Category: Uncategorized

  • Kavutse Olivier wamamaye muri Beauty For Ashe… – #rwanda #RwOT

    Kuba Kavutse Olivier yasohoye indirimbo iri ku mazina ye mu gihe mbere iyo yabaga yakoranye indirimbo n’undi muhanzi bayiririmbanaga na Beauty For Ashes ndetse ikanyuzwa no ku mazina y’iri tsinda, biraca amarenga ko agiye kujya anyuzamo agakora indirimbo ze nk’umuhanzi ku giti cye. 

    Kavutse yabwiye umunyamakuru wa InyaRwanda.com ko ibi azabisobanura neza mu buryo burambuye. Indirimbo yasohoye, yayise ‘Sawa Sawa’, ayishyira hanze tariki 08/01/2021, ayinyuza kuri shene ye ya Youtube yitwa Kavutse Olivier. Ni indirimbo yakoranye na Rata Jah NayChah. Amajwi yayo yakozwe naDj Klein & KhrisAu naho amashusho yayo ayoborwa na Souke Olivier.

    Yatangaje ko iyi ndirimbo ye ‘Sawa Sawa’ irimo ubuhanuzi bw’umwaka wa 2021 aho avuga ko ari umwaka uzaba mwiza mwiza nyuma y’uwa 2020 washaririye benshi ku Isi. Iyi ndirimbo irimo aya magambo; “Ntawuvuma uwo Imana itavumye, ntawureka uwo Imana itaretse kandi iyo bwije burya buranacya. Hari n’ubwo amarira aba ibitwenge. Komera shikama jy’imbere, komeza, hirimbana. Sawa sawa ibintu byose bizaba sawa every little thing ni sawa sawa sawa sawa ibintu byose bizaba sawa”.

    Kavutse Olivier yasohoye indirimbo ‘Sawa sawa’

    Beauty For Ashes (B4A) yatangijwe na Kavutse Olivier mu mwaka wa 2010, bakundwa mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Siripurize, Yesu ni sawa, Yesu ni we boss, Turashima, Ni uwa mbere, We will run, The wonders of the son, n’izindi. Ni itsinda rifite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel birimo n’igitaramo cy’amateka batumiyemo itsinda Christafari rifatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu njyana ya Reggae mu muziki wa Gospel. Iki gitaramo cyabaye mu 2018.

    Usibye kuba umuyobozi wa Beauty For Ashes ahuriyemo n’umugore we Amanda Fung n’abandi banyuranye, Kavutse Olivier ni n’umuyobozi wa Prayer House Rwanda ibarizwamo abaramyi batandukanye ndetse mbere ya Covid-19 bakoraga amateraniro yitabirwaga cyane n’abiganjemo urubyiruko, akaba ari amateraniro yahinduye ubuzima bw’urubyiruko rwinshi yaba mu buryo bw’Umwuka ndetse no kubakundisha umurimo.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘SAWA SAWA’ YA KAVUTSE OLIVIER FT RATA JAH NAYCHAH

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102253/kavutse-olivier-wamamaye-muri-beauty-for-ashes-yasohoye-indirimbo-sawa-sawa-yakoranye-na-r-102253.html

  • Rutsiro: Abashinjwaga amanyanga muri VUP bagizwe abere basubijwe mu kazi – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bari barahagaritswe n'ubuyobozi bw'Akarere mu gihe cy'amezi atandatu kubera iperereza bakorwagaho ryo kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y'imigenderano muri gahunda ya VUP. Urukiko rwabagize abere tariki ya 9 Ukuboza 2020.

    Byavugwaga ko mu bikorwa byagombaga gukorerwa abaturage hari ibikoresho birimo amabuye n'imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y'imigenderano bitahageze kandi byarishyuwe.

    Mu gusubizwa mu kazi habayemo impinduka nyinshi zinyuranye n'imyanya bari basanzwe bakoraho bamwe irahinduka, aho hari bamwe mu bari abakozi bo ku rwego rw'akarere bajyanywe ku rwego rw'umurenge, ndetse abandi bo mu mirenge nabo bahinduriwe imirenge bakoreragamo.

    Muri aba bakozi abahinduriwe imyanya harimo, Basabose Alexis wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n'Umutungo mu Karere ka Rutsiro kuri ubu wagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mushubati.

    Mu banyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bahinduriwe imirenge bayoboraga harimo Rutayisire Déogratias wari usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruhango wagizwe umwere n'urukiko ku ikubitiro ubwo baburanaga ku ifungwa ry'agateganyo ry'iminsi 30 agahita ajyanwa kuyobora umurenge wa Kigeyo.

    Ikizihiza Alida wayoboraga umurenge wa Rusebeya kuri ubu yahawe kuyobora Umurenge wa Murunda, aho yasimburanye Ntihinyuka Janvier umukozi wayoboraga umurenge wa Murunda wagiye Rusebeya.

    Bisangwabagabo Sylvestre wayoboraga umurenge wa Kivumu, yajyanywe kuyobora umurenge wa Mukura.

    Umuyobozi ushinzwe iyubakwa ry'Imihanda, Kamana Jean Marie na Munyamahoro Cyato Justin usanzwe ari umucungamari w'akarere aba bagumye mu myanya yabo.

    Abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge aribo Nshizirungu Emmanuel wa Nyabirasi, Sekamana Théophile wa Ruhango, Kagaba J. Baptiste wa Mukura, Murari Richard wa Murunda na Ndagijimana Aloys wa Kivumu bagumye mu mirenge yabo.

    Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro ayinkamiye Emerance yemeje aya makuru, avuga ko babasubije mu kazi bagendeye ku itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

    Ibiro by’Akarere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abashinjwaga-amanyanga-muri-vup-bagizwe-abere-basubijwe-mu-kazi

  • Ikibazo Wema Sepetu yabajije nyina wa Steven Kanumba ku rupfu rw’umuhungu we cyateje impaka #rwanda #RwOT

    Nyina w’umwe mu bakinnyi ba filime bari bakunzwe cyane muri Tanzania, Steven Kanumba yongeye gushimangira ko ko umuhungu we yishwe n’uwahoze ari umukunzi we, Elizabeth Michael ‘Lulu’.

    Imyaka 8 irashize Steven Kanumba yitabye Imana, gusa nyina umubyara ntarakira urupfu rw’umuhungu we.

    Mu mashusho yagiye hanze uyu mugore aganira na Wema Sepetu ubwo yari yamutumiye kuri Wema App ahantu yigishiriza guteka, Wema yumvikanye amubaza uwishe umwana we nawe ahita avuga ko ari uwari umukunzi we.

    Ati“umuhungu wanjye yarishwe. Uwamwishe? Ni uwari umukunzi we Elizabeth Michael.”

    Aya mashusho yashyizwe ku rukuta rwa Instagram n’uwitwa Jay Maudaku, abantu bamwe bagiye basaba uyu mubyeyi kubyibagirwa azakomeza ubuzima, ni mu gihe abandi babona ikibazo mu kibazo Wema yamubajije.

    Uwitwa @mercy31.7 ati “ikibazo si uko nyina yavuga uwishe umwana we, ikibazo kuki Wema yamubaza ikibazo nk’icyo?”

    @madam.winfridacharles ati“uwo mugore yarababaye ariko kuki Wema amubaza ikibazo nk’icyo?”

    Ubwo Kanumba yapfaga, Elizabeth Michael akaba yaraje gufatwa arafungwa azira ko yishe uyu mukinnyi wa filime bakundanye banakora umwuga umwe wo gukina filime, nyuma yaje kurekurwa ubwo haburaga ibimenyetso bifatika bimuhamya icyaha.

    Wema Sepetu akaba nawe aherutse gutangaza ko yakuyemo inda 2 za Kanumba.

    Wema wemeye ko yakuyemo inda za Kanumba, ikibazo yabajije nyina ku rupfu rwe cyateje impaka

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikibazo-wema-sepetu-yabajije-nyina-wa-steven-kanumba-ku-rupfu-rw-umuhungu-we-cyateje-impaka

  • Ibintu 15 bitangaje mu ikoreshwa rya Telefone #rwanda #RwOT

    Telefone ni igikoresho gikoreshwa mu bikorwa byacu bitandukanye byinshi byiganjemo ibifite inyungu z'iterambere hakazamo n'ibyo kwishimisha. Twifashishije urubuga rwa quoracreative.com, nbcnews.com, bestlifeonline.com na thelancet.com ku bushakashatsi bakoze batubwira byinshi bijyanye n'uburyo umuntu akoresha telefone ndetse n'ibindi bitangaje ushobora kuba wibaza mu ikoreshwa rya telefone ngendanwa.

    1.66% y'abakoresha telefone ku isi barwaye indwara ya nomophobia iterwa no kuba imbata ya telefone zabo

    2.Nibura impuzandengo y'abantu batunze telefone bazirebamo inshuro 150 ku munsi nibura buri muntu buri minota 6 areba muri telefone ku babaye imbata ya telefone zabo.

    Ibi icyo bisobanuye ni uko hari ababikora cyane hari n'ababikora gacye gusa icyegeranyo kitwereka ko tureba muri telefone zacu inshuri 150 ku munsi byagera kuri babandi bamaze kurwara nomophobia bikarenga kuko uyu adashobora kumara iminota 3 atarareba muri telefone.

    3.Telefone ziri ku isi ziraruta umubare w'abantu batuye isi: aha bavugako nibura habayeho gusaranganya telefone ku bantu batuye isi nibura buri muntu yafata telefone 1.5.

    4.78% y'abatuye ubwongereza bashaje nibo batunze telefone

    5.Ubwoko bwa telefone bukoreshwa cyane ku isi ni Samsung, 20% bya telefone zigurishwa mu isi ni iz'iki kigo.

    6.Baylor itangaza ko nibura hakozwe impuzandengo ku bakobwa biga mu makaminuza atandukanye, nibura buri wese amara amasaha 10 ku munsi. Aha bavuga ko hari nibura abakoresha igihe gito kimwe n'uko hari abakirenza noneho hakorwa impuzandego bagasanga buri wese amara igihe kijya kungana n'igice cy'umunsi ari kuri telefone ashobora kuba ari kumbuga nkoranyambaga cyangwa ari kuvugira kuri telefone ye.

    7.88% zabatunze telefone bazikoresha batwaye imodoka, aha nikubantu batunze telefone banafite imodoka batwara.

    8.Emails 75% zifungurwa n'abanyamerika bazifungura bakoresheje telefone ngendanwa.

    9.70% by'urubyiruko rutuye ku isi bakoresha telefone mu kugura ibicuruzwa hirya no hino ku isi.

    10.53% by'urubyiruko rutuye isi baha agaciro imbuga nkoranyambaga kuruta ibindi bikorwa bijyanye n'ubuzima cyangwa guhura n'imiryango yabo.

    11.Miliyari 3.8 y'amadorari y'amanyamerica niyo urubuga rwa twitter rwasaruye mu kwamamaza mu mwaka wa 2018.

    12.Abantu 2 muri 5 bashaje batunze telefone bakoresha ijwi mu gukora ubushakshatsi kuri murandasi.

    13.Ikigo cya Motorola nicyo cyakoze telefone njyendanwa bwa mbere kuwa 3 mata 1973.

    14.Umuntu ukoresha telefone nibura amasaha 5 ku munsi aba afite amahirwe yo kwiyahura angana na 71% kurusha ukoresha telefone nibura isaha 1 ku munsi.

    15.Buri munsi hakorwa miliyoni 100 za whatsap voice call

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/ibintu-15-bitangaje-mu-ikoreshwa-rya-telefone

  • Umugabo yasambanyije umukobwa we amutera inda nyuma yo kubitegekwa n'umupfumu #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wafunzwe kuwa Kane w'icyumweru gishize,yemeye ko yasambanyije uyu mwana we inshuro 8 kugira ngo abapfumu bamufashe kuzamura ubucuruzi bwe bwacumbagiraga.

    Uyu mugabo yagize ati 'Nkora muri Kahule Guesst House aho ninjiza amakwaca 400 ku kwezi.Kubera ubupfumu bwari bwaranyokamye,nagiye ku mupfumu ngo amfashe ansaba kuryamana inshuro 5 n'umwe mu bakobwa banjye w'isugi inshuro 5 kugira ngo nezeze abazimu bashinzwe ubukungu.

    Mu by'ukuri nakoze amakosa,namusambanyije inshuro 8 aho kubikora inshuro 5 yari yantegetse,mutera inda.'

    Abapolisi bavuze ko uyu mugabo agomba kugezwa imbere y'urukiko muri iki cyumweru ndetse basaba abakobwa bakiri bato kutemera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina n'abagizi imiryango yabo,baba ba se cyangwa ba nyirarume.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yasambanyije-umukobwa-we-amutera-inda-nyuma-yo-kubitegekwa-n-umupfumu

  • Icyuho mu itegeko ryemerera abangavu n'ingimbi kuringaniza urubyaro – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu umwana uri munsi y'imyaka 18 ushaka kuboneza urubyaro asabwa kujyana n'umubyeyi we kwa muganga.

    Umuryango Nyarwanda wita ku Buzima (Health Development Initiative-HDI) uvuga ko kuba bigisaba abangavu cyangwa ingimbi kujyana n'ababyeyi babo kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro bikiri inkomyi muri iyi gahunda.

    Hashize igihe kitari gito Leta y'u Rwanda iri kwiga ku kibazo cy'abangavu batwara inda zitateguwe bityo zikabavutsa bumwe mu burenganzira bwabo bw'ibanze burimo no gucikiriza amashuri.

    Ubwo yari imbere y'abasenateri mu Ugushyingo 2018, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hari kwigwa uburyo abangavu bakemererwa kuringaniza urubyaro nka kimwe mu bisubizo byagabanya ubwiyongere bw'inda zitateganyijwe mu rubyiruko.

    Ni icyemezo kitavuzweho rumwe cyane ko hari abagishyigikiye n'abatemeranya na cyo.

    Urubyiruko na rwo rwakunze kugaragaza ko bishyizwe mu bikorwa byaba inzira nziza yo kugabanya umubare wiyongera umunsi ku munsi w'abangavu bacikiriza amashuri yabo bitewe no guterwa inda bakiri kwiga.

    Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis, avuga ko kuba bigisaba abangavu cyangwa ingimbi kujyana n'ababyeyi babo bikiri imbogamizi muri serivisi zo kuboneza urubyaro ku rubyiruko.

    Ati 'Kuba umwana utaragira imyaka 18 asabwa kujyana n'umubyeyi we kwa muganga, bishobora gutanga ishusho itari nziza imbere y'umubyeyi, kuko ashobora gutakariza icyizere umwana we cyane ko imyumvire ya benshi kuri iyi ngingo ikiri hasi.'

    'Amategeko aramutse ahindutse, abantu bagahabwa amakuru neza, bagasobanurwa ko uburyo bwo gukumira inda bitareba gusa abashakanye, njyewe mbona byagabanya izi mpungenge.'

    Dr Kagaba asanga abiyumvisha ko kuboneza urubyaro ku bangavu byazabashora mu busambanyi cyangwa ingaruka zitari nziza biterwa n'uko ababivuga nta makuru ahagije baba babifiteho.

    Ati 'Ni amakuru atari yo. Kubivuga ukundi rero ni uko abantu bataba bafite amakuru ahagije. Ikindi ni uko abaganga babasha kubikora mu buryo butandukanye bagendeye ku kigero cy'imyaka umwana afite.'

    Mu busabe bwe agaragaza ko byaba byiza hashyizweho ibigo byihariye bizafasha urubyiruko muri gahunda yo kuboneza urubyaro n'abakozi babihuguriwe mu kurushaho kunoza imitangire y'iyo serivisi.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango ufite mu ntego zawo gufasha urubyiruko kumenya amakuru ajyanye n'ubuzima bw'Imyororokere, Save Generations Organisation, Nyinawumuntu Yvette, na we yatangarije IGIHE itegeko ririho ririmo imbogamizi ku bashaka serivisi yo kuboneza urubyaro.

    Ati 'Ibyo byo ni imbogamizi ku bangavu cyane ko kubwira umubyeyi we igikorwa nk'icyo benshi babitinya kubera ko hari amakuru rimwe na rimwe umwana aba yarahishe umubyeyi. Nanone bigendana n'umuco usa n'urigucika wo kuba umubyeyi yaganiriza umwana ubuzima bw'imyororokere.''

    Yavuze ko bisaba kubanza kumvisha ababyeyi ko bo ubwabo hari umusanzu bagomba gutanga.

    Yagize ati 'Ikibazo kiracyari mu myumvire, umubyeyi niyumva ko kugeza umwana kwa muganga muri serivisi nk'izi z'ubuzima bw'imyororokere ari inshingano ze nk'uko amugenera amafunguro n'ibindi bizarushaho koroha.'

    Nyinawumuntu yavuze ko bidakwiye gufatwa nk'igikuba cyacitse kuba umubyeyi ajyana umwana we kwa muganga kwaka serivisi zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Ati 'Umubyeyi wese akeneye kumva ko kuganira n'umwana we ku buzima bw'imyororokere mu muryango ari inshingano ze kuko bizatuma umwana atinyuka kumugisha inama kuruta uko yajya kuzishakira ahandi. Ababyeyi nibatinyuke baganire n'abana bizadufasha kugabanya umubare w'abana bahura n'iki kibazo cyo gutinya.'

    Yavuze ko guhindura itegeko no kwigisha abafite aho bahurira no gutanga serivisi ku buzima bwimyororokere by'umwihariko ababyeyi ari byo byafasha mu kurushaho kugira imikorere myiza.

    Ati 'Twifuza ko itegeko ryahinduka ariko twifuza ko habaho amahugurwa mu ngeri zose, turakora ubukangurambaga kuko umubyeyi akwiye kwita kuri wa mwana, akure yisobanukiwe bizatuma umubyeyi yumva ko no kumuherekeza na yo ari inshingano ye.'

    Bamwe mu bangavu n'ingimbi baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba iyi gahunda ari nziza kuri bo ariko bagasanga byagorana kuri bo kuko benshi batatinyuka kubihingutsa mu miryango.

    Ishimwe Clémentine w'imyaka 16 yagize ati 'Njyewe mbona gahunda ari nziza. Ikindi yashyiriweho kudufasha ariko biracyagoye kuko twe nk'abana usibye no kwitabira ntiwanabihingutsa mu muryango. Mbona icyaba cyiza ari uko bavuga ngo ushaka kuboneza urubyaro arahabwa serivisi bidasabye urushya rw'umubyeyi.'

    Muhire Phocas w'imyaka 17 we yagaragaje ko bikigoranye mu miryango kuganira ku buzima bw'imyororokere.

    Ati 'Usibye no kuboneza urubyaro, usanga bikiri ikibazo kuganira ku bijyanye n'imyororokere mu miryango yacu. Serivisi ni nziza pe ariko kuvuga ngo wajyana n'umubyeyi ntibyatworohera na gato, cyane ko bishobora gutuma umubyeyi agutakariza ikizere bitewe n'imyumvire yabo.'

    Ku rundi ruhande ariko abanyamadini basanga kuboneza urubyaro atari cyo cy'ibanze ku bangavu ahubwo bakwiye guhugurwa bakigishwa kwirinda.

    Ubwo Sr Hélène Nayituriki yaganiraga na IGIHE mu Ukwakira 2020 yavuze ko atumva ukuntu abantu bavuga ko kwifata byananiranye kandi asanga kwigishwa ari ryo pfundo rya byose.

    Ati 'Njye mbona ari ubugome buhanitse guha abana bacu ibyo binini cyangwa utwo dukingirizo n'ibindi byose byo kuboneza urubyaro. Ntidukwiye kuvuga ngo byamunaniye kwihangana, nidukore uburyo bwose bitamunanira kuko birashoboka. Umwana iyo ugiye umwigisha ugakora ku buryo umurinda ubuzerezi ntaba ingegera, kumurinda rero birashoboka cyane.'

    Raporo ivuga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda ya 2020 igaragaza ko abangavu 11.6% aribo babonye serivisi yo kuboneza urubyaro, nyamara umubare w'abaterwa inda zitateganyijwe ukomeje kwiyongera nkaho kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama umwaka ushize, abangavu batewe inda bari 15 656.

    Mu Ukuboza 2020, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko hari ibiganiro biri gukorwa bigamije kurebera hamwe niba abana bari hagati y'imyaka 15 na 18 mu Rwanda bashobora kwemererwa kujya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bitabaye ngombwa ko hagishwa inama ababyeyi babo cyangwa ababarera, nk'uko byari bisanzwe bigenda.

    Abangavu bashobora kwemererwa gutangira guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro batagishije inama ababyeyi babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuho-mu-itegeko-ryemerera-abangavu-n-ingimbi-kuringaniza-urubyaro

  • Umupolisi yakubise umugore inkoni ifata umwana we w'amezi 9 arapfa #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru yatangajwe abivuga, mu cyumweru gishize nibwo uyu mupolisi yakubise inkoni y'akazi yari yitwaje umugore amushinja kwica amategeko,ifata umwana yari ahetse ahantu habi niko guhita apfa.

    Mu mashusho yakwirakwijwe henshi ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mugore afashe uyu mwana we wari umaze gupfa n'ukuboko kumwe,ukundi kuri gukurura ishati y'uyu mupolisi wari umaze kumuhekura.

    Uyu mupolisi wari wacakiwe n'uyu mugore wari mu gahinda kenshi,yagerageje kumwiyaka biranga bituma abantu benshi bamuteraniraho batangira kumutuka.

    Uwashyize hanze iyi video hanze witwa Alice Tsungu yagize ati 'Bavandimwe na bashiki banjye,umupolisi w'ahitwa Bandura akubise inkoni umugore,yica umwana yari ahetse mu mugongo.Bapolisi bo muri Zimbabwe,ninde wababwiye ko abantu bakwiriye gukubitwa?.Ntabwo mukijyana abantu ku biro byanyu?.Ibi birababaje'.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupolisi-yakubise-umugore-inkoni-ifata-umwana-we-w-amezi-9-arapfa

  • Birababaje: Umupolisi yishe umwana w'amezi 9 ashaka gukubita nyina. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupolisi utatangajwe amazina aravugwaho kwica umwana w'amezi 9 ubwo yashakaga gukubita nyina wari umuhetse. Bivugwa ko ibi byabaye kuri uyu wa mbere aho amabisi ahagarara mu gace kitwa Mashonaland muri Zimbabwe .

    Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe yavuze ko iri gukora iperereza kuri raporo kuko guverinoma yahakanye ko umwana yishwe n'umupolisi.
    Mu mashusho yakwirakwijwe henshi ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mugore afashe uyu mwana we wari umaze gupfa n'ukuboko kumwe,ukundi kuri gukurura ishati y'uyu mupolisi wari umaze kumuhekura.

    Uyu mupolisi wari wacakiwe n'uyu mugore wari mu gahinda kenshi,yagerageje kumwiyaka biranga bituma abantu benshi bamuteraniraho batangira kumutuka.

    ZimLive dukesha iyi nkuru ikaba yatangaje ko hataramenyekana imyirondoro y'uyu mugore wahuye n'isanganya.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/birababaje-umupolisi-yishe-umwana-wamezi-9-ashaka-gukubita-nyina/

  • KARABAYE: Papa Sava yibasiwe n'abafana be bamushinja kudashaka umugore, abatura umujinya y'umuranduranzuzi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yatunguye abafana be ubwo yatonganaga n'umwe muri bo wamusekaga ko yanze gushaka umugore maze ,amubwira akari I murori.

    Ibi byabaye nyuma y'ubwo Papa Sava yashyiraga ifoto ye kuri Instagram yikokoye igice cyo hejuru ndetse ararikira abakunzi be kuzakurikirana kimwe mu gice cya filime azanyuza kuri Televiziyo ku munsi wejo.Mubatanze ibitekerezo hari uwamubwiye ko akwiye kureka imikino y'abana agashaka umugore.

    Papa sava yibasiwe kuri Instagram

    Yagize ati'Va mu mikino y'abana ushake umugore'
    Papa Sava ntiyaripfanye kuko yahise amubwira mu magambo menshi y'umujinya aho yamubwiye ko niba ari we umushaka yamuzana akazamumwitirira.Ati'ko bigutunaje washishikaye washikoye di😄😄😄?'
    Abandi bakaba bakomerejeho bamushyikira nubwo hari abandi bamuvugaga nabi bati'Ese ubundi wamushaka ukamumaza iki'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/karabaye-papa-sava-yibasiwe-nabafana-be-bamushinja-kudashaka-umugore-abatura-umujinya-yumuranduranzuzi/

  • Abantu 4 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 154 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 11 Mutarama 2021,abantu 4 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 124 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 154 bakagera ku 9,784. Nta muntu n'umwe wakize iki cyorezo mu masaha 24 ashize.

    Abitabye Imana ni abagore 2 b'imyaka 45 na 73 n'umugabo w'imyaka 70 bo mu mujyi wa Kigali. Hari kandi n'umugabo w'imyaka 86 wo mu karere ka Rulindo.

    Itangazo rya Minisante ryerekana ko abarwayi 154 bakuwe I Kigali: 88, Gisagara: 11, Gicumbi: 11, Huye: 10, Rwamagana: 9, Karongi: 6, Nyagatare: 4, Musanze: 3, Rubavu: 3, Rusizi: 2, Kamonyi: 2, Bugesera: 2, Muhanga: 1, Rulindo: 1, Nyabihu: 1

    Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 6,974 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2,686 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Mu bushakashatsi bwakozwe n'Ikinyamakuru mpuzamahanga gishinzwe gutangaza inkuru zerekeranye n'ihumana ry'umwuka (APR), bwagaragaje ko ahantu hahurira abantu benshi harimo mu masoko, ku bibuga by'indege ndetse no muri gari ya moshi, ariho ha hantu hambere Covid-19 yandurira kurusha ahandi.

    Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara tariki 2 Mutarama uyu mwaka, bukorerwa ahantu 28 hahurira abantu benshi harimo mu masoko, mu ma banki, mu biro abantu bakoreramo, aho abantu bategera imodoka, bisi, gari ya moshi ndetse n'indege mu mujyi wa Tehran uzwiho kugira urujya n'uruza rw'abantu benshi muri Iran.

    Mu mwuka w'ahantu hapimwe hahurira abantu benshi, basanze hagati ya 62 % na 67% by'uwo mwuka harimo Coronavirus, bivuze ko hari hari abantu benshi banduye Coronavirus.

    Mu masoko ndetse no muri gari ya moshi basanze umwuka waho urimo ubwandu bwa Coronavirus kigero cya 100%, naho ku bibuga by'indege umwuka waho bawusanzemo icyorezo ku kigero cya 80%, mu gihe mu ma bisi no biro umwuka wa Covid -19 mu kirere cyaho wagaragaye ku kigero cya 50%.

    Ubusanzwe Coronavirus ishobora kugenda mu mwuka mu gihe uyirwaye yitsamuye cyangwa ari kuganira ari nabyo byongera ibyago byo kwanduzanya.

    Inama iki kigo cyakoze ubu bushakashatsi gitanga ku byerekeranye no kurinda ikwirakwira rya Covid-19, ni uko umubare w'abantu baba bari mu ma bisi, gari ya moshi, indege, mu masoko ndetse n'ahandi hahurira abantu benshi wagabanywa ndetse bagatera imiti ibinyabiziga, n'abantu bagashishikarizwa kwambara adupfukamunwa neza.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-154-barayandura