Category: Uncategorized

  • Gatsibo: Aborozi batandatu batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba borozi batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021 bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba borozi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwigomeka ku buyobozi bubabuza kuragira mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro no kwangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

    Yagize ati “Ni batandatu twafashe, twabafashe ejo. Byaje bikurikirana n’icyemezo cy’inama y’umutekano itaguye y’intara cy’uko abantu bose bafite inzuri zikora ku Kigo cya Girikare cya Gabiro barenze ku mabwiriza bahawe cyane cyane abagiye bangiza ibikorwa remezo byashyizweho na leta kandi byashyiriweho kugira ngo amatungo ntajye muri Gabiro bakabyangiza kugira ngo babone inzira bahanwa.”

    Meya Gasana yakomeje avuga ko mu bikorwa remezo byakozwe harimo umuferege munini wacukuwe utandukanya iki kigo n’inzuri z’abaturage zicyegereye, harimo uruzitiro rwa senyenge rwubakiwe aborozi bafite inzuri zikora kuri iki Kigo n’ibindi.

    Ati “ Urwo ruzitiro rero hari abaruciye banataba uwo muferege bashyiraho inzira yinjiza inka muri icyo kigo, icyemezo cyavugaga ko abangije ibyo bikorwa kugira ngo bahe icyuho abajyana inka kuziragira mu kigo bafatwa bagashyikirizwa RIB kugira ngo bakurikiranwe ibyaha bashinjwa birimo kwangiza ibikorwaremezo, kwigomeka ku byemezo by’ubuyobozi n’ibindi.”

    Yakomeje avuga ko babanje kubatumaho banga kwitaba bahita bakorana n’inzego z’umutekano hafatwa batandatu bashyikikirizwa RIB.

    Meya Gasana yasabye aborozi kororera mu nzuri zabo bakirinda kujya kuragira mu Kigo cya Gabiro.

    Ati “Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro gifite ibyo cyagenewe birimo imyitozo ya gisirikare kandi idashobora kubangikana n’ibikorwa byabo. Turabasaba rero kuva kera kwirinda kukijyamo rwose uretse no kuba bamwe bafashwe hari n’ibindi byemezo twagiye dufata birimo ko inka zihafatiwe zizajya zitezwa cyamunara ariko baranga bakabirengaho. Ntabwo dushishikajwe no guhombya abaturage ahubwo dushishikajwe no kubarengera ni yo mpamvu tubasaba kubahiriza ibyo tubasaba.”

    Mu Ukuboza 2020, aborozi bafite inzuri zikora ku Kigo cya Girikare cya Gabiro mu turere dutatu aritwo Nyagatare, Gatsibo na Kayonza bari batumiwe mu nama yabahuje n’abagize inama y’umutekano itaguye y’intara, aho bihanangirijwe ndetse batatu bari barenze ku mabwiriza bamburwa inzuri.

    Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko bakomeza kubakoresha inama nyinshi mu rwego rwo kubibutsa ingamba zafashwe ari nako babagira inama.

    Bamwe mu borozi bashinje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujenjeka ntibite ku borozi bamwe na bamwe batumva bakarenga ku nama baba bagiriwe bakajya kuragira muri iki kigo.

    Inama Njyanama z’uturere dutatu zanzuye ko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro zizajya zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya leta ariko ntibibuza aborozi kurenga kuri uyu mwanzuro kuko umwaka ushize hari inka nyinshi zagurishijwe muri cyamunara ba nyirazo bakaba barongeye bagashumbushwa na bagenzi babo.

    Inka zifatiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro zitezwa cyamunara

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-aborozi-batandatu-batawe-muri-yombi

  • U Rwanda rwamaganye raporo y’Umuryango w’Abibumbye irushinja kugira ingabo muri RDC – #rwanda #RwOT

    Raporo y’izi mpuguke yasohotse ku wa 23 Ukuboza umwaka ushize, yavugaga ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zayo mu bikorwa by’imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko mu itangazo ryasohowe na Leta y’u Rwanda, rigaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite.

    Iri tangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda irahakana ibirego by’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kandi igashimangira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu mirwano biherutse guhuza ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ingabo za Congo (FARDC)”.

    Rikomeza rivuga ko u Rwanda rwishimira ubufatanye rufitanye na RDC burimo n’ubwa gisirikare ariko ko “bugarukira gusa mu gusangira amakuru y’ubutasi ku mitwe y’inyeshyamba ikorera muri Burasirazuba bwa Congo, kandi ikagira ingaruka ku bihugu byombi”.

    U Rwanda kandi rwongeye gushimangira ubushake n’umuhate warwo mu guteza imbere no gushyigikira amahame y’imicungire y’umutungo kamere w’imbere mu gihugu ndetse no mu Karere ruherereyemo, mu rwego rwo kwirinda isarurwa n’icuruzwa ryawo mu buryo butemewe n’amategeko.

    Ni muri uru rwego muri Gashyantare 2020, u Rwanda ruherutse kwereka itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ingamba ruri gushyira mu bikorwa kugira ngo ruhashye icuruzwa rya magendu ry’amabuye y’agaciro; icyo gihe rwanerekanye amabuye yafashwe n’inzego z’ubuyobozi.

    Leta y’u Rwanda yavuze ko itewe impungenge n’amakosa yagaragaye muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ibyo bigakorwa mu gihe zahawe amakuru yose zari zasabye mu gihe cy’ikorwa ry’iyi raporo, zikemererwa gusura aho zishaka, zikanaganira n’abatangabuhamya ndetse zigasubizwa ibibazo byose zabajije, ariko n’ubundi zikagira amakuru zirengagiza ntiziyashyiremo.

    U Rwanda ruvuga ko kubera izi mpamvu, rufite ugushidikanya ku kwigenga nyakuri kw’itsinda ryakoze iyi raporo.

    Leta y’u Rwanda yavuze ko nta ngabo zayo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Itangazo rya Leta y’u Rwanda rihakana ibirego by’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zarushinje kugira ingabo muri RDC

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-raporo-y-umuryango-w-abibumbye-irushinja-kugira-ingabo-muri

  • Gasabo: Abajura babiri barashwe na polisi barapfa #rwanda #RwOT

     
    Polisi y'u Rwanda yishe irashe abantu babiri bagerageje kuyirwanya nyuma yo gufatirwa mu cyuho batwaye televiziyo [flat screen] nini yo mu bwoko bwa SONY bikekwa ko bari bibye.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu rukerera ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Mutarama 2021, ahagana saa Munani n'iminota 40 aribwo abapolisi bari ku irondo mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo bahuye n'abantu babiri batwaye televiziyo yo mu bwoko bwa SONY ifite pouces [inches] 32.
    Amakuru akomeza avuga ko abo bajura bari bitwaje ibyuma n'umupanga bahagaritswe, bahita batangira kurwanya abapolisi bashakaga kubata muri yombi, mu kurwanya inzego z'umutekano ni bwo baje kuraswa barapfa.

    Abo bajura bishwe barimo Nsengiyumva Alexis w'imyaka 31 ufite ibyangombwa bigaragara ko byafatiwe mu Karere ka Bugesera, mu gihe mugenzi we umwirondoro we utamenyekanye.
    Inzego zibishinzwe zahise zigera aho aba bajura barasiwe zitangira iperereza ryimbitse.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/09/gasabo-abajura-babiri-barashwe-na-polisi-barapfa/

  • Amajyepfo: Hakomeje kuba indiri z'inzoga z'inkorano, police yongeye kuhasanga izindi. #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo mu turere twa Gisagara, Nyanza, Huye na Nyaruguru yakomeje ibikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture maze ifata litiro zigera ku bihumbi 2,710  zifatanwa abantu bagera kuri 13.

    Ni ibikorwa byakozwe na Polisi ikorera muri utwo turere ifatanije n'abayobozi b'inzego z'ibanze kuva tariki ya 05 kugeza tariki ya 07 Mutarama 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga kigikomeza kuko mu cyumweru gishize n'ubundi mu turere 3 tw'iyi Ntara hari hafatiwe inzoga zitemewe zirenga litiro 2,300. Yagize ati

    'Mu cyumweru gishize izi nzoga zizwi ku izina rya Muriture zari zafatiwe mu turere twa Nyanza, Gisagara na Huye; kuri iyi nshuro n'ubundi zongeye gufatirwa muri utwo turere hiyongereyeho Akarere ka Nyaruguru ari naho hafatiwe nyinshi zigera kuri litiro 1, 030 zafatiwe mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Nkakwa mu Midugudu ya Rarire na Bihembe zifatanwa abagera kuri bane.'

    SP Kanamugire avuga ko mu Karere ka Gisagara inzoga za muriture  zigera kuri litiro 600 zafatiwe mu ngo 3 zo mu Mirenge ya Muganza na Gishubi, mu Karere ka Huye hafatiwe litiro 360 za muriture mu ngo 4 zo mu Mirenge ya Huye na Rusatira naho mu Karere ka Nyanza hafatiwe litiro 720 zifatanwa abantu 2 bo mu Murenge wa Mukindo. Yagize ati:

    'Utu turere dukunze kugaragaramo abantu bakora bakanacuruza ndetse bakananywa izi nzoga zitemewe za Muriture, kuko nta gihe gishira zitahafatiwe. Niyo mpamvu ibikorwa byo gufata abazikora n'abazicuruza bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage ububi n'ingaruka bwazo.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yibukije abaturage ko inzoga zitemewe za muriture usibye kuba zigira ingaruka k'ubuzima bw'abazinywa zinagira n'izindi ngaruka zitandukanye zirimo n'ubukene. Ikindi kandi turi mu bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ntibyymvikana ukuntu bazicuruza. Ati :

    'Murabizi ko ibihe turimo isi yose n'u Rwanda rurimo bihangayikishijwe n'icyorezo cya COVID-19, abanywa izi nzoga usanga begeranye banasangirira ku muheha umwe ibintu bishobora kuba intandaro yo kwandura no gukwirakwiza iki cyorezo. Turgira inama abantu kwirinda kunywa izi nzoga kuko zishobora kubagiraho ingaruka z'uburwayi butandukanye k'ubuzima bwabo, tukanibutsa abazikora n'abazicuruza kubireka cyane ko bibagusha mu gihombo n'ubukene mu gihe bazifatanwe bagacibwa amande, sibyo gusa kandi binadindiza iterambere ry'umuntu ku giti cye n'iry'igihugu muri rusange.'

    SP Kanamugire yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y'abakora bakanacuruza inzoga za Muriture, inzego z'ibanze ndetse n'izishinzwe umutekano bafatanya mu kurwanya izo nzoga zitemewe, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gukurikiza ingamba n'amabwirizwa byashyizweho byo kurwanya COVID-19. Abafashwe bose bajyanwe ku Mirenge yabo bacibwa amande.
    Src: RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/09/amajyepfo-hakomeje-kuba-indiri-zinzoga-zinkorano-police-yongeye-kuhasanga-izindi/

  • Amakosa 4 ugomba kwirinda igihe ugiye gusura… – #rwanda #RwOT

    Amakosa 4 ukwiriye kwirinda mu gihe ugiye gusura bwa mbere ababyeyi b'umukunzi wawe:

    1. Guhugira kuri telefone

    Guhugira kuri telefone yawe woherereza abantu ubutumwa ndetse usoma n'ubwo bakoherereje kandi wagiye gusura abantu ni ikosa rikomeye. Kubikora rero mu gihe wagiye gusura ababyeyi b'umukunzi wawe bizakugaragaza nk'utararezwe cyangwa se bagire ngo wasuzuguye umuryango wabo ku buryo udashishikajwe no kuganira nabo.

    2. Kubeshya kugira ngo ugaragare neza

    Kwigaragaza uko utari ngo ukunde ugaragare neza imbere y'ababyeyi b'umukunzi wawe bishobora ahubwo kukuviramo igisebo. Bishobora kuzagaragara ko ibyo wavugaga byari ibinyoma, bikagutesha agaciro cyangwa se bikaba byanamenyekana ukiri muri urwo rugo.

    Ni byiza ko ureka ababyeyi be bakakwemera uko uri atari uko washatse ko bakubona. Niba umukunzi wawe yaraguhisemo uko uri, reka n'ababyeyi be ariko babigenza utiriwe ugombye kwirarira.

    3. Kuganira ku biganiro bikurura impaka

    Si byiza ko mu gihe wasuye bwa mbere ababyeyi b'umukunzi wawe uzana ibiganiro bikurura impaka cyangwa ngo uzijyemo mu gihe hari umwe muri bo uteruye icyo kiganiro. Mwene ibyo biganiro ni ibivuga ku madini, Politiki n'ibindi bikunze guteza impaka hagati y'abantu.

    4. Kwivuga gusa

    N’ubwo ababyeyi b'umukunzi wawe bakeneye kukumenya no kumenya byinshi bikwerekeyeho, ntibakeneye kumara umwanya wose bumva inkuru zawe n'ibikwerekeyeho ahubwo ni byiza ko ukwiriye kwitsa nawe ukagira ibyo ubabaza biberekeyeho ni nabwo bazabona ko nawe ufite amatsiko yo kugira ngo mumenyane.

    Src:www.wikihow.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102201/amakosa-4-ugomba-kwirinda-igihe-ugiye-gusura-bwa-mbere-ababyeyi-bumukunzi-wawe-102201.html

  • Uganda: Umuriro ukomeje kwatswa n'abatavuga rumwe na Leta mugihe habura iminsi itanu amatora y'umukuru w'igihugu abe. #rwanda #RwOT

    Abatavuga rumwe na Leta People Power bakomeje gushyira igitutu kubuyobozi bwa Uganda mugihe habura iminsi itanu gusa amatora abe.

    Tariki ya 14 Mutarama, mu igihugu cy'abaturanyi Uganda hakomeje kuvugwamo amatora y'umukuru w'igihugu,akomeje kuvugisha benshi batavuga rumwe na Leta/ ishyaka riri kubutegetsi NRM.

    NRM iyobowe na President Yoweri Kaguta Museveni kuva 1986 ryongeye kwiyamamaza nyuma yo guhindura itegeke nshinga mu mwaka wa 2017 ryemezako imyaka yo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu ikuweho (age limit) bigaha irishyaka kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

    Nyuma yuko abiyamamariza kuyobora iki gihugu baherewe uburenganzira ndetse namabwiriza yo kwirinda covid-19 mubikorwa byakwiyamamaza abamaze kuhasiga ubuzima bakaba bageze kuri 37 abandi barakomereka,  abatavuga rumwe na leta  bakomeje gushinja NRM kutubahiriza uburenganzira bwamuntu, basabako bashyikirizwa urukiko rwa ICC.

    Kugeza kurubu amatora akomeje kwiganzamo urubyiruko rukomeje kugaragaza inyota yo guhindura ubutegetsi bigaragambya mumihanda ndetse banatwika amapine mumihanda byagiye bigaragaza isurambi ku igihugu bigatuma police y'igihugu ikoresha imbaraga zumurengera muguhosha imyigaragambyo bamwe bakaburiramo ubuzima bwabo, subwambere ibi bibaye kuko mu mwaka wa 2011 ubwo Kyiza Besige yagerageza kwiyamamariza kuyobora iki gihugu agatsindwa amatora inshuro eshatu benshi bahasize ubuzi abandi basigwa aribimuga.

    Amagambo ya Pastor Bujyingo

    Bobi Wine akomeje kuvugisha benshi kugeza kurubu nyuma y'iminsi itanu gusa ibura ngo amatora abe agatwara umuryango we hanze y'igihugu yakomeje gushinjwa kwikunda, ndetse no gushora abandi mubikorwa bibi agahungisha umuryangowe, ibi bigatuma abatavuga rumwe na People Power, bakomeza kwerekana ko arukwikunda nkuko byagiye bigaragazwa na Bebe cool ushyigikiye ishyaka rya NRM ndetse naba pastor bamwe nabamwe bamadini.

    Kugeza kurubu umugabane w'Africa uzarangwamo amatora yagiye akomwa munkokora n'icyorezo cya Covid-19,zambia hateganyijwe amatora, muri Ghana, Ethiopia ndetse no mubindi bihugu bitandukanye akomeje kuba urusobe kurwego rwohejuru.

    The post Uganda: Umuriro ukomeje kwatswa n'abatavuga rumwe na Leta mugihe habura iminsi itanu amatora y'umukuru w'igihugu abe. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/01/09/uganda-umuriro-ukomeje-kwatswa-nabatavuga-rumwe-na-leta-mugihe-habura-iminsi-itanu-amatora-yumukuru-wigihugu-abe/

  • Amajyepfo: Hakomeje kuba indiri z' inzoga z'inkorano polisi yongeye kuhafatira litiro zirenga 2,700 #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo mu turere twa Gisagara, Nyanza, Huye na Nyaruguru yakomeje ibikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture maze ifata litiro zigera ku bihumbi 2,710  zifatanwa abantu bagera kuri 13.

    Ni ibikorwa byakozwe na Polisi ikorera muri utwo turere ifatanije n'abayobozi b'inzego z'ibanze kuva tariki ya 05 kugeza tariki ya 07 Mutarama 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga kigikomeza kuko mu cyumweru gishize n'ubundi mu turere 3 tw'iyi Ntara hari hafatiwe inzoga zitemewe zirenga litiro 2,300. Yagize ati

    'Mu cyumweru gishize izi nzoga zizwi ku izina rya Muriture zari zafatiwe mu turere twa Nyanza, Gisagara na Huye; kuri iyi nshuro n'ubundi zongeye gufatirwa muri utwo turere hiyongereyeho Akarere ka Nyaruguru ari naho hafatiwe nyinshi zigera kuri litiro 1, 030 zafatiwe mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Nkakwa mu Midugudu ya Rarire na Bihembe zifatanwa abagera kuri bane.'

    SP Kanamugire avuga ko mu Karere ka Gisagara inzoga za muriture  zigera kuri litiro 600 zafatiwe mu ngo 3 zo mu Mirenge ya Muganza na Gishubi, mu Karere ka Huye hafatiwe litiro 360 za muriture mu ngo 4 zo mu Mirenge ya Huye na Rusatira naho mu Karere ka Nyanza hafatiwe litiro 720 zifatanwa abantu 2 bo mu Murenge wa Mukindo. Yagize ati:

    'Utu turere dukunze kugaragaramo abantu bakora bakanacuruza ndetse bakananywa izi nzoga zitemewe za Muriture, kuko nta gihe gishira zitahafatiwe. Niyo mpamvu ibikorwa byo gufata abazikora n'abazicuruza bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage ububi n'ingaruka bwazo.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yibukije abaturage ko inzoga zitemewe za muriture usibye kuba zigira ingaruka k'ubuzima bw'abazinywa zinagira n'izindi ngaruka zitandukanye zirimo n'ubukene. Ikindi kandi turi mu bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ntibyymvikana ukuntu bazicuruza. Ati :

    'Murabizi ko ibihe turimo isi yose n'u Rwanda rurimo bihangayikishijwe n'icyorezo cya COVID-19, abanywa izi nzoga usanga begeranye banasangirira ku muheha umwe ibintu bishobora kuba intandaro yo kwandura no gukwirakwiza iki cyorezo. Turgira inama abantu kwirinda kunywa izi nzoga kuko zishobora kubagiraho ingaruka z'uburwayi butandukanye k'ubuzima bwabo, tukanibutsa abazikora n'abazicuruza kubireka cyane ko bibagusha mu gihombo n'ubukene mu gihe bazifatanwe bagacibwa amande, sibyo gusa kandi binadindiza iterambere ry'umuntu ku giti cye n'iry'igihugu muri rusange.'

    SP Kanamugire yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y'abakora bakanacuruza inzoga za Muriture, inzego z'ibanze ndetse n'izishinzwe umutekano bafatanya mu kurwanya izo nzoga zitemewe, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gukurikiza ingamba n'amabwirizwa byashyizweho byo kurwanya COVID-19. Abafashwe bose bajyanwe ku Mirenge yabo bacibwa amande.
    Src: RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/09/amajyepfo-hakomeje-kuba-indiri-z-inzoga-zinkorano-polisi-yongeye-kuhafatira-litiro-zirenga-2700/

  • U Rwanda rwamaganye raporo y’impuguke za ONU ivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Guverinoma rivuga ko nta bikorwa bya gisirikare biheruka guhuza Ingabo z’u Rwanda n’iza Kongo.

    Muri iryo tangazo, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Rwanda rwishimiye umubano ibihugu byombi bifitanye, kandi ko hari ubufatanye n’ubu buriho mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare. Ubwo bufatanye ariko ngo bwibanda cyane ku guhana amakuru y’umutekano cyane cyane ku mitwe yitwaza intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi iyo mitwe ikaba ibangamiye ibihugu byombi.

    Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira uburyo bw’imiyoborere ku bijyanye n’amabuye y’agaciro mu Karere, mu kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu Karere.

    Kubera iyo mpamvu, muri Gashyanate 2020, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’impuguke za Loni, zerekwa ingamba zashyizweho mu kurwanya icuruzwa ry’amabuye y’agaciro ritemewe, ndetse zinerekwa amabuye y’agaciro yagiye afatwa n’inzego z’ubuyobozi.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda rubabajwe n’ibikubiye muri raporo y’impuguke za Loni, nyamara zarahawe umwanya zigasura ibigo bya Leta, zigahabwa ubuhamya mu nama ndetse zikanahabwa ibisobanuro ku bibazo byose zibazaga, bikaba bigaragara ko izo mpuguke zirengagije ibisobanuro zahawe na Guverinoma y’u Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/u-rwanda-rwamaganye-raporo-y-impuguke-za-onu-ivuga-ko-ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-dr-congo

  • Kinyinya: Abajura babiri bitwaje ibyuma barashwe bagerageza kurwanya polisi bibaviramo urupfu – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu rukerera ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Mutarama 2021, ahagana saa Munani n’iminota 40 aribwo abapolisi bari ku irondo mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo bahuye n’abantu babiri batwaye televiziyo yo mu bwoko bwa SONY ifite pouces [inches] 32.

    Abo bajura bari bitwaje ibyuma n’umupanga bahagaritswe, bahita batangira kurwanya abapolisi bashakaga kubata muri yombi, mu kurwanya inzego z’umutekano ni bwo baje kuraswa barapfa.

    Abo bajura bishwe barimo Nsengiyumva Alexis w’imyaka 31 ufite ibyangombwa bigaragara ko byafatiwe mu Karere ka Bugesera, mu gihe mugenzi we umwirondoro we utamenyekanye.

    Inzego zibishinzwe zahise zigera aho aba bajura barasiwe zitangira iperereza ryimbitse.

    Mu butumwa ikunze gutanga, Polisi y’Igihugu ihora iburira abayoboka inzira yo kwigabiza iby’abandi biciye mu bujura ko kwiba ari ikizira.

    Polisi y’u Rwanda kandi ikunze kwibutsa abafatirwa mu byaha bagashaka kuyirwanya ko bakwiye kwirinda iyo mico itari myiza ndetse bakayicikaho burundu kuko rimwe na rimwe igira ingaruka zitari ngombwa.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kinyinya-abajura-babiri-bitwaje-ibyuma-barashwe-bagerageza-kurwanya-polisi