Category: Uncategorized

  • Icyo Ivan Minnaert avuga ku makuru amwerekeza muri Simba SC #rwanda #RwOT

    Umubiligi watoje amakipe atandukanye mu Rwanda, avuga ko ikipe ya Simba SC yagiranye ibiganiro n’umuhagarariye ndetse bigenda bakaba bategereje umwanzuro wa nyuma.

    Tariki ya 7 Mutarama 2021, nibwo Simba SC yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo w’umubiligi, Sven Vandenbroeck, hari nyuma yo kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions League.

    Nyuma hagiye havugwa amazina menshi atandukanye y’abashobora kumusimbura nka Rene Weiler Umusuwisi watoje Al Ahly, Frolent Ibenge wa DR Congo na Hicham Aboucheroune.

    Si abo gusa kandi hari n’amakuru avuga ko iyi kipe yagiranye ibiganiro n’umutoza Ivan Jacky Minnaert ngo abe yayerekezamo.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Ivan Minnaert yavuze ko we ataganiriye na Simba SC ahubwo yaganiriye n’umuhagarariye ndetse ibiganiro byagenze neza.

    Ati'Simba SC yavuganye n’umpagarariye, niwe baganiriye. Ibiganiro byagenze neza hasigaye ko bo bafata umwanzuro,.'

    Yakomeje avuga ko nta n’umutoza witeguye gutoza Simba SC nkawe kuko nawe afie amateka.

    Ati'nta muntu witeguye nkanjye. Nditeguye cyane rwose, ni ikipe y’amateka kandi nanjye ndi umutoza w’amateka, ufite icyo yakoze mu mikino nyafurika.'

    Ivan Minnaert ni umwe mu batoza beza badafite amakipe kuri ubu, yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda ari yo Mukura VS na Rayon Sports. Yibukwa cyane muri Rayon Sports muri 2018 ubwo yafashaga iyi kipe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup inshuro imwe rukumbi iyi kipe yari igiyemo mu mateka yayo ndetse nta n’indi kipe mu Rwanda irageramo.

    Ivan Minnaert ashobora kujya muri Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-ivan-minnaert-avuga-ku-makuru-amwerekeza-muri-simba-sc

  • Centrafurika: Umunyarwandakazi Lt Scovia ni w… – #rwanda #RwOT

    Lieutenant Scovia Gwizimpundu ari mu ngabo z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro muri Centrafrique hamwe n'ingabo zitandukanye zo mu bindi bihugu. Ari mu mutwe w'ingabo z’u Rwanda, RDF, zicunga zikanabungabunga amahoro binyuze mu muryango w'abibumye (UN). Ni umunyarwandakazi urinda umufasha wa Perezida wa Centrafrique, Madamu Tina Touadera.

    Ingabo z'u Rwanda  n’izindi zitandukanye ziva mu bihugu bitandukanye  nk’u Burusiya ziri mu butumwa bw'Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) nyuma yaho Cntre Afrique igabwaho ibitero n'imitwe y'inyeshyamba ziri gushaka guhirika ubutegetsi muri iyi minsi. François Bozizé wayoboye icyo gihugu hagati ya 2003 na 2013, niwe ushinjwa gushinga imite itavuga rumwe na Leta nyuma yo kuva ku butegetsi.

    Nk’uko tubikesha The New Times, Lieutenant Scovia Gwizimpundu ari mu ngabo ziri mu birindiro by'amahoro by'u Rwanda mu mujyi muto witwa Ouango, mu nkengero za Bangui, umurwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique (CAR). Uyu musirikare avuga ko agomba kuba maso kuko aba arinze umuntu ukomeye cyane. 

    Umunyarwandakazi ni we urunda umutekano w’umufasha wa Perezida wa Centrafrique

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102392/centrafurika-umunyarwandakazi-lt-scovia-ni-we-ucungira-umutekano-umugore-wa-perezida-amafo-102392.html

  • Nyarugenge: Abasore n’inkumi 13 bafashwe banywa inzoga na ‘Shisha’ bafunzwe – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bari abakobwa barindwi n’abasore batandatu aho basanzwe mu Mudugudu w’Ishema, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge. Hari hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubyiruko rwari rurimo abanyarwanda basanzwe baba mu mahanga ngo bari bateguye ibirori bagamije gusezeranaho mu gihe biteguraga gusubira mu bihugu babamo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko uru rubyiruko rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

    Yagize ati “Twari mu bikorwa byo gucyura abantu bari muri gare, umuturage aza kuduha amakuru ko hari urugo rurimo kuberamo ibirori, twari kumwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’inzego z’umutekano turagenda dusanga bari kunywa inzoga n’itabi rya shisha ritemewe.”

    Yakomeje asaba abaturage n’urubyiruko muri rusange kwirinda gukerensa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ati “Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bakwiye kuba bareba uburenere bw’iki cyorezo, bagerageze kubahiriza amabwiriza nyuma ya Covid-19 abantu bazongera bishimishe.”

    Mukandahiro yavuze ko uru rubyiruko rwagombaga kujyanwa muri Stade rukigishwa, byaba ngombwa rugacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ariko ngo Polisi yahise ibajyana kugira ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha nk’abanyoye itabi rya shisha.

    Abafashwe bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya La Galette mu Mujyi wa Kigali, mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki cyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘shisha’.

    Itabi rya shisha kuri ubu ritemewe mu Rwanda, abashakashatsi bagaragaza ko ubukana bwaryo bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa ‘monoxydes de carbone’, ingana n’inshuro zirindwi ziba mu itabi risanzwe, iyi gaz ikaba ari mbi cyane ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima.

    Mu 2017, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse burundu shisha isaba abanyarwanda bose kwirinda kurinywa, kuryamamaza cyangwa kuritumiza hanze y’igihugu hagamijwe kuricuruza.

    Basanzwe banywa inzoga n’itabi rya Shisha ritemewe mu Rwanda

    Aba basore n’inkumi bafashwe bakoze ibirori, barenze ku mabwiriza ya Covid-19 barenzaho no kunywa itabi ritemewe mu Rwanda

    Mu 2017 nibwo Shisha yaciwe mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abasore-n-inkumi-13-bafashwe-banywa-inzoga-na-shisha-bafunzwe

  • Imirimo yo kubaka ikigo cya Ellen DeGeneres igeze kuri 50% – #rwanda #RwOT

    Ellen DeGeneres Campus ni Ikigo kiri kubakwa n’Umuryango nterankunga wa Ellen Fund wa Ellen DeGeneres uzwi cyane mu bikorwa by’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye n’Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund’ usanzwe ukora ibikorwa byo kubungabunga ingagi zo mu Birunga, ziri mu binyabuzima bigeramiwe cyane ndetse bishobora no gucika ku Isi biramutse bititaweho.

    Ni umushinga uzatwara muri rusange miliyoni 10$ (arenga miliyari 9.8 Frw), ukazarangira mu mpera z’uyu mwaka, aho kuba mu ntangiriro zawo nk’uko byari biteganyijwe, mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus gihagarika ibikorwa byo kubaka byari byatangiye mu mwaka wa 2019.

    Iki kigo kizaba kigizwe n’ibice bitatu, birimo igice cyagenewe ubushakashatsi, igice cyagenewe kwigisha ndetse n’igice kizaba kigizwe n’ahashyirwa amafoto y’ingagi, ndetse hakazaba hari igice cyakira abanyeshuri n’abandi bashakashatsi baje kuri icyo kigo.

    Nikimara kuzura kandi, iki kigo kizaba Ibiro Bikuru by’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wari usanzwe ukodesha mu birometero 30 uvuye mu Birunga, kandi ari ho ibikorwa by’uyu muryango bishingiye.

    Félix Ndagijimana ushinzwe ibikorwa byo gukurikirana uyu mushinga mu Muryango wa Dian Fossey Gorilla Fund, yabwiye The New Times ko ibikorwa by’uyu mushinga birimbanyije.

    Yasobanuye ko muri rusange “igice cyo kwigisha kizaba kigamije gutoza abazakomeza kurengera ibidukikije mu bihe biri imbere. Kizaba kigizwe n’amashuri, isomero ndetse n’icyumba kirimo mudasobwa”.

    Igice cy’ubushakashatsi cyo kizaba kigizwe n’ibiro ndetse na laboratwari zitandukanye, ndetse kikazaba gifite umwanya w’aho abashakashatsi bashobora guhurira bakungurana ibitekerezo.

    Igice kirimo amafoto na cyo kikazajya gifasha abakerarugendo kurushaho kwiga imibereho y’ingagi, uko zishobora gukomeza kubungwabungwa ndetse n’ibikorwa by’Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund.

    Ni ikigo kiri kubakwa na MASS Build Design Group, kikazaba cyubatse ku buryo kirengera ibidukikije, aho kizaba gifite uburyo bwo gufata amazi y’imvura ndetse n’uburyo bwo gusukura amazi yamaze gukoreshwa, kugira ngo yongere abyazwe umusaruro.

    Ndagijimana yavuze ko ibikorwa byo kubakwa byadindijwe n’uko “imirimo yo kubaka yahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bitandatu hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020, igihe igihugu cyose cyashyirwaga muri gahunda Guma mu Rugo mu rwego rwo guhangana na Coronavirus”.

    Yongeyeho ko no mu gihe imirimo yasubukurwaga, ibintu bitahise bisubira mu buryo nk’uko byahoze, ati “twakomeje kubahiriza amabwiriza yo kurinda abakozi bacu. Umubare w’abakozi wakomeje kwiyongera kuva icyo gihe, kandi twakomeje gukurikiza ingengabihe yo kubaka twari twarihaye”.

    Umushinga wo kubaka iki kigo witezweho kuzatanga imirimo igera ku 1 500, aho 40% by’abazayikora ari abagore. Muri miliyoni 10$ ziri kubaka iki kigo, 2,5$ zizakoreshwa mu kugura ibikoresho byo mu Rwanda, naho izindi miliyoni 2$ zikoreshwe mu guhemba abakozi bazakora muri icyo kigo, ibintu bizanarushaho guteza imbere abagituriye n’abakibonamo imirimo.

    Iki kigo kandi kizaba ikigo cy’icyitegererezo mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no gukoresha neza umutungo kamere mu Rwanda.

    Igitekerezo cyo kubaka ‘Ellen DeGeneres Campus’ cyagizwe n’umufasha wa Ellen DeGeneres, Portia de Rossi, wahisemo ko hakorwa “ikintu gisobanura amateka n’ahazaza ka DeGerenes”, maze akazabimuha nk’isabukuru y’imyaka 60 yari yujuje.

    Ibi byaturutse ku nkuru DeGeneres yari yarahawe umukunzi we, aho yamubwiye ko kimwe mu bintu byahinduye ubuzima bwe ari kukubona ifoto ya Dian Fossey wari umushakashatsi muri Amerika, wari warateye umugongo icyo gihugu akaza kuba mu Birunga aho yafashaga mu kubungabunga ingagi zari ziri kugenda zishiraho mu Isi.

    DeGeneres yabwiye ko Rossi ko icyo gikorwa cyamuhinduriye ubuzima ndetse agakura yumva ashaka kuzakora ikintu cyagirira abandi akamaro.

    Ni muri urwo rwego Rossi yatekereje ku kumukorera ikintu azajya aterwa ishema na cyo mu gihe azaba arangije ibiganiro akora byo kuri Televiziyo, dore ko amaze kugwiza imyaka 61.

    DeGeneres yaje no kuza mu Rwanda asua ingagi zo mu Birunga, aho avuga ko ari igikorwa “cyamuhinduriye ubuzima”, yongeraho ko “mu gihe ugize amahrwe yo kujya gusura ingagi, ntuzayiteshe”.

    Ellen DeGeneres arazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika kuko afite ikiganiro gikunzwe cyane kitwa “The Ellen Show”, aho atumiramo ibyamamare bitandukanye muri icyo gihugu.

    Igishushanyo mbonera cy’Ikigo Ellen DeGeneres Campus

    Iki kigo kizaba cyubatse ku buryo burengera ibidukikije

    Ellen DeGeneres afite ikiganiro akorana n’ibyamamare gikunzwe cyane muri Amerika

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ikigo-cya-ellen-degeneres-igeze-kuri-50

  • Amavubi yakoze imyitozo ya gatatu, Sugira avuga ko igihe kigeze ngo bahe abanyarwanda icyo bakwiye (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo I Douala muri Cameroun aho izakinira imikino ibanza yo mu itsinda iherereyemo, aho kuri uyu wa Gatanu imyitozo bayikoreye ku kibuga gito cya Stade de la Réunification bazakiniraho imikino ibiri ya mbere.

    Mu kiganiro Sugira Ernest yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko kugeza ubu ikipe ihagaze neza, akaba yumva hari icyizere ko bakwitwara neza, gusa anavuga ko bazi ko hari umwenda bafitiye abanyarwanda kandi bagomba kubaha ibyishimo

    Yagize ati “Duhagaze neza kuva twagera hano umwuka ni mwiza, n’abari bafite imvune urabona ko bagarutse. Tugiye gukina n’ikipe tuzi ko itazatworohera, twarebye imikinire yayo tubona n’ikipe ikinana imbaraga.”

    Sugira Ernest mu myitozo y
    Sugira Ernest mu myitozo y’Amavubi yo kuri uyu wa Gatanu

    “Turi mu itsinda rikomeye ririmo Maroc yatwaye igikombe, ririmo umuturanyi, ariko natwe ntitworoshye, turi igihugu gikomeye, dufite amahirwe nka 75% yo kuzamuka nituramuka dutsinze Uganda”

    “Iriya CHAN ya 2016 yari nziza, hashize imyaka itanu, uko nari meze siko nkimeze, ntaho nagiye ndacyari wawundi nzagerageza gutanga ibyo mfite cyane ko iri rushanwa ndimenyereye”

    “Abatadufitiye icyizere bagomba kukitugirira kuko igihugu ni icyacu, ikipe y’igihugu ni iyabo ibyiza tugomba kubisangira, ibibi tukabisangira, igihe kirageze ngo natwe tubihindure tubahe ibyiza nk’uko babikeneye banabikumbuye nk’uko bahoze banabiririmba mu bihe byashize, navuga ko turi mu nzira nziza zo kubikosora”

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere n’ikipe y’igihugu ya Uganda ku I Saa Tatu z’ijoro, mu gihe muri iri tsinda ry’u Rwanda Maroc izaba yahuye na Togo.

    Andi mafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yakoze-imyitozo-ya-gatatu-sugira-avuga-ko-igihe-kigeze-ngo-bahe-abanyarwanda-icyo-bakwiye-amafoto

  • Nyagatare: Abajura baturutse muri Uganda bibye inka n’ihene z’abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Gishuru mu Murenge wa Tabagwe hafi y’urugabano rw’ibihugu byombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Célestin Munyangabo, yabwiye IGIHE ko izo nka n’ihene zatwawe n’abajura baturutse muri Uganda ngo bazikuye aho zari ziri barazambukana bazijyana iwabo.

    Yagize ati “Batwaye inka umunani n’ihene eshatu, bazitwaye mu rukerera rushyira tariki ya 15, izo nka zari iz’abaturage bane ihene ari iz’umuturage umwe, ubu tumaze kumenya aho ziherereye turacyakurikirana turi kuvugana n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri Uganda kugira ngo bazifate bazidusubize twamenye aho ziri.”

    Yakomeje avuga ko ubwo hamenyekanye aho aya matungo ari muri Uganda bizeye ko inzego z’ibanze zaho zizabafasha kuyafata zikayagarurwa mu Rwanda. Yakomeje avuga ko kuri ubu bafashe ingamba zo kongera gukaza umutekano kuko atari ku nshuro ya mbere abantu baturuka Uganda bakaza kwiba mu Rwanda.

    Ati “Mu ngamba twafashe ni ukurushaho kwicungira umutekano cyane, abaturage nabo tukabasaba kurinda amatungo yabo kuko si ubwa mbere baza kwiba amatungo mu Rwanda byaherukaga mu mezi abiri ashize.”

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere duhana imbibi n’igihugu cya Uganda, imirenge igera kuri itandatu yose ihana imbibi n’iki gihugu ahenshi ukaba usanga ibihugu byombi bitandukanywa n’ikibaya gito cyangwa amasambu y’abaturage b’ibihugu byombi yegeranye cyane ku buryo biba byoroshye kuhambuka.

    Imirenge yo mu Karere ka Nyagatare ihana imbibi na Uganda harimo Matimba, Musheri, Karama, Tabagwe, Kiyombe na Rwempasha.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abajura-baturutse-muri-uganda-bibye-inka-n-ihene-z-abaturage

  • Abakora mu by’amashanyararazi basabye RURA kudohora ku byemezo iherutse gufata – #rwanda #RwOT

    Ku wa 13 Mutarama 2021, RURA yatangaje ko kuva tariki 1 Werurwe 2021 abantu bazajya bahabwa umuriro w’amashanyarazi ari ababanje kwerekana uwakoze cyangwa uzakora imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako (installation) niba ari sosiyete ibyemerewe cyangwa umuntu ubifitiye uruhushya.

    RURA yavuze ko abantu bateganya kubaka mu Mujyi wa Kigali, bifuza guhabwa amashanyarazi na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bazajya babanza kwerekana umuntu uzayashyira mu nyubako cyangwa ahandi hantu bifuza kuyakoresha.

    Yasobanuye izi mpinduka nk’izigamijwe gukumira inkongi n’izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w’amashanyarazi.

    Ibi bigaragara ko hari bamwe mu bakora mu by’amashanyarazi bakekwaho gushyira amashanyarazi mu nyubako nabi bikaba intandaro y’impanuka za hato na hato.

    Abakora mu by’amashanyarazi babigize umwuga babiteye utwatsi bavuga ko atari bo ntandaro y’inkongi z’imiriro zibasira inyubako.

    Mudaheranwa Jean Baptiste yize iby’amashanyarazi, yabwiye radiyo Flash FM ko hari ubwo ibikoresho bakoresha biba intandaro y’inkongi.

    Ati “Njye 80% sinemera ko inkongi ziterwa no gushyira nabi amashanyarazi mu nyubako (installation) ahubwo birengagije n’ibikoresho dukoresha.”
    Niragire Jean Paul nawe ntiyemera ko abakora amashanyarazi bari mu bateza inkongi, ko ahubwo hari ubwo inzu ziba zishaje nazo zikaba intandaro z’impanuka.

    Ati “Rimwe na rimwe imiriro yacu dukoresha ishobora guteza ikibazo, uko igenda ihindagurika, igenda igaruka, nabyo bishobora guteza ikibazo ariko ntabwo nemera ko ari abakora mu by’amashanyarazi bayashyiramo nabi.”

    Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n’Isukura muri RURA, Mutware Alexis, yavuze ko ikigamijwe ari ukubanza kumenya abakora muri uru rwego ndetse na nyuma bakazagenerwa amahugurwa.

    Ati “Nk’ubu abantu bakora bose iyo mirimo ntabwo tubazi, harimo n’ababikora benshi bataranabyize. Iyi gahunda iba igamije kugira ngo bamenyekane, niba hari n’amahugurwa agomba gutegurwa, niba ari RSB igatanga amahugurwa natwe dushobora kubikora ariko abo bantu ntabwo tubazi. Iyo tubamenye rero tuba dushobora kubinjiza muri iyo gahunda.”

    Yavuze ko abakora muri urwo rwego basabwa gutanga 25000 Frw ndetse no kwerekana ko bize iby’amashanyarazi.

    RURA iherutse gutangaza urutonde rw’abafite impushya barimo ibigo n’abantu ku giti cyabo bemerewe gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zo guturamo, iz’ubucuruzi, ndetse n’inganda. Abo bantu bahise bashyirwa mu byiciro bitanu bijyanywe n’impushya zitangwa.

    Icyiciro cya mbere kirimo abashobora gushyira umuriro mu nzu zo guturamo n’izindi nto zikoresha umuriro muke, ibizwi nka ‘’Monophase’, mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z’ubucuruzi ndetse n’iz’amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, ibizwi nka ‘Triphase’.

    Icyiciro cya Gatatu ni impushya zihabwa abantu bashobora gushyira umuriro mu nyubako zirimo nk’inganda zikoresha umuriro mwinshi, akenshi izi ziba zifite ‘Transformateur’ ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa.

    Hari ikindi cyiciro kibarizwamo abantu bakora ibintu bitandukanye nk’umuntu ushobora gukora ‘installation’ ya moteri, imirasire n’ibindi ariko akaba yakora kimwe muri byo.

    Icyiciro cya nyuma ni umuntu ukora installation nk’insinga ziva ku nganda ziba ziri ku mapoto manini cyane, aha usanga atari umuntu ku giti cye.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-by-amashanyararazi-basabye-rura-kudohora-ku-byemezo-iherutse-gufata

  • Undi musirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021 nibwo uyu musirikare w’u Burundi yishwe. Mu masaha y’igitondo, Ingabo za Minusca zirimo iz’u Burundi n’iza Bangladesh zafashe urugendo zigiye mu bikorwa byo kugenzura uko umutekano wifashe mu bice bya Grimari.

    Mu nzira zigenda, zaje gutegwa n’abarwanyi babagabaho ibitero bibiri, icya mbere nta muntu wapfuye ariko mu cya kabiri umusirikare w’u Burundi yishwe ndetse abandi babiri ba Bangladesh bakomereka byoroheje.

    Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yunamiye uyu musirikare wapfuye ndetse yihanganisha umuryango we, ingabo z’u Burundi ndetse na Guverinoma y’iki gihugu anifuriza abandi basirikare ba Bangladesh bakomeretse gukira vuba.

    Uyu musirikare w’u Burundi yishwe nyuma y’abandi batatu bishwe mu mpera z’umwaka ushize ku wa 25 Ukuboza 2020 mu gitero bagabweho n’inyeshyamba.

    Abo basirikare bo biciwe mu Karere ka Dékoa kari mu Ntara ya Kémo. U Burundi bufite ingabo zigera kuri 760 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/undi-musirikare-w-u-burundi-yiciwe-muri-centrafrique

  • Benshi bakubiswe n'inkuba nyuma yo kumenya akayabo k'amafaranga imyenda Amavubi yagiye yambaye igura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 12 Mutarama 2021 nibwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi bafashe indege berekeza muri Cameroun mu mikino ya CHAN 2020. Abantu benshi bagiye bagaruka ku myambaro aba bakinnyi bari bambaye buri wese agenda ayivugaho bitewe nuko ayibona. Hari abantu benshi bagiye bibaza ku giciro cy'iyi myenda yakozwe na Moshions. YEGOB twabakoreye ubushakashatsi kugirango tubarebere igiciro cy'iyi myenda, imwe mu yikunzwe mu yikorerwa hano mu Rwanda (Made in Rwanda).

    Uku niko Amavubi yagiye muri Cameroun yambaye

    Nkuko urubuga rucururizwaho iyi myenda arirwo shop.moshions.rw rubigaragaza, iyi myenda izwi ku izina rya Ishema ikorwa n'iduka rya Moshions igura amafaranga ibihumbi ijana na cumi na bitanu (115000Frw).

    Iyi myenda Amavubi yagiye yambaye igura 115000Frw

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/benshi-bakubiswe-ninkuba-nyuma-yo-kumenya-akayabo-kamafaranga-imyenda-amavubi-yagiye-yambaye-igura/

  • Nkunda uyu mukino! Umugore wa Messi yinjiye m… – #rwanda #RwOT

    Ruccuzzo w’imyaka 32 y’amavuko, yeretse abakunzi be ko amaze kumenya gutera igipfunsi ndetse n’uburyo wirinda uwo muhanganye.

    Uyu mugore ufite abantu barenga Miliyoni 13 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yatangaje ko nta burambe aragira muri uyu mukino kuko amaze ukwezi kumwe gusa yitoza, ariko awukunda cyane.

    Yagize ati 'Natangiye mu kwezi gushize kandi ndacyitoza. Ndabikunda'.

    Ruccuzzo ukomeje gukorera imyitozo aho batuye i Barcelona, abamwigisha uyu mukino bavuga ko bashaka guhindurira ubuzima abantu bukaba bwiza binyuze mu kubazamurira icyizere no kubongerera ubwenge.

    Intego y’uyu mugore ukomeje gukora siporo z’ubwoko butandukanye, ni uguharanira gukomeza kugira ubuzima bwiza, kurwanya ibiro ndetse no kugira umubiri mwiza.

    Messi na Ruccuzzo bafitanye abana batatu, aribo Thiago Messi Roccuzzo, Mateo Messi Roccuzzo, Ciro Messi Roccuzzo.

    Ruccuzzo amaze ukwezi akina umukino w’iteramakofe

    Umugore wa Messi avuga ko akunda umukino w’iteramakofe cyane

    Ruccuzzo arashaka gukomeza kugira umubiri mwiza

    Ruccuzzo na Messi bafitanye abana batatu

    Ruccuzzo afie abantu barenga Miliyoni 13 bamukurikira kuri Instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102391/nkunda-uyu-mukino-umugore-wa-messi-yinjiye-mu-mukino-witeramakofe-amafoto-102391.html