Category: Uncategorized

  • Umukobwa wari utarasoma n'umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera bwa mbere kuri Internet [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'umunyamerika yagiye ku mbuga za Tinder na Hinge arangije ashyiraho itangazo rivuga ko atarasomana ndetse akeneye umusore ubimukorera bwa mbere,benshi barahatana karahava birangira umwe amutsindiye.

    Uyu mukobwa yakoze uburyo bwiza bwo kwiyandikisha mu rwego rwo kuzatoranya uzamusoma bwa mbere.

    Yashyize video kuri Tik Tok asobanura uko iri rushanwa ryagenze byateye benshi amarangamutima barayireba ku bwinshi ndetse inakwirakwizwa hirya no hino.

    Uyu mukobwa yasobanuye ko iri rushanwa rye rimaze kurangira yasabye umusore watsindiye kumusoma kubanza kwipimisha Coronavirus.

    Yagize ati 'Ntabwo nzi neza niba hari ufite aho ahuriye n'ibi gusa gusa mfite imyaka 24 ariko ntabwo nari nagasomana na rimwe.

    Ibi bisobanuye ko ubwonko bwanjye butari buzi uko bimeze kuba umunwa wanjye wahura n'uw'undi muntu.

    Iyo najyaga kuryama nkarota ngiye gusomana n'umuhungu nakunze,iminwa yacu ntiyahuraga kubera ko ntari narigeze niyumvisha uko gusomana n'umusore bimera.

    Twaregeranaga ariko ntitubashe gusomana.Ntabwo byakundaga kubera ko ntari nzi uko bimera gusomana kuko ntigeze mbikora.

    Uwiyandikishaga muri iri rushanwa yabazwaga uko atekereza umubano we na M'Lynn,nuko yifuza ko wazaba umeze mu gihe kizaza.

    Uyu mukobwa yavuze ko abasore bo mu bihugu bitandukanye bahataniye kumusoma bwa mbere ariko umunyamahirwe yabigezeho kuwa 16 Mutarama uyu mwaka.

    Yavuze ko uwatsindiye kumusoma bwa mbere ari umuvandimwe muto w'umwarimu wabigishaga kuri kaminuza yizeho.

    Yagize ati 'Nahisemo uwo tutaziranye gusa twari dufite ikintu duhuriyeho.Yari murumuna w'umwarimu watwigishije muri kaminuza.Yari mwiza cyane,nararyohewe cyane.'

    Uyu mukobwa yashyize hanze amashusho we n'uyu musore watsinze bitegura gusomana yarebwe na 1.6 kuri Tik Tok.Benshi bababajwe nuko ataberetse bari gusomana.



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-wari-utarasoma-n-umusore-na-rimwe-yateguye-amarushanwa-yo-gushaka

  • Amaze amezi 3 yihishe ku kibuga cy'indege kubera gutinya kugenda mu ndege mu bihe bya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Bwana Aditya yari amaze amezi 3 yihishe kuri iki kibuga cy'indege kubera gutinya gukora ingendo mu ndege muri ibi bihe bya Covid-19 aho ngo atinya iki cyorezo kubi.

    Uyu mugabo akimara gufatwa yavuze ko yari afite ubwoba bwinshi bwo kugenda mu ndege atinya ko yakwanduriramo Covid-19 ariyo mpamvu yahisemo kwihisha ku kibuga cya kibuga cy'indege O'Hare International Airport amezi 3 yose.

    Aditya Singh yageze kuri iki kibuga cy'indege kuwa 19 Ukwakira umwaka ushize avuye muri Los Angeles gusa ngo yahise atinya kongera kugenda mu ndege ajya kwihisha ahaba abashinzwe umutekano ndetse yahamaze amezi 3 nta n'umwe ubizi.

    Muri iyi weekend ishize,Bwana Singh yegerewe n'abakozi ba United Airlines babiri,bamusaba ko yabereka ibyangombwa bye.

    Aba bakozi bakimara kubona ibi byangombwa,batunguwe no gusanga atari ibye ahubwo ari iby' umukozi wo kuri iki kibuga cy'indege wari umaze iminsi arangishwa guhera kuwa 26 Ukwakira 2020.Abapolisi bahise bamuta muri yombi mu gitondo cyo ku cyumweru.

    Bwana Singh akurikiranyweho ibyaha birimo ubutekamutwe bugamije gushaka guteza akavuyo ku kibuga cy'indege ndetse n'ubugizi bwa nabi.

    Uyu mugabo we avuga ko iki cyangombwa [badge] yagitoraguye kuri iki kibuga cy'indege ahitamo kuyikoresha cyane ko ngo yanze gusubira mu rugo kubera gutinya kugenda mu ndege ngo atandura Coronavirus.

    Inkiko zahise zitangira gukurikirana uyu mugabo…

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/amaze-amezi-3-yihishe-ku-kibuga-cy-indege-kubera-gutinya-kugenda-mu-ndege-mu

  • Hari kunozwa imikoreshereze y'ingengo y'imari mu ihangwa ry'imirimo – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'ubushomeri ni kimwe mu bigenda birushaho gufata indi ntera mu Rwanda. Imibare igaragaza ko mu 2017 ubushomeri bwari ku kigero cya 17,8%, mu 2018 buramanuka bugera kuri 15,1%, mu gihe 2019 yasanze bugeze kuri 15,2%.

    Icyorezo cya COVID-19 cyatumye ubushomeri bwagendaga bumanuka mu Rwanda bwongera kuzamuka maze mu 2020 bugera kuri 16% muri rusange, ahanini biturutse ku ngamba zitandukanye zagiye zifatwa mu kwirinda iki cyorezo, muri uyu mwaka ubushomeri ku rubyiruko bwo bwari buri ku kigero cya 16,8%.

    Mu rwego rwo guhangana n'ubu bushomeri by'igihe kirambye, Umuyobozi w'Agateganyo ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Mwambari Célestin, yabwiye Radio Rwanda ko hari kongerwa imbaraga muri gahunda zigamije guhanga imirimo mu rubyiruko.

    Yagize ati 'Hari gahunda y'umwihariko Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yagerageje gukorana na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, kugira ngo ingengo y'imari ya leta ijye igira umusanzu ukomeye itanga mu ihangwa ry'umurimo.'

    'Muri iyo gahunda buri kigo cya leta n'uturere bifite imishinga bishaka gukora ni ukubanza kuyigaragaza mbere yo guhabwa amafaranga, bikagaragaza imirimo izahangwa muri iyo ngengo y'imari bisaba guhabwa.'

    Muri gahunda ziri gushyirwamo imbaraga harimo iya Hanga umurimo, ijyanye no kwigira umurimo mu kazi ndetse n'iyo gutanga amahugurwa agamije kongerera urubyiruko ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo.

    Muri iyi gahunda buri kigo cya Leta n’Uturere bizajya bisabwa kwerekana ikigero cy’imirimo izahangwa mbere y’uko bihabwa ingengo y’imari yo gukora umushinga runaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kunozwa-imikoreshereze-y-ingengo-y-imari-mu-ihangwa-ry-imirimo

  • CHAN 2020: Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC buhaye ubutumwa bukomeye Amavubi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha make ngo ikipe y'igihugu Amavubi icakirane n'ikipe ya Uganda Cranes, ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bumaze guha iyi kipe ubutumwa bwo kuyitera ingabo mu bitugu.

    Umuyobozi w'iyi kipe ,Maj Gen. Mubaraka Muganga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe yagize ati'Amavubi stars mubikore tubari inyuma APR FC nk'abanyarwanda bose twizera ko tubishoboye ,Nimuhigure uwo muhigo ,bakuru banyu barabikoze,nimubasubire tubavuge imyato.Buri wese yumvire inama z'abatoza kandi mushyire hamwe ni ryo banga'.

    Ubutumwa bw'ikipe ya APR FC.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/chan-2020-ubuyobozi-bwikipe-ya-apr-fc-buhaye-ubutumwa-bukomeye-amavubi/

  • Amajyaruguru: Abana basaga ibihumbi 219 bo mu mashuri abanza n’incuke basubukuye amasomo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gatabazi JMV yasabye abanyeshuri basubukuye amasomo kwirinda ibishobora gutuma icyorezo Covid-19 gikwirakwira
    Guverineri Gatabazi JMV yasabye abanyeshuri basubukuye amasomo kwirinda ibishobora gutuma icyorezo Covid-19 gikwirakwira

    Bamwe mu babyeyi bagaragaye ku bigo by’amashuri byaba ibya leta n’ibyigenga baherekeje abana babo, bishimiye ko bongeye gusubukura amasomo. Kandi bafite intego yo kubaba hafi, yaba mu myigire no kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo Covid-19.

    Mu bo Kigali Today yasanze bazanye abana ku kigo cy’amashuri abanza cya Bukane kiri mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, barimo uwitwa Niyosibo Protogène.

    Yagize ati: “Nishimiye ko abana bacu bakomorewe, bakaba bongeye kwiga nyuma y’igihe kinini. Nk’ubu abanjye babiri nazanye kwiga, bahoraga bambaza igihe bazagira ku ishuri nkabura icyo mbasubiza. Amatsiko kuri bo yabaga ari menshi, none dore umunsi urageze bongeye kwibona mu ishuri. Nk’umubyeyi icyo ngiye gukora ni ukuzajya mbakurikirana, menye niba bakurikiza ya mabwiriza yo kwirinda. N’igihe bizajya biba ngombwa, nzajya ngerageza kubazindukana, mbaherekeze ku ishuri, kuko uwo mwanya na wo umuntu yawukoresha yibutsa umwana uko agomba kwitwara yubahiriza amabwiriza mu kumurinda kwandura icyorezo Covid-19”.

    Abarezi na bo bafite gahunda y’uko mu gihe batanga amasomo, bagomba kujya bafata n’umwanya wo kugenzura niba nta mwana wica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kubigisha uruhare rwabo mu kuyubahiriza ngo bizaba mu byibanze.

    Uwase Espérance yagize ati: “Icyambere ni uko umunyeshuri wese agomba kwinjira mu ishuri nyuma yo gukaraba intoki akoresheje amazi meza n’isabuni, yagera mu ishuri mbere yo gutangira isomo, nkareba niba bose bicaye bahanye intera, bambaye udupfukamunwa noneho nkaboneraho no kubibutsa ububi bwa Covid-19. Ni igikorwa kimara iminota itarenze itanu kandi ntibibangamira andi masomo mba nateguriye abana; kuko n’ubundi tubigishishe amasomo asanzwe tukirengagiza iki cyorezo cyugarije abantu, ntacyo twaba duharanira”.

    Gatabazi JMV ukuriye Intara y’Amajyaruguru, yibukije ababyeyi n’abarezi ko guha abana amakuru y’ububi bw’icyorezo Covid-19 no kubibutsa ko atari icyo kujenjekera.

    Yagize ati: “Umwana wigishijwe uko yitwara mu kibazo runaka afata vuba. No muri uru rugamba turiho rwo kurwanya Covid-19 turizera neza ko abarezi bagiye gukora ibishoboka byose bagashyiraho akabo, ariko tunaboneraho kwibutsa n’ababyeyi kudaterera iyo ngo ibyo babiharire abarezi gusa. Impande zose nidufatanya, tukumva ko kurinda abana bitureba twese, imyumvire ku bubi bw’icyorezo Covid-19 iziyongera, bizabarinda kugikwirakwiza bige batekanye”.

    Aba banyeshuri basubukuye amasomo mu gihe Minisiteri y’Uburezi ku cyumweru yatangaje ko amashuri yose y’incuke, abanza n’Ayisumbuye ya leta n’ayigenga ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET yo mu mujyi wa Kigali, afunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

    Ahereye kuri iki cyemezo, Guverineri Gatabazi yasabye abaturage muri rusange kwikebuka, bakisuzuma aho bateshuka mu kubahiriza amabwiriza mu kwirinda ko iki cyorezo gikwirakwira.

    Yagize ati: “Uriya mwanzuro Minisiteri y’Uburezi yafashe watubereye nk’ imfashanyigisho ituma tureba uko turushaho kwigisha abaturage bacu, tubereka ko uko hagaragara umubare munini w’abandura iki cyorezo cyangwa abicwa nacyo, ari igihombo tugira. Iyo giteje ingaruka nk’izo abantu basubizwa muri gahunda yo kuguma mu rugo, kandi bimaze kugaragara ko bituma abantu bisanga mu gihombo kinini cyane ugereranyije no kuba bakaba bafata iya mbere bakirinda bidasabye ko habanza kubaho izindi mbaraga”.

    Ibi byiciro by’amashuri bisubukuye amasomo mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 3205 byatwaye miliyari 16,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Abasaga ibihumbi 30 bo mu turere tw’iyi ntara uko ari dutanu babonye akazi mu mirimo y’ubwubatsi, kugemura ibikoresho ku ma shantiye. Ubu mu mashuri yubatswe, 80% yararangiye andi imirimo ya nyuma yo kuyubaka no kuyashyiramo ibikoresho by’ibanze iri hafi kurangira. Ubu mu cyumba kimwe cy’ishuri ahongerewe ibyumba by’amashuri byafashije kugabanya ubucucike, aho abana babiri bicara ku ntebe imwe.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amajyaruguru-abana-basaga-ibihumbi-219-bo-mu-mashuri-abanza-n-incuke-basubukuye-amasomo

  • Hari kunozwa imikoreshereze y’ingengo y’imari mu ihangwa ry’imirimo – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’ubushomeri ni kimwe mu bigenda birushaho gufata indi ntera mu Rwanda. Imibare igaragaza ko mu 2017 ubushomeri bwari ku kigero cya 17,8%, mu 2018 buramanuka bugera kuri 15,1%, mu gihe 2019 yasanze bugeze kuri 15,2%.

    Icyorezo cya COVID-19 cyatumye ubushomeri bwagendaga bumanuka mu Rwanda bwongera kuzamuka maze mu 2020 bugera kuri 16% muri rusange, ahanini biturutse ku ngamba zitandukanye zagiye zifatwa mu kwirinda iki cyorezo, muri uyu mwaka ubushomeri ku rubyiruko bwo bwari buri ku kigero cya 16,8%.

    Mu rwego rwo guhangana n’ubu bushomeri by’igihe kirambye, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mwambari Célestin, yabwiye Radio Rwanda ko hari kongerwa imbaraga muri gahunda zigamije guhanga imirimo mu rubyiruko.

    Yagize ati “Hari gahunda y’umwihariko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagerageje gukorana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo ingengo y’imari ya leta ijye igira umusanzu ukomeye itanga mu ihangwa ry’umurimo.”

    “Muri iyo gahunda buri kigo cya leta n’uturere bifite imishinga bishaka gukora ni ukubanza kuyigaragaza mbere yo guhabwa amafaranga, bikagaragaza imirimo izahangwa muri iyo ngengo y’imari bisaba guhabwa.”

    Muri gahunda ziri gushyirwamo imbaraga harimo iya Hanga umurimo, ijyanye no kwigira umurimo mu kazi ndetse n’iyo gutanga amahugurwa agamije kongerera urubyiruko ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo.

    Muri iyi gahunda buri kigo cya Leta n’Uturere bizajya bisabwa kwerekana ikigero cy’imirimo izahangwa mbere y’uko bihabwa ingengo y’imari yo gukora umushinga runaka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kunozwa-imikoreshereze-y-ingengo-y-imari-mu-ihangwa-ry-imirimo

  • Sobanukirwa itandukaniro hagati y’Itorero n’Idini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr Usta Kaitesi yavuze ko mu mpamvu zo guhindura inyito y’iryo regeko, ari uko hari abavugaga ko batemera kwitwa idini, kuko ngo biyumva nk’Itorero ry’Imana.

    Dr Kaitesi yagize ati “Biyita amazina menshi cyane, hari abiyita itorero, hari abiyita idini, hari abiyita urugo, ariko twe tubita ‘Umuryango ushingiye ku myemerere’, ukora ibikorwa byo gusenga”.

    Umushumba mu Itorero ry’aba Anglican mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko hari abantu bemera kwitwa idini kuko bashingiye imyerere yabo ku bindi, ariko ko abemera Yesu Kristu bose bitwa amatorero.

    Pasiteri Rutayisire yagize ati “Amatorero ni ariya yubakiye kuri Bibiliya no kuri Kristo, amadini akaba ari ayubakiye ku yindi myizerere, nka Islam ni idini, Budisime ni idini, yewe no kubandwa no guterekera ni idini gakondo”.

    Rev Dr Rutayisire akomeza avuga ko Itorero nk’uko byumvikana, ari abantu batoranyijwe mu bandi, bafite itsinda ryihariye rifite imyizerere, imyitwarire n’imikorere byihariye.

    Kubera iyo mpamvu ngo hari abantu bamwe baba mu Itorero ariko atari abanyetorero kabone n’ubwo baba bubahiriza neza imigenzo y’idini nko gutanga amaturo(menshi cyane), kubatizwa, guhazwa, gusenga, kuririmba(muri korari)…ariko batarahindutse mu mico yabo.

    Umushumba Rutayisire akavuga ko mu Itorero hazamo abantu banyweye inzoga bagasinda, abasanzwe basambana, abajura, abambara imyenda imeze nko kwambara ubusa,…ariko ko nta muntu ubirukana n’ubwo baba atari abanyetorero.

    Umwe mu bashumba b’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Alphonse Rusingizwa, avuga ko iyo itorero ridahana ngo ryitandukanye n’abo bantu, naryo ngo riba ritakiri Itorero nyakuri ry’Imana.

    Avuga ko Itorero ari abantu batorewe kuzajya kubana n’Imana mu ijuru umunsi Yesu azaba agarutse, akarigereranya n’umukobwa uwo Yesu yakoye, ugomba guhora akeye ku mutima kandi yanga icyaha kimwanduza.

    Pasiteri Rusingizwa yagize ati “Itorero ritandukanye n’idini, rirangwa n’imbuto z’Umwuka ziboneka muri Bibiliya Yera, mu gitabo cy’Abagalatiya 5:22-26, izi zirimo kugira urukundo, amahoro, ibyishimo, kugira neza, ingeso nziza, kwirinda,…Itorero ryanga icyaha n’igisa n’icyaha”.

    Pasiteri Rusingizwa akomeza avuga ko Itorero ritagomba kuba ryubakiye ku bakora ubusambanyi n’ibiteye isoni cyangwa iby’isoni nke, ndetse n’abagaragarwaho gusenga ibishushanyo, kuroga no kwangana, gutongana n’ishyari n’umujinya n’amahane n’ivangura, gusinda ndetse n’ibiganiro bibi.

    Yakomeje avuga ko abagize Itorero batagomba kwanduza imibiri yabo haba mu kwisiga amabara ku munwa n’ahandi, kwambara imyenda itabakwiriye neza cyangwa ibintu by’imitako(bijoux) bitandukanye, ahubwo ko umurimbo wabo ngo ugomba kuba uwo mu mutima.

    Pasiteri Rusingizwa avuga ko abanyetorero ubu bategereje kuza kwa Yesu Krisito (kuzatungurana), aho abapfuye bazazuka, abazaba bakiriho na bo ngo bazahita bambara imibiri itabora maze bose bakazamurwe mu ijuru.

    Avuga ko ubwo abanyetorero bazaba bamaze kuzamuka mu ijuru, isi izatangira kwangirika no kurimburwa n’ibiza cyangwa ibyorezo n’intambara zitandukanye, nyuma yaho ngo hazongera kubaho kuzuka kw’abazaba bataragiye mu ijuru hamwe no gutangira gucirwa imanza, bahite bajyanwa ahantu bazababarizwa ibihe byose.

    Mu gihe Bibiliya igaragaza ko Yesu/Yezu yavugaga ko ari we Mana kuko ari umwe n’Imana, ndetse akaba n’inzira igeza abantu ku Mana, Abayisilamu bo bemera kwitwa abanyedini kandi idini bakavuga ko ari yo nzira yabo izabajyana mu ijuru, nk’uko twabisobanuriwe n’uwitwa Shehe Omar Joseph.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-itandukaniro-hagati-y-itorero-n-idini

  • Ibigo ‘YEGO Centre’ byakuye Urubyiruko mu bwigunge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw
    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw’iya kure

    Hamwe mu ho Kigali Today yageze, ikaganira n’Urubyiruko ruhagana, ni muri “YEGO Centre” y’i Musanze. Hari abifashisha ikoranabuhanga, bagakurikirana amasomo atangwa na Kaminuza zo mu mahanga mu buryo bw’iya kure, abafashwa gusaba akazi cyangwa kukimenyereza mu bigo bitandukanye, abigishwa kwihangira imirimo n’ibindi; kandi izi serivisi bakazihabwa ku buntu.

    Tuyambaze Patrick, wiga amasomo y’igihe gito atangwa na Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure yifashishije mudasobwa zo muri iki kigo, avuga ko yabonye uko abasha gukomeza amasomo ye bitamusabye gutakaza amafaranga.

    Yagize ati: “Nkurikirana amasomo atangwa binyuze mu ihuriro ry’amakaminuza mpuzamahanga (Coursera) ahabwa urubyiruko ku nkunga ya RDB. Niga muri Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure. Usanze ndi kwiga rimwe mu masomo baduhaye ari nako ndikura kuri interineti mbikoreye muri Yego Centre kandi nta kiguzi nsabwe. Ubu ni uburyo bubereye urubyiruko leta yadushyiriyeho, kuko butworohereza by’umwihariko abadafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ikoranabuhanga muri za Cyber”.

    Rwiyemezamirimo witwa Karekezi na we yagize ati: “Nkunda kugana Yego Centre, nkifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha imiryango nterankunga twafatanya mu rwego rwo kwagura imishinga yanjye cyangwa nkanashakisha amakuru arebana n’uburyo bwiza bwo gutegura imishinga no kuyicunga neza. Biradufasha kuko udafite ubushobozi bwo kwishyura izi serivisi ahandi, azibonera hano bitamugoye. Nkurikije intumbero mfite, nizeye neza ko nzagera kure, bidatinze, nkazakabya inzozi mfite zo kwiteza imbere. Ndashima Leta yatwitayeho muri ubu buryo bwaturinze kuba imburamukoro”.

    Ibigo YEGO Centre byo mu turere tw’Intara yAmajyaruguru, biha urubyiruko Serivisi zijyanye no kubona amakuru y’ahari akazi, amahugurwa yo kwihangira imirimo, ubujyanama ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, kwiga imyuga, imyidagaduro n’ibindi.

    Kuva mu mwaka wa 2016 bigishyirwaho, ngo byakemuye byinshi, kuko urubyiruko rwabashije kubigana, rwigishijwe bituma rwisobanukirwa. Bamwe mu bahuzabikorwa b’ibi bigo, bakangurira urubyiruko kutitesha aya mahirwe leta yabashyiriyeho.

    Rwigamba Aimable, Umuhuzabikorwa wa Yego Centre Musanze yagize ati: “Ni gahunda yafashije urubyiruko rurangiza amasomo, kugira icyo ruhugiraho, kiruhesha andi mahirwe y’ubuzima bw’ahazaza bitewe n’ubumenyi bwagura ibitekerezo byabo bahabonera. Ubu hari ababasha kubiheraho bakihangira imirimo cyangwa bakabona akazi, kandi inshingano bahawe bakazikora neza”.

    Muri iki gihe abantu bahanganye n’ikwirakwizwa rya Covid-19, ibi bigo hari serivisi byakomeje gutangwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo, ariko hakagenwa umubare ntarengwa w’abazihabwa ku munsi; gusa nk’izirebana n’imyidagaduro zo zabaye zihagaritswe.

    Umuhuzabikorwa wa Yego Centre Gakenke Hakuziyaremye Déogratias, yasabye urubyiruko “Kuba maso, ntirwemere ko hagira abitwikira icyorezo Covid-19 ngo bashake kubashuka, babaroha mu bikorwa byangiza isura yabo”.


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/Ibigo-YEGO-Centre-byakuye-Urubyiruko-mu-bwigunge

  • Canal+ yashyize igorora abifuza kureba imikino ya CHAN, yibutsa ko yagabanyije ibiciro cyane #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, ubu umufatabuguzi wa Canal+ ashobora kugura abonema y’amafaranga ibihumbi bitanu gusa muri uku kwezi akabasha kuzareba imikino yose ya CHAN TOTAL kuri shene ya Canal+ sport 1.

    Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza n’abasanzwe ari abakiliya bayo ibaha iminsi 15 y’ubuntu bareba amashene yose uko bongereye ifatabuguzi ryabo muri uku kwezi kwa Mutarama.

    Bashingiye ku byifuzo by’abakiliya ndetse n’abanyarwanda by’umwihariko, Canal Plus yashyizeho ibiciro bishya guhera muri Kanama 2020, aho kuri ubu itanga amafatabuguzi 4, ihendutse cyane ikaba igura amafranga 5000 gusa ku kwezi.

    Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n’izindi.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, avuga ko amashene menshi bafite n’amashusho meza baha Abanyarwanda, hari abataramenya ko bihendutse cyane kuburyo hari abakibeshya ko ubwiza bwa Canal+ butuma iba iy’abakire gusa, nyamara byaramanutse cyane.

    Ubu umufatabuguzi mushya wifuza kureba amashusho meza ya Canal+, ku mafaranga y’u Rwanda 10.000 gusa ahabwa dekoderi hamwe n’anteye (Dish) n’ibindi byose bijyana, ubundi akabasha kwibonera amashusho meza ya HD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Canal-yashyize-igorora-abifuza-kureba-imikino-ya-CHAN-yibutsa-ko-yagabanyije-ibiciro-cyane

  • Umupolisikazi yerekanye uburanga bwe abagabo bifuza gufungirwa aho akorera(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'umupolisikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya yatumye bamwe mu bagabo bifuza gufungirwa aho akora nyuma y'amafoto agaragaza uburanga bwe yashyize hanze.

    Uyu mupolisikazi ukorera mu mujyi wa Nairobi yashyize amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga nk'uko abandi bakunze kubigenza gusa icyaje gutungurana n'uburyo hari ab'igitsinagabo bahise bamwifuza ndetse bavuga ko uwabaha amahirwe yo gufungirwa aho akora batazuyaza kubyemera.Ahanini bavugaga ko kubera uburanga n'ikimero by'uyu mukobwa bidasanzwe, byaba byiza bamenyanye byisumbuyeho.

    Uyu mupolisikazi yifuzwa na benshi kubera uburanga bwe.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umupolisikazi-yerekanye-uburanga-bwe-abagabo-bifuza-gufungirwa-aho-akoreraamafoto/