Category: Uncategorized

  • Kwiyakira byamunaniye! Wa muhanzi w’i Rubavu… – #rwanda #RwOT

    Nsabimana Theoneste ukoresha izina rya Safi Tech mu muziki atuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Munanira ho mu mudugudu wa Nyamirama. Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com n’agahinda kenshi yasobanuye igitumye atarushingana n'umukecuru yari yarihebeye Ntibategera Leocadie w'imyaka 64.

    Yagize ati 'Urabizi neza ko twari mu rukundo njye nawe dukundana, ariko nyine ababyeyi baravuze ngo ayo ni amahano mama wanjye ati ‘Ndaguca mu muryango ko dushaka umwuzukuru ubwo tuzamubona'. Abahangamu by’ubuzima bavuga ko umugore ashobora gucura ku myaka 45 cyangwa se akayirenza.

    Safi Tech n’umukunzi we Leocadie ubukwe bwabo ntubukibaye

    Safi Tech yakomeje avuga ko nyina ariwe wateye utwatsi iby'ubu bukwe cyane ati 'Ni mama wanjye akenshi nubaha cyane, mama yarambwiye ati ntabwo ibyo bintu bishoboka rwose uri muto kandi nkukeneyeho umusaruro mwinshi umukecuru unduta ubwo nzamwita umukazana wanjye gute'.

    Twahise tumubaza uko yabyakiriye ababyeyi be bamaze kumubwira ko batifuza ko abana n'uyu mukecuru ndetse bakamusaba ko ubukwe bwe buhagarara. Yagize ati “Ntabwo ndiyakira kuntesha umugore wanjye mwiza kuriya nakundaga cyane!'. Igikomere afite ku mutima yavuze ko cyatumye azinukwa gukunda ku buryo ubu yabaye abiparitse.

    Mu kubisobanura yagize ati 'Ntabwo ndi mu rukundo nta n’ubwo ndiyakira kuba naratandukanye n'uwo nakundaga bitananturutseho bizangora kongera kubisubiramo'. Mu bandi bamaganiye kure icyifuzo cye cyo kurongora uriya mukecuru, yavuze ko harimo ba nyirasenge, nyirakuru ubyara nyina, se wabo ndetse na babyara be. 

    Nk’uko byamugoye kubyakira yavu ko akibibwira umukunzi we nawe byamubanye birebire ariko akagerageza kubimwumvisha n'ubwo bitoroshye. Yakomeje avuga ko ubu hashize amezi hafi abiri n'igice ibi bibaye.

    Mu kiganiro kihariye duheruka kugirana na Safi Tech n'uyu mukunzi we, ubwo twabasuraga i Rubavu tukavana na Safi Tech ku karwa k’amahoro mu bwato tugasanga uyu mukunzi we amutegerereje mu kabari kazwi nko kwa Mwico muri Elclasico, batubwiye byinshi ku rukundo rwabo ndetse banakomoza ku myiteguro y'ubukwe. Icyo gihe Safi Tech yagize ati 'Ni muri weekend twaje kuganira ku by’urukundo rwacu'.

    Tuganira nabo Safi Tech yanyuzagamo agasoma umukunzi we mu dukino tw’abakundana 

    Yakomeje avuga ko uwo munyenga w'urukundo bawumazemo amezi umunani. Twabajije uyu muhanzi icyamuteye gukunda uyu mukecuru umukubye kabiri imyaka avuga ko urukundo rushorera imizi aho rushatse ashimangira ko ari umukunzi we undi nawe arabitwemerera ndetse banatubwira ko ubukwe bwabo ari vuba bazabanza gusezerana mu Murenge mu kwezi kwa Nzeri.

    Uyu mukecuru yavuze ko yakunze uyu musore kubera ko yitonda kurusha abandi bagabo b'ibikwerere naho Safi Tech avuga ko yakunze uyu mukecuru adakurikiye amafaranga. Yavuze ko ibice by'umubiri w’uyu mukecuru bimukurura cyane kurusha ibindi ari mu kanywa he kuko akunda cyane ukuntu aseka.

    Safi Tech yavuze ko ukunda inseko y’urumenesha y’uyu mukecuru!

    Uyu muhanzi afite indirimbo nshya ifite n'amashuho iri hanze yise 'Sibanga' yahuriyemo na Methode. Iri kuri shene ye ya Youtube yitwa Safi Tech Music.

    Safi Tech yavuze ko kugeza ubu atariyakira kubera ibyamubayeho

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABO KIRYOSHYE CYANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102365/umukecuru-unduta-nzamwita-umukazana-wanjye-gute-wa-muhanzi-wari-ugiye-kurongora-umukecuru–102365.html

  • U Rwanda ruri kubahiriza rute gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere? – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano agamije ahanini kugabanya ubushyuhe buterwa n'iyo myuka bugipfukirana bikanangiza akayunguruzo k'izuba (Green House gases), aho byifuzwa ko mu 2050 ubushyuhe bw'Isi nibura bwazagabanyuka bukagera kuri dogere Celsius 2, byaba akarusho bukajya munsi ya dogere Celsius 1,5.

    Kuva ayo masezerano yasinywa, umwaka wa 2016 wagaragajwe nk'uwagize ubushyuhe buri hejuru mu myaka 141 ishize aho bwiyongeyeho dogere Celsius 1,31, mu 2020 bwiyongeraho dogere Celsius 1,6, naho mu 2019 bwari bwiyongereyeho dogere celsius 1,12.

    Biteganyijwe ko ingamba ibihugu byafashe mu kubahiriza ayo masezerano nibizishyira mu ngiro ubushyuhe buziyongeraho hafi dogere celsius 1 mu 2050.

    U Rwanda rusinya amasezerano y'i Paris, imibare yagaragazaga ko rwohereza mu kirere imyuka ihumanya ingana na 0.02% y'ibyoherezwayo muri rusange.

    Nubwo ari umubare uri hasi ugereranyije n'ibihugu byateye imbere bifite inganda nyinshi n'ibindi bikorwa bikenera imashini zifashisha ibikomoka kuri peteroli na rwo hari icyo rusabwa gukora kugira ngo n'uwo mubare muto ugabanyuke.

    Minisiteri y'Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwaragabanyije 38% ku gipimo cy'imyuka ihumanya rwohereza mu kirere mu 2030.

    Iyo ntego ariko ngo izunganirwa na gahunda zitandukanye igihugu gisanzwe cyarashyizeho zijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Izo zirimo nko gushishikariza Abaturarwanda gukoresha gaz aho gukoresha inkwi n'amakara mu guteka, gukoresha ingufu z'amashanyarazi mu mwanya w'ibikomoka kuri peteroli aho bishoboka, kongera ubuso buteyeho amashyamba, kugabanya ibinyabiziga bisohora imyotsi myinshi kandi ihumanye n'ibindi.

    Mu Rwanda, ibyohereza imyuka ihumanya mu kirere birimo ibinyabiziga byoherezayo 13%, ibikorwa by'ubwubatsi byoherezayo 14%, imyuka iva mu butaka bijya mu kirere bingana na 16%, amafumbire mvaruganda yoherezayo 13%, mu gihe ibishingwe byoherezayo 5%.

    Umuyobozi ushinzwe ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere muri Minisiteri y'Ibidukikije, Banamwana Marshall, aherutse kubwira RBA ko hari inzego zigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo zidakomeza kuba intandaro yo kongera imyuka ihumanya ikirere.

    Yagize ati 'Izo nzego zose nubwo zifasha mu kuzamura iterambere ry'igihugu, ariko ku rundi ruhande zinagira ingaruka mbi mu kongera imyuka ihumanya ikirere.'

    'Icyo rero u Rwanda rwakoze, ni ukugerageza kureba uburyo mu myaka icumi iri imbere izo nzego n'ubundi zikomeza gutera imbere ariko zikagerageza gukora mu buryo butangiza ibidukikije cyangwa bwongera imyuka mu kirere.'

    Hateganyijwe ko miliyari 11$ ari zo u Rwanda ruzakenera kugira ngo ruzashyire mu bikorwa imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu myaka 10 iri imbere; kuko igipimo rutagomba kujya munsi ku musanzu warwo bwite ari 16%, naho 22% bisigaye bizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'imiryango mpuzamahanga itandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruri-kubahiriza-rute-gahunda-yo-kugabanya-imyuka-ihumanya-ikirere

  • Kiyovu Sports ishobora guhagarika amasezerano y’abakinnyi #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ishobora guhagarika amasezerano y’abakinnyi bitewe n’uko muri iyi minsi nta bushobozi buhari bwo gukomeza kubahemba mu gihe shampiyona yahagaze.

    Tariki ya 11 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo guhagarika shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021 bitewe n’uko amakipe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi shampiyona yahagaritswe nyuma y’umunsi wa 3, Kiyovu Sports yari yatsinzwe na APR FC 1-0 mu mikino wabaye tariki ya 10 Ukuboza 2020.

    Nyuma y’ukwezi kumwe gusa shampiyona ihagaritswe, amakuru avuga ko Kiyovu Sports yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’abakinnyi bayo kuko batari mu kazi kandi nta bushobozi buhari bwo gukomeza kubahemba.

    Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports baganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko ntacyo barabwirwa ariko nabo ayo makuru barimo kuyumva.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar yavuze ko ubu nta kintu yatangaza ariko umwanzuro uri butangazwe mu masaha ari imbere ariko bishoboka ko banayahagarika bitewe n’ibihe ikipe irimo.

    Ati'ubu nta kintu nakubwira umbaze nko masaha ari imbere. Ibyo umuntu aba ateganya ni byinshi bishobora kuba cyangwa ntibibemo kuko ibihe turimo namwe murabibona, ubu ntiwajya kureba umuterankunga ngo aguhe amafaranga, uzaba ugiye kumwerekana he?'

    Yakomeje agira ati'iyo urebye rwose inzira zose kuri ubu zirafunze, amategeko yemera ko twashyira abakozi muri chamage technique ariko na none niko kazi kabautunze, nitubashyiramo barabaho gute? Ibyo byose nibyo tukiganiraho ngo turebe tube twafata umwanzuro utagize uwo ubangamiye. Dushobora kubahagarika cyangwa ntitubikore ariko n’indi kipe yabikora ntabwo wayirengenya.'

    Uyu munyamabanga yavuze ko mu masaha make ari bwo bari butangaze umwanzuro bari bube bafashe kuri iki kibazo.

    Kiyovu Sports iramutse ihagaritse amasezerano y’abakinyi yaba ibaye ikipe ya kabiri iyahagaritse nyuma Bugesera FC.

    Kiyovu Sports nta gihindutse irahagarika amasezerano y’abakinnyi

    Shampiyona yahagaritswe APR FC imaze gutsinda Kiyovu Sports 1-0

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ishobora-guhagarika-amasezerano-y-abakinnyi

  • Umusekirite wavuyemo umuyobozi ushinzwe amaso… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INEZA’ YA MUHINYUZA FABRICE

    Muhinyuza avuka mu muryango w'abana 10; abahungu 6 n'abakobwa 4. Yavukiye mu Mudugudu wa Byimana Akagali ka Nyabuliba Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Arubatse afite umugore n'abana babiri; imfura ye ni umuhungu naho ubuheta ni umukobwa.

    Yatangiye gukora umuziki mu mpera z'uyu mwaka ushize wa 2020. Ku ntego yo kugira ngo atihererana ubutumwa yumvaga afite muri we, ahubwo akabusangiza abandi agendeye ku buzima yakuriyemo, aho yabayeho abona 'uburyo urukundo rwagiye ruzima mu miryango no mu bahoze ari inshuti ze'.

    Urugendo rwe rw'umuziki rwatangijwe n'indirimbo ye ya mbere yitwa 'Ineza' ifite amagambo yo kwibutsa abantu akamaro ku rukundo 'kugira ngo turebe ko urwazimye mu bantu rwakongera rukagaruka.' Ikubiyemo kandi ubutumwa bwo kugira neza, kubaha buri muntu aho ava akagera n'inyungu iva mu kugirira neza abandi.

    Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye yakomotse ku neza yagiriwe n'abantu batari abo mu muryango we, kuko bamwishyuriye ishuri agirirwa icyizere mu kazi ava ku kazi k'ubusekirite azamurwa mu ntera ashingwa ibijyanye n’amasoko no kugurisha [Marketing and Sales Manager] muri imwe muri kompanyi mpuzamahanga zikorera mu Rwanda.

    Akazi k'ubusekirite yakamazeho umwaka, 2011-2012. Avuga ko ubuzima butari bworoshye, kuko yemeye gukora aka kazi k'izamu bitewe n'uko yari yarabuze akazi akanga kwirirwa yicaye mu rugo.

    Asobanura ko aho yakoraga basanze azi kuvuga neza Icyongereza no gukoresha mudasobwa, kuko ari byo yari yarize mu mashuri yisumbuye bamuha amahirwe yo gukora ikizami nk'abandi aratsinda ahabwa akazi kuva icyo gihe.

    Uyu mugabo abwira abantu kudatakaza icyizere cy'ubuzima kuko ngo ejo buzacya. Ati 'Icyo nabwira abatakaza icyizere n'uko ibyiza biri imbere kandi ntihakagire usuzugura akazi akari ko kose; akazi kabi kaguhesha akeza.'

    Uyu muhanzi avuga ko akunda u Rwandi kandi ko mu rugendo rwe rw'umuziki arajwe ishinga no gukangurira Abanyarwanda kongera kugira umuco wo gutabarana.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INEZA’ Y’UMUHANZI MUHINYUZA FABRICE

    Yabwiye INYARWANDA ati 'Nkunda iby'iwacu no gutanga 'message' y'urwo rukundo ahanini nibutsa Abanyarwanda kugarura urukundo rwahoze ruturanga kuva kera aho umuntu yaterwaga agatabarwa yahisha agatumira abaturanyi n'ishuti bagasangira.'

    Akomeza ati 'Intego mfite mu muziki wanjye ni ugutanga ubutumwa bwubaka imitima y'abantu no kubibutsa inshingano za buri muntu no gutanga impanuro ku bakiribato bazakurane urukundo no kubaha bose.'

    Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2021 afite gahunda ndende yo gukora umuziki harimo gukora indirimbo zirenga imipaka y'u Rwanda kandi akazikubiramo ubutumwa bukangurira abantu urukundo.

    Amashusho y'iyi ndirimbo ye ‘Ineza’ yakozwe na Sia Prince Studio n'aho amajwi yatunganyijwe na Master P.

    Muhinyuza Fabrice yinjiye mu muziki wa Gospel kugira ngo yogeze urukundo mu bantu

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INEZA’ Y’UMUHANZI MUHINYUZA FABRICE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102349/umusekirite-wavuyemo-umuyobozi-ushinzwe-ibicuruzwa-muhinyuza-fabrice-amaraso-mashya-mu-bar-102349.html

  • Umunyamakuru wa RBA yahawe igisubizi gisekeje n'umufana we ubwo yasabaga imvura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Rigoga Ruth ukorera RBA yahawe igisubizo gisekeje n'umwe mu bamukurikira ku rubuga rwa Twitter ubwo yasabaga imvura. Rigoga Ruth kuri ubu uri kumwe n'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, muri Cameroun aho bagiye mu marushanwa ya CHAN 2020 yasabye ko i Kigali babaha imvura nyuma yuko i Douala aho ari hari izuba ryinshi.

    Rigoga Ruth

    Ibi nibyo Rigoga Ruth yatangaje

    Nkuko byagaragaye, nyuma yuko Rigoga asabye ko i Kigali babohereza imvur umwe mu bafana be yagize ati: ” Muhumure muzabona imvura y'ibitego “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-yahawe-igisubizi-gisekeje-numufana-we-ubwo-yasabaga-imvura/

  • Umujyanama wavuyemo umukunzi! Ibiteye amatsik… – #rwanda #RwOT

    Ifashabayo ni umusore w'imyaka 27 y'amavuko urangwa n'umusatsi uringaniye, uca bugufi, uha ikaze buri wese uzi no kuganira. Ni gacye uzamubona atambaye ikote, karuvati, ipantalo n'inkweto by'abasirimu.

    Izina rye ryavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva mu mwaka 2018 ategura ibitaramo 'Umurage Nyawo' afatanyije na Murekezi Derrick byo kwizihiza abahanzi basize Umurage. Ryongeye kuvugwa cyane kuva mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 afasha Clarisse Karasira gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye 'Inganzo y'Umutima'.

    Yongeye kwisanga ku rupapuro rwa mbere rw'itangazamakuru ubwo yafataga icyemezo cyo kwambika impeta y'urukundo umukunzi we Clarisse Karasira bahujwe na Kamaliza. Kuva ubwo batangira gutegura ubukwe bwabo buzaba muri uyu mwaka wa 2021.

    INYARWANDA yagiranye ikiganiro kihariye na Ifashabayo Dejoie Slyvain. Ni umusore w'Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo. Ukunda Imana, Igihugu, abantu n'ikiremwamuntu muri rusange.

    Yize amashuri abanza kuri Ecole Primaire de Ruyanza, ayisumbuye yiga mu Byimana aho yavuye asoreza amasomo ye mu Ishami ry'Amateka, Icungamutungo n'Ubumenyi bw'Isi muri Lycée de Kigali yashinzwe mu 1974-1975.

    Ubwana bwe bwaranzwe no gukunda kwiga, kubana n'abantu cyane cyane abamuruta, ndetse agakunda kureba filime no gukina umupira nk'abandi bana bose. Yakunze gusenga ariko bitari cyane, gusa yubaga Imana.

    Yakuriye mu muryango wa Gikirisito w'abana barindwi, ni umwana wa Gatanu. Afite Nyina gusa kuko Se yitabye Imana akiri muto. Nyina ajya amubwira ko Se yari 'umugabo ufite ubwenge bwinshi cyane' kandi 'uzi kubana n'abantu cyane'.

    Ntiyabanye igihe kinini na Nyina, kuko yabaye kenshi mu Mujyi wa Kigali. Dejoie asobanura Nyina nk'umubyeyi w'intwari wareze abana benshi nta bushobozi afite ariko agakotanira kubageza aheza. Umubyeyi udacika intege kandi witangira umuryango.

    Avuga ko nyina ari we kitegererezo cye. Byanahaye Dejoie kubaha ababyeyi b'abagore bose, kuko yasanze muri bo bifitemo imbaraga zidasanzwe ashingiye ku byo Nyina yabafashije kugeraho.

    Soma: Ubukwe ni vuba, twahujwe na Kamaliza! Urugendo rw’urukundo rwa Clarisse na Dejoie

    Dejoie avuga ko yize amashuri ye ari 'smart' mu manota. Yakuranye inzozi zo kuzaba umuyobozi no gukora ikintu gifitiye akamaro umubare munini. Ati 'Numvaga ubuzima bwanjye bugomba kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abandi bantu benshi.'

    Uyu musore yabonye buruse yo kwiga muri Kaminuza ya SFB ntiyahiga, abona n'amahirwe yo kwiga muri Kpler ahiga igihe gito ahita abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza Ashesi University yo muri Ghana ku nkunga y’ikigo cya MasterCard Foundation.

    Gukura nyuma y’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, byatumye Ifashabayo aganisha ubuzima bwe mu murongo wo guharanira gufasha rubanda rugari.

    Dejoie yize muri imwe muri Kaminuza zikomeye ku mugabane w'Afurika yitwa Ashesi University ku nkunga y’ikigo cya MasterCard Foundation.

    Ibi byatumye akomeza kuganisha ubuzima bwe mu murongo w'ibikorwa bigirira akamaro benshi byiganjemo ibikorwa bigarura icyizere mu Bantu; byibanda kubafasha ku buzima bwo mu mutwe, kwigisha no guhugura abanyeshuri b'amikoro macye mu byaro byo muri Ghana.

    Hari kandi n’undi mushinga w'ibitaramo witwa 'Umurage Nyawo' acishamo ibikorwa bye mu Rwanda cyane byibanda ku muco. Ni ibitaramo bigamije kwizihiza abahanzi batabarutse basize umurage w'umuntu n'ubumana mu bantu.

    Ibi bitaramo byatangiye mu mwaka wa 2018 byizihiza abarimo Mutamuliza Annociata wamamaye nka Kamaliza na Minani Rwema.

    Mu bihe bitandukanye, kubera ibikorwa bye, yagiye ahabwa amashimwe n'ibigo bitandukanye harimo nk’ikigo cya Muhammad Ali Initiative na Clinton Global Initiative akenshi bishingiye kubyo yakoraga haba mu Rwanda no muri Ghana.

    Dejoie yabaye mu buyozi bwa Diaspora Nyarwanda nkaho yabaye Visi-Perezida w’Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Ghana, akaba no mu bayobozi bikirenga b’umuryango Nyarwanda w'ababa muri Leta ya Colorado, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Uyu musore afite ibikombe yagiye ahabwa n'abayobozi mu nzengo zitandukanye, n'Imiryango Mpuzamahanga ikomeye harimo nka Muhammad Ali biciye mu kigo cyamwitiriwe cyitwa Muhammad Ali Centre na Nyiributungane Dalai Lama wa 14 binyuze mu kigo cye Dalai Lama Fellows ndetse na MasterCard Foundation.

    Ifashabayo Dejoie yandikiranye bwa mbere kuri WhatsApp na Clarisse Karasira amutumira mu gitaramo:

    Ifashabayo wakundanye bwa mbere n'umukobwa yiga mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye [Tronc Commun], avuga ko mu ntangiriro z'umwaka wa 2019, ari bwo yatunze nimero ya Clarisse Karasira amwandikira amutumira mu gitaramo 'Umurage Nyawo' cyo kwizihiza Rugamba Sipiriyani.

    Icyo gihe Dejoie yanditse ubutumwa bwe mu Cyongereza, ariko Clarisse Karasira amusubiza mu Cyongereza ubutumwa bwe anabuhindura mu Kinyarwanda anamukungurira kujya akoresha ururimi rwe kavukire.

    IKIGANIRO KIHARIYE NA CLARISSE KARASIRA AVUGA KU RUKUNDO RWE NA DEJOIE

    “>

    Igitaramo cyo kwihiza Rugamba nticyabaye 'kubera impamvu zitandukanye' ariko bombi bakomeje kuvugana umunsi ku munsi kugeza ubwo bombi batangiye urugendo rw'urukundo. Uyu musore avuga ko muri Nyakanga 2019, ari bwo yabwiye Clarisse Karasira ko yifuza kubana nawe nk'umufasha we w'ibihe byose.

    Yavuze ko Clarisse asezera muri Label ya Alain Muku yamugishije inama ariko ko atari we wamugiriye inama yo kuvamo. Gusa ngo yamwijeje kumushyigikira mu bikorwa bye by'umuziki anamufasha gufungura kompanyi ye y'umuziki yise Clarisse Karasira Ltd.

    Uyu musore asobanura ko amarangamutima ye yatangiye kumwerekeza kuri Clarisse kuva muri Gicurasi 2019. We avuga ko hari igihe kimwe yafashe indege aza mu Rwanda ashaka guhura na Clarisse Karasira, kuko ngo yumva atabaho ashingiye ku nganzo ye.

    Yavuze ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri yamaze mu Rwanda, yafashe moto ajya kureba Clarisse Karasira aho yari atuye bagirana ibiganiro birambuye.

    Ati 'Numvaga Clarisse […] ni gute umuntu yavuga ngo afite imyaka 23 akaba atekereza nk'umuntu ufite PHD wo mu Rwanda rwose! Umukobwa uri aho w'umunyarwandakazi utavuga ngo yabaye za Burayi z'Amerika aba hehe, yize Harvad n'ibiki byose, ni gute yagira ubwenge bungana gutya? Ariho ntariho,'

    Yavuze ko umunsi wa mbere ahura Clarisse waranzwe n'ibyishimo no kwibwirana byisanzuye. Avuga ko atabfasha umwanya munini yitegura uyu munsi, kuko ngo muri we akora ikimuhaye. Ngo ntakora ikintu agamije kugira ngo abantu bagire icyo babivugaho.

    Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y'urukundo Clarisse Karasira. Ni umunsi avuga ko udasanzwe mu buzima bwe, kuko bombi bemeranyijeho kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango w'ubukwe bazakora mu mezi nk'atatu ari imbere.

    Uyu musore avuga ko we na Clarisse bahuje inzozi ngari, kwitangira akazi, bahuriye ku mishinga itandukanye, bahuje indangagaciro hafi 95%, baba mu buzima bumwe n'ibindi byinshi byatumye avuga ko 'ari abakundana bajyanye'.

    Dejoie yavuze ko Clarisse afite imiterere nk'iya Nyina byanatumye yiyemeza kurushinga nawe. Avuga ko umunsi atera ivi amwambika impeta muri we yari afite icyizere cya 70%.

    Ati '…Numvaga ndi umusore umukwiye, kuko nanjye nari nzi indangagaciro zanjye. Nari nzi nanjye icyo namumarira. Kandi nziko nateguwe igihe gihagije cyo kubasha kubana n'umuntu uri mu rwego nk'urwe.”

    Uyu musore yavuze ko kimwe mu byatumye Clarisse Karasira harimo kuba ari umuntu w'abantu ufite umuntu. Ati '…Namukundiye ko ari Clarisse Karasira. Namukundiye ko ari umuntu ufite ubumuntu! Ari umukobwa uzi Imana. Ari umukobwa ukunda kandi akubaha abantu bose mu nzego zabo zose barimo,'

    Yavuze ko Clarisse Karasira ari umukobwa uca bugufi mu buryo bwose, utibona nk'umusitari ahubwo yibona nk'umuntu. Avuga ko Clarisse ashobora kumubwira agahagarika imodoka bagatwara umubyeyi uri ku muhanda ugenda n'amaguru ahetse umwana. Dejoie yavuze ko muri uyu mwaka ari bwo bazakora ubukwe. Kandi ko imyiteguro yabo igeze kure cyane!

    Inkuru bifitanye isano: Ubukwe ni vuba, twahujwe na Kamaliza! Inzira y’urukundo rwa Clarisse na Dejoie wamwambitse impeta


    Ifashabayo Dejoie yatangaje ko muri Nyakanga 2019, ari bwo yasabye Clarisse kumubera umufasha

    Ku wa 08 Mutarama 2021, Dejoie yateye ivi yambika impeta y’urukundo Clarisse Karasira

    Dejoie yabwiye INYARWANDA, ko yateye ivi afite icyizere cya 70% cy’uko Clarisse ari bwemere

    Sylvain Dejoie yize muri Kaminuza yo muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Ifashabayo Dejoie w’imyaka 27 y’amavuko yabaye mu buyobozi bwa Diaspora aho yagiye yiga

    Kuva mu 2018, Ifashabayo ategura ibitaramo ‘Umurage Nyawo’ byo kwihiza abahanzi basize umurage

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Mu Mitima’, ndetse yatangiye gukora kuri Album ye ya kabiri

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA DEJOIE WAMBITSE IMPETA Y’ICYIZERE CLARISSE KARASIRA

    “>

    VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102357/umujyanama-wavuyemo-umukunzi-ibiteye-amatsiko-kuri-ifashabayo-dejoie-wambitse-impeta-clari-102357.html

  • Fiancé wa Clarisse Karasira yifotoreje ku ndege ya US AIR FORCE bituma uyu mukobwa abiratira abandi karava. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yaratiye abafana be ifoto ya fiancé we yifotoje ari imbere y'indege ya USA Air Force maze amutaka imitoma yuzuye ubuhanga bw'abasizi.

    Uyu musore umaze igihe gito yambitse impeta Karasira ndetse bakaba banitegura kurushinga yofotoreje imbere y'iyi ndege ya USA Air Force ,maze Karasira ntiyabigira ibanga.Uyu mukobwa yahise ashyira ifoto y'umukunzi we kuri Instagram maze yongeraho amagambo menshi amutomagiza cyane mbese akoze mu buryo bw'igisigo.

    Karasira Clarisse yagize ati'Mumparire ingamba niratire Ikirenga, Ingabo y'amakuza atendera Inti,Rwa minega Rudasumbwa Urusamaza rwogeye isi ,Rwiza Rwa Rujugira ku Ijuru rya Kamonyi mu batangana!Mbe bako,namwe nimundatire abasasumbwa banyu.'

    Yakomeje agira ati:'Rukundo rwanjye,nshuti yanjye magara, bossi wanjye ,muyobozi wanjye ndakwishimira cyane.'

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/fiance-wa-clarisse-karasira-yifotoreje-ku-ndege-ya-us-air-force-bituma-uyu-mukobwa-abiratira-abandi-karava/

  • Ibintu 5 bidasanzwe wamenya kuri Tanasha wabyaranye na Diamond Platnumz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Tanasha Donna wamamaye cyane ubwo yari atangiye gukundana na Diamond Platnumz, yagiye avugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ariko hari byinshi ku buzima bwe bitigeze bivugwa bimwerekeyeho.

    Kuba ari icyamamare Tanasha Donna ni kenshi akunze guhisha ubuzima bwe bwite bityo ntibumenyekane, kuva aho yamenyekanye kugeza ubu dore ibintu 5 ushobora kuba utari umuziho bidasanzwe:

    1.Afite ubwenegihugu busaga 3: Tanasha Donna Okech yakunze kuba mu bihugu bitandukanye bitewe n'uko nyina yakunze gutura mu bihugu byinshi by'umwihariko mu Bubiligi n'u Butaliyani. Ku myaka ye 17 Tanasha yari amaze kubona ubwenegihug u(Nationality) bw'igihugu cy'u Bubiligi naho ku myaka 21 ni bwo yahawe ubwenegihugu bw'u Butaliyani dore ko ariho Se aturuka, asanzwe kandi afite ubwenegihugu bwa Kenya.

    2.Umutungo we ni akayabo ka $15M: Tanasha Donna mu buhanzi bwe ndetse no kwamamara yabibyaje umusaruro maze yibikaho agatubutse, kugeza ubu akaba afite umutungo ungana na miliyoni 15 z'amadolari, mu manyarwanda ni hafi Miliyari 15. Uyu mutungo we awukesha kompanyi zikomeye yagiye yamamariza zirimo Airtel, Couture Magazine hamwe na Top Magazine yamamarizaga imyambaro yabo.

    3.Tanasha Donna afite imyaka 25: Uyu muhanzikazi yavutse ku itariki 7/07/1995, nyina wamwibarutse akomoka mu gihugu cya Kenya naho se afite inkomoko mu gihugu cy'u Butaliyani.

    4) Akabyiniro (Club) niko kahuje Tanasha na Diamond: Ubwa mbere Tanasha Donna ahura n'icyamamare Diamond Platnumz bahuriye mu kabyiniro aho bose bari basohokeye. Icyo gihe bahura Tanasha yari ari kumwe n'umukunzi we, guhera icyo gihe Diamond yajyaga amwandikira kuri Instagram (Dm), gusa Tanasha ntabihe agaciro cyane kuko yari agifite umukunzi.

    5.Yamenyekanye kubera Radio: Tanasha Donna wagarutse muri Kenya mu mwaka wa 2016 avuye mu gihugu cya Belgique, yatangiye gukora kuri radio yitwa NRG Radio ari nabwo abantu benshi batangiye kumumenya. Tanasha Donna avuga ko kwamamara kwe abikesha iyi radio kuko ubwo yahakoraga aribwo yamenyekanye atangira guhabwa ibiraka byo kwamamariza amaduka akomeye yambika abakobwa.

    Hashize amezi 4 Diamond na Tanasha bahuye ni bwo Tanasha yaje gutandukana n'umusore bakundanaga. Ntibyatinze Diamond Platnumz amubwira akari ku mutima we ko amukunda bisa nk'uworosoraga uwabyukaga kuko Tanasha Donna nawe yari yaramukunze.

    Guhera ubwo aba bombi bahise bakundana, urukundo rwabo rwaravuzwe cyane, amafoto yabo agaragaza umunyenga w'urukundo rwabo yacicikanaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse nabo bakabwirana amagambo asize umunyu ku mugaragaro.

    Urukundo rwabo rwaje kugenda rusubira inyuma ndetse birangira bashwanye nabi. Ugutandukana kw'aba bombi byavuzwe ko byatewe no kuba Diamond yaracaga inyuma Tanasha, Ibi byaje kwemezwa na Tanasha ubwo yatangazaga ko yatandukanye n'uyu muhanzi.

    Akoresheje ubutumwa yanditse kuri Instagram ye Tanasha Donna yavuze ko Diamond Platnumz yamuciye inyuma inshuro atabara ari nabyo bitumye buri umwe afata inzira ye. Gusa nubwo bashwanye urukundo rwabo rwabasigiye umwana.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibintu-5-bidasanzwe-wamenya-kuri-tanasha-wabyaranye-na-diamond-platnumz/

  • Bidatunguranye, abayoboke b'umutwe w'iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni. #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n'indorerezi mbarwa zashoboye kwitabira amatora yo muri Uganda, yabaye mu bwiru bukomeye  tariki 14 Mutarama 2014, arahamya ko impunzi z'abanyamahanga ziba muri icyo gihugu zivanze muri ayo matora y' Umukuru w'Igihugu ndetse n'abadepite.

    Abashyira mu majwi cyane ni abayoboke ba wa mutwe w'iterabwoba RNC, ya Kayumba Nyamwasa, ndetse ngo bakaba barahundagaje ku bwinshi amajwi kuri Museveni, usanzwe ari n'inshuti yabo y'akadasohoka. Aya makuru akomeza avuga ko byari byoroshye ko n'abatari abanya Uganda batora, dore ko no kugenzura umwirondoro w'abatora bitashobokaga, kuko ingenzura ryifashisha ikoranabuhanga  'biometric Voter Verification' ritashobokaga nyuma yo guhagarika internet mu gihugu hose.

    Ikindi, abenshi mu bayoboke ba RNC basanganywe pasiporo za Uganda, bifashisha mu ngendo zo gushakisha imisanzu n'abarwanyi bo guhungabanya umutekano w'uRwanda.Yewe, nta n'igishya abayoboke ba RNC batoye Museveni, kuko no mu mvururu zimaze iminsi ziba, bagaragaye bitwaje intwaro, bari mu hobotera abadashyigikiye Museveni.

    Abakandida barimo Bobi Wine na Mugisha Muntu bahise bamagana ubu buriganya, bavuga ko ibizava mu matora yabaye mu bwiru n'ubujura nta gaciro bizagira.

    Hagati aho uyu  Bobi Wine , umukandida uhangayikishije Museveni kurusha abandi bose bagiye bahangana mu matora, yamaze kwamburwa telephone ye igendanwa,  bikavugwa ko ari uburyo bwo kumubuza kubwira isi yose amahano yakozwe mu 'ngirwamatora' no ibarura ry'amajwi.

    Amahanga yakomeje kwamagana ubugizi bwa nabi bwaranze ibikorwa byo kwiyamamaza, aho ababarirwa muri 70 biganjemo abo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, bishwe abandi amagana barakomereka, barasahurwa, baranafungwa.  Ibitangazamakuru by'urwego rw'ubutasi muri Uganda, CMI, byagerageje guhishahisha urwo rugomo, bigera n'aho bibeshya ko amashusho yazengurutse isi yose yerekana ubwo bugizi bwa nabi, ari ay'imyigaragambo yabaye mu w'2011 na 2013. Nyamara ni uguhomera iyonkeje, kuko aya makuru yashyizwe ahagaragara n'ibitangazamakuru  mpuzamahanga ndetse n'imiryango idafite aho ibogamiye, cyane ko urwo rugomo rukabije rwanakozwe ku manywa y'ihangu. Abajijwe impamvu abashinzwe umutekano bahohotera abanyamamakuru n'abaturage muri rusange, Umuyobozi Mukuru wa Pilisi aho muri Uganda, Maj General Paul Lokech  yashubije yishongora, ko polisi izakomeza kubakubita' ku bw'umutekano wabo'.

    Hategerejwe amasaha 48 uhereye ku munsi w'amatora, ngo ibyavuyemo bibe byashyizwe ahagaragara. Ababikurikiranira hafi ariko baravuga ko batazatungurwa n'uko Komisiyo y'Amatora izatangaza ko Museveni ariwe watsinze, kuko iyo komisiyo ubwayo yanenzwe cyane gukorera mu kwaha kw'ishyaka NRM riri ku butegetsi mu myaka 35 ishize.

    Aramutse agumye ku butegetsi, Museveni w'imyaka 76 yaba agiye kuyoboza Uganda muri manda ya 6. Andi matora y' Umukuru w'Igihugu azongera kuba muw'2026, Museveni yujuje imyaka 81 y'amavuko, anafite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza no 'gutorwa'!!

    The post Bidatunguranye, abayoboke b'umutwe w'iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bidatunguranye-abayoboke-bumutwe-witerabwoba-rnc-bivanze-mu-matora-ya-uganda-banahundagaza-amajwi-kuri-yoweri-k-museveni/

  • 22 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 #rwanda #RwOT

    Henry Mwinuka, umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu, yamaze guhamagara abakinnyi 22 bitegura imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu Bagabo (Afrobasket 2021).a]]

    Aba bakinnyi bahamagawe bakaba bagomba kujya mu mwiherero ku munsi w’ejo tariki ya 16 Mutarama 2020 bitegura amajonjora y’iri rushanwa rizabera mu Rwanda uyu mwaka.

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazitabira umwiherero guhera ku wa 16 Mutarama 2021.

    Aya majonjora ya FIBA Afrobasket azaba hagati ya tariki ya 17 na 27 Gashyantare 2021 muri Tunisia.

    abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda bari bahamagawe mu mikino ibanza yabereye mu Rwanda mu Ugushyingo 2020 aho batsinzwe imikino yose yo mu itsinda D na Mali, Nigeria na Sudani y’Epfo, ntibagaragara kuri uru rutonde.

    abo twavuga nka; Schommer Kalekezi Dylan, Ngoga Elias, Kenneth Gasana n’abandi ntabwo bitabajwe

    Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16, izabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

    Abakinnyi 22 bahamagawe: Bugingo Kabare Hubert, Gasana Sano, Hagumintwari Steven, Hubert Wilson Kenneth, Jovon Filer Adonis, Kabange Kami, Kaje Elie, Kimasa Dan, Mpoyo Axel, Muhizi Prince, Muhayumukiza Eric, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Ndoli Jean Paul, Niyonkuru Pascal, Niyonsaba Bienvenu, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ntwari Marius Trésor, Nyamwasa Bruno, Sagamba Sedar, Shema Osborne, Shyaka Olivier na Uwitonze Justin.

    Ikipe y’igihugu ya Basketball yahamagawe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/22-bahamagawe-mu-ikipe-y-igihugu-yitegura-imikino-yo-gushaka-itike-ya-afrobasket-2021