Category: Uncategorized

  • Amafoto Yaciye Ibintu:ShaddyBoo yashotoye igitsina gabo mu buryo budasanzwe bigera naho bamwe bavugishwa[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri aya mafoto adasanzwe Shaddy Boo yateye ubusambo ab'igitsinagabo bamukurikira dore ko yari yambaye akenda kagufi ,ndetse yicaye mu buryo bushotora cyane (sexy).Umwe mu bakurikira Shadyboo yananiwe kwifata maze amubwira akuzuye umutima ayo yavuze ko aramutse agize amahirwe yo kumugira umugore we,yenda Shadyboo akajya anamuca inyuma yabyemera.

    Yagize ati'Reka nkubwire ibi ntitaye nk'uko uhagaze mu rukundo nukuri si ukubeshya kumwe kwa basore bubu ndamutse njye Gashema ngiriwe amahirwe nkakundwa n'umukobwa mwiza nkawe nukuri kw'imana irarora namukunda ubuzima bwanjye bwose kandi umva ko baca inyuma abagore naba mbonye paradizo yanjye niyo woe wazanca inyuma nakumva nyuzwe nawe uri mwiza cyane kbs'

    ShaddyBoo ubusanzwe ni umugore w'abana babiri b'abakobwa yabyaranye na Mddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y'abahanzi.Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

    Muri Gicurasi mu mwaka wa 2020, ubwo ShaddyBoo yaganiraga n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-yaciye-ibintu-shaddyboo-yashotoye-igitsina-gabo-mu-buryo-budasanzwe

  • Wayne Rooney wubatse izina mu Bwongereza yagizwe umutoza mukuru wa Derby County ahita asezera kuri ruhago #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Wayne Rooney yasezeye ku mupira w'amaguru ku mugaragaro agirwa umutoza mukuru w'ikipe ya Derby County mu gihe kingana n'imyaka 2 n'igice.

    Ikipe ya Derby County Football Club yatangaje ko yishimiye gutangaza ko Wayne Rooney w'imyaka 35 y'amavuko agizwe umutoza mukuru wayo ndetse azatangira akazi nk'umutoza mukuru akina na Rotherham United ejo.

    Guhera mu kwezi kwa 11,Rooney yari umutoza mukuru w'agateganyo wa Derby ariko yari n'umukinnyi wayo aho yakoranaga na bagenzi be barimo Liam Rosenior, Shay Given na Justin Walker barakomeza kumwungiriza.

    Mu mikino 9 yatoje muri iki gihe gito yasigaye asimbuye Cocu,yatsinzemo imikino 3,anganya 4 atsindwa 2.

    Rooney yakinnye imikino 700 nk'uwabigize umwuga, yageze muri Derby muri Mutarama 2020 avuye muri US mu ikipe ya DC United, ayikinira inshuro 35.

    Rooney wahoze akinira amakipe ya Manchester United na Everton nka rutahizamu,yasezeye mu Bwongereza amaze kubukinira imikino 120 abutsindira ibitego 53 ari nawe mukinnyi umaze kubutsindira ibitego byinshi mu mateka.

    Rooney yatsinze ibitego 253 mu mikino 559 yakiniye Manchester United ayitwaramo Premier League 5,Champions League,Europa League.

    Rooney yavuze ko nubwo hari andi makipe yamwifuzaga ariko ngo akigaruka mu Bwongereza avuye USA,ariko Derby County Football Club ariyo yahise ifata umwanya mu mutima we ariyo mpamvu agiye kuyitangira.

    Iyi Derby County Football Club iri kuzamukiramo abatoza b'Abongereza kuko ari nayo yazamukiyemo Frank Lampard ubu utoza Chelsea.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/wayne-rooney-wubatse-izina-mu-bwongereza-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-derby-county

  • Masanobu Sato ni we wegukanye umudari mu kwikinisha ku Isi #rwanda #RwOT

    Ibi rero bikaba byarabaye mu marushanwa azwi ku izina rya Masturbate-a-thon abera mu mujyi wa San Francisco agamije guteza imbere igikorwa cyo kwikinisha.

    Uyu mugabo ngo akaba amaze gutwara uyu mudari inshuro ebyiri, aho ngo ku nshuro ya mbere yikinishije amasaha agera ku 9 n'iminota 33 naho ku nshuro ya kabiri agakoresha amasaha 9 n'iminota 58.

    Iri rushanwa rero ngo ryashyizweho n'ikigo cyitwa Center For Sex and Culture cyo mu mujyi wa San Francisco, aho ngo ukora irushanwa aba agomba kwikinisha igihe kirekire gishoboka atarasohora.

    Nk'uko 7sur7.be ibitangaza, ngo uyu musore yavuze ko kugira ngo agere kuri iyi
    ntambwe itangaje, atangira iki gikorwa we yita sports ye ya mu gitondo mu gihe inshuti ye iba iri mu yindi mirimo nko guteka cyangwa areba television, ngo ariko rimwe na rimwe nawe amufasha kubara amasaha. Yagize ati 'Na we ntabwo akunda gutera akabariro, kimwe nkanjye'.

    Ikindi kandi uyu mugabo yatangarije San Francisco Weekly ko ngo kugira ngo abone imbaraga, akora siporo nko koga ndetse no guterura ibyuma.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/masanobu-sato-ni-we-wegukanye-umudari-mu-kwikinisha-ku-isi

  • Nkwinjize mu nkuru y’urukundo rwa Sibomana Patrick Papy n’umugore we Housnat wamwisabiye ko bakundana(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Police FC, Sibomana Patrick Papy n’umugore we Uwase Housnat Sultan bagiye kuzuza imyaka ine babanye aho bafite umwana umwe w’umukobwa, Ubaruta Eleanor Mia uri hafi kuzuza imyaka 3 y’amavuko.

    Nyuma yo gusurwa n’ikinyamakuru ISIMBI, uyu munsi kigiye kukwinjiza mu nkuru y’urukundo rwabo, ni urugendo rutari rworoshye ariko bishimira ko baje kubigeraho ubu bakaba babanye neza kandi bishimye.

    Uyu muryango utuye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, ibirometero 13 uvuye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

    Inkuru y’urukundo yabo itangirira muri 2012 ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange(Tronc Commun) muri APE RUGUNGA mu mwaka wa 2, icyo gihe Papy yakiniraga Isonga biga bataha muri FERWAFA.

    Inkuru y’urukundo rwabo itangira 2012

    Papy avuga ko abona bwa mbere Housnat yamweretswe n’inshuti ye yitwaga Jean Luc imubwira ko haje umukobwa mwiza ashaka kumutereta.

    Sibomana Patrick wari ufite umukunzi icyo gihe, yatangiye kuba inshuti ya hafi ya Housnat bagenda biyumvanamo kugeza atandukanye n’uwari umukunzi we.

    Papy ati'byatangiye kera twiga mu wa kabiri ariko byakomeye cyane tugeze mu wa gatatu(2013). Nibwo nahuye n’uwo Imana yari yaranjyeneye. Niba ujya usoma Bibiliya baravuga ngo umufasha wawe aba ari urubavu, nkimubona urubavu rwahise rumvamo ntagira kugenda mpengamye, hhh.'

    Yavuze ko yatangiye kujya yumva ashaka kumubona buri munsi, rimwe na rimwe akihisha agacika abakinnyi babanaga mu Isonga akababwira ko asubiye ku ishuri kwiga kandi nyamara atari byo.

    Ati'natangiye kuzajya numva nshaka kumubona buri kanya, kuko njye natangiye kujya mu ikipe y’igihugu nkiri muto, nabanaga na Bertrand mu Isonga, yabaga abizi nkaza nkasanga yanteguriye ishati n’ipantaro byo kujya ku ishuri wenda tuje nka saa 16h, kandi abandi bari buhite baruhuka ariko njye nkahita njya ku ishuri bakavuga ngo mbega umwana ukunda kwiga, ariko ntabwo nabaga njyanywe n’ishuri, nabaga nikumburiye chr.'

    Housnat avuga ko yagiye muri APE RUGUNGA avuye kwiga Nyabihu mu kigo cyitwa Gatovu, ngo yaje kumumenya afite undi umukunzi.

    Ati'nagiye APE muri 2012 mu gihembwe cya mbere Papy tumenyana mu gihembwe cya kabiri ariko afite undi bakundana, gusa ntabwo twahise dukundana twabanje kuba inshuti zisanzwe.'

    Akomeza avuga ko ari we wabanje gukunda Papy ariko abanza gutinya kubimubwira kuko yari afite undi mukunzi.

    Ati'n’abanyeshuri bose bo muri APE twiganaga iyo nkuru barayizi ko ari njye wabanje gukunda Papy. Icyo gihe yakundanaga n’umukobwa mwiza cyane hahandi wumva na we nta cyizere wifitiye, nyuma rero baje kurekana tuza gukundana. Ntabwo ari njye watumye batandukana, urumva nanjye nari mpari nk’inshuti ariko hari utuntu nagombaga gukora tumwereka ko nanjye yampa amahirwe.'

    Papy avuga ko kuba yaratandukanye n’uwari umukunzi we n’ubundi n’ubwo bakundanaga batinyanaga, no kuganira kwabo habaga harimo intera nini cyane.

    Mushuti we witwa Jean Luc yamusabye kumuherekeza kujya kureba Housnat wari mushya mu kigo ashaka ko ari we bazakundana ariko birangira Housnat atamwiyumvishemo ahubwo amubwira ko ashobora kuba yikundira Papy.

    Ati'Jean Luc yarambwiriye ati uriya mukobwa ashobora kuba agukunda, icyo gihe nakiniraga ikipe y’igihugu kandi hari ukuntu uba wiyumva, ndavuga nti eeeh, ndamubwira nti na keza, njyayo ndamubwira nti ariko wabwiye Jean Luc ngo urankunda, sinibuka icyo yansubije.'

    Uwase Housnat kuri iyi ngingo yagize ati'nari inshuti y’uwo Jean Luc ari n’inshuti ya Papy, twese twarakundanaga ariko ntawabasha kwerura ngo abibwire undi. Hari umushuti wanjye witwa Princess twiganaga, Papy yamwandikiye kuri Facebook amubwira ko ankunda ariko amubuza kubimbwira ariko arabimbwira, nanjye nibwo nahise mbwira Jean Luc ko mukunda nawe abibwira Papy, araza arambaza ngo ibintu Jean Luc yambwiye nibyo? Ndamubwira nti nibyo ndagukunda, narabyeruye nta kintu nabaye.'

    Mu rukundo rwabo banyuze muri byinshi

    Urukundo rwabo ni inzira ndende itari yoroshye

    Kuva batangiye gukundana bagiye bahura n’ibintu bikomeye byatumaga bari no gutandukana, ababyeyi babo ntabwo babyumvaga kuko bavugaga ko bituma basubira inyuma mu ishuri.

    Papy ati'No ku ishuri byigeze kuba ikibazo bakavuga ngo uyu mwanya ntabwo ari uwo guteretana, n’ababyeyi be ku mwana wese ufite imyaka 15 cyangwa 16, baba bavuga ngo ugomba kwita ku ishuri, ababyeyi bajemo ariko biranga.'

    'Hari igihe batujyanye kwa Prefet witwaga Shyundu ari kumwe n’abandi bagabo nka batatu, icyo gihe n’ababyeyi be bari bahari ndetse anabatinya ariko icyo gihe baramubajije niba ankunda aremera.'

    'Baje muri FERWAFA baravuga ngo ntabwo dushaka ko umuhungu wanyu akundana n’umukobwa wacu amubuza kwiga, icyo gihe umutoza Kanamugire(Aloys) yaravuze ngo se niba abana bakundana mwabaretse, icyo mwakora cyose Imana yaravuze ngo bazabana ntacyo mwahindura, ahita ambwira ngo igendere mu myitozo.'

    Bamaze igihe batavugana ariko nyuma y’igihe yongera kumwegera amubwira ko kumureka byamunaniye bahitamo kubikomeza, ahanini ababyeyi ntibumvaga ukuntu umwana wabo yakundana n’umukinnyi bitewe n’isura bari bafite muri sosiyete icyo gihe, gusa nyuma baje kubyemera barikundanira.

    Bakomeje kurwanira ishyaka urukundo rwabo kugeza muri Gicurasi 2017 ubwo bakoraga ubukwe bemera kumarana igihe cyabo cyose basigaje ku Isi. Tariki ya 2 Gashyantare 2018 Imana yabahaye umugisha w’umwana w’umukobwa, Ubaruta Eleanor Mia.

    Mu rugo rwabo barishimye kandi baruzuzanya Housnat avuga ko umugabo we ari umugabo uzi gufata inshingano kandi atajya amuvunisha.

    Papy yavuze ko ikintu cyamutunguye akigera mu rugo rwe ari ukumenyera kwirirwa ahantu hatari abantu ari kumwe n’umugore we gusa, kuko kuva 2009 yabaga muri FERWAFA mu irerero ryayo, avamo ajya mu Isonga nabwo agumya kuba muri FERWAFA, 2013 kugeza 2017 yakiniraga APR FC kandi yabaga Kimihurura aho abakinnyi b’iyi kipe ababishatse baba ntabyo kujya gukodesha.

    Ni umuryango uhora wishimye

    Bafite umwana w’umukobwa ugiye kuzuza imyaka 3

    AMAFOTO: Robert MUTABAZI / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nkwinjize-mu-nkuru-y-urukundo-rwa-sibomana-patrick-papy-n-umugore-we-housnat-wamwisabiye-ko-bakundana-video

  • Tour du Rwanda 2021 yari iteganyijwe gutangir… – #rwanda #RwOT

    Tour du Rwanda 2021 yari kuzatangira tariki ya 21-28 Gashyantare, yimuriwe tariki ya 02-09 Gicurasi 2021. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021, ni bwo FERWACY yasohoye itangazo rimenyesha ko Tour du Rwanda yagombaga kuba muri Gashyantare itakibaye kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus, ahubwo yimuriwe muri Gicurasi.

    Muri iri tangazo FERWACY yasobanuye ko nyuma yo kugisha inama inzego zitandukanye za Leta, basanze ingamba ziriho zo kwirinda Coronavirus zabangamira imigendekere myiza y’iri rushanwa rimaze kuba ubukombe ku Isi mu gutegurwa neza, bafata umwanzuro wo kuryimurira muri Gicurasi.

    Iri shyirahamwe kandi ryatangaje ko imyiteguro y’iri rushanwa ikomeje, ndetse n’amakipe azahagararira u Rwanda akomeza imyiteguro.

    Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 ubwo yegukanwaga na Adil Jelloul. Irushanwa riheruka, Tour du Rwanda 2020 ryatangiye tariki 23 Gashyantare rigera tariki 1 Werurwe 2020 ryegukanwa na Natnael Tesfatsio ukomoka muri Eritereya ku mwanya wa kabiri haza umunyarwanda Moise Mugisha

    Amakipe 15 niyo yari yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2021:

    Amakipe y'Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

    Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SAC (Rwanda), Pro Touch (Afurika y'Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG (Malaysia) na Medellin (Colombia).

    Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

    Tour du Rwanda 2021 yimuriwe muri Gicurasi ivuye muri Gashyantare

    Amakipe azahagararira u Rwanda arakomeza imyiteguro

    Irushanwa riheruka ryegukanwe n’umunya-Eritrea Tesfazion Nathnael

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102372/tour-du-rwanda-2021-yari-iteganyijwe-gutangira-muri-gashyanyare-yasubitswe-kubera-covid-19-102372.html

  • Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shaddy Boo yongeye kwigarurira imitima y'abagabo batari bake ,bamwe bacika ururondogoro nyuma yo kubona amafoto yashyize hanze.Ni amafoto uyu mugore ashyize hanze kuri iki gicamunsi cyo kuwa gatanu yifashishije Twitter ye maze bamwe mu bamukurikira baravugishwa bishyira kera.Muri aya mafoto adasanzwe Shaddy Boo yateye ubusambo ab'igitsinagabo bamukurikira dore ko yari yambaye akenda kagufi ,ndetse yicaye mu buryo bushotora cyane (sexy).Umwe mu bakurikira Shadyboo yananiwe kwifata maze amubwira akuzuye umutima ayo yavuze ko aramutse agize amahirwe yo kumugira umugore we,yenda Shadyboo akajya anamuca inyuma yabyemera.

    Ngo Shadyboo akunda umusore umubaza ati'umeze ute mukobwa mwiza?'

    Shaddy Boo yateye abasore ubusambo.

    Yagize ati'Reka nkubwire ibi ntitaye nk'uko uhagaze mu rukundo nukuri si ukubeshya kumwe kwa basore bubu ndamutse njye Gashema ngiriwe amahirwe nkakundwa n'umukobwa mwiza nkawe nukuri kw'imana irarora namukunda ubuzima bwanjye bwose kandi umva ko baca inyuma abagore naba mbonye paradizo yanjye niyo woe wazanca inyuma nakumva nyuzwe nawe uri mwiza cyane kbs'

    Gashema yabwiye Shadyboo akamuri ku mutima.

     

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amafoto-shaddy-boo-ashyize-hanze-kuri-twitter-noneho-arabaga-ntakinya/

  • Covid-19 : Tour du Rwanda 2021 yimuriwe i tariki #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe isi yose ihangayikishijwe n' icyorezo cya Covid_19 , Federasiyo y'amagare mu Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko Tour du Rwanda 2021 yari riteganyijwe muri Gashyantare 2021 yimuriwe tariki 2 kugeza 9 Gicurasi 2021 bitewe n'ubukana COVID_19 buri kwiyongera cyane mu Rwanda.

    Federasiyo y'amagare mu Rwanda ikomeza ivuga ko imyiteguro iri bukomeze nta kibazo.
    Yavuze ko kugira ngo kiriya cyemezo gifatwe byaturutse ku biganiro byabaye hagati yayo n'inzego z'ubuzima.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/15/covid-19-tour-du-rwanda-2021-yimuriwe-i-tariki/

  • Covid-19 : Tour du Rwanda 2021 yimuriwe itariki #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe isi yose ihangayikishijwe n' icyorezo cya Covid_19 , Federasiyo y'amagare mu Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko Tour du Rwanda 2021 yari riteganyijwe muri Gashyantare 2021 yimuriwe tariki 2 kugeza 9 Gicurasi 2021 bitewe n'ubukana COVID_19 buri kwiyongera cyane mu Rwanda.

    Federasiyo y'amagare mu Rwanda ikomeza ivuga ko imyiteguro iri bukomeze nta kibazo.
    Yavuze ko kugira ngo kiriya cyemezo gifatwe byaturutse ku biganiro byabaye hagati yayo n'inzego z'ubuzima.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/15/covid-19-tour-du-rwanda-2021-yimuriwe-itariki/

  • Kiyovu Sports yahagaritse amasezerano y’abakinnyi kugeza igihe kitazwi #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze guhagarika amasezerano y’abakoze bayo bose barimo n’abakinnyi kugeza igihe kitazwi.

    Uyu munsi nibwo ISIMBI yabagejeho inkuru y’uko Kiyovu Sports ishobora guhagarika amasezerano y’abakinnyi bayo bitewe no kuba batari mu kazi kandi amafaranga yo kubahhemba ntayo.

    Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yari yabwiye ISIMBI ko hari ibyo bari bataranoza ariko vuba itangazo ry’ibyemezo bafashe riri butangazwe.

    Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Kiyovu Sports, yavuze ko yamaze guhagarika amasezerano y’abakozi bayo kugeza igihe hazasohokera irindi tangazo.

    Iti“Dushingiye ku cyemezo cya FERWAFA cyo gusubika amarushanwa ya shampiyona kuva kuwa 12 Ukuboza 2020, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo gusubika amasezerano y’abakozi kugeza igihe irindi tangazo risubukura amarushanwa rizazira.”

    Yakomeje ivuga ko izakoemza gushaka uko ifasha abakozi bayo muri ibi bihe bigoranye.

    Iti“Ikipe izakomeza gushakisha uburyo bwo gufasha abakozi mu gihe bishoboka muri ibi bihe bigoye Isi yose. Turizera ko vuba ibikorwa bya siporo byongera kugaruka buri wese agasubira mu nshingano ze.”

    Kiyovu Sports ihagaritse amasezerano y’abakinnyi yaba ibaye ikipe ya kabiri iyahagaritse nyuma Bugesera FC.

    Kiyovu Sports yahagaritse amasezerano y’abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yahagaritse-amasezerano-y-abakinnyi-kugeza-igihe-kitazwi

  • Abantu bane bafashwe bakekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Abantu bane bafashwe bakekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi

    Umwe mu bakekwa asanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, yabwiye itangazamakuru ko umugenzi yamuteze bahuriye mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo maze amusaba kumujyana i Nyabugogo .

    Gusa ngo mbere y'uko bagerayo, yanyuze ahantu ahafata ibyuma ari nabwo baje gufatwa.

    Ati 'Umugenzi yaranteze arambwira ngo tujye Nyabugogo, muca amafaranga igihumbi, arangije ngo twigire imbere gato mfate akantu tugende, tuhageze arazamuka ajya kukazana.'

    Yakomeje agira ati 'Inyuma yanjye hari umuturanyi wanjye, mu gihe ataraza mbona uwo muturanyi amanuka aza mu kazi, wa wundi ahita aza mbona azanye ibyuma. Wa muturanyi arangije aravuga ngo dore ibi ni bya byuma by'amapoto tujya twibwa, ahita abikubita hasi ariruka.'

    Undi usanzwe ugura akanacuruza ibyuma bishaje ahitwa Kiruhura, yavuze ko yafashwe ubwo yari mu kazi, ahamagawe n'umuntu wari usanzwe ubicuruza, amusaba kumuha 50.000 Frw ariko we amwemerera 10.000 Frw mu gihe bagiciririkanya bahita bafatwa.

    Ati 'Navuye mu rugo ari nka saa mbili nza ku kazi, ndafungura, nkimara gufungura hari umugabo wari kumwe n'umukarani, arampamagara ndamanuka, ambwira ko hari umuntu ufite ibyuma Nyabugogo, ansaba kujya kubigura.'

    Akomeza agira ati 'Turatambikana tuza Nyabugogo, noneho turumvikana n'uwo muntu, anca 50.000 Frw, mwemerera ko muha 10.000 Frw noneho bahita badufata.'

    Mu byuma byafashwe harimo ibisanzwe bikoreshwa mu gukwirakwiza umuyoboro mugari w'amashanyarazi (amapoto), amaburo abifunga ndetse n'ibiyafunga (pince).

    Umuyobozi ushinzwe kurwanya iyangizwa ry'ibikorwa by'amashanyarazi muri sosiyete y'ingufu, REG, Nkubito Stanley, yavuze ko atari ubwa mbere hagaragaye abantu bangiza ibikorwa by'amashanyarazi ndetse ko nyuma yo kubona birushijeho kuba byinshi, REG yitabaje Polisi ngo ibafashe kubirwanya.

    Nkubito yavuze ko buri mwaka bakira ibibazo nk'ibi bigera kuri 50, ndetse ko hari nubwo byiyongera.

    Ati 'By'umwihariko uyu mwaka byarushijeho kwiyongera kuko mu cyumweru kimwe gusa duhura n'ibibazo bigera ku icumi'.

    Yongeyeho ko mu rwego rwo kubirwanya, bashyizeho amatsinda ndetse banashoramo amafaranga yo gushakisha abagira uruhare mu kwangiza ibikorwa by'amashanyarazi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kureka ubunebwe butuma bajya mu bujura, ahubwo bagashaka imirimo bagakora.

    Ati 'Nta muturage wagakwiye gufatirwa muri ibi bikorwa, ni babyirinde, ni bakore akazi karahari. Bahimbe imirimo cyangwa se basabe akazi ariko niba udafite akazi ukagerekaho akazi ko kwiba ntabwo byemewe'.

    Aba nibaramuka bahamijwe ibi byaha, bazahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu n'irindwi ndetse n'ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n'eshanu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-bane-bafashwe-bakekwaho-kwiba-no-kwangiza-ibikorwaremezo-by