Category: Uncategorized

  • Umukecuru w'imyaka 81 washakanye n'umusore arusha imyaka 45 ari mu gahinda kenshi ko kumubura muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru waciye ibintu ubwo yibikagaho uyu mwarabu wari ukiri muto,yavuze ko ari mu bwigunge kuko uyu mugabo we Mohamed Ahmed Ibriham w'imyaka 36,yaheze mu Misiri akaba yishwe n'irungu.

    Madamu Iris yavuze ko yasuye uyu mugabo we mu Misiri inshuro 3 zose ariko ubu atabasha gusohoka kubera Covid-19 gusa ngo arifuza ko umugabo we amusanga mu rugo rwe ahitwa Somerset.

    Uyu mukecuru yasabye ubuyobozi kwihutisha ibyangombwa by'uyu mugabo we kugira ngo atazakererwa kumugeraho.

    Ati 'Nagize iminsi numvaga meze neza n'indi nahoraga ndira.Natandukanye n'uwo nakundaga cyane,biragoye.Nta gihe gihagije namaranye nawe.Umunyamategeko we arabizi.Namusuye inshuro 3 ariko natashye tutari kumwe.

    Ndasaba abanyamategeko ba Mohamed kwihutisha Visa ye.ntabwo nzi impamvu itinda.Birakomeye.

    Aba bombi bahuriye mu itsinda rya Facebook urukundo rubagurumanamo kugeza ubwo biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore nubwo imyaka yabo itandukanye.

    Uyu mukecuru yavuze ko Mohamed afite impapuro nyinshi zo kuzuza kugira ngo yemererwe kumusanga muri UK.

    Yakomeje ati 'Ndwaye umutwe ndetse nsigaye mporana stress.Nagiye kwa muganga ambwira ko mfite ibibazo byinshi by'ubuzima ariyo mpamvu nkeneye umugabo wanjye mu Bwongereza.Nizeye ko bazagira vuba akaza kunyitaho.'

    Uyu mukecuru abajijwe uko atera akabariro n'uyu musore mu mwaka ushize,yagize ati 'Ni byiza cyane.Numvise nongeye kuba isugi.Ntabwo byari byoroshye ariko byari byuzuyemo urukundo.

    Uwahoze ari umugabo wanjye yambwiraga ko ntamuryohereza mu gutera akabariro mbere y'uko dutandukana mu myaka 40 ishize,ariko ndabizi ko atari byo.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukecuru-w-imyaka-81-washakanye-n-umusore-arusha-imyaka-45-ari-mu-gahinda

  • Min. Busingye yahishuye ko guma mu rugo tuyikozaho imitwe y'intoki #rwanda #RwOT

    Busingye ati 'Umwaka mushya muhire. 2021 iratangiye ariko Covid iravuza ubuhuha!! *Imaze kudutwara 105, 1/2 muribo guhera Dec 2020. *Abarembye si bake. *Inkuru ya Covid-19 ubu ni incamugongo. Guma mu Karere nidatanga igisubizo murunva ikizakurikiraho. Twirinde ku bushake, plizz.'

    Min. Busingye aragendera ku byemezo by'inama y'abaminisitiri yemeje ikanashyiraho ingamba nshya zo kwirinda Covid-19, bemeza ko ingendo hagati y'uturere zahagarikwa kugira ngo harebwe uko imibare y'abandura COVID-19 yagabanuka.

    Ingamba zashyizweho mu kwirinda COVID-19:

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    b. Ibikorwa byose by'abikorera harimo iby'ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n'amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba.

    c. Ingendo hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'Umujyi wa Kigali zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzimz cyangwa izindi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    d. Ba mukerarugendo b'imbere mu gihugu n'abavuye hanze bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVI-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by'ubukerarugendo.

    e. Ibikorwa by'inzego za Leta n'abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

    f. Amateraniro rusange harimo imihango y'ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n'inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    g. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    h. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

    i. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

    Izi ngamba ziratangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021, mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.

    Hari hashize iminsi hari ukwiyongera k'ubwandu n'impfu bitewe n'iki cyorezo ku buryo bugaragara.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/min-busingye-yahishuye-ko-guma-mu-rugo-tuyikozaho-imitwe-y-intoki

  • Min. Soraya yagaragaje impamvu 2 ari ngombwa abacuruzi gufunga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Kabiri, Min. Soraya yavuze ko n'ubwo izi mpamvu zitandukanye, zihuriye ku gukumira Covid-19. Ati: 'Mu mibare yatanzwe, haba abarwaye, abapfuye harimo abacuruzi n'abaguzi. Impamvu ebyiri nyamukuru z'iki cyemezo cy'uko ibikorwa by'ubucuruzi byafungwa saa kumi n'ebyiri. Iya mbere ni uko tugomba kwirinda cyane ahantu hahurira abantu benshi n'ibikorwa byabahuza ari benshi. Icya kabiri ni amabwiriza yashyizweho yo kugira ngo abantu babe bageze mu rugo saa mbili z'ijoro.'

    Minisitiri yakomeje avuga ko ibi byanzuwe nyuma yo kubona ko bamwe mu bacuruzi bakomezaga gufungura, bagafunga ari uko isaha igeze, bigatuma isaha yo kugera mu rugo itubahirizwa.

    Yasabye abacuruzi gukora mu buryo busanzwe bakirinda kuzamura ibiciro. Min. Soraya yashimangiye ko minisiteri ikomeje igenzura, abafatirwa mu makosa bakabihanirwa.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/min-soraya-yagaragaje-impamvu-2-ari-ngombwa-abacuruzi-gufunga-saa-kumi-n-ebyiri

  • UR: Kaminuza yu Rwanda yatangaje abanyeshuli… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umwaka w’amashuli wa 2020-2021 wari utenganyijwe kuba waratangiye mu mwaka washize wa 2020 gusa kubera imbogamizi y'icyorezo cya Covid-19 byakomeje kuba ingume bituma iyi kaminuza itinda gusubiza abanyeshuli bo mu mwaka wa mbere bari barayisabye kuzayigamo.

    Kuri uyu munsi kaminuza y'u Rwanda yatangaje ko abanyeshuli bemerewe kuyigamo basabwe gusura konte zabo banyuze kuri uru rubuga; kanda hano urebe niba uri ku rutonde, bakareba ko bari ku rutonde rw’abemerewe. Iri tangazo ryatanzwe na Kaminuza y'u Rwanda rivuga ku bemerewe kuyigamo rikubiye ku ngingo zigera kuri 4:

    1.      Abanyeshuli bemerewe bazabona amabaruwa ashimangira ubwemererwe bwabo kuwa 8 Mutarama 2020 hifashishijwe urubuga rukorera kuri murandaza rwa kaminuza (Online website)

    2.      Abanyeshuli bazaba barabonye amabaruwa bazahabwa amatariki ntarengwa basabwa kuzaba barujuje imyirondoro bemeza ko baziga muri iyi kaminuza utazabikora azasimbuzwa abazaba barajuririye ubusabe.

    3.      Kubera ubushobozi kaminuza y'u Rwanda ifite ntabwo yabashije kwakira abanyeshuli bose basabye ahubwo hakurikijwe abujuje ibisabwa hagendewe uko bagenda barutana ku byemezo batanze nk’uko byasabwaga.

    4.      Umunyeshuli utazisanga ku rutonde rw’abemerewe arasabwa kuzandika ubusabe bwe akabwohoreza ku bashinzwe kwandika abanyeshuli bo kuri koleje ashaka kwigamo. 

    Kanda hano urebe niba uri ku rutonde

    Itangazo ryanyujiwe ku rukuta rwa Twitter rwa Kaminuza y'u Rwanda (University of Rwanda)



     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102114/ur-kaminuza-yu-rwanda-yatangaje-abanyeshuli-mu-mwaka-wa-mbere-bemerewe-kuyigamo-inabasaba–102114.html

  • Covid-19: Iki cyorezo gihitanye abagabo batanu, mu gihe abantu basaga 100 bakibasanganye #rwanda #RwOT

    Ishusho rusange y'imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus uko kiriwe cyifashe mu masaha 24 y'uyu wa 05 Mutarama 2021, igaragaza ko abagabo bane bo mu mujyi wa Kigali hamwe n'umwe wa Nyamasheke bahitanwe n'iki cyorezo, mu gihe mu bipimo byafashwe, abantu 107 bakibasanganye.

    Dore uko ishusho rusange igaragazwa mu mibare;
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/covid-19-iki-cyorezo-gihitanye-abagabo-batanu-mu-gihe-abantu-basaga-100-bakibasanganye/

  • Inkuru ibabaje: Yesu anezezwa no kubana n’abantu ariko hari abantu bamuburiye umwanya! #rwanda #RwOT

    Yesaya yarahanuye ati' Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu. Azitwa Imanweli' risobanurwa ngo' Imana iri kumwe natwe'. Matayo 1:23.

    Uyu munsi twifuje kugaruka ku ivuka rya Yesu, tuvuga ku izina Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Yesu azitwa 'Imanweli’, risobanura ngo 'Imana iri kumwe natwe. Ni mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv hamwe na Pasiteri Desire Habyarimana. Ese ko ikifuzo cya Yesu ari uguhorana nawe wigeze umuha ubuturo mu mutima wawe, cyangwa wamuteye umugongo?.

    Kuko umunezero w’Imana ari ukubana n’abantu, kuva mu itangiriro Adamu akoze icyaha Satani amaze kumuriganya umuntu yatakaje ibintu byinshi. Ariko kuko umunezero w’Imana ari ukubana n’abantu yashakishije ubundi buryo, isezeranya Yesu ko azaza kugira ngo acungure umunyabyaha. Ubuhanuzi bwa mbere bwahanuye Yesu buri mu Itangiriro 3:15

    'Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe. Ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino'

    Imana yakomeje gushakisha uburyo yakomeza kubana n’abantu

    Muribuka ko nyuma yo kuva mu ngobyi ya Edeni Kayini yaje kwica Abeli bisa nkaho birangiriye aho, ariko Imana ishakisha ubundi buryo kuko umunezero wayo ari ukubana n’abantu ikomezanya na Seti. Seti ni umwe mu bantu batangiye gusenga no gutakira Imana, no kugarura ubusabane. Urubyaro rwa Seti mwibuke ko rwari urubyaro rwubaha Imana kandi rusenga.

    Hanyuma Imana ikomezanya na Enoki. Enoki nawe agendana n’Imana birayinezeza imujyana mu ijuru adapfuye, ubwo irakifuza kubana n’abantu. Imana ikomezanya na Nowa, Nowa nawe nyuma yo kuva mu nkuge arasinda avuma umwana, byari ibintu bitanejeje. Nyuma yaho Imana itoranya Aburahamu imukuye muri Uli y’Abakarudaya aza kugera mu gihugu Imana yamusezeranyije.

    Urubyaro rwe baje kujya muri Egiputa bakorera abandi bantu imyaka 430, Imana ikomezanya nabo bigera igihe ibaha igihugu. Icyo gihe ntabwo yari igikorana n’umuntu umwe ahubwo yakoranaga n’ishyanga ryari rimaze guhinduka imiryango 12.

    Imana yakomezanyije na Aburahamu n’urubyaro rwavuye muri Egiputa, ruzungura abanyakanani n’abandi bantu bari batuye muri ako gace. Abisiraheli baje kuyigomera bajya mu bunyajye bw’imyaka 70 i Babuloni, ariko Imana itoranyamo ba Daniel, ba Zerubabeli, itoranyamo abantu bagiye bakora ibyo gukiranuka. Buriya nta bantu bapfira gushira.

    Iyo umuntu ari mu ntege nke yakwemeza ko abantu bose ari abanyantege nke, iyo umuntu yiba akubwira ko burya bose biba. Iyo umuntu abeshya akubwira ko burya bose ari uko bateye, iyo umuntu asambana akubwira ko nta wategeka umubiri ngo abishobore. Iyo umuntu arya icyacumi akubwira ko bose ntawe ugitanga, iyo umuntu agira ubugugu akubwira ko ntawe utanga ubaho.

    Nyamara ushobora kuba ari wowe gusa abandi barabitsinze, ujye wifata nkawe kuko Isi yose yuzuye abantu bubaha Imana.

    Mubyukuri ntabwo twarondora abantu bose Imana yagiye ikorana nabo ariko iyo usomye mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 1 ubona ibisekuru bya Yesu, aho wabona ibisekuru byinshi byagiye byubaha Imana, ikabitangira ubuhamya kandi bigasoza mu Bahebulayo 11 havuga intwari zo kwizera.

    Ibi bihuriye he n’ivuka rya Yesu?

    Igihe Yesu yavukaga iyo urebye indirimbo Abamalayika baririmbye yari isobanuye Imanweli. Baravuze ngo ' Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana mu isi amahoro abe mu bo yishimira'. Ni nk’aho Imana yavuze ngo ' Abantu nibasubize Imana icyubahiro bayambuye amahoro atahe mu mitima yabo’.

    Ni ukuvuga ngo nanubu iracyifuza kubana n’abantu nyamara rero inkuru ibabaje, ni uko yaje mu be ntibamwakira, bamuburiye umwanya avukira mu kiraro cy’inka.

    Ninako bikimeze uyu munsi abantu baburiye umwanya Imana. Imanweli we arifuza kubana natwe, Bibiliya iravuga ngo 'Reba ndi ku rugi ndakomanga niwumva ijwi ugakingura ndinjira dusangire’. Yesu ikimunezeza ni ukuba mu bantu be, azagendera muri twe .

    Bigeze bashaka kubakira Imana inzu aravuga ngo 'Ariko ubundi muzanyubakira nzu ki?, inzu nkwiye gukwirwamo ni imitima y’abantu, ni umutima uciye bugufi, umeneguritse wemeye kunyakira’.

    Hari abantu mubyukuri badafitiye umwanya Yesu

    Umunsi umwe Yesu bigeze bamubaza aho aba, aravuga ngo 'Ingunzu zifite imyobo, ibiguruka bifite ibyari ariko Umwana w’umuntu ntafite aho arambika umusaya’. Ese wakwemerera Yesu agatura mu mutima wawe?, ukwiye kumwemerera akakuruhura, akagukiza. Mwemerere uhinduke ubuturo kuko yaravuze ngo 'Umuntu nankunda nzaza njyewe na Data n’Umwuka Wera duture muri we’.

    Byaba byiza ubaye ubuturo bw’Imana kuko iyo utari ubuturo bw’Imana uba uri ubuturo bw’ibindi. Hari ibindi bifite umwanya mu buzima bwawe: Ingunzu zabonye aho ziba, ibiguruka byabonye aho biba, umwanya w’ishyari urahari, umwanya wo kubeshya urahari, umwanya wo kwangana urahari, umwanya wo gukunda isi urahari, ariko birashoboka ko Imanweli Yesu utamuboneye umwanya mu mutima wawe ngo abone aho acumbika.

    Nagira ngo nkugire inama, ikintu kiza wakora ni uguha Imana umutima wawe. Impano nziza wamuha ukazarinda upfa uticuza ni uko wamuha ubuzima bwawe akabuyobora, akaba umutegeka, akaba Umwami w’ubuzima bwawe.

    Ni Imanweli Imana mu bantu, ni Imanweli Imana iri kumwe natwe. Umunezero w’Imana ni ukuba mu bantu bayo nicyo kintu kiyishimisha. Iyo tuvuze Imana mu bantu, birashoboka ko wakiijwe ukavuga uti’ Namuhaye umutima byararangiye’, oya! Arakifuza ubusabane. Buriya igiti cy’umusaraba, kiriya giti gihagaze ni umubano w’Imana mugirana buri munsi, igiti gitambitse ni umubano ugirana n’abandi.

    Amategeko ni abiri: Ni ugukundisha Imana umutima wose, n’ubwenge n’imbaraga ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ntabwo kuba waramwakiriye bihagije, abantu benshi baramwakiriye ariko ntibita kubusabane bakwiye kugirana n’Imana. Ukwiye kuba uri umuntu usabana n’Imana, Imana yifuza ko uyigira iyambere mu mibereho yawe mu buzima bwawe.

    'Imanweli Imana iri kumwe natwe’. Umva ikindi wamenya, kuba abana natwe ahinduka umufatanyabikorwa, mubyo dukora, mu migambi yacu no mu mishinga yacu. Ntukwiye gutera intambwe iyo ari yo yose umusize inyuma atakiri kumwe nawe.

    Ese Yesu aracyari kumwe nawe?, niba atakiri kumwe nawe gerageza umubwire ngo ' Ngwino, nifuza kugaruka mu rukundo, nifuza kongera gusabana nawe, nifuza kubaho mfite ibyiringiro kandi niteguye kugaruka kwawe'.

    Reba hano iyi nyigisho yose

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inkuru-ibabaje-Yesu-anezezwa-no-kubana-n-abantu-ariko-hari-abantu-bamuburiye.html

  • Ingabire Victoire Umuhoza yatanze ikirego mu buyobozi bwa Twitter ku bamwiyitiriye #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza, akaba n'umuyobozi w'ishyaka rya DALF ritaremerwa, yatangaje ko yandikiye ubuyobozi bw'ikigo nkoranyambaga Twitter ku mpamvu avuga z'abakoze Twitter mu mazina ye.

    Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yasabye Twitter kumutabara kubera ubutumwa buri kuri konti ye ya twitter ariko we akavuga ko atari ubwe nyamara buriho n'ifoto ye.

    Uyu munyapolitiki kandi yabwiye BBC ko iyo konti imwigana biboneka ko yakozwe n'abantu b'abahanga ngo kuko bitoroshye kumenya ko atari iye by'ukuri. Avuga kandi ko abona ari ubundi buryo bushya bwo kwibasira abatavuga rumwe na Leta.

    Mu kiganiro yahaye BBC yavuze ko ngo hari umuntu witije ifoto ye, anitiza amazina ye, anatangaza ubutumwa abeshya Abanyarwanda ko ngo agiye gusaba imbabazi abanyarwanda, ko agiye kuzisaba mu izina rya nyina kubera abantu yishe, ko kandi ngo atazongera gufatanya n'abo kwa Rwigara na Me Ntaganda, ko kandi yasheshe n'ishyaka. Ibi byose Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko  nta nakimwe cy'ukuri kirimo.

    Ingabire Victoire Umuhoza, avuga ko atabashije kumenya uwaba yitije cyangwa se yakoresheje twitter ye mu mazina ye, gusa avuga ko amaze kubimenyera, ko hari abantu biyitirira amazina n'abamutuka, ko ibyabaye bitamutangaje. Avuga kandi ko atari Konti ye binjiyemo, ko ahubwo ari indi isa n'iye bakoze.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ingabire-victoire-umuhoza-yatanze-ikirego-mu-buyobozi-bwa-twitter-ku-bamwiyitiriye/

  • Amafoto Yaciye ibintu:Abanyeshuri biga mu mashuri abanza batangiye kwigishirizwa munsi y'ibiti #rwanda #RwOT

    Tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo Prof. Magoha yasuraga ibigo by'amashuri kugira ngo arebe aho imyiteguro yo gusubukura amasomo igeze, yasabye abarimu kurangwa n'udushya nko kwigishiriza abanyeshuri hanze munsi y'ibiti, mu gihe ikirere kimeze neza.

    Kuri Prof. Magoha, ubu ni bwo buryo bwafasha abarimu kugabanya ubucucike mu byumba by'amashuri no kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati y'umuntu n'undi, nka rimwe mu yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Ubwo amasomo yasubukurwaga kuri uyu wa 4 Mutarama, nk'uko tubikesha Daily Nation, aharimo Ishuri Ribanza rya Mweiga riherereye mu Karere ka Nyeri, batangiye gukurikiza igitekerezo cya Prof. Magoha.

    Abanyeshuri b'Ishuri Ribanza rya Mweiga batangiye kwigira munsi y'ibiti

    50% by'abanyeshuri bitabiriye amasomo barigira munsi y'ibiti, mu rwego rwo kubahiriza iri bwiriza ryo guhana intera.

    Gahunda yo kwigira munsi y'ibiti ni imwe mu ngaruka z'icyorezo cya Covid-19, cyibasiye Isi kuva mu mpera z'umwaka w'2019. Umubare w'abana bageze mu kigero cyo kwiga wariyongereye ariko ibihugu birimo Kenya ntibyabashije kubaka ibyumba by'amashuri bishya byo kubakira, nk'uko Prof. Magoha yabitangaje.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/amafoto-yaciye-ibintu-abanyeshuri-biga-mu-mashuri-abanza-batangiye

  • Miss Naomie Nishimwe baramutunguye ku isabukuru ye y'amavuko| Ibyishimo byamurenze| dore icyo bagenzi be bamuvugaho (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 05 Mutarama 2021 niwo munsi w'amavuko wa Miss Rwanda 2020 ariwe Nishimwe Naomie. Inshuti nyinshi zitandukanye zirimo abo babanye muri bootcamp, aba miss bangenzi be, abo mu muryango we ndetse n'abandi bagiye bazi Miss Naomie bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Kuri uyu munsi kandi Miss Nishimwe Naomie yatunguwe n'inshuti ze zimuzanira umutsima (gâteau) maze zimwifuriza isabukuru nziza zimuririmbira. Iki gikorwa cyabaye gitunguranye (surprise) dore ko Miss Naomie atari abizi. Naomie nawe yasazwe n'akanyamuneza araseka cyane agaragaza ibyishimo byinshi ndetse anashimira inshuti ze.
    VIDEO YOSE Y'UKO BYAGENZE UBWO NAOMIE YATUNGURWAGA N'INSHUTI ZE ZIKAMWIFURIZA ISABUKURU NZIZA MWAYIBONA HANO HASI:

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-nishimwe-baramutunguye-ku-isabukuru-ye-yamavuko-ibyishimo-byamurenze-dore-icyo-bagenzi-be-bamuvugaho-video/

  • Abakora mu byo gutwara abagenzi barasaba koroherezwa kujya mu miryango yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali
    Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali

    Yabitangaje kuri uyu wa 05 Mutarama 2021 nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 04 Mutarama igafata ibyemezo bigamije gukumira ubwiyongere bw’indwara ya COVID-19 harimo icyo guhagarika ingendo zihuza uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali.

    Ni imyanzuro yafashwe mu masaha y’ijoro ku buryo abantu benshi baraye batamenye ibyabaye uretse kumva amakuru ya mu gitondo.

    Ntambabazi Etienne umushoferi wa Coster avuga ko kuba ingendo zongeye guhagarara ari ikibazo ku mushoferi cyane abakorera ibigo byigenga.

    Ati “Ubundi umushoferi arya ari uko yakoze, buri munsi ahabwa amafaranga yo kurya akarya igice ikindi akagisigira umuryango kuko umushahara uba ari mucye. Urumva niba tudakorera Leta umushahara uvuyeho kandi n’ayo twahabwaga yo kurya ku munsi nayo yagiye.”

    Umuyobozi wa gare ya Nyagatare Butera Faustin avuga ko icyemezo cyafashwe ntacyo bagihinduraho kuko henshi abantu bari baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Kimwe n’abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’umuryango yabo ngo ni ikibazo kuko bagiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi.

    Yifuza ko bishobotse abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’imiryango bakoroherezwa kuyisubiramo.

    Agira ati “Nanjye byansanze kure y’umuryango wanjye kimwe n’abashoferi bari baraye ahandi hatari mu ngo zabo urumva tugiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi. Twifuzaga ko abashoferi bakoroherezwa bagasanga ingo zabo kuko nibwo n’iyi minsi akazi kahagaze.”

    Umuyobozi mukuru wa RITCO Nkusi Godfrey uvuga ko icyemezo cyafashwe kigamije kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda bityo ntawukwiye kutagishyikira.

    Kuri we n’ubwo ari Guma mu Karere asanga n’ubundi ari Guma mu Rugo kuko batazabasha gukora kandi ari igihombo ku kigo.

    Ubu ngo barimo gushakisha uko imodoka zagarurwa ku kigo ndetse n’abakozi bakajya mu miryango yabo.

    Yizeza ariko abakozi b’iki kigo ko ubumwe basanganwe ntawuzahungabanywa n’izi ngamba ahubwo ubushobozi bucye buzaba buhari buzasaranganywa.

    Ati “Ikibazo si abakozi si n’ikigo ahubwo ni COVID-19, hari ukuntu twabanye kuva yagera mu Rwanda kuko ntawabuze akazi, ntawagize ikirarane cy’umushahara, turakomeza dufatane mu maboko, ubushobozi bucye buhari tubusaranganye kandi ubumwe bwacu ntibwatuma hari uhungabana.”

    Bamwe mu bashoferi bavuga ko Guma mu Karere ari umunyamfu ukubiswe abari baradohotse ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kuburyo nibisubira uko byari bimeze benshi batazongera gukora amakosa yo kurenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakora-mu-byo-gutwara-abagenzi-barasaba-koroherezwa-kujya-mu-miryango-yabo