Category: Uncategorized

  • Minisitiri Munyangaju yasuye Amavubi mbere yo kwerekeza muri CHAN 2021 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa yibukije aba bakinnyi ko Abanyarwanda babafitiye ikizere ndetse bakumbuye intsinzi ariyo mpamvu bagomba guhagararira u Rwanda neza muri Cameroon.

    Yagize ati “Mugende mukotane, muzakinane ishyaka kandi mwimane u Rwanda.”

    Tuyisenge Jacques Kapiteni w'Amavubi yavuze ko babonye ibishoboka byose kugira ngo bitegure ndetse bakaba bafite intego yo kugera kure hashoboka.

    Ati ” Ubwacu nk'abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n'Igikombe tukakizana.”

    Umutoza w' Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko babonye ibihagije ngo bitegure CHAN 2021 asaba abanyarwanda bose kuzashyigikira Ikipe y'Igihugu.

    Amavubi arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu saa mbiri za mu gitondo yerekeza muri Cameroon mu Mujyi wa Douala.

    FERWAFA yatangaje ko ibipimo bya COVID-19 byakorewe abakinnyi n'abazajyana n'ikipe y'Igihugu byagaragaje ko nta n'umwe ufite ubwandu.

    Kuri Twitter banditse ngo 'Ikipe izahaguruka ejo saa mbiri z'igitondo (ku wa Gatatu) ijya i Douala muri Cameroon mu mikino ya CHAN!'

    U Rwanda ruzakinira i Douala mu itsinda C ririmo Maroc, Uganda, na Togo.

    Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa “Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

    Abakinnyi 30 bazakinira u Rwanda muri CHAN 2021:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisitiri-munyangaju-yasuye-amavubi-mbere-yo-kwerekeza-muri-chan-2021-amafoto

  • Abarimu ibihumbi 11 babonye akazi badakoze ikizamini bahawe amasezerano y'igihe gito cyane #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakurucyabaye ku wa 7 Mutarama 2021,cMinisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya,yavuze ko bagikeneye abarimu ibihumbi 24,410,ariyo mpamvu bahisemo kureba abantu batize uburezi ariko bafite amanota cyane ko abakoze ibizamini batageze ku mubare wifuzwaga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye IGIHE ko muri rusange abarimu bashyizwe mu myanya batarize uburezi bagera ku bihumbi 11.

    Yakomeje ati 'Abenshi ni abo mu mashuri abanza bashyizwe mu myanya batarize uburezi, abo rero basabwe kwiga imyaka ibiri, amasomo ajyanye n'uburezi kugira ngo bazabashe guhabwa akazi mu buryo buhoraho.'

    Minisiteri y'Uburezi itangaza ko mu cyiciro kidasanzwe cyo gutanga imyanya ku barimu hagendewe ku ndangamanota [Transcripts], hatanzwe imyanya ku bagera ku bihumbi 17.

    Muri rusange abo mu mashuri abanza bari batanze ibyangombwa byabo [indangamanota], bashaka guhabwa imyanya bari 27,372 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw'agateganyo [shortlisted] rw'abemerewe ari 22,358.

    Abashyizwe mu myanya barize uburezi mu mashuri abanza ni 4,370 mu gihe abatarize uburezi ari 10,630.

    Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw'agateganyo ari 22,388. Abashyizwe mu nyanya barize uburezi ni 2,199 naho abatarize uburezi ni 234.

    MINEDUC ivuga ko nyuma y'ishyirwa mu myanya ry'icyiciro cya gatatu hakiri indi myanya 2000 nayo igomba guhabwa abarimu vuba.

    Minisitiri Twagirayezu yibukije abashyizwe mu myanya ko bahawe akazi mu bihe bidasanzwe bityo nabo basabwa kwitwara mu buryo budasanzwe by'umwihariko bakarinda abanyeshuri icyorezo nabo birinda.

    Ati 'Abarimu baba bamaze gushyirwa mu myanya, icyo tubasaba ni ukubaha ikaze kubera ko binjiye mu bihe bidasanzwe, tubasaba kurinda abanyeshuri muri ibi bihe bya COVID-19, tunabasaba kwihugura kubera ko turi kujya mu bihe byo gukoresha ikoranabuhanga. Tuzagerageza kugenda tubashakira uburyo bwo kwihugura mu ikoranabuhanga n'icyongereza.'

    Mu kiganiro Minisiteri y'Uburezi iherutse kugirana n'abanyamakuru bavuze ko abarimu bazashyirwa mu myanya bose bagomba kuba batangiye akazi bitarenze ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

    Source: IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/abarimu-ibihumbi-11-bahawe-akazi-badakoze-ikizamini-bahawe-amasezerano-y-igihe

  • Abarimu ibihumbi 17 ni bo bahawe akazi mu bihumbi 34 bagasabye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimu bahawe akazi bamenyekanye
    Abarimu bahawe akazi bamenyekanye

    Igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya cyari kimaze igihe ndetse kikaba cyari cyaranagoranye kuko abakoraga ibizamini batsindwaga ari benshi bityo abakenewe ntibaboneke ku gihe kandi abana baratangiye kwiga.

    Umuyobozi wungirije muri REB ushinzwe imicungire y’abarimu, Nsengiyumva Jean Damascène, avuga ko abashyizwe mu myanya bahita batangira akazi ariko ngo hari n’abandi bazongerwamo.

    Agira ati “Raporo iratwereka ko nyuma yo gushyira mu myanya abo barimu 17,000 hari abandi babura bari hafi ya 2,000. Abo na bo turabashyira mu myanya bidatize nyuma yo kubona raporo zo mu turere kandi n’abandi basigaye basabye na bo tuzagenda tubashyira mu myanya buhoro buhoro”.

    Guha akazi abandi barimu byashingiwe k’uko hubatswe ibyumba by’amashuri byinshi bishya 22,505, ibimaze kuzura bikaba bigera kuri 80%, ibitaruzura na byo ngo bikaba bigomba kuzabona abarimu babyigishamo.

    Abenshi mu bashyizwe mu myanya muri abo barimu nta kizamini bakoze, ahubwo ababishinzwe bagendeye ku manota ari ku ndangamanota zabo bityo abafite menshi aba ari bo baherwaho, gusa hari abavuga ko batahawe imyanya bari bayikwiye ntibasobanukirwe.

    Sakindi Joël wo muri Gasabo ati “Bigenda gute kugira ngo umuntu ntahabwe umwanya kandi abo arusha amanota bawuhawe! Nkanjye nari nasabye muri Gasabo ariko sinahabwa akazi kandi hari uwo ndusha amanota twize bimwe wasabye umwanya nk’uwo nasabye wagahawe”.

    Uwo kimwe n’abandi babajije icyo kibazo, basubijwe ko ibyo biterwa n’uko imyanya itangwa hakurikijwe abasabye muri buri karere, nk’uko Nsengiyumva abisobanura.

    Ati “Abashaka imyanya basabiye mu turere kandi iyo dutanga imyanya duhera aho umukandida yasabiye. Iyo akarere gafite inyanya myinshi iruta abakandida bagasabiyemo bose babona akazi, bivuze ko mu karere gafite abakandida benshi n’imyanya mike ufite amanota menshi ashobora gusigara mu gihe mu karere gafite imyanya myinshi ku bakandida bake usanga ufite amanota make yahawe umwanya”.

    Ibwiriza ngo rivuga ko iyo hari abarimu batabonye imyanya mu karere basabiyemo bashobora kuyihabwa mu turere twegereranye n’utwo basabiyemo, ariko ngo hagaherwa ku bafite amanota menshi mu batabonye imyanya ku nshuro ya mbere.

    Gusohora urutonde rw’abarimu bahawe akazi bije nyuma y’aho mu cyumweru gishize Minisiteri y’Uburezi itangarije ko icyiciro cya gatatu cy’abana bagizwe n’incuke n’abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’amashuri abanza, bazatangira kwiga ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

    Ibyo gushyira abarimu mu myanya byatangarijwe mu kiganiro abayobozi muri REB bagiriye kuri RBA kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abarimu-ibihumbi-17-ni-bo-bahawe-akazi-mu-bihumbi-34-bagasabye

  • Indyo yuzuye irimo n’imbuto yagira uruhare mu kurinda umuntu kuzahazwa na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 3 Ukuboza 2020, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, cyatangaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS 2020), butangazwa buri nyuma y’imyaka itanu.

    Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu myaka itanu ishize, umubare w’abana bagwingiye kubera imirire mibi wagabanutseho 5%, bivuze ko bavuye kuri 38% babarurwaga mu mwaka wa 2015 bakagera kuri 33% mu mwaka wa 2020.

    Urebye iyo raporo, ubona ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu kugabanya imibare y’abana bagwingira, ariko ikibazo ni uko ibaganuka ku muvuduko muto. Niba mu myaka itanu ishize, raporo igaragaza ko imibare y’abana bagwingira yabanutseho 5%, ni ukuvuga ko iyo mibare igabanukaho 1% buri mwaka. Ubwo byaba bivuze ko kugira ngo ikibazo cy’igwingira mu bana kirangire burundu byazafata imyaka iri hejuru ya 30, mu gihe byaramuka bikomeje kugendera ku muvuduko biriho ubu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga,yasobanuriye Minisitiri w’intebe Ngirente ko, amarerero atangizwa mu mwaka wa 2017 bari bafite abana 454 bari bafite imirire mibi (harimo 59 bari mu mutuku na 395 bari mu muhondo) ariko ko kugeza mu 2020 bari basigaranye 14 bonyine na bo bari mu muhondo.

    Ibyo ngo babikesha amata n’igikoma ndetse n’amafunguro abana bazanwa mu marerero bahafatira, ndetse no kwerekera ababyeyi uko bategura indyo yuzuye. Minisitiri w’Intebe yabwiye uwo muyobozi ko ibyo abana bahabwa bidahagije kuko haburamo imbuto, kandi avuga ko nta n’ibiti by’imbuto yabonaga ku ngo. Icyo gihe bamubwiye ko imbuto zagiye ziterwa mu mirima, ariko avuga ko zikwiye kugaragara no ku miharuro y’ingo.

    Minisitiri w’Intebe yagize ati, “Urugo rw’Umunyarwanda rwatera nibura ibiti bitatu by’imbuto, bifasha urugo mu mirire myiza no kwinjiza amafaranga. Ibyo bigakorwa mu gihugu hose, kandi ntibisaba ubutaka bunini kuko ari ukubitera imbere cyangwa inyuma y’inzu utuyemo.”

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe yatanze urugero rwo gutera ibiti by’imbuto

    Abahanga kandi bavuga ko imbuto ari ingenzi cyane mu kuzuza indyo umuntu akwiriye gufata, kugira ngo yirinde ikibazo cy’imirire mibi, ari na yo ntandaro y’igwingira ku bana bakiri bato.

    Ku rubuga sante.lefigaro.fr , bavuga ko imbuto n’imboga bikungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’, za vitamine, ubutare butandukanye ndetse na za ‘antioxydants’, ibyo byose bikaba bihuriza hamwe mu kurinda umubiri w’umuntu kuba wahura n’ibibazo bitandukanye.

    Ku rubuga https://theconversation.com , bavuga ko indyo yuzuye irimo n’imbuto yagira uruhare mu kurinda umuntu kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19, gihangayikishije isi muri iki gihe.

    Bavuga ko uretse izindi ngamba zo kwirinda icyo cyorezo, zirimo gukaraba intoki kenshi no kwita ku isuku, guhana intera hagati y’abantu ndetse n’urukingo mu gihe ruzaba rubonetse, ariko ngo no kugira ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza kandi bukomeye, ngo byarinda umuntu gufatwa n’icyorezo cya Coronavirus.

    Kugira ngo umuntu agire ubwo budahangarwa bw’umubiri bukora neza kandi bukomeye, ngo ni ngombwa ko aba arya neza indyo yuzuye, kandi ikize ku mbuto. Iyo umuntu afata indyo yuzuye, ngo n’iyo bibaye ngombwa ko ahabwa imiti yarwaye, ubudahangarwa bw’umubiri bufatanya n’iyo miti ,bityo uwari urwaye ntazahare.

    Uwiringiyimana Isaie ushinzwe amashyamba mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko abaturage bo muri uwo Murenge bitabiriye gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku kigero cya 90% kuzamura, kuko ngo hari abafatanyabikorwa batandukanye batanga ingemwe z’ibyo biti ku buntu harimo ‘Tubura’ ikorera mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, ‘World Vision’, ‘Record’ n’abandi.

    Uwiringiyimana avuga ko ibiti by’imbuto abaturage bo mu Murenge wa Nyamata bitabiriye gutera kurusha ibindi ari avoka, imyembe, amapapayi ndetse n’amacunga.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/indyo-yuzuye-irimo-n-imbuto-yagira-uruhare-mu-kurinda-umuntu-kuzahazwa-na-covid-19

  • RIB yatangaje byinshi ku bwicanyi bwabereye I Rwamagana #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z'ijoro mu Mudugudu w'Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya nibwo habaye amakimbirane yaje kugwamo umuntu umwe undi agahira mu nzu.

    Semana yatemye muramu we Rumanzi yari asanze amaze gutabarwa n'abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n'umugore we Mukazitoni Christine mushiki wa Semana wahise yitaba Imana.

    Rumanzi na Mukazitoni bari bafitanye abana babiri, uw'imyaka ine n'uw'ibiri. Abo bana ni bazima kuko basanzwe hanze.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko intandaro yo kwitwikira mu nzu kwa Rumanzi ari amakimbirane yari afitanye n'umugore we.

    Ati 'Iperereza rigaragaza ko intandaro yo gufata icyemezo cyo kwitwikira mu nzu cyafashwe na Rumanzi, ari amakimbirane yari afitanye n'umugore we. Bigaragara ko yashakaga ko bapfana ubwo yitwikiraga mu nzu ariko yamara gufatwa abana akabanaga hanze abanyujije mu idirishya. Umwana umwe w'imyaka ine yahiye ku kuguru bidakabije.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z'ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Bakimara kuhagera, ngo nibwo Semana nawe yahageze afite umuhoro yarakaye cyane. Ati'Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w'umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.'

    Semana akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda kwirinda ibikorwa byose biganisha ku cyaha by'umwihariko amakimbirane ashobora kugeza abantu ku rupfu.

    Ati 'RIB irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo kwihanira, bakajya bitabaza inzego zishinzwe gutanga ubutabera kugira ngo zibafashe. Hari inzego zashyizweho na leta kugira ngo zibafashe gukemura amakimbirane abantu bagirana cyane cyane nk'amakimbirane yo mu ngo hirindwe ingaruka zayakomokaho cyane nk'izi zo gushaka kwiyambura ubuzima cyangwa gutwara ubuzima bw'abandi.'

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yatangaje-byinshi-ku-bwicanyi-bwabereye-i-rwamagana

  • Jose Mourinho yahaye igisubizo gikomeye Mesut Ozil wavuze ko atakinira Tottenham #rwanda #RwOT

    Mesut Ozil azarangiza amasezerano ye muri Kamena uyu mwaka,ariyo mpamvu abafana benshi bifuza kumenya aho azerekeza mu mwaka w'imikino utaha cyane ko hari kuvugwa amakipe menshi.

    Mu kiganiro Ozil yagiranye n'abafana kuri uyu mbere,umwe yamubajije icyo yahitamo hagati yo gukinira Tottenham no gusezera ku mupira w'amaguru.

    Uyu Mudage ukomoka muri Turkia yahise amusubiza ati 'Ikibazo cyoroshye.Nahagarika umupira.'

    Ubwo Mourinho yari mu kiganiro n'abanyamakuru avuga ku mukino Tottenham izakina na Fulham kuri uyu wa Gatatu,yabajijwe icyo yavuga kuri aya magambo ya Mesut Ozil.

    Yagize ati 'Ninde wamubwiye ko Tottenham yakwifuza kumusinyisha?.'

    Spurs igiye guhangana na Fulham nyamara yagombaga guhura na Aston Villa ariko kubera ko iyi kipe ifite abakinnyi benshi banduye Coronavirus,abategura Premier League bahisemo kuyisimbuza Fulham.

    Fulham yarakajwe cyane no kubwirwa ko igiye guhura na Tottenham ifite amasaha 48 gusa yo gutegura umukino gusa Mourinho we yavuze ko ari icyemezo cyiza.

    Mourinho ati 'Ikibazo gikomeye nuko imikino yasubikwa.Nicyo kibazo.Iki nicyo gisubizo,tugomba kwemera ibyiza.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yahaye-igisubizo-gikomeye-mesut-ozil-wavuze-ko-atakinira

  • Umugabo ufite isura idasanzwe n'umugore ufite ikirenge kimwe babyaye umwana mwiza cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muhammad Latif Khatana w'imyaka 32 ndetse n'umugore we Salima w'imyaka 25 bakomoka mu gihugu cy'ubuhinde, aba bari mu byishimo bikomeye biturutse ku mwana wabo w'umukobwa bibarutse umeze neza cyane. Uyu mwana bahise bamwita Ulfat bikaba bisobanuye urukundo m'ururimi rwabo rwa Urdu, yavukanye ibiro bibiri n'amagarama atanu.

    Akimara kuvuka uyu mugabo Latif yahise yirukankira kureba niba uyu mwana adafite imiterere nkiya se cyangwa ngo abe agaragaza ko azamera nka se mu isura mu gihe kizaza ariko yasanze umwana wabo ameze neza cyane kandi ateye nk'ibisanzwe. Uyu mugabo yagize ati: 'narimfite impungenge zikomeye ko umwana wanjye ashobora kuzavuka nta sura afite nkanjye, ariko nkimara kumukubita amaso nasanze ari mwiza cyane kandi ateye neza afite isura nziza nkiy'umumalayika'.

    Yakomeje yemeza ko uyu mwana yamuzaniye ibyishimo bidasanzwe nyuma y'igihe kinini cyane yari amaze ari mu gahinda gatewe n'imiterere ye idasanzwe. Uyu mugabo afite uburwayi budasanzwe bwibasiye uruhu bituma rukururuka rukingiriza isura ye yose k'uburyo muhuye utamenya ko aho uri kureba ari mumaso y'umuntu. Avuga ko kuri ubu agiye kuri paji nshya y'ubuzima bityo nta mwanya agifite wo kwibaza ku miterere y'isura ye, yemeza ko kuri ubu yamaze kuba umubyeyi ndetse guhera ubu agiye gutangira guhangayikishwa n'umwana we aho guta umwanya yibaza kuby'isura ye.

    Umugabo nta sura agira.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugabo-ufite-isura-idasanzwe-numugore-ufite-ikirenge-kimwe-babyaye-umwana-mwiza-cyane/

  • Karyuri yatangiye kurya ku mafaranga yo kubyi… – #rwanda #RwOT

    ‘Nzagaruka’ mu buryo bw'amajwi yakozwe na Mugisha Fred Robinson (Element Eleeeeh) amashusho yayo yayobowe na  Serge Ngirishya afatanyije na Prince ariko atunganywa (edited) na 2Saint. Imibyinire irimo Jordan ni we watoje ababyinnyi aho Karyuri (Karyugahawe) agaragaramo abyina muri iyo ndirimbo.

    Noheri Pacifique uri mu itsinda rya The Unit ariko akaba akoresha izina rya NP yabwiye InyaRwanda.com ko batekereje gukorana na Passy Kizito bitewe n'uko acisha make kuko basanzwe bamubona nk'umuhanzi utagoye gukorana na we. 

    Ati:''Nari nsanzwe ndi umufana wa TNP ku buryo mu bitaramo byabo byose najyaga njyayo''. NP avuga ko yagejeje umushinga w'indirimbo kuri Passy Kizito kuko azi kuririmba neza cyane no kwandika niyo mpamvu bakoranye indirimbo ''Nzagaruka'' bayikoze bari muri Amerika Passy Kizito ari mu Rwanda ibintu bavuga ko byabagoye ariko bashimira Imana ko byashobotse.

    Abasore bagize itsinda rya The Unit bari gukorera umuziki muri Amerika


    Iri tsinda rikaba ryiteze ko iyo ndirimbo izabafungurira imiryango yo kwamamara kuko bavuga ko bafite imishinga myinshi bahishiye abakunzi b'umuziki nyarwanda. The Unit bagizwe n'abasore babiri bakora umuziki wa Hip Hop bavuka mu Karere ka Gicumbi ariko bari basanzwe bakora umuziki bageze muri Amerika biyemeza gukomeza gukorana.

    Karyuri yatangiye kurya ku mafaranga yo kubyina mu ndirimbo z’abahanzi bo muri Diaspora


    Karyugahawe yahiriwe n'imbuga nkoranyambaga mu 2020 akaza kuba ikimenyabose ku bw'impano yo kubyina indirimbo. Passy Kizito yabwiye InyaRwanda ko we na Manbra ukora kuri X-Large (shene ya You Tube) ari bo babonye Karyuri bwa mbere bamukoresha ikiganiro noneho abandi baboneraho kujya kumuganiriza ariko bamumurikiwe na Kizito ari kumwe na Manbra.

    Kizito avuga ko bakorana cyane na Karyuri mu mishinga itandukanye irimo no kuzajya amukoresha mu mashusho y'indirimbo akabihemberwa nk'abandi babyinnyi bose. Ati:''Karyuri amafaranga yo kubyina muri Nzagaruka yarayariye kandi si hariya byarangiriye tuzakomeza dukorana no mu zindi ndirimbo kandi reka nanabonereho umwanya wo kubwira abakunda Karyuri ko ari mu myiteguro yo kujya ku ishuri''.

    Passy Kizito yahuye ate na The Unit?


    Avuga ko yagiye kubona akabona umuntu aramwandikiye kuri Whatsapp akamutekerereza icyo yifuza noneho bakumvikana. Yaje gusanga ari abasore bafite ikinyabupfura kandi bafite umuziki utandukanye n'uriho muri iyi minsi aho usanga abahanzi baririmba ibintu bidatanga isomo ku kiragano kizaza ahubwo bagaharanira guhaza isoko rya none. Ati:''Ni abasore bakora umuziki mwiza ufite ubutumwa kandi wumva bazi icyo gukora''.

    Muri iyi minsi biragoye kubona umuhanzi uririmba indirimbo zuzuye impanuro nkuko byahoze mu myaka yo hambere ubwo amatsinda arimo TNP, Tuff Gangs, Dream Boys, n'ayandi yarimo yigarurira imitima y'abakunzi ba muzika nyarwanda. Wasanganga bandika indirimbo zifite icyo zigisha abazazumva kandi koko na nubu hari abagikoresha amwe mu magambo ya za ndirimbo bashaka kunenga ibiriho ubu.

    Ese Passy Kizito ubundi ahugiye mu biki?

    Passy Kizito yigeze gukorana indirimbo na Butera Knowless irakundwa karahava. Nyuma nta wamenye aho yarengereye ariko yakomeje gukora arwana no kuza ku rutonde rw'ibyamamare dore ko ari umwe mu bahanzi bafite ijwi ridashidikanwaho. Ubwo yaganiraga na InyaRwanda akabazwa aho ari n'ibyo ahugiyemo, yavuze ko uyu mwaka uko byagenda kose umuziki we abamukunda bagiye kuwubona.

    Yavuze ko atagihangira isoko ryo mu Rwanda ahubwo ari kwagura umuziki we dore ko asobanura ko imbuga nkoranyambaga zabyoroheje. Ati:''Uyu mwaka namaze gusoza album yange ya mbere izaba ijya hanze mu mpera cyangwa se hagati mu mwaka wa 2021, ariko nzagenda nsohora indirimbo abakunzi bange ntibazagira irungu''.

    Umwaka wa 2020 benshi bawuvumira ku gahera. Passy Kizito na we avuga ko wabaye umwaka mubi ku buryo utamuhiriye ariko yizeye ko umwaka wa 2021 azakora ibishoboka byose akagaruka mu ruhando rwo kwandikisha izina rye mu yandi yamaze kwamamara.

    Imyandikire y'indirimbo zo muri iyi minsi ntivugwaho rumwe

    Passy Kizito yakuriye mu kiragano cyakoraga indirimbo zigakundwa n'abakiri bato, abakuze n'abo mu rungano. Urugero yavuze ko abanyarwanda bakunze Tough Gangs kandi yandikaga indirimbo zirimo ubutumwa, Tom Close yarakunzwe kandi yaririmbaga ubuzima bwariho n'ubuzaza none ubu Passy Kizito asanga abahanzi bakwiriye gutekereza kabiri mbere yo gusohora indirimbo. 

    Guhitamo isoko ririho ariko bakazasaza bicuza cyangwa se gukora umuziki ufite akamaro umuryango nyarwanda dore avuga ko ubu abahanzi benshi bakora umuziki bafite abana bandi bazubaka ku buryo bakwiriye guhanga batekereza ku bazabakomokaho. Indirimbo ‘Nzagaruka’ ya The Unity na Passy Kizito igaruka ku umusore uba ukora amanywa n'ijoro kugirango agerageze gushimisha umukunzi we.

    Reba indirimbo ya mbere Karyuri agaragayemo abyina mbere yo gutangira amasomo

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102276/karyuri-yatangiye-kurya-ku-mafaranga-yo-kubyina-mu-ndirimbo-yitsinda-ryo-muri-amerika-na-p-102276.html

  • Abarimu 11 000 mu bashyizwe mu myanya badakoze ibizamini by'akazi bahawe amasezerano y'umwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Mu barimu bahawe amasezerano y'akazi, higanjemo abo mu mashuri abanza, bivuze ko abashyizwe mu myanya batarize uburezi mu mashuri yisumbuye ari bake.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye IGIHE ko muri rusange abarimu bashyizwe mu myanya batarize uburezi bagera ku bihumbi 11.

    Yakomeje ati 'Abenshi ni abo mu mashuri abanza bashyizwe mu myanya batarize uburezi, abo rero basabwe kwiga imyaka ibiri, amasomo ajyanye n'uburezi kugira ngo bazabashe guhabwa akazi mu buryo buhoraho.'

    Minisiteri y'Uburezi itangaza ko mu cyiciro kidasanzwe cyo gutanga imyanya ku barimu hagendewe ku ndangamanota [Transcripts], hatanzwe imyanya ku bagera ku bihumbi 17.

    Muri rusange abo mu mashuri abanza bari batanze ibyangombwa byabo [indangamanota], bashaka guhabwa imyanya bari 27,372 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw'agateganyo [shortlisted] rw'abemerewe ari 22,358.

    Abashyizwe mu myanya barize uburezi mu mashuri abanza ni 4,370 mu gihe abatarize uburezi ari 10,630.

    Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw'agateganyo ari 22,388. Abashyizwe mu nyanya barize uburezi ni 2,199 naho abatarize uburezi ni 234.

    MINEDUC ivuga ko nyuma y'ishyirwa mu myanya ry'icyiciro cya gatatu hakiri indi myanya 2000 nayo igomba guhabwa abarimu vuba.

    Minisitiri Twagirayezu yibukije abashyizwe mu myanya ko bahawe akazi mu bihe bidasanzwe bityo nabo basabwa kwitwara mu buryo budasanzwe by'umwihariko bakarinda abanyeshuri icyorezo nabo birinda.

    Ati 'Abarimu baba bamaze gushyirwa mu myanya, icyo tubasaba ni ukubaha ikaze kubera ko binjiye mu bihe bidasanzwe, tubasaba kurinda abanyeshuri muri ibi bihe bya COVID-19, tunabasaba kwihugura kubera ko turi kujya mu bihe byo gukoresha ikoranabuhanga. Tuzagerageza kugenda tubashakira uburyo bwo kwihugura mu ikoranabuhanga n'icyongereza.'

    Yakomeje agira ati 'Abatashyizwe mu myanya turabasaba kwihangana kuko duhora dukeneye abarimu, abarimu benshi bagenda bava mu kazi, bajya gukora ibindi, igihe cyose dukenera abarimu. Ubwo tugize imyanya myinshi y'abarimu abasabye bose tuba tubafite, ababuze imyanya n'ubundi bazagenda bayibona.'

    Mu bibazo byagaragaye ubwo ubu buryo bwo gushyira mu myanya abarimu hatagendewe ku gukora ibizamini by'akazi, harimo kuba barashyizwe mu turere twa kure y'aho batuye.

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko bari gushaka uburyo cyabonerwa umuti uko iminsi izagenda ishira.

    Mu kiganiro Minisiteri y'Uburezi iherutse kugirana n'abanyamakuru bavuze ko abarimu bazashyirwa mu myanya bose bagomba kuba batangiye akazi bitarenze ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari abarimu barenga ibihumbi 11 bashyizwe mu myanya batarize uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-11-000-mu-bashyizwe-mu-myanya-badakoze-ibizamini-by-akazi-bahawe