Category: Uncategorized

  • Amakipe 3 akinamo abanyarwanda yageze ½, Meddie Kagere ati'kuki buri mu gihe muba mumbaza Yanga?' #rwanda #RwOT

    Amakipe 3 akinamo abanyarwanda muri Tanzania yageze muri ½ cya Mapinduzi Cup, igikombe kirimo kubera muri Zanzibar.

    Ayo makipe ni Simba SC ya Meddie Kagere, Yanga ya Haruna Niyonzima na Azam FC ya Niyonzima Ally.

    Muri ½, Haruna Niyonzima wafashije ikipe ye kugera muri ½ banganya na Jamhuri SC 0-0 ariko bakaza gutsinda Namungo FC 1-0 uyu munsi irahura na Azam FC ya Niyonzima Ally yanganyije na Mlandege 1-1 ariko ku munsi w’ejo ikaba yaratsinze Malindi 1-0. Ni umukino uri bube saa 15 z’i Kigali.

    Nyuma yo gutsinda Chipukizi 3-1 na Mtibwa Sugar 2-0, Simba SC ya Kagere uyu munsi saa 19:15′ z’i Kigali, muri ½ irahura na Namungo FC yatsinzwe na Yanga 1-0 ikaza gutsinda Jamhuri 2-0.

    Meddie Kaere abajijwe niba atekereza ko ku mukino wa nyuma bashobora guhura na Yanga, mukeba wabo w’ibihe byose, yavuze ko ari ikipe nk’izindi atumva impamvu abantu baba bamubaza guhura na Yanga.

    Ati'ikipe yose twahura icy’ingenzi ni ugutwara igikombe. Sinzi impamvu muduhatira Yanga, ikipe twahura yose ni ikipe iba yarakoze kugira ngo igere ku mukino wa nyuma, sinzi impamvu muvuga Yanga mutavuga andi makipe.'

    Umukino wa nyuma uzaba tariki ya 13 Mutarama 2021. Igikombe cy’umwaka ushize gifitwe na Mtibwa Sugar yagitwaye itsinze Simba SC 1-0 ku mukino wa nyuma.

    Haruna yafashije Yanga kugera muri 1/2

    Ally Niyonzima arahura na Haruna muri 1/2

    Kagere utarakinnye umukino wa Mtibwa Sugar yitezwe muri 1/2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-3-akinamo-abanyarwanda-yageze-%C2%BD-meddie-kagere-ati-kuki-buri-mu-gihe-muba-mumbaza-yanga

  • Igitego Cristiano Ronaldo yaraye atsinze cyat… – #rwanda #RwOT

    Kubera ubuzima bwo gukora cyane, ndetse no guhirwa mu mupira w’amaguru, twavuga ko Ronaldo ubu ari mu myaka yo gushyiraho uduhigo dore ko kuri uyu mugoroba mu mukino wa shampiyona Juventus yatsinzemo ikipe ya Sassuolo ibitego 3-1, igitego Cristiano Ronaldo yatsinze cyatumye ashyiraho akandi gahigo k’umukinnyi wa mbere ku isi utsinze ibitego 15 cyangwa se akabirenza mu myaka 15 y’imikino.

    Ibi byatangiye mu mwaka w’imikino 2006-2007 ubwo Ronaldo yakiniraga ikipe ya Manchester united akayitsindira ibitego 17 mu mikino 34 kuva ubwo ntaratsinda ibitego biri munsi ya 15.

    Ronaldo ubwo urugendo rwe rw’imyaka 15 rwatangiraga agikina muri Manchester United

    Umwaka mwiza Ronaldo yagize ni umwaka w’imikino 2014-15 ubwo yatsindaga ibitego 48 mu mikino 35 yashampiyona ya Espogne. Messi n’ubundi basanzwe bahanganye mu duhigo, aka gahigo yarakagerageje ariko akagozi gacika ku mwaka wa cumi na kabiri.

    Akandi gahigo Ronaldo yashyizeho nyuma yo gutsinda igitego cya 3 ubwo Juventus yatsindaga Sassuolo ibitego 3-1,ni uko uyu rutahizamu yahise anganya ibitego n’umukinnyi wa mbere ku isi mu bafite ibitego byinshi kandi bizwi.

    Cristiano Ronaldo ubu afite ibitego 759 mu ikipe y’igihugu ndetse no mu makipe yagiye anyuramo

    Josef Bican ni we wari ufite agahigo k’ibitego byinshi ku isi, mu bakinnyi b’umupira w’amaguru, ibitego 759. Josef Bican ni umunya- Australia wakinnye hagatiya ya 1931 na 1955 atsinda ibitego 759. Ku mugoroba w’ejo, Cristiano Ronaldo bakaba bahise banganya agahigo.

    Kuva Ronaldo yagera mu ikipe ya Juventus amaze kugaragaza uruhare rukomeye kuko bigaragarira ku mikino Juventus yakinnye uyu rutahizamu atarimo, ndetse n’iyo bakinnye ahari. Juventus ifite impuzandengo ya 72.4% y’intsinzi mu gihe Ronaldo yakinnye, bakanagira kandi 46.7% k’intsinzi mu gihe Ronaldo atakinnye. Ibi bivuze ko iyo Ronaldo ari mu kibuga Juventus iba ifite ibitego 2.1 ku mukino ariko yaba atarimo bikamanuka bikajya ku gitego kimwe n’ibice bitanu ku mukino.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102239/igitego-cristiano-ronaldo-yaraye-atsinze-cyatumye-ashyiraho-utundi-duhigo-2-102239.html

  • Chris Hat wamamaye mu ndirimbo ye yise “ Niko yaje ” yashyize hanze indi ndirimbo ye nshya (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Chris Hat, kuri ubu urimo kubarizwa muri label ya Decent Entertainment iyoborwa na Muyoboke Alex, yashyize hanze indi ndirimbo ye nshya yise 'Burundu'. Chris Hat yamamaye cyane kubera indirimbo ye yise ” Niko yaje ” yakunzwe n'abantu benshi ndetse ikamuzamurira izina rye kuri ubu akaba azwi na benshi.

    Umuhanzi Chris Hat

     

    Source : https://yegob.rw/chris-hat-wamamaye-mu-ndirimbo-ye-yise-niko-yaje-yashyize-hanze-indi-ndirimbo-ye-nshya-video/

  • Bashomeri bavandimwe, dore amabanga y'ingenzi mwakoresha akabafasha kubona akazi bidatinze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hano hanze usanga umubare w'abashomeri ugenda wiyongera uko iminsi igenda yicuma. Nyamara usanga hari impamvu zirimo gusuzugura utuzi duto, kwanga gukora ibintu runaka bitewe nuko biciriritse ndetse n'izindi zituma ubushomeri bwiyongera. YEGOB muri ya gahunda yo kubagezaho ibintu by'ubwenge kandi by'ingirakamaro twifuje kubamenera amwe mu mabanga akomeye buri mushomeri wese ashobora gukoresha bikaba byamufasha kubona akazi mu gihe gito.

    1. Kora ubucuti n'abantu barangije amashuri mbere yawe bageze mu kazi: Gukora ubucuti n'abantu bagutanze mu kazi niryo banga rya mbere ryo kuba wasezera ubushomeri kuko bano bantu baba bafite ubunararibonye mu kazi ndetse iyo habonetse amahirwe aziko uri inshuti ye ahita akubwira ibisabwa nawe ugakora ibizamini by'akazi.

    2. Gerageza gukora ibintu byose udategereje kuzakoea ibyo wize gusa: Akenshi usanga abantu benshi baheranwa n'ubushomeri kuko banze gukora ibintu bitari mu byo bize nyamara usanga aba ari ukwiyima amahirwe kuko usanga abakire benshi hano ku isi badatunzwe n'ibyo bize mu mashuri ahubwo gushakishiriza hose byatumye bamenya ibyo bashoboye aba aribyo bakora. Nawe hora ushakisha igihe kizagera ubone ibyo ushoboye abe aribyo ukora.

    3. Irememo umutima wo kwihangira umurimo: Uyu mutima wo kwihangira umurimo usanga abanyeshuri barangije amashuri makuru na za kaminuza ndetse n'abandi bashomeri muri rusange badakunze kuwugira ahubwo baba bumva bazasaba akazi bagakorera abandi nyamara ibi bisa nk'ibidashoboka ndetse ibi biri mu bituma usanga baraheze iwabo barabuze imirimo nyamara kwihangira imirimo birashoboka kandi hari benshi babikoze kuri ubu barimo gukirigita ifaranga ritubutse.

    Muri make aya niyo mabanga atatu y'ingenzi yafasha buri mushomeri kuba yakwiteza imbere agatera ishoti ubushomeri yari amaranye iminsi. Hari n'izindi mpamvu turimo kubategurira tuzabagezaho mu nkuru yacu ikurikira.

     

    Source : https://yegob.rw/bashomeri-bavandimwe-dore-amabanga-yingenzi-mwakoresha-akabafasha-kubona-akazi-bidatinze/

  • Musanze: Ntibavuga rumwe ku mabwiriza yo gusiga amarangi asa ku nzu z’ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira 2020 nibwo Akarere ka Musanze kagiranye ibiganiro n’abikorera bigira hamwe uko hanozwa isuku aho bakorera, maze bafata umwanzuro wo gusiga amarangi inzu zose z’ubucuruzi ari mu masantere atandukanye yo muri aka Karere.

    Bidatinze aya mabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa, inzu ziri mu dusantere tw’ubucuruzi zitangira gusigwa amarangi y’ibara rimwe, igikorwa cyakozwe hagamijwe kunoza isuku, no kugaragaza umujyi wa Musanze neza nk’Akarere k’ubukerarugendo.

    Bamwe mu bacuruzi bakorera ahasabwe gusiga aya marangi, baganiriye na IGIHE bavuga ko hari aho aya mabwiriza ababangamiye cyane, kuko basabwa gusiga irangi risa nyamara hari aho bigaragara ko amarangi atarandura, ndetse ngo bakanasabwa gusiba ibirango biba ku nkuta z’amazu bakoreramo, bigaragaza ubucuruzi bakoreramo, ibintu ngo babona ko byazabagabanyiriza ababagana.

    Umwe mu babyeyi bakora umwuga w’ubudozi mu nzu iri mu isantere y’ahazwi nko ku Ngagi, yagize ati ” Nk’ ubu aha ku rukuta aho nkorera hari hashushanyije ubwoko by’ibyo ndoda, ibitenge, amakanzu n’ibindi, bamaze gusiga irangi batubujije kongera kubishushanyaho, kandi ni ibyamamaza ibyo dukora. Ubu uwahanyura atinjiye ntiyamenya ikihakorerwa, ibintu bitugabanyiriza abakiliya.”

    “Ubu uwo mutaziranye cyangwa ngo yinjiremo ntiyaguha akazi, usibye kubura uko tubigira tukubahiriza amategeko ariko bizaduhombya”

    Undi nawe ufite inzu isanzwe ari depo y’ibinyobwa yavuze ko inzu yakoreragamo yari isize irangi ry’umuhondo n’ibirango by’iki kinyobwa, ariko aho amariye gusiga iri rangi ibi birango byose atemerewe kubisubizaho, agasaba ko bakwemererwa ibi birango bakabisubizaho kuko bibafasha kwamamaza ibyo bakora.

    Ati ” Mbere aha hari hasize irangi ry’umuhondo, hariho ibirango bitandukanye bigaragaza ikinyobwa cya Skol kihacururizwa kuko ari kuri depo yayo, ariko urabona ko utamenya ikihakorerwa usibye kariya kapa k’amafuti gahari. Nta wanze isuku ariko bareke natwe dukomeze kwamamaza ibyo dukora, kuko umukobwa wabuze umuranga ahera iwabo, bitabaye ibyo abakiriya badushiraho”

    Ikibazo nk’iki kandi cyagaragajwe n’abandi bacuruzi bakorera mu isantere ya Kimonyi mu Murenge wa Kimonyi, nabo bavuga ko batanze impinduka zo kunoza isuku, ariko bifuza ko byakorwa mu buryo butababangamira cyangwa ngo bitume batakaza abakiriya babo.

    Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze Turatsinze Straton yavuze ko gusiga irangi ry’ibara rimwe atari itegeko, ahubwo icyo bareba ari isuku. Yavuze ko ibyo gusaba abacuruzi gusiba ibirango byamamaza ibyo bakora atari abizi ariko agiye kubikurikirana.

    Yagize ati ” Kuvuga ko amabwiriza asaba abacuruzi gusiga ubwoko bw’irangi ry’ibara rimwe ntabwo aribyo, icyo tureba ni uko irisizwe ku nzu ritanduye, gusa icyo kuba babasaba gusiba ibirango byamamaza ibyo bakorera muri ayo mazu, ntabwo twari tubizi tugiye kubikurikirana, ariko turimo gutekereza uko nabyo byazajya bisora kuko byamamaza, tukabikora nk’uko i Kigali bikorwa”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yabwiye IGIHE ko icyo bakora nk’Akarere ari ukugenzura niba isuku yubahirizwa, ariko bigashyirwa mu bikorwa n’abikorera.

    Yagize ati “Icyo tureba ni uko amabwiriza y’isuku yubahirizwa, kandi ntabwo ireba abacuruzi gusa, ireba umuturage wese aho ari hose mu rugo, ku mubiri n’ahandi hose. Ikindi gusiga irangi n’ibara bashaka byavuye mu bushake bw’abikorera tunabashimira ko babikoze neza, ariko ahakiri ibibazo tugiye kubigenzura bigororwe cyane ko gucuruza ari ukwamamaza, tugiye kubikurikirana nabyo bikemuke”

    Biteganyijwe ko ibikorwa byo gusiga amarangi ku nzu z’ubucuruzi ari mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bizakorwa mu masantere 25, bikazarangirana n’uku kwezi kwa Mutarama 2021, ahasigaye bikagenda bikorwa buhoro buhoro mu rwego rwo kurwanya umwanda ukunze kuvugwa muri aka Karere.

    Abacuruzi bavuga ko babangamiwe no kuba batemerewe gushushanya ibyo bakora ku nzu zabo

    Gusiga amarangi asa biri muri gahunda yo guca umwanda mu mujyi wa Musanze ukunze gukorerwamo ubukerarugendo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ntibavuga-rumwe-ku-mabwiriza-yo-gusiga-amarangi-asa-ku-nzu-z-ubucuruzi

  • Abarinzi batandatu ba pariki ya Virunga bishwe #rwanda #RwOT

    Abarinzi batandatu bo muri pariki ya Virunga muri DR Congo biciwe mu gico cyatezwe n'inyeshyamba.
    Abategetsi baravuga ko umutwe wa Mai-Mai, umwe muri myinshi ikorera muri aka agace, ari wo wakoze ubu bwicanyi.
    Aba barinzi batezwe igico mu gihe bariho bakora uburinzi n'amaguru muri pariki nk'uko umuvugizi w'ikigo cyabo yabibwiye BBC dukesha iyi inkuru.
    Abakozi bakora muri iyi pariki, ibamo ingagi zugarijwe no gucika, ni kenshi bagiye bagabwaho ibitero.
    Mu kwezi kwa kane umwaka ushize, abarinzi 13 b'iyi pariki barishwe mu gico nabwo batezwe n'inyeshyamba.
    Imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo hafi ya pariki ya Virunga — agace UNESCO yashyize mu tugize umurage w'Isi.
    Itangazo ryasohowe n'ikigo gicunga iyi pariki rivuga ko aba barinzi ku cyumweru mu gitondo 'batezwe igico batunguwe ntibabone uburyo bwo kwirwanaho'.
    Rivuga ko undi murinzi yakomeretse bikomeye muri iki gitero ubu akaba ari kuvurwa, gusa byitezwe ko azakira neza.
    Alphonse Kambale umwe mu bategetsi muri aka gace, yabwiye AFP ko umwe mu barwanyi ba Mai-Mai nawe yasize ubuzima mu mirwano.
    Mu barinzi hafi 700 bakora muri pariki ya Virunga, mu myaka irenga 10 ishizemuri bo 200 bamaze kwicwa, nk'uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.
    Src:BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/11/abarinzi-batandatu-ba-pariki-ya-virunga-bishwe/

  • Umukecuru akomeje kuvugisha abatari bake kubera uburanga n’ikimero bye byifuzwa n’abagabo(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ubarirwa mu cyiciro cy'abakecuru akomeje kwigarurira imitima y'abatari bake kubera uburanga n'ikimero bye bitangaje dore ko ku myaka ye 52 yamavuko agaragara nk'umukobwa w'imyaka 20 gusa.

    Rolanda Rochelle, uyu mugore asanzwe azwi cyane kuri Instagram, ariko akaba akora n'ibindi byinshi. Yibera muri Amerika afite imyaka 52 ndetse akaba afite abana ndetse n'abuzukuru, ku mbuga nkoranyambaga ze akurikirwa n'abarenga ibihumbi 175 ndetse umunsi kuwundi bagenda biyongera muburyo butangaje. Imiterere y'umubiri we ndetse nukuntu byatumye abagabo benshi batangira kumwibazaho muburyo budasanzwe ndetse benshi bibaza ukuntu umuntu wuzukuruje ashobora gusa gutya bakumirwa.

    Source : https://yegob.rw/umukecuru-akomeje-kuvugisha-abatari-bake-kubera-uburanga-nikimero-bye-byifuzwa-nabagaboamafoto/

  • Musanze: Ntibavuga rumwe ku mabwiriza yo gusiga amarangi asa ku nzu z'ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira 2020 nibwo Akarere ka Musanze kagiranye ibiganiro n'abikorera bigira hamwe uko hanozwa isuku aho bakorera, maze bafata umwanzuro wo gusiga amarangi inzu zose z'ubucuruzi ari mu masantere atandukanye yo muri aka Karere.

    Bidatinze aya mabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa, inzu ziri mu dusantere tw'ubucuruzi zitangira gusigwa amarangi y'ibara rimwe, igikorwa cyakozwe hagamijwe kunoza isuku, no kugaragaza umujyi wa Musanze neza nk'Akarere k'ubukerarugendo.

    Bamwe mu bacuruzi bakorera ahasabwe gusiga aya marangi, baganiriye na IGIHE bavuga ko hari aho aya mabwiriza ababangamiye cyane, kuko basabwa gusiga irangi risa nyamara hari aho bigaragara ko amarangi atarandura, ndetse ngo bakanasabwa gusiba ibirango biba ku nkuta z'amazu bakoreramo, bigaragaza ubucuruzi bakoreramo, ibintu ngo babona ko byazabagabanyiriza ababagana.

    Umwe mu babyeyi bakora umwuga w'ubudozi mu nzu iri mu isantere y'ahazwi nko ku Ngagi, yagize ati ” Nk' ubu aha ku rukuta aho nkorera hari hashushanyije ubwoko by'ibyo ndoda, ibitenge, amakanzu n'ibindi, bamaze gusiga irangi batubujije kongera kubishushanyaho, kandi ni ibyamamaza ibyo dukora. Ubu uwahanyura atinjiye ntiyamenya ikihakorerwa, ibintu bitugabanyiriza abakiliya.'

    'Ubu uwo mutaziranye cyangwa ngo yinjiremo ntiyaguha akazi, usibye kubura uko tubigira tukubahiriza amategeko ariko bizaduhombya”

    Undi nawe ufite inzu isanzwe ari depo y'ibinyobwa yavuze ko inzu yakoreragamo yari isize irangi ry'umuhondo n'ibirango by'iki kinyobwa, ariko aho amariye gusiga iri rangi ibi birango byose atemerewe kubisubizaho, agasaba ko bakwemererwa ibi birango bakabisubizaho kuko bibafasha kwamamaza ibyo bakora.

    Ati ” Mbere aha hari hasize irangi ry'umuhondo, hariho ibirango bitandukanye bigaragaza ikinyobwa cya Skol kihacururizwa kuko ari kuri depo yayo, ariko urabona ko utamenya ikihakorerwa usibye kariya kapa k'amafuti gahari. Nta wanze isuku ariko bareke natwe dukomeze kwamamaza ibyo dukora, kuko umukobwa wabuze umuranga ahera iwabo, bitabaye ibyo abakiriya badushiraho”

    Ikibazo nk'iki kandi cyagaragajwe n'abandi bacuruzi bakorera mu isantere ya Kimonyi mu Murenge wa Kimonyi, nabo bavuga ko batanze impinduka zo kunoza isuku, ariko bifuza ko byakorwa mu buryo butababangamira cyangwa ngo bitume batakaza abakiriya babo.

    Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Karere ka Musanze Turatsinze Straton yavuze ko gusiga irangi ry'ibara rimwe atari itegeko, ahubwo icyo bareba ari isuku. Yavuze ko ibyo gusaba abacuruzi gusiba ibirango byamamaza ibyo bakora atari abizi ariko agiye kubikurikirana.

    Yagize ati ” Kuvuga ko amabwiriza asaba abacuruzi gusiga ubwoko bw'irangi ry'ibara rimwe ntabwo aribyo, icyo tureba ni uko irisizwe ku nzu ritanduye, gusa icyo kuba babasaba gusiba ibirango byamamaza ibyo bakorera muri ayo mazu, ntabwo twari tubizi tugiye kubikurikirana, ariko turimo gutekereza uko nabyo byazajya bisora kuko byamamaza, tukabikora nk'uko i Kigali bikorwa”

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yabwiye IGIHE ko icyo bakora nk'Akarere ari ukugenzura niba isuku yubahirizwa, ariko bigashyirwa mu bikorwa n'abikorera.

    Yagize ati “Icyo tureba ni uko amabwiriza y'isuku yubahirizwa, kandi ntabwo ireba abacuruzi gusa, ireba umuturage wese aho ari hose mu rugo, ku mubiri n'ahandi hose. Ikindi gusiga irangi n'ibara bashaka byavuye mu bushake bw'abikorera tunabashimira ko babikoze neza, ariko ahakiri ibibazo tugiye kubigenzura bigororwe cyane ko gucuruza ari ukwamamaza, tugiye kubikurikirana nabyo bikemuke”

    Biteganyijwe ko ibikorwa byo gusiga amarangi ku nzu z'ubucuruzi ari mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bizakorwa mu masantere 25, bikazarangirana n'uku kwezi kwa Mutarama 2021, ahasigaye bikagenda bikorwa buhoro buhoro mu rwego rwo kurwanya umwanda ukunze kuvugwa muri aka Karere.

    Abacuruzi bavuga ko babangamiwe no kuba batemerewe gushushanya ibyo bakora ku nzu zabo

    Gusiga amarangi asa biri muri gahunda yo guca umwanda mu mujyi wa Musanze ukunze gukorerwamo ubukerarugendo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ntibavuga-rumwe-ku-mabwiriza-yo-gusiga-amarangi-asa-ku-nzu-z-ubucuruzi

  • Diamond yabwiwe ijambo ryiza ryamukoze ku mutima nyuma y’ifungwa rya Televiziyo ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz yabwiwe ko ibihano byari byafatiwe Wasafi TV bishobora kugabanwa ntibibe amazi 6 nkuko byari byatangajwe ubwo iyi televiziyo yaharikwaga.

    Minisitiri ufite itangazamakuru, siporo n'umuco mu nshingano ze, Innocent Bashungwa, yatangaje ko bagiye kuganira n'urwego ngenzuramikorere mu itumanaho, ku bijyanye n'ifungwa rya Wasafi TV y'umuhanzi Diamond.

    Ubwo yari mu Mujyi wa Dar es Salama kuri uyu wa Gatandatu, Bashungwa yavuze ko ibyo Ikigo Ngenzuramikorere mu by'Itumanaho muri Tanzania (TCRA) bakoze, bikurikije amategeko gusa ko bagiye kongera kureba ku bihano byari byamaze guhabwa iyi Televiziyo ya Wasafi.

    Ati 'Kubera ibi bitifite aho bihurira cyane n'akazi ndetse n'ishoramari, nka minisiteri tugiye kureba uburyo twaganira na TCRA kugira ngo tumenye neza ko tubona igisubizo.'

    Umuyobozi wa TCRA Johanes Kalungule, yavuze ko bahagaritse Wasafi TV bitewe n'amashusho y'abantu bambaye ubusa yerekanywe kuri iyi Televiziyo ku mugoroba wo ku itariki 1 Mutarama 2021 kandi bikaba binyuranya n'amategeko agenga itangazamakuru. Aya mashusho agaragara mu ndirimbo y'umuhanzi Gigy Money yerekanywe mu kiganiro 'Tumewasha na Tigo' kinyura kuri iyo Televiziyo.

    Minisitiri Bashungwa yongeyeho ko yifuza ko itangazamakuru ryajya ryibanda cyane mu kwamamaza Umuco wo muri Afurika y'Iburasirazuba, aho abona nta mwanya uhabwa icyo gice.
    Tariki 5 Mutarama uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bwa TCRA bwatangaje ko buhagaritse mu gihe kingana n'amezi atandatu, Televiziyo ya Wasafi TV y'umuhanzi w'icyamamare Diamond Platinumz, buyishinja kurenga ku mabwiriza agenga itagazamakuru muri icyo gihugu.

    Imyambarire ya Gigy Money yatumye Wasafi TV ihagarikwa.

    Source : https://yegob.rw/diamond-yabwiwe-ijambo-ryiza-ryamukoze-ku-mutima-nyuma-yifungwa-rya-televiziyo-ye/

  • Umubare w'abandura n'abicwa na Covid-19 ukomeje kuzamuka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu bashya banduye Covid-19 barimo 125 babonetse i Kigali, Musanze habonetse 15, Rubavu ni 11, Nyagatare ni 6, Huye ni 4, Rusizi ni 3, Rulindo ni 2, Nyanza ni 1, Nyamasheke ni 1 na Bugesera ni 1.

    Abarwayi babonetse kuri iki cyumweru batumye umubare w'abamaze kwandura bose mu Rwanda uba 9630. Hakize abarwayi 18 bituma umubare w'abamaze gukira iyi ndwara bose baba 6974 naho abakirwaye ni 2536.

    Uyu munsi kandi abantu babiri bishwe na Covid-19 mu Rwanda, barimo umugore w'imyaka 53 wo mu karere ka Rusizi n'umugabo w'imyaka 81 wo mu karere ka Bugesera, bose hamwe abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda buzuye 120.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/11/umubare-wabandura-nabicwa-na-covid-19-ukomeje-kuzamuka-mu-rwanda/