Category: Uncategorized

  • Kera Kabaye! Noneho The Ben na Miss Pamella berekanye ifoto igaraza byinshi kurukundo rwabo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no muri EAC yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze ari kumwe na Miss Pamella Uwicyeza bivugwa ko bakundana.

    Urukundo rwa Pamella n'umuhanzi The Be rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.

    Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze uyu Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza niyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

    Ku wa 28 Ugushyingo 2020,The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga.

    Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

    Nta gihamya n'imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21.

    Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati 'Mine', bisobanuye 'Uwanjye.'

    Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 ba nyuma bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda.Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/13/kera-kabaye-noneho-the-ben-na-miss-pamella-berekanye-ifoto-igaraza-byinshi-kurukundo-rwabo/

  • Mu mwambaro wa Made in Rwanda, Amavubi yerekeje muri Cameroun muri CHAN (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu berekeje mu gihugu cya Cameroun mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), mu marushanwa atagerejwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo, aho Amavubi azakina umukino wa mbere ku wa Mbere tariki 18 Mutarama na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala.

    Umukino wa kabiri w’Amavubi uzaba tariki 22 Mutarama ahura na Maroc nawo ukazabera kuri Stade de la Réunification , naho uwa gatatu usoza amatsinda ukazaba 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea Amavubi akina na Togo.

    Abakinnyi berekeje muri Cameroon

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Mu-mwambaro-wa-Made-in-Rwanda-Amavubi-yerekeje-muri-Cameroun-muri-CHAN-AMAFOTO

  • Akuzuye umutima gasesekara ku munwa: Pamella… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2017 The Ben yigeze kukanyuzaho na Marina ariko ntibyamaze kabiri. Kuva ubwo kugeza mu 2020 nibwo hatangiye kwibazwa niba Pamela yaba yarigaruriye umutima wa The Ben ariko amafoto yagiye abihamya bari kwishimana mu bihe bitandukanye.

    Urukundo rwa Pamella n'umuhanzi The Ben rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma aba bombi babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.

    Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza n'iyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.

    Ku wa 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga. Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

    Nta gihamya n'imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania, agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21 wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. 

    Uwicyeza Pamella yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati “Mine”, bisobanuye “Uwanjye.”

    Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda. Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

    The Ben kuva mu 2007 kugeza ubu ni umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda no mu karere ndetse akunze kwivugira ko ari muhanzi nimero ya mbere mu Rwanda (Big brand in the nation, Tiger B). 

    The Ben hashize iminsi ine yizihije isabukuru y’amavuko aho yatangiye umwaka wa 32 ni mu gihe Pamella bivugwa ko bakundana, we afite imyaka 21 y'amavuko. Ku isabukuru ye y’amavuko, Pamella yabwiye uyu muhanzi amagambo yuzuye imitoma – ibyerekanye ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

    Iyi foto yashyizwe kuri Instagram na Miss Pamella Uwicyeza ku mugoroba w’uyu wa Kabiri. Munsi yayo yanditse ati ‘Butter/Jelly’. The Ben yagize icyo ayivugaho mu magambo y’igifaransa akurikizaho utumenyetso tubiri tw’umutima. Benshi mu bagize icyo bayivugaho barimo na Miss Uwase Colombe na Irakoze Vanessa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka yashize, bavuze ko bashyigikiye urukundo rwa The Ben na Pamella. 

    Ni ifoto yasangijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Instagram yitwa pamela.and.theben munsi yayo banditse bati ”True love” (urukundo rw’ukuri) n’utumenyetso tw’umutima. Konti ya Instagram yitwa Meddy-Updates yatanze igitekerezo kuri iyi ifoto Pamella yashyize ku rukuta rwe, bandika ko ‘Urukundo ari ikintu kiza’.

    The Ben na Miss Pamella mu mpera za 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102306/akuzuye-umutima-gasesekara-ku-munwa-pamella-na-the-ben-mu-munyenga-wurukundo-102306.html

  • Mu myenda ya Made in Rwanda yatunguye benshi, Amavubi yerekeje muri Cameroun #rwanda #RwOT

    Amavubi y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yerekeza muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN, mu buryo busa n’ubutunguranye abakinnyi b’u Rwanda bahagurutse bambaye imyenda ya Made in Rwanda itakishije imigongo.

    Ni amashati meza cyane akozwe mu ibara ry’umuhondo andi ari ubururu n’amapantalo y’umukara ndetse n’inkweto z’umukara, bakaba bambitswe n’inzu imenyerewe mu by’imideli ya Moshions.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo byamenyekanye ko aba basore bari buseruke mu myambaro ya Made in Rwanda, ni ikintu cyatunguye benshi kuko batabibamenyereweho, aho benshi bamenyereye ko bagenda bambaye ibirango by’igihugu mu myenda ya siporo nk’amatiriningi cyangwa amakabutura.

    Ubu butumwa bwakuriye ikiganiro aho bamwe bamushimaga bavuga ko azi kwitegereza, ni mu gihe abandi bamunengaga bavuga ko atifuriza u Rwanda ibyiza

    Abasore b’u Rwanda 30 n’abatoza babo nibo bahagurutse mu Rwanda muri iki gitondo berekeza muri Cameroun bitabiriye iri rushanwa rizatangira ku wa 16 Mutarama 2021.

    Bagiye nyuma yo gusurwa na Minisitiri wa Siporo ku munsi w’ejo hashize, aho yabibukije ko bagomba kumenya ko bafitiye ideni abanyarwanda ry’intsinzi.

    U Rwanda ruri mu itsinda c na Uganda, Maroc na Togo. Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda

    Abakinnyi 30 Mashami yahagurukanye

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu:}

    Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    Ni uku Amavubi yaserutse yambaye

    Rutahizamu Sugira Ernest

    Bertrand umwe mu basanzwe bakorana na Moshions yambitse Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mu-myenda-ya-made-in-rwanda-yatunguye-benshi-amavubi-yerekeje-muri-cameroun

  • Abakinnyi b’Amavubi bijeje Minisitiri Munyang… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mutarama 2021, nibwo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, basuye Ikipe y'Igihugu i Nyamata aho yakoreraga umwiherero, bayiha impanuro za nyuma mbere yo kwitabira CHAN 2021.

    Mu butumwa uyu muyobozi yahaye Abakinnyi, Abatoza ndetse n’abajyanye n’iyi kipe, ni uko bagomba gukora ibishoboka byose bagahesha ishema abanyarwanda.

    Yagize ati “Mugiye mu butumwa bw'Abanyarwanda, ubutumwa bw'u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b'u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema'.

    'Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, 'intsinzi n'ishema ry'Igihugu', bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana itsinzi'.

    Kapiteni w’Amavubi, Jacques Tuyisenge, yijeje uyu muyobozi ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko bazahatana kugeza begukanye iki gikombe. Yagize ati”Ubwacu nk'abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n'Igikombe tukakizana'.

    Amavubi yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu berekeza muri Cameroun, aho bitabiriye irushanwa rya CHAN 2021 riteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021.

    Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00' ku kibuga cyitwa “Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00' kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

    U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro enye gusa ntiruraryegukana na rimwe kuko kure rwageze ari muri 1/4 mu 2016, mu irushanwa rwari rwakiriye ariko rusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gikombe.

    Minisitiri Munyangaju yibukije Abakinnyi b’Amavubi ko batwaye ubutumwa bw’abanyarwanda kandi bagomba kwimana u Rwanda bagashaka intsinzi

    Jacques Tuyisenge yijeje Minisitiri Munyangaju n’Abanyarwanda kwegukana igikombe cya CHAN

    Minisitiri Munyangaju yashyikirije ibendera ry’igihugu kapiteni w’Amavubi Jacques Tuyisenge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102303/abakinnyi-bamavubi-bijeje-minisitiri-munyangaju-kuzegukana-igikombe-cya-chan-102303.html

  • Ibintu 8 abashakanye bakwitaho bashaka gukemu… – #rwanda #RwOT

    Amakimbirane yose siko aba ari mabi mu muryango kuko ku rwego runaka ashobora guhwitura imyitwarire itari myiza ariko iyo arenze urugero ccyangwa bene umuryango bakabyitwaramo nabi ashobora gusenya. 

    Gukemura amakimbirane ni byiza kandi bifite akamaro mu muryango byomora ibikomere biruta gukosoza ikosa irindi. Tugiye kureba ibintu 8 wakwitaho ushaka gukemura amakimbirane mu muryango:

    1.Kumva neza imitere y'ikibazo no kugiha imipaka

    Abantu benshi bahorana amakimbirane kubera kutamenya icyo uwo mubana akunda cyangwa yanga, kutamenya uburemere bw'ikosa runaka n'ingaruka rimugiraho.

    2.Kumva ko mugenzi wawe nawe ari umuntu yakosa

    Akenshi biroroha kuremererwa n'ikosa rya mugenzi wawe ukumva ko iryawe ari ibisanzwe atari ryoroheje, ariko rwose jya uca bugufi wumve ko kuba yakoseje bitavuze ko akwanga. Wowe tekereza ko ikitagenda gishobora guhinduka kandi ukabimufashamo.

    3.Kumenya igihe cyo kugira icyo uvuga

    Uburyo buboneye nko kubaza mbere yo gushinja no kwemeza amakosa mugenzi wawe, kutamubwira akaminuramuhini hirindwa ko yakwihagararaho bikabyara intonganya, kutavangitiranya ikosa ryakozwe n'ayakozwe kera.

    4.Gutega amatwi

    Ni byiza kandi kugira umuco wo gutega amatwi mugenzi wawe ukishyira mu mwanya we igihe ari kukubwira ibyerekeye ikosa yakoze.

    5.Kugaragaza ibyifuzo bya buri ruhande no kugerageza ibisubizo bishoboka

    Iyi ni intambwe y'ingirakamaro ku bagize umuryango kuko aho guhangana buri wese agaragaza inyungu abifitemo; aho kwivovota buri wese asobanura neza icyo ashaka n'uburyo yumva bimuvuna ; buri wese akagaraza ibisubizo bishoboka

    6. Kwirinda kurema ihangana

    Ntukumve ko umwanzuro wifuza ariwo wafatwa ukagenderwaho, Ibyiza ni uko mwese mureba igifitiye umumaro umuryango wanyu mukakigira nyambere.

    7.Gufata umwanzuro

    Umwanzuro ugomba gushingira ku nyungu z'umuryango igisubizo cyumvikanweho na bose. Iyo intambwe ikurikirwa no kubungabunga ibyumvikanweho mu kwanga ko bizongera.

    8.Kubabarira

    Ni byiza gutinda ku byiza bya mugenzi wawe aho kwita ku bibi bye kuko iyo uhora umutekerezaho bibi uhora umubona mu isura ushaka kumubonamo, urababarira kandi ukirinda guhora ubimwibutsa.

    Src:www.elcrema.com,www.marriagelife.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102304/ibintu-8-abashakanye-bakwitaho-bashaka-gukemura-amakimbirane-hagati-yabo-102304.html

  • WhatsApp yatangiye gutakaza umubare munini w'abayikoresha nyuma y'amavugurura yazanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangiye gutakaza umubare munini w'abarukoresha aho benshi batangiye kuyoboka izindi mbuga nka Signal ndetse na Telegram, ni nyuma y'aho tariki ya 6 Mutarama 2021, ikigo cya WhatsApp Inc gifite mu nshingano urubuga rwa WhatsApp gifashe umwanzuro wo gutangira kujya gisangiza ibigo bikorana na Facebook (ikigo gikuru) amwe mu makuru y'abarukoresha, bamwe batangiye kuruvaho ku bwinshi.

    Abakoresha WhatsApp babarirwa muri miliyari 2, batangiye kubona imenyesha (notification) rivuga ko guhera tariki ya 8 Gashyantare 2021, izavugurura uburyo bw'amakuru, ku buryo hari amwe nka nimero za telefone n'aho umuntu aherereye (location) azajya asangizwa ibigo bishaka kwamamaza byo kuri Facebook.

    Kuva icyo gihe, abenshi batangiye guhagarika gukoresha uru rubuga, barimo ushinzwe ibiro by'itangazamakuru bya Perezida wa Turukiya, ndetse n'ushinzwe itumanaho mu biro bya Minisiteri y'Ingabo muri iki gihugu, nk'uko byatangajwe na The Straits Times.

    Umuvugizi wa WhatsApp, yasobanuriye Forbes ko gushyiraho izi mpinduka, bigamije kugira ngo abakoresha uru rubuga babashe gukorana byoroshye n'ibigo by'ubucuruzi. Ati: 'WhatsApp irashaka korohereza abantu, ku buryo ushobora gukenera kugira ibyo ugura, ugahita ufashwa na bizinesi (business) ako kanya.'

    Ubwo WhatsApp yari imaze gutangaza izi mpinduka, nyuma y'umunsi umwe, tariki ya 7 Mutarama 2021, umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk yashishikarije abatuye Isi gukoresha urubuga rwa Signal, agira ati: 'Nimukoreshe Signal.'

    Nyuma y'umunsi umwe, abantu 100,000 bari bamaze kuruvaho bimukiye kuri Signal, urubuga rwatangijwe n'imiryango Signal Foundation ku bufatanye na Signal Messenger.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/whatsapp-yatangiye-gutakaza-umubare-munini-wabayikoresha-nyuma-yamavugurura-yazanye/

  • Mesut Ozil yavuze abakinnyi 11 beza cyane yishimira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Arsenal Mesut Ozil yatangaje abakinnyi 11 bakinanye yishimira cyane.Mu biganiro uyu mukinnyi aherutse kugirana n'abafana be kuri Twitter ,yavuze ko yakuze afana Fenerbahce ndetse ayifata nka Real Madrid yo muri Turkiya gusa anahishura abakinnyi 11 beza yakinannye nabo muri Arsenal.

    Kuva mu kwezi kwa 3 umwaka ushize,Mesut Ozil ntarakina n'umunota n'umwe mu ikipe ya Arsenal ndetse ikipe yashatse kumugurisha arabyanga,avuga ko agomba kurangiza amasezerano ye amuhesha akayabo k'ibihumbi 350 by'amapawundi ku cyumweru.

    Mesut Ozil yavuze ko ikipe y'abakinnyi 11 beza yakinannye nabo harimo : Alexis Sanchez, Santi Cazorla, Aaron Ramsey, Laurent Koscielny,Pierre-Emerick Aubameyang, Bacary Sagna, Per Mertesacker,Serge Gnabry nawe yishyiramo.

    Icyatunguye abantu benshi nuko uyu mudage ufite inkomoko muri Turkiya yahisemo umunyezamu David Ospina imbere ya Bernd Leno bakinana ubu n'umunyabigwi Petr Cech.Muri uru rutonde Ozil yatanze,higanjemo abakinnyi b'inshuti ze Sead Kolasinac,Gnabry n'abandi batandukanye gusa mu ikipe ya Arsenal ntabwo bakunzwe.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mesut-ozil-yavuze-abakinnyi-11-beza-cyane-yishimira/

  • Menya uburyo wakorera isuku imbwa yawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Si ukuyoza rimwe na rimwe gusa mu gihe ubonye umwanya, mu gihe wiyemeje gutunga imbwa wakagombye kuyitaho uko bikwiye. Hano hari bimwe mu byo ugomba gukurikiza, nk’uko twabikusanyije twifashishije imbuga za Internet zitandukanye.

    Kuyuhagira

    Ku bantu batunze imbwa usanga batumvikana ku nshuro bagomba kuzoza, ariko abahanga mu kuvura inyamanswa bavuga ko ari byiza ko imbwa yoga nibura rimwe mu mezi atatu. Impamvu yo kuyoza rimwe mu mezi atatu ngo ni uko iyo bibaye kenshi uruhu rwazo rufuruta kandi n’ubwoya bwayo bukaba bwapfuka. Ariko ku mbwa ziba mu ngo zikunda kwiyanduza cyane, zo ngo kuzoza bigomba kuba kenshi bitewe n’uko yiyanduje.

    Kuyikorera isuku y’amenyo


    Iyo imbwa idasukuye mu kanwa ishobora kurwara ishinya mu gihe itavuwe bikaba byayiviramo uburwayi. Ni yo mpamvu abaganga bazo bagira inama abazitunze kuzoza amenyo buri munsi.

    Gusukura aho irara

    Aho imbwa zirara hakunze kuba ubwoya bwazo, umwanda n’udusimba duto duto. Kuhoza buri munsi byaba ibyo iraramo n’aho irara ni ingenzi kuko bifasha imbwa kugira isuku yayo n’abo ibana na bo.

    Koza ibyo iriramo

    Hari aho usanga imbwa zirira ku masahani asa nabi kandi ibyo zirya byazitera ibibazo nk’uko byaba ku muntu. Abaganga bazo bavuga ko iyo imbwa iri kurya no kunywa amazi isiga amacandwe ku byo iriramo akaba ashobora kuzitera indwara cyangwa agatera indwara abakina na zo mu gihe ibyo iriramo bitogejwe neza. Bisaba kubyoza buri nyuma y’uko ibikoresheje.

    Gukaraba intoki igihe umaze gukora ku mbwa

    Mu gihe umaze koza imbwa yawe, gukina na yo, kuyigaburira no kuyikorera amasuku, ni byiza guhita ukaraba intoki mbere yo kwikoraho cyangwa gukora ku kindi kintu. Ibi bigabanya ibyago byo kuba wakwandura indwara ziva ku nyamanswa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-uburyo-wakorera-isuku-imbwa-yawe