Category: Uncategorized

  • UGANDA: Perezida Museveni avuga ko hari igihugu cyo mu karere cyohereje abo kudobya amatora gitanga n'amafaranga #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni avuga ko hari igihugu cyo mu karere Uganda iherereyemo cyagerageje kohereza abantu ngo badobye amatora ndetse ngo cyoherereje amafaranga abantu azi.

    Mu ijambo yagejeje ku baturage kuwa Gatandatu nyuma yo gutsindira manda ya Gatandatu aho yari mu rugo rwe rwo mu cyaro ruri Rwakitura, yavuze ko ari gukurikirana iby'iki kibazo yifashishije inzego z'ubutasi nk'uko NTV yabitangaje.

    Yagize ati: 'Maze igihe nkoresheje ubutasi nkurikirana imigambi y'abantu bamwe. Nihagira ushaka kurogoya amahoro yacu, tuzahangana na we bya nyabyo. Muri aya matora, hari igihugu kimwe mu karere cyagiye cyohereza abantu bo kudobya amatora. Sinzabajenjekera.'

    Museveni ariko ntiyavuze mu izina icyo gihugu gusa akomeza avuga ngo 'Mu bijya mbere nta na kimwe ntazi. Nzi abatanze amafaranga n'abo bayahaye.'

    Mu gihe amatora yari ataraba, Museveni yakunze kuvuga ko hari abantu bo hanze barajwe ishinga no guhungabanya umutekano mu bihe by'amatora. Mu bagaragaye harimo abanyaburayi (ibimenyetso birahari) bashakaga gufasha Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

    Museveni kuba avuga ko ari igihugu cyo mu karere, iki gihugu cyashakirwa mu bigize akarere k'ibiyaga bigari cyangwa umuryango wa Afurika y'iburasirazuba. Mu karere k'ibiyaga bigari harimo: Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Burundi, n'u Rwanda. Mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba harimo: Burundi, Rwanda, Tanzania, Sudani y'Epfo na Kenya.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/18/uganda-perezida-museveni-avuga-ko-hari-igihugu-cyo-mu-karere-cyohereje-abo-kudobya-amatora-gitanga-namafaranga/

  • Mukanyangezi umaze imyaka 25 arera abana bafite ubumuga yatakambye asaba gufashwa – #rwanda #RwOT

    Mukanyangezi agaragaza ko aba basore barimo uwitwa Babeza Vedaste (Gakuru) na Bagiraneza Gaston (Gatoya) bamaze igihe kinini bafite ubumuga.

    Avuga ko abitaho wenyine dore ko yapfakaye ndetse n'ubushobozi bwo kubitabo bukaba bwaramushiranye kuko kubabonera ibyangombwa bakeneye bihenze ku buryo nta mikoro ahagije yababonera.

    Ikirushaho kumutera agahinda ni uko avuga ko ubwo yajyaga kubavuriza mu bitaro byita ku bafite ibibazo by'ingingo, biherereye i Gatagara mu Karere ka Nyanza, bamubwiye ko bishoboka ko bakira baramutse bavuwe neza, ariko aza kubura ubushobozi bwo kubasubizayo.

    Ati 'Ubuzima buragoye kuko ntacyo ngikora. Nigeze mbavuza, nta bitaro ntarageraho, nagiye Bushenge, njya n'i Gatagara. Icyo gihe bari bafite imyaka umunani, barabavuye intoki zirakora bambwira ko bakira ariko habura ubushobozi kuko nahavuye nishyuye ibihumbi 400 Frw. Icyo gihe bampaye indi gahunda yo kuzasubirayo bagakomeza kubavura ariko ngeze inaha sinasubirayo kubera ko nta bushobozi nari mfite.'

    Mukanyangezi aba mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe ndetse anahabwa inkunga y'ingoboka ihabwa abatishoboye, gusa kubera ko kwita kuri aba bana be bisaba ubushobozi buhambaye, akenshi usanga n'iyo nkunga iba idahagije mu gukemura ibibazo afite, dore ko nta kandi kazi agikora kubera kumara igihe cye cyose abitaho.

    Aha rero ni ho uyu mubyeyi ahera asaba ubufasha bwo kujyana abana be kubavuriza mu Bitaro bya Gatagara kuko bifite ubushobozi bwo kubavura ndetse bakaba bashobora no gukira cyangwa bakoroherwa.

    Yakomeje ati 'Kubambika birangoye no kubona ibyo mbatungisha biragoye cyane kuko nta mirima mfite, n'iyi nzu ni abagiraneza bayinyubakiye. Umugabo wanjye yitabye Imana ariko mbere yasezerewe ku kazi udufaranga bamuhaye ibihumbi 400 Frw ni two twabavuje ariko andi yo kubasubizayo arabura. Hagize nk'abamfasha bakabashyira mu Kigo cya Gatagara byamfasha.'

    IGIHE yaganiriye n'abaturanyi b'uyu mubyeyi, bavuga ko abayeho mu buzima buteye agahinda kandi atunzwe n'ibikorwa by'ubugiraneza.

    Hakizimana Viateur yagize ati 'Kuri ubu atunzwe n'abahisi n'abagenzi, ni bo bamufasha turabizi ko atishoboye kuko nta kindi kintu akora kubera umwanya amara yita kuri aba abana. Agize nk'amahirwe akabona abamufasha bakajyana bariya bana mu bigo bishobora kubitaho, byamufasha wenda akajya ajya kubasura.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukamana Claudette, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye gushaka uko cyakemurwa.

    Ati 'Uriya mubyeyi nibwo tukimenya ibibazo bye ariko turaza kugerageza kumusura tumenye hakenewe iki, ni ubuhe bufasha akeneye ndetse n'ubwo haba n'ubundi buvugizi yakorerwa kugira ngo abo bana babashe kwitabwaho mu bundi buryo.'

    Mu Rwanda habarurwa ko abantu 446 453 bafite ubumuga, kandi igice kinini cyabo ntikirahabwa ubufasha bakeneye burimo insimburangingo ndetse n'ubuvuzi bwabafasha kugira ubuzima bwiza.

    Mu gukemura iki kibazo, Leta ifite gahunda yo kugeza umuvuzi ugorora ingingo wabihuguriwe kuri buri bitaro byose, mu rwego rwo kwegereza izi serivisi abazikeneye bose.

    Mu mwaka ushize kandi Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge (ICRC) batangije laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga, ifite ubushobozi bwo kuzajya ikora insimburangingo zijyanye n'uzikeneye, ku buryo abafite ubumuga bw'ingingo bashobora kuzifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Mukanyangezi Thérèse ufite imyaka 50 avuga ko agorwa no kurera aba basore yibana, akennye kandi nta kazi agira

    Aba basore bitwa Babeza Vedaste (Gakuru) na Bagiraneza Gasto (Gatoya) ariko barammutse bavuwe neza bakira

    Aba basore banafite ikibazo cyo mu mutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukanyangezi-umaze-imyaka-25-arera-abana-bafite-ubumuga-aratabaza

  • FERWAFA yaregeye RIB ko hari imyenda y’Amavubi yibwe #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry Murangira avuga ko iki kirego cyakiriwe mu mpera z’Ukuboza 2020.

    Avuga ko iki kirego cyatanzwe na FERWAFA, kivuga ko hari ibikoresho by’ikipe y’Igihugu birimo imyenda y’abakinnyi byibwe.

    Bivugwa ko ibyo bikoresho byibwe mu kwezi gushize ubwo habaga irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yabereye mu Karere ka Rubavu ukegukanwa na Uganda.

    Ngo abibye biriya bikoresho, banyuze mu gisenge cy’inyubako ya FERWAFA ubwo inzego z’umupira w’amaguru mu Rwanda zari zihugiye muri ririya rushanwa.

    Ibi bitangajwe mu gihe havugwa byinshi ku myenda y’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu bazakinana irushanwa rya CHAN 2020 riri kubera muri Cameroon.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/FERWAFA-yaregeye-RIB-ko-hari-imyenda-y-Amavubi-yibwe

  • Shalom choir y’i Nyarugenge yasohoye indirimb… – #rwanda #RwOT

    UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘IJAMBO RIRAREMA’ YA SHALOM CHOIR

    Korali Shalom yashinzwe mu 1986 itangira ari korali y'abana bato. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera za 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w'indirimbo z'amajwi n'amashusho. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y'urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

    Mu 1990 baje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge nyuma ya korali Hoziana. Mu rugendo rw’umuziki usingiza Imana bamazemo imyaka itari micye bamaze gukora indirimbo zitandukanye zomoye benshi ndetse n’ubu, zirimo; ‘Nzirata Umusaraba’, ‘Nyabihanga’, ‘Abami n’Abategetsi’ n’izindi. Niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cy’amateka cyabaye tariki 12/08/2018 ndetse gihembukiramo imitima ya benshi.

    Korali Shalom iri mu zikunzwe cyane muri ADEPR

    Aba baririmbyi b’i Nyarugenge bazwi kandi mu bikorwa by’ivugabutumwa bakunze gukorera hirya no hino mu Rwanda ndetse bakunze no gukora mu ibanga ibikorwa by’urukundo bagafasha abatishoboye, ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru. Nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kigereye mu Rwanda, iyi korali ivuga ko iri mu bagizweho ingaruka mu buryo bukomeye ari nayo mpamvu itumvikanye cyane. Icyakora kuri ubu ivuga ko igarukanye imbaraga nyinshi mu isura idasanzwe, ndetse ubu ikaba yamaze gusohora indirimbo nshya yatunganyirijwe muri Afrika y’Epfo.

    UMVA HANO INDIRIMBO ‘IJAMBO RIRAREMA’ SHALOM CHOIR YAKOREYE MURI AFRIKA Y’EPFO

    Ndahimana Gaspard bakunze kwita Meya ni we Perezida mushya wa Shalom choir, akaba ari kuyobora Manda ya kabiri yatangiye muri Gicurasi 2019. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu muyobozi yavuze ko intego ye muri iyi korali ari ‘ukuzamuka mu miririmbire, kwaguka mu ivugabutumwa tukagera kure, kugira iterambere mu Mwuka Wera no mu mubiri’. Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Ijambo rirarema’ basohoye yanyuze mu biganza by’umuproducer wo muri Afria y’Epfo. Niyo ndirimbo wavuga ko ibagaruye mu kibuga dore ko bari bamaze igihe kinini batumvikana mu muziki wabo.

    Yavuze amajwi yayo yafatiwe mu Rwanda, hanyuma bayohereza muri Afrika y’Epfo aba ariho atunganyirizwa. Yagize ati “Iyi ndirimbo yakorewe recod mu Rwanda hano i Kigali, itunganywa na Producer Siyabonga Luthando studio wo muri Afrika y’Epfo”. Ku bijyanye n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yabuze ko bayikoze mu rwego rwo kubwira abantu ko ijambo ry’Imana ari ryo rihindura ibintu. Ati ” Ubutumwa bw’ingenzi burimo ni ukubwira abantu umumaro w’ijambo ry’Imana ko ari ryo rihindura ibintu ritanga ubuzima”.

    Shalom choir ivuga ko igarukanye imbaraga nyinshi cyane

    Ndahimana Gaspard nawe yemera ko Shalom choir imaze igihe ikora gahoro, gusa avuga ko iki ari igihe cyo gukora cyane. Yunzemo ko iyo ushaka gusimbuka urukiramende, usubora inyuma ugasimbukana imbaraga nyinshi-ibyumvikanisha ko gucogora kwabo babivanyemo imbaraga. Yagize ati:

    Ni byo tumaze igihe dukora buhoro ariko twakomwe mu nkokora n’iki cyorezo cya Covid-19 cyagwiriye Isi n’igihugu cyacu kirimo. Ubu twahagurutse hamwe no gusenga Imana tuzi ko igiye kudukoresha umurimo. Ikindi ni uko iyo ugirango usimbuke urukiramende ugere kure usubira inyuma ugafata imbaraga.

    Ku bijyanye n’ibyo bari bahugiyemo muri iyi minsi, yavuze ko bari barimo gusenga, ndetse barimo no gutunganya indirimbo biteguye kugeza ku bakunzi babo. Yagize ati “Twasengaga twari mu nganzo duhimba indirimbo nshya, ubwo rero abakunzi bacu n’abandi bumve ko bashonje bahishiwe. Ikindi ni uko tugiye kongera gukorana n’itangazamakuru cyane kuko mudufasha kugeza ubutumwa kure hashoboka. Murakoze turabashimiye”.

    Inkuru wasoma: 

    Korali Shalom yagiye muri Kigali Convention Centre ifite ubwoba bwinshi ihakorera igitaramo gikomeye-AMAFOTO

    Korali Shalom irashinja ADEPR Nyarugenge ubuhemu no kuyica umutwe hagamijwe kuyisenya burundu

    Korali Shalom yashinjaga ADEPR Nyarugenge kuyica umutwe kuri ubu iri mu byishimo bikomeye

    Shalom choir mu gitaramo cy’amateka yakoreye muri Kigali Convention Center

    UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘IJAMBO RIRAREMA’ YA SHALOM CHOIR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102434/shalom-choir-yi-nyarugenge-yasohoye-indirimbo-nshya-ijambo-rirarema-yakorewe-muri-afrika-y-102434.html

  • RIB yatangaje ko iri gukurikirana abibye imyambaro y’Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bitangajwe nyuma y’iminsi mike ishize abantu banenga imyambaro ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje izakoreha mu mikino ya CHAN.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko ikirego RIB yacyakiriye tariki 23/12/2020 gitanzwe na Ferwafa ivuga ko yibwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu.

    Yagize ati “Twaracyakiriye kiracyarimo gukorwaho iperereza kugira ngo tumenye uko byibwe n’ababyibye n’ibyibwe ibyo ari byo. Byibiwe aho byari bibitse mu nzu i Kigali.”

    Umuvugizi wa RIB yirinze gutangaza byinshi kuri iki kibazo avuga ko ari mu rwego rwo kugira ngo bitica iperereza.

    Radio 10 yatangaje ko iyi myambaro yibwe mu gihe cya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iheruka kubera mu Rwanda.

    Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bibaza niba iki kirego cyaba hari aho gihuriye n’Amavubi yanenzwe ku myambarire, nk’aho abanyezamu bayo bazakina bambaye iriho amagambo RWANDA yasibwe hakandikwaho amazina y’abo banyezamu nk’uko amafoto y’iyo myenda abigaragaza.

    Ikibazo cy’imyambaro y’Amavubi Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batanze ubutumwa burimo kwisegura bugaragaza ko kirimo gukurikiranwa.

    Minisiteri ya Siporo iramenyesha #Abanyarwanda n’abakunzi ba Siporo ko ikibazo cyagaragaye ku myambaro y’ikipe y’igihugu @AmavubiStars kiri gukurikiranwa n’inzego zitandukanye.
    Dukomeze dushyigikire #Amavubi muri uru rugendo ahagariyemo u #Rwanda.#TWESEINYUMAYAMAVUBI 🇷🇼⚽ https://t.co/UPsEc1HAI8

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 18, 2021

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rib-yatangaje-ko-iri-gukurikirana-abibye-imyambaro-y-amavubi

  • Mukanyangezi umaze imyaka 25 arera abana bafite ubumuga yatakambye asaba gufashwa – #rwanda #RwOT

    Mukanyangezi agaragaza ko aba basore barimo uwitwa Babeza Vedaste (Gakuru) na Bagiraneza Gaston (Gatoya) bamaze igihe kinini bafite ubumuga.

    Avuga ko abitaho wenyine dore ko yapfakaye ndetse n’ubushobozi bwo kubitabo bukaba bwaramushiranye kuko kubabonera ibyangombwa bakeneye bihenze ku buryo nta mikoro ahagije yababonera.

    Ikirushaho kumutera agahinda ni uko avuga ko ubwo yajyaga kubavuriza mu bitaro byita ku bafite ibibazo by’ingingo, biherereye i Gatagara mu Karere ka Nyanza, bamubwiye ko bishoboka ko bakira baramutse bavuwe neza, ariko aza kubura ubushobozi bwo kubasubizayo.

    Ati “Ubuzima buragoye kuko ntacyo ngikora. Nigeze mbavuza, nta bitaro ntarageraho, nagiye Bushenge, njya n’i Gatagara. Icyo gihe bari bafite imyaka umunani, barabavuye intoki zirakora bambwira ko bakira ariko habura ubushobozi kuko nahavuye nishyuye ibihumbi 400 Frw. Icyo gihe bampaye indi gahunda yo kuzasubirayo bagakomeza kubavura ariko ngeze inaha sinasubirayo kubera ko nta bushobozi nari mfite.”

    Mukanyangezi aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse anahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abatishoboye, gusa kubera ko kwita kuri aba bana be bisaba ubushobozi buhambaye, akenshi usanga n’iyo nkunga iba idahagije mu gukemura ibibazo afite, dore ko nta kandi kazi agikora kubera kumara igihe cye cyose abitaho.

    Aha rero ni ho uyu mubyeyi ahera asaba ubufasha bwo kujyana abana be kubavuriza mu Bitaro bya Gatagara kuko bifite ubushobozi bwo kubavura ndetse bakaba bashobora no gukira cyangwa bakoroherwa.

    Yakomeje ati “Kubambika birangoye no kubona ibyo mbatungisha biragoye cyane kuko nta mirima mfite, n’iyi nzu ni abagiraneza bayinyubakiye. Umugabo wanjye yitabye Imana ariko mbere yasezerewe ku kazi udufaranga bamuhaye ibihumbi 400 Frw ni two twabavuje ariko andi yo kubasubizayo arabura. Hagize nk’abamfasha bakabashyira mu Kigo cya Gatagara byamfasha.”

    IGIHE yaganiriye n’abaturanyi b’uyu mubyeyi, bavuga ko abayeho mu buzima buteye agahinda kandi atunzwe n’ibikorwa by’ubugiraneza.

    Hakizimana Viateur yagize ati “Kuri ubu atunzwe n’abahisi n’abagenzi, ni bo bamufasha turabizi ko atishoboye kuko nta kindi kintu akora kubera umwanya amara yita kuri aba abana. Agize nk’amahirwe akabona abamufasha bakajyana bariya bana mu bigo bishobora kubitaho, byamufasha wenda akajya ajya kubasura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Claudette, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye gushaka uko cyakemurwa.

    Ati “Uriya mubyeyi nibwo tukimenya ibibazo bye ariko turaza kugerageza kumusura tumenye hakenewe iki, ni ubuhe bufasha akeneye ndetse n’ubwo haba n’ubundi buvugizi yakorerwa kugira ngo abo bana babashe kwitabwaho mu bundi buryo.”

    Mu Rwanda habarurwa ko abantu 446 453 bafite ubumuga, kandi igice kinini cyabo ntikirahabwa ubufasha bakeneye burimo insimburangingo ndetse n’ubuvuzi bwabafasha kugira ubuzima bwiza.

    Mu gukemura iki kibazo, Leta ifite gahunda yo kugeza umuvuzi ugorora ingingo wabihuguriwe kuri buri bitaro byose, mu rwego rwo kwegereza izi serivisi abazikeneye bose.

    Mu mwaka ushize kandi Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge (ICRC) batangije laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga, ifite ubushobozi bwo kuzajya ikora insimburangingo zijyanye n’uzikeneye, ku buryo abafite ubumuga bw’ingingo bashobora kuzifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Mukanyangezi Thérèse ufite imyaka 50 avuga ko agorwa no kurera aba basore yibana, akennye kandi nta kazi agira

    Aba basore bitwa Babeza Vedaste (Gakuru) na Bagiraneza Gasto (Gatoya) ariko barammutse bavuwe neza bakira

    Aba basore banafite ikibazo cyo mu mutwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukanyangezi-umaze-imyaka-25-arera-abana-bafite-ubumuga-aratabaza

  • Impungenge ku muco wo gukora amasaha 24 ushobora kugenda nka nyomberi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Wageraga mu duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Kigali mu masaha akuze y’ijoro ugasanga abantu ni urujya n’uruza, ibirori reka sinakubwira, utubyiniro twuzuye abantu, utubari natwo ari uko, mbese ahenshi ntiwari kubura serivisi z’ingenzi washakaga, ijoro ryabaga ari nk’amanywa ndetse hari aho wasangaga nijoro ari bwo hashyushye kurusha ku manywa, nka Nyamirambo n’ahandi.

    COVID-19 yaraje ibyo byose ibisubiza i rudubi kuko hahise hatangira gushyirwaho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, zirimo gushyiraho isaha ntarengwa. Nisaha yagiye ihinduka mu bihe bitandukanye bitewe n’uko icyorezo cyabaga gihagaze, yabaye saa Yine, iba saa Moya, kuri ubu ni saa Mbili z’ijoro.

    Uretse ibi kandi muri iyi minsi ingamba zongeye gukazwa, ubwo hashyirwagaho isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’isaha ibikorwa byose by’ubucuruzi bigomba kuba bifunze ubundi abantu bakerekeza mu ngo zabo saa mbili hakaba nta n’umwe ugomba kuba akiri mu muhanda.

    Benshi mu basanzwe bakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko izi ngamba zakuyeho gukora amasaha 24 zatumye ibikorwa byabo bisubira inyuma, ndetse n’ayo binjizaga aragabanuka cyane kuko n’amasaha yo gukora yagabanyutse.

    Umuyobozi wa Iwacu +250 ifite akabari na resitora mu karere ka Kicukiro, Mugisha Eugène, yabwiye The New Times ko bari basanzwe bakira abakiliya benshi mu masaha y’ijoro, ariko kuva icyorezo cyaza ayo binjiza yaragabanyutse cyane.

    Yagize ati “Turi kwinjiza make kuruta uko byari bimeze. Byabaye ngombwa ko tugabanya umubare w’abakozi kuko n’amasaha y’akazi yagabanyutse, kuri ubu dukoresha 30% y’abakozi. Abakiliya na bo baraganyutse ku kigero cya 15% ugereranyije na mbere ya COVID-19.”

    Mugisha yavuze ko bajyaga bakira abakiliya babarirwa mu 3 000 kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu gitondo, ariko ubu ayo masaha nta kazi gakorwa bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo.

    Umuyobozi wa Sawa Citi, ifite amagururiro (supermarkets) ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali, Shyaka Alex, na we yavuze ko icyorezo cyahungabanyije cyane ibikorwa byabo.

    Ati “Twagizweho ingaruka cyane. Ugereranyije abantu bakora mu biro bava ku kazi saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ibyo bivuze ko baba bafite iminota mike yo kugira ibyo bagura mbere y’uko isaha yo gufunga ya saa Kumi n’ebyiri igera.”

    “No kuba ingendo hagati y’uturere zibujijwe kuri ubu, byatumye imodoka zajyaga ziza cyangwa ziva muri gare ya Nyabugogo abantu bakagura utwo kurya nta bikibaho, bivuze ko n’ayo twinjizaga yagabanyutse cyane.”

    Mu myaka 12 ishize nibwo Umujyi wa Kigali watangije ubukangurambaga bwo gukora amasaha 24, hagamijwe kuzamura ubukungu no mu masaha y’ijoro, intego ikaba yari iyo kugira umujyi utaryama, bigatuma abawutuye ndetse n’abawusura babasha kubona serivisi zose bashaka igihe cyose.

    Uyu muco wo gukora amasaha 24/24 iyo ugezweho ufasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo bunyuranye, harimo gutanga imirimo, imisoro nayo ikiyongera kuko abantu baba binjiza menshi, bitewe n’uko n’igihe bakora kiba kiyongereye.

    Haribazwa rero niba uyu muco wakomwe mu nkokora n’icyorezo, uzongera kubyuka ukongera gushinga imizi mu bakora ibikorwa bitandukanye.

    Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko hari amahirwe ko uyu muco wazongera kugaruka nyuma y’icyorezo.

    Yagize ati “Ubwo COVID-19 izaba irangiye cyangwa icishije make, umuco wo gukora amasaha 24 mu gihe cy’iminsi irindwi uzongera ugaruke kuko abantu basobanukiwe neza umumaro wo gukora cyane by’umwihariko nyuma y’ibihe bikomeye, kugira ngo bongere kugaruza ibyo batakaje muri ibi bihe bikomeye.”

    “Abafata ibyemezo na bo bakwiye kuvugurura imigendekere y’iyi gahunda, byatuma birushaho gutaga umusaruro, ibi bikajyana no kwita ku gushyiraho serivisi z’ingenzi mu masaha y’ijoro, nk’uburyo bwo gutwara abantu, umutekano ndetse n’ibindi.”

    Gusa yavuze ko hari ubwo bishobora kuzagorana, ugasanga nyuma y’icyorezo abantu ntibagishishikariye gusohoka ni joro nk’uko byahoze bitewe no kumenyera gukorera mu rugo no gutaha kare, yemeza ko nyuma y’icyorezo hakwiye kuzabaho ubukangurambaga bwongera gushishikariza abantu kugira umuco wo gukora amasaha 24 kuri 24.

    Mbere mu masaha nk’aya amaduka yabaga afunguye ariko kuri ubu hari impungenge z’uko uyu muco utazongera kugaruka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ni-zose-ko-umuco-wo-gukora-amasaha-24-ushobora-kugenda-nka-nyomberi

  • ShaddyBoo yisize amabara nyuma yo kubona ubukaka bw'abakinnyi b'Amavubi| intego ni ukubagwa inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo yatangaje ko yisize amabara y'U Rwanda akaba yiteguye kugwa inyuma ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi. Ibi Shaddyboo yabitangaje abinyujije kuri Twitter ye nyuma yuko yaramaze gushyira hanze ifoto y'abakinnyi Hakizimana Muhadjiri ndetse na Kalisa Rachid.

    Shaddyboo

    Nkuko byagaragaye mu magambo Shaddyboo yatangaje yagize ati: ” 🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼Uyu munsi twisize amabara🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼 “. Shaddyboo yafashe iki cyemezo nyuma yuko ashyize hanze ifoto ya Muhadjiri ndetse na Rachid. Ubukaka bw'aba basore bakinira Amavubi nibwo bwahise bumutera gufata icyemezo cyo kwisiga amabara akabashyigikira.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yisize-amabara-nyuma-yo-kubona-ubukaka-bwabakinnyi-bamavubi-intego-ni-ukubagwa-inyuma/

  • Nabanje kumushaka kuri Google mbere y’uko du… – #rwanda #RwOT

    Kamala Harris waciye agahigo ko kuba ariwe mugore wa mbere mu mateka ugiye kuba Visi Perezida w'igihugu gikomeye cya Amerika, ibi bikazahita bigira umugabo we Doug Emhoff umugabo wa kabiri wubashywe (Second Gentleman) muri icyo gihugu.

    Ibijyanye n’uko aba bombi batangiye gukundana n’uko bashimanye Kamala Harris yabitangarije kuri televiziyo ya CBS mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru kabuhariwe witwa Jane Pauley, iki kiganiro kandi n'umugabo we Doug Emhoff yari yacyitabiriye.

    Kamala Harris watangiye asobanura uko batangiye gukundana yagize ati 'Sinari nsanzwe nziranye nawe, umugore w'inshuti yanjye magara niwe waduhuje tutari dusanzwe tuziranye. Yabwiye ko ashaka kumpuza n'umugabo tugasangira ibya n'ijoro (dinner)”. Ibi ni ibizwi nka Blind Date mu cyongereza aho umuntu ajya guhura n'uwo atazi.

    Kamala Harris yakomeje avuga ati 'Iyo nshuti yanjye imaze kubibwira ntabwo nabyumvise neza maze arambwira ati nyizera kuko umugabo ngiye kuguhuza nawe yitwa Doug Emhoff kandi uraza kumushima ndabizi'. Icyo gihe hakaba hari mu mwaka wa 2013 ubwo Kamala yari akiri umukuru w'urukiko rwa Calfornia.

    Ubwo Kamala Harris yari ari mu nzira ajya guhura na Doug Emhoff bwa mbere yumvaga atari bubashe kuvugana n'umuntu atazi n’uko afata telefone ye ajya ku rubuga rwa Google maze yandikamo amazina ya Doug ahita areba ibimwerekeye n’aho aturuka.

    Nk’uko Kamala Harris yabitangaje yavuze ko yashakishije umugabo we muri Google n’ubwo rwose inshuti ye yari yamubujije kubikora. Yakomeje agira ati 'Nahuye nawe iryo joro turasangira, turaganira mbese byagenze neza ku buryo wagira ngo twari dusanzwe tuziranye''.

    Umugabo we Doug Emhoff nawe yunze mu byo umugore we yavuze agira ati 'Iryo joro duhura bwa mbere nari mfite ubwoba mu mutima ndetse sinari nzi ko yanyemera. Tumaze gutandukana nahise mpamagara inshuti ye yari yaduhuje maze ndayibwira nti ‘Simpamya ko Kamala azigera ampamagara n’ubwo yatwaye numero zanjye’”.

    Mu kiganiro cyari cyinogeye amaso ndetse n'amatwi Kamala Harris n'umugabo we Doug Emhoff bakomeje kuvuga uko batangiye gukundana. Doug yavuze ko ubwo hari hashize iminsi ibiri bahuye aribwo Kamala yamuhamagaye ubwo Doug yari yagiye kureba umukino w'ikipe ya Lakers, guhera ubwo batangiye guteretana birakomera.

    Kamala Harris yasoje avuga ko iyo nshuti yabo yabahuje buri mwaka iyo bari kwizihiza isabukuru y'imyaka bamaranye ibibutsa uko bahuye n’uko Kamala yamushatse kuri Google. Iyi couple kandi inganya imyaka dore ko bose bafite imyaka 56 y'amavuko.

    Src:www.hollywoodlife.com,cbstelevision

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102422/nabanje-kumushaka-kuri-google-mbere-yuko-duteretana-kamala-harris-ugiye-kuba-visi-perezida-102422.html

  • FERWAFA yibwe ibikoresho bitandukanye, ikirego cyagejejwe muri RIB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru 'FERWAFA’ ryamaze gutanga ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha 'RIB’, ni nyuma y’uko ryibwe ibikoresho birimo n’iby’ikipe y’igihugu.

    Ubu bujura bwabaye umwaka ushize aho umuntu utaramenyekana yinjiye mu biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru akajya ahabitse ibikoresho birimo n’iby’ikipe y’igihugu akabyiba.

    Amakuru avuga ko uyu muntu mu bikoresho yibye harimo n’imyenda ikipe y’igihugu yagombaga gukinisha muri shampiyona ya Afruka y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN’ irimo kubera muri Cameroun, bituma FERWAFA itumizaho indi myenda yo gusimbuza iyibwe.

    Nyuma yo kwibwa ibi bikoresho, tariki ya 23 Ukuboza 2020, FERWAFA ikaba yarahise itanga ikirego muri RIB nk’uko Umuvugizi w’umusigire, Dr. Murangira B. Thierry yabyemereye ISIMBI.

    Ati'nibyo icyo kirego twaracyakiriye aho bavuga ko bibwe ibikoresho. Ntabwo bakubwira ngo bibwe ibikoresho ibi n’ibi kuko iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri. Twacyakiriye tariki ya 23 Ukuboza 23.'

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’umunyamabanga wa FERWAFA akaba n’umuvugizi wayo, Uwayezu Francois Regis kugira ngo abe yatangaza ibikoresho byose muri rusange byibwe ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    FERWAFA yibwe ibikoresho binyuranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yibwe-ibikoresho-bitandukanye-ikirego-cyagejejwe-muri-rib