Category: Uncategorized

  • Elon Musk nyiri Tesla na Space X ufite inkomo… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo benshi ku Isi ubukungu budahagaze neza kubera Covid-19 ubutunzi kuri benshi bukomeje gutera intambwe, bwana Elon Musk wahiriwe n'ikoranabuhanga ubu ni we mukire wa mbere ku Isi aho yakubise inshuro nyakubahwa Jeff Bezos.

    Kuri uyu wa kane imigabane muri Tesla agaciro kayo kiyongereye ibyatumye Elon Musk agira amafaranga angana na miliyari $188.8 ku isaha ya saa yine z’igitondo muri America (10:15) nk’uko urubaga economicstimes.com rubigaragaza aho mugenzi we umukurikiye Jeff Bezos nyiri Amazon na Blue Origin atunze agera kuri miliyari $184. 

    Elon Musk ubukungu bwe buri gutumbagira vuba na bwangu, kuko mu ntangiriro za 2020 yari atunze agera kuri miliyari $27 nyuma aza guca kuri benshi barimo Bill Gates na Warren Buffet. Ubutunzi bw’uyu mugabo buri gutumbagira umunota ku wundi nk’uko imbuga nka CNN n’izindi ziri kubigaragaza. 

    Umushoramali Elon Musk afite inkomoko muri Afrika y’Epfo, avuka ku mubyeyi w'umunya-Africa (se umubyara) n'umunya-Canada (nyina we umubyara). Elon musk yavuye muri Africa afite imyaka 17 aho yahise ajya kwiga kaminuza muri Canada. Gusa yari avuye muri Africa y’epfo aho yabanaga na se umubyara aha naho yari yaratangiye kwiga kaminuza, gusa byabaye ngombwa ko yimuka akajya gutura muri Canada.

    Nyuma yaje kwimuka ajya muri Amerika nyuma y'imyaka ibiri ageze muri Canada aho yahise ajya kwiga muri kaminuza ya University of Pennsylvania. Ubutunzi bwa Elon Musk bwatangiye ubwo yashingana urubuga yari yarise Zip2 aho rwaje kugurwa na Compaq. Nyuma yaje gushinga urubuga rwa X.com rwakoraga nka banki ikorera kuri murandasi nyuma aza kurugurisha ruhita ruhinduka paypal ariyo benshi tuzi uyu munsi wa none  aha ni nabwo yaje gukura igishoro cyo gushinga Tesla.  

    Bwana Musk akuye Jeff Bezos ku mwanya wa mbere yari ariho kuva mu mwaka wa 2017.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102168/elon-musk-nyiri-tesla-na-space-x-ufite-inkomoko-muri-africa-yepfo-niwe-mukire-wa-mbere-ku–102168.html

  • Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa bwuzuye incyuro AS Kigali nyuma yuko isezereye KCCA muri CAF Confederations Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports yageneye AS Kigali ubutumwa byuzuyemo incyuro, ubwo yayishimiraga ku gikorwa cy'indashyikirwa yagezeho isezerera KCCA yo muri Uganda muri CAF Confederations Cup, kuko yashimangiye ko iyo ataba COVID-19 ibintu bitari kuba nk'uko byagenze. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, kuri St. Marry Kitende, AS Kigali yahakuye itike yo gukomeza mu cyiciro cya gatatu muri CAFA Confederations Cup isezereye KCCA ku gitego cyo hanze, nyuma yo kunganya 3-3 mu mikino yombi.

     

    Munyakazi Sadate

    Nyuma y'uyu mukino Sadate Munyakazi yashimiye AS Kigali ku gikorwa gikomeye yakoze, ariko anayicyurira ko yabifashijwemo cyane na COVID-19. Ibi Munyakazi Sadate yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati 'Ni ibyishimo byinshi ku ikipe y'Abanyamujyi babashije gusezera KCCA; bakaba bayisezereye binjije mu izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo bitatu, gusa hakomeza AS Kigali kubera COVID 19; aya mahirwe azabaherekeze kugera kure hashoboka bavandi; ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi'.

    Félicitations nyinshi ku EQUIPE y'Abanyamujyi babashije gusezera KCCA;
    bakaba bayisezereye binjije mu Izamu ryayo igitego kimwe yo ibinjijemo 3 gusa hakomeza AS de Kigali kubera COVID 19;
    aya mahirwe azabeherekeze kugera kure hashoboka bavandi;

    Ubundi ibi nibyo bita Ubunyamujyi. pic.twitter.com/OzsmUIgEeO

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 6, 2021

     

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-yageneye-ubutumwa-bwuzuye-incyuro-as-kigali-nyuma-yuko-isezereye-kcca-muri-caf-confederations-cup/

  • Reba impamvu ku mugore ari byiza kwambara utwenda tugaragaza imiterere y'umubiri we igihe ari kumwe n'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha urubuga rwa sexyconfidence, ngo uburyo wambaye biri mu bintu byibanze bikurura umugabo wawe bityo akishimira kuba muri kumwe muri ako kanya.

    Hari abumva ko kwambara ukikwiza ari byiza ndetse bakumva ko ari kimwe mu biranga umubyeyi cyangwa umukobwa ufite umuco. ariko burya kwambara ukikwiza ngo bigira naho bigarukira kuko byaba bibabaje mu gihe wambaye ukikwiza uri kumwe n'umugabo wawe munzu.

    Uru rubuga rukomeza ruvuga ko nkuko hari umwambaro wagenewe kwambarwa mu gihe ugiye mugikoni guteka, ni nako hari imyambaro wagakwiye kwambara mu gihe uri kumwe nuwo mwashakanye.

    Samantha ni inzobere mu bijyanye n'imibanire y'abashakanye aho yatangarije uru rubuga rwa sexyconfidence ko buretse kuba kwambara utwenda tugaragaza imiterere y'umubiri wawe byahindura imitekerereze y'umugabo n'undi wese muri kumwe, ngo ni kimwe mubyatuma uwo muri kumwe akubonamo ubwiza niyo bwaba budahari.

    Iyi nzobere mubijyanye n'imibanire avuga ko umugore akwiye kumenya gutandukanye imyambaro yambara bitewe n'aho agiye cyangwa nabo ari kumwe nabo.

    Samantha yagize ati:' Hari imyenda wambara uri kumwe n'umugabo wawe mwenyine, iyo wambara uri kumwe n'abandi bantu basanzwe (abashyitsi, n'abandi), iyo ukwiye kwambara mu gihe uri kumwe n'abana bakiri bato, iyo ukwiye kwambara mu gihe usohokanye n'umukunzi wawe mugiye kuruhuka (mu kinyarwanda cy'ubu benshi bita kuryoshya) ndetse ukagira n'imyenda ukwiye kwambara mu gihe ugiye gusenga cyangwa gusura abantu bakuze (kwa nyirabuke n'ahandi wasanga abasaza n'abakecuru)'.

    Iyi myambaro yose ariko, Samantha avuga ko ukwiye kuyirutisha umwambaro wambara uri kumwe n'umugabo wawe mugihe muba muri mwenyine kuko ariwo mwenda utuma uwo muri kumwe ahindura ibitekerezo no kuba akwiyumvamo birushijeho.

    Iyi nzobere yakanguriye abagore bafite abagabo ko bajya bazirikana kwirekura mu myambarire mu gihe bari kumwe n'abo bashakanye kandi ibi bigakorwa niyo ntagahunda yo gukora imibonano mpuzabitsina yaba ihari.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/article/reba-impamvu-ku-mugore-ari-byiza-kwambara-utwenda-tugaragaza-imiterere-y

  • Amavubi yaguye miswi na Congo Brazzaville mu mukino wo gutegura CHAN2021 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Congo Brazzaville niyo yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Bersyl Obassi ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina nyuma yo gusiga ba myugariro b'u Rwanda.

    Ku munota wa 18, Tuyisenge Jacques yakiniwe nabi na Ondongo Tulfin bivamo coup franc yatewe na Manishimwe Djabel, umupira ushyizweho umutwe na Mutsinzi ukubita igiti cy'izamu ujya hanze.

    Ku munota wa 27 nibwo Bersyl Obassi yatsinze igitego cya kabiri cya Congo Brazzaville nyuma y'aho Kwizera Olivier ananiwe gukomeza umupira wahinduwe na Prince wari uherejwe neza na Archange.

    Ku munota wa 29,Amavubi yabonye igitego cya mbere abifashijwemo na Twizeyimana Martin Fabrice,ku mupira yateye n'umutwe nyuma yo gukubita umutambiko w'izamu ukamusanga ahagaze neza ahagana ku murongo. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

    Igice cya kabiri cyatangiye Usengimana Faustin, Byiringiro Lague na Ruboneka Jean Bosco binjiye mu kibuga basimbuye Manzi Thierry, Iyabivuze Osee na Niyonzima Olivier 'Seif'.Nyuma y'aho Usengimana Faustin, Byiringiro Lague na Ruboneka Jean Bosco basimbuye Manzi Thierry, Iyabivuze Osee na Niyonzima Olivier 'Seif'. Twizerimana Onesme yasimbuye Tuyisenge Jacques.

    Ku munota wa 87, Amavubi yishyuriwe na Mico Justin ku mupira wakubise umutambiko w'izamu nyuma yo guterwa na Iradukunda Bertrand ukamusanga aho yari ahagaze.

    Umukino wa kabiri uzahuza ibihugu byombi, uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021,kuri Stade Amahoro nk'ibisanzwe.

    FERWAFA na MINISPORTS nibo bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gufasha ikipe y'igihugu Amavubi kwitegura neza iyi mikino ya CHAN iztangira kuya 16 Mutarama 2020.

    Ibi bikaba bikozwe nyuma yaho ikipe ya Mashami Vincent yari imaze umwaka wose nta mukino wa gicuti bakinnye ndetse no kuba shampiyona yarahagaze abakinnyi badaheruka guhatana.

    Congo Brazzaville iri kumwe na RDC,Libya na Niger mu itsinda B aho ishaka kureba ko yagera kure.

    Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa “Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

    Iyi CHAN 2020 yakomwe mu nkokora na Covid-19 yagombaga kubera muri Ethiopia, ariko iki gihugu gituwe n'abarenga miliyoni 90 kinanirwa gutegura neza, CAF ihitamo kwihera amahirwe igihugu cya Cameroon kizanakira CAN ya 2021.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

    AMAVUBI

    Umunyezamu: Kwizera Olivier

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry.

    Hagati: Niyonzima Olivier 'Seif', Twizeyimana Martin Fabrice, Manishimwe Djabel.

    Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osee na Tuyisenge Jacques (c).

    CONGO BRAZZAVILLE:

    Massa Chansel
    Magnokele Dimitri (c)
    Nsenda Francis
    Ondongo Tulfin
    Mounoza Prince
    Massanga Chandrel
    Langa Bercy
    Ngouenimba Gautrand
    Bintsouka Archange
    Obassi Bersyl

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yaguye-miswi-na-congo-brazzaville-mu-mukino-wo-gutegura-chan2021

  • Kamonyi: Igishanga cya Kayumbu kidatunganije, kibangamiye Impuzamakoperative'Impuyabo' #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Impuzamakoperative y'ubuhinzi' Impuyabo' ibarizwa mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, babangamiwe n'igishanga cya Kayumbu bakoreramo ibikorwa by'ubuhinzi kidatunganijwe. Umuhinzi arahinga, Ibiza byaza agataha amara masa. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko hari icyo burimo gukora ngo umuhinzi yizihirwe.

    Musafiri Jean Damascene, Perezida w'Impuzamakoperative Impuyabo igizwe n'amakoperative 6, avuga ko kuva mu mwaka wa 2012 batangira gukorera muri iki gishanga kitigeze gikorwa mu buryo bunyuze abahinzi. Iteka uko Ibiza bije ngo bisiga abahinzi mu marira kandi baba batanze igihe cyabo n'ibyabo mu buhinzi.

    Musafiri Jean Damascene/Perezida w'Impuyabo.

    Agira ati' Uyu munsi wa none ni cya gishanga kimeze nkuko cyari gisanzwe kiriho kuva cyera. Gihingwa mu buryo buri muri gahunda ya Leta ariko kidafite ingomero. Nta buryo buyobora amazi buhari, cyaracukunyutse amazi ari hasi ikuzimu, igihe cy'izuba ryinshi iyo ushyizemo moteri ntabwo ibasha kuyazamura neza kuko nta mazi anyura mu mpandu dufite'.

    Perezida Musafiri, akomeza asaba ko mu buryo bwo gutunganya iki gishanga, Leta n'abafatanyabikorwa bakwiriye gufasha mu kurinda amazi acyangiza, by'umwihariko ava mu misozi agikikije ku buryo hacukurwa imirwanyasuri kuri iyi misozi igikikije, bityo ibyavagayo bicyangiza bikaba bikumiriwe, hanyuma izindi gahunda n'ingamba zo kugitunganya mu buryo burambye zigakorwa, umuhinzi agahinga yizeye kudakomwa mu nkokora n'ibiza.

    Iki gishanga ni uko mu bice bimwe na bimwe cyangiritse.

    Avuga ku gihombo baterwa no kuba iki gishanga kidatunganije, avuga ko bigoye kubibara ariko agatanga ingero nk'aho mu mwaka wa 2017 ibiza byasize abahinzi mu marira, aho byatwaye igishanga cyose bagataha amara masa.

    Avuga ko akamaro gakomeye Impuyabo n'amakoperative ayigize bagejeje ku banyamuryango ari uguhindura imyumvire, abantu bagasirimuka mu mutwe no mu mibereho isanzwe y'ubuzima, bakagendana na gahunda za Leta. Avuga kandi ko buri munyamuryango wese yoroye itungo bijyanye nuko yifite, nta numwe utari muri Mituweli, ndetse uyu munsi wa none bageze kure muri gahunda ya Ejo Heza n'ibindi.

    Tuyizere Thaddee, umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ikibazo aba bahinzi b'Impuyabo bafite kizwi, ko ndetse igihe umukuru w'Igihugu Paul Kagame aheruka mu Ntara y'Amajyepfo iki kibazo yakigejejweho.

    Mu birimo gukorwa, Meya Tuyizere avuga ko mu byihutirwa ubu bafite mu kigega cy'akarere( Ingengo y'imari) amafaranga batangiye kwifashisha mu gucukura imirwanyasuri ku misozi igira uruhare mu kumanura amazi y'imvura yangiza iki gishanga. Ashimangira kandi ko harimo gushakishwa ubushobozi bwisumbuye ku buryo umwaka utaha bafatanije n'abaturage hari ibizakorwa mu rwego rwo kurinda iki gishanga no gutuma umuhinzi yizihirwa no kubona ahinga agasarura nta nkomyi.

    Impuzamakoperative 'IMPUYABO', igizwe n'abanyamuryango 1575 babarizwa mu makoperative atandatu ahinga muri iki gishanga n'ahandi hatari muri iki cya Kayumbu, hose hafite ubuso bwa Hegitari 50.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-igishanga-cya-kayumbu-kidatunganije-kibangamiye-impuzamakoperativeimpuyabo/

  • Ubuzima bw’umuraperi Dr Dre buri mu mazi abira nyuma yo gufatwa n’uburwayi bukomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Dr Dre wo muri America arwaye uburwayi bwitwa 'Brain aneurysm' bufata ubwonko ku buryo utavuwe vuba ushobora kuva amaraso kugeza ushizemo umwuka. TMZ yanditse ko Dr Dre w'imyaka 55 yajyanywe kwa muganga igitaraganya mu mbangukiragutabara agahita ashyirwa mu cyumba cy'indembe aho abaganga bari kumwitaho ku buryo bwihariye. Andre Romelle Young wamamaye nka Dr Dre ubu ari mu bitaro byitwa Cedars Sinai Medical Center biri I Los Angeles .

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nyuma yo kugezwa kwa muganga ubuzima bwe buri gusubira ku murongo gusa abaganga bari kureba icyamuteye kuva amaraso menshi. Ibi bije nyuma yaho umunyamategeko we atesheje agaciro ikirego cya miliyoni $6 yagombaga guhonga umugore we Nicole bitewe n'uko ashaka gatanya.

    Dr Dre yashinze itsinda rikora Hip Hop ryitwa NWA. Nicole umugore wa Dr Dre ubwo yasabaga gatanya yifuje ko yahabwa miliyoni $5 na miliyoni $1.5 yo gukoresha mu bindi nkenerwa ariko byose byateshejwe agaciro. Abanyamategeko ba Nicole bakunze kuvuga ko kuva yatswe gatanya yagiye atotozwa kugeza no kuba yakwamburwa ubuzima.

    Umunyamategeko wa Dr Dre witwa Laura Wasser ubu ari gukorana bya hafi na Kim Kardashian kugirango ikirego cya gatanya kiburizwemo. Kugeza ubu Dr Dre aracyishyurira ibintu byose umugore Nicole ndetse n'umutekano we nubwo Nicole yifuza kuba yashaka abamucungira umutekano bihariye ariko batarengeje igiciro Dr Dre asabwa gutanga. Nicole w'imyaka 50 yasabye gatanya muri Kamena mu 2020 nyuma y'imyaka 24 babana.

    Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwumuraperi-dr-dre-buri-mu-mazi-abira-nyuma-yo-gufatwa-nuburwayi-bukomeye/

  • Miss Jordan Mushambokazi yavuze indirimbo aharaye muri iyi minsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Jordan Mushambokazi yavuze indirimbo nyarwanda aharaye. Ibi Miss Jordan Mushambokazi yabitangaje ubw yari abibajijwe numwe mu bafana be kuri instagram aho yari yashyizeho ko abafana be bashobora kumubaza ibyo bashaka byose maze nawe akabisubiza.

    Miss Jordan Mushambokazi

    Nkuko byagaragaye mu bisubizo Miss Jordan Mushambokazi yatanze yavuze ko indirimbo akunze muri iyi minsi ari ikinyafu ya Bruce Melodie ndetse na Niko yaje ya Chris Hat.

    Source : https://yegob.rw/miss-jordan-mushambokazi-yavuze-indirimbo-aharaye-muri-iyi-minsi/

  • Rubavu: Yafashwe yiyita umukozi wa REG ari gutanga umuriro mu baturage – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafashwe yatangiye kumanika insinga z’amashanyarazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Héritier, yemeje aya makuru, ashimira abaturage bayatanze ngo ukekwa afatwe.

    Ati “Twamufashe uyu munsi biturutse ku makuru abaturage batanze bavuga ko yaje yiyita umukozi wa REG akabatuma insinga akabaha umuriro. Twamufashe yazanye n’ibikoresho, tubaza umuyobozi wa REG atubwira ko atamuzi.”

    “Bari barangije kumuha ibihumbi 20 Frw muri 60 Frw yari yabatse andi bakazayamuha nyuma babonye Cash power.”

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu musore yashyikirijwe Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ya Busasamana.

    Uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo kwiyitirira umurimo adakora yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu.

    Uwafashwe yari yatangiye kumanika insinga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-yafashwe-yiyita-umukozi-wa-reg-ari-gutanga-umuriro-mu-baturage

  • Huye: Batandatu barimo ba gitifu babiri bafunzwe bakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu – #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Ukuboza 2020 nibwo aba bagabo bakubise Nkeshimana w’imyaka 26 bamuhora kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uku gukubitwa ngo byamugizeho ingaruka ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare ari naho yaguye ku wa 6 Mutarama 2021.

    Nyuma yo gupfa umuryango w’uyu mugabo utari watanze ikirego nyakwigendera agikubitwa wahise umenyesha RIB nayo itangira gushakisha aba bagabo ndetse bose ku wa 6 Mutarama 2021, batabwa muri yombi.

    Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ubu aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Rusatira.

    Mu butumwa bwe yasabye abayobozi kwirinda guhutaza abaturage. Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe yatangwa igaragaza impamvu umuyobozi yakubita umuturage nta n’igisobanuro cyatangwa cyatuma umuyobozi akubita umuturage, RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ufatirwa muri ibi bikorwa byo guhutaza umuturage amukubita dore ko no muri ino minsi aho basabwa kwirinda COVID-19 hari abayobozi bagaragara mu bikorwa byo gukubita abaturage.’’

    Dr Murangira yakomeje asaba abaturage nabo kubaha abayobozi babo bakumva ibyo babwira.

    Ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igena ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikamuviramo gupfa ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 15 na 20 n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-batandatu-barimo-ba-gitifu-babiri-bafunzwe-bakekwaho-gukubita-umuntu

  • Pre-CHAN tournament 2021: Amavubi yanganyije na Congo Brazzaville #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera. Uyu mukino wakinwe nta bafana bari kuri stade mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Umutoza wa Congo Brazzaville Barthelemy Ngaisono yabanje mu kibuga abakinnyi bakurikira:

    Massa Chansel
    Magnokele Dimitri (c)
    Nsenda Francis
    Ondongo Tulfin
    Mounoza Prince
    Massanga Chandrel
    Langa Bercy
    Ngouenimba Gautrand
    Bintsouka Archange
    Obassi Bersyl

    Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yitabaje mu kibuga aba bakinnyi:

    Kwizera Olivier (umunyezamu)

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry.

    Hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’, Twizeyimana Martin Fabrice, Manishimwe Djabel.

    Ikipe ya Congo Brazzaville yinjiye mo kare aho yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cyatsinzwe na Obassi Bersly nyuma yo kunanirwa gutera umutwe n’umupira kwa Manzi Thierry. Congo Brazzaville yakomeje gusatira U Rwanda ibona igitego cya Kabiri ku munota wa 26 ari nako igice cya mbere cyarangiye.

    Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’amavubi umutoza Mashami Vincent yinjije Usengimana Faustin asimbura Manzi Thierry , Byiringiro Lague asimbura Iyabivuze Osee na Ruboneka Bosco wasimbuye Niyonzima Olivier.Nyuma y’Isi mpinduka u Rwanda rwaremye uburyo bushoboka bwo gutsinda ariko Umunyezamu wa Congo Brazzaville.

    Izindi mpinduka zabaye ku ruhande rw’Amavubi Mico Justin yasimbuye Djabel Manishimwe , Iradukunda Jean Bertrand yasimbuye Nshuti Dominique Savio na Twizerimana Onesme. izi mpinduka zaje gutanga umusaruro ku munota wa 87 ku kazi kakozwe na Bertrand maze Mico Justin atsinda igitego cya Kabiri ari nako umukino warangiye.

    Ku cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 u Rwanda ruzongera gukina na Congo Brazzaville umukino wa Kabiri mbere yo kwerekeza muri CHAN 2021 igomba gutangira tariki ya 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2021 muri Cameroon.

    U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu hamwe na Togo , Morocco na Uganda ruzagera muri Cameroon tariki ya 13 Mutarama 2021 rukinwe umukino wa mbere na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/pre-chan-tournament-2021-amavubi-yanganyije-na-congo-brazzaville