Category: Uncategorized

  • RIB yavuze icyo iperereza ry'ibanze ryagaragaje ku bugizi bwa nabi bwakorewe i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z'ijoro mu Mudugudu w'Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya nibwo habaye amakimbirane yaje kugwamo umuntu umwe undi agahira mu nzu.

    Semana yatemye muramu we Rumanzi yari asanze amaze gutabarwa n'abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n'umugore we Mukazitoni Christine mushiki wa Semana wahise yitaba Imana.

    Rumanzi na Mukazitoni bari bafitanye abana babiri, uw'imyaka ine n'uw'ibiri. Abo bana ni bazima kuko basanzwe hanze.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko intandaro yo kwitwikira mu nzu kwa Rumanzi ari amakimbirane yari afitanye n'umugore we.

    Ati 'Iperereza rigaragaza ko intandaro yo gufata icyemezo cyo kwitwikira mu nzu cyafashwe na Rumanzi, ari amakimbirane yari afitanye n'umugore we. Bigaragara ko yashakaga ko bapfana ubwo yitwikiraga mu nzu ariko yamara gufatwa abana akabanaga hanze abanyujije mu idirishya. Umwana umwe w'imyaka ine yahiye ku kuguru bidakabije.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z'ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Bakimara kuhagera, ngo nibwo Semana nawe yahageze afite umuhoro yarakaye cyane. Ati'Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w'umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.'

    Semana akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda kwirinda ibikorwa byose biganisha ku cyaha by'umwihariko amakimbirane ashobora kugeza abantu ku rupfu.

    Ati 'RIB irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo kwihanira, bakajya bitabaza inzego zishinzwe gutanga ubutabera kugira ngo zibafashe. Hari inzego zashyizweho na leta kugira ngo zibafashe gukemura amakimbirane abantu bagirana cyane cyane nk'amakimbirane yo mu ngo hirindwe ingaruka zayakomokaho cyane nk'izi zo gushaka kwiyambura ubuzima cyangwa gutwara ubuzima bw'abandi.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yavuze-icyo-iperereza-ry-ibanze-ryagaragaje-ku-bugizi-bwa-nabi-bwakorewe-i

  • Urugendo rwa Teta wivuje kanseri afashijwe na Save Plus – #rwanda #RwOT

    Ibi ni byo byabaye kuri Gatsinzi Teta Ann Bella warwaye kanseri mu gihe cy'umwaka wose, akaza kwifashisha urubuga rwa Save Plus akabona ubushobozi bwo kwivuza iyo ndwara ndetse kuri ubu akaba amaze koroherwa.

    Kubera uburyo kwivuza kanseri bihenze, akenshi usanga abagize ibyago byo gusangwamo iyo ndwara bakora ibishoboka byose bagashaka ubufasha hirya no hino, ariko hakabaho ubwo ukeneye ubufasha aba adafite ubushobozi bwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi bashoboka, ndetse akenshi ugasanga n'ushaka gufasha atabona uburyo bwiza bwo gutanga ubufasha bwe.

    Mu rwego rwo gucyemura ibi bibazo byose, Ikigo Exuus cyashyizeho urubuga rwitwa Save Plus, rugamije gufasha abantu bakeneye ubufasha n'abashaka kubutanga kubikora mu buryo bworoshye kandi bwizewe, ku buryo bitanga umusaruro.

    Uru rubuga ni rwo Gatsinzi Teta Ann Bella w'imyaka 18 wamaze umwaka urenga arwaye kanseri yifashishije, maze aza guhabwa ubufasha bwatumye avurwa neza kandi akaza koroherwa iyi ndwara.

    Gatsinzi yafashwe na kanseri mu Ukwakira 2019, ariko ntiyamenya ko ari yo arwaye. Mu mizo ya mbere, kwa muganga bamubwiraga ko arwaye 'infection', ariko akari agaheri mu mayasha kaza kuvamo ikibyimba, arananuka, abura ubushake bwo kurya, bituma aremba cyane ndetse atangira kwiheba kuko yumvaga ko agiye gupfa, ariko akababazwa cyane n'uko atazi icyo arwaye.

    Yaje kujya kwa muganga mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru, ibi bitaro na byo bimwohereza ku bitaro bya Kaminuza y'u Rwanda biri i Kigali, CHUK, ari na ho yaje gukorerwa isuzuma rizwi nka 'Biopsy' kugira ngo barebe niba arwaye kanseri. Nyuma y'ukwezi apimwe, muri Gashyantare 2020, ni bwo bamubwiye ko arwaye kanseri, yoherezwa mu bitaro by'i Butaro biri mu karere Burera bivura kanseri, na bo baramupima basanga koko afite iyo ndwara.

    Nk'uko tubizi iyi ndwara isaba ubushobozi buhagije kugira ngo ivurwe neza umuntu akire. Teta nawe yatangiye gushaka inkunga y'abantu ngo bamufashe kwivuza, ku bw'amahirwe abona Save Plus imufasha kuyikusanya arivuza.

    Uburyo Teta yamenye Save Plus

    Bwa mbere amenya Save Plus, Teta yayimenye binyuze mu nshuti ze, aho yabonye umuntu baziranye ashyize amashusho ku rubuga rwa WhatsApp (kuri status) ari kuvuga uburyo Save Plus ishobora gufasha umuntu kubona ubufasha akeneye. Akimara kubibona, Teta nawe yahise yiyemeza kugerageza amahirwe ye agakoresha Save Plus mu gusaba ubufasha bwo kwivuza.

    Yumvaga bitashoboka ko umuntu yafashwa n'abantu batamuzi ariko amaze kwiyandikisha ku rubuga rwayo, igitekerezo cye cyarakiriwe maze nyuma y'umunsi umwe gusa yiyandikishije, Save Plus yamuhaye 'code' abantu bazajya bakoresha bamutera inkunga, ndetse imushyira no ku rubuga rwayo kugira ngo akusanyirizwe inkunga n'abagiraneza.

    Yagize ati 'numvaga bitazashoboka, numvaga bitoroshye cyangwa byaba bikomeye ku buryo abantu batakuzi bagufasha. Nariyandikishije, nshyiraho ibyerekeranye n'ikibazo cyanjye byose, nshyiraho ifoto n'aho nivuriza. Barambwiye ngo ntegereze, umunsi ukurikiyeho ni bwo bampamagaye bambwira ko byakunze, biranshimisha.'

    Ibyo yabonaga nk'inzozi kuri we byarashobotse kuko Teta yasangije inshuti ze n'abavandimwe 'code' yahawe ndetse nabo bayisangiza abandi, atangira kubona inkunga y'amafaranga menshi maze abasha kwivuza.

    Kugeza ubu Teta afite icyizere cyo kubaho kandi azakira burundu, ndetse afite inzozi zo kuzakora mu bijyanye n'ikoranabuhanga, agakora umuziki ndetse agafasha abana batishoboye.

    Inama agira abandi bantu bashaka gukusanya inkunga ni ugukoresha 'Save Plus' kuko ikora neza, kandi atari ubutekamitwe nk'uko bamwe babitekereza. Yongeyeho ko igihe umuntu ukeneye ubufasha ateye intambwe akiyandikisha, biba bishoboka ko yabona ubufasha akeneye.

    Save Plus ifasha abantu bakeneye ubufasha bagize ibyago nko mu mihango yo gushyingura, ubufasha bwo kwivuza, ibikorwa by'ubugiraneza ndetse n'ibindi bikorwa birimo ibyo gutwerera mu bukwe. Umuntu ushaka kwifashisha Save Plus akusanya inkunga, yakoresha urubuga rwayo saveplus.io

    Gatsinzi Teta Ann Bella w'imyaka 18 yanyuze ku rubuga rwa Save Plus abona ubufasha bwatumye yivuza kanseri aroroherwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-teta-wivuje-kanseri-afashijwe-na-save-plus

  • Facebook yafatiye ibyemezo bamwe mu bayobozi bo muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uguhangana gukomeye kwagaragaye hagati ya Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 76 y’amavuko umaze imyaka 35 ku butegetsi, na Robert Kyagulanyi w’imyaka 38, winjiye muri politiki asanzwe amenyerewe nk’umuhanzi uzwi ku izina rya Bobi Wine.

    Umuyobozi wa Facebook muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Kezzia Anim-Addo, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko Facebook yafunze konti za bamwe mu bayobozi, zatangazaga ubutumwa bubangamira umudendezo wa rubanda, muri ibi bihe bidasanzwe by’amatora.

    Yagize ati “Hari abari barahimbye izindi konti za Facebook, bagasebya abo batavuga rumwe, bagashyira ibitekerezo biharabika ku nkuta za bamwe mu bakandida, bigize abaturage basanzwe, abandi bakajya mu matsinda, basakaza ibitekerezo biteranya abaturage”.
    Uwo muyobozi yavuze ko ku buryo bwihutirwa izo nkuta zabo zahise zihagarikwa.

    Don Wanyama, umujyanama mu kumenyekanisha amakuru mu biro bya Yoweri Museveni, wafungiwe urukuta rwa Facebook na Instagram, yahise avuga ko ibi ari ukwivanga mu matora ya Uganda. Yagize ati : ‘’Biteye isoni, kumva ko abanyamahanga bazakomeza gutegeka igihugu cyacu, banyuze ku gufunga imbuga nkoranyambaga z’abo mu ishyaka rya NRM, tuzakomeza kurwanira uburenganzira bwacu”.

    Inkuta zafunzwe ziganjemo iz’abo mu ishyaka rya Yoweri Museveni, NRM, aho izisaga 10 zahagaritswe. Icyakora inkuta z’umukuru w’igihugu zo ntabwo zafunzwe.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/facebook-yafatiye-ibyemezo-bamwe-mu-bayobozi-bo-muri-uganda

  • Urugendo rwa Teta wivuje kanseri afashijwe na Save Plus – #rwanda #RwOT

    Ibi ni byo byabaye kuri Gatsinzi Teta Ann Bella warwaye kanseri mu gihe cy’umwaka wose, akaza kwifashisha urubuga rwa Save Plus akabona ubushobozi bwo kwivuza iyo ndwara ndetse kuri ubu akaba amaze koroherwa.

    Kubera uburyo kwivuza kanseri bihenze, akenshi usanga abagize ibyago byo gusangwamo iyo ndwara bakora ibishoboka byose bagashaka ubufasha hirya no hino, ariko hakabaho ubwo ukeneye ubufasha aba adafite ubushobozi bwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi bashoboka, ndetse akenshi ugasanga n’ushaka gufasha atabona uburyo bwiza bwo gutanga ubufasha bwe.

    Mu rwego rwo gucyemura ibi bibazo byose, Ikigo Exuus cyashyizeho urubuga rwitwa Save Plus, rugamije gufasha abantu bakeneye ubufasha n’abashaka kubutanga kubikora mu buryo bworoshye kandi bwizewe, ku buryo bitanga umusaruro.

    Uru rubuga ni rwo Gatsinzi Teta Ann Bella w’imyaka 18 wamaze umwaka urenga arwaye kanseri yifashishije, maze aza guhabwa ubufasha bwatumye avurwa neza kandi akaza koroherwa iyi ndwara.

    Gatsinzi yafashwe na kanseri mu Ukwakira 2019, ariko ntiyamenya ko ari yo arwaye. Mu mizo ya mbere, kwa muganga bamubwiraga ko arwaye ’infection’, ariko akari agaheri mu mayasha kaza kuvamo ikibyimba, arananuka, abura ubushake bwo kurya, bituma aremba cyane ndetse atangira kwiheba kuko yumvaga ko agiye gupfa, ariko akababazwa cyane n’uko atazi icyo arwaye.

    Yaje kujya kwa muganga mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru, ibi bitaro na byo bimwohereza ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Kigali, CHUK, ari na ho yaje gukorerwa isuzuma rizwi nka ‘Biopsy’ kugira ngo barebe niba arwaye kanseri. Nyuma y’ukwezi apimwe, muri Gashyantare 2020, ni bwo bamubwiye ko arwaye kanseri, yoherezwa mu bitaro by’i Butaro biri mu karere Burera bivura kanseri, na bo baramupima basanga koko afite iyo ndwara.

    Nk’uko tubizi iyi ndwara isaba ubushobozi buhagije kugira ngo ivurwe neza umuntu akire. Teta nawe yatangiye gushaka inkunga y’abantu ngo bamufashe kwivuza, ku bw’amahirwe abona Save Plus imufasha kuyikusanya arivuza.

    Uburyo Teta yamenye Save Plus

    Bwa mbere amenya Save Plus, Teta yayimenye binyuze mu nshuti ze, aho yabonye umuntu baziranye ashyize amashusho ku rubuga rwa WhatsApp (kuri status) ari kuvuga uburyo Save Plus ishobora gufasha umuntu kubona ubufasha akeneye. Akimara kubibona, Teta nawe yahise yiyemeza kugerageza amahirwe ye agakoresha Save Plus mu gusaba ubufasha bwo kwivuza.

    Yumvaga bitashoboka ko umuntu yafashwa n’abantu batamuzi ariko amaze kwiyandikisha ku rubuga rwayo, igitekerezo cye cyarakiriwe maze nyuma y’umunsi umwe gusa yiyandikishije, Save Plus yamuhaye ‘code’ abantu bazajya bakoresha bamutera inkunga, ndetse imushyira no ku rubuga rwayo kugira ngo akusanyirizwe inkunga n’abagiraneza.

    Yagize ati “numvaga bitazashoboka, numvaga bitoroshye cyangwa byaba bikomeye ku buryo abantu batakuzi bagufasha. Nariyandikishije, nshyiraho ibyerekeranye n’ikibazo cyanjye byose, nshyiraho ifoto n’aho nivuriza. Barambwiye ngo ntegereze, umunsi ukurikiyeho ni bwo bampamagaye bambwira ko byakunze, biranshimisha.”

    Ibyo yabonaga nk’inzozi kuri we byarashobotse kuko Teta yasangije inshuti ze n’abavandimwe ‘code’ yahawe ndetse nabo bayisangiza abandi, atangira kubona inkunga y’amafaranga menshi maze abasha kwivuza.

    Kugeza ubu Teta afite icyizere cyo kubaho kandi azakira burundu, ndetse afite inzozi zo kuzakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agakora umuziki ndetse agafasha abana batishoboye.

    Inama agira abandi bantu bashaka gukusanya inkunga ni ugukoresha ‘Save Plus’ kuko ikora neza, kandi atari ubutekamitwe nk’uko bamwe babitekereza. Yongeyeho ko igihe umuntu ukeneye ubufasha ateye intambwe akiyandikisha, biba bishoboka ko yabona ubufasha akeneye.

    Save Plus ifasha abantu bakeneye ubufasha bagize ibyago nko mu mihango yo gushyingura, ubufasha bwo kwivuza, ibikorwa by’ubugiraneza ndetse n’ibindi bikorwa birimo ibyo gutwerera mu bukwe. Umuntu ushaka kwifashisha Save Plus akusanya inkunga, yakoresha urubuga rwayo saveplus.io

    Gatsinzi Teta Ann Bella w’imyaka 18 yanyuze ku rubuga rwa Save Plus abona ubufasha bwatumye yivuza kanseri aroroherwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-teta-wivuje-kanseri-afashijwe-na-save-plus

  • RIB yavuze icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku bugizi bwa nabi bwakorewe i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya nibwo habaye amakimbirane yaje kugwamo umuntu umwe undi agahira mu nzu.

    Semana yatemye muramu we Rumanzi yari asanze amaze gutabarwa n’abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n’umugore we Mukazitoni Christine mushiki wa Semana wahise yitaba Imana.

    Rumanzi na Mukazitoni bari bafitanye abana babiri, uw’imyaka ine n’uw’ibiri. Abo bana ni bazima kuko basanzwe hanze.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko intandaro yo kwitwikira mu nzu kwa Rumanzi ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we.

    Ati “Iperereza rigaragaza ko intandaro yo gufata icyemezo cyo kwitwikira mu nzu cyafashwe na Rumanzi, ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Bigaragara ko yashakaga ko bapfana ubwo yitwikiraga mu nzu ariko yamara gufatwa abana akabanaga hanze abanyujije mu idirishya. Umwana umwe w’imyaka ine yahiye ku kuguru bidakabije.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Bakimara kuhagera, ngo nibwo Semana nawe yahageze afite umuhoro yarakaye cyane. Ati“Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”

    Semana akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda kwirinda ibikorwa byose biganisha ku cyaha by’umwihariko amakimbirane ashobora kugeza abantu ku rupfu.

    Ati “RIB irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo kwihanira, bakajya bitabaza inzego zishinzwe gutanga ubutabera kugira ngo zibafashe. Hari inzego zashyizweho na leta kugira ngo zibafashe gukemura amakimbirane abantu bagirana cyane cyane nk’amakimbirane yo mu ngo hirindwe ingaruka zayakomokaho cyane nk’izi zo gushaka kwiyambura ubuzima cyangwa gutwara ubuzima bw’abandi.”


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yavuze-icyo-iperereza-ry-ibanze-ryagaragaje-ku-bugizi-bwa-nabi-bwakorewe-i

  • Guverineri Munyantwali yizeye ko Uturere two mu Burengerazuba tuzesa neza Imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Musenyeri ukuriye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (RIC) mu Burengerazuba baganira n’abayobozi b’uturere

    Mu bikorwa byo kugenzura imihigo y’Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba, Guverineri Alphonse Munyantwali avuga ko hari impinduka mu gushyira mu bikorwa imihigo, ibintu avuga ko bizatuma uturere tuza mu myanya y’imbere.

    Igenzurwa ryakozwe ku mihigo y’akarere ka Rubavu kuwa 11 Mutarama 2021, Guverineri Munyantwali avuga ko imihigo irimo gukorwa itanga ikizere kubera uburyo abaturage bayigiramo uruhare.

    Agira ati « Hari intambwe nziza, twasanze amasoko yaramaze gutangwa, hari imihigo igirwamo uruhare n’abaturage nka Ejo Heza, ubwisungane mu kwivuza buratangwa, hari ibikorwa bigaraza ko byihuta nubwo hari ibindi bigomba gushyirwamo imbaraga bitanga ikizere. »

    Ibikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga bigizwemo uruhare n’abaturage nko kubakira abatishoboye, abaturage bararana n’amatungo no kugira ubwiherero bwiza, cyakora akavuga ko hari ibindi byabangamiwe n’icyorezo cya COVID-19 nk’inama z’umugoroba w’ababyeyi, gukurikina abana bato, kwigisha abantu bakuze gusoma.

    Guverineri Munyantwali avuga ko agendeye ku mihigo ibera mu Karere ka Rubavu n’ahandi ngo iratanga ikizere cyo kuzagera ku mwanya mwiza kurenza umwanya iyi Ntara iheruka kubona mu igenzura ry’imihigo iheruka, aho yaje ku mwanya wanyuma mu zindi ntara, naho uturere tuyigize uretse uturere 2 utundi tukaza mu icumi twanyuma.

    Akarere ka Rubavu gafite imihigo 96 igizwe na 25 iri mu nkingi y’ubukungu igeze ku kigero cya 62.68%, 50 igizwe n’imibereho myiza iri ku kigero cya 59.49% na 21 yo mu mibereho myiza igeze ku kigero cya 59.62%, naho imihigo yose uko ari 96 igeze ku kigero cya 60.60% mu mezi 6 iyi mihigo ishyirwa mu bikorwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imwe mu mihigo uretse kuba yarakomwe mu nkokora n’ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 hari indi irimo kugenda neza nko gutanga amafaranga y’ubwizigame muri Ejoheza, gutanga ubwisungane mu kwivuza.

    Naho imwe mu mishinga irimo gutinda harimo kubaka ikigo gitegerwamo imodoka cya Gisenyi kitaratangira kubakwa kubera ibikorwa byo gutanga ingurane byahagaze.

    Ibindi bikorwa bitarimo kwihuta birimo kubaka inyubako z’abaturage bazimurwa muri Nyamyumba bagatuzwa mu Murenge wa Rugerero, naho ibikorwa birimo kugenda neza birimo gukora imihanda, kubaka ibyumba by’amashuri no kubakira abatishoboye nubwo hari inyubako zitarubakwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guverineri-munyantwali-yizeye-ko-uturere-two-mu-burengerazuba-tuzesa-neza-imihigo

  • Elon Musk ntakiri umuherwe wa mbere ku isi bitewe n'igihombo gikabije yagize mu munsi umwe gusa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi ine gusa yicaye ku ntebe y'umuherwe wa mbere ku isi, kuri ubu Elon Musk yamaze gusubira ku mwanya 2 nyuma y'igihombo yagize mu munsi umwe gusa.Nk'uko tubikesha urubuga Forbes, Elon Musk yamaze kuva ku mwanya wa mbere w'umuherwe ku Isi, nyuma yo guhomba mu munsi umwe agera kuri Miliyari 13.5 z'amadorali, ubu akaba atunze angana na Miliyari 176.2 z'amadorali — ibimushyira ku mwanya wa kabiri nyuma ya Jeff Bezos wamaze kwisubiza umwanya wa mbere.

    Bezos wamaze kwisubiza umwanya w'umuherwe wa mbere ku isi.

    Jeff Bezos nyiri Amazon, niwe uyoboye urutonde rw'umuherwe wa mbere ku Isi kugeza aka kanya nk'uko bishimangirwa na Forbes, atunze agera kuri Miliyari 182.1 z'amadorali, gusa nawe yahombye agera kuri Miliyari 3.6 z'amadorali ku mafaranga yari asanzwe atunze.

    Jeffrey Preston Jorgensen (Jeff Bezos) yavukiye ahitwa Albuquerque, muri New Mexico ku ya 12 Mutarama 1964, umuhungu wa Jacklyn na Ted Jorgensen. Kuri ubu akaba arimo kwizihiza isabukuru y'imyaka 57 y'amavuko ari na we muherwe uyoboye abandi bose ku Isi mu butunzi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/elon-musk-ntakiri-umuherwe-wa-mbere-ku-isi-bitewe-nigihombo-gikabije-yagize-mu-munsi-umwe-gusa/

  • Icyo Bakame wizihiza isabukuru y’amavuko yishimira n’icyamubabaje mu buzima bwe #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na AS Kigali, Ndayishimiye Eric Bakame, avuga ko kuri uyu munsi yizihizaho isabukuru ye yishimira kuba Imana ikimutije ubuzima kandi intego ze muri ruhago yarazigezeho.

    Buri tariki ya 12 Mutarama, uyu munyezamu wanditse izina mu Rwanda yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 29 nk’uko iri mu byangombwa bye.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bakame yavuze ko ikintu yishimira kugeza uyu munsi ari uburyo Imana ikomeje kumurinda.

    Ati'ikintu cya mbere nishimira ni uko maze gutera indi ntambwe nkaba mbashije kongera undi mwaka wiyongera kuyo nari mfite, ni ibintu byiza kuba Imana ikintije ubuzima yaba njye n’umuryango wanjye, navuga ko ari iby’agaciro kuri njyewe.'

    Ku kazi akora ko gukina umupira w’amaguru, avuga ko imyaka amaze akina intego yari yarihaye yazigeho nabyo abishimira Imana.

    Ati'navuga ko ku giti cyanjye ariko byagenze nkurikije uko mpagaze mu rugendo rwanjye rwa ruhago, nakuyemo inshuti, nakinnye hanze y’u Rwanda, nkinira ikipe y’igihugu, amakipe akomeye mu Rwanda kandi byose hari icyo byanyingirije, muri make ntacyo nshinja Imana.'

    Ndayishimiye Bakame ni umwe mu bakinnyi ukomeye mu Rwanda, yakiniye amakipe atandukanye ndetse akomeye mu Rwanda 4, 3 muri yo atwarana nayo igikombe cya shampiyona agahigo yisangije mu bakinnyi bagikina.

    Umwaka w’imikino 2005/2006 yafashije ikipe ya Renaissance FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere ari nabwo yahise ihinduka AS Kigali, yayikiniye umwaka umwe wa 2006-07 barangiza ku mwanya wa 4, icyo gihe batozwaga n’umutoza Kayiranga Jean Baptiste.

    2007 yahise yerekeza muri Atraco FC, muri uwo mwaka w’imikino 2007/ 2008 yahise ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona, 2009 begukana icy’Amahoro muri uwo mwaka kandi yegukanye igikombe cya CECAFA bayikuye muri Sudani.

    2009/2010 yahise yerekeza muri APR FC ayikinira kugeza 2013 aho yayifashije kwegukana ibikombe bine bya shampiyona(2009, 2010, 2011, 2012) bitatu by’Amahoro(2010, 2011, 2012) na kimwe cya CECAFA(2010).

    Kuva 2013 yakiniye Rayon Sports kugeza 2018, muri iyi myaka yayihesheje igikombe kimwe cya shampiyona ya 2016-2017, ayihesha igikombe cy’Amahoro cya 2016 na Super Cup ya 2017.

    2018 yahise yerekeza muri AFC Leopards muri Kenya akinayo umwaka umwe 2019 agaruka mu Rwanda muri AS Kigali akinira kugeza uyu munsi, yahesheje igikombe cya Super Cup ya 2019 batsinze Rayon Sports.

    Bakame(iburyo) yakiniye APR FC imyaka myinshi

    Yaheshe Rayon Sports ibikombe bitandukanye

    Yayihesheje AS Kigali Super Cup ya 2019

    Yanakiniye AFC Leopards yo muri Kenya

    Yabaye umunyezamu w’umwaka muri 2017

    Bakame ngo ntacyo ashinja Imana, yishimira ubuzima abayeho uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-bakame-wizihiza-isabukuru-y-amavuko-yishimira-n-icyamubabaje-mu-buzima-bwe

  • Mesut Özil yamaze impaka kubibaza aho ahagaze ku mukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano #rwanda #RwOT

    Umudage ubu ukinira Arsenal n’ubwo yakuwe ku bakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino, Mesut Özil, avuga ko ku ruhande rwe abona umunya-Portugal ukinira Juventus mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi mwiza kuruta Lionel Messi ukomoka muri Argentine.

    Ikibazo cyo kwibaza umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo, ni ikibazo gishobora kutazigera kirangira, ni yo mpamvu abakunzi ba ruhago baba bashaka kumva buri ruhande rwa bimwe mu byamamare icyo rubivugaho.

    Mu ijoro ryakeye, Mesut Özil yagiranye ikiganiro n’abakunzi be ku rukuta rwa Twitter, maze bamubajije iki kibazo avuga ko kuri we abona Cristiano ari we mukinnyi mwiza bitewe n’uko yagiye ahinduranya shampiyona kandi agakomeza kwitwara neza.

    Ati'yamaze kwerekana ko ari umukinnyi mwiza muri Espagne, ariko Cristiano yabyerekanye muri buri gihugu cyose yakinnyemo.'

    Mesut Özil ni umwe mu bakinnyi bakinanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid kuva 2010 kugeza 2013 ubwo yari agiye muri Arsenal.

    Cristiano Ronaldo yinjiye muri Manchester United mu Bwongereza muri 2003 avuye muri Sporting CP y’iwabo muri Portugal, 2009 yahise yerekeza muri Espagne muri Real Madrid yavuyemo 2018 ajya muri Juventus mu Butaliyani akinira kugeza uyu munsi, muri ayo makipe yose yagiye yerekana ko ari umukinnyi mwiza wo ku rwego rw’Isi.

    Lionel Messi nawe ni umwe mu bakinnyi benshi bemeza ko ari we wa mbere ku Isi, kuva 2004 kugeza uyu munsi akinira FC Barcelona muri Espagne.

    Intambara y’umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Cristiano ntizarangira

    Ozil wakinanye na Cristiano muri Real Madrid, yemeza ko ari we mukinnyi mwiza ku Isi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mesut-ozil-yamaze-impaka-kubibaza-aho-ahagaze-ku-mukinnyi-mwiza-hagati-ya-messi-na-cristiano

  • Uri ‘Bad man’! Meddy yagaragaje amarangamutim… – #rwanda #RwOT

    Meddy atangaje ibi nyuma y’uko The Ben akoranye indirimbo ‘This is Love’ n’umuhanzikazi ukomeye muri Uganda, Rema Namakula. Iyi ndirimbo yabo yakiriwe neza mu Rwanda, Burundi, Uganda n’ahandi. Ni indirimbo imaze iminsi micye iri hanze dore ko yasohotse tariki 30 Ukuboza 2020, ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 587 kuri shene ya Youtube ya Rema Namakula.

    The Ben mu mayira abiri,aremera kugaruka gutura mu Rwanda cyangwa arahara  imirimo yahawe n'ikigo gikomeye? | celebz Magazine

    Meddy ari mu bantu bashimye iyi ndirimbo maze arabigaragaza. Mu mashusho Meddy yifashe yicaye mu modoka aririmba iyi ndirimbo, yumvikana abwira The Ben ati “Muvandimwe reka nkubwire akaririmbo wagakubise mu ijwi, uri Bad man (aha ni imvugo yerekana ko arenze, ari umuhanga cyane).

    Meddy na The Ben basanzwe ari abahanzi bakundana 

    Alex Muyoboke yaje kubona aya mashusho ayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira uyu muhanzi kugaragaza ko yishimiye ubufatanye n’ishyaka muri muzika, ati: “Meddy abwiye The Ben ati ‘Muvandimwe reka nkubwire akaririmbo wagakubise mu ijwi, uri Bad man’ ibi nibyo dukeneye music industry (mu ruganda rwa muzika) let’s help each other (reka dufashanye). Thank you (Murakoze)”.

    Manager Alex Muyoboke wifuza gukomereza imirimo muri Politic aramenerahe? |  celebz Magazine

    Muyoboke Alex ni umwe mu bafite uruhare rukomeye mu kuzamura muzika Nyarwanda dore ko abahanzi bakomeye abenshi bamunyuze mu biganza

    KANDA HANO WUMVE ‘THIS IS LOVE’ YA THE BEN FT REMA NAMAKULA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102283/uri-bad-man-meddy-yagaragaje-amarangamutima-ku-ndirimbo-this-is-love-the-ben-yakoranye-na–102283.html