Category: Uncategorized

  • Umutima wishimye kuri Yasipi wagizwe Ambasade… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 23 Ukuboza 2020, ni bwo Yasipi yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 ryabaga ku nshuro ya Gatanu. Ni irushanwa risanzwe ribera muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria.

    Ni ubwa mbere uyu mukobwa yari agiye muri Nigeria. Urugendo rwe rwo kuva mu Rwanda kugera muri Nigeria kugeza agarutse byose byari mu biganza by'abashinzwe gutegura iri rushanwa ryahuje abakobwa 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Umunsi wa mbere muri Nigeria ntiyasinziriye 'neza' nk'uko yabitekerezaga. Kuko hari abakobwa bamwe bitabiriye iri rushanwa bajyaga bavuganira kuri telephone bahuriyeyo bagirana ibiganiro birambuye no kuba atarahise yisanga mu cyirere cya Nigeria.

    Ku munsi wa kabiri bafashwe amafoto n'amashusho buri mukobwa yivugaho anagaragaza ibendera ry'Igihugu cye. Yagiye mu gihe muri Nigeria bari ku bushyuhe bugera kuri 30%, byanatumye adahita amenyera nk'abandi bakobwa basanzwe baba mu bihugu bigira ubushyuye bwo hejuru.

    We n'abandi bakobwa bakoze umutambagiro mu Mujyi wa Calabar ufatwa nk'uw'ubukerarugendo muri Leta ya Cross River. Ni umujyi ufite imisusire imeze neza nk'iy'Umujyi wa Kigali. Ni umujyi ariko ufatwa nk'icyaro cya Lagos.

    Ni umutambagiro ugaragaza umuco gakondo wa Nigeria binyuze mu mbyino n'ibindi bituma umukobwa witabiriye iri rushanwa agira ishusho kuri iki gihugu.

    Abakobwa bitabiriye Miss Africa Calabar bari bacumbiwe muri Hotel imwe. Ibyo kurya byinshi byabaga byiganjemo urusenda rwinshi nk'umwihariko w'iki gihugu. Ndetse bagira ubwoko butandukanye bw'ibiryo bigizwe n'inyama z'amako atandukanye.

    Umwiherero wa Miss Africa Calabar waranzwe n'ibikorwa bitandukanye byari bigamije gukarishya abakobwa harimo nk'aho bagiye basurwa na Irene wo muri Kenya ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 wagiye ubagira inama.

    Yasipi Casimir yabwiye INYARWANDA, ko bari mu mwiherero yari afite icyizere cyo kwegukana ikamba, ashingiye ku buryo yiteguye ari mu Rwanda n'uburyo abantu bagiye bamushyigikira ku matora yo kuri internet n'ibindi.

    Ati 'Yego! Kubera ko umuntu ahaguruka avuga ati 'reka ngira intego yo kugera kure' ntibidakunda wenda nzagarukira ku mwamba'…Kuko uba uziko ushyigikiwe ndetse nawe ugashyiraho akawe hanyuma nyine ukareka ibiba bikaba.'

    Uyu mukobwa yavuze ko Miss Irene yababwiye kwiremamo icyizere no kumva ko nyuma y'irushanwa bagomba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

    Yasipi ni umwe mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Africa Calabar. Ni umwanya avuga ko yagezeho bitewe n'amanota meza yagiye agira mu bikorwa bitandukanye byabereye muri iri rushanwa, no kuba yaritwaye neza mu bakobwa batambutse imbere y'akanama nkemurampaka mu myambaro itandukanye buri wese yari yahisemo.

    Imbere y'akanama nkemurampaka buri mukobwa yivuzeho birambuye, anagaragaza intego ikomeye afitiye Umugabane wa Afurika. Ari nabyo byashingiweho hemezwa abakobwa batanu baje kuvamo Sarra Sellimi wo muri Tunisia wegukanye Miss Africa Calabar 2020.

    Kugira ngo bahitemo umukobwa wambikwa ikamba n'ibisonga bye; uko ari batanu babajijwe ibibazo. Yasipi yabwiye INYARWANDA, ko yabajijwe uko yabigenza mu gihe yaba yambitswe ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 agasabwa gushyira mu bikorwa umushinga we muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19 kandi ibikorwa bihuriza hamwe abantu bitemewe.

    Uyu mukobwa yavuze ko yabasubije ko yakwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gushyira mu bikorwa umushinga we. Kandi ko yajya akangurira abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Kandi ko ibikorwa bye byinshi yajya abikora yifashishije ikoranabuhanga.

    Uwihirwe Yasipi ntiyabashije kwegukana ikamba rya Miss Africa Calabar kuko ryegukanwe na Sarra wo muri Tunisia. Nyuma y'umunsi umwe ni bwo byatangajwe ko we na Jasinta Makwabe wo muri Tanzania bagizwe ba Ambasaderi bo guteza imbere ubukerarugendo bw'iyi Leta.

    Uyu mukobwa avuga ko ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa, Guverineri w'iyi Leta ari umwe mu bitabiriye iki gikorwa, biri no mu byatumye hatorwa abakobwa babiri bagirwa ba Ambasaderi b'Ubukerarugendo muri iyi Leta.

    Avuga ko ari amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe. Kuko nubwo ategukanye ikamba ariko yabashije kubona undi mwanya mwiza.

    Ati 'Byari amahirwe! Kuko ni ibintu bidasanzwe bibaho. Kuba umuntu yahita abona uriya mwanya nyuma y'irushanwa noneho atanabonye n'ikamba. Ntabwo ndamenya ibyo bashingiye kugira ngo umuntu ahabwe ariya mahirwe [Akubita agatwenge]. Gusa navuga ko ari amahirwe adasanzwe.'

    Yasipi yavuze ko kugirwa Ambasaderi byatumye adataha amara masa. Kandi ko atari ishema kuri we gusa kuko ari n'ishema ku Rwanda yari ahagarariye.

    Yavuze ati 'Guhaguruka mu gihugu ujyanye n'idarapo navuga ko ari ibintu bisa nk'aho bitoroshye…Iyo ugarutse amara masa hari icyo wishinja. Numvaga ko ari ishema, ntabwo byabaye nkanjye njyenyine ahubwo byabaye nabifashe nk'aho ari ishema ry'Igihugu.'

    Uyu mukobwa yavuze ko mu mpera za Mutarama 2021 azajya muri Nigeria mu gihe cy'amezi abiri ari nabwo azamenya imiterere y'aka kazi. Nta masezerano impande zombi zagiranye, ariko biteganyijwe ko azaba Ambasaderi mu gihe cy'umwaka umwe.

    Yasipi kandi muri Kanama 2020 azatangira amasezerano ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko urugendo azakorera muri Nigeria, ari rwo ruzamwereka uburyo aziga amasomo ye muri Amerika mu gihe cy'imyaka itatu.

    Uretse kugirwa Ambasaderi w'Ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria, uyu mukobwa yanahize abandi mu gukora imyitozo ngororamubiri (Sports Princess).

    Ni umwanya avuga ko yabonye biturutse ku manota y'abandi bakobwa bari bahatanye. Ndetse no kuba yaragiye anyuzamo agakora siporo muri 'gyms' no mu gihe abandi babaga batazikoze.

    Inkuru bifitanye isano: Yasipi yagizwe Ambasaderi w'Ubukerarugendowa Leta ya Cross River yo muri Nigeria

    Umutima wishimye kuri Yasipi Casimir wagizwe Ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Leta ya Cross River muri Nigeria

    Yasipi Casimir yahize abandi bakobwa 19 bari bahatanye mu gukora imyitozo ngororamubiri (Sports Princess)

    Muri Miss Africa Calabar 2020, Yasipi yaserukanye inshabure mu kugaragaza bimwe mu biranga umuco w’u Rwanda

    Uwihirwe Yasipi ni we wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020 yabereye muri Nigeria

    Miss Yasipi yabonetse mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Africa Calabar 2020

    Yasipi yiyerekanye mu mwambaro wa ‘bikini’ nk’abandi bakobwa 19 bari bahatanye

    Yasipi yavuze ko umunyakenyakazi Irene ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 yabashishikarije kwigirira icyizere

    Yasipi ari mu bakobwa 10 babajijwe ibibazo n’akanama nkemurampaka bavamo batanu bageze mu cyiciro cya nyuma

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YASIPI AVUGA KU RUGENDO RWE MURI NIGERIA N’UKO YAGIZWE AMBASADERI

    “>

    AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102161/umutima-wishimye-kuri-yasipi-wagizwe-ambasaderi-wa-leta-yo-muri-nigeria-yavuze-igihe-azata-102161.html

  • Amwe mu magambo meza y’urukundo wabwira umukunzi wawe akamurutira ayandi yose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo abantu bakimenyana ndetse banifuza kurushinga, usanga hari byinshi babwirana mu rwego rwo kubagarira urukundo rwabo, ariko ugasanga hari amwe mu gambo birengagiza kandi afite uruhare runini mu gushimangira urukundo rwabo nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    Dore amwe muri ayo magambo aryohereye wabwira umukunzi wawe.

    1.Umfatiye runini.

    Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n'abantu benshi mu buzima, afashwa n'abantu benshi kandi bakomeye.

    Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy'ubuzima bwe ni wowe umugize.

    2.Nkwibonamo:

    Ibaze uhuye n'umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

    3.Uri uw'agaciro kuri njye

    Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk'iby'agaciro ari zahabu n'ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n'amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw'agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

    4.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

    Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n'iby'agaciro gakomeye by'umwihariko ku bantu bakundana.

    Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-magambo-meza-yurukundo-wabwira-umukunzi-wawe-akamurutira-ayandi-yose/

  • Menya amakosa akomeye wakoreshwa n’urukundo utazi ko urimo kwiyangiriza ubuzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo hari ibintu bitandukanye ushobora gukora ,ahanini uzi ko urimo gusigasira urukundo rwawe n'uwo wihebeye nyamara ari intandaro zo kwangirika kubuzima bwawe bw'ahazaza.Muri ibyo reka tubigarukeho muri iyi nkuru:

    1.Kubigira intambara :

    Burya sibyiza ngo niba ukunze umuntu umwereke ko ariwe ubuzima bwawe bushingiyeho kuko nawe agera aho akabona ko uteri umuntu uhamye ndetse akanagira ubwoba bw'ahazaza igihe muzaba muri kumwe cyane ko aba akeka ko uzajya udatuma yisanzura uko abyifuza. Rero ibi bishobora gutuma nawe akugerageza cyangwa akajya gushaka undi muntu utazajya umugora kabone n'ubwo aba abona ko umukunda cyane ariko sibyiza kurengera.

    2.Gufata umukunzi wawe nk'ikigirwamana :

    Aha ho ni kumpande zombie. Kuba ukunda umuntu ntibivuze ko agomba kuza mbere y'akazi mwahuriyemo cyangwa kagutunga ubuzima bwawe bwa buri munsi kimwe n'uko umukunzi wawe ataruta za nshuti mwamenyanye kandi nazo zikuba hafi ubuzima bwawe bwose.

    Rero wikumva ko uzajya umuhamagara buri segonda ngaho message za buri kanya mbese hahandi usanga nawe nta gahenge ujya umuha ngo yiyiteho cyangwa avugane n'izindi nshuti ze. Ibi ni ibintu bishobora kuzatuma abona ko ari ukumuhozaho ijisho boitume akwinuba aho kugirango urukundo ruwiyongere ahubwo ruragabanuka.

    Sibyiza rero ko wajya ufata umukunzi wawe ngo umubuze amahoro cyangwa we ayakubuze wenda wamwandikiye akanga nko kugusubiza.

    3.Gufuha cyane :

    Byabaye akarande mu Bantu ndetse benshi babigize imvugo ngo umuntu afuhira uwo akunda.Gusa burya niba uziko ujya ufuha ukarenza urugero menya neza ko urimo wiyicira ubuzima kuko burya biragora cyane kuba wakumva ko uzafata umuntu ukamukuramo kamere yifitemo yo guheheta cyangwa gukunda benshi.

    Rero niba utikuyemo umuco wo gufuha cyane birashoboka ko bizakuviramo no kuba watekereza guhemuka ndetse bikazagukurikirana ubuzima bwawe bwose.

    4.Gukoresha amafaranga menshi :

    Akenshi usanga hari abahungu bakunze gukora amakosa ndetse bakumvako uko umukobwa azabona ko ufite ibintu byinshi ariho azahera agukunda kandi kurundi ruhande ntibibuke ko hari ubwo ibyo byiza wamenyereje uwo mukobwa bishobora gushira ndetse ugasanga na rwa rukundo waguraga urarubuze uwo mwaruguraga akajya kurugurisha ahandi hari amafaranga.

    5.Kumuha igitsina cyane :

    Akenshi usanga hari abakobwa bishuka ngo wenda umuhungu nujya ukomeza kumwambarira ubusa nibwo azagukunda cyane. Ni byiza pe nange simbihakanya kuko ni kimwe mu bigaragaza ko ukunda umuntu kandi umwiyumvamo ndetse ukumva ko ubuzima bwanyu bwahuye ndetse bwabaye bumwe.

    Ariko kurundi ruhande usanga nk'abahungu bakunze guhita bakeka byinshi cyane iyo umukobwa akunda kubambarira ubusa bamwe bahita bakeka ko uko ubigenza kuri bo ariko no kubandi bigenda.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:

    http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/menya-amakosa-akomeye-wakoreshwa-nurukundo-utazi-ko-urimo-kwiyangiriza-ubuzima/

  • Agasembuye kenshi katumye umugore ahanuka mu bwato agwa mu Nyanja [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amashusho y'uyu mugore wari wahembutse yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho abayafashe batigeze bavuga amazina ye.

    Uyu mugore yari mu bwato bunini bwarimo kumutembereza muri California ariko yahuye n'akaga ubwo yanyereraga kubera kunanirwa kugenda,yikubita hasi aratemba yikubita mu mazi.

    Ikibabaje kurusha ibindi nuko uyu muntu wafataga aya mashusho yashishikajwe no kuyafata aho kugerageza kumutabara.

    Abari kumwe nawe nibo babonye ibimubayeho bakora uko bashoboye bamukura muri aya mazi nyuma y'amasegonda make ayaguyemo ataratangira kumira nkeri.

    Uwashyize aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga yanditseho ati 'Uyu mugore yanyoye inzoga nyinshi cyane bituma ananirwa kugira guhagarara.

    Yagerageje kugenda ahagaze mu bwato arahanuka yikubita mu mazi.Yatangiye kurohama mu mazi ariko abagenzi bari kumwe baramurohora.'

    Aya mashusho yagaragaje ko uyu mugore ntacyo yabaye gusa akwiriye kubera urugero benshi bakunda kunywa agasembuye bakarenza urugero.Tunywe mu rugero.





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/agasembuye-kenshi-katumye-umugore-ahanuka-mu-bwato-agwa-mu-nyanja-amafoto

  • Arsene Wenger yahishuye umukinnyi yaguze muri Arsenal abakinnyi be bakamuvugiriza induru #rwanda #RwOT

    Arsene Wenger yavuze ko Sol Campbell yageze muri Arsenal bagenzi be bamuvugiriza induru mu rwego rwo kumutegurira kuzahangana n'induru z'abafana ba Tottenham batangiye kumwita Yuda.

    Campbell wahoze ari kapiteni wa Spurs,yatunguye abafana b'iyi kipe ajya muri mukeba Arsenal,byatumye benshi batangira kumwibazaho.

    Wenger yavuze ko kuvugiriza induru Campbell kw'abakinnyi yari asanze muri Arsenal byari bigamije kumutegura mu mutwe kugira ngo nibahura na Tottenham atazarakazwa n'ibitutsi byabo akananirwa umupira.

    Yagize ati 'Abakinnyi banjye bamuvugirije induru ndetse bakajya bamuserereza.Icyo gihe Sol ntiyari yorohewe ndetse yaje kumbwira nyuma uko yakomerewe.

    Yambwiye ko atashoboraga kujya muri resitora uko ashatse cyangwa se gutembera wenyine I London,kubera umujinya w'abafana ba Tottenham.

    Mu mutwe niyumvishemo ko ntazongera gusinyisha umukinnyi wa Spurs kubera ibihe bibi Sol yanyuzemo.

    Wenger yavuze ko kugura Sol byabaye ibanga rikomeye kuko ngo byari bizi we ubwe,David Dein n'uhagarariye Sol Campbell gusa.

    Ati 'Mbere y'uko nerekana Sol Campbell nta muntu n'umwe wigeze atekereza ko yakwambara umupira wa Arsenal.

    Ibanga ryagumye hagati yacu uko twari 4.Ubu ntabwo byashoboka kuko abantu benshi basigaye bivanga mu kugurisha umukinnyi.Kuri njye numvaga ko nta kibazo nguze umukinnyi ukomeye ariko we byari ibihe bikomeye.'

    Sol Campbell yahuye n'uruva gusenya ubwo yakinaga umukino we wa mbere na Tottenham yavuyemo,kuko abafana benshi bayo bazanye ibyapa byanditseho 'Judas' ndetse bamuteye amacupa ari mu kibuga.



    Sol Campbell yibasiwe na bagenzi be bamutegurira guhangana n'induru y'abafana ba Spurs

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsene-wenger-yahishuye-umukinnyi-yaguze-muri-arsenal-abakinnyi-be

  • Kamonyi: Girinka yatumye babaho neza kurusha bamwe mu bahembwa umushahara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Ngendahimana uvuga ko inka bahawe izatuma bavugurura urugo rwabo
    Umuryango wa Ngendahimana uvuga ko inka bahawe izatuma bavugurura urugo rwabo

    Abahawe inka bavuga ko bashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wazanye gahunda ya Girinka nta kuvangura kuko byatumye imibereho yabo ihindura isura, imiryango yabo ikaba ibayeho neza.’

    Habumuremyi Jean, umwe mu bahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ubuzima bwe bumeze neza ku buryo atabura kuvuga ko hari abakorera umushahara arusha kubaho neza.

    Habumuremyi avuga ko yahawe inka mu zatanzwe mbere gahunda itangizwa muri 2006, icyo gihe akaba yari atunzwe no guhingira abaturanyi.

    Inka ye yamubyariye kane maze aheraho yiteza imbere ubu akaba ari umuhinzi mworozi wabigize umwuga asezerera guhingira abaturanyi ahubwo atangira guha abandi akazi.

    Habumuremyi avuga ko nibura abaze mu mafaranga iyo nka yamugejeje ku gishoro cya miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda akagura imirima ahingaho ikawa, urutoki, n’ibishyimbo.

    Agira ati, “Buri mwaka nihaga intego y’icyo ngomba gukora nsezerera nyakabyizi, mbasha kugenda nzamuka, ku buryo muri 2019 naguye aho ntuye nkaba ngiye kuhashyira ibikorwa by’ubworozi bwa Kijyambere bw’inka n’ingurube”.

    Yongeraho ati, “Ndi umuhinzi wabigize umwuga kuko mbasha kwihaza ngasagurira n’isoko ku myumbati mpinga, ibishyimbo n’ikawa, Girinka yatumye mbasaha kubona ifumbire, ngenda ngura imirima ngenda niteza imbere urabona aho ntuye ko hameze neza kandi nta kazi ka Leta ngira”.

    Umuryango wa Ngendahimana Heshimu wahawe inka ikaba imaze kubyara rimwe na wo uhamya ko abana bamerewe neza kuko babona amata, ifumbire ikaba yaratumye umusaruro wabo wiyongera ku buryo bayitezeho iterambere rirambye.

    Umugore wa Ngendahimana avuga ko hari icyizere cyo kwiteza imbere kuko nibamara kwitura bazatangira kujya bagurisha izikomoka kuri iyo nka bagakora ibyo bakeneye.

    Agira ati, “Nk’ubu urugo rwanjye ntirwubatse nimara kwitura nzatangira kugurisha iyayo yenda nubake uru rugo, naho ku musaruro, wariyongereye kubera ifumbire, nk’aho nasaruraga 50kg ubu ndasaruraho hafi 100kg ku bishyimbo no ku myumbati umusaruro wariyongereye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka hamwe mu hatanzwe inka nyinshi avuga ko kugira ngo gahunda ya Girinka igende neza abazihabwa batoranyirizwa mu nteko z’abaturage hakabaho gutombora umuntu akazahabwa inka nta ruswa ibayeho cyangwa ubundi buriganya.

    Agira ati “Tugeze ku rwego rwo gutoranya abantu batanu kuri buri mudugudu buri mwaka bagatombora bakajya bakurikirana mu guhana inka, bigatuma nta buriganya bubamo ari nako bagenda bagabirana”.

    Akarere ka Kamonyi nibura kamaze gutanga inka mu midugudu yose isaga 300 zibarirwa mu bihumbi 10 kandi gahunda ikaba ikomeje, ubuyobozi bukaba busaba abahabwa izo nka gukomeza kuzitaho kugira ngo zirusheho kubateza imbere.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/kamonyi-girinka-yatumye-babaho-neza-kurusha-bamwe-mu-bahembwa-umushahara

  • Bugesera: Hari gushakwa igisubizo cy’abaturage bahinze Watermelon ntizere – #rwanda #RwOT

    Ibi biri gukorwa n’Akarere ka Bugesera, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na sosiyete yinjije mu gihugu ubwo bwoko bw’imbuto za Watermelon.

    Muri Nzeri 2020 nibwo abaturage basaga 70 bo mu Karere ka Bugesera bahinze Watermelon ku buso bungana na hegitari 40. Icyo gihingwa bari bacyitezeho umusaruro ukomeye dore ko bamwe na bamwe banagiye bafata inguzanyo muri banki kugira ngo babashe kwifashisha ayo mafaranga mu kwita kuri urwo rubuto.

    Aba baturage bavuga ko ubwo rwari rugeze aho gutangira gutanga umusaruro ngo ahubwo rwatangiye kuma, ahaje urubuto aho gukura bikarangira rwumye rukavaho. Hari abavuga ko bakodesheje imirima banaka inguzanyo muri banki bizeye kunguka none ubu ngo barahangayitse bakaba basaba leta kubagoboka ikabavuganira dore ko ari nayo yabahuje na sosiyete yazanye umurama wa watermelon.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Bugesera, Sijyenibo Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko basabye sosiyete yazanye izi mbuto kwegera abaturage muri uku kwezi bakamenya ikibazo cyabayeho ubundi bakarebera hamwe icyo babashumbusha.

    Yagize ati “Iyo kompanyi nimara kureba uko ikibazo kimeze niyo izagena uburyo ibashumbusha, akarere nako kabakorere ubuvugizi kandi rwose iyi kompanyi iremera ko izo mbuto zaturutse iwabo.”

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga mu Buhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles, yavuze ko bohereje intumwa zo gukurikirana uko ikibazo kimeze.

    Ati “Abantu bagiyeyo ntabwo baraduha raporo noneho tukareba igikwiriye gukorwa, biriho birakurikiranwa hari abahagarariye abatanze imbuto, RAB n’Akarere. Abo bose bagiye guhura n’abaturage kugira ngo bumvikane igikwiriye gukorwa banarebe uko ikibazo giteye, turatekereza kubashumbusha ariko bigakorwa n’uwabagurishije imbuto kugira ngo bazibe icyo cyuho.”

    Dr Bucagu yavuze ko bazafasha aba baturage ku buryo batazahomba ngo n’abafite inguzanyo yavuze ko bazafashwa mu gushumbushwa ku buryo batazahomba burundu.

    Watemelon ni urubuto ruribwa rukaba rugizwe na 92% by’amazi na 6% by’isukari. Rukunda kuribwa cyane mu gihe cy’impeshyi kuko akenshi ruba rukonje rukabavura inyota, rubamo Vitamine A,C,B6 na B1, habamo kandi imyunyungugu ya potassium, magnesium, carotenoid na lycopene.

    Uru rubuto rufite umumaro kandi ku buzima bw’umuntu kuko rufasha mu kurwanya indwara z’umutima, kurinda umwuma mu mubiri, koroshya igogora, gutuma uruhu n’umusatsi bihorana itoto n’ibindi byinshi.

    Abaturage bavuga ko bahombejwe n’imbuto za Watermelon bahawe bazihinga ntizere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hari-gushakwa-igisubizo-cy-abaturage-bahinze-watermelon-ntizere

  • Amagambo 4 y’ingenzi akwiye kuranga abashakanye #rwanda #RwOT

    Ibiganiro ni inkingi ya mwamba mu muryango kuko bifasha abashakanye gusangizanya ibitekerezo no gufata imyanzuro y’ibikorwa byabo mu buzima bwa buri munsi. Hari amagambo y’ingenzi akwiye gufasha ababana kunoza imibanire yabo.

    Dore amagambo ane y’igenzi abashakanye bakwiy kubwirana hatabuzemo na rimwe bikabababera umusemburo wo kugira urugo rwiza.

    1.Mwaramutse

    Mubyukuri mwaramutse ni ijambo rigaragaza ko umuntu atari umunyamusozi ko ahubwo afite uburere. N’iyo waba wararanye n’umuntu hari igihe ashobora kubyuka atakivuga yarembye. Iyo umubwiye ngo waramutse! (Bonjour!) uba umubwiye ngo dutangiranye undi munsi, icyo gihe iyo ameze neza aragusubiza yaba yarwaye nabwoukabimenya. Insuhuzo ivanaho umwijima.

    2. Murakoze

    Murakoze ni ijambo rizamura agaciro k’umuntu uribwiwe bikamutera ishema ryo gukora ibyiza ku rwego rwisumbuyeho. Mugihe uwo mwashakanye yatetse neza, yateguye imyenda neza n’izindi nshingano hagati y’abashakanye, birakwiye ko buri wese agira umuco wo gushima mugenzi we kuko bimubera agahimbazamusyi. Murakoze ibwira umuntu ko ibyo yakoze bifite umumaro.

    3. Mumbabarire

    Iri jambo ku bagabo benshi, iyo rigeze mu ijosi rirabaniga yakumva igituza kigiye nko guturika akagenda urugero akagura igitenge akagiha umugore aho kugirango amubwire ngo mumbabarire, akajya yumva ko uko ari ko kwihana kuzima. Birakwiye kwitoza kwihana ibyaha bitaraba byinshi. Ijambo mumbabarire rimara umubabaro mu mutima umuntu akagarura akanyamuneza.

    4. Oya

    Iri jmbo rikunze kugora benshi kandi hari abashakanye benshi bakomeretsanyije batabishaka kuko bananiwe guhakanira bagenzi babo ibyo batazabakorera. Iga kuvuga oya, burya iyo bashaka gupima umuyobozi mwiza (good leader) bamupimira muri oya. Kuvuga oya si ikosa kandi si ubugwari.

    Hari abantu mu rugo bitwa abahemu kandi bakomerekeje bagenzi babo kuko batize kuvuga oya. Urugero:Umuntu akaguhamagara ati:Wokabyara we wandwanyeho ukanguriza ibihumbi 100?' wamara kubyumva ukamwerera warangiza ugakuraho telephone. Icyo gihe ntakubona nk’umugabo kandi mubyukuri kuvuga oya nta cyo byari kugutwara.

    Hagati y’abashakanye haba utuntu twinshi, ugasanga umugabo wawe arakubwiye ati cheri nanga ibiryo byatetswe n’umukozi, ugasanga umugore arikirije kandi azi neza ko atazahora abona umwanya wo guteka, yakagombye kuvuga ko mugihe bizaba byemeye azajya ategurira umugabo we amafunguro, aho kugira ngo bazabipfe atabikoze. Oya ni yo muntu w’imbere naho ubundi yego irizana.

    Bibiliya iduhamiriza yeruye ko umuntu akwiye kwemera cyangwa agahakana: 'Ahubwo ijambo ryanyu ribe 'Yee, Yee’, 'Oya, Oya’, ibirenze ibyo
    bituruka ku Mubi (Matayo 5:37).

    Muri macye abashakanye bakwiye guhora bakoresha aya magambo kuko ari ingenzi mu kunoza umubano hagati yabo bigatuma bagira urugo rufite indangagaciro za gikristo kandi ruhesha Imana icyubahiro.

    By Pastor Emmanuel Senga

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amagambo-4-y-ingenzi-akwiye-kuranga-abashakanye.html

  • Amavubi yaguye miswi na Congo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wo kwitegura igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ u Rwanda rwanganyije na Congo Brazaville 2-2.

    Mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN 2021, Amavubi yateguye irushanwa rito ryagombaga kwitabirwa na Congo Brazaville na Namibia ariko kubera ko ibikorwa bya ruhago muri Namibia byahagaze kubera icyorezo cya Coranavirus ntabwo yaje.

    Iri rushanwa ryatangiye uyu munsi aho Amavubi agomba gukina na Congo Brazaville imikino 2.

    Umukino watangiye amakipe yombi ashakisha igitego akina imipira miremire.

    Ku munota wa 10 Martin Fabrice yatakaje umupira mu kibuga hagati Manzi Thierry nawe ananirwa kuwukuraho maze ufatwa na rutahizamu Orasssi Bersyl ahita atsinda igitego.

    Ku munota wa 22 u Rwanda rwabonye kufura itewe na Manishimwe Djabel maze Ange Jimmy ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 27 nyuma yo kunanirwa kumvikana hagati ya Manzi na Ange, Bersyl Obassi atsinze igitego cya kabiri nyuma y’uko Kwizra Olivier ananiwe gukomeza umupira uhinduwe na Prince wari uherejwe neza na Archange

    Ku munota wa 29 Amavubi yabonye igitego cya mbere gitsinzwe Martin Fabrice ku mupira w’umuterekano wari utewe na Manishimwe Djabel.

    Amavubi yashatse uko yishyura ikindi gitego ariko igice cya mbere kirangira ari 2-1.

    Igice cya kabiri Mashami Vincent yagitangiye akora impinduka havamo Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif na Iyabivuze Ose hinjiramo Usengimana Faustin, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague.

    Amavubi muri iki gice cya kabiri yasatiriye cyane ashaka igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 55 Byiringiro Lague yahaye umupira Djabel wahise awuha Omborenga Fitina wasigaye arebana n’izamu ariko ateye umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 59 Congo yakoze impinduka Langa Bercy yahaye umwanya Prince Obongo, Ossete Harvy aha umwanya Babele Saoede.

    Ku munota wa 72 Amavubi yongeye gukora impinduka Djabel na Savio bavamo hinjiramo Mico Justin na Iradukunda Bertrand.

    Ku munota wa 78 Jacques Tuyisenge yahawe umupira mwiza awufunga n’igituza yinjira mu rubuga rw’amahina ateye mu izamu unyura inyuma y’izamu.

    Amavubi yari yasatiriye ashaka igitego, yaje kukibona ku munota wa 86 ku mupira Martin Fabrice yateye uvuye muri koruneri Bertrand ashyiraho umutwe usanga Mico Justin ahagaze neza ahita atsinda igitego. Kuri uyu munota Twizerimana Onesme yari amaze gusimbura Jacques Tuyisenge.

    Umukino warangiye ari 2-2. Amakipe yombi azongera guhurira mu mukino wo kwishyura tariki ya 10 Mutarama 2021.

    Abakinnyi basohoka mu rwambariro

    11 b’u Rwanda babanjemo

    Abakinnyi ba Congo Brazaville babanjemo

    Ba kapiteni mbere y’umukino

    Nshuti Dominique Savio ku mupira

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende abuza umukinnyi wa Congo gutambuka

    Bishimira igitego cya Martin Fabrice Twizerimana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-congo-amafoto

  • Mukobwa, dore abasore ukwiye kwirinda gukundana nabo niba udashaka kuzicuza ubuzima bwawe bwose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ubwo rwose ntamuntu n'umwe uhitamo uwo akunda gusa ni byiza kubanza gushishoza cyane cyane ku bakobwa bagomba kwitondera abasore baha urukundo.

    Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda niba adashaka kwicuza:

    1.Umusore uhora agusaba amafaranga

    Umusore mukundana agahora agusaba amafaranga yo gukemura ibibazo bye cyangwa by'imiryango ye yitwaje ko wowe umurusha ubushobozi, bene uyu musore nta rukundo aba afite ahubwo aba agamije kugutesha igihe kuko icyo aba akunda ari amafaranga utunze gusa.

    2.Umunyamujinya

    Imico y'umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita, byerekana umuntu w'umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

    3.Umusore ukundana n'abakobwa benshi ndetse rimwe ukamufata hari abo baryamanye.

    Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n'undi mukobwa, buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntabwo ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
    Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore. Iyo mugeze mu rugo ingeso ye hari igihe ayubura, akajya aguca inyuma noneho ku mugaragaro. Icyo gihe utekereza impamvu wakomeje kumwihambiraho kandi yari yakwiyeretse hakiri kare. Mu buzima ibibazo bibera mu rugo abenshi barabyihanganira ariko umuntu uguca inyuma si benshi bamwihanganira.

    4.Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose.

    Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, ni uwo kwitonderwa. Uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro n'iyo yaba atari mu kuri.
    Impamvu ukwiriye kumwitondera ni uko urugo rwubakwa n'abantu 2. Nimurwubaka ariwe uyobora urugo muri byose, bishobora kuzakubera umutwaro kuko uzisanga nta ruhare ufite mu kubaka urugo rwanyu.

    5.Umusore utajya yemera amakosa

    Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

    6.Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa.

    Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba aricyo kiganiro gusa, mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa, ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro ahubwo agukundira ko uhaza irari rye ry'umubiri gusa.

    7.Umusore udafite intego

    Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy'iterambere na we yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro. Mu guhitamo umusore muzabana, si ngombwa ko uhitamo utunze nk'ibya Mirenge ku Ntenyo.

    Ugomba kureba umusore uzi gushakisha ubuzima. Mwene uwo nimugera mu rugo, azahorana ibitekerezo bibateza imbere, maze nawe umwunganire, urugo rwanyu rube urw'icyitegererezo mu maso y'ababagenderera n'abaturanyi.

    Nuhitamo umusore ubona adafite intego runaka mu buzima cyangwa ngo abe areba kure cyane cyane ahazaza, bishobora kuzababera ikibazo mu rugo kuko hari igihe wazisanga ari wowe ukorera urugo wenyine.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

     

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-dore-abasore-ukwiye-kwirinda-gukundana-nabo-niba-udashaka-kuzicuza-ubuzima-bwawe-bwose/