Category: Uncategorized

  • Mukagasana Yolande yashinze umuryango uzakora ubushakashatsi kuri Jenoside no kurwanya abayihakana – #rwanda #RwOT

    'Fondation Yolande Mukagasana' izanita ku kwimakaza ibikorwa by'ubugeni bitandukanye bijyanye n'amateka ya Jenoside, birimo ibinyuze mu ndirimbo, ikinamico na filime.

    Yolande Mukagasana ni we muyobozi mukuru w'uyu muryango, ndetse yanagize uruhare mu ishingwa ryawo.

    Yasobanuye ko yagize iki gitekerezo mu rwego rwo gutanga umusansu mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara cyane cyane mu banyamakuru no mu mashuri makuru biyobowe n'abasize bakoze Jenoside n'inshuti zabo. Ibi bikorwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitwaje uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza.''

    'Twebwe nk'abiyemeje kurinda no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntidushobora kwihanganira abapfobya amateka y'Abanyarwanda. Iyi fondasiyo yashinzwe n'abantu banyuranye, harimo Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga b'imyaka itandukanye cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Ni yo mpamvu itazagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, izajya itanga impuruza aho izabona hose hari ibimenyetso byabyara Jenoside.'

    Mu zindi ntego za 'Fondation Yolande Mukagasana' harimo gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ifatanya n'imiryango n'ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby'igenga bifite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside.

    Izanakoresha ibiganiro n'amahugurwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga inyandiko no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside.

    Mukagasana yakomeje ati 'Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y'Abanyarwanda kandi y'ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n'ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n'amacakubiri mu bantu. Niyo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.'

    'Fondation Yolande Mukagasana' yafunguye amarembo kuri buri wese yaba uwo mu gihugu no hanze yacyo wifuza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yolande Mukagasana yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko umugabo we n'abana be bose bishwe muri Mata 1994.

    Kuva mu 1995, yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n'ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana nubwo yari afite ibikomere bya Jenoside.

    Mukagasana yagenze Isi yose atanga ubuhamya bw'ibyabaye mu Rwanda, binamuhesha ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n'icy'Umuryango w'Abayahudi bo muri Amerika.

    Yolande Mukagasana yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi ndetse ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko atazibagirana.

    Uyu mubyeyi avuga ko 'Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n'ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.'

    Yolande Mukagasana ni umwanditsi wanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi

    Mukagasana Yolande aganira n’urubyiruko rwo mu Butaliyani ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyuma yo kuganira bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukagasana-yolande-yashinze-umuryango-uzakora-ubushakashatsi-kuri-jenoside-no

  • Umusore yahitanye abo mu muryango we bitewe na filime y'ubwicanyi yarebye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Simon Warunge ukomoka muri Kenya arakekwaho kwica abo mu muryango we nyuma yo kureba filime ijyanye n'ubwicanyi.

    Uyu musore w'imyaka 22 yamavuko yemereye polisi anatanga amakuru y'uburyo yateguye akanica abantu bane bo mu muryango we nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Yabwiye polisi ko yakoresheje umutarimba (Fer à béton) akubita nyina, se, n'umuvandimwe we mbere yo kubatera icyuma.

    Nyuma yaho yahise ahunga ava iwabo i Kiambu, hanze gato y'umujyi wa Nairobi, ariko arashakishwa afatwa mu mpera z'icyumweru gishize. Simon yabwiye polisi ko ababyeyi be bari abagome kandi bamwangaga cyane nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru Star.

    Uyu musore ukekwa avuga ko yageze ku kwica abe abifashijwe no kureba filime ya serie yo mu Bwongereza yitwa 'Killing Eve'. Bashiki be babiri barokotse ubwo bwicanyi bari bagiye ku ishuri. Nyina yari umuforomokazi mu by'indwara zo mu mutwe, naho se yari umuforomo muri Amerika akaba yari yaraje muri Kenya mu biruhuko bya Noheli.

    Polisi yataye muri yombi n'umukobwa w'inshuti y'uyu muhungu, bombi bagejejwe mu rukiko mu gihe iperereza rikomeje.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-yahitanye-abo-mu-muryango-we-bitewe-na-filime-yubwicanyi-yarebye/

  • Bagabo mutege amatwi: nimutirinda aya makosa mu gihe muri mu buriri n'abagore banyu, ingo zanyu ziririwe ntiziraye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugabo, hindura imyitwarire niba ukora aya makosa mu buriri.
    Kubaka urugo gutera akabariro ubyite uko ushaka ariko niba uri umugabo wubatse ukaba ukora kimwe mu byo ngiye kukubwira cyangwa ubikora byose, umenye ko imbere y'umugore wawe uri nk'umwanzi n'ubwo atabikubwira.

    1 Irinde gutera akabariro ku mugore utateguye

    Abahanga mu by'imibonano mpuzabitsina baha agaciro gutegura umugore kuko bituma akugirira urukundo kuko aryoherwa n'imibonano mpuzabitsina nta kabuza.Ikindi ngo bikurinda nawe kuba wakomereka kuko aba yorohereye mu gitsina.

    Ni mu gihe hari bamwe mu bagabo baza burira abagore babo ntacyo bavuganye byaba amagambo meza cyangwa kumuguyaguya kandi ibi ngo bitera umugore umubabaro kuruta uko byamushimisha kuko kuri bo biba bimeze nko gusambanywa ku gahato. Mu yandi magambo ntiyibona nk'umugore ahubwo nk'umucakara w'igitsina.

    2 Gusohora vuba

    Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko gusohora ku mugabo muzima muri rusange bigira hejuru y'iminota ibiri byibura, hari bamwe mu bagabo usanga basohora mu gihe kiri munsi y'umunota.
    Icyiyongera kuri ibi ugasanga biranagorana kongera kwijajajara ngo igitsina gifate umurego.

    Niba ari uku bikugendekera kandi bibaka bikubaho buri gihe menya ko umugore wawe atakureba ryiza.

    Abahanga bagira inama abagabo bameze batya kujya kwa muganga bakareba nib anta kibazo cy'uburwayi bafite.

    Niba babikora ku bushake ngo byaba byiza bisubiyeho kandi bakibuka ko umugore ataremye kimwe n'umugabo kuko umugore muri rusange arangiza atinze.
    Gusohora vuba ku mugabo ngo bishegesha umugore uba agitangira imibonano nyirizina kandi ubusanzwe imibonano ari uguhanahana ibyishimo.

    3. Kurongora umugore mu buryo budatuje

    Bamwe mu bagabo cyane cyane iyo bashyutswe usanga bakorana imibonano imbaraga nyinshi bityo ntibagenzure ibikorwa byabo.
    Ibi ngo bishobora guhahamura umugore wawe aho kuryoherwa akumagara bityo bikamuviramo kubabara.
    Gusa ku rundi ruhande hari bamwe mu bagore babikunda,ari nayo mpamvu abahanga bagira inama abagore kumenyesha abagabo niba bababara cyangwa ntacyo bibatwaye.

    4. Kurongora umugore mu buryo bumwe

    Mumaranye imyaka ariko burui gihe umugore ari hasi umugabo amuri hejuru, cyangwa mu bundi buryo bwabaye indangamibonano mu buriri bwanyu.
    Iki nacyo abahanga mu by'imibonano mpuzabitsina bakigaragaza nk'ikibangamira umugore kuko ngo burya muri kamere yabo barambirwa ikintu kimwe.
    Ashobora kuba aribwo buryo bushimisha umugore wawe birumvikana.
    Nyamara ngo biba byiza iyo umuhinduriye kuko ushobora gusanga umwumvishije ibindi yishimo atari azi bityo ukahakura ikamba ry'umwami.

    SRC: UMURYANGO

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bagabo-mutege-amatwi-nimutirinda-aya-makosa-mu-gihe-muri-mu-buriri-nabagore-banyu-ingo-zanyu-ziririwe-ntiziraye/

  • Mukobwa mwiza, umusore nakwitwaraho gutya uzahite umukatira kuko ntiyazavamo umugabo pe! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa n'abagore aho bava bakagera usanga bakunda kubwirwa neza, guteteshwa ndetse akaba ari nayo mpamvu usanga bashimishwa cyangwa bakababazwa n'ibintu bito wavuga ko byoroheje.

    Urubuga Elcrema rutanga inama ku mibanire ndetse n'inkuru z'urukundo rugaragaza ko hari imyitwarire umusore yagira ikagaragariza umukobwa ko baramutse babanye yazamubabaza mu buzima bwabo.

    Abajyanama mu by'urukundo bagaragaza ko mu gihe umukobwa agize amahirwe yo kubona iyo myitwarire hakiri kare byaba byiza akuyemo ake karenge kuko uwo musore aba afite mahirwe make yo kumuhindura.

    Mukobwa, nubona iyi myitwarirw ikurikira ku musore mukundana uzatekereze kabiri ndetse nibyanga uzamukatire kuko ntabwo yazavamo umugabo mwazubakana urugo rukaramba:

    1. Kutakubonera umwanya:

    Umusore ugukunda ushaka ko muzabana ntashobora kukuburira umwanya ngo muganire uko yaba agira akazi kagoye kose. Niba rero ubona ko kukubonera umwanya atabikora ni ikimenyetso ko nimubana uzamubura umureba, ugashavura.

    2. Kutabwira abandi ko uri umukunzi we

    Umusore ugukunda nyabyo bimutera ishema kukuratira abandi no kubabwira ko uri umugore we w'ahazaza. Niba rero uwawe atabasha kubyatura ngo abivuge, umwanya aguha mu buzima bwe ni muto cyane.

    Ugomba kwitega ko umugabo udatewe ishema n'urukundo mufitanye nta kizamubuza kukubabaza. Icyo ni kimwe mu bimenyetso utakwirengagiza.

    3. Ni wowe gusa ushyira imbaraga mu rukundo rwanyu

    Kugira ngo urukundo ruryohe ni uko abakundana bombi babigiramo uruhare . Iyo rero umukobwa ari we wenyine ubigiramo uruhare, igihe kiragera akarambirwa.

    Uru rukundo iyo ruvuyemo icyemezo cyo kurushinga akenshi usanga umukobwa ashobora gukomeretswa n'iyi myitwarire bamaze kubana.

    4. Kukurinda telefoni ye

    Kuba umusore mukundana yaguhisha telefone, ntiyishimire ko umenya ibibamo nabo bavugana ni uko hari icyo aba yifitiye urwicyekwe.

    Umusore ugukunda by'ukuri nta kintu na kimwe aguhisha; uguhisha telefone, biba bisura ko ashobora kuzakubabaza.

    5. Kukubeshya inshuro nyinshi

    Iyo wagize amahirwe yo kuvumbura ko umusore mukundana akubeshya ni ikimenyetso cy'uko azakubabaza. Ibi bituma iyo amaze kuba umugabo wawe mwambikanye impeta bigorana kumugirira icyizere.

    6. Kutakwisanzuraho

    Igihe cyose ugenzuye ugasanga mu biganiro ugirana na we nta kukwisanzuraho ngo musangire byose. Azagira ibyo agukinga, bishobora kuzakubabaza mu gihe muzaba mumaze kubana.

    Umusore uhamye, ufite gahunda yo kuzakugira umugore we ntabwo akwirinda ahubwo akwisanzuraho ntagire ibyo yihugikana bityo bakobwa mwige gushishoza ku basore mukundana nabo mutazagwa mu ruzi murwita ibiziba.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-mwiza-umusore-nakwitwaraho-gutya-uzahite-umukatira-kuko-ntiyazavamo-umugabo-pe/

  • Abantu bafite inyinya barinubira ibyo Meddy yabakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bafite inyinya barimo kwinubira umuhanzi Meddy bamuziza ko yabavuyemo. Uku kubavamo bavuga nuko kuri ubu Meddy nta nyinya agifite nkuko byagaragajwe n'amafoto aherutse gushyira hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Iyi niyo foto Meddy yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye

    Umwe mu bantu bafite inyinya, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje amagambo agaragaza ko ababajwe nuko Meddy yavuye muri association y'abantu bafite inyinya.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abantu-bafite-inyinya-barinubira-ibyo-meddy-yabakoze/

  • Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Mbere ni abagore babiri b’imyaka 45 na 73, umugabo w’imyaka 70 i Kigali n’umugabo w’imyaka 86 i Rulindo.

    Abo bantu bane bahise buzuza umubare w’abantu 124 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Mbere mu Rwanda habonetse abantu bashya 154 banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

    Abo barwayi bashya 154 babonetse mu bipimo 1,890 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 88, Gisagara: 11, Gicumbi: 11, Huye: 10, Rwamagana: 9, Karongi: 6, Nyagatare: 4, Musanze: 3, Rubavu: 3, Rusizi: 2, Kamonyi: 2, Bugesera: 2, Muhanga: 1, Rulindo: 1, Nyabihu: 1.

    Kugeza ku wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 9,784 muri bo abamaze gukira ni 6,974 naho abakivurwa ni 2,686.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abantu-bane-bishwe-na-covid19

  • Kenya : Umushinja cyaha mukuru David Kenani Maraga yeguye. #rwanda #RwOT

    Itegeko nshinga rya Kenya rivuga ko iyo ifite imyaka 70 uhita ujya mu zabukuru, Ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye umuhango wo gusezera, yashimiye mberenambere Imana ya mushoboje gukoraneza inshingano yari ashinzwe mu gihe kingana n’imyaka 18 harimo imyaka inne yari amaze ari Umushinjacyaha mukuru.
    yanashimiye abacamanza bakoranye ndetse n’abunganizi mu mategeko hamwe n’izindi nzego zitandukanye. Mubandi yashimiye harimo n’umuryango we wamubaye hafi mu gusozaneza inshingano yari afite.

    Mubyo Davidi azibukirwaho harimo kuba yarashyizemo imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko ndetse no kubaka inyubako 22 ku nkunga ya Bank y’isi.
    Mukindi kingenzi Maraga azibukirwaho nuko atajyaga yemera narimwe guko ku isabato kuko ari umuyoboke w’Itorero ry’abadiventist bumunsi wa karindwi.

    Nkuko amategeko abiteganya inshingano ze yabaye azisigiye uwari umwungirije Philomena Mwiru mugihe kingana n’ibyumweru bibiri maze hagatorwa undi umusimbura nkuko tubikesha ibinyamakuru byandikirwa muri Kenya.
    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kenya-Umushinja-cyaha-mukuru-David-Kenani-Maraga-yeguye

  • Umuyisiramu wakundaga kwifotoza ari kumwe n'ibizungerezi byambaye impenure yakatiwe igifungo cy'imyaka 1,075 azira guhohotera abagore #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko Bwana Adnan Oktar yigishirije amasomo y'ubuhezanguni kuri TV imbonankubone ari kumwe n'aba bakobwa yitaga 'ibibwana bye' biganjemo abibagishije imibiri ndetse ngo babyinaga bamuzenguruka muri studio z'iyi TV.

    Uyu mugabo w'imyaka 64 yatawe muri yombi muri Kamena 2018 na polisi yo mu mujyi wa Istanbul ishinzwe kugenza ibyaha.

    Bwana Adnan Oktar yakatiwe iki kinyagihumbi muri gereza nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo guhohotera abantu bishingiye ku gitsina,gutesha agaciro abakobwa bakiri bato,gucuruza magendu,kuneka abanyapolitiki n'igisirikare,nkuko NTV yabitangaje.

    Mu bantu 236 bari bafunzwe bakekwaho gufatanya icyaha na Adnan,78 nibo bagikurikiranwa n'urukiko.

    Oktar yabwiye urukiko mu Ukuboza 2020 ko yagizeabakunzi b'abakobwa barenga 1000.Ati 'Nkunda cyane abagore.Urukundo n'ikintu cyiza ku muntu.N'umuco mwiza w'umuyisilamu.'

    Adnan Oktar yavuzwe cyane mu 1990 ubwo yari ayoboye agatsiko k'abantu bashinjwaga ibyaha by'ubusambanyi bukabije.

    Abagore Adnan Oktar yahohoteye babwiye urukiko ko yabategekaga kunywa ibinini bibarinda gusama yarangiza akabafata ku ngufu.

    Ubwo yabazwaga ku binini 69 000 birinda gusama byasanzwe iwe,Oktar yavuze ko abyifashisha mu kwirinda indwara z'uruhu no kwivura ibibazo agira mu gutera akabariro.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuyisiramu-wakundaga-kwifotoza-ari-kumwe-n-ibizungerezi-byambaye-impenure

  • Michelle Obama yishe rimwe mu mahame adasanzwe buri muntu, kugera no ku banyacyubahiro barimo n'abakuru b'ibihugu bagomba kubahiriza igihe bahuye na Elizabeth #rwanda #RwOT

    Aya mahame agomba kubahirizwa na buri muntu, kugera no ku banyacyubahiro batandukanye barimo n'abakuru b'ibihugu.

    Mu 2009 ubwo uwahoze ari Perezida wa leta Zunze ubumwe za Amerika Barack Obama n'umufasha we Michelle Obama bagiriraga uruzinduko mu Bwongereza, Michelle yangije rimwe muri aya mahame ahobera umwamikazi.

    Uku kumuhobera ntibyavuzweho rumwe n'abari basanzwe bazi iby'aya mahame cyane cyane ibitangazamakuru byo mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Michelle Obama yavuze ko na we ibi atazi uburyo yabikozemo ariko ko ari ibisanzwe kuri we iyo ahuye n'umuntu yishimiye ko kandi yabonye umwamikazi nta kibazo yabigizeho.

    Imwe mu myitwarire itemewe igihe uri kumwe n'umwamikazi Elizabeth cyangwa abo mu muryango w'ibwami mu Bwongereza.

    Kwicara

    Kimwe mu bintu umuntu adakwiriye gukora igihe ari kumwe n'Umwamikazi ni ukwicara igihe atabiguhereye uburenganzira ndetse no mu gihe mudahagurutse umwamikazi yinjiye bifatwa nko kutamwubaha.

    Kumwita Elizabeth

    N'ubwo ari izina rye, ntibyemewe kuba warimwita igihe muhuye kuko bifatwa nko kumwubahuka umwita, izina rya ni 'nyakubahwa'.

    Kwiha ijambo/ kuyobora ikiganiro

    Igihe uri kuvugana n'umwakazi w'U Bwongereza cyangwa umwe mu bagize umuryango w'ibwami, ni byiza ko uvuga igihe hari icyo bakubajije ndetse ntuba wemerewe no kuba wayobora ikiganiro.

    Kumuha ikiganza umusuhuza

    Igihe uri gusuhuza umwamikazi Elizabeth ntiwemerewe kumuha ikiganza cyereka ari we ubitangiye ndetse kugira ngo umwereke ko wamwubashye biba byiza iyo uciye bugufi.

    Ntibyemewe kuvuga ijamboUbwiherero 'Toilet'

    Ntuzigera wumva umwamikazi cyangwa abagize umuryango w'ibwami mu Bwongereza bakoresha iri jambo rikomoko ku rurimi rw'I Gifaransa, bahitamo gukoresha 'restroom' cyangwa 'Bathroom' bityo n'abashyitsi babagenderera ntibemerewe kurikoresha.

    Kumukoraho

    Uretse kuba yahitamo kuguha umukono igihe yabishatse ntiwemere kugira ubundi buryo ubwo ari bwo bwose wamukoraho nko kumuhobera, kumufata ku rutugu utari uwo mu muryango w'ibwami kandi nabo babikora gake.

    Gufatana na we ifoto yo mu bwoko bwa 'Selfie'

    Akenshi iyo abantu bahuye n'ibyamamare icyo bihutira ni ugufata Selfie ariko iyo bije ku mwamikazi Elizabeth ntago byemewe kuko haba hari gafotozi kabuhariwe ushobora kubafotora igihe wamusuye.

    Kugenda gacye cyangwa kumusiga

    Iteka iyo abagize umuryango w'ibwami cyangwa abashyitsi bari kugendana n'Umwamikazi ntibemerewe kugenda gake kuburyo yabasiga cyangwa ngo bihute ku buryo bamusiga mu ntambwe, bisaba ko bagendera ku ntambwe ye.

    Gukomeza kurya igihe we yarangije

    Iyo bije ku gufata amafunguro umuryango w'ibwami ugira amategeko menshi ugenderaho. Rimwe muri ayo ni uko nta wemerewe gukomeza kurya igihe umwamikazi we yarangije kuko ntagomba ku batanga.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/michelle-obama-yishe-rimwe-mahame-adasanzwe-agomba-kubahirizwa-na-buri-muntu

  • Ruhango: Dasso yafashwe akekwaho gusambanya umwana – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafashwe kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mutarama 2021, mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Munini mu Mudugudu wa Gaseke.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mwana wasambanyijwe afite imyaka 17, akaba yari asanzwe ari mu rubyiruko rw'abakorerabushake bafasha mu guhashya Coronavirus.

    Uwo mugabo bivugwa ko yasambanyije uwo mukobwa mu bihe bitandukanye amufatiranye.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza.

    Yasabye abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abakiri bato, bitwaje ko abo bana bafite igihagararo.

    Ati 'Ntabwo ubukure bw'umwana bupimirwa mu gihagararo kandi tuributsa ko umwana wese ari umuntu utaragira imyaka 18, abe afite igihagararo kinini abe afite gitoya. Turasaba abantu ko bazirikana ibyo bintu bakirinda gusambanya umwana. Turasaba n'abandi bagerageza guhishira ibintu nk'ibyo ko bajya batanga amakuru hakiri kare.'

    Dr Murangira yasabye abana kugira amakenga, bakamenya gutahura ababashuka kandi bakabiganiriza ababarera.

    Ingingo ya 133 y'itegeko rigena ibyaha n'ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n'ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-dasso-yafashwe-akekwaho-gusambanya-umwana