Category: Uncategorized

  • Tour du Rwanda 2021 yimuwe #rwanda #RwOT

    Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu cy’u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ ryari riteganyijwe mu mpera z’ukwezi gutaha, ryimuriwe muri Gicurasi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Iri siganwa ryagombaga kuba tariki ya 21 n’iya 28 Gashyantare 2021, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’, ryamaze gutangaza ko rizaba muri Gicurasi nk’uko bigaragara mu itangazo basohye.

    Bagize bati'Nyuma yo kureba uburyo icyorezo ca COVID-19 gihagaze mu bice byinshi by’Isi ku buryo bitatwemerera gutegura Tour du Rwanda mu buryo bwiza.'

    'Nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye za guverinoma, FERWACY yafashe icyemezo cyo gusubika Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe hagati ya tariki ya 21 n’iya 28 Gashyantare.'

    'Iri rushanwa rya 2021 ryashyizwe muri Gicurasi (hagati ya tariki ya 2 n’iya 9), hagendewe ku matariki yatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI). Imyiteguro ya Tour du Rwanda irakomeje.'

    Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1.

    Nta gihindutse iri siganwa rizitabirwa n’amakipe 17 aturutse ku migabane 5 y’Isi.

    Uduce twa Tour du Rwanda 2021

    Agace ka 1: Kigali Arena-Rwamagana: 115’6 km

    Agace ka 2: Kigali (MIC)-Huye: 120,5 Km

    Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km

    Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km

    Agace ka 5: Nyagatare-Kigali : 149,3 Km

    Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km

    Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (ITT)

    Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia) Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km

    Tour du Rwanda 2021 yimuriwe muri Gicurasi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tour-du-rwanda-2021-yimuwe

  • Nyanza: RIB yafunze abagabo babiri bakekwaho gusambanya umwangavu mu mezi arindwi ashize – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo bombi barimo uw’imyaka 31 n’undi ufite 30 batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021. Icyaha bakekwaho bagikoreye mu Kagari ka Rwesero gusa uwo mwana avuka mu Murenge wa Rwabicuma.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Busasamana mbere y’uko bakorerwa dosiye ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yagize ati “Twafunze umugabo w’imyaka 31 n’undi w’imyaka 30 bakurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 mu bihe bitandukanye, bikaba byarabaye mu kwezi kwa kane n’ukwa gatandatu k’umwaka ushize.”

    Dr Murangira avuga ko mu ibazwa ry’ibanze umwe muri abo bagabo yabyemeye, bityo iperereza ku cyaha bakekwaho rikaba rikomeje.

    Yavuze kandi ko hari abatangabuhamya bemeza ko bazi iby’icyo cyaha n’uko cyakozwe. Yagaragaje ko kuba umwana nk’uwo yarakorewe icyaha bigafata amezi menshi kugira ngo bimenyekane biterwa n’uko abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze badatanga amakuru.

    Dr Murangira yasabye ababyeyi kwisubiraho bagahagurukira kwita ku gutanga uburere no kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ari mu bituma abana babo ashukwa bagahohoterwa.

    Ati “Turasaba ababyeyi rwose ko biminjiramo agafu bagahagurikira kwita ku bana, bakirinda amakimbirane yo mu ngo kuko nayo twaje gusanga yongera ibyaha kuko usanga abantu bahugira muri ayo makimbirane ntibite ku burere bw’abana babo.”

    Yasabye Abanyarwanda muri rusange ubufatanye mu gukumira ibyaha byo gusambanya abana n’iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko bikomeje gufata indi ntera kandi abantu bakomeje kubihishira.

    Ati “Ntabwo twumva impamvu abantu bagihishira ibyaha, bikorerwa mu musozi aho dutuye, biba bizwi abantu babizi ariko kuki bigira ba ntibindeba? Umunyarwanda ntakwiye kwigira ntibindeba. Tuzi neza ko iyo Abanyarwanda duhagurukiye ikintu kibi gicika.”

    Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko batemerewe kunga imiryango y’uwasambanyijwe n’uwamusambanyije kuko icyaha kiba cyakozwe kigomba guhanwa mu buryo bukurikije amategeko.

    Yavuze ko icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kugaragara cyane asaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze bashyira mu mihigo kukirwanya no kugitangaho amakuru hakiri kare.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-rib-yafunze-abagabo-babiri-bakekwaho-gusambanya-umwangavu-mu-mezi

  • Polisi yerekanye abagabo bakekwaho kwiba ibyuma by'amashanyarazi bakabigurisha #rwanda #RwOT

    Abo bagabo ari bo Muhirwa, Uwitonze, Kubwimana na Ndayizeye barimo abafashwe bagiye kugurisha ibyumba bifata amapilone atwara amashanyarazi ndetse n'uwaguraga ibyo byuma.

    Umuvugizi wa Polisi y'igihugu CP J.B Kabera, asobanura ko abagabo bafashwe, bitangaje kubona bari mu bantu bakwiye kuba bafite inyungu cyane cyane mu bikorwa bitanga amashanyarazi mu ngo, barangiza bakabyangiza.

    Yagize ati: 'Ni gute wakenera gukoresha amashanyarazi mu nzu cyangwa kuyakoresha ibintu bitandukanye warangiza ukajya kwangiza ibikorwa biyaturukaho cyangwa ibyuma biyatanga n'abandi bose bakabihomberamo? Ibi bintu ntabwo byemewe'.

    CP Kabera ashimangira ko abo bagabo bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo bityo ko inkiko niziramuka zibahamije ibyaha, bazahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'imyaka irindwi bagatanga n'ihazabu ya miriyoni eshatu cyangwa eshanu.

    Akomeza agira ati 'Nta muturage ukwiye gufatirwa muri ibi bintu, nibabyirinde, nibakore akazi karahari nibagashake cyangwa bahange imirimo ariko kuba udafite akazi warangiza ukagerekaho kwiba, ntabwo byemewe'.

    Muhirwa Emmanuel, usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umugenzi yamuteze ngo bajye i Nyabugogo akamuca amafaranga 1000, bageze imbere avaho ajya muri karitsiye kuzana ibintu, mu gihe ngo akimanuka uwitwa Faranga avuga ko ibi ari bya byuma bibwa, undi agahita abikubita hasi akiruka.

    Avuga ko akimara kwiruka na we agasigara aho, Faranga yahise avuga ko uriya muntu ubacitse ari ikibazo. Muhirwa yahise amubwira ko baramutse bamufashe yahita amumenya kuko ngo yafashe isura ye.

    Uwitonze Edison ucuruza ibyuma bishaje Kiruhura, ari na we waguze ibikoresho by'amashanyarazi byibwe, avuga ko yageze ku kazi mu gitondo, umukarani akamubwira ko Nyabugogo hari umuntu ushaka kugurisha ibyuma, ajyayo bumvikana ko amwishyura amafaranga ibihumbi 10.

    Avuga ko hashize igihe gito acuruza ibyuma bishaje. Ati: 'Ibi byuma nta myaka ibiri ishize mbicuruza ariko ntabwo ari ibi ncuruza kuko nacuruzaga amaferabeto (fer à betton) ubundi nari umusuderi'.

    Nkubito Stanley, umukozi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ibikorwa byo kwangiza amashanyarazi, agaragaza ko abo bantu bamaze igihe kandi ko atari ibintu batangiye uyu munsi.

    Agira ati 'Ku rwego rw'amashanyarazi, iki ni ikibazo gifite uburemere bwinshi, bino bikoresho ni ibyubaka ziriya nkingi mwikorezi zikorera imiyoboro y'amashanyarazi akwirakwizwa mu gihugu.

    Iyo bazifunguye bakayisenya icyo gihe amashanyarazi arabura akavaho mu gihugu hose, bikadutwara umwanya wo kujya kuyubaka'.

    Avuga ko iyo bashenye inkingi bituma amashanyarazi abura mu gihugu bigatuma abura mu bitaro abagombaga kubagwa bigahagarara, ibintu bakonjesha n'ubucuruzi busanzwe byose bigahagarara kubera ko ngo mwikorezi zikorera amashanyarazi bazishenye.

    Avuga ko ipiloni (inkingi mwikorezi) ifite agaciro k'amafaranga angana na miriyoni 50 kugeza kuri 60 ariko ngo iyo bayishenye amashanyarazi y'igihugu cyose arahagarara, ndetse n'imirimo ikenera ingufu z'amashanyarazi bigahagarara.

    Kuri ubu abo bagabo bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, bakaba banashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Inkuru: IMVAHO NSHYA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-abagabo-bakekwaho-kwiba-ibyuma-by-amashanyarazi-bakabigurisha

  • Tour du Rwanda yari iteganyijwe muri Gashyantare 2021 yimuriwe muri Gicurasi kubera Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ubuyobozi bwa FERWACY bumaze gushyira hanze,bwatangaje ko nyuma yo kubona ko iki cyorezo cya Covid-19 gikomeje umurego ku isi yose,bwaganirije inzego zitandukanye mu Rwanda busanga iri rushanwa rikundwa na benshi mu Rwanda ryakwigizwa inyuma kuko burya ubuzima aribwo bwa mbere.

    FERWACY yagize iti 'Turebye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze ku isi yose n'ibitarasobanuka bitatwemerera gutegura neza irushanwa rya Tour du Rwanda mu buryo bwiza.

    Nyuma yo kwegera inzego zitandukanye za Leta,FERWACY yafashe umwanzuro wo kwimura Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe kuba tariki 21 kugeza 28 Gashyantare 2021.

    Iri rushanwa rya 2021 ryimuriwe muri Gicurasi [kuva kuwa 02 kugeza kuwa 09] nyuma yo kwemezwa kw'aya mataliki n'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare ku isi.

    FERWACY iboneye gutangaza ko imyiteguro ya Tour du Rwanda 2021 ikomeje.'

    Kuwa 27 Ugushyingo 2021,nibwo abategura irushanwa rya Tour du Rwanda bafatanyije na FERWACY bashyize hanze inzira,abaterankunga n'amakipe azitabira irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 ryo ku rwego rwa 2.1

    Iri rushanwa rigomba gukinwa ku nshuro ya 13 ariko rikaba irya 3 ryo ku rwego rwa 2.1, rigomba kuzitabirwa n'amakipe 17 arimo atatu yo mu Rwanda, n'andi akomeye arimo n'iherutse kugura kizigenza Chris Froome yitwa Israel Start Up Nation.

    Nkuko icyo gihe babitangaje,hagarutse uduce dushya turimo akazasorezwa I Gicumbi n'akandi kazatangirira I Nyagatare.

    Agace kagomba kuzava i Nyanza kajya i Gicumbi nihatagira igihinduka, niko kazaba ari karekare muri iri siganwa kuko kareshya na Km 171,6.

    Byari byemejwe ko amakipe yose azitabira TdRwanda2021 yazajya arara i Kigali mu rwego rwo kwirinda kwandura COVIDー19 nkuko byatangajwe n'abategura ndetse iri rushanwa rigizwe n'abashinzwe kwita kuri iki cyorezo 2 .

    Abanyarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo kugira ngo ibirori bizanwa na Tour du Rwanda bazabyitabire nk'uko bisanzwe.

    Iri rushanwa byavuzwe ko rizakoresha asaga miliyoni 800 Frw nkuko Umuyobozi wa FERWACY, Murenzi Abdallah yabitangaje arimo n'azashorwa mu kurwanya Covid-19.

    Uko uduce twapanzwe:

    Agace ka Mbere :Kigali Arena – Rwamagana 115,6KM
    Agace ka kabiri:Kigali – Huye 120,5KM
    Agace ka Gatatu: Nyanza – Kigali – Gicumbi 171,6 Km
    .Agace ka Kane: Kigali – Musanze 123,9 KM
    .Agace ka Gatanu: Nyagatare – Kigali 149,3KM
    .Agace ka Gatandatu: Kigali – Kigali (Mount Kgl) 152,6KM
    .Agace ka Karindwi: Kigali – Kigali (Mur de Kigali) 4,5KM [ITT]
    .Agace ka Munani: Kigali (Rebero) – Kigali (Rebero) 75,3 Km

    Amakipe 15 yari yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2021:

    Amakipe y'Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

    Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SACA (Rwanda), Pro Touch (Afurika y'Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG Teregganu (Malaysia) na Medellin (Colombia).

    Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/tour-du-rwanda-yari-iteganyijwe-muri-gashyantare-2021-yimuriwe-muri-gicurasi

  • Nyanza: RIB yafunze abagabo babiri bakekwaho gusambanya umwangavu mu mezi arindwi ashize – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo bombi barimo uw'imyaka 31 n'undi ufite 30 batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021. Icyaha bakekwaho bagikoreye mu Kagari ka Rwesero gusa uwo mwana avuka mu Murenge wa Rwabicuma.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Busasamana mbere y'uko bakorerwa dosiye ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yagize ati 'Twafunze umugabo w'imyaka 31 n'undi w'imyaka 30 bakurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka 17 mu bihe bitandukanye, bikaba byarabaye mu kwezi kwa kane n'ukwa gatandatu k'umwaka ushize.'

    Dr Murangira avuga ko mu ibazwa ry'ibanze umwe muri abo bagabo yabyemeye, bityo iperereza ku cyaha bakekwaho rikaba rikomeje.

    Yavuze kandi ko hari abatangabuhamya bemeza ko bazi iby'icyo cyaha n'uko cyakozwe. Yagaragaje ko kuba umwana nk'uwo yarakorewe icyaha bigafata amezi menshi kugira ngo bimenyekane biterwa n'uko abaturage n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze badatanga amakuru.

    Dr Murangira yasabye ababyeyi kwisubiraho bagahagurukira kwita ku gutanga uburere no kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ari mu bituma abana babo ashukwa bagahohoterwa.

    Ati 'Turasaba ababyeyi rwose ko biminjiramo agafu bagahagurikira kwita ku bana, bakirinda amakimbirane yo mu ngo kuko nayo twaje gusanga yongera ibyaha kuko usanga abantu bahugira muri ayo makimbirane ntibite ku burere bw'abana babo.'

    Yasabye Abanyarwanda muri rusange ubufatanye mu gukumira ibyaha byo gusambanya abana n'iby'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko bikomeje gufata indi ntera kandi abantu bakomeje kubihishira.

    Ati 'Ntabwo twumva impamvu abantu bagihishira ibyaha, bikorerwa mu musozi aho dutuye, biba bizwi abantu babizi ariko kuki bigira ba ntibindeba? Umunyarwanda ntakwiye kwigira ntibindeba. Tuzi neza ko iyo Abanyarwanda duhagurukiye ikintu kibi gicika.'

    Yibukije abayobozi b'inzego z'ibanze ko batemerewe kunga imiryango y'uwasambanyijwe n'uwamusambanyije kuko icyaha kiba cyakozwe kigomba guhanwa mu buryo bukurikije amategeko.

    Yavuze ko icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kugaragara cyane asaba ko abayobozi b'inzego z'ibanze bashyira mu mihigo kukirwanya no kugitangaho amakuru hakiri kare.

    Ingingo ya 133 y'itegeko rigena ibyaha n'ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-rib-yafunze-abagabo-babiri-bakekwaho-gusambanya-umwangavu-mu-mezi

  • Bobi Wine yatangiye kwamagana ibyavuye mu matora rugikubita #rwanda #RwOT

    Uyu mukandida uzwi cyane nka Bobi Wine, yavuze ko amatora yo kuwa kane ariyo ''yaranzwe n'ubujura bukabije mu mateka ya Uganda”, gusa nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ibyo yavuze.

    Yavuze ko urugamba ubu rutangiye.

    Kyagulanyi usanzwe ari umudepite mu nteko ya Uganda, yavuze ko mu masaha ari imbere agirana ikiganiro n'abanyamakuru ku biza gukurikiraho.

    Amajwi y'agateganyo yatangajwe uyu munsi na komisiyo y'amatora, yerekana ko Perezida Yoweri Museveni ari we uri imbere afite hafi 2/3 by'amajwi yari amaze kubarwa.

    Abasirikare bamaze kugota urugo rwa Bobi Wine ruri hanze gato y'umurwa mukuru Kampala.

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari imbere mu majwi amaze gutangazwa by'agateganyo na komisiyo y'amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

    Museveni amaze kugira amajwi 1,536,205 (65.02%) mu gihe undi ukomeye mu bahatanye nawe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 647,146 (27.39%).

    Ibi ni ibyavuye ku biro by'itora 8,310 mu biro by'itora byose hamwe 34,684 biri mu gihugu nk'uko iyo komisiyo ibivuga.

    Abandi bakandida bose bari munsi ya 1% uretse Patrick Amuriat umaze kugira amajwi 3.6% nk'uko iyo komisiyo ibivuga.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/bobi-wine-yatangiye-kwamagana-ibyavuye-mu-matora-rugikubita

  • Umugore wa Pst Sindayigaya Théophile wubakishije Dove Hotel yaguye mu mpanuka y'imodoka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye i Ndera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahagana saa Tatu zo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Mutarama 2020.

    Kaneza wari utwaye imodoka ya Hilux yagonzwe n'ikamyo ya Fuso, maze iyo yarimo irangirika cyane ndetse ahita yitaba Imana.

    Pasiteri Musabyeyezu Jean de Dieu uri mu bageze bwa mbere aho impanuka yabereye, yavuze ko batamenye icyayiteye ndetse inzego z'umutekano zahise zihagera zitangira iperereza.

    Yagize ati 'Ikamyo yagonze imodoka yari atwaye, yari arimo wenyine. Yahise yitaba Imana.''

    Uyu mugabo uyobora Paruwasi ya Nyarugunga nyakwigendera yakoreragamo umurimo w'Imana yavuze ko babuze umuntu w'intwari.

    Yakomeje ati 'Yari umukozi w'indashyikirwa mu kazi kose yakoraga. Yari umugabo mu mugore, yakoraga cyane, agakora ibirenze ibikenewe. Yakundaga ukuri akanga amafuti. Mu byo yakoraga yakundaga ibyiza, ntiyakundaga ibintu bidafatika. Icyo yatekerezaga gukora yagikoraga akakigeraho.''

    Kaneza Triphine yari amaze imyaka itatu afite inshingano za Mwarimu [ni umwanya uhabwa abayobozi bo ku rwego rwo munsi ya Pasiteri muri ADEPR, bakurikirana imirimo yose ikorerwa aho baba bashinzwe kureberera] ku Mudugudu wa Nyarugunga.

    Yahawe izo nshingano nyuma yo kuba umuririmbyi muri Korali yitwa Bethesda yo muri ADEPR Nyarugunga ndetse yanabaye n'umudiyakoni. Ubuhamya bwiza yakuye muri iyo mirimo ni bwo bwatumye agirirwa icyizere agirwa Mwarimu.

    Abo babanye bamuvuga nk'umubyeyi 'wabanaga neza n'abantu bose kandi ukunda umurimo cyane.'

    Kaneza Triphine yari umugore wa Pasiteri Sindayigaya Théophile, uri mu bahanga mu by'ubwubatsi bagize uruhare mu iyubakwa rya Dove Hotel y'Itorero rya ADEPR, iherereye ku Gisozi. Aba bombi babyaranye abana batanu.

    Kaneza Triphine wari Mwarimu w’Umudugudu muri ADEPR Nyarugunga, yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka

    Kaneza Triphine wari utwaye Hilux [yahombanye ku ifoto] yagonzwe na Fuso, ahita yitaba Imana

    Inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera zitangira iperereza ku cyateye impanuka

    Imodoka Kaneza Triphine yari atwaye yangiritse cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugore-wa-pst-sindayigaya-theophile-wubakishije-dove-hotel-yaguye-mu-mpanuka-y

  • Umuhanzi Patoranking aravugwa mu rukundo na Yemi Yalade. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Nigeria, uzwi nka Patoranking aravugwa mu rukundo n'umuhanzikazi w'icyamamare Yemi Alade.

    Ubutumwa bwa Patoranking

    Ibi Patoranking yabigaragaje uyu munsi kuwa gatanu ,ubwo yafataga ifoto y'umuhanzikazi Yemi Alade akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram na Twitter maze yandikaho amagambo yo mu gifaransa asa nk'utomora uyu muhanzikazi agira ati 'Mon Bebe' ashyiraho n'umutima bigaragaza ko amukunze cyane.

    Ntibyatinze maze Yemi Alade mu masegonda macye Patoranking amupositinze ahita amusubiza ati 'Thanks Papi' ashyiraho n'utushushanyo (emoji's) ziriho udutima twinshi. Aya magambo ubusanzwe ni akoreshwa n'abari mu rukundo dore ko bizwi ko ijambo Papi abakobwa baryita abasore bimariyemo. Aba bahanzi bombi kandi baherutse gukorana indirimbo bise Temptation yasohotse kuri album ya Yemi Alade yise Empress.

    Abafana baba bahanzi bombi bakaba nabo berekanye amaranga mutima yabo bafitiye aba bahanzi.bamwe mubagize icyo babivugaho babinyujije ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko bashyigikiye urukundo rwaba bombi,abandi nabo babwiye Patoranking bati 'Ni byiza rwose n'ubundi ni wowe wari ukwiranye no gukundana n'umwamikazi wa Africa'. Yemi Alade akaba ari ryo zina ry'akabyiniriro ke African Queen.

    Ibintu byafashe indi ntera ubwo umwe mu bagize icyo babivugaho anyuze muri comment agira ati iyi foto ya Yemi Alade ni nziza cyane maze Patoranking amusubiza ko ariwe wayimufotoye.

    Ibi bikaba byakomeje kuvugisha abantu batari bacye dore ko Yemi Alade amaze iminsi muri Ghana ndetse n'amafoto Patoranking amaze iminsi ashyira hanze yamwerekanaga ko ari muri Ghana, abafana babo bakaba baketse ko aba bombi bari kumwe mu gihugu cya Ghana.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-patoranking-aravugwa-mu-rukundo-na-yemi-yalade/

  • Abagabo 5 bo mu mujyi wa Kigali bahitanwe na Covid-19 abandi bantu 257 barayandura mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n'abagabo 5 bose bo mu mujyi wa Kigali barimo uw'imyaka 98,85,74,63,54.

    Abanduye bashya uko ari 257 babonetse I Kigali: 159, Gicumbi: 16, Gisagara: 14, Rwamagana: 13, Huye: 13, Karongi: 10, Muhanga: 7: Kirehe: 7, Nyagatare: 4, Musanze: 3, Gatsibo: 2, Ngoma: 2, Rubavu: 2, Ruhango: 1, Rusizi: 1, Nyamagabe: 1, Burera: 1, Ngororero: 1

    Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 7,028 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3,407 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Abarwariye COVID-19 mu bitaro bya Nyarugenge barimo n'abarembye bari mu byuma bibongerera umwuka, bavuga ko abantu badakwiye gukerensa iki cyorezo, kuko na bo bumvaga kitabageraho ariko biboneye uburemere bwacyo ubwo barwaraga bakaremba ndetse ngo hari n'abagiye babapfira mu maso bahitanywe nacyo.

    Aba barwayi ba COVID-19 barwariye muri ibi bitaro by'Akarere ka Nyarugenge ari nabyo byagizwe iby'icyitegererezo mu kuvura COVID-19, babwiye RBA ko na bo bumvaga iki cyorezo kitabageraho, ndetse kenshi bakumva ari igihuha ariko batungurwa no kuyirwara ndetse bamwe bararemba.

    Umugore umwe uri mu bari barembye ariko kuri ubu uri koroherwa yagize ati 'Njye ndi muri bamwe n'iyi ndwara ntemeraga ko ibaho, numvaga ko ari nka politike ya leta, nkumva ni indwara y'inyamahanga ntabwo mu Rwanda inahari.'

    Yongeyeho ati 'Ubwo rero maze kugira ibimenyetso nkumva ko ndwaye malaria, njya kwa muganga bamfata ibizamini, malaria barayibura, mbese indwara zose bazishaka bazibura, baravuga bati ugomba kwipimisha Covid, [nyuma] ndaremba nijoro mbura umwuka, bahamagara ambulance ihita imfata inzana hano, bampa ubutabazi bw'ibanze, bampa umwuka mbona mbaye umuntu muzima.'

    Yakomeje kandi agenera ubutumwa n'abandi baba bafite iyo myumvire nk'iyo yari afite yumva COVID-19 itabaho, ababwira ko ibaho kandi ikomeye abantu bayirwara ikabazahaza.

    Ati 'Ubwo rero ubuhamya naha abanyarwanda bo hanze aha, indwara iriho, iriho indwara irahari, ni indwara ntabwo ari akarwara. Hari ukorora, hari urwara ibicurane, hari urwara umusonga, hari urwara ibiki, mbese ahantu hose hakababara, niba ukoroye ibihaha bigapanuka, ubwo icyo gihe usigara wumva ari nk'ibisebe, guhumeka bikanga, wazamura umwuka bikanga.'

    Undi mugabo na we urwariye muri ibyo bitabo usa n'utangiye gutora agatege, yagize ati 'Njyewe icyo naboneye Kanyinya, nabonye abantu bitaba Imana, ibyo twabonye ni ukuri sinzi niba hari ibindi bisobanuro natanga, nabonye abantu batatu bitaba Imana, kubera kubura umwuka, nanjye kugira ngo mbyemere nabyemeye ari uko bingezeho.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo nashishikariza abantu ni uko bakurikiriza ariya mabwiriza yose Leta isaba, gukaraba intoki neza no kwirinda ukambara agapfukamunwa neza, mbega uko asabwa yose agakurikizwa.'

    Mu kiganiro giherutse guhuza abayobozi batandukanye muri Guverinoma n'itangazamakuru, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko Abanyarwanda badakwiriye gukerensa iyi ndwara, kuko yica kandi ikica nabi.

    Yagize ati 'Covid ni indwara yica, yangiza imyanya yo mu mubiri umuntu agapfa yananiwe guhumeka kubera ko igira gutya igatuma amaraso asa n'avura. Mu miti dutanga harimo ituma amaraso agenda neza kuko iyo amaze kuvura gutyo bituma akazi kayo ko gutwara umwuka no gusohora indi myuka mibi ivuye mu mubiri. Umuntu rero apfa ababaye kubera ko ntabwo umubiri we uba ukibona umwuka ahumeka ngo ugere mu ngingo zose.'

    Igihe umurwayi wa Coronavirus arembye, akenshi ashyirwa ku byuma bimwongerera umwuka, icyakora, ngo hari n'ubwo birenga aho, umurwayi akaba yacomekwamo ibindi byuma bigera ku myanya y'ubuhumekero kugira ngo birusheho kumufasha, ibyo bikiyongeraho imiti yihariye ahabwa kugira ngo ifashe amaraso ye aba yavuze, yongere abe meza abashe gutembereza umwuka mwiza mu bice by'umubiri.

    Minisitiri Ngamije, yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bakaza ingamba mu kwirinda ko hashyirwaho ibyemezo bikomeye birimo na Guma mu Rugo.

    Ati 'Imibare y'abandura COVID-19 n'abo ihitana mu gihugu cyacu ikomeje kwiyongera ku rugero ruhangayikishije. Igihe cyo gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda abacu ni iki.''

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Ibi bitaro bishya bya Nyarugenge bikaba n'iby'icyitegererezo mu kuvura COVID-19, byakira abarwayi bakubye kabiri abakirwaga n'ikigo cya Kanyinya, kuko bishobora kwakira abarwayi ba COVID-19 bagera ku 140, ndetse bikaba byanakira abarembye cyane bashyirwa mu byuma bibongerera umwuka, bikaba binafite uburyo butari bumenyerewe bwo gucisha umwuka mu nkuta z'inyubako hatabayeho gukoresha amacupa asanzwe y'umwuka.

    Bifite uburyo butandukanye n'ubwari busanzwe bwo kwita ku barwayi n'ibyuma bifasha mu kumenya uko ibihaha by'umuntu bihagaze, abaganga bakaba bamenya niba arembye yashyirwa ku mashini imwongerera umwuka ikanamufasha guhumeka, cyangwa niba ameze neza ari kugenda yoroherwa.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abagabo-5-bo-mu-mujyi-wa-kigali-bahitanwe-na-covid-19-abandi-bantu-257

  • Abahanzi, Lady Gaga na Jennifer Lopez bazaririmba mu irahira rya Perezida Joe Biden #rwanda #RwOT

    Lady Gaga na Jennifer Lopez biteganyijwe ko bazaririmba mu mihango yo kurahiza umukuru w'igihugu mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden.

    Lady Gaga niwe uzaririmba indirimbo y'igihugu muri uyu muhango uzaba kuwa gatatu utaha tariki 20 Mutarama 2021. Lopez, watangaje ko ashyigikiye Biden umwaka ushize, we azaririmba izindi ndirimbo ku ruhande.

    Nyuma y'iyo mihango hazaba igitaramo kiswe 'Celebrating America' kizaca kuri za televiziyo kirimo abahanzi benshi nka Jon Bon Jovi, Demi Lovato, Justin Timberlake n'abandi.

    Komite ishinzwe gutegura irahizwa rya Joe Biden ivuga ko bizaba ari 'ukwishimira gutangiza urugendo rushya rwa Amerika ishyize hamwe'.

    Mu 2016 Lady Gaga yabonetse mu bukangurambaga bwateguwe na Joe Biden bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, Lopez we umwaka ushize yari mu kiganiro cy'ikoranabuhanga avugana na Joe Biden mu gihe cyo kumwamamaza.

    Mu gihe Biden azaba arahira, Washington DC izaba iri mu bihe bidasanzwe nyuma y'imyigaragambyo yabaye ku ngoro y'inteko ishingamategeko tariki 06 z'uku kwezi kwa Mutarama 2021.

    Abasirikare barenga 10,000 bazaba bacunze umutekano mu mujyi mu gihe abandi 5,000 nabo biteguye gutabara igihe cyose.

    Abitabira iyo mihango nabo bazaba 'bacye cyane' kubera guhana intera mu kwirinda coronavirus nk'uko ababitegura babitangaza, banasaba abantu kwirinda kuza i Washington kubera ibyo birori.

    Perezida Trump ntazagera ahabera iyo mihango nk'uko yabivuze, azaba ariwe Perezida wa mbere wa Amerika utagiye mu irahira ry'umusimbuye kuva mu 1869.

    Ubwo Trump yariho arahira mu myaka ine ishize, Jackie Evancho wari ufite imyaka 16 uzwi kubera American Idol niwe waririmbye indirimbo yubahiriza igihugu, abandi bahanzi nka Toby Keith, Lee Greenwood na band ya rock ya 3 Doors Down baririmbye muri concert y'imbaturamugabo yabaye mu ijoro ryabanje.

    Barack Obama arahira kuri manda ya kabiri Beyoncé niwe waririmbye indirimbo y'igihugu.

    Mu myaka ine yari yabanje, iyo ndirimbo bita 'Star-Spangled Banner' yaririmbwe na The United States Navy Band Sea Chanters, umuhanzi Aretha Franklin aririmba iyitwa My Country, 'Tis of Thee'.

    Mbere y'abo nkuko BBC ibitangaza, George W Bush yahisemo ko abasirikare basanzwe ari bo baririmba indirimbo y'igihugu arahira, naho Bill Clinton yari yahisemo Santita Jackson, umukobwa w'umuvugabutumwa Jesse Jackson, hamwe na Marilyn Horne.

    Inyuma cyane, umuririmbyi utari uwabigize umwuga Juanita Booker niwe waririmbye mu 1991 Ronald Reagan arahira, naho Cantor Isaac Goodfriend warokotse Holocaust afashijwe na band ya gisirikare nibo baririmbye Jimmy Carter arahira mu myaka ine mbere yaho.

    Mu 1973, Richard Nixon yakoresheje umuririmbyi wa jazz Ethel Ennis.Mu 1961 Marian Anderson niwe waririmbye indirimbo y'igihugu ubwo John F Kennedy yarahiraga, uyu ni nawe wari waririmbye mu myaka ine yabanje Dwight D Eisenhower arahira.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    The post Abahanzi, Lady Gaga na Jennifer Lopez bazaririmba mu irahira rya Perezida Joe Biden appeared first on Intyoza.

    Source : http://www.intyoza.com/abahanzi-lady-gaga-na-jennifer-lopez-bazaririmba-mu-irahira-rya-perezida-joe-biden/