Category: Uncategorized

  • Judithe Niyonizera, umugore wa Safi yatangiye kugirana ibihe bidasanzwe na Diamond Platnumz. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Judithe Niyonizera, umugore wa Safi Madiba yatangiye kugirana ibiganiro byihariye n'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz aho we avuga ko ari business bashaka gukorana.

    Ngiyi ifoto ya Judithe na Diamond

    Nk'uko bigaragara kuri Instagram y'uyu mugore usigaye wiyita Judy Boss Lady , yashyize hanze ifoto yicaranye n'uyu muhanzi Diamond .Ni ifoto ibaragaza bombi bicaranye ahameze nko mu ruganiriro. Diamond 'yifunze' afite n'ikirahure cy'umutobe mu ntoki mu gihe Judithe Niyonizera yifubitse anagaragaza inseko ku maso nyuma yo guhura n'uyu muhanzi utanga ibyishimo kuri benshi.

    Iyi foto yatumye benshi bibaza ku mubano udasanzwe, Judithe yaba yatangiye kugirana na Diamond dore ko hari abatangiye gukeka ko ari urukundo rumujyanye muri Tanzania, kuko bizwi ko Diamond akunda abagore cyane.Umwe mu bakurikira Judithe akaba yabikomojeho avuga ko uyu mugore yisangiye Diamond. Ati:'Kuva kuri Safi ukajya kuri 'Gapfizi' (Diamond) ni iyindi ntambwe.'

    Gusa amakuru ahari ni uko Judithe yagiye muri Tanzania kureba uyu muhanzi ngo kuko hari business bagiye gutangira gukorana vuba aha.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/judithe-niyonizera-umugore-wa-safi-yatangiye-kugirana-ibihe-bidasanzwe-na-diamond-platnumz/

  • Charly wo mu itsinda Charly na Nina yashyize hanze amashusho agaragaza imiterere y'umubiri we (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Charlotte Rulinda uzwi nka Charly akaba ari n'umwe mu bakobwa babiri bagize itsinda Charly na Nina, yashyize hanze amashusho agaragaza imiterere y'umubiri we. Aya mashusho Charly yayashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Charly

    AMASHUSHO CHARLY YASHYIZE HANZE MWAYABONA MUKANZE HANO

    Charly na Nina ni rimwe mu matsinda y'abahanzi akomeye cyane hano mu Rwanda ndetse aba bamamaye cyane ubwo bari muri label ya Decent Entertainment ya Muyoboke Alex ari nayo yabazamuriye izina cyane gusa nyuma baje kuyivamo kuri ubu bakaba bakora ku giti cyabo.

    Charly na Nina

    Charly na Nina

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/charly-wo-mu-itsinda-charly-na-nina-yashyize-hanze-amashusho-agaragaza-imiterere-yumubiri-we-video/

  • Gisagara: Impinduka ku mibereho y'imiryango 8400 yahawe inkunga y'ibihumbi 800 Frw kuri buri umwe – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangiriye mu Murenge wa Mugombwa mu mpera z'umwaka wa 2019 ukomereza mu Murenge wa Kansi aho bahereye ku ngo zituye hafi y'Inkambi icumbikiye Impunzi z'Abanye-Congo; impunzi ziyirimo nazo zirayahabwa.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko ayo mafaranga ari gutangwa muri gahunda yitwa 'Give Directly' yazanywe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Ati 'Give Directly ni Umuryango w'Abanyamerika; yatanze amafaranga ku miryango y'abaturage b'Umurenge wa Mugombwa n'uwa Kansi kongeraho impunzi zose ziri mu Nkambi ya Mugombwa.'

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara yerekana ko mu mirenge ya Mugombwa na Kansi uwo mushinga umaze guha amafaranga ingo 8.423.

    Ingo 5.274 zo mu Murenge wa Mugombwa mu tugari twose zahawe 4.239.427.940 Frw naho ingo 3.149 zo mu Murenge wa Kansi zimaze guhabwa 2.540.298.300 Frw kandi igikorwa kirakomeje.

    Iyo abaturage bamaze kubona iyo nkunga bakora ibikorwa birimo kubaka cyangwa kuvuguruza inzu batuyemo; kugura ubutaka n'amatungo mu rwego rwo kwizigamira; gukemura ibibazo by'ibanze mu buzima; gutangira imishinga mito iciriritse n'ibindi.

    Mukankunsi Christine wo mu Murenge wa Mugombwa avuga ko kimwe mu bikorwa yakoze ari ukuguramo inka, bituma umusaruro w'ubuhinzi wiyongera kuko ahingisha ifumbire.

    Ati 'Aho mboneye inka nabonye ifumbire y'imborera, ndagira ngo nkubwire ko uyu munsi aho nezaga igitoki cy'ibilo 30 uyu munsi mpasarura icy'ibilo 80 ndetse hari n'icyo mperutse kugurisha cyari gifite ibilo 110.'

    Uyisabye Josée we avuga ko akimara guhabwa ayo mafaranga yakozemo ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho ye birimo no kubaka inzu yo kubamo.

    Ati 'Nari nkennye cyane ntagira n'inzu yo kubamo none nabashije kubaka inzu ya metero eshanu kuri zirindwi, ndimo gushima Imana n'ubuyobozi bwacu bwiza.'

    Karengera Medard we avuga ko yabashije kuvugurura inzu yabagamo ayisakaza amabati, ashyiramo sima ndetse ayitera n'irangi. Mu bindi yakoze harimo kwishyura amadeni, kugura ibikoresho byo mu nzu no kurihira abana ishuri.

    Hari umudugudu wose buri rugo rwaguze inka

    Ayo mafaranga yagize uruhare mu gutuma ingo 127 zigize Umudugudu w'Akarutsibuka mu Kagari ka Kibayi mu Murenge wa Mugombwa ziyemeza gukorera hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ziha umuhigo ko buri rugo rugomba gutunga inka.

    Uwo muhigo bamaze kuwesa nk'uko Umuyobozi w'uwo mudugudu, Mushimiyimana Philomène, abyemeza.

    Ati 'Buri rugo rwose rurimo inka ahanini binyuze mu matsinda. Nta rugo na rumwe rurimo imirire mibi kandi mbere hari za bwaki ariko uyu munsi tumeze neza, ndetse n'inyubako zacu zimeze neza, abenshi twaravuguruye urebye imibereho yarazamutse ndetse twishyurira mituweli ku gihe 100%.'

    Umuturage witwa Nyiracumi Epiphanie yavuze ko yashakanye n'umugabo we mu 2000 ariko mu 2019 ari bwo batangiye guhinga neza bakabona umusaruro kubera kubona ifumbire bakesha inka boroye.

    Ati 'Maze kubona inka yampaye ifumbire ku buryo ubu mpinga ibigori n'ibishyimbo bikera tukabona ibyo kurya bihagije. Dusigaye twarateye n'urutoki kandi rumeze neza. Mbere tutarabona inka ntabwo twezaga.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE ko inkunga abaturage bahawe yahinduye imibereho yabo irushaho kuba myiza.

    Ati 'Impinduka zatangiye kugaragara kuko hari abubatse inzu abandi bavugurura izo babamo; hari abaguze inka; hari abaguze ibiryamirwa abandi binjira mu bucuruzi ku buryo bavuguruye imibereho yabo.'

    Sibomana avuga ko umuhigo abatuye mu Mudugudu w'Akarutsibuka bihaye wo gutunga inka watumye ingo zitunze inka mu murenge wose ziyongera.

    Ati 'Muri Kanama muri 2019 ingo zitunze inka zari 23% mu gihe uyu munsi bageze hafi kuri 42% y'ingo zitunze inka.'

    Akomeza avuga ko nk'ubuyobozi icyo bakora ari ukwegera abaturage no kubagira inama kugira ngo amafaranga bahabwa bayakoreshe neza ahindure imibereho yabo.

    Amafaranga atangwa muri Give Directly ni inkunga ifasha abaturage kuva mu bukene ntabwo ari inguzanyo bazishyura.

    Mu Kagari ka Baziro abaturage babashije kubaka inzu nziza abandi barazivugurura

    Nyiracumi Epiphanie avuga ko basigaye bahingisha ifumbire bakabona umusaruro utubutse

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-impinduka-ku-mibereho-y-imiryango-8400-yahawe-inkunga-y-ibihumbi-800

  • ShaddyBoo ati: “ Ndumva nshaka ikinyafu “|Dore uko umwe mu bafana be yamusubije – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje amagambo yiganjemo ayo kuvuga ko ashaka ikinyafu maze umwe mu bafana be ahita amusubiza byihuse. Ijambo ikinyafu ririmo gukoreshwa cyane muri iyi minsi ryavuye ku ndirimbo nshya ya Bruce Melodie yise ikinyafu. Kuri ubu ijambo ikinyafu riri mu magambo agezweho arimo gukoreshwa muri iyi minsi n'abantu benshi batandukanye.

    ShaddyBoo


    Aya niyo magambo ShaddyBoo yatangaje abinyujije kuri Twitter ye

    Nyuma yuko Shaddyboo atangaje aya magambo umwe mu bafana be bamukurikira ku rubuga rwa Twitter yamusubije agira ati: ” Nese ubundi wakoreshaga amarenga uri Dubai “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-ati-ndumva-nshaka-ikinyafu-dore-uko-umwe-mu-bafana-be-yamusubije/

  • Covid_ 19: Africa y'Epfo yafunze imipaka y'ubutaka #rwanda #RwOT

    Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y'Epfo yatangaje ko imipaka yo kubutaka igomba gufungwa kugeza tariki 15 z'ukwezi gutaha, mu muhate wo kugabanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama mu masaha ya nijoro, Ramaphosa yavuze ko iki cyorezo ubu ari bwo kiri gukora ibara muri Africa y'Epfo, aho imibare y'abandura yarenze kure iyateganywaga mu nkubiri ya mbere y'iki cyorezo.

    Yavuze ko kuva ku munsi wa mbere w'uyu mwaka kugeza ubu hamaze kuboneka abanduye bashya hafi 190,000 kandi ubu hari abantu 15,000 bari mu bitaro kubera Covid-19.

    Intara ya KwaZulu Natal niyo ifite abantu benshi banduye mu byumweru bishize, ariko yavuze ko ubwandu mu ntara ya Gauteng buri kwiyongera bikomeye kandi biteganyijwe ko burushaho mu gihe abantu bari kuva mu biruhuko.

    Ingamba nyinshi zo kwirinda zafashwe mu kwezi kwa 12 ubu zizongerwa igihe muri Africa y' Epfo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/12/covid_-19-africa-yepfo-yafunze-imipaka-yubutaka/

  • Nyanza: Abahinzi b’urusenda bashinja rwiyemezamirimo kubambura no kubateza igihombo cy’asaga miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyo koperative ikorera mu mushinga ‘Nyanza-23’ cyangwa ‘Rwabicuma Project’ igizwe n’abahinzi bagera 55, ikaba isanzwe ikorera ubuhinzi mu cyanya cyatunganyijwe kigatahwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2015.

    Bavuga ko bari bafitanye amasezerano n’ikompanyi yo muri Kenya yitwa ‘Diversity Venture Ltd’ ihagarariwe mu Rwanda na Mujawayezu Marie Immaculée yo kujya ibagurira umusaruro ariko ikaba yarabatengushye kuko uwo yatwaye wa miliyoni 24 Frw itawishyuye ndetse ituma n’undi ufite agaciro ka miliyoni 78 Frw ubapfira ubusa.

    Perezida w’iyo Koperative, Habimana Gérard, yabwiye IGIHE ko bari barahinze urusenda ku buso bwa hegitali zisaga 16 bamaze gusarura rwiyemezamirimo araza atwara umusaruro ufite agaciro ka miliyoni 24 Frw abishyuramo miliyoni 2 Frw andi arayambura.

    Ati “Yatwishyuye miliyoni 2 Frw gusa, andi n’ubu ntarayatwishyura. Iyo tubaze igihembo yaduteye kubera ko hari undi musaruro atatwaye ukadupfita ubusa wa miliyoni 78 Frw, dusanga twarahombye arenga Miliyoni 100 Frw.”

    Habimana avuga ko uwo rwiyemezamirimo bagiranye amasezerano yo kujya abagurira umusaruro muri Kanama 2019, batangira kuwumuha muri Gashyantare 2020.

    Ati “Yavugaga ko azishyura mu byiciro mu byumweru bibiri andi akayishyra bitarenze ku itariki 30 z’ukwezi kwa Kamena 2020. Yatwishyuye Miliyoni 2 gusa hasigara 22,249,400 Frw atubwira ko nayo azayishyura vuba aje gutwara undi musaruro ariko birangira atagarutse urusenda rutangira gupfira mu murima.”

    Avuga ko baherukana na rwiyemezamirimo muri Gicurasi 2020 aho baganiriye abizeza ko azabishyura bitarenze tariki ya 30 Kamena 2020 ari birangira atabyubahirije.

    Bagannye inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Nyanza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ariko kugeza ubu nta gisubizo gifatika babonye.

    Icyo kibazo kandi bakigejeje no ku itsinda ry’Abadepite babasuye mu Ugushyingo 2020 ariko ntabwo barasubizwa.

    Umwe mu banyamuryango b’iyo Koperative witwa Batamuriza Martha yabwiye IGIHE ko yamaze kuyivamo kuko imikorere yananiranye.

    Ati “Ntabwo ngikora kubera ko nabonye byanze ndabyihorera, igishoro cyarabuze kuko twambuwe na Rwiyemezamirimo.”

    Abanyamuryango ba Koperative ‘Jyambere Muhinzi Nyanza’ baganiriye na IGIHE basabye ko ubuyobozi bwabafasha bakishyurwa amafaranga yose bambuwe kandi bagafasha kujya babona isoko bagurishirizaho umusaruro wabo aho guhuzwa na rwiyemezamirimo.

    Habimana ati “Icyifuzo ni uko batwishyuriza kandi bakadufasha kubona isoko twigurishirizaho tudahaye umusaruro wacu rwiyemezamirimo. Ikindi gishoboka ni uko badufasha gushyiraho uburyo bwo gutunganya urusenda tukajya turugurisha rwamaze gutunganywa.”

    Mu minsi ishize Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yari yasezeranyije abo bahinzi ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na NAEB bagiye gushaka ikibazo cyabo cyakemuka.

    Yagize ati “Abambuye abaturage bari batumijwe kugira ngo bavuge uburyo bagomba kuzishyura aya mafaranga, icyumweru gitaha nyuma ya Noheli hari inama iteganyijwe kugira ngo abahinzi bahabwe umurongo w’uburyo bazishyurwamo.”

    Gusa mu mpera za Ukuboza 2020 uwo rwiyemezamirimo yanditse ibaruwa avuga ko azaza kubareba muri uku kwezi kwa Mutarama 2021 kugira ngo baganire bemeranye uko azagenda abishyura buhoro buhoro.

    Twagerageje guhamagara Mujawayezu Marie Immaculée uhagarariye ‘Diversity Venture Ltd’ mu Rwanda ngo asobanure byinshi ku byo ashinjwa n’abahinzi birimo ubwambuzi n’ubuhemu ariko ntiyitaba telefone inshuro zose.

    Ntazinda yavuze ko hari gutegurwa umushinga uzabafasha kongerera agaciro ubuhinzi abo bahinzi bakora bw’urusenda urimo no kubaka uruganda rurutunganyiriza mu Rwanda kugira ngo batazongera guhura n’ibibazo birimo no kwamburwa cyangwa guhemukirwa.

    Hashize imyaka isaga itanu umushinga mugari witwa Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma Project ukubiyemo itunganwa ry’amaterasi y’indinganire, kuhira ku buso bugari hifashishijwe amazi y’icyuzi cya Rwabicuma, wegerejwe abaturage.

    Uwo mushinga watashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu mwaka wa 2015. Watwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 6 Frw, ukaba waragombaga guteza imbere abatuye mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi.

    Mu ntego zawo harimo ahanini kongera umusaruro w’abahinzi ndetse no kongerera agaciro ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse bikajya binoherezwa hanze.

    Umushinga mugari witwa Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma project washyiriweho guteza imbere abaturage ariko ukomeje kubashyira mu gihombo

    Abahinzi b’urusenda bo mu Karere ka Nyanza barataka igihombo cy’asaga miliyoni 100 Frw bavuga ko batewe na Rwiyemezamirimo

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-b-urusenda-bashinja-rwiyemezamirimo-kubambura-no-kubateza

  • Gisagara: Impinduka ku mibereho y’imiryango 8400 yahawe inkunga y’ibihumbi 800 Frw kuri buri umwe – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangiriye mu Murenge wa Mugombwa mu mpera z’umwaka wa 2019 ukomereza mu Murenge wa Kansi aho bahereye ku ngo zituye hafi y’Inkambi icumbikiye Impunzi z’Abanye-Congo; impunzi ziyirimo nazo zirayahabwa.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko ayo mafaranga ari gutangwa muri gahunda yitwa ‘Give Directly’ yazanywe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Ati “Give Directly ni Umuryango w’Abanyamerika; yatanze amafaranga ku miryango y’abaturage b’Umurenge wa Mugombwa n’uwa Kansi kongeraho impunzi zose ziri mu Nkambi ya Mugombwa.”

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara yerekana ko mu mirenge ya Mugombwa na Kansi uwo mushinga umaze guha amafaranga ingo 8.423.

    Ingo 5.274 zo mu Murenge wa Mugombwa mu tugari twose zahawe 4.239.427.940 Frw naho ingo 3.149 zo mu Murenge wa Kansi zimaze guhabwa 2.540.298.300 Frw kandi igikorwa kirakomeje.

    Iyo abaturage bamaze kubona iyo nkunga bakora ibikorwa birimo kubaka cyangwa kuvuguruza inzu batuyemo; kugura ubutaka n’amatungo mu rwego rwo kwizigamira; gukemura ibibazo by’ibanze mu buzima; gutangira imishinga mito iciriritse n’ibindi.

    Mukankunsi Christine wo mu Murenge wa Mugombwa avuga ko kimwe mu bikorwa yakoze ari ukuguramo inka, bituma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera kuko ahingisha ifumbire.

    Ati “Aho mboneye inka nabonye ifumbire y’imborera, ndagira ngo nkubwire ko uyu munsi aho nezaga igitoki cy’ibilo 30 uyu munsi mpasarura icy’ibilo 80 ndetse hari n’icyo mperutse kugurisha cyari gifite ibilo 110.”

    Uyisabye Josée we avuga ko akimara guhabwa ayo mafaranga yakozemo ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho ye birimo no kubaka inzu yo kubamo.

    Ati “Nari nkennye cyane ntagira n’inzu yo kubamo none nabashije kubaka inzu ya metero eshanu kuri zirindwi, ndimo gushima Imana n’ubuyobozi bwacu bwiza.”

    Karengera Medard we avuga ko yabashije kuvugurura inzu yabagamo ayisakaza amabati, ashyiramo sima ndetse ayitera n’irangi. Mu bindi yakoze harimo kwishyura amadeni, kugura ibikoresho byo mu nzu no kurihira abana ishuri.

    Hari umudugudu wose buri rugo rwaguze inka

    Ayo mafaranga yagize uruhare mu gutuma ingo 127 zigize Umudugudu w’Akarutsibuka mu Kagari ka Kibayi mu Murenge wa Mugombwa ziyemeza gukorera hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ziha umuhigo ko buri rugo rugomba gutunga inka.

    Uwo muhigo bamaze kuwesa nk’uko Umuyobozi w’uwo mudugudu, Mushimiyimana Philomène, abyemeza.

    Ati “Buri rugo rwose rurimo inka ahanini binyuze mu matsinda. Nta rugo na rumwe rurimo imirire mibi kandi mbere hari za bwaki ariko uyu munsi tumeze neza, ndetse n’inyubako zacu zimeze neza, abenshi twaravuguruye urebye imibereho yarazamutse ndetse twishyurira mituweli ku gihe 100%.”

    Umuturage witwa Nyiracumi Epiphanie yavuze ko yashakanye n’umugabo we mu 2000 ariko mu 2019 ari bwo batangiye guhinga neza bakabona umusaruro kubera kubona ifumbire bakesha inka boroye.

    Ati “Maze kubona inka yampaye ifumbire ku buryo ubu mpinga ibigori n’ibishyimbo bikera tukabona ibyo kurya bihagije. Dusigaye twarateye n’urutoki kandi rumeze neza. Mbere tutarabona inka ntabwo twezaga.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE ko inkunga abaturage bahawe yahinduye imibereho yabo irushaho kuba myiza.

    Ati “Impinduka zatangiye kugaragara kuko hari abubatse inzu abandi bavugurura izo babamo; hari abaguze inka; hari abaguze ibiryamirwa abandi binjira mu bucuruzi ku buryo bavuguruye imibereho yabo.”

    Sibomana avuga ko umuhigo abatuye mu Mudugudu w’Akarutsibuka bihaye wo gutunga inka watumye ingo zitunze inka mu murenge wose ziyongera.

    Ati “Muri Kanama muri 2019 ingo zitunze inka zari 23% mu gihe uyu munsi bageze hafi kuri 42% y’ingo zitunze inka.”

    Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi icyo bakora ari ukwegera abaturage no kubagira inama kugira ngo amafaranga bahabwa bayakoreshe neza ahindure imibereho yabo.

    Amafaranga atangwa muri Give Directly ni inkunga ifasha abaturage kuva mu bukene ntabwo ari inguzanyo bazishyura.

    Mu Kagari ka Baziro abaturage babashije kubaka inzu nziza abandi barazivugurura

    Nyiracumi Epiphanie avuga ko basigaye bahingisha ifumbire bakabona umusaruro utubutse

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-impinduka-ku-mibereho-y-imiryango-8400-yahawe-inkunga-y-ibihumbi-800

  • I Gitwe ku gicumbi cy’Abadivantisiti: Amavu n’amavuko y’idini ryatangijwe mu Rwanda n’Umusirikare – #rwanda #RwOT

    Ibaze noneho ubaye ushaka nko gutangiza idini runaka, ugira ngo uribwire abantu barimenye maze washaka aho kurishinga ukoherezwa mu gace k’imisozi n’amashyamba gatuwe na mbarwa. Ubanza atari benshi bakomeza uwo muhamagaro, benshi bashobora guhita bakuramo akabo karenge.

    Nibyo byabaye ku musirikare w’Umubiligi Elie Delhove watangije idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, yahawe agace kari ak’ibihuru n’amashyamba ngo abe ari ho atangirira ivugabutumwa, gusa we ntiyacitse intege ahubwo yakomeje umutsi, arahanyanyaza kugeza abonye umusaruro.

    N’ubwo bitari byoroshye ko abantu bakira iyo myemerere mishya, ndetse abayiyobotse bari barahawe izina ry’Abahirika, byaje kurangira benshi bayobotse ni uko Abadivantisiti bashinga imizi i Gitwe, banagaba amashami ahandi.

    Ubwo Intambara ya Mbere y’Isi yari irangiye, Ababiligi bamaze gukubita inshuro Abadage babirukanye muri Afurika no mu Rwanda, uyu musirikare w’Umubiligi, Elie Delhove, wari usanzwe ari umuyoboke w’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi iwabo mu Bubiligi, umuhamagaro wamwatsemo ari i Kirinda muri Karongi atangira kuvuga ubutumwa ahereye aho.

    Ahayinga mu 1919, nibwo Elie Delhove, yavuye i Kirinda yerekeza i Nyanza kujya gusaba umwami aho yashinga itorero, ni uko umwami amuha umusozi wa Gitwe, icyo gihe wari ugizwe ahanini n’ibihuru n’amashyamba, abari bahatuye bari mbarwa, n’umusozi ubwawo witwaga “Kidaturwa”.

    IGIHE yafashe urugendo yerekeza muri aka gace gaherereye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, kuhajya ni urugendo rutari ruto uvuye i Kigali, kuko rutajya munsi y’amasaha abiri.

    Mbere yo kujyayo twari twabanje guhamagara umwe mu bapasiteri bo mu idini ry’Abadivantisiti aho i Gitwe, aturangira abasaza b’inararibonye bazi neza amateka ya Gitwe, ndetse bazi amateka y’Abadivantisiti kuko babaye Abapasiteri imyaka myinshi, ubu bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Tukihagera twatungukiye ahitwa kuri “Bonjour”, ni uko abo basaza baratwakira n’urugwiro rwinshi, batangira kudusangiza amateka yose y’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Gitwe.

    Ntamukunzi Mathias uri mu kigero cy’imyaka 84, yavukiye i Gitwe, arahiga ndetse arahatura kugeza ubu, yavuze ko ubwo Delhove yageraga i Gitwe, wari umusozi w’ibihuru n’amashyamba, agatangira ivugabutumwa bigoye.

    Ati “Wari umusozi w’ibihuru n’amashyamba, amaze kugera i Gitwe batangira guca umuganda wo gushaka aho bazubaka, baraza barubaka icyo gihe bubakishaga ibiti, byarimo iminyinya, imiyonza n’ibindi, batangira kubwiriza ubutumwa ku musozi wa Joma n’i Murama.”

    Uru rusengero rwa mbere rwari rwubakishije ibiti ndetse rushakaje ibyatsi icyo gihe, rwari rwubatse ahari ishuri rya College Adventiste de Gitwe kuri ubu, ndetse hari n’ibimenyetso byerekana ko ari hari hubatse urusengero, mbere y’uko rwimurirwa hepfo yaho gato, kuri ubu hubatse urusengero runini rugezweho.

    Uyu mumisiyoneri Delhove ndetse n’abandi yari yaramaze kubwiriza ubutumwa, nyuma yo kuzuza urusengero aho ku musozi wa Gitwe, batangiye kubwiriza ariko uretse ibyo, ngo batangiye no gutoza abantu isuku banigisha gusoma no kwandika.

    Mu 1921 batangiye ishuri ryo kwigisha gusoma no kwandika, ababimenye na bo bakajya kwigisha abandi bityo bityo, ari na ko bakomeza kubwiriza ubutumwa.

    Ubwo iri dini ryari rimaze gusa n’iritangira gushinga imizi i Gitwe no ku misozi bituranye ya Joma na Murama, abari baramaze kuyoboka ndetse n’abandi bamisiyoneri bari bamaze kugera mu Rwanda baje gushyigikira Delhove barimo uwitwaga Maitre n’undi witwaga Munier, bavuye i Gitwe batangira kujyana ubutumwa n’ahandi.

    Mu Gasantere ka Gitwe, uhageze ku munsi w’isabato ushobora kwicwa n’isari kuko amaduka yose aba afunze abantu bagiye guhimbaza uyu munsi w’umunezero

    Muzehe Ntamukunzi yavuze ko n’ubwo abantu babanje kutakira neza iyi myemerere mishya yari itandukanye n’iyo bari basanganywe, nyuma ngo baje kugenda bayiyumvamo aho bamariye kubona ko abayiyobotse babaye abasirimu, bigishijwe gusoma no kwandika ndetse bafite n’inyifato nziza.

    Gusa ngo batangiye babita “Abahirika”, n’ubu hashobora kuba hari abakibita batyo kuko byagiye bikwirakwira, ariko ngo byatangiye muri icyo gihe ubwo abayotse iri dini bari bakiri bake, maze hakaba ubwo abamisiyoneri babaga inka bakabaha inyama batahana, hanyuma abandi na bo bati “Bariya ni abahirika, bavuye aho bahiritse inka.”

    Ntamukunzi yavuze ko nyuma y’icyo gihe ari bwo benshi batangiye kuyoboka iri dini rishya, ndetse n’abajyaga bajya gusengera mu yandi madini yari kure cyane y’i Gitwe, bahitamo guhinira bugufi bayoboka idini ry’Abadivantisiti, dore ko icyo gihe ari ryo dini rya mbere ryari rigeze i Gitwe, maze batangira kwiyubakira Gitwe.

    Ati “Abakirisito b’Abadivantisiti bamaze kwiyongera, noneho bakoze inyubako, babumbye amatafari, barayatwika, hanyuma bubaka amashuri, bubaka insengero, ndetse bubaka n’inzu y’abamisiyoneri n’abakozi.”

    Yongeyeho ati “Ku by’iterambere rero, amajyambere yarahageze, abaturage barajijuka biga gusoma no kwandika, ndetse bahashyize n’ivuriro abaturage bakajya baza kwivuza batagombye kujya i Nyanza n’i Kirinda. [Ikindi kandi] barajijutse, biga kubaho mu buryo bwiza, bafata ingo zabo neza, bafata imibiri yabo neza.”

    Pasiteri Kayonga Etienne afite imyaka 81, na we akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yize i Gitwe mu mashuri yisumbuye, ndetse ahakora umurimo w’ivugabutumwa ari pasiteri imyaka myinshi, kugeza ubu akaba ari ho afite urugo rw’amasaziro.

    Yavuze ko ubwo yageraga i Gitwe yasanze hatangiye gusa n’ahagera iterambere, haratangiye kubakwa amashuri, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bigenda bihagera bigizwemo uruhare n’abamisiyoneri, ndetse n’abaturage ugasanga bafite isuku barasa neza.

    Ati “Abaturage bari bamaze kuba bajijutse kubera abamisiyoneri babaga bari hano, ari abana bacu bavukiraga hano, ugasanga barimo barigana uko abazungu bavuga bagenda, uko bavuga, wasangaga ari ibintu byiza cyane, ukabona hari ikiriho gihinduka.”

    “Cyane cyane nk’uwabaga yaravukiye i Gitwe, akabona uko hari hameze, bya bihuru byabaga biri aho, uko abazungu baje batema ishyamba, noneho ukabona ukuntu bariho bagenda batera imbere mu bintu n’ibindi, ukabona ni byiza.”

    Muzehe Kayonga yavuze ko icyo gihe ubwo Gitwe yari imaze gusa n’ibaye igicumbi cy’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ndetse batangiye kugaba amashami hirya no hino, bubaka insengero ku misozi bituranye, wasangaga abantu baho bose barabaye abasirimu, ndetse ngo hari n’ubwo umwami Mutara Rudahigwa yabasuraga, akabashima inyifato.

    Yagize ati “Hari ibyo twumvaga, umuzungu wari aha umwe, yari n’umuhigi, agakundana na Rudahigwa wari umwami, noneho rero undi munsi ngo baragiye mu ishyamba, inyamaswa imera nk’aho igiye kumerera nabi umwami, umuzungu aba yayirashe, amaze kuyirasa rero iba irapfuye.”

    “Ibi bituma noneho bagira ubutoni barakundana, hano baba barangije ishuri, umwami akahaza kubareba, akaza mbese bakanezeranwa, ni uko yabona ukuntu bifashe, bari bazi kwambara neza, bagakenyera bakizihirwa. Aho ngaho mu makuru natwe twumva, ngo umwami yaravuga ati yewe, ati mbaye umukene naba umuhirika rwose.”

    Kayonga na Ntamukunzi bavuze ko nyuma i Gitwe hagiye hagera andi madini, ariko usanga n’ubundi umubare munini cyane w’abahatuye ari Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, gusa ngo bose babanye neza bahahirana, bagatabarana ngo nta rwikekwe ruhari.

    Kuri ubu i Gitwe hari amashuri atandukanye arimo abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza, yose akeshwa Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, hari kandi n’ibitaro ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere abahatuye bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo (tuzabigarukaho byimbitse mu nkuru zacu zitaha).

    Uru ni urusengero runini rw’Abadivantisiti usanga i Gitwe

    Aha niho urusengero rwa mbere rw’Abadivanditisi rwubatswe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-gitwe-ku-gicumbi-cy-abadivantisiti-amavu-n-amavuko-y-idini-ryatangijwe-mu

  • Hari abayobozi mu nzego z’ibanze bavugwaho kwiyitirira ubutaka bwa Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umusozi wa Gihorobwa mu Kagari ka Rutaraka muri Nyagatare ni hamwe mu havugwaho kuba hari abaturage n
    Umusozi wa Gihorobwa mu Kagari ka Rutaraka muri Nyagatare ni hamwe mu havugwaho kuba hari abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagenda bahigabiza

    Abitangaje mu gihe guhera tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bwanditseho bwasubijwe Leta by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ba nyirabwo.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba ubutaka budafite abo bubaruyeho burenga ibihumbi 261 kuri miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 18 z’ubutaka bwose bwabaruwe muri iyi Ntara bingana na 13%.

    Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko muri ubwo butaka harimo ubushoboka kuba ari ubwa Leta, ababukoresha bagatinya ko babubaruje bavumburwa.

    Avuga ko hari ahagiye hagaragara abaturage bigabije ubutaka bwa Leta ahanini bigizwemo uruhare n’imikorere itari myiza ya za komite z’ubutaka zishakira indonke ahandi zigatanga ibyemezo ko ubwo butaka ari ubw’umuturage runaka.

    Agira ati “Izi komite z’ubutaka hari aho zidakora neza, hari aho usanga barabise ngo ni bitanu, waba udafite bitanu icyemezo ngo ntacyo baguha, bitanu wamara kubibahereza rwose n’igihugu bakiguha, icyemezo bakagitanga.”

    Muvara akomeza agira ati “Hari aho badakora neza, badatinya no kuba ubwo butaka bwa Leta babutangaho icyemezo kuko ari ubw’umuturage kanaka.”

    Uyu muyobozi avuga ko ubu batangiye igikorwa cyo gushakisha ubutaka bwa Leta bwigabijwe n’abaturage kandi ngo kiracyakomeza.

    Muvara Pothin avuga ko aho buzagaragara ubutunze azabwamburwa. Icyakora avuga ko bishobotse urwego rw’ubugenzacyaha rwabijyamo abo bantu bagahanwa, by’umwihariko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babigiramo uruhare, kimwe n’abayobozi bigabije ubutaka bwa Leta.

    Ati “Umuturage tuzabusangana azabwamburwa kandi ntazaba ahohotewe kuko na we azi ko ahatunze mu buryo bw’amanyanga, ahubwo iyaba inzego zishinzwe ubugenzacyaha zabikurikiranaga.”

    Akomeza agira ati “Ariko ikindi kibazo tugira ni abayobozi b’inzego z’ibanze baba bari aho ngaho baba banabizi, baba baragize n’uruhare kugira ngo ubwo butaka bubohozwe n’abo baturage. Turabizi ko na bo bamwe babohoje ubutaka bwa Leta.”

    Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko ubutaka bwa Leta bwinshi bwigabizwa n’abaturage ari ubwegereye imisozi aho ngo umuturage agenda akuraho gake gake yomeka ku bwe kandi bigakorwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze barebera.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abayobozi-mu-nzego-z-ibanze-bavugwaho-kwiyitirira-ubutaka-bwa-leta

  • Nyanza: Abahinzi b'urusenda bashinja rwiyemezamirimo kubambura no kubateza igihombo cy'asaga miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyo koperative ikorera mu mushinga 'Nyanza-23' cyangwa 'Rwabicuma Project' igizwe n'abahinzi bagera 55, ikaba isanzwe ikorera ubuhinzi mu cyanya cyatunganyijwe kigatahwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2015.

    Bavuga ko bari bafitanye amasezerano n'ikompanyi yo muri Kenya yitwa 'Diversity Venture Ltd' ihagarariwe mu Rwanda na Mujawayezu Marie Immaculée yo kujya ibagurira umusaruro ariko ikaba yarabatengushye kuko uwo yatwaye wa miliyoni 24 Frw itawishyuye ndetse ituma n'undi ufite agaciro ka miliyoni 78 Frw ubapfira ubusa.

    Perezida w'iyo Koperative, Habimana Gérard, yabwiye IGIHE ko bari barahinze urusenda ku buso bwa hegitali zisaga 16 bamaze gusarura rwiyemezamirimo araza atwara umusaruro ufite agaciro ka miliyoni 24 Frw abishyuramo miliyoni 2 Frw andi arayambura.

    Ati 'Yatwishyuye miliyoni 2 Frw gusa, andi n'ubu ntarayatwishyura. Iyo tubaze igihembo yaduteye kubera ko hari undi musaruro atatwaye ukadupfita ubusa wa miliyoni 78 Frw, dusanga twarahombye arenga Miliyoni 100 Frw.'

    Habimana avuga ko uwo rwiyemezamirimo bagiranye amasezerano yo kujya abagurira umusaruro muri Kanama 2019, batangira kuwumuha muri Gashyantare 2020.

    Ati 'Yavugaga ko azishyura mu byiciro mu byumweru bibiri andi akayishyra bitarenze ku itariki 30 z'ukwezi kwa Kamena 2020. Yatwishyuye Miliyoni 2 gusa hasigara 22,249,400 Frw atubwira ko nayo azayishyura vuba aje gutwara undi musaruro ariko birangira atagarutse urusenda rutangira gupfira mu murima.'

    Avuga ko baherukana na rwiyemezamirimo muri Gicurasi 2020 aho baganiriye abizeza ko azabishyura bitarenze tariki ya 30 Kamena 2020 ari birangira atabyubahirije.

    Bagannye inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Nyanza, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) ariko kugeza ubu nta gisubizo gifatika babonye.

    Icyo kibazo kandi bakigejeje no ku itsinda ry'Abadepite babasuye mu Ugushyingo 2020 ariko ntabwo barasubizwa.

    Umwe mu banyamuryango b'iyo Koperative witwa Batamuriza Martha yabwiye IGIHE ko yamaze kuyivamo kuko imikorere yananiranye.

    Ati 'Ntabwo ngikora kubera ko nabonye byanze ndabyihorera, igishoro cyarabuze kuko twambuwe na Rwiyemezamirimo.'

    Abanyamuryango ba Koperative 'Jyambere Muhinzi Nyanza' baganiriye na IGIHE basabye ko ubuyobozi bwabafasha bakishyurwa amafaranga yose bambuwe kandi bagafasha kujya babona isoko bagurishirizaho umusaruro wabo aho guhuzwa na rwiyemezamirimo.

    Habimana ati 'Icyifuzo ni uko batwishyuriza kandi bakadufasha kubona isoko twigurishirizaho tudahaye umusaruro wacu rwiyemezamirimo. Ikindi gishoboka ni uko badufasha gushyiraho uburyo bwo gutunganya urusenda tukajya turugurisha rwamaze gutunganywa.'

    Mu minsi ishize Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yari yasezeranyije abo bahinzi ko ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ndetse na NAEB bagiye gushaka ikibazo cyabo cyakemuka.

    Yagize ati 'Abambuye abaturage bari batumijwe kugira ngo bavuge uburyo bagomba kuzishyura aya mafaranga, icyumweru gitaha nyuma ya Noheli hari inama iteganyijwe kugira ngo abahinzi bahabwe umurongo w'uburyo bazishyurwamo.'

    Gusa mu mpera za Ukuboza 2020 uwo rwiyemezamirimo yanditse ibaruwa avuga ko azaza kubareba muri uku kwezi kwa Mutarama 2021 kugira ngo baganire bemeranye uko azagenda abishyura buhoro buhoro.

    Twagerageje guhamagara Mujawayezu Marie Immaculée uhagarariye 'Diversity Venture Ltd' mu Rwanda ngo asobanure byinshi ku byo ashinjwa n'abahinzi birimo ubwambuzi n'ubuhemu ariko ntiyitaba telefone inshuro zose.

    Ntazinda yavuze ko hari gutegurwa umushinga uzabafasha kongerera agaciro ubuhinzi abo bahinzi bakora bw'urusenda urimo no kubaka uruganda rurutunganyiriza mu Rwanda kugira ngo batazongera guhura n'ibibazo birimo no kwamburwa cyangwa guhemukirwa.

    Hashize imyaka isaga itanu umushinga mugari witwa Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma Project ukubiyemo itunganwa ry'amaterasi y'indinganire, kuhira ku buso bugari hifashishijwe amazi y'icyuzi cya Rwabicuma, wegerejwe abaturage.

    Uwo mushinga watashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu mwaka wa 2015. Watwaye amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyari 6 Frw, ukaba waragombaga guteza imbere abatuye mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi.

    Mu ntego zawo harimo ahanini kongera umusaruro w'abahinzi ndetse no kongerera agaciro ubuhinzi bw'imboga n'imbuto ndetse bikajya binoherezwa hanze.

    Umushinga mugari witwa Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma project washyiriweho guteza imbere abaturage ariko ukomeje kubashyira mu gihombo

    Abahinzi b'urusenda bo mu Karere ka Nyanza barataka igihombo cy'asaga miliyoni 100 Frw bavuga ko batewe na Rwiyemezamirimo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-b-urusenda-bashinja-rwiyemezamirimo-kubambura-no-kubateza