Category: Uncategorized

  • Huye: Imibereho y'abahawe inka muri Girinka yatangiye guhinduka – #rwanda #RwOT

    Babivuze ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021 ubwo abahawe inka zikabyara bituraga bagenzi babo bo mu Tugari twa Cyarwa, Mpare na Cyimana kugira ngo na bo babone amata yo kunywa n'ifumbire yo gufumbiza imirima.

    Murangwa Aurélie wo mu Kagari ka Cyimana yahawe inka ihaka mu mwaka wa 2020, nyuma y'amezi ihita ibyara abona amata yo kunywa no guha abana be babiri, imibereho ye itangira guhinduka.

    Yagize ati 'Inka nayihawe nyikeneye cyane imbera nziza ihita ibyara, abana babona amata kandi nkajya ngurishaho nkabona amafaranga. Yampaye ifumbire umusaruro uriyongera. Mpinga ibishyimbo n'ibigori. Mba mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe ariko nifuza kukivamo.'

    Abahawe inka mu myaka yashize baganiriye na IGIHE bavuze ko kuva zagera mu ngo zabo imibereho yahindutse kandi ntawe ushobora kurwaza imirire mibi afite inka imuha amata. Bemeza ko umusaruro w'ubuhinzi na wo wiyongereye kubera guhinga bakoresheje ifumbire y'imborera.

    Ikindi ni uko inka bahawe zabakuye mu bwigunge kuko bahugira mu kuyitaho bigatuma batajya mu bisindisha cyangwa mu bindi bikorwa bidatanga umusaruro.

    Nshimiyimana Valens wo mu Kagari ka Cyarwa yahawe inka kuri uyu wa Gatanu, avuga ko ayitezeho kumuhindurira imibereho akava mu cyiciro cy'abakene.

    Ati 'Inka mpawe nzayitaho ku buryo nanjye izankura mu bukene. Ubusanzwe mba mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe ariko nzakora uko nshoboye n'iyi nka nkivemo.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yasabye abahawe inka kuzifata neza kandi bakajya bibuka no kuzishakira ubwishingizi.

    Ati 'Icyo dusaba abahawe inka ni ukuzitaho bazigaburira, bazivuza, bazikorera isuku banazishyira mu bwishingizi kugira ngo nibagira ikibazo bashumbushwe, bityo zikabateza imbere bakava mu cyiciro barimo bakajya mu cyisumbuyeho. Ni cyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza, ubundi nabo bakamwitura boroza bagenzi babo.'

    Imibare yerekana ko mu Murenge wa Tumba kuva mu 2016 gahunda ya Girinka yatangira hamaze korozwa ingo 467. Muri uyu mwaka hamaze korozwa abantu 26 mu bagera kuri 30 biteganyijwe ko bazazihabwa.

    Abahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bavuga ko zatangiye kubahindurira ubuzima

    Kuva mu 2016 mu Murenge wa Tumba hamaze korozwa ingo 467

    Migabo yabibukije ko inka bahawe ari izabo kandi ubuyobozi bwifuza ko imibereho yabo ihinduka

    Muri uyu mwaka hamaze korozwa abantu 26 mu bagera kuri 30 biteganyijwe ko bazazihabwa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yasabye abahawe inka kuzifata neza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imibereho-y-abahawe-inka-muri-girinka-yatangiye-guhinduka

  • Huye: Imibereho y’abahawe inka muri Girinka yatangiye guhinduka – #rwanda #RwOT

    Babivuze ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021 ubwo abahawe inka zikabyara bituraga bagenzi babo bo mu Tugari twa Cyarwa, Mpare na Cyimana kugira ngo na bo babone amata yo kunywa n’ifumbire yo gufumbiza imirima.

    Murangwa Aurélie wo mu Kagari ka Cyimana yahawe inka ihaka mu mwaka wa 2020, nyuma y’amezi ihita ibyara abona amata yo kunywa no guha abana be babiri, imibereho ye itangira guhinduka.

    Yagize ati “Inka nayihawe nyikeneye cyane imbera nziza ihita ibyara, abana babona amata kandi nkajya ngurishaho nkabona amafaranga. Yampaye ifumbire umusaruro uriyongera. Mpinga ibishyimbo n’ibigori. Mba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko nifuza kukivamo.”

    Abahawe inka mu myaka yashize baganiriye na IGIHE bavuze ko kuva zagera mu ngo zabo imibereho yahindutse kandi ntawe ushobora kurwaza imirire mibi afite inka imuha amata. Bemeza ko umusaruro w’ubuhinzi na wo wiyongereye kubera guhinga bakoresheje ifumbire y’imborera.

    Ikindi ni uko inka bahawe zabakuye mu bwigunge kuko bahugira mu kuyitaho bigatuma batajya mu bisindisha cyangwa mu bindi bikorwa bidatanga umusaruro.

    Nshimiyimana Valens wo mu Kagari ka Cyarwa yahawe inka kuri uyu wa Gatanu, avuga ko ayitezeho kumuhindurira imibereho akava mu cyiciro cy’abakene.

    Ati “Inka mpawe nzayitaho ku buryo nanjye izankura mu bukene. Ubusanzwe mba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko nzakora uko nshoboye n’iyi nka nkivemo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yasabye abahawe inka kuzifata neza kandi bakajya bibuka no kuzishakira ubwishingizi.

    Ati “Icyo dusaba abahawe inka ni ukuzitaho bazigaburira, bazivuza, bazikorera isuku banazishyira mu bwishingizi kugira ngo nibagira ikibazo bashumbushwe, bityo zikabateza imbere bakava mu cyiciro barimo bakajya mu cyisumbuyeho. Ni cyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza, ubundi nabo bakamwitura boroza bagenzi babo.”

    Imibare yerekana ko mu Murenge wa Tumba kuva mu 2016 gahunda ya Girinka yatangira hamaze korozwa ingo 467. Muri uyu mwaka hamaze korozwa abantu 26 mu bagera kuri 30 biteganyijwe ko bazazihabwa.

    Abahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bavuga ko zatangiye kubahindurira ubuzima

    Kuva mu 2016 mu Murenge wa Tumba hamaze korozwa ingo 467

    Migabo yabibukije ko inka bahawe ari izabo kandi ubuyobozi bwifuza ko imibereho yabo ihinduka

    Muri uyu mwaka hamaze korozwa abantu 26 mu bagera kuri 30 biteganyijwe ko bazazihabwa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yasabye abahawe inka kuzifata neza

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imibereho-y-abahawe-inka-muri-girinka-yatangiye-guhinduka

  • Bugesera: Ikibazo cy’ibura ry’inka zitanga inyama kigiye gukemuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inka zitanga inyama
    Inka zitanga inyama

    Umwe mu bacuruza inyama mu Mujyi wa Nyamata mu Bugesera, ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko bibagora kubona inka z’inyama mu Bugesera, kuko ngo haba isoko rimwe rigurishwamo inka ry’ahitwa muri Mbyo mu Murenge wa Mayange, ariko ngo inka bazana muri iryo soko(umuterano),ziba zishaje, izindi ari amajigija. Ngo ni gake hazamo ibimasa byiza byo kubaga.

    Yagize ati,”Kubona inka zo kubaga inaha mu Bugesera ni ikibazo gikomeye,izoboneka mu muterano wo muri Mbyo, ziba zishaje, cyangwa se ari amajigija, ugasanga zifite inyama zikomeye cyane zigoranye guteka,mbese zaguteranya n’umukiriya,kandi natwe ina zimeze zityo ziraduhombya kuko nta nyama ziba zifite,iyo ikimasa kibonetse kiba gihenze cyane, bakigurisha nk’ibihumbi magana ane(400.000Frw),ukabona nta nyungu twe tubonamo”.

    Uko kubura kw’inka z’inyama mu Bugesera, ngo bituma abacuruza inyama bishyira hamwe, bagashaka imodoka nini bakajya kuzishakira mu masoko yo mu tundi duce, nko mu Mutara no mu Birambo bya Nyange n’ahandi mu cyahoze ari Kibuye.

    Yagize ati,”Iyo twishyize hamwe tukajya gushaka inka muri ayo masoko ya kure turi benshi biraduhendukira, ku buryo mu bijyanye na ‘transport’ inka imwe ishobora guturuka ku Kibuye cyangwa mu Mutara ikagera i Gako mu Bugesera (ku ibagiro), nyishyuriye 5000 Frw gusa,urumva ko bihendutse kuko tuba twashyize hamwe turi nka batanu”.

    Ku bijyanye n’ibiciro by’inka ku masoko nabwo biratandukanye, ikimasa kigura 400.000Frw mu isoko rya Mbyo mu Bugesera, ngo ikingana nacyo bakigura 300.000Frw isoko rya Birambo cyangwa iryo ku Irambura, ikimasa kingana gutyo mu isoko ryo mu Mutara, ngo cyagura 320.000Frw, kuko ngo usanga ibiciro byo mu Mutara nabyo bizamutse kurusha ibyo ku Kibuye.Impamvu ngo ni uko abacuruza inyama benshi cyangwa abagura inka, bikundira kujya kuzishakira mu Mutara,bakurikiye ko hari umuhanda mwiza , utarimo amakorosi menshi,kandi iyo abaguzi babaye benshi,ngo bituma n’umuturage ugurisha inka azamura igiciro.

    Yagize ati,”Ubu umuntu ubishoboye yakwishorera muri ‘business’ yo korora inka z’inyama kuko ntaziboneka cyane mu Bugesera kandi zigira amafaranga,sinzi igituma nta bantu bitabira kubikora,kandi aho tujya kuzishaka muri za Kibuye,usanga hari abantu babikora batyo,bakagura ibimasa bikiri bito,bakabyorora byakura bakabigurisha, bagahita bagura ibindi bito borora gutyo gutyo kandi batubwira ko bibungura”.

    Uwitonze Hyacenthus , ushinzwe iby’ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Bugesera,avuga ikibazo cy’ibura ry’inka z’inyama rijyana na gahunda ya Leta iriho yo guteza imbere inka zigira umukamo mwinshi,kuko ngo inka za gakondo(bita inyarwanda),zigiraga umukamo udahagije,ariko nanone ngo ni zo zagiraga inyama cyane.Izo zigira umukamo mwinshi nazo, zigira inyama, ariko ngo ntiziba nyinshi kuko muri kamere yazo zaremewe gukamwa cyane kurusha gutanga inyama.

    Gusa nubwo iyo gahunda yo guteza imbere inka zifite umukamo mwishi ari yo yabanje,ariko ubu ngo Leta ifanije n’abikorera banatangije umushinga wiswe ‘Gako beef Ltd’,uwo mushinga ukaba ari uwo korora inka z’inyama.Nubwo ngo uwo ari umushinga wo ku rwego rw’igihugu, kuko ukorerwa mu Bugesera,ndetse n’ibagiro rikaba ari ho riri,ngo igihe zizaba zatangiye kubagwa,n’abacuruza inyama mu Bugesera,bazaba bashobora kuza kuzirangura bakazicuruza bitabasabye kujya kuzishakira mu masoko ya kure.

    Uwitonze akomeza avuga, ko no muri iki gihe,hari abantu batangiye gukora ubworozi bw’inka z’inyama nubwo bataraba benshi,gusa ngo hari abagenda babona ukuntu ari byiza,kuko ni ubworozi bukorerwa ku butaka buto,ugereranyije n’ubworozi bw’inka z’umukamo,ikindi ngo binafata igihe gito.

    Yagize ati,”Umuntu ashobora kugura ikimasa kikiri gito,akakigura ku bihumbi 150.000Frw,akakibyibushya,nyuma y’umwaka n’igice akakigurisha 400.000Frw.Natwe turafasha,tukabereka uko bikorwa,kandi tunashishikariza n’abandi kuba batangira gukora ubworozi bw’inka z’inyama,kuko ni gahunda isa n’aho ari nshya nta bantu benshi barayijyamo.Erega n’abo bacuruza inyama bashobora korora inka z’inyama bakajya,bazibaga ariko banazorora byakunda”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bugesera-ikibazo-cy-ibura-ry-inka-zitanga-inyama-kigiye-gukemuka

  • Benshi bagarutse ku bigwi bya Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umurinzi w
    Umurinzi w’Igihango Padiri Ubald RUGIRANGOGA, yahawe Ishimwe ry’Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame kubera gahunda yatangije y’Isanamitima n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, iyo gahunda ikaba yareze imbuto mu gihugu hose

    Mu mihanda aho unyura hirya no hino mu gihugu mu ngeri zinyuranye z’abaturage, abana, abasore n’inkumi, abageze mu zabukuru, ikiganiro ni Padiri Ubald Rugirangoga, bamwe bati “Muri rya sengesho rya Ubald twakize indwara zikomeye zananiye abaganga, twakize ubugome n’ubugambanyi, twakize ibikomere n’intimba twatewe n’ibibazo binyuranye”.

    Ni umupadiri wamenyekanye mu bikorwa by’isanamitima birimo isengesho yagiye akorera hirya no hino mu duce tunyuranye tw’igihugu hakitabira imbaga nini y’abaturage, kandi bose bakaza batitaye ku madini n’amatorero runaka basanzwe babarizwamo.

    Nyuma yo gutangarizwa urupfu rw’uwo mupadiri, ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye by’umwihariko hagiye hatangwa ubutumwa bunyuranye bushima ibikorwa byaranze uwo mupadiri.

    Mu batanze ubutumwa harimo na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bagaragaje intimba batewe n’urupfu rwa Padiri Rugirangoga Ubald ariko banamushimira ibikorwa byamuranze ubwo yari akiri kuri iyi si.

    Madamu Jeannette Kagame, mu butumwa bugufi yagize ati “Padiri Ubald, muruhukire mu mahoro”.

    Umuryango Unity Club Intwararumuri uyobowe na Madamu Jeannette Kagame na wo wagize ubutumwa utanga muri aya magambo.

    “Umurinzi w’Igihango Padiri Ubald RUGIRANGOGA, yahawe Ishimwe ry’Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame kubera gahunda yatangije y’Isanamitima n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose, Imana imwakire mu ntore zayo”.

    Antoine Karidinali Kambanda, na we yatanze ubutumwa ku itabaruka rya Padiri Rugirangoga Ubald, bugira buti “Padiri Ubald Rugirangoga, Imana yamuduhaye yamwisubije none imwakire, aruhukire mu mahoro. Imana yamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima, gufasha abantu kwiyunga n’Imana, umuntu kwiyunga na we ubwe”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki na we yagize ati “Iyo umugabo agobwe, haba hatabarutse Ingenzi. Abakuru bati: uwifuzwaga yahinduye intaho, Inturo ntikiri iyi. Ruhukira mu mahoro Mushumba utazimizaga. Warokotse abagome mu bitangaza Ndora. Uyu wa gatanu utubanye Mutagatifu. Waragoroye, Gororerwa. RIP Father”.

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na yo yanditse ubutumwa ku rupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga bukubiyemo gushima ibikorwa binyuranye yakoreye u Rwanda mu kunga Abanyarwanda, ubutumwa bufite umutwe ugira uti “Umurinzi w’igihango Padiri Ubald aratabarutse”.

    Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibabajwe n’itabaruka ry’Umurinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu Padiri RUGIRANGOGA Ubald, yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, Ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

    Fidèle Ndayisaba na we yatanze ubutumwa ku rupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga amushimira muri aya magambo: “Padiri Ubald yaranzwe kandi no kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

    Arongera ati “Uruhare rw’indashyikirwa rwa Padiri Ubald mu kugarura no kubungabunga igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda yitangiye n’umutima we wose guhera muri Paruwasi ya Mushaka ya Diyosezi Gatorika ya Cyangugu ntiruzibagirana mu mateka y’u Rwanda”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, ati “Roho yawe iruhukire mu mahoro. Tuzahora tukwibukira ku bikorwa by’urukundo, ubumuntu, Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, wakoze amasengesho akomeye akiza ibikomere binyuranye n’uburwayi bwananiranye n’ibindi. RIP Padri Ubald”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/benshi-bagarutse-ku-bigwi-bya-padiri-ubald-rugirangoga-witabye-imana

  • Guverinoma y'u Rwanda yanyomoje impuguke za UN zavuze ko hari Ingabo z'u Rwanda ziri muri RDC #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Guverinoma rivuga ko nta n'ibikorwa bya gisirikare biheruka guhuza Ingabo z'u Rwanda n'iza Kongo.

    Itangazo rigira riti'Guverinoma y'u Rwanda irashaka kunyomoza ibirego biri muri raporo y'akanama nk'impuguke ka UN yo kuwa 23 Ukuboza 2020,ishimangira ko nta ngabo zayo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kandi ko nta gikorwa cya gisirikare giheruka guhuza ingabo z'u Rwanda n'iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [FARDC].”

    Iyi baruwa ya Leta y'u Rwanda ivuga ko u Rwanda rwishimiye ko rufitanye umubano mwiza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse ibihugu byombi bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu bintu bitandukanye birimo n'ibya gisirikare.

    Icyakora ku bufatanye mu bya gisirikare,ngo bugarukira mu guhanahana amakuru mu iperereza ku bijyanye n'imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC isanzwe ari ikibazo ku mutekano w'ibihugu byombi.

    Iyi baruwa ivuga kandi ko u Rwanda rurajwe ishinga no kurwanya icukurwa n'icuruzwa ry'amabuye y'agaciro ridakurikije amategeko yaba imbere mu gihugu no mu karere.

    U Rwanda rwavuze ko rwababajwe n'iyi raporo y'izi mpuguke za UN zananiwe kugaragaza ukuri kandi zifite uburenganzira bwo gukora iperereza aho zishaka.Izi mpuguke ngo zirengagije amakuru ya nyayo n'ibisobanuro byatanzwe n'u Rwanda.

    Raporo nshya y'izi nzobere za UN, ivuga ko mu iperereza zakoze zabonye ibimenyetso bifatika by'ibikorwa by'ingabo z' u Burundi n'u Rwanda ku butaka bwa DR Congo.

    Inzobere za UN zivuga ko zabonye amafoto, amashusho yafatiwe mu kirere n'ubuhamya bw'abantu 20 bemeje ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo hagati y'impera za 2019 n'ukwezi kwa 10/2020.

    Raporo nshya y'izo nzobere za ONU ivuga ko iby'ingabo z'u Rwanda mu duce twa Nyiragongo, Rutshuru na Masisi babyemerewe n'ingabo za DR Congo (FARDC), abo muri MONUSCO, abahoze ari abarwanyi ba FDLR, abo muri sosiyete sivile n'abashakashatsi.

    Iyi raporo ivuga ko uwitwa Col Claude Rusimbi wa FARDC ari we wari “ushinzwe guhuza imikoranire ya FARDC na RDF z'u Rwanda, akorana na General Gahizi”.

    Mu kwezi kwa kane umwaka ushize Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko “Nta musirikare numwe wa RDF wagiye muri ako karere”.

    Yagize ati: “Ndabivuga mbihagazeho, ko nta musirikare numwe wacu uriyo. Ariko abanyamakuru bamwe, n'abiyita inzobere, bavuga ko bababonyeyo, gusa ari na guverinoma ya Congo n'ingabo za Congo barabizi ko nta musirikare wacu uri hariya”.

    UN ivuga ko kwivanga kw'ingabo z'ikindi gihugu mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba muri DR Congo hatamenyeshejwe komite ya UN binyuranyije n'amategeko.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/guverinoma-y-u-rwanda-yanyomoje-impuguke-za-un-zavuze-ko-hari-ingabo-z-u-rwanda

  • U Rwanda rwasezeranyije Centrafrique kuyifasha mu rugamba rw'iterambere – #rwanda #RwOT

    U Rwanda n'ubundi rusanganywe ubufatanye na Centrafrique mu byo kurinda umutekano, kuko rufiteyo ingabo zafashije cyane mu bikorwa byo gucunga umutekano mu bihe by'amatora Centrafrique yari imazemo iminsi, ndetse ingabo z'u Rwanda zikaba ari zo zirinda umutekano w'Umukuru w'icyo gihugu.

    Mu ruzinduko rw'akazi Minisitiri Biruta yagiriye muri Centrafrique ku wa 8 Mutarama 2021, aho yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Faustin-Archange Touadéra uherutse kongera gutorerwa kuyobora Centrafrique, yavuze ko nyuma yo gufasha igihugu kugira amatora anyuze mu mucyo, kuri ubu u Rwanda rurajwe ishinga no gufasha icyo gihugu kwiyubaka mu bikorwa by'iterambere.

    Yagize ati 'Ubundi rero, birakwiye ko igihugu kiziyubakamo ubushobozi bwacyo, tukagifasha mu nzego zitandukanye harimo n'urwego rw'umutekano. Ingabo z'iki gihugu zikajyaho, zikigishwa, zigahabwa ibyangombwa byose, noneho n'abaje babafashije bakagenda babona uburyo bahava, kugira ngo ingabo z'iki gihugu n'inzego zindi z'umutekano bafatanyije [ubwo] zizaba ziyubaka, bazabashe kurinda igihugu cyabo.'

    Minisitiri Biruta yongeyeho ko atari u Rwanda gusa rwiteguye kugira uruhare mu gufasha Centrafrique kwiyubakamo ubushobozi bwo kwicungira umutekano no guhangana n'inyeshyamba, ahubwo ko n'Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati bishyigikiye iki gitekerezo.

    Ati 'Ndagira ngo nibutse ko n'Umuryango duhuriyemo, Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, mu nama yo ku wa 26 Ukuboza umwaka ushize, bemeje ko icya mbere ibihugu bigize uyu muryango bikwiye kugira icyo bikora kugira ngo bifashe iki gihugu guhangana na ziriya nyeshyamba.'

    U Rwanda na Centrafrique bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by'Umuryango w'Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n'abapolisi barwo barenga 1389.

    Mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, u Rwanda rwoherejeyo izindi ngabo 300 zo gufasha gucunga umutekano mu bihe by'amatora nyuma y'uko hari imitwe y'inyeshyamba yashakaga guhungabanya ayo matora.

    Amatora yagenze neza ndetse Perezida Touadera yashimiye umusanzu w'ingabo z'u Rwanda mu kugira ngo amatora agende neza.

    U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa by'Umuryango w'Abibumbye bigamije kugarura amahoro n'umutekano muri Centrafrique muri Nzeri 2014. Nyuma y'umwaka umwe, hatangiye koherezwayo abapolisi bashinzwe kurinda ubusugire bw'abayobozi bakuru b'igihugu n'ab'Umuryango w'Abibumbye n'ibyabo.

    Centrafrique ni igihugu gikungahaye ku mabuye y'agaciro arimo zahabu, diamant, uranium na peteroli ndetse n'ibiti by'imbaho zifite agaciro gahambaye.

    Minisitiri Biruta yageze muri Centrafrique mu ruzinduko rw’akazi, avuga ko u Rwanda ruzafasha iki gihugu mu rugamba rw’iterambere

    Mu bakiriye Biruta harimo n’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda ziri gucunga umutekano muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasezeranyije-centrafrique-kuyifasha-mu-rugamba-rw-iterambere

  • U Rwanda rwasezeranyije Centrafrique kuyifasha mu rugamba rw’iterambere – #rwanda #RwOT

    U Rwanda n’ubundi rusanganywe ubufatanye na Centrafrique mu byo kurinda umutekano, kuko rufiteyo ingabo zafashije cyane mu bikorwa byo gucunga umutekano mu bihe by’amatora Centrafrique yari imazemo iminsi, ndetse ingabo z’u Rwanda zikaba ari zo zirinda umutekano w’Umukuru w’icyo gihugu.

    Mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri Biruta yagiriye muri Centrafrique ku wa 8 Mutarama 2021, aho yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Faustin-Archange Touadéra uherutse kongera gutorerwa kuyobora Centrafrique, yavuze ko nyuma yo gufasha igihugu kugira amatora anyuze mu mucyo, kuri ubu u Rwanda rurajwe ishinga no gufasha icyo gihugu kwiyubaka mu bikorwa by’iterambere.

    Yagize ati “Ubundi rero, birakwiye ko igihugu kiziyubakamo ubushobozi bwacyo, tukagifasha mu nzego zitandukanye harimo n’urwego rw’umutekano. Ingabo z’iki gihugu zikajyaho, zikigishwa, zigahabwa ibyangombwa byose, noneho n’abaje babafashije bakagenda babona uburyo bahava, kugira ngo ingabo z’iki gihugu n’inzego zindi z’umutekano bafatanyije [ubwo] zizaba ziyubaka, bazabashe kurinda igihugu cyabo.”

    Minisitiri Biruta yongeyeho ko atari u Rwanda gusa rwiteguye kugira uruhare mu gufasha Centrafrique kwiyubakamo ubushobozi bwo kwicungira umutekano no guhangana n’inyeshyamba, ahubwo ko n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati bishyigikiye iki gitekerezo.

    Ati “Ndagira ngo nibutse ko n’Umuryango duhuriyemo, Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, mu nama yo ku wa 26 Ukuboza umwaka ushize, bemeje ko icya mbere ibihugu bigize uyu muryango bikwiye kugira icyo bikora kugira ngo bifashe iki gihugu guhangana na ziriya nyeshyamba.”

    U Rwanda na Centrafrique bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1389.

    Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, u Rwanda rwoherejeyo izindi ngabo 300 zo gufasha gucunga umutekano mu bihe by’amatora nyuma y’uko hari imitwe y’inyeshyamba yashakaga guhungabanya ayo matora.

    Amatora yagenze neza ndetse Perezida Touadera yashimiye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu kugira ngo amatora agende neza.

    U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique muri Nzeri 2014. Nyuma y’umwaka umwe, hatangiye koherezwayo abapolisi bashinzwe kurinda ubusugire bw’abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’Umuryango w’Abibumbye n’ibyabo.

    Centrafrique ni igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, diamant, uranium na peteroli ndetse n’ibiti by’imbaho zifite agaciro gahambaye.

    Minisitiri Biruta yageze muri Centrafrique mu ruzinduko rw’akazi, avuga ko u Rwanda ruzafasha iki gihugu mu rugamba rw’iterambere

    Mu bakiriye Biruta harimo n’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda ziri gucunga umutekano muri Centrafrique

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasezeranyije-centrafrique-kuyifasha-mu-rugamba-rw-iterambere

  • Ibitaro bya Nyarugenge bitangiranye ubushobozi buhanitse mu kuvura Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RBC ivuga ko ifite icyizere ko ibyo bitaro bizongera ubushobozi bwo kuvura iyo ndwara kuko bifite ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru mu gutanga umwuka (Oxygen) ku barwayi barembye cyane.

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ibyo bitaro byakira abarwayi barembye ba Covid-19 benshi ugereranyije n’abakirwa n’ikigo cya Kanyinya.

    Agira ati “Ibi bitaro byakira abarwayi benshi kuko bakubye kabiri abakirwa n’ibitaro bya Kanyinya, bishobora kwakira abarwayi barembye ba Covid-19 ijana na mirongo ine (140) icyarimwe ndetse bikaba byanakwakira abarembye cyane (ICU). Hari kandi uburyo bwo gucisha umwuka mu nkuta z’inyubako hatabayeho gutwara ya macupa y’umwuka, kikaba ari ikintu gikomeye cyane kizorohereza akazi abaganga n’abatanga umwuka”.

    Ati “Ni ibitaro byubatse ku buryo bugezweho cyane ku buryo n’uwaremba agakenera ubundi buvuzi nko kubagwa, cyangwa ari nk’umubyeyi uje kubyara ariko afite na Covid-19, ibyo byose birahari muri biriya bitaro. Ni igisubizo cy’ikibazo twari tumaranye iminsi i Kanyinya, gusa n’ibindi bitaro mu ntara biragenda byongererwa ubushobozi mu mashini zongerera umwuka abarwayi ku buryo bose batazajya baza i Kigali”.

    Akomeza avuga ko muri iyi minsi abarwayi biyongereye cyane ku buryo ibitaro bya Kanyinya bitari bikibasha kubakira bose kuko byo bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barembye bakeneye kongererwa umwuka bari hagati ya 70 na 80, mu gihe ubu abawukeneye ndetse n’ubundi bufasha bwihutirwa cyane bikubye inshuro zigera kuri enye.

    Kuva mu mpera z’umwaka ushize kugeza ubu abandura Covid-19 bariyongereye cyane ndetse n’abo ihitana baba benshi kurusha ikindi gihe kuva icyo cyorezo cyagera mu Rwanda, ari byo byanatumye inama y’Abaminisitiri iheruka yongera imbaraga mu ngamba zo kwirinda, aho ingendo hagati y’uturere no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali zibujijwe.

    RBC ishimira cyane Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge kuba barashyize uburyo bugezweho bwo kuvura Covid-19 muri ibyo bitaro bishya bya Nyarugenge.

    Kugeza ku itariki ya 8 Mutarama 2021 mu Rwanda abanduye Covid-19 ni 9,368 barimo 143 banduye kuri iyo tariki, abayikize ni 6,940 naho abakirwaye bakaba ari 2,313 ikaba imaze guhitana abantu 115 barimo babiri yahitanye uwo munsi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibitaro-bya-nyarugenge-bitangiranye-ubushobozi-buhanitse-mu-kuvura-covid-19

  • Gupfusha mushiki we, COVID-19: Bimwe mu byatumye umwaka wa 2020 utaba mwiza kuri The Ben #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    The Ben avuga ko yiteguye gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko yakoze mu mwaka ushize
    The Ben avuga ko yiteguye gukora cyane muri uyu mwaka kurusha uko yakoze mu mwaka ushize

    Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro yagiranye na KT Radio asubiza bimwe mu bimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba yarasubiye inyuma mu muziki ndetse ko asa n’uri kugenda abivamo.

    Yagize ati “Abo bantu bandika ibyo byose ntibazi uko umwaka wa 2020 wangendekeye, wari mubi. Icya mbere napfushije mushiki wanjye. Icya kabiri imyidagaduro yari yahagaze ahantu hose kubera covid-19, njye nari kugenza nte nyuma y’ibyo byose?”

    Abajijwe ku byo kuba ari gukorana n’abahanzi batandukanye bakizamuka, yavuze ko na we akizamuka yafashijwe n’abahanzi bari bafite izina none kuba ari kubikora zikaba ari inshingano kuri we.

    Ati “Ahubwo n’ubu mfite indi mishinga myinshi yo gukorana n’abandi kuko nanjye nkizamuka ni abandi bahanzi bamfashije kuzamura izina ryanjye.”

    The Ben amaze iminsi mike agarutse mu Rwanda avuye muri Zanzibar aho yari yaragiye gukora amashusho y’indirimbo ye aherutse gusohora ari kumwe na Rema wo muri Uganda yitwa “This is love”. Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe n’utunganya amajwi (producer) wo muri Uganda witwa Nessim, uyu akaba ari na we wamukoreye indi ndirimbo yitwa “No You No Life” yakoranye n’itsinda rya B2C.

    Muri uyu mwaka Mugisha Benjamin (The Ben) avuga ko yiteguye gukora kurusha uko yakoze mu mwaka ushize, akaba agiye gushyira hanze indirimbo ebyiri nshya.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/gupfusha-mushiki-we-covid-19-bimwe-mu-byatumye-umwaka-wa-2020-utaba-mwiza-kuri-the-ben