Category: Uncategorized

  • Korali Yesu Araje yasohoye indirimbo 'Atabaye wowe' ikubiyemo amashimwe #rwanda #RwOT

    Korali Yesu Araje ibarizwa kuri Kamukina mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Atabaye Wowe’ ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ku burinzi bwayo mu bihe byatambutse.

    'Atabaye Wowe’ ni indirimbo, Korali Yesu Araje yanditse ishaka gutambutsa ishimwe ku byabaye mu mwaka ushize wagoye benshi kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi.

    Umuyobozi wa Korali Yesu Araje, Muhayimana Elisa Claude yabwiye IGIHE ko yanditse iyi ndirimbo nk’igisigo cy’ishimwe ndetse ko uwayumva yamwibutsa ibihe byari bikomeye by’umwaka 2020, agatangarira ubwenge n’ubuhanga bw’Imana.

    Yagize ati'Nayanditse ntekereje ubuzima tubamo bwa buri munsi, imodoka tugendamo, moto dutega ukumva hirya no hino habaye impanuka, habaye ibyorezo ariko wowe ukibona uhumeka ntacyo watanze numva dufitiye umwenda Imana wo kuyishima, nibwo nahisemo kuyandika.”
    Korali Yesu Araje igizwe n’abantu bane

    Yavuze ko 'Atabaye Wowe’ ari indirimbo yatanzwe nk’impano y’umwaka mushya yo gufatanya n’abakunzi babo gushima Imana yabarinze byinshi byahigaga ubuzima bwabo.

    Yakomeje ati 'Umwaka wa 2020 wari ugoye, warimo byinshi cyane byatuma twumva ko Imana yaturetse ariko urebye neza uko bwiraga ni uko bwacyaga buri munsi wabaga wuzuye amashimwe menshi yihariye. Mu 2020 hari benshi batayishimiye ariko harimo byinshi twashimira Imana.”

    Muhayimana yavuze ko Korali Yesu Araje iri gukorana imbaraga cyane ko ari igihe cyo gutanga ubutumwa bwiza.

    Ati 'Nta handi imbaraga turi kuzivana, ni Imana idutera umwete no gukunda ibyo dukora tugatebutsa kugaruka kwa Kirisitu kuko ubutumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu Isi yose ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga kugira ngo imperuka ihereko ize [Matayo 24:14].”

    Indirimbo nshya 'Atabaye Wowe’ yakorewe muri Moment Studio.Ni iya kane yasohotse kuri album ya gatandatu bari gukoraho muri Studio ya The Sound (Camarade&Bob Pro) imenyerewe gukoreramo abaririmbyi b’ingeri zose.

    Korali Yesu Araje yiyemeje gusohora indirimbo buri kwezi. 'Atabaye Wowe’, yakurikiye 'Ndacyari njyewe”, 'Ubusabusa’ na 'Amasaha y’Umugoroba’ zasohotse mu mpera za 2020.

    Korali Yesu Araje imaze imyaka igera kuri irindwi ivuga ubutumwa bunyuze mu ndirimbo. Iyi korali yatangijwe n’abasore batatu gusa kugeza ubu umwe ni we uyisigayemo mu bayitangije. Yatangiye ari itsinda ribarizwa ku Gisozi. Nyuma yo gucika intege kw’amatsinda mu Badiventisiti, abayigize bayihinduye Korali, kuri ubu ibarizwa ku Itorero rya LMS Kamukina (Kacyiru Merdien).

    Korali Yesu Araje ubu igizwe n’umusore umwe witwa Sekanyana Samuel n’abagabo batatu barimo Elisa Claude Muhayimana [Elsa Cluz], Nsengimana Amiel na Mudagani Pilote.

    Ifite indirimbo zirenga 150 zirimo n’izandikwa zigenewe ibikorwa bitandukanye zigahita zirangira ntizongere gukoreshwa. Izigera kuri 56 ni zo zanyujijwe muri studio, aho zikubiye mu mizingo itanu y’indirimbo z’amajwi n’ine ikoze mu buryo bw’amashusho.

    Amashusho y’idirimbo “Yesu Araje” wayasanga hano:

    Source: igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Korali-Yesu-Araje-yasohoye-indirimbo-Atabaye-wowe-ikubiyemo-amashimwe.html

  • Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje abakuru b'ibihugu b'u Rwanda, Uganda, Kongo-Kinshasa na Angola yabaye tariki ya 21 Gashyantare 2020 yiga ku bibazo biri hagati ya Uganda n'u Rwanda, abari bahagarariye u Rwanda mu bibazo bagaragaje bibangamiye amasezerano ya Luanda harimo gusesa umuryango utegamiye kuri Leta Self-Worth Initiative(SWI) kuko ari ishami rya RNC ya Kayumba Nyamwasa bakitwaza uwo muryango bakora ibikorwa bigamije guhungabanya Leta y'u Rwanda.

    Mu nama yakozwe binyuze mu ikoranabuhanga tariki ya 4 Kamena 2020 nyuma yiyabereye Gatuna, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa yatangaje muri iyo nama ko umuryango Self-Worth Initiative washeshwe ku mugaragaro tariki ya 16 Werurwe 2020 babimenyesha Leta y'u Rwanda ku munsi ukurikira. Iyi nkuru ya Kutesa yumvikanye nk'inkuru nziza ariko amakuru agera kuri Rushyashya nuko Prossy Boonabana wari ukuriye Self-Worth Initiative, yashinze undi muryango bikora kimwe witwa Self-Worth Development Initiative (SWDI) ukaba ufite inshingano nkuwasheshwe.

    Prossy Boonabana na Sula Nuwamanya Wakabiligi bazwi nk'abahuzabikorwa ba RNC muri Uganda bitwaje imiryango itegamiye kuri Leta ariyo Self-Worth Development Initiative (SWDI) bakaba baha raporo Col CK Assimwe Umukuru wungirije w'Ibiro bya Uganda bishinzwe iperereza ubaha ibikenewe byose muri gahunda yo guteza umutekano muke mu Rwanda.

    Uyu Prossy Boonabana ukuriye uyu muryango abarizwa no muri Komisiyo ishinzwe itangazamakuru ya RNC akaba ari nawe ushinzwe gukusanya amakuru asebya u Rwanda agashyirwa ku binyamakuru cya CMI aricyo Command Post and Chimp Reports

    Guhera muri 2016, Boonabana yakoranye na Kayumba Rugema mubyara wa Kayumba Nyamwasa ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza abantu muri RNC ndetse no gufata Abanyarwanda muri icyo gihugu badashaka kujya muri RNC. Muri iki gihe Boonabana akorana na Frank Ntwali ushinzwe urubyiruko muri RNC na Serge Ndayizeye ushinzwe Radio Itahuka.

    Prossy Boonabana nkuko ubuzima bwe bubyerekana ni mafiya yigendera hamwe na Sula Nuwamanya. Amateka ye agaragaza ko yavutse ku murundi witwaga Kaboyi akaba yari umushoferi mu gihe cya Obote. Ise umubyara nawe yahize abanyarwanda akorera Obote no gutoteza imiryango y'Abanyarwanda babaga bafite abana babarizwa muri NRM. Igihe NRM yafataga ibice bya Kampala, Kaboyi yarahunze asiga Boonabana na nyina ahungira ku mugore we wa kabiri I Nakasongola.

    Ubwo yajyaga kureba Se I Nakasongola ari mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu, yafashwe ari gukora imibonano mpuzabitsina n'umuzamu w'ishuri bimuviramo ibihano bikakaye naho umuzamu arirukanwa. Yakomeje uburaya ku buryo ageze mu mwaka wa karindwi yafashwe yaryamanye n'umwarimu. Yabaye ikimwaro ku muryango kugeza igihe ababyeyi be bafatiye icyemezo cyo ku mwohereza mu Rwanda kubera ipfunwe baterwaga n'umwana wabo. Yigiye mu Rwanda ku ishuri ryitwaga International Academy-Kicukiro ava mu Rwanda mu gihe kitazwi ajya kwifatanya na RNC aho yitwaza imiryango itegamiye kuri Leta.

    The post Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igihugu-cya-uganda-cyarenze-ku-masezerano-ya-luanda-cyemerera-gukora-ku-mugaragaro-umuryango-utegamiye-kuri-leta-ugamije-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda/

  • Abakire ba mbere ku Isi Jeff Bezos na Elon Mu… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2020 ni umwaka utarabaniye abatuye Isi cyane cyane rubanda rugufi kuko ubucuruzi bwaradindiye ndetse ibintu biradogera, gusa hari uruhande rw'abaherwe bungutse umurengera cyane cyane abakora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Bwana Jeff Bezos ni we mukire wa 1 ku Isi akaba n'umwe mu bakire b’ibihe byose muri iki kiragano gishya ndetse n'icya kera, uyu ni we nyiri ibigo birimo Amazon ikora ubucuruzi bukorera kuri murandasi na Blue Origin ikora ibijyane n'ingendo zo kujya mu isanzure akaba yarungutse agera kuri Miliyari $72.7.

    Mu mwaka wa 2020 bwana Musk nyiri ibigo nka Tesla na Space X ndetse n'bibindi birimo nka Neuralink iri gukora icyuma kizajya gishyirwa mu bwonko bwa muntu kikabasha kumwongerera ubwenge, uyu mushoramali ni we wakoze amateka yo kunguka Miliyari zisaga $144. Uru rwunguko ruri mu byatumye aba bagabo bafatwa nk'abakoze agashya mu butunzi bw'Isi.

    Urubuga rwa entrepreneur.com ku busesenguzi rwakoze ruvuga ko mu gihe haba ntagihindutse bwana Jeff Bezos agakomeza umuvuduko ariho w'ubukungu byazagera mu mwaka wa 2026 ariwe mukire wa mbere Isi izaba igize uzaba atunze Tiriyalidi y'amadoli muri iki kiragano gishya cya nyuma y'umwaduko w'inganda. Abakire ba mbere ku Isi batunze agera kuri Tiriyalidi $7.6, muri uyu mwaka bose bungutse agera kuri tiriyalidi $1.8.

    Abasesenguzi batandukanye mu bijyanye n’ubukungu batangaza ko mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyakomeza abatunzi bazakomeza kwigwizaho imali naho rubanda rugufi butikire kuko kuri bo bigoye kubona amikoro muri ibi bihe iki cyorezo cyabujije abantu umutekano.

    Src: entrepreneur.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102096/abakire-ba-mbere-ku-isi-jeff-bezos-na-elon-musk-bakoze-amateka-mu-butunzi-bwisi-kuva-yarem-102096.html

  • Abongereza basubijwe muri Guma mu rugo kubera virusi nshya ya Coronavirus yahagaragaye #rwanda #RwOT

    U Bwongereza busubiye muri gahunda ya 'Guma mu rugo' mu rwego rwo kugabanya umuvuduko wa virusi nshya ya Coronavirusi ( COVID-19) yahagaragaye.

    Ni virusi yandura vuba cyane ku gipimo kiri hagati ya 50-70% ugereranyije n'iya mbere nkuko abahanga babitangaje.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson , muri iri joro ryakeye, yatangaje ko Guma mu rugo itangira ikazarangira mu kwezi kwa Gashyantare hagati, asaba abaturage kuguma mu ngo zabo kugira ngo birinde ko iriya virusi ikomeza gukwirakwira cyane.

    Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo muri kiriya gihugu, Boris Johnson yagize ati: 'Muri aka kanya, muri uyu mugoroba, ibitaro biri ku gitutu cy'umubare munini w'abanduye kurusha ikindi gihe cyose gishize iki cyorezo kigitangira kugaragara'.

    Abitangaje mu gihe uduce dutandukanye two mu Bwongereza twari twarafatiwe ingamba zikakaye zo kugabanya ikwirakwira rya virusi nshya, ariko byagaragaye ko ibyo bidahagije ahubwo igihugu cyose kigomba gusubira muri Guma mu rugo.

    Boris Johnson yavuze ko gukingira na Guma mu rugo nibitanga umusaruro ingamba zizagenda zoroshywa

    Yakomeje agira ati: 'Ni ngomba kujya muri Guma mu rugo kuko ni bwo buryo bushobora gutuma duhangana na virusi nshya, bivuze ko Guverinoma ibahaye andi mabwiriza yo kuguma mu ngo zanyu'.

    Nkuko byatangajwe na France 24, mu mabwiriza agendanye n'iki kemezo cyafashwe harimo gufunga amashuri guhera kuri uyu wa kabiri. Kuva mu rugo bizajya bisabirwa uruhushya hakarebwa niba ari ngomba koko haba ku mpamvu z'akazi, izo guhaha no gukora imyitozo ngororamubiri.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson, yavuze ko ubukangurambaga bwo kwikingiza nibugenda neza na Guma mu rugo igatanga umusaruro mu kugabanya ubwandu n'imfu z'abicwa na COVID-19, ingamba zizagenda zoroshywa guhera mu kwezi kwa kabiri hagati.

    Nubwo ubwo bukangurambaga bwo kwikingiza bumaze ukwezi butangiye, imibare y'abandura mu Bwongereza ikomeje kwiyongera ku buryo mu mibare itangazwa y'abanduye buri munsi, ejo hashize byagaragaye ko abanduye bagera ku 58 784.

    U Bwongereza bukimara kugaragaramo virusi nshya buvuga ko yavuye muri Afurika y'epfo, ibihugu bitandukanye byahise bitangira kubuha akato bihagarika ingendo zerekezayo n'izivayo.

    Nyuma gato y'ijambo rya Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, ibindi bihugu na byo byahise bitangira Guma mu rugo, muri byo harimo Ecosse yahise ifunga amashuri, hakurikiraho igice cy'amajyepfo cya Irlande.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/05/abongereza-basubijwe-muri-guma-mu-rugo-kubera-virusi-nshya-ya-coronavirus-yahagaragaye/

  • Bifuza gusanirwa Biogaz zangiritse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari biogaz zapfuye hatarashira n
    Hari biogaz zapfuye hatarashira n’umwaka

    Abubatse Umudugudu wa Ruhuha bawushyizemo biogaz zaka hifashishijwe umwanda wo mu bwiherero hamwe n’amase. Kuba abawutuyemo barahawe n’inka byatumye kubona amase bitabagora.

    Icyakora, n’ubwo hari abishimira kuba babasha kwifashisha biogaz, ubu bakaba baravuye ku ngorane zo kujya gushakisha inkwi zo guteka, hari n’abavuga ko biogaz zabo zapfuye, ku buryo guteka bibagora.

    Umwe muri bo witwa Cansilde Urengejeho avuga ko mu myaka itatu amaze muri uriya mudugudu, biogaz yayifashishije mu gihe cy’amezi atandatu gusa agira ati “Mbere umuntu yatekaga nta myotsi ahura na yo. Ubu ngubu ufite umwana mutoya bimugora kurusha, kubera kumujyana mu myotsi.”

    Hari n’abinubira ko biogaz bafite ifite imbaraga nkeya, ku buryo ku miryango ine iba ihurira kuri imwe, hari ubwo usanga ibiri cyangwa itatu iyegereye ari yo ibasha gucana.

    Ikindi gikunze kugaragara nk’imbogamizi kuri izo biogaz, ni uko no mu zikora hari izimena umwanda aho utagenewe.

    Béatrice Mukalibanje ati “Usanga aho kugira ngo imyanda yamaze kuvamo biogaz ijye mu cyobo cyabugenewe, ipfumukira iruhande rwa shitingi iba irimo gaz. Nkeka ko ari ukubera ko igihombo cyakagombye gutwara iyo myanda giteye ku buryo kiri hejuru, imyanda ntibashe kuzamukamo ngo ijye mu cyobo cyabugenewe.”

    Abafite biogaz zapfuye banavuga ko batazi umuntu bakwiyambaza ngo aze kubasanira, akaba ari yo mpamvu bifuza gufashwa zigasanwa.

    Ubundi Umudugudu wa Mamba ugizwe n’inzu 30 zituyemo imiryango 120, kuko zubatse ku buryo inzu imwe irimo enye zifatanye. N’ubwo hari zimwe muri Biogaz zidakora neza, izapfuye burundu ni 16.

    Ni ukuvuga ko izikora ari 14, na byo bishaka kuvuga ko abarenga ½ cy’abahatuye batakibasha kwifashisha biogaz.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Eugène Niyirora, avuga ko bashatse umutekinisiye uzi ibya biogaz, yabara ibikenewe kugira ngo izapfuye zibashe gusanwa, akavuga ko bizatwara amafaranga ibihumbi 500.

    Ati “Byarapfuye baterera iyo, aho umutekinisiye agaragarije ko bisaba ibihumbi 500 ngo zisanwe, abaturage bavuga ko ayo mafaranga batayabona. Umurenge wari wandikiye akarere ugasaba kubafasha, nyuma yo kubwira abaturage ko ubufasha buramutse bubonetse bwaba ari bwo bwa nyuma, ubutaha bazirwanaho.”

    Ubu ngo bategereje icyo Akarere kazabasubiza, uretse ko Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, we avuga ko igihe abantu bahawe ibikorwa bibafitiye akamaro baba bagomba kumenya ko ari ibyabo, hanyuma bagaharanira ko bikomeza gukora.

    Oreste Niyonsaba, umuyobozi w’agashami gashinzwe ibicanwa muri sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), we yongeraho ko batanze mu turere amazina y’abatekinisiye bazi ibya biogaz bashobora gusana izangiritse, bityo umuturage ufite iyo ashaka gukoresha akaba akwiye kujya ku murenge, bakamumurangira, hanyuma we akiyishyurira serivise ahawe kimwe n’ibikoresho bya ngombwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/bifuza-gusanirwa-biogaz-zangiritse

  • Ngibi ibintu by’ingenzi umukobwa wese akwiye kugira ibanga rikomeye mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo ni byiza ko inshuti zawe zimenya umuntu mukundana kuko bigaragaza ko umwishimiye nta pfunwe bigutera kumugira nk'umukunzi wawe. Ariko na none si byiza kwishyira ku karubanda no mu bidakwiye gushyirwa hanze.

    Mukobwa, itoze kwigirira ibanga unarigirire umukunzi wawe hanze mu nshuti zawe n'inshuti ze. Nk'uko tubikesha urubuga rwa Elcrema aha YEGOB yabakusanyirije ukuri ku bintu 5 by'amabanga umukobwa akwiye kubika mu rukundo ndetse n'inshuti ye magara ntabe yayibwira kuri ayo mabanga ku mukunzi we.

    1.Intonganya hagati yanyu

    Niba habayeho ikintu runaka utumvikanyeho n'umukunzi wawe, mushake mubikemure kuko ni urukundo rwanyu mwembi si urw'isi yose nta wundi wo kububakira umubano uzaturuka hanze. Mwikishyira ku ka rubanda si ngomba ko izo nshuti zanyu zose zimenya utubazo utwo ari two twose twabayeho mu rukundo rwanyu. Nk'uko twabivuze haruguru ibi bishobora gutuma inshuti zawe zitangira gutakariza icyizere umukunzi wawe ndetse zikanamusuzugura cyane ko ibyo uzazibwira zizumva ibyo zikabogamira ku ruhande rwawe gusa nyamara nta gihamya ko amakosa atari ayawe kuko nta wivuga amabi.

    2.Ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina

    Mukobwa, ntuzigere na rimwe ubwira inshuti zawe ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina wagiranye n'umugabo wawe, uko abikora cyangwa uko biba bimeze. Si byiza ndetse bishobora kugukururira ibibazo mu rukundo rwanyu kuko ubwiye izo nshuti zawe ko umukunzi wawe mu gukora imibonano abikora neza cyane bashobora guharanira kumugeraho ngo bamenye uko bimeze. Unababwiye ko abikora nabi, bashobora gutangira kumusebya. Tuza, menya ibyo kuganira n'ibyo kwibikira ibanga utigiriye nta wuzarikubikira.

    3.Amakosa ye

    Utazigera uganira n'inshuti zawe ngo uzibwire amakosa y'umukunzi wawe n'ubwo yaba ay'ahashize kuko sintekereza ko uwo mukunzi wawe yabyishimira abyumvise ahandi. Niba ushaka kubahisha umukunzi wawe, ugashaka ko yubahwa n'inshuti zawe, uzamwubahe wowe ubwawe unamwubahishe mu bandi umubikira ibanga, wirinda kuvuga amakosa ye utazahabwa urw'amenyo dore ko bavuga ngo 'Amafuti y'umugabo ni bwo buryo bwe.'

    4.Ubukene bwe

    Abagore benshi n'abakobwa bakunze gusangiza bagenzi babo aya makuru bakavuga ku mitungo y'abakunzi babo, ibintu bitari byiza na gato kuko bituma umukunzi wawe agawa bikomeye n'inshuti zawe, zigahora zimusuzugura kandi zimufata nk'udashoboye ntizibe zanatinya no kuvuga ko atagukwiye. Nyamara ni wowe uba uzi impamvu wamuhisemo mu bandi ukamukunda cyane ko urukundo atari amafaranga, mwayashakana kandi mugakundana rugakomera.

    5.Imyitwarire idahwitse

    Bamwe mu nshuti zawe bashobora kwibonera imwe mu myitwarire y'umukunzi wawe idahwitse kuko nta wutagira ikosa nawe wasanga ugira amakosa nk'uko nabo bayagira uko biri kose. Ariko kuba waramukunze iyo myitwarire ayifite, wenda ni wowe nzira yo kuyicikaho afite. Nutangira kujya uganiriza izo nshuti zawe ku myitwarire ye mibi, uzaba umubereye nk'umugambanyi kandi ntuzaba ukemuye ikibazo ahubwo uzaba uteje byinshi. Aho kumuteza isi ko adashobotse, mubere umuyoboro wo gushoboka bityo mukundane neza ahubwo muzahore munezerewe kandi ntazanigera yibagirwa ko hari aho wamukuye habi.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:

    http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibintu-byingenzi-umukobwa-wese-akwiye-kugira-ibanga-rikomeye-mu-rukundo/

  • Gasabo: Abajura bitwaje imipanga bateye I Rugende 5 muri bo barafatwa #rwanda #RwOT

    Aba bajura bateye mu masaha y'ijoro ryo kuri uyu wa Mbere batangira gusahura amabutiki,bamena ibintu ariko abashinzwe umutekano baza kubakoma mu nkokora ndetse bafatamo 5.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rusororo,Nsabimana Desire,yabwiye Umuryango ko aba bajura nta buzima bw'abantu batwaye ariko hafashwe abantu 5.

    Yagize ati 'Ayo makuru niyo byarabaye ndetse batanu muri bo barafashwe.Nta buzima bw'abantu batwaye,nta n'uwo bakomerekeje.Ibindi biracyakurikiranwa n'inzego zibishinjwe.'

    Gitifu Nsabimana yavuze ko umubare w'aba bajura utaramenyekana ariko basabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano,gutanga amakuru hakiri kare no kumenya umuntu wese ugenda mu masibo yabo batazi.

    Umuryango wagerageje kuvugana n'Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha kugira ngo tumenye amakuru yimbitse kuri iki gitero ariko atubwira ko agiye gushaka aya makuru araduha arambuye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-abajura-bitwaje-imipanga-bateye-i-rugende-5-muri-bo-barafatwa

  • Umugaba w’ikirenga ndacyahari- KNC wavuze no ku byo guha akazi Jimmy Mulisa #rwanda #RwOT

    Umuboyozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles 'KNC’ avuga ko nta biganiro na bito biraba hagati ye n’umutoza Jimmy Mulisa kugira ngo abe yaza gusimbura Casa Mbungo Andre, gusa ngo ni umutoza mwiza.

    Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2021 nibwo Gasogi United yasezeye kuri Casa Mbungo Andre wari umutoza aho yerekeje muri Kenya gutoza ikipe ya Bandari FC aho yanerekanywe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere.

    Nyuma yigenda rya Casa Mbungo byahise bivugwa ko umutoza Jimmy Mulisa uheruka muri APR FC 2019, ari we ushobora kuragizwa iyi kipe.

    Aganira n’urubuga rw’ikipe ya Gasogi United, KNC yavuze ko ubu nta kintu na kimwe cyatuma bihutira gushaka umutoza mushya.

    Ati'ngira ngo uko biri kose ikipe ifite abatoza barenze umwe, ngira ngo itegeko ritanga iminsi 90 kuba umutoza mukuru yasimbuzwa uhereye igihe wenda umutoza mukuru yagendeye, uyu munsi shampiyona ntayihari kandi itegeko ryemerera umutoza wungirije gutoza iminsi 90, ubwo turakukiza itegeko rihari uretse ko nta n’ikibazo gihari kuko dufite abatoza beza.'

    “Icy’ingenzi ni uko ingabo zihari, umugaba w’ikirenga aracyahari ari we njye, rero uziha amabwiriza ntabwo yabura(…) ariko iby’umutoza tuzabitekerezaho nko mu moera z’ukwezi kwa Kabiri.”

    Kuri Jimmy Mulisa yavuze ko ari umutoza mwiza ariko nta biganiro na bito biraba hagati y’impande zombi.

    Ati' Mu by’ukuri kugeza uyu munsi wa none njye ubwanjye nta biganiro ndagirana na Jimmy Mulisa bijyanye no kuri iyo ngingo. Ariko na none icya kabiri Mulisa ni umutoza mwiza tunagiranye ibiganiro ntacyo byaba bitwaye uretse ko nta byabaye. Sinzi aho abantu babivanye.'

    Jimmy Mulisa yatoje amakipe atandukanye nka Sunrise FC yanabereye umuyobozi wa tekinike, yatoje APR FC batandukanye muri 2019, ubu nta kazi afite akaba ahugiye mu gutoza abana bo mu irerero rye rya Umuri Soccer Academy.

    KNC avuga ko nta biganiro baragirana na Jimmy Mulisa

    Jimmy Mulisa aravugwa muri Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umugaba-w-ikirenga-ndacyahari-knc-wavuze-no-ku-byo-guha-akazi-jimmy-mulisa

  • Ndayisabye Jean Paul yagaragaje agahinda gakomeye atewe n'incuke n'abana biga mu mashuri abanza mu ibaruwa yandikiye Perezida Paul Kagame[IBARUWA] #rwanda #RwOT

    Yagize ati: 'Mbandikiye ngira ngo mbagezeho impungenge maze guterwa n'igihe gishize aba bana bigaga amashuri y'incuke hamwe n'abigaga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu bamaze batiga kandi bikaba bigaragara ko igihe cyabo cyo gusubira ku ishuri kitazwi, n'ubwo Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020 yari yahaye inshingano Minisiteri y'Uburezi kugira ngo igene uko amashuri yasubukurwa, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.'

    Ndayisabye yavuze ko nk'uko iyi Nama y'Abaminisitiri yari yabyemeje, hari amashuri yafunguwe mu byiciro bitandukanye, ariko agaragaza ko kuba aba bana b'incuke n'abo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza bakiri mu ngo iwabo, ari ikibazo, aho we abigereranya n'ubusumbane.

    Yasobanuye ko impamvu ari ubusumbane, ari uko hari aba bana bari muri ibi byiciro basubukuye amasomo, kubera ko amashuri bigamo akoresha intenganyanyigisho mpuzamahanga, ati: 'Bikaba biteye urujijo rukomeye kuko n'uburyo byakozwemo bishobora gutuma buri wese yibaza impamvu ubwo busumbane hagati y'abana b'Abanyarwanda bwakomeza gutyo, hanyuma bugahabwa intebe.'

    Ndayisabye yavuze ko kandi usibye n'amashuri agendera ku nteganyanyigisho mpuzamahanga, afite amakuru y'andi mashuri ari muri ibi byiciro yagiye asubukura amasomo, ati: 'bisa nk'aho akingiwe ikibaba n'abandi bantu batapfa kumenyekana ku buryo bworoshye.'

    Ku musozo w'ibaruwa, Ndayisabye yavuze ko hari ingaruka aba bana bahuye nazo mu gihe cy'amezi 10 bamaze badasubira ku ishuri. Aboneraho gusaba Umukuru w'Igihugu, ati: 'Mudufashe mu bushishozi bwanyu musanganwe, ntihakomeze kubaho gukererwa gusubiza abana mu mashuri, ahubwo tunoze ingamba zo kwirinda icyorezo mu mashuri…'

    Ikibazo nk'icya Ndayisabye kandi cyakomeje kwibazwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa 3 Mutarama 2021, kizamuwe n'umunyamakuru Manirakiza Théogène n'umwarimu Karangwa Sewase, bifashishije urubuga rwa Twitter.

    Manirakiza Theogene mu butumwa yanditse, abumenyesha (tag) Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) na Minisiteri y'Ubuzima. yagize ati:

    Ubu abana biga Nursery (ay'incuke) kugera muri P3 (atatu ya mbere mu mashuri abanza) ntibiga, kereka abo mu bigo mpuzamahanga biri mu Rwanda! Mbese nk'umuyobozi muri MINEDUC akazinduka ajyana umwana we kwiga, agakomereza kuri Radio (radiyo) kubwira Abanyarwanda ko abana bato batagomba kwiga kubera Covid-19!

    Karangwa Sewase we yanditse ubutumwa bugira buti: 'Kuri Mineduc, murebe uko abana bo mu kiciro kibanza n'ay'incuke basubira ku Ishuri, ni yo bajyayo inshuro imwe mu Cyumweru. Na ho ubundi mba mbaroga ntabwo muzashobora gusobanura uko bamwe bajyayo, abandi ntibageyo. Ni ukuri mubyigeho. Hato abaturage batabakuraho ikizere.'

    Umuyobozi w'agateganyo wa REB, Dr. Sebaganwa Alphonse yasubije uyu mwarimu ko iki kigo na MINEDUC biri kwiga ku buryo amasomo yo muri ibi byiciro yasubukurwa bidatinze. Ati: 'Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ndayisabye-jean-paul-yagaragaje-agahinda-gakomeye-atewe-n-incuke-n-abana-biga

  • Amwe mu mafoto utabonye ya Muhamudu Mosi uherutse kubabaza abakunzi ba ruhago mu Rwanda kubera ubuzima abayemo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu munyezamu yagiranye ikiganiro na Radio TV1 ayitangariza ko akeneye ubufasha akava muri Ethiopia akerekeza muri Australia hatuye nyina umubyara ndetse n'umugore we babyaranye abana 2 mbere y'uko batandukana.

    Mosi uherutse kubabaza benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda kubera ifoto yagiye hanze asa nabi cyane ndetse ubona nta buzima afite,Abasomyi b'ikinyamakuru UMURYANGO n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda muri rusange twabakusanyirije amwe mu mafoto ye mutabonye mu bihe bitandukanye.

    Ni uku Muhamudu Mosi yari ameze muri za 2016


    Muri za 2016, telefone yakoreshaga ni uko yari imeze ariko nayo yavugaga ko ari iy'umugore we


    Muhamud Mosi(yinjiye asimbuye) mu mukino wa gicuti, u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego bitanu kuri bitatu, yongera kwigaragaza mu dukoryo twa kera



    Ifoto ya Muhamudu Mosi yazamuye amarangamutima ya benshi

    Nyina wa Muhamudu Mosi witwa Mbiwa Seraphine yabwiye Radio &TV1 ko umwana we ahangayitse cyane kuko arwaye indwara zitandukanye z'ubuhumekero ndetse ngo yabwiwe ko natabagwa azarwara Kanseri.

    Yagize ati 'Muhamudu Mosi arahangayitse cyane.Arwaye indwara nyinshi ariko no mu mutwe ntabwo ameze neza.Afite ikibazo mu mazuru guhumeka ntibimworoheye.Bari bamusabye kubagwa ariko arabitinya muganga amubwira ko azarwara kanseri.

    Nta muntu n'umwe wo kumufasha,abantu bose bamuvuyeho.Ndabaririra,mufashe Muhamudu Mosi kubera akazi yabakoreye abashe kuva hariya muri Ethiopia aze hano ndi.Aha muri Australia mba njyenyine.Natwaye abana be 2 mbafasha kwiga barangiza kaminuza ariko nyuma baransiga nsigara njyenyine.

    Aho ndi niyishyurira inzu na Muhamudu Mosi mwishyurira inzu buri kwezi.N'ubufasha mbasaba,mumfashe ave hariya muri Ethiopia.'

    Uyu mubyeyi yasabye abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda kumufasha nibura kugera mu Rwanda hanyuma akazabona uburyo bwo kugera muri Australia.

    Uwahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu mu gihe cya Muhamudu Mosi witwa Mbonabucya Desire yatangaje ko uyu munyezamu bagerageje kumufasha kuko ngo hari amadolari 800 bamwoherereje ayamara mu minsi 2 gusa.

    Yagize ati 'Twashatse amadolari turayamwoherereza.Bwa mbere yabonye nk'amayero 200,ubundi tumwoherereza andi 600.Urumva ko yabonye amayero nka 700 cyangwa 800.

    Bebe [Mosi] turamuzi uburyo akunda amafaranga kandi yabaye mugenzi wacu mu ikipe y'igihugu ntabwo ari umuntu twatererana,twaramufashije ayo mafaranga twarayatanze.

    Ibyo kugaruka mu Rwanda naba abyemeye twamufasha wenda akabona n'abandi bantu bakamufasha kuko yabaye umusinzi,n'umuntu wirirwa yinywera ku muhanda.Namenye ko abana n'abantu bacuruza amakara ibintu nk'ibyo.

    N'ukubyigaho ukuntu abantu bakongera kumufasha,ariko Bebe umuhaye amafaranga mu ntoki ayo twamuhaye yaraye ayamaze,mu minsi 2 yari ayamaze.'

    Uyu Muhamud Mosi kuri ubu ubarirwa mu myaka 43, ni umwe mu banyezamu bashimishije bikomeye abakunzi ba ruhago nyarwanda mu myaka yo hambere bitewe n'udushya, amafiyeri no gusetsa abafana byamuranze mu gihe yamaze akina mu Rwanda.

    Uyu mugabo ari mu bakinnyi bahetse ikipe y'igihugu Amavubi ubwo yatsindaga Uganda ku wa 6 Kanama 2003, igitego kimwe ku busa mu mukino utazasibangana mu mateka y'ibihugu byombi.

    Uyu mugabo yanyuze mu makipe menshi arimo Mityana Fc, Express Fc, Victors Fc,SC Villa yose yo muri Uganda ndetse na APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amwe-mu-mafoto-utabonye-ya-muhamudu-mosi-uherutse-kubabaza-abakunzi-ba-ruhago