vuba.

    Ati 'Ubu bumenyi buzamfasha mu mugambi wanjye wo gushaka imashini ubundi nkashinga ibikorwa by'ubudozi. Ibyo bizamfasha kwiteza imbere nk'umugore kandi bizatuma nteza imbere umuryango wanjye, nishyurire abana amashuri na mituweli ndetse nkomeze kuwitaho mu buryo bworoshye.'

    Umuyobozi w'Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byahinduye imibereho y'abaturage ayoboye kuko byafashije abagatuye kugira ubumenyi bushobora gutuma bihangira imirimo kandi ibikorwa bizarushaho kugera kuri benshi mu minsi iri imbere kuko uyu mushinga ugikomeje.

    Ati 'Uyu mushinga wahinduye ubuzima mu kagari kacu. Aba bagore benshi bigishijwe kudoda nta mirimo bagiraga mbere y'uyu mushinga. Rero aba bagore bamaze gutinyuka ndetse urebeye mu byo bamaze gukora, ubona ko hari intambwe bateye.'

    Yavuze ko nk'ubuyobozi bw'akagari, bishimiye iki gikorwa kuko kizagabanya umubare w'abantu bari mu cyiciro cy'ubukene.

    Ati 'Twizeye ko iki gikorwa kizagabanya umubare w'abari mu cyiciro cy'abakene mu kagari kacu kuko aba bagore bazakivamo ubwo bazaba batangiye kwikorera.'

    Ku ruhande rwa Imahkus Okofu, Umunyamerika w'imyaka 79 uri mu bifuza gutura mu Rwanda, akaba n'umwe mu bafatanyabikorwa b'imena ba Rich Heart, yasobanuye ko abanyamuryango ba 'Twuzuzanye' bageze kuri byinshi mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge, ku buryo byamuteye imbaraga zo gutekereza uburyo yagira uruhare mu kubafasha kugera ku bindi byifuzo bafite.

    Yagize ati 'Natangajwe cyane n'ibyo nabonye igihe nageraga hano ndetse ngira amatsiko yo kumenya ibyo aba babyeyi bakora. Bafite ishyaka ryo kwikorera, ibyo rero byatumye nanjye ngira ishyaka ryo kugira uruhare mu iterambere ryabo'.

    Yongeyeho ko 'Association Twuzuzanye' yamwigishije ikintu cy'ingenzi kijyanye n'umuco wo kubabarira.

    Ati “Urebye ibyo banyuzemo, n'uburyo bashoboye kubirenga bakabana mu mahoro ndetse bakababarirana, ni ikintu gikomeye nabigiyeho. Ubundi nagiraga uburakari bwnshi ariko aba babyeyi banyigishije ko ari byiza kugira umuco wo kubabarira muri wowe. Ndabibashimira cyane'.

    Nagiriwubuntu uyobora 'Rich Heart avuga ko batewe ishema n'ibyo bamaze kugeraho kandi ko bitewe n'umusaruro uhambaye umaze kugaragara, bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo muri uyu mwaka.

    Ati 'Twifuza ko ibikorwa byacu bizagera kuri benshi bashoboka kugira ngo duteze imbere gahunda y'ibikorerwa mu gihugu cyacu ariko tunateza imbere ubushobozi bw'umugore w'Umunyarwandakazi''.

    Rich Heart ni umuryango utegamiye kuri leta, ufite intumbero yo guteza imbere imibereho myiza y'urubyiruko n'abagore. Ibikorwa byawo byibanda ku kwimakaza umuco w'amahoro n'ubumuntu binyuze mu mahugurwa utanga. Uyu muryango ugizwe n'abanyamuryango ba AERG bize mu Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo.

    Nagiriwubuntu Dieudonné uyobora Rich Heart yavuze ko biteguye kwagura ibikorwa byabo

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bari bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Iki gikorwa cyabereye hanze y’Ishuri ry’Ubudozi rya Rich Heart, riri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru

    Hatanzwe ibikoresho byinshhi birimo n’ibizafasha abana kwiga no kwidagadura

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byateje imbere abaturage ayobora

    Bamwe mu babyeyi bari mu Ishuri ryo kudoda bagenewe na Rich Heart

    Imahkus Okofu yatanze impano mu bana, avuga ko yigishijwe n’ibikorwa bya Association Twuzuzanye

    Hatanzwe ibiribwa bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-rich-heart-wasangiye-ubunani-n-abatuye-mu-mudugudu-w-ubumwe-n