Category: Uncategorized

  • Ikipe y’igihugu ni iyabo ntaho bazayijugunya – Sugira Ernest #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Sugira Ernest avuga ko n’ubwo abantu batabafitiye icyizere ariko bakwiye kumenya ko ikipe y’igihugu ari iyabo ntaho bazayihungira bityo ko bakwiye kubana nayo mu bibi n’ibyiza.

    Amavubi ari muri Cameroun aho yitabiriye irushanwa rya CHAN ritangira uyu munsi muri Cameroun.

    Bitewe n’umusaruro imaze iminsi itanga ntabwo abanyarwanda benshi bayifitiye icyizere.

    Kuva yahagaruka mu Rwanda tariki ya 13 Mutarama yerekeza muri Cameroun, hakomeje kugenda hagaruka inkuru mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zigaruka n’ubundi ku musaruro w’Amavubi.

    Ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo bamwe mu bakinnyi bandikaga ku mbuga nkoranyambaga zabo biyama itangazamakuru bavuga ko ribatesha agaciro n’umutoza wabo.

    Kuri iyi ngingo, Sugira Ernest yatangaje ko adakunze gukurikira ibivugirwa mu itangazamakuru cyane ariko na none iyo abonye umwanya arasoma ndetse bimwe yarabibonye.

    Avuga ko abantu bakwiye gukunda ikipe y’igihugu kuko ari iyabo ndetse ntaho bayihungira, bakabana nayo mu byiza n’ibibi.

    Ati'abatadufitiye icyizere bagomba kukitugirira kuko igihugu ni icyabo, ikipe y’igihugu ni iyabo ntaho bazayijugunya nta n’aho bazayishyira, byiza tugomba kubisangira, bibi tukabisangira.'

    Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo nabo bikubite agashyi batange umusaruro, bahe abanyarwanda ibyishimo babitezemo.

    AtI'Igihe kirageze ngo natwe tubihindure tubahe ibyiza nk’uko babikeneye banabikumbuye nk’uko bahoze babiririmba mu gihe cyashize, navuga ko turi mu nzira nziza zo kubikosora.'

    Muri CHAN Amavubi ari mu itsinda C na Togo, Uganda na Maroc, umukino wa mbere bazawukina na Uganda ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Ni inshuro ya 4 u Rwanda rugiye kwitabira CHAN, bwa mbere rwakinnye iya 2011, 2016 yabereye mu Rwanda, 2018 yabereye muri Maroc n’iyi ya 2020 igiye kubera muri Cameroun.

    Sugira abona abanyarwanda bagomba gukunda ikipe y’igihugu mu byiza n’ibibi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ni-iyabo-ntaho-bazayijugunya-sugira-ernest

  • Wa muhanzi ukiri muto wo muri Rubavu washakaga kurongora umukecu w'imyaka 64 yahishuye ikishe ubukwe bwabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize nibwo humvikanye inkuru y'umuhanzi w'imyaka 37 y'amavuko ukomoka mu karere ka Rubavu wavugaga ko ari mu rukundo n'umukecuru w'imyaka 64 ndetse ngo biteguraga kurushinga gusa ngo kuri ubu ubukwe bwabo bwamaze gupfa kubera ababyeyi b'uyu musore.

    Uyu muhanzi uzwi nka Safi Tech atuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Munanira ho mu mudugudu wa Nyamirama. Atangaza ko afite agahinda kenshi kubera ko atakirongoye umukecuru yihebeye witwa Ntibategera Leocadie w'imyaka 64.Avuga kandi ko ababyeyi be ari bo babaye nyirabayazana mu kwica ubukwe bwe nuyu mukecuru.

    Yagize ati 'Urabizi neza ko twari mu rukundo njye nawe dukundana, ariko nyine ababyeyi baravuze ngo ayo ni amahano mama wanjye ati 'Ndaguca mu muryango ko dushaka umwuzukuru ubwo tuzamubona'. Abahangamu by'ubuzima bavuga ko umugore ashobora gucura ku myaka 45 cyangwa se akayirenza.'

    Safi Tech yakomeje avuga ko nyina ariwe wateye utwatsi iby'ubu bukwe cyane ati 'Ni mama wanjye akenshi nubaha cyane, mama yarambwiye ati ntabwo ibyo bintu bishoboka rwose uri muto kandi nkukeneyeho umusaruro mwinshi umukecuru unduta ubwo nzamwita umukazana wanjye gute'.

    Uyu muhanzi numukunzi we

    Twibutse ko aba bombi bavuzwe cyane mu bitangazamakuru byinshi hano mu Rwanda mu minsi ishize ubwo abantu batari bake bibazaga uburyo uyu musore wimyaka 37 yakundanye n'uyu mukecuru n'uburyo urugo rwabo ruzaba rumeze.

    Twifashishije video yashyizwe hanze n'inyarwanda TV kuri Youtube yerekana uburyo uyu muhanzi yakundaga uyu mukecuru yirebe hano hasi:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-muhanzi-ukiri-muto-wo-muri-rubavu-washakaga-kurongora-umukecu-wimyaka-64-yahishuye-ikishe-ubukwe-bwabo/

  • Undi musirikare w'u Burundi yiciwe muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021 nibwo uyu musirikare w'u Burundi yishwe. Mu masaha y'igitondo, Ingabo za Minusca zirimo iz'u Burundi n'iza Bangladesh zafashe urugendo zigiye mu bikorwa byo kugenzura uko umutekano wifashe mu bice bya Grimari.

    Mu nzira zigenda, zaje gutegwa n'abarwanyi babagabaho ibitero bibiri, icya mbere nta muntu wapfuye ariko mu cya kabiri umusirikare w'u Burundi yishwe ndetse abandi babiri ba Bangladesh bakomereka byoroheje.

    Intumwa y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yunamiye uyu musirikare wapfuye ndetse yihanganisha umuryango we, ingabo z'u Burundi ndetse na Guverinoma y'iki gihugu anifuriza abandi basirikare ba Bangladesh bakomeretse gukira vuba.

    Uyu musirikare w'u Burundi yishwe nyuma y'abandi batatu bishwe mu mpera z'umwaka ushize ku wa 25 Ukuboza 2020 mu gitero bagabweho n'inyeshyamba.

    Abo basirikare bo biciwe mu Karere ka Dékoa kari mu Ntara ya Kémo. U Burundi bufite ingabo zigera kuri 760 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/undi-musirikare-w-u-burundi-yiciwe-muri-centrafrique

  • Umutingito wahitanye abantu 42, abandi 600 ni indembe #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu gace ka Sulawesi bari mu gahinda kenshi nyuma y'umutingito ufite ubukana bwa 6.2 ku gipimo cya Richter wahitanye abantu 42, abandi 600 bagakomereka.


    Uwo mutingito wasenye inzu nyinshi, uteza inkangu.

    Inzu zasenyutse zirimo iz'ubucuruzi n'izituwemo.

    Kugeza ubu kandi hari abandi bantu barengeweho n'ibinonko byabagwiriye Polisi  na Croix Rouge bakaba bari gukora uko bashoboye ngo babakuremo bagihumeka.

    Ikigo cya Indonesia gishinzwe iby'imitingito kivuga ko izingiro (epicenter) y'uriya mutingito riri mu bilometero 18 kugeza muri kariya gace wakozemo ishyano.

    Abavanywe mu byondo ari bazima bajyanywe mu bitaro bya Mamuju.

    Ikindi kibazo gihari ni uko uriya mutingito wasenye umuhanda wahuzaga Mamuju na Majene, bityo ubutabazi bukaba bugoye.

    Nta gihe kinini cyari gishize habaye undi mutingito ufite ubukana bwa Richter bungana na 5.9, ariko wo nta bantu wahitanye keretse gusenya inzu zidakomeye.

    Indonesia ni igihugu gituye hejuru y'inyenga y'umuriro…

    Iyo urebye ku ikarita y'isi, ukareba aho Indenesia iherereye usanga ari ikirwa gituye hejuru y'itanura.

    Indonesia iherereye mu gace abahanga mu by'ubumenyi bw'si bita 'umukandara w'umuriro, ceinture de feu, Ring of Fire.

    Aka gace niko gace ka mbere kabamo imitingito no kuruka kw'ibirunga biba kenshi kurusha ahandi ku isi.

    Muri 2018 habaye umutingito ufite ubukana bwa 7.5 uteza umwuzure wazamuye amazi arenga inkombe yica abantu 4000.

    Uyu mwuzure niwo abahanga bita Tsunami, iri rikaba ari ijambo ry'Ikiyapani.

    Mu Ukuboza, 2004 Indonesia yagushije ishyano ubwo mu gace ka Sumatra habaga umutingito ufite igipimo cya Richter cya 9.1 wateye umwuzure witwa Tsunami yica abantu 230 000 biganjemo abo muri Indonesia

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/16/umutingito-wahitanye-abantu-42-abandi-600-ni-indembe/

  • Abakora mu by'amashanyararazi basabye RURA kudohora ku byemezo iherutse gufata – #rwanda #RwOT

    Ku wa 13 Mutarama 2021, RURA yatangaje ko kuva tariki 1 Werurwe 2021 abantu bazajya bahabwa umuriro w'amashanyarazi ari ababanje kwerekana uwakoze cyangwa uzakora imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako (installation) niba ari sosiyete ibyemerewe cyangwa umuntu ubifitiye uruhushya.

    RURA yavuze ko abantu bateganya kubaka mu Mujyi wa Kigali, bifuza guhabwa amashanyarazi na Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bazajya babanza kwerekana umuntu uzayashyira mu nyubako cyangwa ahandi hantu bifuza kuyakoresha.

    Yasobanuye izi mpinduka nk'izigamijwe gukumira inkongi n'izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w'amashanyarazi.

    Ibi bigaragara ko hari bamwe mu bakora mu by'amashanyarazi bakekwaho gushyira amashanyarazi mu nyubako nabi bikaba intandaro y'impanuka za hato na hato.

    Abakora mu by'amashanyarazi babigize umwuga babiteye utwatsi bavuga ko atari bo ntandaro y'inkongi z'imiriro zibasira inyubako.

    Mudaheranwa Jean Baptiste yize iby'amashanyarazi, yabwiye radiyo Flash FM ko hari ubwo ibikoresho bakoresha biba intandaro y'inkongi.

    Ati 'Njye 80% sinemera ko inkongi ziterwa no gushyira nabi amashanyarazi mu nyubako (installation) ahubwo birengagije n'ibikoresho dukoresha.'
    Niragire Jean Paul nawe ntiyemera ko abakora amashanyarazi bari mu bateza inkongi, ko ahubwo hari ubwo inzu ziba zishaje nazo zikaba intandaro z'impanuka.

    Ati 'Rimwe na rimwe imiriro yacu dukoresha ishobora guteza ikibazo, uko igenda ihindagurika, igenda igaruka, nabyo bishobora guteza ikibazo ariko ntabwo nemera ko ari abakora mu by'amashanyarazi bayashyiramo nabi.'

    Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n'Isukura muri RURA, Mutware Alexis, yavuze ko ikigamijwe ari ukubanza kumenya abakora muri uru rwego ndetse na nyuma bakazagenerwa amahugurwa.

    Ati 'Nk'ubu abantu bakora bose iyo mirimo ntabwo tubazi, harimo n'ababikora benshi bataranabyize. Iyi gahunda iba igamije kugira ngo bamenyekane, niba hari n'amahugurwa agomba gutegurwa, niba ari RSB igatanga amahugurwa natwe dushobora kubikora ariko abo bantu ntabwo tubazi. Iyo tubamenye rero tuba dushobora kubinjiza muri iyo gahunda.'

    Yavuze ko abakora muri urwo rwego basabwa gutanga 25000 Frw ndetse no kwerekana ko bize iby'amashanyarazi.

    RURA iherutse gutangaza urutonde rw'abafite impushya barimo ibigo n'abantu ku giti cyabo bemerewe gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zo guturamo, iz'ubucuruzi, ndetse n'inganda. Abo bantu bahise bashyirwa mu byiciro bitanu bijyanywe n'impushya zitangwa.

    Icyiciro cya mbere kirimo abashobora gushyira umuriro mu nzu zo guturamo n'izindi nto zikoresha umuriro muke, ibizwi nka ''Monophase', mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z'ubucuruzi ndetse n'iz'amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, ibizwi nka 'Triphase'.

    Icyiciro cya Gatatu ni impushya zihabwa abantu bashobora gushyira umuriro mu nyubako zirimo nk'inganda zikoresha umuriro mwinshi, akenshi izi ziba zifite 'Transformateur' ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa.

    Hari ikindi cyiciro kibarizwamo abantu bakora ibintu bitandukanye nk'umuntu ushobora gukora 'installation' ya moteri, imirasire n'ibindi ariko akaba yakora kimwe muri byo.

    Icyiciro cya nyuma ni umuntu ukora installation nk'insinga ziva ku nganda ziba ziri ku mapoto manini cyane, aha usanga atari umuntu ku giti cye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-by-amashanyararazi-basabye-rura-kudohora-ku-byemezo-iherutse-gufata

  • Nyagatare: Abajura baturutse muri Uganda bibye inka n'ihene z'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Gishuru mu Murenge wa Tabagwe hafi y'urugabano rw'ibihugu byombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tabagwe, Célestin Munyangabo, yabwiye IGIHE ko izo nka n'ihene zatwawe n'abajura baturutse muri Uganda ngo bazikuye aho zari ziri barazambukana bazijyana iwabo.

    Yagize ati 'Batwaye inka umunani n'ihene eshatu, bazitwaye mu rukerera rushyira tariki ya 15, izo nka zari iz'abaturage bane ihene ari iz'umuturage umwe, ubu tumaze kumenya aho ziherereye turacyakurikirana turi kuvugana n'abayobozi b'inzego z'ibanze muri Uganda kugira ngo bazifate bazidusubize twamenye aho ziri.'

    Yakomeje avuga ko ubwo hamenyekanye aho aya matungo ari muri Uganda bizeye ko inzego z'ibanze zaho zizabafasha kuyafata zikayagarurwa mu Rwanda. Yakomeje avuga ko kuri ubu bafashe ingamba zo kongera gukaza umutekano kuko atari ku nshuro ya mbere abantu baturuka Uganda bakaza kwiba mu Rwanda.

    Ati 'Mu ngamba twafashe ni ukurushaho kwicungira umutekano cyane, abaturage nabo tukabasaba kurinda amatungo yabo kuko si ubwa mbere baza kwiba amatungo mu Rwanda byaherukaga mu mezi abiri ashize.'

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere duhana imbibi n'igihugu cya Uganda, imirenge igera kuri itandatu yose ihana imbibi n'iki gihugu ahenshi ukaba usanga ibihugu byombi bitandukanywa n'ikibaya gito cyangwa amasambu y'abaturage b'ibihugu byombi yegeranye cyane ku buryo biba byoroshye kuhambuka.

    Imirenge yo mu Karere ka Nyagatare ihana imbibi na Uganda harimo Matimba, Musheri, Karama, Tabagwe, Kiyombe na Rwempasha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abajura-baturutse-muri-uganda-bibye-inka-n-ihene-z-abaturage

  • Wa mukobwa Bruce Melodie yakoresheje muri video ye yahishuye uburyo yakubiswe ikinyafu anavuga akayabo k'amafaranga Bruce Melodie yamuhembye (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wamenyekanye ku mazina ya Keesha, uyu akaba ari nawe Bruce Melodie yakoresheje mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise ” ikinyafu ” yavuze uburyo yabazaga Director Meddy Saleh ari nawe wakoze amashusho  y'indirimbo ikinyafu amubaza niba ari buze gukubitwa  ngo Meddy Saleh nawe akamuhumuriza amubwira ati yego ariko ntabwo bari bugukubite cyane. Ni mu kiganiro kirambuye Keesha yagiranye na ISIMBI TV aho yavuze ukuntu hari abantu benshi basigaye bamwita akabandi bivuye kuri iriya ndirimbo aho Bruce Melodie avuga ngo aka kana ni akabandi. Keesha abajijwe ku bijyanye n'amafaranga Bruce Melodie yamwishyuye kugirango ajye mu mashusho y'iyi ndirimbo ye nshya yavuze ko yamuhaye amafaranga ahagije.

    Keesha

    Keesha

    IKIGANIRO KIRAMBUYE KEESHA YAGIRANYE NA ISIMBI TV kiri hano hasi

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-bruce-melodie-yakoresheje-muri-video-ye-yahishuye-uburyo-yakubiswe-ikinyafu-anavuga-akayabo-kamafaranga-bruce-melodie-yamuhembye-video/

  • Ndashaka kuba naraguze indege mbere y’uko nu… – #rwanda #RwOT

    Peter Okoye usigaye ukoresha izina rya Mr P nyuma yaho itsinda yabagamo rya P Square risenyutse, uyu musore kandi uretse kuba ari umuririmbyi ni n'umubyinnyi mwiza cyane dore ko usanga abigaragariza mu mashusho y'indirimbo ze.

    Nk’uko buri muntu wese aba afite inzozi ze n'ibyifuzo by'ibintu yifuza kugeraho Peter Okoye w’imyaka 39 y’amavuko, nawe afite inzozi yifuza kuzagira impamo. Izo nzozi ni ukugura indege ye ku giti cye izajya imutembereza mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

    Ibi Mr P yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Facebook maze abwira abafana be ndetse n'abandi bose bamukurikira kuri urwo rubuga ababwira inzozi ze afite kuri ubu ziri gutuma akora cyane ubutaruhuka.

    Mu butumwa bwe burebure Peter Okoye yagize ati 'Mwese muharanire kugira intego, mvugishije ukuri ndashaka kuzatunga indege yanjye mbere y’uko nuzuza imyaka 50. Ndabizi ko umuziki wo muri Africa utaguha ubwo bushobozi niyo mpamvu nanjye nagiye nshora imari mu zindi business ku ruhande'.

    Mr P yakomeje agira ati 'Kuba mvuze ibi si uko ari ukwishyira hejuru ahubwo ni uko ari cyo cyifuzo cyanjye kandi ngomba gukora ibishoboka byose nkabigeraho. Bitewe n’ubwo ibyo nkora ku ruhande bimaze gutera imbere hari abambwira kureka umuziki gusa sinawureka vuba aha. Ndasaba mwese kuba mwagira inzozi kandi mugaharanira kuzigeraho'.

    Uretse ubu butumwa bwe yanditse Mr P yanerekanye amafoto y'indege yifuza gutunga mbere y’uko agira imyaka 50 y'amavuko. Kugira ngo yuzuze imyaka 50, harabura imyaka 11. Ibi abitangaje nyuma y'iminsi micye avuze ko yifuza kuzasiga ibigwi bikomeye ku isi ku buryo azasigara yibukwa mu gihe atazaba akiriho.

    Src:www.gistmania.com,www.dailyactive.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102385/ndashaka-kuba-naraguze-indege-mbere-yuko-nuzuza-imyaka-50-inzozi-za-peter-okoye-wahoze-mur-102385.html

  • Wisdom School ikomeje intego yo gutoza umwana kwishakamo ibisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bari mu bushakashatsi bunyuranye aho bifashisha Laboratwari
    Abanyeshuri bari mu bushakashatsi bunyuranye aho bifashisha Laboratwari

    Umuyobozi w’iryo shuri, Nduwayesu Elie, avuga ko umwana wese ugeze muri Wisdom School mu cyiciro cyose yigamo ahabwa ubumenyi burimo kumutoza guhanga udushya mu rwego rwo kumutegurira guhanga umurimo aho gutegereza ko azahabwa akazi.

    Yagize ati “Wisdom School ntabwo ibereyeho kwigisha gusa abana ngo babone amanota gusa, ahubwo twigisha no gufasha umwana tumutegurira ibihe bye biri imbere, tumutegurira akazi azakora no kugira uruhare mu kwiteza imbere. Iyo yiteje imbere we ubwe, ateza imbere umuryango we, aho atuye n’igihugu muri rusange ndetse no ku isi hose birashoboka”.

    Bimwe mu bikoresho bya Laboratwari bifashisha mu gupima intungamibiri zigize bimwe mu biribwa
    Bimwe mu bikoresho bya Laboratwari bifashisha mu gupima intungamibiri zigize bimwe mu biribwa

    Arongera ati “COVID-19 yatwigishije byinshi, yanyigishije ko mu kwigisha isomo ryose ritambutse rigomba gusigira umwana ubumenyingiro ku buryo havutse ikindi kibazo gishobora gutuma amasomo ahagarara umwana yagira ikintu akora, burya ni ishyano umuntu kumara ukwezi nta kintu akora kandi yarize ugasanga ategereje uzamuha akazi. Covid-19 yanyigishije ko ikintu twigisha hano cyose gishobora guha abana ubumenyingiro, abana barakora amasabune, imigati, dore ejo biriwe batera imboga mu mifuka hano mu kigo, ibintu ntako bisa”.

    Uwo muyobozi avuga ko abana benshi bari gufasha ababyeyi kuriha amafaranga y’ishuri (Minerval) nyuma y’uko mu gihe kinini bamaze batiga kubera COVID-19 bakoze imirimo inyuranye, aho batuye ku buryo byatumye babona amafaranga bagera ubwo bafasha ababyeyi kuriha amafaranga y’ishuri.

    Abiga mu ishami ry’Ubutabire, Ubugenge n’Ibinyabuzima(PCB) mu mwaka wa kane muri Wisdom School baganiriye na Kigali Today ubwo bari muri Laboratwari bapima intungamubiri ziri mu biribwa binyuranye, bavuze ko biteguye guhangana n’indwara zituruka ku mirire mibi zugarije tumwe mu duce tw’igihugu.

    Abanyeshuri ba Wisdom School muri Laboratwari
    Abanyeshuri ba Wisdom School muri Laboratwari

    Bavuga ko mu bihembwe bibiri bamaze bigira muri Laboratwari nshya, bamaze kumenya byinshi bazifashisha mu kurwanya imirire mibi mu bana.

    Uwitwa Isezerano Bertille ati “Tumaze kumenya gupima intungamibiri z’ibiribwa binyuranye, byaba ibirayi, ibishyimbo n’ibindi, dutandukanye n’abatarabyize kuko dushobora gutunganya indyo yuzuye tugendeye ku bumenyi dufite, nk’ibyo kurwanya imirire mibi mu bana twafasha ababyeyi kumenya ibyo bateka bagendeye ku ntungamubiri zipimye”.

    Mugenzi we witwa Niyonsenga Didier yagize ati “Mu buzima busanzwe twakagombye kumenya imibereho y’abana n’ibisabwa kugira ngo babeho neza. Ni byo twiga hano muri Wisdom aho twiteguye gufasha Abanyarwanda kumenya intungamubiri ziri mu bihingwa binyuranye n’icyo zifasha, nko mu bishyimbo turabona ko harimo Vitamini B ni intungamubiri nziza cyane ifasha abana gukura, twiteguye kuba igisubizo ku bana bato mu gutuma bagira ubuzima bwiza”.

    Kimwe mu byumba bya Laboratwari ya Wisdom School
    Kimwe mu byumba bya Laboratwari ya Wisdom School

    Abo banyeshuri baremeza ko ikiruhuko gitunguranye bashyizwemo na COVID-19 bakibyaje umusaruro, aho bashyize mu bikorwa ubumenyi bahawe na Wisdom School bubabyarira amafaranga aho bunganiye ababyeyi mu kubona Minerval n’ibikoresho by’ishuri”.

    Mutesi Francine ati “Wisdom yaratwubatse ituremamo umunyeshuri u Rwanda rwifuza itagendera ku manota gusa ahubwo no guhanga n’umurimo. Maze ibihembwe bibiri mu mwaka wa kane ariko mu gihe cya COVID-19 nta kibazo nigeze ngira kuko nakoreye amafaranga nkora amasabune norora inkoko…, muri COVID-19 niboneye neza inyungu y’amasomo twiga hano”.

    Gatete Vanesa ati “Mu gihe abandi barimo barira ariko njye muri COVID-19 nta kibazo nigeze ngira bitewe n’ubumenyi nakuye hano, nakoze amasabune, imigati ku buryo nakoreye amafaranga nta kibazo nigeze ngira njye n’ababyeyi banjye ubu si ngombwa ko mu rugo ababyeyi bagura isabune kandi mpari”.

    Ingabire Kevin ati “Iyi mikoro ngiro dukora hano ndatekereza ku mu myaka iri imbere mu duce tuzaba dukoreramo ikibazo cy’imirire kizaba amateka, byose tubikesha amasomo dukura muri Wisdom School. Nk’ubu ibi byose tubimenye mu bihembwe bibiri tumaze twigira hano muri Laboratwari urabona ko twamenye gupima intungamubiri ziri mu biribwa binyuranye mu rwego rwo gufasha abaturage gutegura indyo yuzuye”.

    Laboratwari ya Wisdom School irimo ibikoresho binyuranye, abanyeshuri bifashisha hagamijwe ubumenyi buhambaye mu mikoro ngiro bahabwa aho bamaze no kwikorera imashini ituraga amagi asaga ibihumbi bitanu nk’uko Nduwayesu Elie akomeza abivuga.

    Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guturaga amagi 5000
    Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guturaga amagi 5000

    Ati “Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guturaga amagi agera ku bihumbi bitanu, twayikoze muri gahunda yo kwigisha abana igihe bari kumwe n’ababyeyi babo bakaba bakwikorera akamashini gato kabafasha mu guturaga amagi. Ni yo gahunda dufite yo guha abana kugira ngo batekereze biruseho bategura ubuzima bwabo buri imbere. Igi rimaramo iminsi 21 cyangwa 22 nk’ibisanzwe rikaba ryatanze umushwi”.

    Mu gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19, Wisdom School yateguye ibisabwa byose bijyanye n’isuku, aho yubatse ubukarabiro bunyuranye bugenewe abana bato n’abakuru, abana bose bakaba baratojwe kwambara udupfukamunwa uko bikwiye kandi no mu byumba by’ishuri bakaba bahana intera ndetse ishuri rikaba ryarongereye abakozi bafasha abana kwirinda COVID-19.

    Aha ni ho hasarurirwa ibiva mu buhinzi
    Aha ni ho hasarurirwa ibiva mu buhinzi
    Icyumba mberabyombi cya Wisdom School cyakira inama
    Icyumba mberabyombi cya Wisdom School cyakira inama
    Wisdom School ifite imodoka zihagije zifashishwa mu gucyura abana no kubagarura ku ishuri
    Wisdom School ifite imodoka zihagije zifashishwa mu gucyura abana no kubagarura ku ishuri
    Wisdom School yiteguye kwakira abanyeshuri ku itariki ya 18 Mutarama 2021
    Wisdom School yiteguye kwakira abanyeshuri ku itariki ya 18 Mutarama 2021


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/wisdom-school-ikomeje-intego-yo-gutoza-umwana-kwishakamo-ibisubizo

  • Burya ngo Se wa Diamond Platnumz ntabwo ari Mzee Abdul| Nyina ashyize ukuri kose hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Tanzania benshi bazi ko Mzee Abdul ari Se wa Diamond Platnumz nyamara nyina w'uyu muhanzi yavuze ko atari ko biri.

    Uko Diamond yitwara kuri Se umubyara usanga benshi babyibazaho, aho uyu muhanzi ari mu bahagaze neza muri Afurika akaba n'umwe mu bamaze gufata no kwigarurira imitima ya benshi ku isi. Ari no mu bafite amafaranga menshi ariko uwitwa Se Mzee Abdul ubuzima bwe buragayitse nk'uwibarutse icyamamare.

    Diamond ikirangirire muri Afurika muri muzika

    Itangazamakuru ryo muri Tanzania usanga rikunda gutabariza Mzee Abdul ngo afashwe na Diamond. Mu kigarino giherutse guca kuri Wasafi TV, umusore uziranye na Diamond kuva mu bwana witwa Ricardo Momo, wanabaye umujyanama wa Harmonize, yavuze ko Mzee Abdul atari Se wa Diamond ahubwo ni uwamureze.

    Mama Dangote Nyina wa Diamond

    Ibi byaje gushimangirwa na Nyina wa Diamond Platnumz, Mama Dangote. Nk'uko byaciye no kuri Bongo5, uyu mubyeyi yavuze ko Ricardo avukana na Diamond kandi ko Mzee Abdul atari se wa Diamond. Yagize ati 'Ricardo Momo na Diamond ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond'.

    Amakuru avuga ko kuva Dangote yatandukana na Mzee Abdul babanaga nk'umugabo n'umugore, bahise bangana urunuka ubwo Diamond yari amaze kuba icyamamare, ntibifuzaga kumusura cyangwa kumutekereza. Diamond nawe yakuze atamwiyumvamo, bikaba byavugwa ko ari Se ahubwo bamwihakana kubera ubukene n'amakimbirane yabaranze.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/burya-ngo-se-wa-diamond-platnumz-ntabwo-ari-mzee-abdul-nyina-ashyize-ukuri-kose-hanze/