Category: Uncategorized

  • Miss Uwase Vanessa yiboneye umusore umuhoza amarira| Yamuteye imitoma ihambaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore umaze iminsi yerekana ko ari mu rukundo na Miss Uwase Vanessa yongeye kumubwira amagambo meza y'urukundo. Ibi uyu musore yabimubwiye abinyujije kuri story ya instagram ye nyuma Miss Uwase Vanessa nawe azabkubyishimira ndetse nawe abisangiza abamukurikira.

    Ibi nibyo umusore bikekwako ari mu rukundo na Miss Vanessa yatangaje

    Nkuko bigaragazwa nibyo uyu musore yabwiye Miss Vanessa biragaragara ko yatangariye ubwiza bwe ndetse yanamubwiye amagsmbo yiganjemo ayo kumubwira ukuntu ari mwiza ndetse anamugaragariza urukundo amukunda.
    Ibi bibaye nyuma yuko no mu minsi ishize uyu musore nanone yabwiye Miss Vanessa andi magambo meza y'urukundo ndetse harakekwa ko utu musore ariwe bari mu rukundo muri iyi minsi.
    Mu cyumweru gishize nibwo Miss Uwase Vanessa abinyujije kuri story ya instagram ye yatangarije abafana be ko nta mukunzi bari kumwe muri iki gihe bityo abasore batandukanye batangiye kugenda bamutereta barimo n'uyu bikekwa cyane ko ariwe waba arimo kumuhoza amarira y'uwo baherutse gutandukana wari waranamwambitse impeta muri Nzeri 2019.

    Miss Uwase Vanessa

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-uwase-vanessa-yiboneye-umusore-umuhoza-amarira-yamuteye-imitoma-ihambaye/

  • Abarimu 11 000 mu bashyizwe mu myanya badakoze ibizamini by’akazi bahawe amasezerano y’umwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Mu barimu bahawe amasezerano y’akazi, higanjemo abo mu mashuri abanza, bivuze ko abashyizwe mu myanya batarize uburezi mu mashuri yisumbuye ari bake.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye IGIHE ko muri rusange abarimu bashyizwe mu myanya batarize uburezi bagera ku bihumbi 11.

    Yakomeje ati “Abenshi ni abo mu mashuri abanza bashyizwe mu myanya batarize uburezi, abo rero basabwe kwiga imyaka ibiri, amasomo ajyanye n’uburezi kugira ngo bazabashe guhabwa akazi mu buryo buhoraho.”

    Minisiteri y’Uburezi itangaza ko mu cyiciro kidasanzwe cyo gutanga imyanya ku barimu hagendewe ku ndangamanota [Transcripts], hatanzwe imyanya ku bagera ku bihumbi 17.

    Muri rusange abo mu mashuri abanza bari batanze ibyangombwa byabo [indangamanota], bashaka guhabwa imyanya bari 27,372 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo [shortlisted] rw’abemerewe ari 22,358.

    Abashyizwe mu myanya barize uburezi mu mashuri abanza ni 4,370 mu gihe abatarize uburezi ari 10,630.

    Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo ari 22,388. Abashyizwe mu nyanya barize uburezi ni 2,199 naho abatarize uburezi ni 234.

    MINEDUC ivuga ko nyuma y’ishyirwa mu myanya ry’icyiciro cya gatatu hakiri indi myanya 2000 nayo igomba guhabwa abarimu vuba.

    Minisitiri Twagirayezu yibukije abashyizwe mu myanya ko bahawe akazi mu bihe bidasanzwe bityo nabo basabwa kwitwara mu buryo budasanzwe by’umwihariko bakarinda abanyeshuri icyorezo nabo birinda.

    Ati “Abarimu baba bamaze gushyirwa mu myanya, icyo tubasaba ni ukubaha ikaze kubera ko binjiye mu bihe bidasanzwe, tubasaba kurinda abanyeshuri muri ibi bihe bya COVID-19, tunabasaba kwihugura kubera ko turi kujya mu bihe byo gukoresha ikoranabuhanga. Tuzagerageza kugenda tubashakira uburyo bwo kwihugura mu ikoranabuhanga n’icyongereza.”

    Yakomeje agira ati “Abatashyizwe mu myanya turabasaba kwihangana kuko duhora dukeneye abarimu, abarimu benshi bagenda bava mu kazi, bajya gukora ibindi, igihe cyose dukenera abarimu. Ubwo tugize imyanya myinshi y’abarimu abasabye bose tuba tubafite, ababuze imyanya n’ubundi bazagenda bayibona.”

    Mu bibazo byagaragaye ubwo ubu buryo bwo gushyira mu myanya abarimu hatagendewe ku gukora ibizamini by’akazi, harimo kuba barashyizwe mu turere twa kure y’aho batuye.

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko bari gushaka uburyo cyabonerwa umuti uko iminsi izagenda ishira.

    Mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi iherutse kugirana n’abanyamakuru bavuze ko abarimu bazashyirwa mu myanya bose bagomba kuba batangiye akazi bitarenze ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari abarimu barenga ibihumbi 11 bashyizwe mu myanya batarize uburezi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-11-000-mu-bashyizwe-mu-myanya-badakoze-ibizamini-by-akazi-bahawe

  • Ibikorwa by’umuganda bigira uruhare mu kunga ubumwe bw’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe muri ibyo bikorwa bibahuza bikarushaho gusigasira ubumwe bwabo harimo kubakira abatishoboye, gutunganya imihanda no kubaka amateme aciriritse bigatuma barushaho kugenderana.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, Mudahemuka Jean Damascene, na we ibi arabyemeza ahereye ku gikorwa baherutse kwikorera binyuze mu muganda cyo gusana iteme ryangijwe n’ibiza rigahagarika imigenderanire hagati y’abaturage.

    Avuga ko muri uwo muganda buri wese yitanze uko ashoboye kuko iteme ribafitiye akamaro kandi rikaba rigamije inyungu rusange aho buri wese yazanye ubushobozi n’ubumwenyi bwe bagakora iteme ritabahenze kandi umusaruro wabo ukongera kugera ku isoko.

    Agira ati “Ibyo bikorwa bishimangira Ubumwe n’Ubwiyunge kuko bidufasha komorana ibikomere kuko aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese akeneye undi, ayo mateme twakoze yatumye utugari twa Kambyeyi na Ruyanza bongera kugenderana”.

    Utugari twa Ruyanza na Kambyeyi two muri Kamonyi twongeye guhahirana kubera ibikorwa by
    Utugari twa Ruyanza na Kambyeyi two muri Kamonyi twongeye guhahirana kubera ibikorwa by’umuganda

    Yongeraho ati “Gukora iteme mu muganda duhuje imbaraga nk’Abanyarwanda bituma tubasha gukemura ikibazo dufite nk’Abanyarwanda nta kuvangura, ibyo bikaba bishimangira ko dukeneranye tugafatanya gutahiriza umugozi umwe kuko icyo mfite udafite ari cyo ukeneye”.

    Rubimbura Jean Damascene avuga ko iyo abaturage bahuriye mu muganda bigaragaza ubumwe bwabo kuko bakora ibikorwa bigamije kubateza imbere nk’Abanyarwanda aho kwirebera mu ndorerwamo z’amoko.

    Agira ati “Iryo teme twarikoze nk’Abanyarwanda tureba ngo uyu muhanda uzatumarira iki, aho kureba ngo ufite inyungu za nde cyandwa nde wundi, ibyo tubishimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ituma dukomeza gushyira imbere ubumwe tugatahiriza umugozi umwe kuko ni byo biduha inyungu kurusha kwitandukanya”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Habineza Jean Paul avuga ko mu bikorwa by’umuganda muri ako karere hibanzwe cyane ku kubakira abatishoboye no gufasha ibyiciro by’abaturage bafite imbaraga nke bikagaragaza ko abaturage bashyize hamwe, ibyo bikunganirwa n’ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ bahabwa nyuma y’umuganda.

    Agira ati, “Ibyo by’umuganda birimo kubakira abatishoboye ku mpamvu zitandukanye bikorwa muri rusange ukabona ko byimakaza umuco w’ubumwe n’Ubwiyunge, icyo gihe abantu banasobanukirwa ko ari bamwe kandi bakwiye gushyira hamwe kugira ngo babashe kwiteza imbere”.

    Emmanuel Ndagijimana utuye mu Murenge wa Ndora avuga ko iyo hubakwa amazu y’abatishoboye mu muganda bibatera kumva ko bafite uruhare runini mu kwikemurira ibibazo bashyize hamwe kuko mu kwitanga muri ibyo bikorwa hakurikizwa ubushobozi bw’ufashwa nta kureba ku miterere ye imugaragaza ukundi.

    Mujawamariya Marguerite avuga ko mu Karere ka Gisagara bateye intambwe yo gufashanya binyuze mu miganda yo kubakira abatishoboye, buri wese akazana imbaraga ze.

    Agira ati “Usanga duhurira ahantu umuntu tukamwubakira nta kurebanaho, udafite umwanya yikora ku mufuka agatanga insimburamubyizi bakamukorera. Bituma na ba bandi barebana ay’ingwe babyikuramo kuko baba bafatanyije”.

    Nyinawumunu Donatha avuga ko ibikorwa byo gusukura imihanda n’amavomero bakora mu muganda bibafasha kunga ubumwe kuko iyo bahuriye hamwe habaho kuganira kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ nyuma y’umuganda bagashishikarizwa kumenya uwo umuntu nyamuntu ari we.

    Avuga kandi ko ibikorwa byakozwe bihuriweho n’abantu bamwe nta zindi nyungu usibye guhuza umugambi abantu bakaba baravuye mu bwigunge kubera Ubumwe n’Ubwiyunge.

    Abatuye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Kansi bavuga ko na bo biyubakiye amateme ku mihanda migenderano bahuriyeho nk’umuryango Nyarwanda kandi akazi kose bakagafatanya ntawe urebeye ku wundi.

    Nyinawumuntu agira ati “Twese duhuza urugwiro tukumvikana ko dufatanya ku buryo runaka kubaka iteme kugira ngo tubashe kunga ubumwe no gusabana hagati yacu, twari dufite umugezi udutandukanya ku buryo imigenderanire yari imeze nabi none twubatseho iteme ibintu bimeze neza, moto, igare n’abanyamaguru babasha kwambuka nta mbogamizi”.

    Ati “Ibyo twabigezeho kuko twashyize hamwe twiyubakira iteme nta kurebanaho, twiyubakiye n’irerero ry’inshuke nta gutegereza ingufu za Leta zihenze buri wese azana imbaraga ze turaryubaka, hari n’ubwo dufatanya tugaha umuganda umuturage kubera ko atsishoboye ibyo tukabikora tugamije Ubunyarwanda nta kurebanaho”.

    Ibikorwa rusange by’umuganda bigaragaramo uburyo bwo gufatanyiriza hamwe kubaka igihugu, abaturage babikora neza bakaba bavuga ko ntako bisa iyo babonye biyubakiye igikorwa kibahuza mu mbaraga zabo kuko binatuma barushaho kugiha agaciro.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibikorwa-by-umuganda-bigira-uruhare-mu-kunga-ubumwe-bw-abaturage

  • Judithe wa Safi Madiba yagaraye ari kugirana ibihe bidasanzwe na Diamond Platnumz[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nk'uko bigaragara kuri Instagram y'uyu mugore usigaye wiyita Judy Boss Lady , yashyize hanze ifoto yicaranye n'uyu muhanzi Diamond .Ni ifoto ibaragaza bombi bicaranye ahameze nko mu ruganiriro Diamond 'yifunze' afite n'ikirahure cy'umutobe mu ntoki,mu gihe Judithe Niyonizera yifubitse anagaragaza inseko ku maso nyuma yo guhura n'uyu muhanzi utanga ibyishimo kuri benshi.

    Iyi foto yatumye benshi bibaza ku mubano udasanzwe, Judithe yaba yatangiye kugirana na Diamond dore ko hari abatangiye gukeka ko ari urukundo rumujyanye muri Tanzania, kuko bizwi ko Diamond akunda abagore cyane.

    Umwe mu bakurikira Judithe akaba yabikomojeho avuga ko uyu mugore yisangiye Diamond. Ati:'Kuva kuri Safi ukajya kuri 'Gapfizi' (Diamond) ni iyindi ntambwe.'Undi nawe yagize ati “Wawuuu ngufana nicececyeye rata judi…..Noneho barajyahe 😂😂😂 bahe mukobwa wanjye….Undi ati “Ngaho…Bitwaye iki c?👏👏”.

    Ibi bibaye mu gihe hagiye hakomeza kuvugwa gutandukana kwa Judithe n'umugabo we Safi Madiba.

    Nubwo havuzwe byinshi na Safi Madiba akavuga ko batakiri kumwe n'umugore we,gusa nyuma Judith we yaje kuvuga ko acyambaye impeta yambitswe na Safi Madiba ubwo yamusabaga akanamukwa mu Ukwakira 2017.

    Mu ntangiriro z'umwaka wa 2020, Safi Madiba yerekeje muri Canada benshi bakeka ko yaba agiye kubana n'umugore we nkuko byagiye bivugwa.

    Ntihaciye kabiri Safi Madiba yahise atangaza ko yatandukanye n'umugore we, Safi yagize ati: 'Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n'imico n'ibindi. Natandukanye n'umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo'.

    Nyuma nabwo hakozwe inkuru nyinshi zivuga kuri Judith ko ngo yaba yarambitswe impeta n'undi musore,intandaro y'izo nkuru akaba ari ifoto Judith yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza intoki ze zambaye impeta,bityo bihita bikekwa ko yaba ari kwerekana impeta nshya yambitswe n'umusore mushya bari mu rukundo.

    Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n'umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi babitangazaho uretse Safi wenyine wabishimangiye.

    Hashize imyaka isaga itatu umuhanzi Safi Madiba asezeranye na Judith Niyonizera. Ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo aba bombi bahamije isezerano bemeranya kubana akaramata bahamya ko bazatandukanywa n'urupfu ni mu muhango wagaragayemo ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda ndetse Riderman na Humble Jizzo bakamwambarira.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/judithe-wa-safi-madiba-yagaraye-ari-kugirana-ibihe-bidasanzwe-na-diamond

  • Minisitiri wa Siporo yibukije abakinnyi b’Amavubi ibintu 2 abanyarwanda ababtezeho #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye ikipe y’igihugu mbere y’uko yerekeza muri Cameroun muri CHAN, abibutsa ko bafitiye abanyarwanda ideni ry’intsinzi no guhesha ishema igihugu.

    Ku munsi w’ejo u Rwanda ruzerekeza muri Cameroun aho ruzaba rwitabiriye igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ kizatangira ku wa 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.

    Mbere y’uko bahaguruka mu Rwanda, uyu munsi muri La Palisse i Nyamata aho barimo gukorera umwiherero basuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo yabibukije ko bagiye kugenda bahagarariye u Rwanda bagomba gukotana bakabona intsinzi.

    Ati“Mugiye mu butumwa bw’Abanyarwanda, ubutumwa bw’u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b’u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema”

    yakomeje avuga ko bafitiye ideni abanyarwanda ry’intsinzi no guhesha ishema igihugu ko bagomba kubikora muri CHAN.

    Ati“Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, Intsinzi n’Ishema ry’Igihugu, bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana intsinzi”

    Yabijeje ko nk’igihugu umusaruro mwiza bazakura muri CHAN utazirengagizwa ngo wimwe agaciro.

    Umutoza Mashami Vincent yabwiye Minisitiri ko ibyasabwaga byose kugira ngo bitegure neza babibonye bityo ko bizeye kwitwara neza, asaba abanyarwanda aho bari hose kubashyigikira.

    Amavubi y’u Rwanda azahaguruka ejo mu gitondo saa 8h. Ari mu itsinda C kumwe na Togo, Uganda na Moroc. Umukino wa mbere azakina Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Minisitiri Aurore yasabye abakinnyi guhesha ishema igihugu batsinda muri CHAN

    Abakinnyi bicaye batuje bakurikiranye impanura za Minisitiri

    Bahawe ibendera nk’ikimenyetso cy’uko igihugu kibatumye

    Mashami Vincent yijeje itsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yibukije-abakinnyi-b-amavubi-ibintu-2-abanyarwanda-ababtezeho

  • Minisitiri wa Siporo yibukije abakinnyi b’Amavubi ibintu 2 abanyarwanda babitezeho #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye ikipe y’igihugu mbere y’uko yerekeza muri Cameroun muri CHAN, abibutsa ko bafitiye abanyarwanda ideni ry’intsinzi no guhesha ishema igihugu.

    Ku munsi w’ejo u Rwanda ruzerekeza muri Cameroun aho ruzaba rwitabiriye igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ kizatangira ku wa 16 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2021.

    Mbere y’uko bahaguruka mu Rwanda, uyu munsi muri La Palisse i Nyamata aho barimo gukorera umwiherero basuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo yabibukije ko bagiye kugenda bahagarariye u Rwanda bagomba gukotana bakabona intsinzi.

    Ati“Mugiye mu butumwa bw’Abanyarwanda, ubutumwa bw’u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b’u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema”

    yakomeje avuga ko bafitiye ideni abanyarwanda ry’intsinzi no guhesha ishema igihugu ko bagomba kubikora muri CHAN.

    Ati“Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, Intsinzi n’Ishema ry’Igihugu, bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana intsinzi”

    Yabijeje ko nk’igihugu umusaruro mwiza bazakura muri CHAN utazirengagizwa ngo wimwe agaciro.

    Umutoza Mashami Vincent yabwiye Minisitiri ko ibyasabwaga byose kugira ngo bitegure neza babibonye bityo ko bizeye kwitwara neza, asaba abanyarwanda aho bari hose kubashyigikira.

    Amavubi y’u Rwanda azahaguruka ejo mu gitondo saa 8h. Ari mu itsinda C kumwe na Togo, Uganda na Moroc. Umukino wa mbere azakina Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Minisitiri Aurore yasabye abakinnyi guhesha ishema igihugu batsinda muri CHAN

    Abakinnyi bicaye batuje bakurikiranye impanura za Minisitiri

    Bahawe ibendera nk’ikimenyetso cy’uko igihugu kibatumye

    Mashami Vincent yijeje itsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/minisitiri-wa-siporo-yibukije-abakinnyi-b-amavubi-ibintu-2-abanyarwanda-babitezeho

  • Samuel Eto yavuze umukinnyi ukiri muto ushobora gusimbura Messi muri Barcelona. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wakoze amateka muri Fc Barcelone, Samuel Eto'o avuga ko Ansu Fati ari we umukinnyi ushobora kuzuza icyuho Lionel Messi azasiga ubwo umunsi umwe azahaguruka muri Barcelona.

    Messi w'imyaka 33 y'amavuko nta masezerano azaba agifite muri iyi mpeshyi . Ariko hariho indi mpano itangaje ikurura abantu muri Camp Nou, mugihe umusore ukiri muto Ansu Fati yatangiye kwigaragaza muri saison ishize.

    Uyu musore w'imyaka 18 yamaze gufatwa inshuro enye na Espagne kandi Eto'o yemera ko ari we mugabo ushobora gusimbura Messi nagenda.

    Kuri Eto'o yizera ko Fati ashobora kuba umusimbura wa Messi muri Barcelona. Eto'o yabwiye SPORTbible ati: 'Ntekereza ko [Fati] ari we w'ejo hazaza.' Kuri ubu arimo akora ibintu bitangaje ku buryo ntekereza ko iyi kipe ikeneye rwose kumutegura no kumwitaho cyane.'Reka twizere ko ari we uzasimbura Messi.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/samuel-eto-yavuze-umukinnyi-ukiri-muto-ushobora-gusimbura-messi-muri-barcelona/

  • Ngiyi imyifatire umugabo/umusore wese yagombye kugaragaza niba ashaka kubahwa n'inkumi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kenshi abasore n'abagabo usanga bavuga ko batajya bubahwa n'abakobwa cyangwa se ab'igitsinagore muri rusange.Gusa nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru burya hari imyitwarire yagombye kuranga umugabo/umusore niba ashaka koko icyo cyubahiro.

    Dore ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe.

    1.Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

    Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n'ubwo bamwe muri bo bigira nk'aho bitabafashe ho.
    Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y'abagore kuko bazi ko abagabo nk'aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

    Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n'umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.

    Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

    2.Guhorana ibyishimo

    Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n'ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n'umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire
    Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y'umugore cyangwa umukobwa muhuye bwambere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya

    3.Ambara neza

    Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk'aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk'abasore b'inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

    Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.

    Ba uwo uriwe w'umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo ku gukunda azgukundira icyo.

    4.Ibitekerezo byagutse

    Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w'umugore nta n'ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n'ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k'uwo ushaka.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-imyifatire-umugabo-umusore-wese-yagombye-kugaragaza-niba-ashaka-kubahwa-ninkumi/

  • Messi na Ramos bayoboye urutonde rw’abakinnyi… – #rwanda #RwOT

    Nubwo muri Mutarama iasoko ry’abakinnyi i Burayi rifungurwa igihe gito, usanga mu mpeshyi ariho biba bikaze cyane kuko abakinnyi bamwe na bamwe baba basoje amasezerano mu makipe bakiniraga, bakeneye kwerekeza ahandi cyangwa kuganira ku masezerano mashya.

    Gusa umukinnyi uzasoza amasezerano mu mpeshyi, muri uku kwa mbere yemerewe kuganira n’ikipe iyo ariyo yose ndetse bakumvikana akanasinya imbanzirizamasezerano, akazayerekezamo asoje amasezerano mu ikipe akinira.

    Muri iyi nkuru twaguhitiyemo abakinnyi icumi bakomeye i Burayi, bayobowe na Lionel Messi ndetse na Sergio Ramos, bazasoza amasezerano mu mpeshyi, ndetse turakugaragariza n’amakipe bashobora kuba bari mu biganiro byo kuyerekezamo mu mezi atandatu ari imbere.

    10. HAKAN CALHANOGLU (AC MILAN)

    Uyu munya-Turikiya w’imyaka 26 ukinira ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani, arifuzwa bikomeye na Manchester United.

    Nubwo AC Milan ikora ibintu byayo bucece ndetse ikabishyira ku karubanda byaramaze kurangira, birashoboka ko niyirangaraho ntiganirize uyu mukinnyi ndetse ngo yumvikane nawe, azerekeza muri Manchester United yagaragaje ko imukeneye cyane.

    Hakan uzasoza amasezerano ye muri Milan mu mpeshyi, muri uyu mwaka w’imikino amaze gukina imikino 16, akaba yaratanze imipira yavuyemo ibitego irindwi.

    9. GIANLUIGI DONNARUMMA (AC MILAN)

    Uyu munyezamu w’Umutaliyani ukiri muto cyane, ku myaka 21 y’amavuko ashobora gusohoka muri AC Milan ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpeshyi akerekeza mu yandi makipe amwifuza, arimo Chelsea, Tottenham, Inter Milan na Juventus.

    Uyu mukinnyi ubwe ndetse n’ushinzwe kumushakira amakipe Mino Raiola, batangaje ko yifuza gukinira AC Milan igihe kirekire.

    Gusa ariko hari amakipe menshi amugera amajanja kubera ubuhanga afite mu kibuga, harimo Chelsea na Tottenham zo muri Premier League.

    Abari hafi ya  Donnarumma bemeza ko azaguma  San Siro ubwo amasezerano ye azaba arangiye kuko iyi kipe yambara umutuku n’umukara itifuza kumurekura kandi nawe akaba ayikunda anifuza gukomeza akayikinira.

    8. ANGEL DI MARIA (PSG)

    Uyu munya-Argentina ukina anyuze ku mpande muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ubwo azaba asoje amasezerano ye mu mpeshyi ashobora guhita yerekeza muri Serie A y’u Butaliyani, mu ikipe ya Inter Milan yagaragaje ko imwifuza cyane.

    Di Maria w’imyaka 32 y’amavuko, ashobora kuguma i Paris nyuma y’uko mwenewabo Mauricio Pochettino agizwe umutoza mukuru w’iyi kipe.

    Uyu mukinnyi wagize ibihe byiza muri Real Madrid ariko bikanga muri Manchester United, ashobora kwerekeza muri Inter Milan nyuma yuko umutoza Antonio Conte agaragaje ko amwifuza cyane.

    7. ERIC GARCIA (MAN CITY)

    Uyu munya-Espagne ukiri muto, ashobora gusohoka Etihad akerekeza i Camp Nou cyangwa Emirates muri Arsenal nyuma yuko aya makipe yombi agaragaje cyane ko amukeneye.

    Muri uyu mwaka w’imikino Garcia amaze gukina iminota 200 muri Manchester City, biravugwa ko ategereje ko amatora y’umuyobozi wa FC Barcelona avamo ubundi agahita asubira muri iyi kipe yavuyemo mu 2017.

    Nubwo bivugwa ko yamaze kumvikana na Barcelona ku masezerano y’imyaka itanu, Mikel Arteta wa Arsenal nawe akomeje kumwiyegereza mu biganiro kugira ngo yerekeze muri iyi kipe atoza, dore ko banabanye igihe kirekire muri Manchester City.

    6. MEMPHIS DEPAY (LYON)

    Uyu muholandi ukina anyuze ku mpande, mu mpeshyi ubwo azaba asoje amasezerano ye ashobora kwerekeza muri FC Barcelona cyangwa Juventus.

    FC Barcelona yakomeje kugaragaza ko yifuza uyu mukinnyi w’imyaka 26, ntirakuraho amaso kuko yizeye ko mu kwa karindwi nta gihindutse azayerekezamo, gusa ni urugamba igomba guhangana na Juventus nayo yagaragaje ko imucungiye hafi.

    5. SERGIO AGUERO (MAN CITY)

    Uyu rutahizamu w’ibihe byose muri Manchester City wanaciye agahigo ko kuba ari we umaze kuyitsindira ibitego byinshi mu mateka, ubwo azaba asoje amasezerano ye mu mpeshyi ashobora kuyisohokamo nyuma y’imyaka 10 ayikinira akerekeza mu ikipe ya Independiente y’iwabo muri Argentina.

    Aguero w’imyaka 32 y’amavuko, yakunze kwibasirwa cyane n’imvune mu mwaka ushize, ashobora kongera amasezerano y’umwaka cyangwa agasubira mu ikipe yazamukiyemo y’iwabo ya Independiente.

    4. DAVID ALABA (BAYERN MUNICH)

    Uyu munya Autriche w’imyaka 28, mu mpeshyi ashobora gusohoka i Munich akerekeza mu makipe atandukanye amwifuza arimo Liverpool, Real Madrid, Chelsea na Manchester United.

    Nyuma yuko uyu mukinnyi atumvikanye n’iyi kipe akinira, byamwongereye umurindi wo kuyisohokamo mu mpeshyi nyuma y’igihe kirekire yari amaze ayikinira, akerekeza mu makipe bivugwa cyane ko amwifuza arimo Liverpool cyangwa Real Madrid.

    Alaba w’imyaka 28 y’amavuko, bivugwa ko yifuza Miliyoni 12 nk’umushahara wa buri mwaka, ariko ubuyobozi bwa Bayern bukaba butabikozwa akaba ari nayo mpamvu nyamukuru izatuma ayisohokamo.

    3. GEORGINIO WIJNALDUM (LIVERPOOL)

    Uyu muholandi bigaragara ko ataifite umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga kwa Klopp, mu mpeshyi ashobora gusohoka muri iyi kipe akerekeza muri Barcelona cyangwa Inter Milan.

    Wijinaldum w’imyaka 30 y’amavuko, biravugwa cyane ko ibiganiro bigeze kure n’umuholandi mwenewabo utoza Barcelona, Ronald Kooman, kugira ngo ayerekezemo nk’umusimbura wa Bousquet uri kugana mu za bukuru.

    Gusa na Inter Milan imucungiye hafi cyane ndetse isaha n’isaha yayerekezamo.

    2. SERGIO RAMOS (REAL MADRID)

    Nyuma y’imyaka 16 akinira Real Madrid, Sergio Ramos, ashobora kuyisohokamo akerekeza muri PSG, Liverpool cyangwa Tottenham.

    Impamvu nyamukuru izatuma mu mpeshyi Ramos asohoka muri iyi kipe abereye kapiteni, ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe butari kumuha amafaranga yifuza ndetse n’imyaka y’amasezerano yifuza.

    Mourinho babanye muri Madrid ngo aramukeneye muri Tottenham kugira ngo aze kuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe, nubwo amahirwe menshi ari uko azongererwa amasezerano ndetse akanahabwa ibyo yifuza i Santiago Bernabeu yakoreye amateka akomeye.

    1. LIONEL MESSI (BARCELONA)

    Uyu munyabigwi mu mateka ya ruhago, azasoza amasezerano afite muri Barcelona mu mpeshyi, bikaba bikomeje kuvugwa ko atifuza kongera amasezerano ahubwo ashobora kwerekeza mu yandi makipe arimo PSG, Man City na Inter Miami ya David Beckham.

    Messi utarishimiye imyanzuro imwe n’imwe yafashwe muri iyi kipe irimo no kwirukana inshuti ye Suarez, bikanakubitiraho ko ikipe yari ifite umusaruro mubi cyane ndetse uyu mukinnyi akaba atari agifite ijambo muri iyi kipe, byatumye agira intekerezo nyinshi zirimo no gufata umwanzuro wo kuyisohokamo.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 33 y’amavuko yashatse kuyisohokamo umwaka ushize ariko ubuyobozi buranga kubera ko yagonzwe n’ingingo zikubiye mu masezerano ye.

    Biravugwa ko Messi ndetse na Suarez bamaze kumvikana na Beckham kuzajya mu ikipe ye ya Inter Miami muri Amerika, ndetse na Messi akaba aherutse kubikomozaho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102294/messi-na-ramos-bayoboye-urutonde-rwabakinnyi-10-bari-ku-isoko-102294.html

  • Umugabo wari wapfuye agashyingurwa yabonetse nyuma y'iminsi ine ari muzima. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo 'wapfuye' agashyingurwa yaje kuboneka nyuma y'iminsi 4 ari muzima.Byatangajwe n'umugore we wajyanye umurambo w'undi muntu azi ko ari umugabo we wapfuye azize COVID 19 hanyuma amaze gushyingurwa ,uwari waraburiwe irengero aboneka ari muzima.

    Daily Mail yatangaje ko ibi byabaye mu minsi ishize aho bivugwa ko Victoria Sarmiento wo muri Honduras yari amaze iminsi itari mike ashakisha umugabo we Julio w'imyaka 65 nyuma y'uko abariwe irengero.

    Uyu musaza bamusanze mu murima yanegekaye

    Bijya gutangira, uyu mugore yavuze ko atazi irengero ry'umugabo, niko kumushakisha aza kugera no ku bitaro nyuma y'uko yari yahawe amakuru ko umugabo we yanduye Covid-19. Yageze ku bitaro ashakisha umugabo we, yereka abaganga ifoto y'umugabo we, bamubwira ko yitabye Imana, nawe arebye umurambo yemeza ko uwapfuye ari umugabo we.

    Hakurikiyeho umuhango wo gushyingura uyu nyakwigendera. Icyakora hari amakuru avuga ko umwana w'uyu mugore, yagize amakenga ubwo yari amaze kureba umurambo w'umuntu bagiye gushyingura, avuga ko atari se, gusa ntiyabyitaho cyane ngo akurikirane ukuri kwabyo.

    Nyuma y'iminsi 4 bashyinguye, bagiye kubona babona umugabo nyirizina w'uyu mugore bari bazi yashyinguwe agarutse iwe, gusa ngo yari afite ibikomere ndetse yari ananiwe akaba yari aryamye mu murima. Aha niho uyu mugore yahereye avuga ko yiboneye umugabo we, bityo ko yashyinguye umugabo utari uwe.

    Impapuro zo kwa muganga zerekanaga ko yishwe na COVID-19

    Kuri ubu uyu mutegarugori yavuze ko yishyuye amapawundi asaga 320 mu bikorwa byo gushyingura bityo akaba asaba ibitaro kumwishyura aya mafaranga yose yatakaje ari bo bamibeshye.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wari-wapfuye-agashyingurwa-yabonetse-nyuma-yiminsi-ine-ari-muzima/