Category: Uncategorized

  • Ku myaka 53 Kazuyoshi Miura akomeje kwandika… – #rwanda #RwOT

    Miura azizihiza isabukuru y’imyaka 54 y’amavuko tariki ya 26 Gashyantare 2021, umunsi umwe mbere yuko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buyapani muri uyu mwaka w’imikino itangira.

    Uyu wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Buyapani, yageze muri Yokohama FC mu 2005, akaba yiyemeje gukina umwaka wa 17 muri iyi kipe afatiye runini.

    Nyuma yo kongera amasezerano y’umwaka muri iyi kipe, Miura yagize ati”Umuhate n’urukundo mfitiye umupira w’amaguru nibyo bintera imbaraga”.

    Miura yatangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu 1986, atangirira muri Santos yo muri Brazil.

    Mu 2017 Miura yabaye umukinnyi ukuze kurusha abandi uciye agahigo ko gutsinda igitego muri shampiyona y’u Buyapani, mu mukino Yokohama yakinaga naThespakusatsu Gunma, ubwo yari afite imyaka 50 n’iminsi 14.

    Miura uzwi nka  ‘King Kazu’ ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Buyapani, ndetse akaba yarakoreshejwe mu ishusho ya shampiyona ubwo yamurikwaha ku mugaragaro mu 1993.

    Uyu mukinnyi ukomeje gutangaza benshi, yatsinze ibitego 55 mu mikino 89 yakiniye ikipe y’igihugu y’u Buyapani, akaba yaranyuze muri shampiyona zikomeye ku Isi harimo iy’u Butaliyani mu ikipe ya Genoa, mbere yo kwerekeza muri Croatia na Australia.

    Miura ni umukinnyi wa gatatu ukuze cyane ku Isi ukiri mu kibuga nyuma ya Ezzeldin Bahader w'imyaka 75 ukomoka mu Misiri ukinira ikipe ya 6 Octobre, n’Umunya-Isreal Isaac Hayik w'imyaka 73 ukina muri Maccabi Ironi y'iwabo muri Israel.

    Kazuyoshi ni umwe mu bakinnyi bakuze cyane bakiri mu kibuga

    Miura yongereye amasezerano muri Yokohama FC

    Kazuyoshi ni umwe mu bakinnyi b’abahanga kandi bakuze bakiri mu kibuga

    Kazuyoshi yegukanye ibihembo mpuzamahanga bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102262/ku-myaka-53-kazuyoshi-miura-akomeje-kwandika-amateka-akomeye-muri-ruhago-yongereye-amaseze-102262.html

  • Rutsiro: Abashinjwaga amanyanga muri VUP bagizwe abere basubijwe mu kazi – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bari barahagaritswe n’ubuyobozi bw’Akarere mu gihe cy’amezi atandatu kubera iperereza bakorwagaho ryo kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP. Urukiko rwabagize abere tariki ya 9 Ukuboza 2020.

    Byavugwaga ko mu bikorwa byagombaga gukorerwa abaturage hari ibikoresho birimo amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano bitahageze kandi byarishyuwe.

    Mu gusubizwa mu kazi habayemo impinduka nyinshi zinyuranye n’imyanya bari basanzwe bakoraho bamwe irahinduka, aho hari bamwe mu bari abakozi bo ku rwego rw’akarere bajyanywe ku rwego rw’umurenge, ndetse abandi bo mu mirenge nabo bahinduriwe imirenge bakoreragamo.

    Muri aba bakozi abahinduriwe imyanya harimo, Basabose Alexis wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro kuri ubu wagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati.

    Mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahinduriwe imirenge bayoboraga harimo Rutayisire Déogratias wari usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango wagizwe umwere n’urukiko ku ikubitiro ubwo baburanaga ku ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 agahita ajyanwa kuyobora umurenge wa Kigeyo.

    Ikizihiza Alida wayoboraga umurenge wa Rusebeya kuri ubu yahawe kuyobora Umurenge wa Murunda, aho yasimburanye Ntihinyuka Janvier umukozi wayoboraga umurenge wa Murunda wagiye Rusebeya.

    Bisangwabagabo Sylvestre wayoboraga umurenge wa Kivumu, yajyanywe kuyobora umurenge wa Mukura.

    Umuyobozi ushinzwe iyubakwa ry’Imihanda, Kamana Jean Marie na Munyamahoro Cyato Justin usanzwe ari umucungamari w’akarere aba bagumye mu myanya yabo.

    Abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge aribo Nshizirungu Emmanuel wa Nyabirasi, Sekamana Théophile wa Ruhango, Kagaba J. Baptiste wa Mukura, Murari Richard wa Murunda na Ndagijimana Aloys wa Kivumu bagumye mu mirenge yabo.

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ayinkamiye Emerance yemeje aya makuru, avuga ko babasubije mu kazi bagendeye ku itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

    Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abashinjwaga-amanyanga-muri-vup-bagizwe-abere-basubijwe-mu-kazi

  • Nick Minaj yaciwe akayabo kubera ibyo yakoze bigayitse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nicki Minaj yaciwe arenga miliyoni 400 Frw kubera gukoresha indirimbo ya Tracy Chapman atabimuhereye uburenganzira.

    Umuraperi Nicki Minaj wari umaze iminsi ashyiditse mu nkiko na mugenzi we w'umuhanzikazi wamamaye mu myaka yo hambere nka Tracy Chapman bapfa indirimbo , yemeye kumwishyura ibihumbi 450$ arenga miliyoni 448 Frw.

    Byatewe n'indirimbo ya Tracy Chapman yo mu 1988 yitwa 'Baby Can I Hold You', Nicki Minaj yakoresheje amwe mu magambo ayigize atabiherewe uburenganzira, ni mu ndirimbo uyu muhanzikazi yise 'Sorry' yakoranye na Nas.

    Nicki Minaj n'abamufasha mu muziki bashakaga kwifashisha amwe mu magambo agize iyi ndirimbo mu ndirimbo ye 'Sorry' iri kuri album ye yise 'Queen' yagiye hanze muri Kanama 2018, ariko Chapman arabangira abandi barayikoresha.

    Muri Nzeri umwaka ushize umucamanza Virginia A. Phillips wo muri Los Angeles yagaragaje ko ari ku ruhande rwa Nicki Minaj ariko yemera ko hakorwa iperereza ry'ukuntu iyi ndirimbo ya Nicki Minaj, yageze mu biganza bya Funkmaster Flex usanzwe akora kuri radiyo ari na we wayisakaje.

    Abo ku ruhande rwa Chapman batangaje ko Nicki Minaj ariwe washyize hanze iyi ndirimbo, ariko Nicki Minaj we arabihakana.

    Impapuro zagiye hanze ku wa 17 Ukuboza umwaka ushize z'imyanzuro y'urukiko zigaragaza ko Nicki Minaj yasabwe kwishyura 450.000$ arimo ayakoreshejwe yose na Chapman n'abamuraniraga muri uru rubanza, ikipe ya Chapman ikaza kubyemera ku wa 30 Ukuboza.

    Mu butumwa Chapman yashyize hanze ku wa Gatanu w'icyumweru gishize yavuze ko yashimishijwe n'imyanzuro y'urukiko, avuga ko uburenganzira bw'abahanzi burinzwe n'itegeko ndetse bugomba kubahwa n'abandi bahanzi

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/nick-minaj-yaciwe-akayabo-kubera-ibyo-yakoze-bigayitse/

  • Inama ikomeye Miss Akiwacu Colombe yagiriye u… – #rwanda #RwOT

    Akiwacu usanzwe ubarizwa mur Bufaransa, ni umwe muri ba Nyampinga 9 b'u Rwanda bakomeje amashuri yabo bagura ibikorwa bifasha sosiyete ndetse n'ibye bwite birimo kumurika imideli no gukorana n'ibigo bikomeye mu bijyanye no kwamamaza.

    Ijoro rya tariki 22 Gashyantare 2014 ryinjiye mu mateka y'umukobwa w'urubavu ruto Akiwacu Colombe kuko ari bwo yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2014 mu birori byabereye imbere y'imbaga yari ikoraniye muri sitade nto (Petit Stade) i Remera.

    Uyu mukobwa wari wambaye nimero 09 yahigitse abo bari bahatanye 15. Yari yiyamamaje ahagarariye Intara y'Uburasirazuba.

    Mu bihembo Miss Colombe yahawe harimo sheki ya Miliyoni 2 Frw, imodoka y'ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan, itike y'indege yo kujya mu Bufaransa na Espagne n'itike yo kujya kureba filime muri Century Cinema yo muri Kigali City Tower mu gihe cy'umwaka.

    Miss Akiwacu Colombe yabwiye INYARWANDA, ko uko imyaka ishira ariko irushanwa rya Miss Rwanda rigenda ritera imbere ashingiye ku bihembo n'ibindi bigenda byongerwa muri iri rushanwa kugira ngo rikomeze guha imbaraga umwana w'umukobwa w'Umunyarwandakazi.

    Colombe avuga ko ku gihe cye, umukobwa yatorwaga agahabwa amafaranga 'bikaba birarangiye' ariko ko muri iki gihe umukobwa wegukana ikamba ahembwa buri kwezi, ibisonga bye bigafashwa gukorana n'ibigo bitandukanye n'ibindi byinshi avuga ko bigaragaza ko irushanwa ryaguka “cyane”.

    Uyu mukobwa avuga ko ari ibintu byo kwishimira, kandi ko muri iki gihe yanumvise ko abakobwa bazagera mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa cya Miss Rwanda 2021 bose bazishyurirwa kwiga Kaminuza.

    Ati '…Rero icyo navuga cya mbere ni uko ari ibintu biri gutera imbere. Ntabwo navuga ko ari byiza cyane, turacyari kure cyane, turacyafite urugendo ariko ni ibintu tuzagenda twiga. Twigira ku banyamahanga, tukigira ku bandi babigiyemo mbere, ibyiza byabo tukabifata, ibibi tukabisiga inyuma, tugakomezanya n'ibintu byacu. Ariko urugendo rwo ruracyari rurerure.'

    Miss Akiwacu Colombe yavuze ko umukobwa akwiye kujya muri Miss Rwanda 2021, afite impamvu imujyanyemo. Kuko ngo kujya muri iri rushanwa si ukuvuga ko ari we mukobwa mwiza, cyane ko 'ubwiza buterwa na buri muntu wese ubureba'.

    MUKOBWA IYANDIKISHE MURI MISS RWANDA 2021 UNYUZE KURI INYARWANDA.COM

    Colombe yabwiye umukobwa wafashe icyemezo cyo kwiyandikisha muri Miss Rwanda ko ntadatorwa bitazaba bivuze ko ari umubi ahubwo 'ni uko ibyo bakeneye atazaba yabigezeho.'

    Ashimangira ko umukobwa wese wiyandikisha muri iri rushanwa akwiye kuba afite impamvu ifatika ituma aryitabira, afite n'umushinga ashaka gukora.

    Avuga ko kwitabira Miss Rwanda 'hari imiryango myinshi ifunguka' ariko ko iyo umukobwa atabyitwayemo neza 'hari imiryango ishobora gufungika'.

    Colombe yavuze ko umukobwa akwiye gutegura umushinga wo kujya muri Miss Rwanda nk'uko indi mishinga yose itegurwa.

    Ati '…Ni umushinga nk'indi. Yaba umushinga w'ishuri, yaba umushinga wo gukora ubucuruzi, yaba umushinga wo gukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Bitegura neza uvuge uti 'ndamutse ntowe nakora ibi n'ibi. Nabigenza gutya na gutya kuko inzira nabinyuzamo n'iyi n'iyi. Yego bishobora kutagenda neza 100% nk'uko wabishakaga ariko bujya kugera ku ntsinzi ni ukwitegura.'

    Miss Akiwacu Colombe yavuze ko mu myaka irenga itandatu ishize yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, afite ubuhamya burebure bw'imiryango yafungutse kubera iri rushanwa kandi 'n'ubu iracyafunguka'.

    Miss Akiwacu Colombe yasabye buri mukobwa wese ushaka kwitabira Miss Rwanda 2021 kubanza kumenya impamvu ashaka kwitabira iri rushanwa


    Miss Colombe yavuze ko kuva mu 2014 yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda hari imiryango myinshi yafungutse n’ubu igifunguka kubera iri kamba ry’agaciro kanini

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS AKIWACU COLOMBE AGIRA INAMA ABASHAKA GUHATANA MURI MISS RWANDA 2021

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102251/inama-ikomeye-miss-akiwacu-colombe-yagiriye-umukobwa-ushaka-kwitabira-miss-rwanda-2021-102251.html

  • Mashami Vincent yahishuye byinshi ku ikipe agiye kujyana muri CHAN 2020 #rwanda #RwOT

    Mashami yavuze ko hari abakinnyi bakiri hasi ariko agiye gushaka ibisubizo mu minsi mike isigaye kugira ngo areme ikipe ikomeye itanga umusaruro.

    Yagize ati 'Irushanwa tugiyemo ntabwo risaba abakinnyi 11 gusa, rigusaba n'abasimbura n'abazabanza. Ni byo dutsinzwe umukino wa kabiri, uwa mbere twarawunganyije, ntabwo ari bibi cyane, uko twagiye duhinduranya abakinnyi tumaze kubona urwego rwa bamwe na bamwe, uburyo bakomeje kugira inyota yo kwishyura igitego twatsinzwe hakiri kare, ni ibintu bitanga icyizere.'

    'Hari abakinnyi bagikeneye ko umuntu abitaho by'umwihariko, hari abagaragaje ko hari byinshi bakibura, urwego rwabo rutaraba rwiza, hari abatinze mu kato kubera COVID-19, ni ibyo byose umuntu agerageza gushyira hamwe agashakamo umusaruro w'ikipe.'

    Yakomeje avuga ko yabonye ishusho nyayo y'ikipe afite, aho amwe mu makosa y'ingenzi bagiye gukosora mu gihe gito basigaranye harimo kwirinda gutsindwa igitego hakiri kare nk'uko byagenze mu mikino ibiri bakinnye na Congo.

    Ati 'Navuga ko iyi mikino yombi tuyikuyemo byinshi byiza kurusha uko wenda twari kuzagenda tutazi ikipe dufite, tutazi uwasimbura runaka habayeho ikibazo, 90% twabonye ubushobozi bwabo. Tugiye gutegura umukino tuzahuramo na Uganda, dukosora amakosa twabonye muri iyi mikino cyane ko twagiye dutsindwa ibitego bya kare, ukabona ko twinjira mu mukino dutinze.'

    Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa “Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

    Abakinnyi 30 bazakinira u Rwanda muri CHAN 2021:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yahishuye-byinshi-ku-ikipe-agiye-kujyana-muri-chan-2020

  • Umuryango,inshuti n'abavandimwe basezeyeho bwa nyuma nyakwigendera Umuhire Valentin[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo umurambo we wakuwe mu buruhukiro bw'ibitaro bya CHUK, ujyanwa kuri Mont Kigali ahitwa ku Kigaraje mu karere ka Nyarugenge ni ho habereye imihango yo kumusezera.

    Hari Abapolisi bakurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.

    Biteganyijwe ko saa tanu n'igice (11h30) habaho Misa yo kumuherekeza kuri Kiliziya ya Regina Pacis iRemera, naho kumushyingura bikaba saa munani (2h00) i Rusororo muri Gasabo.

    Inkuru y'urupfu rw'Umunyamakuru Umuhire Valentin yababaje benshi ubwo yageraga mu matwi yabo ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, mu gitondo nubwo urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021 aguye mu Bitaro bya CHUK aho yari arwariye.

    Abanyamakuru bakoranye na Umuhire Valentin ndetse n'abamuzi bemeza ko yari umuntu mwiza, ukunda akazi kandi ukunda umuryango we.






    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umuryango-inshuti-n-abavandimwe-basezeyeho-bwa-nyuma-nyakwigendera-umuhire

  • Neymar Jr yahishuye ikosa risekeje yigeze gukorera ababyeyi be akiri muto bikabarakaza cyane #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wavukiye mu muryango ukennye mu mujyi wa Sao Paulo,yavuze ko ubwo yari akiri muto,papa we Neymar Santos Sr yamutumye kujya kwishyura umuriro w'amashanyarazi,ageze mu nzira ayajyana kuyakinisha umukino wari guhesha imodoka nziza umuntu wari gutsinda.

    Naymar Jr yabwiye abanyamakuru ati 'Ubwo nari nkiri umwana,papa yampaye amafaranga ngo njye kwishyura umuriro w'amashanyarazi.Nakoresheje ayo mafaranga mu gukina umukino ngo ntsindire imodoka nziza.Ngeze mu rugo,nabwiye papa uko byagenze byose arangije arankankamira.

    Umunsi wakurikiyeho,twarabyutse dusanga imodoka iparitse ku muryango w'iwacu.Twasimbutse mu bicu kubera ibyishimo mbere y'uko tumenya ko ari imodoka ya kompanyi ishinzwe umuriro yari ije kudukupira umuriro kubera ko tutishyuye.Papa yongeye kuntuka.'

    Neymar Jr ni umwe mu bakinnyi binjiza amafaranga menshi ku isi ndetse uretse Messi na Cristiano Ronaldo nta wundi umuyingayinga mu kwinjiza akayabo mu bakinnyi ba ruhago bagikina umupira w'amaguru.

    Neymar Jr w'imyaka 28 ahembwa asaga ibihumbi 500 by'amapawundi ku cyumweru mu ikipe ya PSG.Niwe mukinnyi waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi ku isi ubwo yavaga muri FC Barcelona yerekeza muri PSG kuko yatanzweho miliyoni 222 z'amayero.

    Muri 2018, Neymar Jr niwe mukinnyi mu mikino yose winjije amafaranga menshi kurusha bagenzi be bari munsi y'imyaka 30, aho yakubye kabiri James Harden ukina muri NBA wari umukurikiye ku rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru Forbes.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-yahishuye-ikosa-risekeje-yigeze-gukorera-ababyeyi-be-akiri-muto

  • Umugabo yaciye ibintu hirya no hino ku isi aho yasezeraniye rimwe n'abakobwa babiri bavukana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y'umugabo wiyemeje gushyingiranwa n'abakobwa babiri b'impanga bari bararahiye gushyingiranwa n'abagabo batandukanye aho bavugaga ko batashobora kubaho batari kumwe.

    Nkuko amafoto n'amshusho yakwirakwijwe kuri Twitter abigaragaza,uyu mugabo yakoze ubukwe n'aba bakobwa bombi nyuma yo kwemera kubatunga mu rugo rumwe cyane ko ngo kuva mu bwana bwabo batigeze batandukana.

    Aba bakobwa bagaragaye mu bukwe bambaye imyenda isa ndetse bose bafashe uyu mugabo wemeye kubashaka uko ari babiri.

    Aba bakobwa bari mu byishimo byinshi cyane ko ubwo babyinaga ku munsi mukuru wabo uyu mugabo yabanyanyagizagaho amafaranga.

    Icyakora umwe muri aba bakobwa yari atwite kuko inda ye yari nini ku buryo bugaragarira buri wese.

    Si ubwa mbere muri Afurika abakobwa b' impanga bashatse umugabo umwe kuko muri 2018, mu gihugu cya Cote d' Ivoire abakobwa b'impanga bafite imyaka 24 y' amavuko barongowe n' umugabo umwe nk' uko bayifuzaga.

    Ubukwe bwabo babereye mu musigiti wa Karpala mu mujyi wa Ouagadougou hafi y' iwabo.

    Ntawigeze adushyiraho agahato ko kurongorwa n' umugabo umwe, niko umwe muri izi mpanga yavuze,. Ati 'Turishimye cyane kubwo kurongorwa na Salim, kuko ni inzozi twakuranye kurongorwa n' umugabo umwe'

    Umwe muri izi mpanga yagize ati 'Hashize umwaka menyanye na Salim. Nahise mumenyesha ko turi impanga kandi twifuza kurongorwa n' umugabo umwe.'

    Uyu mukobwa Saadia wamaze guhinduka umugore wa Salim yavuze ko Salim yamusubije ko nta kibazo azabarongora bombi.

    Yongeyeho ati 'Turakundana uko turi batatu tuzasangirira hamwe umunezero'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/11/umugabo-yaciye-ibintu-hirya-no-hino-ku-isi-aho-yasezeraniye-rimwe-nabakobwa-babiri-bavukana-amafoto/

  • Mr Bean ashobora kugaruka gusetsa abamukunda… – #rwanda #RwOT

    Mr Bean yari amaze igihe atagaragara muri filime zisekeje ariko usanzwe umwandikira filime akina witwa Richard Curtis yasobanuye ko mu minsi ya vuba baza kongera kumubona. The Sun yanditse ko Curtis afite gahunda yo kongera kugarura Mr Bean ariko mu isura nshya akazaba atandukanye na Mr Bean abantu basanzwe bazi. 

    Azaba anagejeje imyaka 30 muri uyu mwaka Mr Bean ari naho ashobora kongera kwiyereka abamukunda ubwo azaba yizihiza isabukuru ye. Televiziyo yitwa ITV iri kugenda itambutsa tumwe mu duce twakunzwe tw'uwo munyarwenya aho binyura kuri iyo televiziyo buri cyumweru mu masaha y'umugoroba. Richard mu kiganiro na radio yitwa Times yagize ati: ''Mr Bean ntiyigeze antungura kuba akina ibintu by'abana kandi ari umugabo mukuru nibyo byamuhesheje igikundiro''.

    Richard Curtis wandika filime zisekeje zikinwa na Mr Bean

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102252/mr-bean-ashobora-kugaruka-gusetsa-abamukunda-nyuma-yigihe-atagaragara-102252.html

  • Umunyamakuru uherutse gusezera kuri RBA yagaragaje ibyishimo n'urukundo rwinshi afitiye umuryango we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tidjara Kabendera, benshi bamenye ku izina rya TK, uherutse gusezera ku mirimo yakoraga muri RBA, yerekanye urukundo rwinshi afitiye umuryango we. Ibi Tidjara yabyerekanye abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n'abagize umuryango we akayiherekesha amagambo agaragaza urukundo rwinshi abafitiye ndetse anashimira Imana kuba yarabamuhaye.

    Tidjara Kabendera

    Iyi niyo foto Tidjara yashyize hanze abinyujije kuri instagram ye

    Nyuma yuko Tidjara ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo agira ati:  “ Nuzajya wireba uko uri jya ushimira Imana cyane maze unyurwe nibyo ufite nuko umeze! “.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-uherutse-gusezera-kuri-rba-yagaragaje-ibyishimo-nurukundo-rwinshi-afitiye-umuryango-we/