Category: Uncategorized

  • Manchester United inganyije na Liverpool ikom… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye ku mpande zombi amakipe yigana nta kipe n’imwe ishaka kwataka, ahubwo bose bakiniraga hagati mu kibuga. 

    Abakinnyi babanje mu kibuga: Liverpool: Alisson, Alexander-Arnold, Henderson, Fabinho, Robertson, Wijnaldum, Thiago, Shaqiri, Mane, Salah, Firmino. 

    Manchester United : De Gea; Wan-Bissaka, Lindelof, Maguire, Shaw; Pogba, Fred, McTominay; Fernandes, Rashford, Martial

    Amakipe yombi yakomeje kugaragaza guhangana kutarimo imipira yihuta

    Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu, gusa ikipe ya Liverpool yiganje ku guhererekanya umupira. Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi n’ubundi yanze kurekuza ariko Manchester United isa n’aho ishaka kunganya umukino.

    Ole ku munota wa 61 yakoze impinduka, akuramo Martial ashyiramo Cavani, ku munota wa 76 Liverpool isimbuza Xherdan Shaqiri ishyiramo Curtis Jones, hanyuma ku munota wa 85 Divock Origi asimbura Roberto Firmino, James Milner asimbura Georginio wijnaldum, mu gihe Manchester United yashoje gusimbuza ikuramo Bruno Fernandes ishyiramo Mason Greenwood aha byari ku munota wa 90. 

    Nyuma y’izi mpinduka, amakipe yombi yakomeje kunaniranwa, umusifuzi yongeraho iminota 3 ariko umukino urangira ari ubusa ku busa. 

    Nyuma y’uyu mukino, Manchester United yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 37, Leicester City iba iya 2 n’amanota 35 mu gihe Liverpool yahise iba iya 3 n’amanota 34.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102414/manchester-united-inganyije-na-liverpool-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-102414.html

  • Indirimbo Meddy yakoranye na Otile Brown iciye agahigo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indirimbo Dusuma ya Otile Brown na Meddy iciye agahigo ko kurebwa n'abantu basaga miliyoni 20 ku rubuga rwa YouTube. Aka ni agahigo gakomeye dore lo nta wundi muhanzi nyarwanda urakora ibisa nk'ibi.

    Dusuma yujuje umubare w'abantu miliyoni 20 bamaze kuyireba kuri YouTube

    Indirimbo Dusuma ya Otile Brown na Meddy yasohotse ku ya 17 Kamena 2020. Guhera kuri uwo munsi kugeza ubu ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda ibi akaba ari na bimwe mu bitumye yuzuza umubare w'abantu basaga miliyoni 20 bayirebye ku rubuga rwa YouTube.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-meddy-yakoranye-na-otile-brown-iciye-agahigo/

  • Havumbuwe impamvu za slayqueen zisigaye zijya gushakira amaronko i Mahanga zisize abakire hafi yazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku isi usanga za slayqueen nyinshi ziba zifite inyota yo kujya gushakira amaronko i Mahanga nyamara hafi yazo naho hari abakire ndetse bafite n'amafaranga. Hari impamvu nyinshi zitandukanye zituma aba bakobwa bicuruza bazwi nka slayqueen bajya gushakira amaronko hanze y'ibihugu byabo. Hano twabegeranyirije zimwe mu mpamvu z'ingenzi zituma abakobwa bicuruza (slayqueen) bajya gushakira amaronko i Mahanga.

    1. Baba bumva hanze ariho bazakora ibyo bashaka bihishe ndetse banitaruye iwabo: Abakobwa benshi bicuruza bakunze gutinya ko hari abantu baziranye cyangwa abo mu miryango yabo bazababonana n'abagabo inaha bakaba babakekera ko bicuruza bityo bakigira hanze y'igihugu cyabo akaba ariho bajya gushakira amaronko.

    2. Baba bumva abagabo/abakire bo hanze y'igihugu cyabo aribo batanga agatubutse kurusha abiwabo: Abakobwa benshi bicuruza baba bumva hanze y'igihugu cyabo ariho hari abagabo batanga amafaranga atubutse gusa iyi myumvire si iy'abakobwa bicuruza gusa kuko usanga n'abandi bantu bayifite baba bumva ko nibajya hanze ariho bazabona agatubutse ndetse bakabona n'imirimo yagutse gusa bose siko bibagendekera.

    3. Baba bafite inyota yo kujya kureba imico y'ahandi: Iki kintu usanga abakobwa  bicuruza usanga bose bagihuriyeho kuko usanga bose baba bafite inyota yo kujya kureba imico y'ahandi kugirango naho barebe ko bahabona amaronko.

    4. Baba bafite umuco wo kwiganana: Abakobwa bicuruza abenshi usanga baba baziranye bityo buri kimwe umwe akoze akibwira abandi ibi bikavamo kwiganana kwa bamwe muri aba bakobwa birumvikana ko iyo hagize umwe muri bo ujya hanze aza abiratira abandi nabo bakagira amatsiko ndetse hakagira na bamwe muri bo bahajya kureba niba ibyo mugenzi wabo yababwiye aribyo.

    5. Birabaryohera kubona bagiye hanze y'igihugu cyabo: Abakobwa bicuruza baryoherwa cyane no gusohoka hanze y'igihugu cyabo bakajya kureba uko hanze y'igihugu cyabo hameze ndetse bakanareba niba bahabyaza umusaruro kugirango babone amaronko.

    Muri make izi nizo mpamvu z'ingenzi zituma abakobwa bicuruza (slayqueens) bava mu gihugu cyabo bakajya gushakira amaronko hanze. Hari n'izindi mpamvu nyinshi turimo kubategurira tuzazibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

    Mushobora kuduha ibitekerezo kuri iyi nkuru muciye hasi muri comment section .

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/havumbuwe-impamvu-za-slayqueen-zisigaye-zijya-gushakira-amaronko-i-mahanga-zisize-abakire-hafi-yazo/

  • Covid-19: Amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali yafunzwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko amashuri y'Incuke, abanza n'ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali yaba aya Leta n'ayigenda abaye afunzwe kuva kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Uburezi ku gicamunzi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021.

    Minisiteri y'Uburezi ishishikariza aya mashuri yo mu Mujyi wa Kigali gukomeza kwigisha yifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga, yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

    Minisiteri y'Uburezi ivuga ko abiga bacumbikiwe muri aya mashuri mu Mujyi wa Kigali, bazaguma mu bigo bagakomeza guhabwa serivisi z'ingenzi.

    Iki cyemezo ntikireba amashuri yo mu Ntara kuko yo azakomeza kwiga uko bisanzwe ariko anakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Minisiteri y'Uburezi itangaza ko izi ngamba zizavugururwa nyuma y'ibyumweru bibiri habanje gukorwa isuzuma ry'uburyo icyorezo kizaba gihagaze.
    Ibi bibaye mu gihe hari hategerejwe itangira ry'amashuri kubiga mu mashuri y'incuke n'abanza mu kiciro cyo hasi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/17/covid-19-amashuri-yose-yo-mu-mujyi-wa-kigali-yafunzwe/

  • Mashami ayiraye kw'ibaba intego ari ugutsinda McKinstry wamwirukanye mu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mashami Vincent, yavuze ko yiteguye ku munsi w'ejo yiteguye gutsinda umukino uzahuza u Rwanda na Uganda itozwa na Jonathan McKinstry wamwirukanye mu bari bamwungirije mu gutoza Amavubi.

    Mashami Vincent

    Mashami Vincent utoza Amavubi, yavuze ko yiteze gutsinda Uganda itozwa na McKinstry bigeze gukora mu Ikipe y'Igihugu mu 2015. Mashami yagize ati: “ Ntabwo nabica ku ruhande, ndifuza kumutsinda kandi na we niko abyifuza. Byaba ari byiza cyane gutsinda Uganda, gutsinda McKinstry, mu by'ukuri ndabyiteze kandi byanshimisha cyane “.

    Ikipe y'U Rwanda n'ikipe ya Uganda bizahura ku munsi w'ejo mu mukino w'umunsi wa mbere wo mu itsinda C rya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun ni umukino uzatangira guhera saa tatu z'ijoro ku isaha y'i Kigali.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mashami-ayiraye-kwibaba-intego-ari-ugutsinda-mckinstry-wamwirukanye-mu-amavubi/

  • MINEDUC yafunze amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye yose yo muri Kigali. – YEGOB #rwanda #RwOT

    MINEDUC yatangaje ko yafunze amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri bakaba bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Mu itangazo Mineduc yashyize hanze kuri iki Cyumweru yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta y'ayigenga kandi kikazatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Ni icyemezo Minisiteri y'Uburezi ivuga ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Uyu mwanzuro ukaba wafashwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima.

    Mu itangazo ryayo yagize iti 'Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z'ingenzi.'

    Yavuze ko kandi 'amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    Ibi byemezo bishya bizavugururwa nyuma y'ibyumweru bibiri hamaze kugenzurwa uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mineduc-yafunze-amashuri-yinshuke-abanza-nayisumbuye-yose-yo-muri-kigali/

  • Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Mineduc yashyize hanze kuri iki Cyumweru yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta y’ayigenga kandi kikazatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Uyu mwanzuro ukaba wafashwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

    Mu itangazo ryayo yagize iti “Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z’ingenzi.”

    Yavuze ko kandi “amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

    Ibi byemezo bishya bizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hamaze kugenzurwa uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

    Minisiteri y’Uburezi yafashe iki cyemezo mu gihe mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 7 Mutarama yari yatangaje ko amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza azafungura ku wa 18 Mutarama 2021 kubera ko ariyo yari asigaye atarakomorerwa.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y’incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni ku wa 18 Mutarama, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.’’

    Icyo gihe Minisitiri Dr Uwamariya yari yateguje ko umwanzuro uzarushaho gusesengurwa bijyanye n’uko COVID-19 izaba ihagaze ndetse n’inama bazahabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    Amashuri yo muri Kigali yongeye gufungwa nyuma y’igihe kitageze ku mezi atatu yari amaze akomorewe kimwe n’andi yose yo mu gihugu.

    Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

    Icyorezo cya COVID-19 kiragenda kirushaho gufata indi ntera mu Rwanda cyane cyane muri Kigali, aho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa Mbere tariki 11 kugeza ku wa 16 Mutarama 2021 muri uyu mujyi gusa hapfuye abantu 17, handura abandi 680.

    Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, rimenyesha abafatanyabikorwa bose ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi, cyane cyane mu Mujyi wa #Kigali pic.twitter.com/v7LhZdmgDd

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) January 17, 2021


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-y-incuke-abanza-n-ayisumbuye-yo-muri-kigali-yafunzwe

  • Amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye yo muri Kigali yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Mineduc yashyize hanze kuri iki Cyumweru yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta y'ayigenga kandi kikazatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Ni icyemezo Minisiteri y'Uburezi ivuga ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Uyu mwanzuro ukaba wafashwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima.

    Mu itangazo ryayo yagize iti 'Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z'ingenzi.'

    Yavuze ko kandi 'amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    Ibi byemezo bishya bizavugururwa nyuma y'ibyumweru bibiri hamaze kugenzurwa uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

    Minisiteri y'Uburezi yafashe iki cyemezo mu gihe mu kiganiro Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n'itangazamakuru ku wa 7 Mutarama yari yatangaje ko amashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'abanza azafungura ku wa 18 Mutarama 2021 kubera ko ariyo yari asigaye atarakomorerwa.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y'incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni ku wa 18 Mutarama, ababyeyi n'abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y'incuke ndetse n'icyiciro cya mbere cy'abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.''

    Icyo gihe Minisitiri Dr Uwamariya yari yateguje ko umwanzuro uzarushaho gusesengurwa bijyanye n'uko COVID-19 izaba ihagaze ndetse n'inama bazahabwa na Minisiteri y'Ubuzima.

    Amashuri yo muri Kigali yongeye gufungwa nyuma y'igihe kitageze ku mezi atatu yari amaze akomorewe kimwe n'andi yose yo mu gihugu.

    Nyuma y'amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y'Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n'uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n'uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y'Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n'uwa Gatanu ndetse n'abo mu y'Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n'uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy'abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza, n'abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n'uwa Kane.

    Icyorezo cya COVID-19 kiragenda kirushaho gufata indi ntera mu Rwanda cyane cyane muri Kigali, aho imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa Mbere tariki 11 kugeza ku wa 16 Mutarama 2021 muri uyu mujyi gusa hapfuye abantu 17, handura abandi 680.

    Itangazo rya Minisiteri y'Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, rimenyesha abafatanyabikorwa bose ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi, cyane cyane mu Mujyi wa #Kigali pic.twitter.com/v7LhZdmgDd

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) January 17, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-y-incuke-abanza-n-ayisumbuye-yo-muri-kigali-yafunzwe

  • Ibitaro bya Leta byose byategetswe kuvura abarwayi ba Covid-19 hakoreshejwe ubwishingizi bwose #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gifashwe nyuma y'uko hari hashize amezi agera kuri 11 Leta ariyo yishingira abarwayi ba COVID-19 haba mu kubishyurira, gufatwa ibipimo ndetse no kubitaho mu gihe baba bari gukurikiranwa n'abaganga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu icyorezo kimaze kugera hirya no hino mu gihugu kandi n'ibigo by'ubwishingizi byamaze kwemera ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.

    Ati 'Impamvu ni uko uburwayi buri mu gihugu cyose, abarwayi bashobora kujya mu mavuriro atandukanye, ikindi ariko twamaze kuvugana n'ibigo by'ubwishingizi bikorera mu Rwanda byatwemereye ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi bizafasha abantu kubera ko amavuriro nayo arabegereye kandi bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye nk'abarwaye za Asthma cyangwa HIV.'

    Ubusanzwe kuva ku gupimwa COVID-19, bikagaragara ko umuntu yayanduye agahita ajyanwa mu bitaro byabugenewe [Treatment Centers], abaganga bakamwitaho kuzageza ubwo azakira icyorezo agataha, yishingirwaga na Leta 100%. Bivuze ko ari Leta yishyuraga ibisabwa byose.

    Minisitiri Dr Mpunga yavuze ko Leta yari imaze amezi arenga 11 yita ku barwayi ba COVID-19, ariko kuri ubu bitewe n'ubwiyongere bukabije bw'abandura ndetse n'amikoro y'igihugu agenda aba make hafashwe icyemezo cy'uko bazajya bivuriza ku bwishingizi baba bafite ubwo aribwo bwose.

    Yakomeje agira ati 'Abanyarwanda bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye, Leta yagerageje kubishyurira amezi 11 yose ariko biragaragara ko ubushobozi bugenda buba buke, ntawo leta yakomeza kwishyurira abantu bose ngo ibishobore.
    Kuva muri Nzeri 2020, Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda yo gukurikirana no kuvurira mu ngo zabo abafite COVID-19, aho imibare iheruka ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko abarwayi bagera ku 2800 bari kuvurirwa mu rugo.

    Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu. Hanatangijwe n'uburyo bwo gupima byihuse 'antigens rapid tests' mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.

    Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibitaro-bya-leta-byose-byategetswe-kuvura-abarwayi-ba-covid-19-hakoreshejwe

  • BREAKING : Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali yafunzwe #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Uburezi ku gicamunzi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021.

    Minisiteri y’Uburezi ishishikariza aya mashuri yo mu Mujyi wa Kigali gukomeza kwigisha yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga, yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abiga bacumbikiwe muri aya mashuri mu Mujyi wa Kigali, bazaguma mu bigo bagakomeza guhabwa serivisi z’ingenzi.

    Iki cyemezo ntikireba amashuri yo mu Ntara kuko yo azakomeza kwiga uko bisanzwe ariko anakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Minisiteri y’Uburezi itangaza ko izi ngamba zizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri habanje gukorwa isuzuma ry’uburyo icyorezo kizaba gihagaze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-Amashuri-y-incuke-abanza-n-ayisumbuye-yo-muri-Kigali-yafunzwe