Category: Uncategorized

  • Umunsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza mashya: Saa kumi n’ebyiri ingufuri zari zigeze ku maduka (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza mashya avuga ko “Ibikorwa by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba,” mu gihe ingendo zo zitemewe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Kuri uyu munsi wa mbere wo gutangira gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, IGIHE yazengurutse hirya no hino mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, harebwa uko amabwiriza mashya ashyirwa mu bikorwa.

    Saa kumi n’imwe n ‘igice z’umugoroba ubwo IGIHE yageraga mu mujyi wa Kigali rwagati, abacuruzi batandukanye bari bagifunguye bacuruza bisanzwe, gusa hanyuraga imodoka y’umujyi wa Kigali igenda ibibutsa ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi bagomba kuba bafunze saa kumi n’ebyiri hanyuma saa mbili abantu bose bakaba bageze mu ngo zabo.

    Guhera mu saa kumi n’imwe n’iminota 40 hari abari batangiye kwitegura gufunga, abandi nabo bakomeje gukora bisanzwe bagasa n’abibukijwe ko bagomba gufunga n’uko babonye camera za IGIHE hafi y’amaduka yabo.

    Saa kumi n’ebyiri zibura iminota ibiri, wabonaga abantu bafunga basiganwa n’igihe kugira ngo saa kumi n’ebyiri igere bamaze gufunga.

    Saa kumi n’ebyiri zimaze kugera, aho twanyuraga hose wasangaga amaduka hafi ya yose yamaze gufungwa, n’ubwo hari hakiri hamwe na hamwe wabonaga batarafunga.

    Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bagendaga banyura hirya no hino bibutsa abari batarafunga kwihutira gufunga kuko igihe cyarenze.

    Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 twari tugeze ku isoko rya Nyarugenge, nta muntu wari ukemererwa kwinjiramo, ariko kuri butiki ziri hafi aho, hari ahari hagifunguye ariko na polisi hafi aho igenda ibibutsa gufunga byihuse.

    Saa kumi n’ebyiri n’igice mu mujyi ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye hari hamaze gufungwa nta n’aho wabona ugura amazi yo kwica icyaka. Benshi mu bafungaga ibikorwa by’ubucuruzi muri ayo masaha, bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gutega iziberekeza aho bataha.

    Ibi byatumye natwe camera zacu tuzerekezayo kureba uko byari byifashe muri gare yo mu mujyi wa Kigali muri ayo masaha. Ubwo twari tuhageze saa kumi n’ebyiri n’igice, twasanze nta muntu ukiri kwemererwa kwinjira muri gare, abari bagezemo nibo bakomeje gutegereza imodoka, gusa wabonaga imirongo ikiri miremire cyane.

    Imodoka zihutiye kuza gutwara aba bantu bari basigaye muri gare, kuburyo saa moya zirengaho iminota mike ubwo twongeraga kunagayo ijisho, gare yerega de! nta muntu n’umwe wari uyisigayemo.

    Ibindi bidasanzwe byagaragaye ni aho abamotari bari basanzwe bahengera saa mbili zenda kugera abantu benshi bashaka uburyo bwihuse bwo gutaha ngo bagere mu rugo, bakabaca amafaranga y’umurengera, uyu munsi basaga n’abamanjiriwe kuko saa moya n’igice nta mugenzi wari ukiri mu mujyi rwagati.

    Bamwe bamotari babashije kuganira na IGIHE bavuze ko uyu munsi nta bakiliya babonye nk’uko bari babimenyereye kuko abantu bose saa kumi n’ebyiri zageze bigira muri gare kujya gufata imodoka, bavuga ko izi ngamba nshya zatumye babona ko zahinduye imirishyo, kuburyo ngo umugenzi bari kubona wese batari kumusubiza inyuma.

    Saa mbili zageze mu mihanda itandukanye y’umujyi wa Kigali harimo abantu mbarwa, ku buryo nta washidikanya ko niba hari n’abafashwe barenze ku masaha, ari bake cyane ugereranyije no mu minsi ishize.

    Abantu batangiye kwinyakura saa kumi n’ebyiri zitaragera

    Saa kumi n’ebyiri abenshi bari bafunze amaduka batashye

    Amasaha yo guhagarika gucuruza yageze bake aribo batarabyubahiriza

    Muri ibi bice hasanzwe hazwi urujya n’uruza rw’abaguzi n’abacuruzi ariko saa kumi n’ebyiri zageze ingufuri zageze ku miryango

    Mu masoko benshi bafunze saa kumi n’ebyiri zitaragera

    Ku isoko ry’umujyi wa Kigali, saa kumi n’ebyiri benshi bakubanaga bataha

    Butangiye kwira abantu mu mujyi bari bagabanyutse cyane

    Buri wese yihutiraga kugera mu rugo mbere y’amasaha yo guhagarika ingendo

    Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice amaduka yose yari yafunzwe

    Byageze saa moya n’igice mu mihanda habonekamo ibinyabiziga mbarwa

    Abacururiza ahatandukanye mu mujyi wa Kigali basiganirwaga gufunga ngo saa 18 00 zitabafata batarafunga

    Abacuruzi buhanyaga basiganywa ngo saa kumi n’ebyiri zitabafata batarafunga amaduka yabo

    Abamaze gufunga amaduka yabo bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gufata imodoka zibacyura

    Abamotari benshi bari bamanjiriwe kuko abafungaga benshi bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gutega

    Abantu bafungaga amaduka abandi bavuye ku kazi bose berekeza iyo mu ngo zabo

    Ahacururizwa imbuto mu isoko rya Nyarugenge mu ma saa 18: 00 bari bafunze ndetse n’abacuruzi nta n’umwe usigayemo

    Aho binjirira ku isoko rya Nyarugenge imiryango yari ifunze nta wari wemerewe kwinjira

    Kuva saa 18:00 nta wemererwaga kwinjira mu isoko rya Nyarugenge

    Kuva saa 18 : 30 nta wari wemerewe kongera kwinjira imirongo y’abari bategereje imodoka nayo yari ikiri miremire

    Mu isoko ahacururizwa hose hari hamaze gufungwa nta hasigaye ndetse nta n’umuntu usigayemo

    Mu masaha ya saa Moya mu mujyi amaduka yose yari afunze ndetse n’abantu bashize mu muhanda

    Mu muhanda ujya Nyabugogo wari ukunze kubamo umuvundo w’imodoka mu masaha ashyira saa mbili warimo imodoka nke cyane muri ayo masaha

    Mu mujyi wa Kigali rwagati kuva saa 18:30 ntiwari kubona n’aho ugura amazi yo kunywa

    Mu mujyi wa Kigali rwagati saa kumi n’ebyiri zegereje abacuruzi basiganirwaga gufunga

    Nyabugogo kwa Mutangana naho amaduka yari yafunzwe ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu rwagabanyutse cyane

    Nyuma ya saa 18: 00 mu isoko rya Nyarugenge nta n’inyoni yahatambaga

    Saa 18:30 wanyuraga mu mujyi usanga amaduka yose yamaze gufungwa

    Saa kumi n’ebyiri mu isoko rya Nyarugenge nta n’ikimenyetso wari kubona cy’uko hari hafunguye

    Saa kumi n’ebyiri zegereje hari abari batangiye kwanura bitegura guhita bafunga

    Saa kumi n’ebyiri zibura iminota mike abacuruzi batangiye gufunga ikubagahu basiganywa n’amasaha

    Wabonaga ko abacuruzi izi ngamba bazakiriye biteguye kutarenza saa kumi n’ebyiri batarafunga

    Saa moya zibura iminota 20 Nyabugogo abantu basaga n’abashize mu muhanda ndetse n’amaduka yose yafunze

    Amafoto: Niyonzima Moses

    Video: Mucyo Serge


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-wa-mbere-wo-kubahiriza-amabwiriza-mashya-saa-kumi-n-ebyiri-ingufuri-zari

  • Insengero ntizakumiriwe n’amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hatangazwaga amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hari abibajije ko n’insengero ziri mu bindi bikorwa byahagaritswe, gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye RBA ko ibikorwa byo gusenga bizakomeza gukorwa nk’uko byari bisanzwe, ariko bigakorwa inshuro imwe mu cyumweru, icyakora imihango yindi yaberaga mu nsengero, irimo ubukwe, ikaba yahagaritswe.

    Yagize ati “Insengero zisanzwe zifunguye zizakomeza gukora rimwe mu cyumweru nk’uko bisanzwe zubahiriza amabwiriza nk’uko bimeze, kandi bigaragara ko babyubahiriza bazakomeze.”

    Kuwa 15 Nyakanga 2020 nibwo insengero zimwe na zimwe zari zujuje ibisabwa zemerewe kongera gufungura, nyuma y’amezi ane zari zimaze zifunze.

    Itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2020 rikomorera insengero ryagiraga riti “Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.’’

    Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2020, yashyizeho ingamba nshya zo gukumira COVID-19, zirimo izo guhagarika ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza uturere n’Umujyi wa Kigali.

    Harimo kandi ko “Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama, birabujijwe.”

    Muri rusange, inzego zitandukanye zakomeje gushimira imiryango ishingiye ku madini ku buryo yakomeje kuba intangarugero muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus, aho iyi miryango yubahiriza amabwiriza mu mihango yo gusenga, ndetse kuba yakomeje gukomorerwa muri ibi bihe bikaba bigaragaza icyizere ifitiwe n’inzego z’ubuzima mu kwiyobora no gukomeza kubahiriza aya mabwiriza.

    Abakunda ibikorwa byo gusenga bemerewe kuzabikomeza muri ibi bihe bya Coronavirus, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/insengero-ntizakumiriwe-n-amabwiriza-mashya-yo-kwirinda-coronavirus

  • Gisagara: Ihurizo ku irangizwa ry’imanza z’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, amwe mu makomini yari mu cyahindutse Akarere ka Gisagara nka Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi yari acumbikiye impunzi z’Abarundi. Bamwe muri abo Barundi bashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi no kubasahura mu gihe cya Jenoside.

    Mu buhamya bwatanzwe na Bunyenzi Isaïe warokokeye Jenoside mu yahoze ari Komine Kigembe, ubu ni Murenge wa Nyanza, yavuze ko iwabo Abarundi ari bo batije umurindi interahamwe mu kwica.

    Yagize ati “Abarundi bari bacumbitse ino nibo batije umurindi Interahamwe, aho twari twahungiye muri komine bakajya badutera amabuye ngo dusohoke badutere amacumu.”

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imanza nyinshi z’abakoze icyo cyaha zaciwe n’Inkiko Gacaca zitegeka ko hari n’abagomba kwishyura imitungo bangije.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zirenga ibihumbi 31 zamaze kurangizwa ariko hari izindi zagoranye.

    Ati “Twarangije imanza 31,057; izitararangira ariko zishoboka ni 56. Hari izindi zisaga gato 400 zireba Abarundi bari impunzi muri iki gice cya Gisagara nizo zisigaye.”

    Rutaburingoga yashimye abaturage bo mu Karere ka Gisagara uruhare bagize mu irangizwa ry’izo manza, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Ati “Turishimira uburyo igikorwa cyo kurangiza izo manza cyakozwe n’uruhare abaturage babigizemo kuko hari abangirijwe imitungo bagiye batanga imbabazi. Hari abatari bafite ubushobozi bwo kwishyura bagasanga abo bahemukiye bakabasaba imbabazi nabo bakazibaha.”

    Mu bihe bitandukanye, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu bice bihana imbibi n’u Burundi bakomeje gusaba ko Abarundi bari bahacumbitse bakoze Jenoside bashyikirizwa ubutabera nabo bagahanwa.

    Amateka yabo muri Jenoside agarukwaho cyane mu bice bya Nyakizu, Ntongwe, Kinazi muri Ruhango, Mugina muri Kamonyi, Rilima muri Bugesera no mu bice bya Gisagara ahahoze ari mu makomini ya Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi.

    Muri Kamena 2019, uwari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’Abarundi cyagiye biguru ntege kubera ubushake buke bw’igihugu cyabo.

    Yagize ati “Dufite Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda banahunze, ariko ntabwo hagaragaye ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi ngo budufashe gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside kandi ibyo bimaze iminsi. Barahari benshi cyane muri za Gisagara, Nyaruguru hariya ku mupaka w’u Burundi, hari impapuro zo kubata muri yombi twohereje ariko nta gisubizo twigeze tubona. Icyo ni ikibazo.”

    Muri Kanama 2019, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko icyaha cya Jenoside kidasaza, bityo ko mu gihe umubano w’ibihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi) uzaba mwiza, hazashakwa uko Abarundi bagize uruhare muri Jenoside bakurukiranwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bamaze kurangiza imanza yaciwe n’Inkiko Gacaca zingana na 31,057

    Bamwe mu Barundi bari impunzi mu Rwanda barashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ihurizo-ku-irangizwa-ry-imanza-z-abarundi-bagize-uruhare-muri-jenoside

  • Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w'ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by'Umwihariko Abana n'Ababyeyi #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Mbuye ni umwe mu y'igize akarere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo ,ni umurenge wegereye akarere ka Muhanga na Kamonyi akaba ariho haherereye ikigo nderabuzima cya Mbuye nacyo gifite Poste de Sante zigera kuri ebyiri ari zo Poste de Sante Gisanga yegereye Shyogwe ya Muhanga na Poste de Sante Kabuga yegereye Kinazi.

    Hakaba na Centre de Sante ya Mbuye twavuga iri mu Murenge rwagati kuko iherereye mu kagari ka Nyakarekare,Mbuye ifite utugari turindwi n'imidugudu mirongo itandatu n'ibiri, Gusa ni Umurenge ufite ibigo nderabuzima bibiri birimo Mbuye na Ikigo nderabuzima cya Kizibere
    Ni imbangukiragutabara ihawe Mbuye binyujijwe mu bitaro bya Ruhango akaba ari nabyo bizajya biyimenyera buri kimwe nk'urwego rukuriye ibigo nderabuzima biri muri iyo zone

    Ubwo Nyakubahwa Ministiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Shyaka Anastase yasuraga uyu murenge kuwa 31 Kanama 2020 abaturage bamusabye kubakura mu bwigunge bagahabwa ingobyi itwara abarwayi, yabasubije ko agiye kubakorera ubuvugizi ambulance abakayihabwa ariko nabo bagomba gukorwa iyo bwabaga bakubahiriza inshingano zabo dore ko yari yabanenze kugira isuku nkeya aho batuye kandi Akarere ka Ruhango kari gafite gahunda ya Ruhango icyeye,Ministiri yabasabye kujyana na Gahunda nziza za Leta kandi abizeza ko ibibazo bafite bireba Leta nayo iticaye izagenda ibikemuka bitewe n'ubushobozi

    Iyi ngobyi itwara abarwayi yishimiwe n'abaturage batandukanye barimo abahanyuraga baje kuyireba ndetse n'abarwayi bakiriwe ku Kigo nderabuzima cya Mbuye batangazaga ko badashidikanya ko mu minsi mike Ubuyobozi buhavuye bahawe ibyo basabye bose bati 'Imvugo niyo ngiro nk'uko bisanzwe' dore ko no mu minsi ishize bahawe amashanyarazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Umwe mu baturage waganiriye na Rushyashya News witwa Belgique Edouard yatangaje ko bishimiye iyi mbangukiragutabara kuko ubuzima bw'ababo buzajya butabarwa mu kanya gato abarwayi bagezwa ku bitaro bikuru by'Akarere ka Ruhango biri I Kinazi

    Umuyobozi w'Umurenge Bwana Kayitare Wellars ari kumwe n'Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Mbuye Bwana Nsengumuremyi Jacques, bavuze ko banejejwe n'iyi ngobyi kuko n'ubwo hatamenyerewe impfu z'ababyeyi n'abana bapfa bavuka ariko igiye kubafasha kujya batabara ubuzima bw'abaturage bagera kuri 28965 (Population Cible) bagana Iki kigo nderabuzima cya Mbuye kandi bikazatuma banoza na Serivisi baha abaturage babagana

    (Iyi foto yafatiwe i Mbuye mbere y'uko icyorezo cya Covid 19 kigera mu Rwanda)

    Bikaba byitezwe ko iyi Mbangukiragutabara izajya yunganira izindi zifitwe n'Ibitaro bya Kinazi ifasha gutwara abarwayi baherereye mu bigo nderabuzima bindi bitarabona izabyoAbaturage bashimiye byimazeyo Leta bavuga ko bazakomeza gushyigikira gahunda zayo nziza zita ku baturage hakorwa imiganda itandukanye yaba iyo gutunganya imihanda aho izi mbangukiragutabara zizajya zinyura dore ko Mbuye igizwe n'amateme akunze kwangizwa n'imvura nyinshi bigatuma imirenge byegeranye ubuhahirane budindira.

    The post Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w'ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by'Umwihariko Abana n'Ababyeyi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikigo-nderabuzima-cya-mbuye-muri-ruhango-cyahawe-ingobyi-itwara-abarwayi-ambulance-bemerewe-na-ministiri-shyaka-anastase-abaturage-barishimira-ko-umubare-wababuraga-ubuzima-ugiye-kugabanuk/

  • Iyo umaze kumenya Imana ntabwo uceceka-Yan… – #rwanda #RwOT

    Ku bakunze agasobanuye niwibuka neza urasanga umuntu wakuryohereje ugakunda filime runaka utazi, kandi mu buryo udashobora gusubiza inyuma hagati ya 2000 na 2013 gutyo, ari umugabo witwa Yanga (Nkusi Thomas). 

    Ni we wa mbere wazanye ibyo gusobanura Filime mu Rwanda, bimugira icyamamare kubera uturingushyu yashyiragamo turimo imvugo yagendaga ahimba nka za Nyakariro n'ibindi byinshi. Uyu mwuga mu gihe yawubayemo avuga ko yawusaruyemo amafaranga atari make.

    Yanga yaburiye abari mu gisata cy’imyidagaduro 

    Kugeza ubu hashize imyaka irenga 10 ahagaritse uyu mwuga. Mu mwaka ushize nibwo yatunguye abantu avuga ko yakiye agakiza ku mugaragaro mu biganiro bitandukanye yagiye atanga. 

    Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yageneye ubutumwa abantu muri rusange bwabaherekeza muri uyu mwaka wa 2021, nyuma agira n'ubwihariye agenera abari mu gisata cy'imyidagaduro kirimo ibigusha byinshi yabayemo igihe kitari gito, abasaba kudashakira ubwamamare mu bintu bitubaka abagiye kubibona (abagenerwa bikorwa) abibutsa ko ibi byashoboka.

    Yagize ati 'Birashoka cyane, ni ukuvuga ngo kugira ngo ibintu biryohe ntabwo ari uko muba mwabigize bibi gusa. Ni ukumenya ngo ibintu ndabikora nte? Kandi ugakora ibyubaka abagiye kubibona'.

    Mu kugaragaza ko bishoboka yatanze urugero kuri filime kuko ari cyo gisata yabayemo cyane mu myidagaduro, ati “Reka nguhe nk'urugero rwa filime z'abahinde cyangwa se abashinwa kuko nigeze kubaho mu ma filime. Si uko basenga kurusha abandi ariko urebye umuco bafite utandukanye n'uwa abanya-America bafata filime bakayikora batazi aho izagera ugasangamo abakobwa n'abahungu bari gusomana. Mu bahinde ntibikunze kubaho kandi ntibibuza filime yabo kuba nziza'.

    Yakomeje avuga ko gukora ibyiza bidasaba gukora ibibi kugira ngo abantu babikunde. Aha yagendeye ku ngero nyinshi z’ibyo tubona abenshi bakora bagamije ‘gutwika’ nk’uko bikunze kuvugwa nyamara bidahesha Imana icyubahiro. Yabibukije ko imyidagaduro umuntu ashobora kuyikora kandi ari no mu buntu bw'Imana yifashishije umurongo wo muri Bibiliya.

    Ati 'Iyo ubumbuye Bibiliya mu Itangiriro igice cya mbere umurongo wa mbere haranditse ngo mbere na mbere Imana. Niwicura ukabumbura amaso jya ubanza ushime Imana hanyuma uyisabe kugira ngo mwuka wera ayobore ibyo uri bukore byose bize kuba byiza kandi byubake abandi'.

    Yasabye abantu bose gushakana Imana umwete kurusha ibindi byose muri uyu mwaka wa 2021 kandi abizeza kuzayibona nk’uko ijambo ryayo ribivuga. Abayimenye yabasabye gukomeza gushikama kuko ntawayimenye ngo asigare uko yari ameze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102112/iyo-umaze-kumenya-imana-ntabwo-uceceka-yanga-wakiriye-agakiza-yahanuye-abari-mu-gisata-cyi-102112.html

  • Bahacanye umucyo: Abahanzi nyarwanda numubyi… – #rwanda #RwOT

    1. Yvan Buravan mu gihe gito amaze mu muziki ubu ni we ufite igihembo gitwara umugabo kigasiba undi, Prix Découvertes RFI mu 2018. Kuva mu 1981 hatangijwe iryo rushanwa rihuriza hamwe abahanzi bo mu bihugu bivuga igifaransa ku mugabane w'Afurika aho buri mwaka abanyempano bahatana hakavamo ucyegukana. 

    Bwari ubwa mbere mu Rwanda inkuru nziza itaha ko Umuhanzi w'umunyarwanda yahigika abafite imiziki yabaye ubukombe nyamara ikibazo cy'igihe Yvan Burava yerekanye ko kitagakwiriye kugirwa urwitwazo mu gukora ibyiza bigashimirwa.

    Iri rushanwa rimaze gutsindirwa n'abahanzi bakomeye muri Afurika mu myaka rimaze kuba, ryatwawe na Tiken Jah Fakoly (Côte d'Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang's (Guinée).

    Mu mwaka wa 2013 Mani Martin wo mu Rwanda yararyitabiriye ariko ntiyabasha gutsinda. Mu 2016 nabwo u Rwanda rwaserukiwe na The Ben n'umuraperi Angel Mutoni ariko ntibabasha gutsinda.

    Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w'Abavuga Igifaransa na Unesco.

    Iri rushanwa ni rimwe mu yahuriza hamwe abahanga mu muziki wa Afurika. Bamwe mu baba ari abakemurampka ni: Youssou N'Dour, Angelique Kidjo, Passi, Kerry James, Richard Bona, A'salfo na Fally Ipupa. Umuhanzi wegukanye iri rushanwa ahabwa ibihumbi 10 by'amayero, agakora ibitaramo ku mugabane w'Afurika ndetse akanaririmba mu gitaramo kibera i Paris.

    2. Alpha Rwirangira

    Uyu muhanzi nyarwanda usigaye atuye hanze y'u Rwanda akaba anaherutse gushinga urugo yatwaye Tusker Project Fame ku mu 2009. Nyuma yaje kumvikana anenga uruganda rwenga ibinyobwa (East African Breweries Limited) rwari rushinzwe kuritegura aho yarunengaga kutubahiriza amasezerano rwagirana n'abahanzi batsinze harimo gukorera indirimbo muri Universal Music Group yo muri Afurika y'Epfo. Kuva Alpha yatwara icyo gihembo yakoze umuziki yirwariza nyamara yakabaye yarafashijwe na rwa ruganda rwenga inzoga rwa Tusker.

    3. Bruce Melodie

    Uyu muhanzi uri kugenda ashimangira ubuhanga afite mu kuririmba no gucuruza umuziki mu 2017 yitabiriye Coke Studio. Mu bandi bahanzi bitabiriye Coke Studio uwo mwaka harimo Rayvanny, Izzo Bizness na Nandy bo muri Tanzania; Bebe Cool, Eddy Kenzo, Ykee Benda na Sheebah bo muri Uganda; Khaligraph Jones na Band Becca bo muri Kenya.

    Harimo kandi Sami Dan wo muri Ethiopia, Nasty C, Busiswa na Mashayabhuqe bo muri Afurika y'Epfo; Youssoupha wo muri RDC; Dji Tafinha wo muri Angola; Laura Beg wo muri Mauritius; Jah Prayzah na Slapdee bo muri Central Africa Republic; Bisa Kdei na Worlasi bo muri Ghana; Betty G wo muri Ethiopia; Shellsy Baronet na Mr. Bow bo muri Mozambique; Denise wo muri Madagascar na Ozane wo muri Togo; ndetse na Freeda wo muri Namibia. Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.

    Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w'indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n'abamaze kubaka izina ku Isi.

    4. Sherrie Silver

    Umubyinnyi wabigize umwuga wanabaye icyamamare ku Isi kubera imibyinire ye, yegukanye igihembo cy'umubyinnyi mwiza cyangwa 'BEST CHOREOGRAPHY' akesha indirimbo yabyinnyemo, 'This Is America' y'umuhanzi Childish Gambino.

    Iyi ndirimbo yavuzweho byinshi ndetse isubirwamo n'abantu benshi, ni yo yazamuye cyane izina ry'uyu mukobwa w'imyaka 26 wavukiye mu Karere ka Huye. Uyu mukobwa yigeza kugaragara mu ndirimbo ndetse ni na we wayiyoboye ‘Suko’ ya The Ben yaranamubyiniye muri EAP2020.

    Uyu mukobwa yahawe igihembo nk'umubyinnyi mwiza w'umwaka mu bihembo bitangwa na Televiziyo ikomeye ku Isi ya MTV mu bihembo byitwa Video Music Awards. Sherrie Silver yanayoboye imbyino ziri mu ndirimbo 'This is America', ndetse iyi ndirimbo yanahawe ibihembo bitatu birimo, Best Direction, Video with Message na Best Choreography.

    5. Alyn Sano

    Uyu ni muhanzikazi w'umunyarwanda wabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cya The Voice Francophone ya 2020 yasojwe muri Mata muri uwo mwaka. 'The Voice Afrique francophone' ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n'abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw'Igifaransa.

    Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu, ubwa mbere ryegukanwe n'umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n'ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku. Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n'amashusho yayo ariko agahabwa n'igihembo cy'amafaranga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102106/bahacanye-umucyo-dusubize-amaso-inyuma-turebe-abahanzi-nyarwanda-numubyinnyi-bageze-mu-mar-102106.html

  • Uburyo uruganda rwa Skol rwanyuze abakunzi b’imikino n’imyidagaduro mu myaka 10 rumaze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byakozwe binyuze mu gutera inkunga ibyo bikorwa, ku buryo abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL bashobora kwishima basangira ibinyobwa byayo, ariko nanone bigateza imbere abakora imyidagaduro n’imikino nk’umwuga, ari nako biteza imbere igihugu muri rusange.

    Bimwe mu bikorwa bihambaye byagezweho ku bufatanye na SKOL, birimo irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka ‘Tour du Rwanda’, riri mu marushanwa akunzwe cyane n’Abanyarwanda kandi arebwa na benshi kurusha ayandi. SKOL ni umuterankunga mukuru wa Tour du Rwanda kuva mu myaka icyenda ishize.

    Usibye irushanwa ubwaryo, SKOL inagira uruhare mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, binyuze mu gutera inkunga amarushanwa arimo ‘Rwanda Cycling Cup’ ndetse no gushyigikira amakipe arimo ‘Fly Cycling Club Kigali’ na ‘SACA’, ikipe ifite intego yo kugeza Abanyarwanda bakina umukino w’amagare ku rwego mpuzamahanga, bagahesha ishema igihugu ariko bagatungwa n’umwuga bakora.

    Mu rwego rwo guteza imbere umukino w’amagare kandi, SKOL isanzwe ifasha abakinnyi bato b’Abanyarwanda bafite impano, kujya gukora imyitozo yo ku rwego rwo hejuru mu gihugu cy’u Bubiligi mu gihe kingana n’ukwezi kose.

    Si mu magare gusa dusanga ibikorwa bya SKOL, kuko uru ruganda rwanagize uruhare rufatika mu gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Uru ruganda rufitanye imikoranire n’ikipe ya Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2014, ndetse rwanayubakiye ikibuga gishobora gukorerwaho imyitozo no kwakira imikino, gifite ibipimo byemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

    SKOL kandi yafatanyije n’abafana ba Rayon Sports mu gushyiraho ibihembo by’ishimwe bihabwa abakinnyi bitwaye neza ku kwezi ndetse na nyuma y’umwaka w’imikino. Hanatangijwe kandi ibikorwa bigenewe abafana bizwi nka “Gikundiro Promotion”, aho abafana bashobora kugira amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo amatike yo guherekeza ikipe yabo igihe yagiye gukina hanze y’igihugu, kubona amatike yo kureba imikino y’umwaka wose ikipe yabo izakina ndetse n’ibindi bitandukanye.

    SKOL inazwi cyane mu guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro, aho yagize uruhare rukomeye mu bitaramo bitandukanye, birimo icyakozwe n’icyamamare Tekno mu mwaka wa 2017, giteguwe ku bufatanye bwa SKOL na ‘Positive Production’.

    Uru ruganda kandi rwanagize uruhare mu itegurwa ry’igitaramo cya ‘Celebrities Christmas Party cyateguwe ku bufatanye na The Mane mu mwaka wa 2018, kigamije guhuza ibyamamare n’abafana babo, bagasabana kandi bakifurizanya Noheli nziza.

    SKOL yashimiwe cyane igikorwa cya ‘SKOL World Cup Village’ yakoze mu mwaka wa 2018, aho abakunzi b’umupira bagize amahirwe yo kureba imikino y’Igikombe cy’Isi kuri televiziyo za rutura zabaga ziteretse hanze, ndetse bakanabasha gukora ibindi bikorwa bibashimisha.

    Si ibyo gusa kuko SKOL yanateguye ibitaramo byakozwe iminsi ine yikurikiranyije, bizwi nka ‘SKOL New Year’s village 2018’ byo gusoza umwaka wa 2018, byahurije abahanzi Nyarwanda na mpuzamahanga kuri Kigali Convention Center mu mujyi wa Kigali.

    Igitaramo cya Caravane du Rire cyahurije mu Rwanda abanyarwenya bakoresha indimi z’Igifaransa n’Icyongereza baturutse mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika, barimo Michel Gohou. Ni igitaramo cyari cyateguwe ku bufatanye na Comedy Knights mu mwaka wa 2019.

    Ikindi ni uko mu kwishimira intangiro z’umwaka wa 2020 nabwo SKOL yagize uruhare mu itegurwa ry’igitaramo cya ROC NYE cyahurije hamwe abagezweho mu kuvanga imiziki (DJs). Ibi byose byiyongera ku bitaramo by’irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’ bitegurwa buri mwaka, kandi naryo rikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye.

    Muri make, SKOL yabaniye neza Abanyarwanda mu myaka 10 imaranye nabo, binyuze mu kubaha ibinyobwa byica icyaka ndetse no kubagezaho imikino n’imyidagaduro irushaho gutuma bagubwa neza. Iyi niyo mpamvu aho uzajya ubona ibirango bya SKOL hose, ujye umenya ko hadatandukanywa n’umunezero.

    Uru ruganda rutera inkunga irushanwa rya Tour du Rwanda

    Skol yakoresheje ibitaramo bikomeye kuri KCC byahuruje imbaga

    Ubwo abafite impano bari mu gihugu cy’u Bubiligi mu myitozo ikomeye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-uruganda-rwa-skol-rwanyuze-abakunzi-b-imikino-n-imyidagaduro-mu-myaka-10

  • Izi ni zimwe mu ngeso zizakwereka umukobwa utakubaka urugo ngo rukomere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko bisanzwe tubagezaho zimwe mu nkuru zitandukanye z'urukundo ndetse n'izijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. uyu munsi rero twagerageje kubakusanyiriza bimwe mubintu byingenzi bikunzwe kugarukwaho biranga umukobwa udafite gahunda yogushinga urugo ngo rukomere.

    1.Akabya gukunda gusenga

    Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze. Gusiba misa ni icyaha ntababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho y'abamalayika n'ibyerekaranye n'amasengesho. Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.

    Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby'urukundo. Kuri we urukundo ni inshingano.Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa amakimbirane.

    2.Ntahaga imibonano mpuzabitsina

    Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora. Yifuza ko muryamana inshuro nyinshi ku munsi. Bene aba bakobwa barimo ibice bibiri; Abakunda kwiha akabyizi kenshi n'umuntu umwe, n'abakunda uwo murimo iyo bawukoranye n'abantu barenze umwe.

    Uko biri kose bombi nta n'umwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze azaguca inyuma .

    3.Ukunda ibintu

    Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure n'ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyama, imyenda y'igiciro, imibavu y'imitaliyani iza n'indege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo,cyangwa muyandi ma soko yo mu Rwanda mbese akunda icyo bita Luxe.

    Muri we burya nta mwanya w'urukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay'agasheneti kagezweho . Azi gusetsa cyane azi n'uburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose.

    4.Ukunda rwaserera

    Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n'abantu asanze.

    Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru.Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe 'type' (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.

    5.Niwe utegeka

    Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo 'Robot'. Umunsi wa mbere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati 'Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze'.

    Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n'ugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi y'amatwi.

    6.Habuze gato ngo abe umuhungu

    Ubundi aba nta kibazo, uzasanga mu mvugo y'ubu babita 'Abajama' ngo 'nta ribi rye', n'ubundi koko nta ribi rye. Mu mico ni nk'abasore, nibo bagendana, yambara nkabo, ntasuka imisatsi ye nk'abandi bakobwa, akora sport cyane kuko n'umubiri we akenshi umeze nk'uw'abakora sport cyane.

    Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nk'abakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo kuri we, umuntu yashobora. Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans n'ikoti maze bwana wowe usebe. Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe. Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane.

    7.Ni Nyirabirori

    Imibyizi na weekend kuri we birasa. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.Azi aho utbyiniro n'utubari dushya turi, hoteli zose azizi mu busa.

    8.Ntajya akura mu mutwe

    Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nk'umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu by'ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.

    Usanga ameze nk'ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n'umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni 'abana beza' kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!

    9.Yasaritswe n'ifuha

    Abagore bose kuri we niba mukeba. Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu, ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda. Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri, niyumva ijwi ry'umugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure n'uwo mukeba.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/izi-ni-zimwe-mu-ngeso-zizakwereka-umukobwa-utakubaka-urugo-ngo-rukomere/

  • Urupfu rubabaje rw'umubyeyi wapfiriye iruhande rw'umukobwa we nawe urembejwe na Covid_19 mu bitaro #rwanda #RwOT

    Umugore warebye nyina ari gupfa iruhande rwe aho nawe yari arwariye mu bitaro nyuma y'uko bombi bafashwe na Covid-19, arasaba abantu kwitwararika amabwiriza yo kwirinda.

    Maria Rico w'imyaka 76 w'ahitwa Leicestershire mu Bwongereza yavanyemo icyuma kimuha umwuka kugira ngo avugishe umukobwa we bwa nyuma — nubwo yari azi ko ibi byihutisha urupfu rwe.

    Anabel Sharma avuga ibi bihe nk'ibiteye agahinda, ariko akavuga ko yishimira ko nyina atapfuye ari wenyine.

    Niwe watangaje ifoto ya nyuma bari kumwe ngo akangurire abantu kwirinda iyi virus.

    Sharma, avuga ko nyina yapfuye hashize hafi iminota 30 avanyemo 'mask' imuha umwuka ngo amusezere.

    Ati: 'Mama yabasabye ko bamuvanamo 'mask' baramubwira ngo 'nituyivanamo biraba birangiye. Nturi bumare akanya'.

    'Yaravuze ati 'Yego, ibyo ndabizi ariko ntakundi.'

    Sharma w'imyaka 49 arakomeza ati: 'Twamaze nk'iminota itanu akibasha kuvuga, maze nyuma atakaza ubwenge.

    'Yatubwiye ko nta bwoba afite bwo gupfa, ko yiteguye. Yambwiye ko ngomba kurwana bikomeye kuko mfite abana mu rugo.'

    Mushiki wa Sharma witwa Susana nawe yemerewe kuba ari aho yambaye imyenda irinda umuntu kwandura.

    Ati: 'Twari tumufashe kugeza ku mwuka we wanyuma.

    'Byatumye numva ntekanye kumva ko turi kumwe nawe, kandi nawe byamuteye kumva amerewe neza.'

    Madamu Maria Rico yabanaga mu nzu n'umukobwa we Sharma, umugabo we n'abuzukuru be batatu Noah w'imyaka 10, Isaac 12, na Jacob,22.

    Sharma avuga ko akeka ko umwe mu bahungu be yanduye coronavirus ku ishuri maze ikaza 'ikuzura mu rugo' mu buryo bwihuse 'biteye ubwoba'.

    Ati: 'Nasaba abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bagatekereza ku bandi.'

    Sharma na nyina bashyizwe mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary ku munsi umwe mu kwezi kwa 10, nyina Maria Rico yapfuye tariki 01 z'ukwa 11.

    Sharma yakurikiranye imihango yo gushyingura nyina iri kuba kuri video kuko yari akiri mu bitaro.

    N'ubu we aracyahabwa umwuka aho ari kwitabwaho mu rugo kuko ibihaha bye byangijwe n'iyi virus.

    Ati: '{Mama} yari azi neza ko atazakira iyi ndwara kandi yari yabonye ubuvuzi buhagije.'

    Avuga ko nyina yari 'umukecuru w'igitangaza' wari umuntu w'umunyembaraga cyane'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/06/urupfu-rubabaje-rwumubyeyi-wapfiriye-iruhande-rwumukobwa-we-nawe-urembejwe-na-covid_19-mu-bitaro/