Category: Uncategorized

  • Bugesera: Yatawe muri yombi azira gutoteza umuturanyi we amuziza ko ari Umututsi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 42 yafashwe mu mpera z'icyumweru gishize mu Mudugudu wa Murambo mu Kagari ka Murambo mu Murenge wa Kamabuye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi azira gutoteza umugore baturanye amuziza ko ari Umututsi.

    Yagize ati 'Yaramutotezaga amubwira ngo nkawe waje gushaka hano ute, ubundi akanabwira umugabo we ngo ubundi uwo mugore wamushakaga aza muri aba bantu aje gukora iki? Umugore byaramurambiye rero arabivuga uwo mugabo arafatwa, yamuzizaga ko ari Umututsi.'

    Meya Mutabazi yasabye abaturage kubana neza mu mahoro bakirinda amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ashobora kubabaza abantu.

    Ati 'Abaturage turabasaba kubana mu mahoro bakirinda n'iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko yakomeza kuba mu bantu ari abayikoze, ari abakiyifite cyangwa n'abashaka kuyiha ku bandi turabasaba kuyirinda no kuyirwanya ni cyo twasaba abaturage kandi bakabana mu mahoro.'

    Yavuze ko abantu basanzwe batoteza abandi cyangwa abavuga amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside badasanzwe muri Bugesera ngo niyo hagize uhaboneka arakurikiranwa akabihanirwa.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kamabuye bwavuze ko uyu mugabo ngo yari amaze igihe kinini atoteza uwo mugore ariko bikaba byaragaragaye cyane ku wa Gatandatu ari nabwo yahise atabwa muri yombi, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-yatawe-muri-yombi-azira-gutozeza-umuturanyi-we-amuziza-ko-ari-umututsi

  • UBUSHAKASHATSI:Wari uzi ko imiterere n'indeshyo y'intoki z'umukobwa zishobora kugira aho zihurira n'ibijyanye n'igitsina? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uburebure bw'intoki z'umugore bushobora kwerekana icyerekezo cye cy'imibonano mpuzabitsina, nk'uko ubushakashatsi bwasohotse mu bubiko be'Imyitwarire ku birebana n'Igitsina. Ibyavuye mu bushakashatsi byatangajwe na BBC, bivuga ko bishoboka cyane ko abagore bafite urutoki rujyaho impeta n'urutoku rukurikira urw'igikumwe bifite uburebure butandukanye aba ari abalesbiyani.

    Mu rwego rw'ubu bushakashatsi, abahanga basuzumye intoki 18 z'impanga z'abagore zisa, aho umwe yari umulesbiyani mugihe undi akundana n'abagabo. Hafashwe umwanzuro ko ugereranije, intoki z'impeta n'izikurikira igikumwe by'impanga z'abalesbiyani zifite uburebure butandukanye, bitandukanye n'impanga zikunda abagabo. Ibi byagaragaye ariko ku kiganza cy'ibumoso gusa.

    Nkuko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Essex babitangaza, guhura na testosterone munda bishobora kuba impamvu yumvikana yo gutandukana k'uburebure bw'intoki. Mugihe ubushakashatsi busa bwakorewe ku bagabo, nta mahuriro nkayo yashoboye kugaragara. (Testosterone ni umusemburo wiganje mu bagabo, uri mu bituma umuhungu atandukana n'umukobwa).
    Abo bashakashatsi bapimye intoke z'abantu 14 b'impanga z'abahungu, aho basanze umwe akundana n'abakobwa, naho undi agakundana n'abahungu (Gay), ariko nta budasa bw'intoki babonye.

    Dr Tuesday Watts, umwanditsi w'ubwo bushakashatsi wo muri kaminuza ya Essex yagize ati. 'Kubera ko impanga zisa, zisangiye 100 ku ijana ibinyamubiri (Genes), zishobora gutandukana mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, ibindi bitari genetiki bigomba kubara itandukaniro.'

    Yakomeje agira ati: 'Ubushakashatsi bwerekana icyerekezo cy'imibonano mpuzabitsina yacu kigenerwa mu nda kandi biterwa n'urugero rw'umusemburo w'igitsina gabo (testosterone) duhura nawo cyangwa uburyo imibiri yacu ubwayo yitwara kuri iyo misemburo, abahuye urugero rwinshi rwa testosterone bigatuma bashobora kuba abakunda ibitsina byombi cyangwa abaryamana bahuje igitsina.'

    Watts yongeyeho ati: 'Kubera isano iri hagati y'urugero rw'imisemburo n'ugutandukana k'uburebure bw'intoki, kureba ibiganza by'umuntu bishobora gutanga ibimenyetso ku cyerekezo cy'imibonano mpuzabitsina yabo.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsiwari-uzi-ko-imiterere-nindeshyo-yintoki-zumukobwa-zishobora-kugira-aho-zihurira-nibijyanye-nigitsina/

  • Ikiraro cyo mu kirere muri Nyungwe cyaje ku isonga mu nzira nziza zo mu kirere zo gusura muri 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga biboneka muri iyo Pariki
    Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga biboneka muri iyo Pariki

    Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa Lonely planet, umuntu uri kuri icyo kiraro cyo mu kirere ashobora kureba ubwoko bw’inguge bugera kuri cumi na butatu (13 primate species), harimo ubwitwa ‘chimpanzees’, akabona inyoni zitabarika, ibinyugunyugu n’ibintu byiza bituye muri iyo pariki”.

    Kuri urwo rubuga bongeraho ko mbere yo gutangira urugendo rwo gusura iyo pariki, ba mukerarugendo babanza guhabwa inkoni bitwaza cyangwa se bicumba, kuko muri iyo pariki hakunze kugwa imvura cyane, ituma aho abantu banyura hashobora kugorana kuhanyura kubera ibyondo”.

    Urubuga Lonely planet kandi rwanibukije ko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 hari amabwiriza yashyizweho ajyanye no kukirinda, bityo bagira ba mukerarugendo inama y’uko bajya babanza kumenya amakuru mbere yo guhaguruka mu bihugu byabo, ndetse no kubahiriza ingamba zo kwirinda ziba zarashyizweho n’inzego z’ubuzima mu bihugu bajya gusura.

    Mu Rwanda, ibikorwa by’ubukerarugendo birakomeje, yaba kuri ‘canopy’, muri Pariki y’Igihugu y’Akagera (Akagera National Park) no muri Pariki y’Igihugu y’ibirunga (Volcano national park), ahaboneka ubwoko bw’ingagi zo mu misozi zisigaye ahantu hakeya ku isi. Gusa ibyo byose bijyana no kubahiriza ingamba u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

    Ni muri urwo rwego, ba mukerarugendo ndetse n’abashoferi babatwara, basabwa kuzuza ibyangombwa byerekana aho bifuza gusura, bakabishyira ku rubuga www.visitrwanda.com/domestic-tourism-facilitation-form , bagomba kandi gutanga ibyangombwa bigaragaza ko bipimishije COVID-19 basanga batayirwaye bakabishyira ku rubuga [email protected] . Ibyo bitangwa nibura mu masaha 24 mbere yo gutangira urugendo rw’ubukerarugendo.

    Ku basura Nyungwe, Gishwati-Mukura na Pariki y’igihugu y’ibirunga, ibipimo bya Covid-19 bisabwa, ni ibyakozwe mu masaha 72 abanziriza urugendo (SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction(RT-PCR) taken within 72 hours).

    Kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, umuntu asabwa kuba yakorewe ibipimo byihuse mu masaha 72 bikagaragara ko atarwaye (one should have a negative Rapid Antigen Test(RDT)).

    Ahandi hantu hasurwa, harimo n’amahoteli, bo bemera kimwe muri ibyo byangombwa byavuzwe haruguru, mu gihe cyatanzwe mu masaha 120.

    Kuri urwo rutonde rwa za ‘canopy’ rwakozwe na Lonely Planet hariho na Canopy yitwa ‘Redwoods Nightlights’ yo mu gihugu cya New Zealand iza ku mwanya wa kabiri ndetse n’iyitwa ‘Arbor Day Farm Tree Adventure’ iherereye ahitwa Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Hari kandi ‘Treetop Walk Bavarian Forest’ yo mu Budage , ‘Tahune Airwalk’ iherereye ahitwa Tasmania mu gihugu cya Australia ndetse na ‘OCBC Skyway’ yo mu gihugu cya Singapore.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/ikiraro-cyo-mu-kirere-muri-nyungwe-cyaje-ku-isonga-mu-nzira-nziza-zo-mu-kirere-zo-gusura-muri-2021

  • Bugesera: Yatawe muri yombi azira gutoteza umuturanyi we amuziza ko ari Umututsi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 42 yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Murambo mu Kagari ka Murambo mu Murenge wa Kamabuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi azira gutoteza umugore baturanye amuziza ko ari Umututsi.

    Yagize ati “Yaramutotezaga amubwira ngo nkawe waje gushaka hano ute, ubundi akanabwira umugabo we ngo ubundi uwo mugore wamushakaga aza muri aba bantu aje gukora iki? Umugore byaramurambiye rero arabivuga uwo mugabo arafatwa, yamuzizaga ko ari Umututsi.”

    Meya Mutabazi yasabye abaturage kubana neza mu mahoro bakirinda amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ashobora kubabaza abantu.

    Ati “Abaturage turabasaba kubana mu mahoro bakirinda n’iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko yakomeza kuba mu bantu ari abayikoze, ari abakiyifite cyangwa n’abashaka kuyiha ku bandi turabasaba kuyirinda no kuyirwanya ni cyo twasaba abaturage kandi bakabana mu mahoro.”

    Yavuze ko abantu basanzwe batoteza abandi cyangwa abavuga amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside badasanzwe muri Bugesera ngo niyo hagize uhaboneka arakurikiranwa akabihanirwa.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamabuye bwavuze ko uyu mugabo ngo yari amaze igihe kinini atoteza uwo mugore ariko bikaba byaragaragaye cyane ku wa Gatandatu ari nabwo yahise atabwa muri yombi, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-yatawe-muri-yombi-azira-gutozeza-umuturanyi-we-amuziza-ko-ari-umututsi

  • Ruhango: Dasso yafashwe akekwaho gusambanya umwana – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafashwe kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mutarama 2021, mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Munini mu Mudugudu wa Gaseke.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mwana wasambanyijwe afite imyaka 17, akaba yari asanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha mu guhashya Coronavirus.

    Uwo mugabo bivugwa ko yasambanyije uwo mukobwa mu bihe bitandukanye amufatiranye.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza.

    Yasabye abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abakiri bato, bitwaje ko abo bana bafite igihagararo.

    Ati “Ntabwo ubukure bw’umwana bupimirwa mu gihagararo kandi tuributsa ko umwana wese ari umuntu utaragira imyaka 18, abe afite igihagararo kinini abe afite gitoya. Turasaba abantu ko bazirikana ibyo bintu bakirinda gusambanya umwana. Turasaba n’abandi bagerageza guhishira ibintu nk’ibyo ko bajya batanga amakuru hakiri kare.”

    Dr Murangira yasabye abana kugira amakenga, bakamenya gutahura ababashuka kandi bakabiganiriza ababarera.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-dasso-yafashwe-akekwaho-gusambanya-umwana

  • Icyuho mu itegeko ryemerera abangavu n’ingimbi kuringaniza urubyaro – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu umwana uri munsi y’imyaka 18 ushaka kuboneza urubyaro asabwa kujyana n’umubyeyi we kwa muganga.

    Umuryango Nyarwanda wita ku Buzima (Health Development Initiative-HDI) uvuga ko kuba bigisaba abangavu cyangwa ingimbi kujyana n’ababyeyi babo kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro bikiri inkomyi muri iyi gahunda.

    Hashize igihe kitari gito Leta y’u Rwanda iri kwiga ku kibazo cy’abangavu batwara inda zitateguwe bityo zikabavutsa bumwe mu burenganzira bwabo bw’ibanze burimo no gucikiriza amashuri.

    Ubwo yari imbere y’abasenateri mu Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hari kwigwa uburyo abangavu bakemererwa kuringaniza urubyaro nka kimwe mu bisubizo byagabanya ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe mu rubyiruko.

    Ni icyemezo kitavuzweho rumwe cyane ko hari abagishyigikiye n’abatemeranya na cyo.

    Urubyiruko na rwo rwakunze kugaragaza ko bishyizwe mu bikorwa byaba inzira nziza yo kugabanya umubare wiyongera umunsi ku munsi w’abangavu bacikiriza amashuri yabo bitewe no guterwa inda bakiri kwiga.

    Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis, avuga ko kuba bigisaba abangavu cyangwa ingimbi kujyana n’ababyeyi babo bikiri imbogamizi muri serivisi zo kuboneza urubyaro ku rubyiruko.

    Ati “Kuba umwana utaragira imyaka 18 asabwa kujyana n’umubyeyi we kwa muganga, bishobora gutanga ishusho itari nziza imbere y’umubyeyi, kuko ashobora gutakariza icyizere umwana we cyane ko imyumvire ya benshi kuri iyi ngingo ikiri hasi.”

    “Amategeko aramutse ahindutse, abantu bagahabwa amakuru neza, bagasobanurwa ko uburyo bwo gukumira inda bitareba gusa abashakanye, njyewe mbona byagabanya izi mpungenge.”

    Dr Kagaba asanga abiyumvisha ko kuboneza urubyaro ku bangavu byazabashora mu busambanyi cyangwa ingaruka zitari nziza biterwa n’uko ababivuga nta makuru ahagije baba babifiteho.

    Ati “Ni amakuru atari yo. Kubivuga ukundi rero ni uko abantu bataba bafite amakuru ahagije. Ikindi ni uko abaganga babasha kubikora mu buryo butandukanye bagendeye ku kigero cy’imyaka umwana afite.”

    Mu busabe bwe agaragaza ko byaba byiza hashyizweho ibigo byihariye bizafasha urubyiruko muri gahunda yo kuboneza urubyaro n’abakozi babihuguriwe mu kurushaho kunoza imitangire y’iyo serivisi.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ufite mu ntego zawo gufasha urubyiruko kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’Imyororokere, Save Generations Organisation, Nyinawumuntu Yvette, na we yatangarije IGIHE itegeko ririho ririmo imbogamizi ku bashaka serivisi yo kuboneza urubyaro.

    Ati “Ibyo byo ni imbogamizi ku bangavu cyane ko kubwira umubyeyi we igikorwa nk’icyo benshi babitinya kubera ko hari amakuru rimwe na rimwe umwana aba yarahishe umubyeyi. Nanone bigendana n’umuco usa n’urigucika wo kuba umubyeyi yaganiriza umwana ubuzima bw’imyororokere.’’

    Yavuze ko bisaba kubanza kumvisha ababyeyi ko bo ubwabo hari umusanzu bagomba gutanga.

    Yagize ati “Ikibazo kiracyari mu myumvire, umubyeyi niyumva ko kugeza umwana kwa muganga muri serivisi nk’izi z’ubuzima bw’imyororokere ari inshingano ze nk’uko amugenera amafunguro n’ibindi bizarushaho koroha.”

    Nyinawumuntu yavuze ko bidakwiye gufatwa nk’igikuba cyacitse kuba umubyeyi ajyana umwana we kwa muganga kwaka serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ati “Umubyeyi wese akeneye kumva ko kuganira n’umwana we ku buzima bw’imyororokere mu muryango ari inshingano ze kuko bizatuma umwana atinyuka kumugisha inama kuruta uko yajya kuzishakira ahandi. Ababyeyi nibatinyuke baganire n’abana bizadufasha kugabanya umubare w’abana bahura n’iki kibazo cyo gutinya.”

    Yavuze ko guhindura itegeko no kwigisha abafite aho bahurira no gutanga serivisi ku buzima bwimyororokere by’umwihariko ababyeyi ari byo byafasha mu kurushaho kugira imikorere myiza.

    Ati “Twifuza ko itegeko ryahinduka ariko twifuza ko habaho amahugurwa mu ngeri zose, turakora ubukangurambaga kuko umubyeyi akwiye kwita kuri wa mwana, akure yisobanukiwe bizatuma umubyeyi yumva ko no kumuherekeza na yo ari inshingano ye.”

    Bamwe mu bangavu n’ingimbi baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba iyi gahunda ari nziza kuri bo ariko bagasanga byagorana kuri bo kuko benshi batatinyuka kubihingutsa mu miryango.

    Ishimwe Clémentine w’imyaka 16 yagize ati “Njyewe mbona gahunda ari nziza. Ikindi yashyiriweho kudufasha ariko biracyagoye kuko twe nk’abana usibye no kwitabira ntiwanabihingutsa mu muryango. Mbona icyaba cyiza ari uko bavuga ngo ushaka kuboneza urubyaro arahabwa serivisi bidasabye urushya rw’umubyeyi.”

    Muhire Phocas w’imyaka 17 we yagaragaje ko bikigoranye mu miryango kuganira ku buzima bw’imyororokere.

    Ati “Usibye no kuboneza urubyaro, usanga bikiri ikibazo kuganira ku bijyanye n’imyororokere mu miryango yacu. Serivisi ni nziza pe ariko kuvuga ngo wajyana n’umubyeyi ntibyatworohera na gato, cyane ko bishobora gutuma umubyeyi agutakariza ikizere bitewe n’imyumvire yabo.”

    Ku rundi ruhande ariko abanyamadini basanga kuboneza urubyaro atari cyo cy’ibanze ku bangavu ahubwo bakwiye guhugurwa bakigishwa kwirinda.

    Ubwo Sr Hélène Nayituriki yaganiraga na IGIHE mu Ukwakira 2020 yavuze ko atumva ukuntu abantu bavuga ko kwifata byananiranye kandi asanga kwigishwa ari ryo pfundo rya byose.

    Ati “Njye mbona ari ubugome buhanitse guha abana bacu ibyo binini cyangwa utwo dukingirizo n’ibindi byose byo kuboneza urubyaro. Ntidukwiye kuvuga ngo byamunaniye kwihangana, nidukore uburyo bwose bitamunanira kuko birashoboka. Umwana iyo ugiye umwigisha ugakora ku buryo umurinda ubuzerezi ntaba ingegera, kumurinda rero birashoboka cyane.”

    Raporo ivuga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda ya 2020 igaragaza ko abangavu 11.6% aribo babonye serivisi yo kuboneza urubyaro, nyamara umubare w’abaterwa inda zitateganyijwe ukomeje kwiyongera nkaho kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama umwaka ushize, abangavu batewe inda bari 15 656.

    Mu Ukuboza 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari ibiganiro biri gukorwa bigamije kurebera hamwe niba abana bari hagati y’imyaka 15 na 18 mu Rwanda bashobora kwemererwa kujya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bitabaye ngombwa ko hagishwa inama ababyeyi babo cyangwa ababarera, nk’uko byari bisanzwe bigenda.

    Abangavu bashobora kwemererwa gutangira guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro batagishije inama ababyeyi babo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuho-mu-itegeko-ryemerera-abangavu-n-ingimbi-kuringaniza-urubyaro

  • Harmonize yatunguye abatari bake nyuma yo kugaragara afite umwana bivugwa ko yaguze(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize aravugwaho kugura umwana w'umukobwa uri mu kigero cy'umwaka n'igice.ibi byatangiye guhwihwiswa nyuma y'aho uyu muhanzi akomeje kugaragara ahantu hatandukanye ari kumwe n'uyu mwana kandi byaravugwaga ko yabuze urubyaro.

    Uyu mwana bivugwa ko uyu muhanzi yamuguze kuko yari amaze umwaka urenga yarabuze urubyaro ndetse ashaka gatanya n'umutaliyanikazi bakoze ubukwe.Uyu mutaliyani kazi niwe watumye Harmonize atandukana na Diamond kuko yashakaga ko Harmonize nawe ashinga kampani ikomeye muri Tanzania nayo ifasha abahanzi ndetse uyu mugore ni nawe watanze amafaranga menshi cyane muri miliyoni zirenga 500 Diamond yari yaciye uyu muhanzi kugirango atangire yikorane.

    Nguyu umwana Harmonize bivugwa ko yaguze.

    Bivugwako mubyukuri Harmonize n'uyu muvungukazi bari barabuze urubyaro kubera uyu mumugore afite uburwayi bwatumanaga atabyara, kubera kurambirwa gutegereza umwana ngo nibyo byatumye Harmonize ahimba amayeri yo gushaka umwana ngo amwiyitirire nuko abone uko atandukana neza n'uyu muzungu bivugwako ari nawe wamuhaye amafaranga menshi cyane yo kugirango atandukane na Diamond nawe atangire yikorere.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/harmonize-yatunguye-abatari-bake-nyuma-yo-kugaragara-afite-umwana-bivugwa-ko-yaguzeamafoto/

  • Ntibisanzwe! Umukobwa ukiri muto yashwanye n'ababyeyi be bapfa gukundana n'umusaza rukukuri [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 21 witwa Jana Leonhardt ukomoka ahitwa Jena mu Budage yatangaje ko yashwanye n'ababyeyi be bapfa urukundo afitanye n'umwarimu wigisha philosophy witwa Peter Heinrich w'imyaka 48.

    Uyu mukobwa yatangiye gukunda uyu mwarimu umurusha imyaka 27 ubwo yabonaga amashusho akora ku rubuga rwa You Tube gusa urukundo rwe n'uyu mwarimu rwarakaje ababyeyi be nkuko yabitangaje.

    Uyu mukobwa wiga psychology ntiyashakaga umukunzi ubwo yabonaga bwa mbere izi videos z'uyu mwarimu kuri You tube mu myaka 3 n'igice ishize.

    Jana yar afite imyaka 18 ubwo yarebaga aya mashusho y'uyu mwarimu ahita amwandikira kuri email amubwira ko yamukunze.

    Aba bombi batangiye kwandikira bikuza umubano wabo kugeza ubwo baje guhura ku nshuro ya mbere mu Ukuboza 2017,urukundo rwabo ruriyongera.

    Uyu mukobwa Jana yavuze ko ababyeyi be barakajwe no kumva ko akundana n'uyu mugabo ukuze cyane mu gihe umuryango wa Peter nawo ngo wamubwiye ko atifuza kumubona akundana n'umwana abyaye.

    Jana ahamagara bwa mbere Peter yamubwiye byinshi kuri we arangije amusobanurira ko yifuza ko baganira byinshi kuri Philosophy.

    Uyu mugabo nawe yamubwiye amwe mu mateka y'ubuzima bwe ndetse amusobanurira byinshi kuri Philosophy basanga hari ibyo bahuriyeho.

    Peter wari utuye mu mujyi wa Frankfurt yagenze ibirometero bisaga 300 agiye kuraba uyu mukobwa ukiri muto birangira bemeranyije gukundana.

    Aba bombi bakomeje gukundana mu buryo buteruye kugeza ubwo uyu mugabo Peter yasabye Jana ko bakundana gusa ababyeyi babo babanje kurwanya uru rukundo rudasanzwe.

    Jana yavuze ko imyaka abantu barutana itagakwiye kuba imbogamizi y'urukundo ndetse aba bombi bashinze konti ya Instagram yitwa @30chronia bahuriyeho ibafasha kwigisha abantu.

    Ati 'Ntabwo natekerezaga ko nakundana n'umusaza ku myaka 18 gusa.Nari nshishikajwe n'amasomo yanjye,ntabwo nigeze ntekereza ku by'urukundo.Numvaga nifuza kuziga philosophy cyangwa psychology muri kaminuza kuko nakundaga ayo masomo.

    Namaze igihe kinini nkurikirana amasomo yabyo kuri You Tube aho narebaga imitwe y'inkuru ishishikaje.

    Nagira inama abantu bakundana n'ababarusha imyaka kubigaragaza.Ntukabihishe ahubwo ba umunyakuri.Nubwo hari abantu batabyumva,ibyo batekereza ntacyo bitwaye,icy'ingenzi nuko mwembi muba mwishimye.

    Urukundo nta myaka rugira ahubwo rutanga ibyishimo.Simbona isura y'ubuzima bwanjye ntari kumwe n'uwo dusangiye ubuzima.'


    Source : https://impanuro.rw/2021/01/11/ntibisanzwe-umukobwa-ukiri-muto-yashwanye-nababyeyi-be-bapfa-gukundana-numusaza-rukukuri-amafoto/

  • Mubo navuganira bariya nti barimo”. Madam Ingabire Imaculle. #rwanda #RwOT

    Mukiganiro kigufi Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Madam Ingabire Imaculle yagiranye n’Ikinyamakuru www. imirasire.rw yavuzeko mubo yavuganira bariya batarimo” Yagize ati” Mubyukuri ndibaza impamvu bariya bantu Leta itabafata ngo ibafunge, abantu barashira icyorezo kimeze nabi naho bo bakavuga ngo bararengana, ngewe mubo navuganira bariya bantu ntibarimo”.

    Ibi Ingabire abivuze mu gihe mu minsi ishyize hagaragaye abantu basaga 60 bo mu karere ka Ruhango barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakanga kwambara agapfukamunwa bitwaje imyemerere yabo, ndetse hari nabamwe bumvikanye mu bitangaza makuru bavuga ko bakuye abana babo mi ishuri kubera ko bategekwa kwa mbara agapfukamunwa.
    Aha ninaho abo baturage bavuga ko barengana babaziza imyemerere yabo.

    Mu bindi Imaculle yagarutseho nuko yavuze ko buriya ari ubujiji kuko nijambo ry’Imana bigishwa rivuga ko ni babura ubwenge Imana izabareka.

    Imaculle arasaba inzego za Leta bireba guhagurukira bariya bantu bateza akaga bagenzi babo banga kumvira amabwiriza n’ingamba za shyizweho zo kurwanya Covid-19

    Yagize ati”bariya bantu niba bashaka kwiyahura ni banjye muri Nyabarongo bareke gushyira mu kaga abandi bantu”.

    Kuva umurwayi wambere wa Corona ageze murwanda abamaze kwandura ni 9,630 naho abamaze gukira ni 6,974 mugihe abamaze guhitanwa nayo ari 120. Abakirwaye ni 2,536.
    Ijanisha kubandura kugeza ubu rikaba riri kuri 7.1%

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Mubo-navuganira-bariya-nti-barimo-Madam-Ingabire-Imaculle

  • Umukobwa ukiri muto yashwanye n'ababyeyi be bapfa gukundana n'umugabo umurusha imyaka 27 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yatangiye gukunda uyu mwarimu umurusha imyaka 27 ubwo yabonaga amashusho akora ku rubuga rwa You Tube gusa urukundo rwe n'uyu mwarimu rwarakaje ababyeyi be nkuko yabitangaje.

    Uyu mukobwa wiga psychology ntiyashakaga umukunzi ubwo yabonaga bwa mbere izi videos z'uyu mwarimu kuri You tube mu myaka 3 n'igice ishize.

    Jana yar afite imyaka 18 ubwo yarebaga aya mashusho y'uyu mwarimu ahita amwandikira kuri email amubwira ko yamukunze.

    Aba bombi batangiye kwandikira bikuza umubano wabo kugeza ubwo baje guhura ku nshuro ya mbere mu Ukuboza 2017,urukundo rwabo ruriyongera.

    Uyu mukobwa Jana yavuze ko ababyeyi be barakajwe no kumva ko akundana n'uyu mugabo ukuze cyane mu gihe umuryango wa Peter nawo ngo wamubwiye ko atifuza kumubona akundana n'umwana abyaye.

    Jana ahamagara bwa mbere Peter yamubwiye byinshi kuri we arangije amusobanurira ko yifuza ko baganira byinshi kuri Philosophy.

    Uyu mugabo nawe yamubwiye amwe mu mateka y'ubuzima bwe ndetse amusobanurira byinshi kuri Philosophy basanga hari ibyo bahuriyeho.

    Peter wari utuye mu mujyi wa Frankfurt yagenze ibirometero bisaga 300 agiye kuraba uyu mukobwa ukiri muto birangira bemeranyije gukundana.

    Aba bombi bakomeje gukundana mu buryo buteruye kugeza ubwo uyu mugabo Peter yasabye Jana ko bakundana gusa ababyeyi babo babanje kurwanya uru rukundo rudasanzwe.

    Jana yavuze ko imyaka abantu barutana itagakwiye kuba imbogamizi y'urukundo ndetse aba bombi bashinze konti ya Instagram yitwa @30chronia bahuriyeho ibafasha kwigisha abantu.

    Ati 'Ntabwo natekerezaga ko nakundana n'umusaza ku myaka 18 gusa.Nari nshishikajwe n'amasomo yanjye,ntabwo nigeze ntekereza ku by'urukundo.Numvaga nifuza kuziga philosophy cyangwa psychology muri kaminuza kuko nakundaga ayo masomo.

    Namaze igihe kinini nkurikirana amasomo yabyo kuri You Tube aho narebaga imitwe y'inkuru ishishikaje.

    Nagira inama abantu bakundana n'ababarusha imyaka kubigaragaza.Ntukabihishe ahubwo ba umunyakuri.Nubwo hari abantu batabyumva,ibyo batekereza ntacyo bitwaye,icy'ingenzi nuko mwembi muba mwishimye.

    Urukundo nta myaka rugira ahubwo rutanga ibyishimo.Simbona isura y'ubuzima bwanjye ntari kumwe n'uwo dusangiye ubuzima.'





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-ukiri-muto-yashwanye-n-ababyeyi-be-bapfa-gukundana-n-umugabo-umurusha