Category: Uncategorized

  • Umwamikazi wu Bwongereza numugabo we bafash… – #rwanda #RwOT

    Umwamikazi Elizabeth II niwe wa mbere uyoboye u Bwongereza igihe kirekire kurusha abandi bose. Kuri iyi nshuro Isi yose iri mu kababaro k'icyorezo cya covid-19 n’ubwo hirya no hino ingamba ziri gukazwa. Kuri iyi nshuro ubwongereza bumaze kwemeza inkingo ebyiri (Oxford-AstraZeneca&Pfizer-BioNTech jab) . 

    Nyuma y'inkuru twagiye twumva zivuga ku bantu bo muryango w'ibwami mu Bwongereza barwaye covid-19 barimo igikomangoma Prince Charles, kuri iyi nshuro uyu muryango wafashe iya mbere ndetse unereka abatuye Isi n'u Bwongereza muri rusange ko covid-19 iganje kandi ntakiza nko kwikingira.

    Mu Bwongereza abasaga miliyoni 1.5 bamaze gufata urukingo rwa mbere rwa Covid-19, muri bo abenshi bafite imyaka iri hejuri ya 80. Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza Boris Johnson yatangaje ko bafite intumbero yo gukingira abasaga miliyoni 15 kugeza mu kwezi kwa gashyantare 2021.

    Umwamikazi w’u Bwongereza n’umugabo we 

    Kuri uyu munsi ubwami bw'u Bwongereza bufite abagera kuri 3,017,409 bamaze kwandura covid-19, cyane cyane benshi muri bo bari mu mujyi mukuru London ndetse byanatumye umuyobozi w’uyu mujyi afata ingambaza zikakaye.

    Bwana Sadiq Khan uyobora London yagize ati 'Ubwiyongere mu kwandura coronavirus muri London burakabije cyane mu gihe haba nta gikozwe vuba na bwangu abantu bazapfa ari benshi'. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102225/umwamikazi-wu-bwongereza-numugabo-we-bafashe-urukingo-rwa-mbere-rwa-covid-19-102225.html

  • Jeannette Kagame yahaye ishimwe Padiri Ubald… – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwe yatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizimana Célestin Umushumba Mukuru wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021. Yitabye Imana nyuma y’iminsi itari mike yari amaze yivuriza muri Amerika.

    Rivuga ko 'Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.' Rikavuga kandi ko 'Ibijyanye n'imihango yo kumushyingura tuzabibamenyesha mu rindi tangazo.'

    Inkuru wasoma: Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana, yasize avuze ko ashaka gushyingurwa mu Rwanda

    Padiri Ubald yitabye Imana azize uburwayi

    Padiri Ubald Rugirangoga, kubera gahunda yatangije y'Isanamitima n'Ubwiyunge muri Paroisse Gatolika ya Mushaka, iyo gahunda ikera imbuto mu gihugu hose, byatumye Unity Club itangaza ko Umuyobozi mukuru wayo, Madamu Jeannette Kagame yamuhaye ishimwe ku bikorwa byiza yakoze.

    Ku rukuta rwa Twitter rwa Unity Club, bagize bati: “Umurinzi w'Igihango Padiri Ubald Rugirangoga, yahawe Ishimwe ry'Ubumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, First Lady Rwanda (Jeannette Kagame), kubera gahunda yatangije y'Isanamitima n'Ubwiyunge muri Paroisse ya Mushaka. Iyo gahunda yeze imbuto mu gihugu hose. Imana imwakire mu ntore zayo”.

    Madamu Jeannette Kagame nawe ku butumwa bwa Unity Club abereye umuyobozi mukuru, yunamiye Padiri Ubald agira ati: “Padiri Ubald, muruhukire mu mahoro”.

    Unity Club yashimiye Padiri Ubald ku bw’ibikorwa by’isanamitima yatangije

    Mu bandi bashavujwe n’urupfu rwa Padiri Ubald harimo na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yavuze ibabajwe n’itabaruka ry’Umurinzi w’Igihango wo ku rwego rw’Igihugu Padiri Rugirangoga Ubald. Bakomeje bagira bati “Padiri Ubald yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda n’abanyarwanda, kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, ubworoherane no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.

    Bakomeje bati “Uruhare rw’indashyikirwa rwa Padiri Ubald mu kugarura no kubungabunga igihango cy’ubumwe bw’abanyarwanda yitangiye n’umutima we wose guhera muri Paruwasi ya Mushaka ya Diyoseze Gatolika ya Cyangugu ntiruzibagirana mu mateka y’u Rwanda. Yafashije benshi mu rugendo rw’isanamitima binyuze mu gusaba imbabazi no kuzitanga no kuvugisha ukuri mu komorana ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. NURC irihanganisha umuryango wa Padiri Ubald, na Diyoseze ya Cyangugu n’abakunzi be. Imana imwakire aruhukire mu mahoro”.

    Madamu Jeannette Kagame yunamiye Padiri Ubald amushimira ibikorwa byiza yakoze akiri ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102213/jeannette-kagame-yahaye-ishimwe-padiri-ubald-uheretse-kwitaba-imana-amushimira-gahunda-yat-102213.html

  • COVID-19: Ibigo by'amashuri byasabwe kwirinda gutanga impushya za hato na hato ku banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe nyuma y'uko hagaragaye abanyeshuri basanzwe biga mu bigo bacumbitse bahawe impushya zo kurira iminsi mikuru mu miryango yabo, bigatuma benshi bagira impungenge ko bashobora kwanduza bagenzi babo.

    Abanyeshuri baganiriye na RBA, bari muri gare ya Nyabugogo batangaje ko bari bafite impushya z'ibigo bigaho gusa bagowe no kubona uko basubira ku mashuri kuko amabwiriza yahise ahagarika ingendo hagati y'uturere.

    Niyokwiringirwa Gadine wiga mu Karere ka Kamonyi yavuze ko yari yaje mu minsi mikuru abura uko asubira ku ishuri.

    Yagize ati 'Niga i Musambira mu wa mbere. Naje mu biruhuko bya Noheli n'Ubunani bamfungiraho ntarasubira ku ishuri. None ubu nyine naje muri gare gushaka imodoka ngo nsubire ku ishuri.'

    Umulisa Honette wo mu Karere ka Rubavu we yari yaje muri gahunda yo guhinduza indangamuntu ati 'Niga i Rubavu, nari naje guhinduza irangamuntu yanjye kugira ngo mbone uko niyandikisha ngo nkore ibizamini, bahita bafunga imodoka nkiri inaha.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yasabye ko ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri butakomeza gutanga impushya za hato na hato ku banyeshuri.

    Ati 'Turi gukorana na Minisante muri ubu buryo bwo gukomeza kurinda abanyeshuri ku mashuri. Gusa birumvikana ko hari izo mpungenge nkuko no gupima ubu biriho no mu bigo nderabuzima ndetse n'ahandi hatandukanye rero ibyo nabyo byakorwa. Gusa nshimangire ko ubundi abanyeshuri bari bakwiye kuba bari ku ishuri ubu batari bakwiye kuba baragiye mu rugo.'

    Ku wa 12 Ukwakira 2020 nibwo ibyiciro bitandukanye byo mu mashuri makuru na za kaminuza byatangiye gufungurwa, mu gihe tariki 2 Ugushyingo muri uwo mwaka nabwo amashuri yisumbuye n'abanza yemerewe gufungura mu byiciro bitandukanye.

    Biteganyijwe ko ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, ibindi byiciro byari bisigaye bitarafungura, birimo amashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, bizatangira amasomo.

    Mu Ugushyingo 2020, mu gikorwa cyari kigamije gusuzuma imiterere y'icyorezo cya Coronavirus mu mashuri, hafashwe ibipimo by'abanyeshuri 3 442 bo mu byiciro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Mu mashuri yisumbuye niho hagaragayemo umubare munini w'abanduye iki cyorezo, bagera kuri 47. Abo mu mashuri abanza banduye bari batandatu mu gihe abagaragaye muri za Kaminuza ari abanyeshuri bane.

    Ibigo by'amashuri byasabwe kwirinda gutanga impushya za hato na hato ku banyeshuri mu kwirinda ko baba icyanzu cyo gukwirakwira kwa Coronavirus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-ibigo-by-amashuri-byasabwe-kwirinda-gutanga-impushya-za-hato-na-hato

  • Umusore wambitse impeta Clarisse Karasira yamenyekanye ndetse n'igihugu bagiye kuzajya guturamo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Clarisse Karasira akundana n'umusore witwa Ifashabayo Sylivain Dejoie akaba asanzwe ari umuyobozi wa kampani ya Clarisse Karasira Ltd.Urukundo rw'aba bombi ntirwigeze ruvugwa ahantu na hamwe ndetse nabo babigize ibanga rikomeye n'ubwo abantu babo ba hafi bataburaga kugenda babibona.

    Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko yabwiye yemeye icyifuzo cya Ifashabayo bakundanaga wamusabye ko yazamubera umugore.

    Ati “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w'ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y'ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.'

    Aya magambo yari aherekejwe n'ifoto igaragaza ko yambitswe impeta ndetse n'indabyo yahawe n'uwo musore.

    Bakunze gutemberana ahantu nyaburanga hatandukanye ariko amafoto yabo bari kumwe ntibashobora kuyashyira hanze.Urukundo rwa Clarisse Karasira na Ifashabayo rwatangiye uyu mukobwa akibarizwa muri label ya BossPapa ndetse ni we wamugiriye inama yo kuvayo kugira ngo bashinge kampani yabo.

    Clarisse Karasira na Ifashabayo wamwambitse impeta y'urukundo

    Ifashabayo ni we ukoresha imbuga nkoranyambaga zose za Clarisse Karasira ndetse ni na we muntu ushyira igitekerezo bwa mbere ku kintu cyose uyu mukobwa ashyira kuri Twitter.

    Imodoka Clarisse Karasira akunze kugaragara atwaye ni iy'uyu musore ndetse bafitanye n'indi mishinga y'ubuhinzi n'ubworozi bahuriyeho nk'abantu bitegura kubana akaramata.

    Umusore wegukanye Clarisse Karasira yize muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ni umwe mu bateguraga ibitaramo byiswe Umurage Nyawo byo kwibuka Kamaliza na Minani Rwema.

    Uyu musore w'imyaka 27 ni umuhanga cyane, byamufashije kuba umwizerwa mu bantu bakomeye mu gihugu ndetse yagiye aba mu bayobozi ba Diaspora z'ibihugu yabayemo, ibintu byafashije na Clarisse Karasira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Ubu ni umukozi muri imwe muri banki zikomeye mu Rwanda ndetse hari amakuru avuga ko nyuma y'ubukwe bashobora kuzajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.






    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umusore-wambitse-impeta-clarisse-karasira-yamenyekanye-ndetse-n-igihugu-bagiye

  • Uganda:Amatora aregereje,Bobi Wine yahungishirije umuryango we muri Amerika,Museveni mbere yo kubohora igihugu nawe yabanje guhungisha umuryango we muri Suède #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa gatatu ni bwo umuryango wa Bobi Wine ugizwe n'abana be baherekejwe na se wabo Rubahamya Baron, ndetse na nyina wabo, Kyomuhimbo Asiimwe Jolly. wahagurutse i Kampala werekeza muri leta zunze za Amerika n'indege ya Qatar Airways.

    Kuba Bobi Wine yimuriye umuryango we muri Amerika habura igihe gito ngo amatora abe, byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bamushinje kwihutira guhungisha umuryango we akaga, nyamara akagasigamo ibihumbi by'urubyiruko rumushyigikiye.

    Cyakora cyo bamwe mu bashyigikiye Bobi Wine bibukije ko na Perezida Museveni mbere yo gutangiza urugamba rwo kubohora Uganda mu myaka irenga 30 ishize, yahungishirije umuryango we muri Suède.

    Bobi Wine asobanura impamvu yahisemo guhunza umuryango we mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yavuze ko yahisemo kubikora kubera ko hari amakuru yizewe yari afite y'uko ubuzima bw'abana be buri mu kaga gakomeye.

    Ati: 'Ibi mwabibonye mu mezi menshi ashize ko njye n'abantu ba hafi yanjye ndetse n'umuryango wanjye twashyizwe n'ubutegetsi mu kaga gakomeye. Muribuka ibyabaye muri Togikwatako (ibiganiro mpaka bijyanye n'imyaka ntarengwa y'umukuru w'igihugu), mu cyumba cy'umwana wanjye hajugunywemo igisasu. Bashakaga kumwica.'

    Bobi Wine yavuze ko mu minsi yashize yakiriye amakuru y'uko Leta ya Uganda ifite umugambi wo kwivugana bamwe mu bagize umuryango we, mu rwego rwo kumuca intege mu rugamba arimo rwo kurwanira ubutegetsi.

    Yunzemo ko hari abantu batazwi bamaze igihe bakurikirana abana be, ikaba impamvu yahisemo kubahungisha.

    Ati: 'Nabwiwe ko bashakaga gufata umwe cyangwa babiri mu bana banjye hanyuma bakabatunga imbunda ku mutwe, bityo bigatuma nemera ibintu ntizera. Hambere aha hari imodoka zari zimaze igihe zikurikurana umugore wanjye ndetse n'abana banjye. Byanatumye mpindura ibigo by'amashuri bigagamo.'

    Kyagulanyi yavuze ko nyuma y'ibiganiro mpaka birebire, yagiriwe inama yo guhungisha abana be n'abarimo umudepite mugenzi we, Betty Nambooze, kugira ngo Museveni atabona amahirwe yo kubagirira nabi.

    Yunzemo ati: 'Abana banjye ntibazatora, bose bari munsi y'imyaka y'ubukure. Nafashe umwanzuro wo kubakura mu nzira y'ikibi; sinshaka kubashyira mu byo ndi guhura na byo. Mureke bagende, njye na Madamu tuzasigara hanyuma turwane.'

    Abana ba Bobi Wine berekeje mu muryango w'incuti ye wemeye kuba ubakiriye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/uganda-amatora-aregereje-bobi-wine-yahungishirije-umuryango-we-muri-amerika

  • Nyungwe Canopy Walkway ku isonga mu biraro bikurura ba mukerarugendo ku Isi – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'ibiraro byo mu kirere bisurwa n'abakerarugendo benshi rwakozwe n'Ikigo cya 'Lonely Planet' cyandika ibitabo biyobora ba mukerarugendo ku rwego rw'Isi.

    Mu bindi biraro bigaragara kuri uru rutonde birimo Redwoods Nightlights cyo muri Nouvelle Zélande; Arbor Day Farm Tree Adventure cyo muri Pariki ya Nebraska yo muri Amerika; Daintree Discovery Center cyo muri Australia na Treetop Walk Bavarian Forest cyo mu Budage.

    Harimo kandi Monteverde Sky Walk cyo muri Costa Rica; Tahune Airwalk cyo muri Australia; Canopy Walkway cyo mu Ishyamba rya Amazon muri Peru; Sequoia Aerial Adventure cyo mu Mujyi wa California muri Amerika, OCBC Skyway cyo muri Singapore na Tree Top Canopy Walk cyo muri Malaysia.

    Lonely Planet yakoze uru rutonde ni ikigo cyo muri Australie, cyatangiye kurukora mu mwaka wa 2019. Iki kigo gikora nk'icapiro kimaze kugurisha ibitabo birenga miliyoni 12.

    Nyungwe Canopy Walkway ni ikiraro kimenyerewe muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe aho kinyura muri metero 70 hejuru y'iryo shyamba, kigafasha abagisura kwirebera urusobe rw'ibinyabuzima birigaragaramo mu buryo bwihariye.

    Pariki ya Nyungwe ibarizwamo ubwoko bwinshi z'inyoni, ariko hakabamo n'inyamaswa ziba mu biti zirimo inkende n'inguge, ku buryo uwasuye iyi pariki, akagira amahirwe yo kugenda kuri iki kiraro, ahava anyuzwe n'ibyo yabonye.

    Canopy Walkway ifite metero 160 z'uburebure, aho bisaba gusa amafaranga 60$ (hafi arenga ibihumbi 58 Frw).

    Amafoto agaragaza ubwiza bw'ikiraro kiri mu Ishyamba rya Nyungwe

    Ikiraro cya Nyungwe Canopy Walkway ni cyo cya mbere gikunzwe ku rwego rw’Isi

    Iki kiraro kiri mu metero 70 uvuye ku butaka

    Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 160

    Kugenda kuri iki kiraro bisaba arenga ibihumbi 58 Frw

    Ni ikiraro kiri ahirengeye mu ishyamba rya Nyungwe, ku buryo ukiriho ashobora kubona iri shyamba mu buryo bwagutse

    Ni ikiraro gifite umutekano uhambaye ku buryo kidashobora guteza impanuka

    Iki kiraro kizwiho gufasha abakundana kuryoherwa n’urukundo rwabo

    Ku matsinda y’abantu benshi, bashobora kujya gusura iki kiraro bakahagirira ibihe byiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canopy-walkway-ni-cyo-kiraro-cya-mbere-ku-isi-mu-bikurura-ba-mukerarugendo

  • Byatangiye ari inzozi bigera aho ahabwa igihembo mpuzamahanga (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa yatangiye nk’inzozi atizeye neza ko kizatanga umusaruro kuko na we ubwe umuryango we wasigaye iheruheru kubera gusahurwa no gusenyerwa inzu, umugabo we n’abana na bo barahigwaga n’Interahamwe ngo zibice.

    Ariko kugeza ubu Mukasarasi arishimira ko inzozi ze zabaye impamo, akabasha gufasha abagore n’abakobwa batari bake agarurira icyizere abari bazi ko ubuzima bwabo burangiriye aho barongera babasha kumwenyura, na we akaba yarateye intambwe yishimira mu buzima.

    Bikurikire kuri KT TV mu kiganiro kirambuye Mukasarasi yagiranye na KT Radio

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/byatangiye-ari-inzozi-bigera-aho-ahabwa-igihembo-mpuzamahanga-video

  • Nyarugenge: Yatewe inda ashukishijwe fanta irimo ikinini gisinziriza – #rwanda #RwOT

    Umutesi (izina ryahinduwe) w’imyaka 16, yatewe inda yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza. Uyu mukobwa wenda kuzuza imyaka 18 abana na nyina ukora akazi k’ubuyede.

    Inkuru y’uyu mukobwa n’uburyo yatewe inda irababaje kuko ahamya ko uwamuteye inda yabikoze bamaze icyumweru kimwe bamenyanye, avuga ko batigeze bakundana kuko yahuye n’ibyo byago bamaze iminsi ine bahuye.

    Umutesi avuga ko ku munsi wa gatanu amenyanye n’uwo musore, yagiye kumusura amugurira fanta ayinyweye agira isereri ahita yirambika ku buriri bwe

    Ati “Nigaga mu wa Gatandatu ku Kabusunzu duhurira mu nzira ambwira ko yankunze, ansaba kujya kumureba iwabo noneho ambaza icyo nywa mubwira fanta ayizanye nsomyeho nta ubwenge. Sinamenye ibyakurikiyeho gusa nashidutse nambaye ubusa ari mu saa Moya z’ijoro.”

    Yavuze ko akigarura agatege yahise ataha ananiwe cyane ndetse nyina ahita amubaza aho avuye. Nyuma y’igihe gito yatangiye kumva amerewe nabi ku buryo n’umwarimu we yahise abona ko atwite, amutuma umubyeyi.

    Ati “Hashize igihe gito inda itangira kunkoroga mama atangira kubikeka noneho ku ishuri baramuhamagaza araza, ni bwo banjyanye kwa muganga barampima basanga ntwite.”

    Yemeza ko nyuma yo gutwara inda yavuye mu ishuri kubera ipfunwe yari afite noneho atangira kubaho nabi kuko atanabashaga kubona ibimutunga bihagije cyane ko n’ubusanzwe iwabo baryaga rimwe ku munsi.

    Umutesi avuga ko aterwa agahinda n’uko umusore wamuteye inda atamufasha kandi yidegembya nkaho nta kibazo afite.

    Ati “Mbayeho nabi kuko mama ni umuyede, kubona icyo aduha njye n’umwana ni ingorane kuko hari n’ubwo abura ibiraka nko muri ibi bihe bya COVID-19.”

    Yongeyeho ko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi bw’inzego zibanze no mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ariko batari bagira icyo bagikoraho mu gihe umwana we amaze kugira umwaka n’amezi umunani.

    Mu butumwa bwe, uyu mukobwa yagiriye inama bagenzi be kwirinda no kudakunda kugirira irari iby’Isi kugira ngo batazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo.

    Umutesi watewe inda ashukishijwe fanta irimo ikinini gisinziriza, yahaye abana b’abakobwa ubutumwa bubasaba kutararikira iby’abandi ku buryo bishobora gutuma bajya mu ngeso mbi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-yatewe-inda-ashukishijwe-fanta-irimo-ikinini-gisinziriza

  • Nyarugenge: Yatewe inda ashukishijwe fanta irimo ikinini gisinziriza – #rwanda #RwOT

    Umutesi (izina ryahinduwe) w'imyaka 16, yatewe inda yiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza. Uyu mukobwa wenda kuzuza imyaka 18 abana na nyina ukora akazi k'ubuyede.

    Inkuru y'uyu mukobwa n'uburyo yatewe inda irababaje kuko ahamya ko uwamuteye inda yabikoze bamaze icyumweru kimwe bamenyanye, avuga ko batigeze bakundana kuko yahuye n'ibyo byago bamaze iminsi ine bahuye.

    Umutesi avuga ko ku munsi wa gatanu amenyanye n'uwo musore, yagiye kumusura amugurira fanta ayinyweye agira isereri ahita yirambika ku buriri bwe

    Ati 'Nigaga mu wa Gatandatu ku Kabusunzu duhurira mu nzira ambwira ko yankunze, ansaba kujya kumureba iwabo noneho ambaza icyo nywa mubwira fanta ayizanye nsomyeho nta ubwenge. Sinamenye ibyakurikiyeho gusa nashidutse nambaye ubusa ari mu saa Moya z'ijoro.'

    Yavuze ko akigarura agatege yahise ataha ananiwe cyane ndetse nyina ahita amubaza aho avuye. Nyuma y'igihe gito yatangiye kumva amerewe nabi ku buryo n'umwarimu we yahise abona ko atwite, amutuma umubyeyi.

    Ati 'Hashize igihe gito inda itangira kunkoroga mama atangira kubikeka noneho ku ishuri baramuhamagaza araza, ni bwo banjyanye kwa muganga barampima basanga ntwite.'

    Yemeza ko nyuma yo gutwara inda yavuye mu ishuri kubera ipfunwe yari afite noneho atangira kubaho nabi kuko atanabashaga kubona ibimutunga bihagije cyane ko n'ubusanzwe iwabo baryaga rimwe ku munsi.

    Umutesi avuga ko aterwa agahinda n'uko umusore wamuteye inda atamufasha kandi yidegembya nkaho nta kibazo afite.

    Ati 'Mbayeho nabi kuko mama ni umuyede, kubona icyo aduha njye n'umwana ni ingorane kuko hari n'ubwo abura ibiraka nko muri ibi bihe bya COVID-19.'

    Yongeyeho ko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi bw'inzego zibanze no mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ariko batari bagira icyo bagikoraho mu gihe umwana we amaze kugira umwaka n'amezi umunani.

    Mu butumwa bwe, uyu mukobwa yagiriye inama bagenzi be kwirinda no kudakunda kugirira irari iby'Isi kugira ngo batazagwa mu mutego nk'uwo yaguyemo.

    Umutesi watewe inda ashukishijwe fanta irimo ikinini gisinziriza, yahaye abana b’abakobwa ubutumwa bubasaba kutararikira iby’abandi ku buryo bishobora gutuma bajya mu ngeso mbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-yatewe-inda-ashukishijwe-fanta-irimo-ikinini-gisinziriza