Category: Uncategorized

  • Huye: Abana b'abanyeshuri baherutse kugongwa n'imodoka bamerewe bate? – #rwanda #RwOT

    Abagera kuri 12 barimo bane bari bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, kwitabwaho n'abaganga.

    Ubuyozi bw'Akarere ka Huye bufatanyije n'ubw'ishuri bwaganirije abana basigaye mu kigo kugira ngo batuze kuko hari abari bahungabanyijwe n'ibyabaye kuri bagenzi babo.

    Kuri uyu wa Gatandatu, IGIHE yavuganye n'Umuyobozi w'iryo shuri, Sr Mukagahima Patricie, ubwo yari yagiye gusura umuryango w'umwana witwa Irakoze Joanna wahitanwe n'iyo modoka yabagonze.

    Sr Mukagahima yavuze ko abana bari bakomeretse bari koroherwa ndetse bamwe bakaba barasezerewe mu bitaro. Ati 'Barorohewe baraho, mu bitaro hasigayemo babiri.'

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yabwiye IGIHE ko bafatanyije n'ubuyobozi bw'ishuri kuganiriza abana no kubahumuriza ndetse babagira n'inama.

    Bitewe n'uko hari abana bari bahungabanyijwe n'ibyabaye kuri bagenzi babo, babazaniye abashinzwe gufasha abahuye n'ihungabana nabo barabaganiriza babasha kutuza no kongera kwiga.

    Yavuze ko kandi bagiriye inama ubuyobozi bw'ishuri yo kurushaho kwita ku bana no gushakira imyenda yabugenewe abashinzwe kubambutsa umuhanda bagiye cyangwa bavuye aho barara.

    Abana nabo bagiriwe inama yo kujya bagira amakenga igihe bagiye kwambuka umuhanda, birinda kurangara kuko uwo muhanda unyurwamo n'ibinyabiziga.

    N'ubwo ari ubwa mbere kuri uwo muhanda habereye impanuka, hafashwe ingamba ko mu gihe abanyeshuri bari ku ishuri hazajya hashyirwamo ikimenyetso cyereka abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwitonda.

    Kankesha yavuze ko mu bana 12 bari bajyanwe mu bitaro, muri bo 10 bakize barataha naho babiri basigaye bari kwitabwaho n'abaganga.

    Ati 'Mu bitaro hasigayemo babiri, hari umwe wakomeretse cyane ku mutwe no ku gice cyo hasi n'undi umwe ubabara umutwe. Bari kwitabwaho kugira ngo nabo bafashwe gukira no kumera neza.'

    Abana 10 basezerewe mu bitaro babaye batahanye mu rugo n'ababyeyi babo kugira ngo babaganirize, babiteho babashe kumererwa neza, bazabashe kugaruka kwiga batuje.

    Ku wa 7 Mutarama 2021, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yavuze ko imodoka yagonze abo banyeshuri yamaze gufatwa, uwari uyitwaye akaba agiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Inkuru wasoma: Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri 14 bagiye kuryama, umwe arapfa

    Abo banyeshuri bagonzwe n’imodoka ubwo bavaga aho ishuri riri bambuka bajya ku macumbi ari hakurya

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abana-b-abanyeshuri-baherutse-kugongwa-n-imodoka-bamerewe-bate

  • Kubwo kutizera Amerika, Kim Jong-Un wa Koreya ya ruguru yiyemeje kwigwizaho ibitwaro kirimbuzi #rwanda #RwOT

    Umukuru wa Koreya y'Amajyaruguru Kim Jong-un avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari wo 'mwanzi mukuru' w'igihugu cye, kandi ko atizeye ko Washington ishobora guhindura Politike yayo kuri Pyongyang-yaba uwo ari we wese uzayobora iki gihugu.

    Mu ijambo yashyikirije ikoraniro kaminuza-Kongere ry'ishyaka rye, ishyaka ry'Abakozi, Kim yemereye abanyagihugu ko agiye kongera ibirwanisho by'ubumara( ibitwaro kirimbuzi) bya Koreya y'Amajyaruguru hamwe n'ingufu za gisirikare.

    Kim, avuga ko integuro zo gukora ubwato bw'ubumara zisa n'izarangiye. Avuze aya majambo mu gihe umukuru w'igihugu wa Amerika uherutse gutorwa Joe Biden yitegura gushyikirizwa amabanga/kurahira.

    Abasesengura ibintu n'ibindi babona ko amagambo ya Kim ari uburyo bwo gutera igitsure cyangwa se ubwoba kuri Leta igiye kujyaho, mu gihe Biden yitezwe kurahira ku wa 20 z'uku kwa mbere 2021.

    Kim yari asanzwe afitanye imigenderanire myiza na Perezida Donald Trump ugiye kuva ku butegetsi, n'aho ibiganiro ku mugambi wa Koreya ya ruguru wo gukora ibirwanisho by'ubumara nta kinini byashyitseho.

    Muri iryo jambo yashyikirije iryo koraniro(kongere) kaminuza rigize umunani, Kim yavuze ko Koreya y'Amajyaruguru ititeze gukoresha ibirwanisho byayo by'ubumara keretse habaye 'umwanzi' utangiye kubikoresha kuri iki gihugu.

    Ibiro ntaramakuru bya Leta KCNA ritangaza ko yavuze y'uko Amerika ari yo 'ntambamyi nyamukuru kw'iterambere ry'igihugu, ikongera ikaba umwanzi wacu nyamukuru … umuperezida uwo ari we wese, urwango ifitiye Koreya y'Amajyaruguru ntiruzigera ruhinduka'.

    Muri iryo jambo rye, yashyikirije urutonde rw'ibirwanisho yifuza, harimo na za misire zishobora kugera kure kandi zishobora gutererwa haba ku butaka cyangwa mu mazi, hamwe rero n'ibibombe bikomeye.

    Koreya y'Amajyaruguru yashoboye kongera ibirwanisho byayo n'aho isanzwe yarafatiwe ibihano by'ubutunzi. Mu ntango z'iki cyumweru nkuko BBC ibitangaza, Kim yemeje ko integuro/umushinga ye yari afite mu by'ubutunzi yananiwe no gushyika ku ntego hafi 'mu bisata/ibice nka byose'.

    Koreya y'Amajyaruguru yafunze imipaka mu mpera z'ukwa mbere k'umwaka ushize wa 2020 kugira ngo ikumire icyorezo cya Covid-19, aho ikomeza kuvuga ko kugeza ubu nta muntu n'umwe arigera yandura iki cyorezo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kubwo-kutizera-amerika-kim-jong-un-wa-koreya-ya-ruguru-yiyemeje-kwigwizaho-ibitwaro-kirimbuzi/

  • Clarisse Karasira yambitswe impeta n'umusore yagize ubwiru #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko yabwiye yemeye icyifuzo cy'umusore bakundanaga wamusabye ko yazamubera umugore.

    Ati “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w'ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y'ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.'

    Aya magambo yari aherekejwe n'ifoto igaragaza ko yambitswe impeta ndetse n'indabyo yahawe n'uwo musore.

    Clarisse Karasira ntiyigeze ahishura amakuru y'urukundo rwe kugeza ubwo yambitswe impeta, byatumye bamwe bahimba ibihuha ko akundana na nyakwigendera Kizito Mihigo.

    Kuwa 31 Ukuboza 2020,nibwo Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatunguye ababyeyi be abaha impano y'imodoka mu rwego rwo kubashimira byinshi bamukoreye kuva avutse kugeza ubu amaze kuba umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda.

    Clarisse Karasira yavukiye I Masaka mu Mujyi wa Kigali,amaze kwigarurira imitima ya benshi by'umwihariko abakunzi b'umuziki gakondo.

    Karasira Clarisse yamamaye cyane mu muziki kubera ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda n'ubutumwa bunyura benshi zirimo 'Gira neza', 'Twapfaga Iki?', 'Ubuto', 'Kabeho', 'Imitamenwa', 'Ntizagushuke', ''Uzibukirwa kuki?' n'izindi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/clarisse-karasira-yambitswe-impeta-n-umusore-yagize-ubwiru

  • Ndanezerewe! Clarisse Karasira yambitswe impe… – #rwanda #RwOT

    Dejoie yambitse impeta Clarisse ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021. Dejoie na Clarisse baziranye kuva mu myaka itatu ishize. Bombi babanje kuba inshuti zisanzwe, nyuma yaho batangira urugendo rw’urukundo, magingo aya umukobwa akaba yamaze kwemerera umusore kuzamubera umugore.

    Ifashabayo ni we wafashije Clarisse gutegura igitaramo yagombaga gukora ku wa 26 Ukuboza 2020. Ni umwe kandi mu babarizwa muri kompanyi y'umuziki y'uyu muhanzikazi yitwa Clarisse Karasira Ltd. Dejoie Ifashabayo yatangiye gukorana no gukundana na Clarisse Karasira akimara kuva muri Label y'umuhanzi Alain Mukuralinda.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mutarama 2021, Clarisse Karasira yanditse kuri konti ye ya Instagram, abwira abafana be n'abakunzi b'umuziki we ko muri rusange, ko yatangiye paji nshya y'urugendo rw'ubuzima bwe.

    Yashimye Imana ashima n'umukunzi we wamwambitse impeta, avuga ko ntaho yari guhera ahakana. Ati 'Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w'ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y'ikirenga.'

    Clarisse Karasira yahamirije INYARWANDA, ko yambitswe impeta y'urukundo avuga ati 'Ndanezerewe' arenzaho emoji z'umutima.

    Clarisse Karasira avuga ku musore wamwambitse impeta yagize ati “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y’Ikirenga”

    Muri muzika, Clarisse Karasira yaherukaga gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Mu Mitima'. Niyo ndirimbo ya nyuma kuri Album ye yise 'Inganzo y'Umutima' yagombaga kumurika mu Ukuboza 2020.

    Ku wa 28 Ugushyingo 2020, ni bwo Clarisse Karasira yatangaje ko agiye kumurika Album ye ya mbere yise 'Inganzo y'Umutima'. Ni Album iriho indirimbo 18, ariko yari agiye kuyimurika abantu bazi indirimbo 17.

    Indirimbo ya nyuma kuri iyi Album yitwa 'Mu mitima' ari nayo yasohoye ku munsi yagombaga gukoreraho igitaramo cye. Byari biteganyijwe ko igitaramo cy'uyu muhanzikazi kiba tariki 26 Ukuboza 2020 muri Kigali Serena Hotel.

    Ni igitaramo yari gukora ashyigikiwe n'abahanzi barimo Jules Sentore, Mani Martin, Itorero Uruyange rw'Intayoberana, Umukirigitananga Deo Munyakazi na Mushiki we Esther Niyifasha. Ndetse hari n'amakuru y'uko Impala bari gucuranga muri iki gitaramo.

    Iki gitaramo cyasubitswe bitewe n'uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yakajijwe. Si we wenyine, kuko hari n'ibindi bitaramo bikomeye by'abantu batandukanye byasubitswe, ababishoboye babyimurira kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Clarisse Karasira yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bitegura kurushinga

    Clarisse Karasira yavuze ko anezerewe, ni nyuma yo kwambikwa impeta n’umusore bakundana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102216/ndanezerewe-clarisse-karasira-yambitswe-impeta-yurukundo-numujyanama-we-102216.html

  • Gisagara: Imvura n’umuyaga byasambuye ibyumba bine by’amashuri binasenya inzu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyumba bine by
    Ibyumba bine by’amashuri byasambutse mu Murenge wa Gishubi

    Ibyumba by’amashuri byasambutse ni ibyo ku ishuri ribanza rya Muyinza, ryahanzwe mu Kagari ka Nyeranzi, Umurenge wa Gishubi. Ryahanzwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kujya kwigira kure ku bana bo muri ako gace.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko urebye uko aya mashuri yasambutse byaturutse ku kuba n’ubwo igisenge cyari cyaraziritswe, byari byakozwe nabi.

    Agira ati “Twahubatse amashuri 12, ariko ayasambutse ni ane. Ni igisenge cyagurutse, kigurukana n’ibyuma cyari gifatiyeho. Cyari cyaziritswe nabi.”

    Uyu muyobozi anavuga ko iki gisenge kigiye gusubizwaho vuba, ku buryo ku itangira ry’amashuri tariki 18 Mutarama 2020, aya mashuri na yo azaba abasha kwigirwamo.

    Yavuze kandi ko agiye gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yubatswemo ibyumba by’amashuri muri iki gihe, kugenzura uko ibisenge byagiye bizirikwa, ishuri ku rindi, mu rwego rwo kwirinda ko hagira irindi ryazasambuka.

    Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hubatswe ibyumba byinshi by’amashuri, muri Gisagara hubatswe 779, harimo 395 byamaze kuzura. Hasigaye 384 na byo biri hafi kuzura.

    Imvura yasambuye amashuri i Gishubi yanasize yangije inzu yari icumbitsemo umubyeyi witwa Joséphine Uwiringiyimana hamwe n’abana be babiri b’imyaka 16 n’imyaka icyenda, mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Gisagara, Umurenge wa Ndora.

    Mu ma saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2021 iyo nzu yaguye, ariko ku bw’amahirwe ngo nta we yahitanye, nta n’ibyangiritse ubwo yagwaga, uretse amafaranga 6500 FRW babuze.

    Iyi nzu yabaguyeho bari barayitijwe na Sérapie Nyirantama w’imyaka 90, wari warayivuyemo akajya kubana n’umuhungu we.

    Meya Rutaburingoga avuga ko uyu muryango wagwiriwe n’inzu wacumbikiwe mu baturanyi, ariko ko hagiye gushakwa uko wabonerwa aho kuba, hatanirengagijwe nyiri inzu.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gisagara-imvura-n-umuyaga-byasambuye-ibyumba-bine-by-amashuri-binasenya-inzu

  • Madamu Jeannette Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Padiri Ubald witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yasabiye Padiri Ubald ‘kuruhukira mu mahoro’.

    Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame abereye Umuyobozi na wo wihanganishije umuryango wa Padiri Ubald, watanze umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kunga ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda.

    Mu butumwa wanyujije kuri Twitter wagize uti “Umurinzi w’Igihango Padiri Ubald Rugirangoga, yahawe Ishimwe ry’Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, @FirstLadyRwanda kubera gahunda yatangije y’Isanamitima n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose. Imana imwakire mu ntore zayo.’’

    Umurinzi w’Igihango Padiri Ubald RUGIRANGOGA, yahawe Ishimwe ry’Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, @FirstLadyRwanda kubera gahunda yatangije y’Isanamitima n’Ubwiyunge muri Paroisse ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose.

    Imana imwakire mu ntore zayo. pic.twitter.com/f7DmeHC0GD

    — Unity Club (@UnityClubRw) January 8, 2021

    Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu 2013, ubwo iyi paruwasi yizihizaga Yubile y’imyaka 50, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi birori ndetse ashimira Padiri Ubald Rugirangoga watangije gahunda yo kunga Abanyarwanda amusaba gukomeza iyi nzira ndetse anasaba abakuru gutoza uyu muco abana bakiri bato.

    Icyo gihe kandi Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba ibikorwa by’Imana babijyanisha n’iby’iterambere ari ibyo gushimwa kuko ‘roho nzima itura mu mubiri muzima’.

    Yabashimiye uruhare bakomeje kugira mu kubanisha Abanyarwanda babatoza umuco wo kumva ko bahemutse ari ibyo gushima.

    Paruwasi ya Mushaka izwiho kuba yaratangije ibikorwa byo kunga Abanyarwanda bahemukiye bagenzi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakoze Jenoside bagiye basaba imbabazi abo bahemukiye.

    Iki gikorwa cyatangijwe na Padiri Ubald Rugirangoga nyuma yo gutekereza uko Abanyarwanda bahemukiranye bazongera guhurira muri Kiliziya no mu midugudu yabo ngo byari bigoranye cyane aho abahemukiye bagenzi babo bagiraga isoni zo kwegera bagenzi babo abahemukiwe nabo bakanga kubegera kuko ngo batababonagamo ubumuntu.

    Ni muri urwo rwego Padiri Rugirangoga Ubald yafashe ingamba zo kwegeranya abahemukiwe n’ababahemukiye aho yagendaga abigisha agaciro ka kimuntu agerageza kubahuza abinyujije mu nzira zo kubabarirana kugira ngo Abanyarwanda bongere bahure basabane kandi bikaba biri kugenda bigerwaho mu buryo bushimishije.

    Muri iyi nzira ngo ntibyari byoroshye kuko hari abantu bamwe mu bahemutse batagaragazaga neza ibyo bakoze gusa iyi gahunda ngo yatumye abakirisitu ba Paruwasi ya Mushaka bongera kurebana neza.

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu Ugushyingo 2019, ubwo yari mu Ihuriro rigamije kurebera hamwe uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, Padiri Ubald yavuze ko muri urwo rugendo, ari ngombwa gutanga imbabazi kuko bikomoka kuri Yezu Kirisitu wazitangiye ku musaraba.

    Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu twisanze dukingiranye. Urufunguzo rw’uwarokotse Jenoside rufitwe n’uwamukoreye iriya Jenoside igihe amubwiye ngo ngusabye imbabazi; urufunguzo rufungurira uwakoze Jenoside narwo rufitwe n’uwarokotse Jenoside igihe amuhaye imbabazi.”

    “Igihe udahuje abantu, ibyo uzakora byose, ushobora kubabeshya ukabagurira ibintu ukagira ute, ariko badahuye ngo baganire, bakingurirane, ntibishoboka, ntuzapfa ushoboye kunga abantu.”

    Yakomeje avuga ko iyo utanze imbabazi, zigomba guherekezwa n’impuhwe kuko ari byo byamufashije guhuza n’abantu bagiye bakorana mu bikorwa byo komora ibikomere by’umutima muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangungu. Ni ibikorwa byari bigamije guhuza abakoze Jenoside n’abayirokotse, bakongera kunga ubumwe.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rwo kwiyunga.

    Indi nkuru wasoma: Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana

    Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arwariye

    Madamu Jeannette Kagame yifurije Padiri Ubald Rugirangoga iruhuko ridashira. Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 2019 igaragaza Padiri Ubald ashyikiriza Madamu Jeannette Kagame igitabo cye kivuga ku kubabarira yise “Forgiveness Makes You Free”

    Imbaga y’abakirisitu ni yo yitabiraga amasengesho ya Padiri Rugirangoga Ubald

    Padiri Ubald yari azwiho gusengera abarwayi bagakira zimwe mu ndwara zananiranye

    Padiri Ubald (uwa kabiri uturutse ibumoso) ashimwa cyane kubera umusanzu yatanze mu bikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge

    Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi

    Padiri Rugirangoga Ubald yagiye asomera misa muri gereza zitandukanye mu rwego rwo gufasha abakoze Jenoside gusaba imbabazi abo biciye

    Padiri Rugirangoga Ubald yatangiye gahunda y’isanamitima mu bice bitandukanye by’igihugu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yafashe-mu-mugongo-umuryango-wa-padiri-ubald-witabye

  • Imiryango irimo uw’Umunyarwanda igiye guhabwa impozamarira n’uruganda rwa Boeing – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe umwaka wa 2019, indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yakozwe n’uruganda rwa Boeing yari itwaye abagenzi 157 yakoze impanuka ikomeye maze abari bayirimo bose bahasiga ubuzima. Muri abo bagenzi harimo n’Umunyarwanda witwa Musoni Jackson.

    Ubuyobozi bwa Boeing bwemeye ko bwagize uruhare mu mpanuka z’indege ya Lion Air n’iya Ethiopian Airlines, bitewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga cyari mu ndege zarwo zakoze impanuka.

    Boeing yemeye ko abakozi bayo babiri babeshye itsinda ry’Ikigo cy’Indege cya Amerika gishinzwe iby’Indege, FAA, mu bigendanye n’amahugurwa yahawe abapilote ku ikoranabuhanga rishya ryari ryashyizwe mu ndege za Max rizwi nka MCAS.

    Umuyobozi wa Boeing, David L. Calhoun, yagize ati “Twaratsinzwe mu ndangagaciro zacu no ku byo twitezweho.”

    Muri izi mpanuka, iya Ethiopian Airlines yaguyemo Umunyarwanda Musoni Jackson wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi muri Sudani y’Epfo, akaba yarasize umugore n’abana babiri.

    Nyuma y’iyo mpanuka, abo mu muryango we bari batanze ikirego mu Rukiko rwa Chicago muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko uruganda rwa Boeing rwagize uruhare mu mpanuka zabayeho bitewe n’ikoranabuhanga ry’indege zarwo ritari rimeze neza.

    Umuryango wa Musoni uri mu bazahabwa impozamarira na Boeing

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-irimo-uw-umunyarwanda-igiye-guhabwa-impozamarira-n-uruganda-rwa

  • Nyungwe Canopy Walkway ku isonga mu biraro bikurura ba mukerarugendo ku Isi – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw’ibiraro byo mu kirere bisurwa n’abakerarugendo benshi rwakozwe n’Ikigo cya ‘Lonely Planet’ cyandika ibitabo biyobora ba mukerarugendo ku rwego rw’Isi.

    Mu bindi biraro bigaragara kuri uru rutonde birimo Redwoods Nightlights cyo muri Nouvelle Zélande; Arbor Day Farm Tree Adventure cyo muri Pariki ya Nebraska yo muri Amerika; Daintree Discovery Center cyo muri Australia na Treetop Walk Bavarian Forest cyo mu Budage.

    Harimo kandi Monteverde Sky Walk cyo muri Costa Rica; Tahune Airwalk cyo muri Australia; Canopy Walkway cyo mu Ishyamba rya Amazon muri Peru; Sequoia Aerial Adventure cyo mu Mujyi wa California muri Amerika, OCBC Skyway cyo muri Singapore na Tree Top Canopy Walk cyo muri Malaysia.

    Lonely Planet yakoze uru rutonde ni ikigo cyo muri Australie, cyatangiye kurukora mu mwaka wa 2019. Iki kigo gikora nk’icapiro kimaze kugurisha ibitabo birenga miliyoni 12.

    Nyungwe Canopy Walkway ni ikiraro kimenyerewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe aho kinyura muri metero 70 hejuru y’iryo shyamba, kigafasha abagisura kwirebera urusobe rw’ibinyabuzima birigaragaramo mu buryo bwihariye.

    Pariki ya Nyungwe ibarizwamo ubwoko bwinshi z’inyoni, ariko hakabamo n’inyamaswa ziba mu biti zirimo inkende n’inguge, ku buryo uwasuye iyi pariki, akagira amahirwe yo kugenda kuri iki kiraro, ahava anyuzwe n’ibyo yabonye.

    Canopy Walkway ifite metero 160 z’uburebure, aho bisaba gusa amafaranga 60$ (hafi arenga ibihumbi 58 Frw).

    Amafoto agaragaza ubwiza bw’ikiraro kiri mu Ishyamba rya Nyungwe

    Ikiraro cya Nyungwe Canopy Walkway ni cyo cya mbere gikunzwe ku rwego rw’Isi

    Iki kiraro kiri mu metero 70 uvuye ku butaka

    Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 160

    Kugenda kuri iki kiraro bisaba arenga ibihumbi 58 Frw

    Ni ikiraro kiri ahirengeye mu ishyamba rya Nyungwe, ku buryo ukiriho ashobora kubona iri shyamba mu buryo bwagutse

    Ni ikiraro gifite umutekano uhambaye ku buryo kidashobora guteza impanuka

    Iki kiraro kizwiho gufasha abakundana kuryoherwa n’urukundo rwabo

    Ku matsinda y’abantu benshi, bashobora kujya gusura iki kiraro bakahagirira ibihe byiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canopy-walkway-ni-cyo-kiraro-cya-mbere-ku-isi-mu-bikurura-ba-mukerarugendo

  • Madamu Jeannette Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Padiri Ubald witabye Imana – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yasabiye Padiri Ubald 'kuruhukira mu mahoro'.

    Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame abereye Umuyobozi na wo wihanganishije umuryango wa Padiri Ubald, watanze umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kunga ubumwe n'ubwiyunge hagati y'Abanyarwanda.

    Mu butumwa wanyujije kuri Twitter wagize uti 'Umurinzi w'Igihango Padiri Ubald Rugirangoga, yahawe Ishimwe ry'Ubumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, @FirstLadyRwanda kubera gahunda yatangije y'Isanamitima n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose. Imana imwakire mu ntore zayo.''

    Umurinzi w'Igihango Padiri Ubald RUGIRANGOGA, yahawe Ishimwe ry'Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, @FirstLadyRwanda kubera gahunda yatangije y'Isanamitima n'Ubwiyunge muri Paroisse ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose.

    Imana imwakire mu ntore zayo. pic.twitter.com/f7DmeHC0GD

    — Unity Club (@UnityClubRw) January 8, 2021

    Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu 2013, ubwo iyi paruwasi yizihizaga Yubile y'imyaka 50, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi birori ndetse ashimira Padiri Ubald Rugirangoga watangije gahunda yo kunga Abanyarwanda amusaba gukomeza iyi nzira ndetse anasaba abakuru gutoza uyu muco abana bakiri bato.

    Icyo gihe kandi Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba ibikorwa by'Imana babijyanisha n'iby'iterambere ari ibyo gushimwa kuko 'roho nzima itura mu mubiri muzima'.

    Yabashimiye uruhare bakomeje kugira mu kubanisha Abanyarwanda babatoza umuco wo kumva ko bahemutse ari ibyo gushima.

    Paruwasi ya Mushaka izwiho kuba yaratangije ibikorwa byo kunga Abanyarwanda bahemukiye bagenzi babo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakoze Jenoside bagiye basaba imbabazi abo bahemukiye.

    Iki gikorwa cyatangijwe na Padiri Ubald Rugirangoga nyuma yo gutekereza uko Abanyarwanda bahemukiranye bazongera guhurira muri Kiliziya no mu midugudu yabo ngo byari bigoranye cyane aho abahemukiye bagenzi babo bagiraga isoni zo kwegera bagenzi babo abahemukiwe nabo bakanga kubegera kuko ngo batababonagamo ubumuntu.

    Ni muri urwo rwego Padiri Rugirangoga Ubald yafashe ingamba zo kwegeranya abahemukiwe n'ababahemukiye aho yagendaga abigisha agaciro ka kimuntu agerageza kubahuza abinyujije mu nzira zo kubabarirana kugira ngo Abanyarwanda bongere bahure basabane kandi bikaba biri kugenda bigerwaho mu buryo bushimishije.

    Muri iyi nzira ngo ntibyari byoroshye kuko hari abantu bamwe mu bahemutse batagaragazaga neza ibyo bakoze gusa iyi gahunda ngo yatumye abakirisitu ba Paruwasi ya Mushaka bongera kurebana neza.

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe Umurinzi w'Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu Ugushyingo 2019, ubwo yari mu Ihuriro rigamije kurebera hamwe uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda, Padiri Ubald yavuze ko muri urwo rugendo, ari ngombwa gutanga imbabazi kuko bikomoka kuri Yezu Kirisitu wazitangiye ku musaraba.

    Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu twisanze dukingiranye. Urufunguzo rw'uwarokotse Jenoside rufitwe n'uwamukoreye iriya Jenoside igihe amubwiye ngo ngusabye imbabazi; urufunguzo rufungurira uwakoze Jenoside narwo rufitwe n'uwarokotse Jenoside igihe amuhaye imbabazi.'

    'Igihe udahuje abantu, ibyo uzakora byose, ushobora kubabeshya ukabagurira ibintu ukagira ute, ariko badahuye ngo baganire, bakingurirane, ntibishoboka, ntuzapfa ushoboye kunga abantu.'

    Yakomeje avuga ko iyo utanze imbabazi, zigomba guherekezwa n'impuhwe kuko ari byo byamufashije guhuza n'abantu bagiye bakorana mu bikorwa byo komora ibikomere by'umutima muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangungu. Ni ibikorwa byari bigamije guhuza abakoze Jenoside n'abayirokotse, bakongera kunga ubumwe.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n'ubwiyunge cyitwa 'Forgiveness Makes You Free' kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rwo kwiyunga.

    Indi nkuru wasoma: Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana

    Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arwariye

    Madamu Jeannette Kagame yifurije Padiri Ubald Rugirangoga iruhuko ridashira. Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 2019 igaragaza Padiri Ubald ashyikiriza Madamu Jeannette Kagame igitabo cye kivuga ku kubabarira yise 'Forgiveness Makes You Free'

    Imbaga y’abakirisitu ni yo yitabiraga amasengesho ya Padiri Rugirangoga Ubald

    Padiri Ubald yari azwiho gusengera abarwayi bagakira zimwe mu ndwara zananiranye

    Padiri Ubald (uwa kabiri uturutse ibumoso) ashimwa cyane kubera umusanzu yatanze mu bikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge

    Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi

    Padiri Rugirangoga Ubald yagiye asomera misa muri gereza zitandukanye mu rwego rwo gufasha abakoze Jenoside gusaba imbabazi abo biciye

    Padiri Rugirangoga Ubald yatangiye gahunda y’isanamitima mu bice bitandukanye by’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yafashe-mu-mugongo-umuryango-wa-padiri-ubald-witabye

  • Kera kabaye Clarisse Karasira yambitswe impeta n'umukunzi we utarigeze umenyekana #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwa Instagram Clarisse Karasira yahishuye ko yambitswe impeta n'umusore wamusabye kumubera umugore, na we ahita abimwemerera nta mananiza.

    Karasira Clarisse yatangaje ko yabwiye 'Yego' umusore utatangajwe amazina wamusabye ko yazamubera umugore.

    Ati 'Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w'ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y'ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.'

    Aya magambo yari aherekejwe n'ifoto igaragaza ko yambitswe impeta ndetse n'indabyo yahawe n'uwo musore.

    Clarisse Karasira yakunze kugira ibanga amakuru y'urukundo rwe kugeza ubwo yambitswe impeta, n'igihe yatangazaga ko yemereye uyu musore wamusabye ko barushinga nabwo ntiyigeze amugaragaza.

    Uyu mukobwa yambitswe impeta n'umusore bitegura kurushinga, nyuma y'iminsi mike cyane ahaye imodoka ababyeyi be nk'impano yuko bamureze neza.

  • Clarisse Karasira yambitswe impeta n'umusore bitegura kurushinga
  • Source : https://impanuro.rw/2021/01/09/kera-kabaye-clarisse-karasira-yambitswe-impeta-numukunzi-we-utarigeze-umenyekana/