Category: Uncategorized

  • U Rwanda rugiye gukoresha miliyoni 60Frw mu gukingira Ruje y'ingurube – #rwanda #RwOT

    Ruje y'ingurube ni indwara iterwa na mikorobe. Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, aho ingurube igira umuriro ugera no kuri dogere selisiyusi 42, iraryama bya hato na hato, ntiyongera kurya, mu bice by'umubiri byoroha nk'amatwi, ku matako no ku nda hazaho ibiziga by'amaraso n''amabara atukura. Iyo itavuwe ipfa nyuma y'iminsi ibiri kugeza kuri ine.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), cyavuze ko iki cyorezo giterwa ahanini n'isuku nkeya ahororerwa ingurube.

    Kuwa 21 Ukwakira 2020 nibwo hongeye kuvugwa iki cyorezo mu ngurube z'i Nzige mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Mu Ugushyingo 2020 RAB yatangaje ko iki cyorezo cyari kimaze guhitana ingurube 379 mu turere dutatu turimo Rwamagana, Kicukiro na Gasabo.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubworozi muri RAB, Ndayisenga Fabrice, yabwiye The New Times ko icyo cyorezo gishobora kwirindwa ndetse kinavurwa kigakira, iyo hitawe ku isuku y'aho ingurube zororerwa.

    Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira n'aho kitaragera, hari ingamba RAB yafashe zirimo gukingira ingurube zo mu turere twagaragayemo icyo cyorezo.

    RAB yatumije doze z'inkingo ibihumbi 50 zizatwara miliyoni 60 Frw. Izi nkingo ngo biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru, zikazahita zitangira no gutangwa.

    Urukingo rutangirwa amafaranga 1000 Frw rukaba rurinda ingurube amezi agera kuri atandatu, bivuze ko ingurube iba igomba gukingirwa inshuro ebyiri mu mwaka.

    Ndayisenga yavuze ko bazahita batangira ibikorwa byo gukingira mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Rwamagana, Kirehe, Nyagatare na Rubavu, nk'ahagaragaye iyi ndwara.

    Yongeyeho ko leta ishaka guha uburenganzira abikorera bakaba ari bo bajya batumiza inkingo bakazigurisha aborozi, mu rwego rwo kurushaho guhangana n'iki cyorezo.

    RAB yibukije aborozi b'ingurube ko inyama z'ingurube yishwe n'iyi ndwara ya Ruje y'ingurube zitagomba kuribwa, ahubwo ko igomba guhambwa.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingurube zigera kuri miliyoni 1,38. U Rwanda rukaba ruteganya kuzamura umusaruro w'inyama z'ingurube ukava kuri toni ibihumbi 23 wariho mu 2019 kugeza kuri toni ibihumbi 67mu 2022.

    Inkingo za Ruje y’ingurube zizatwara miliyoni 60Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gukoresha-miliyoni-60frw-mu-gukingira-ingurube-ruje

  • U Rwanda rugiye gukoresha miliyoni 60Frw mu gukingira Ruje y’ingurube – #rwanda #RwOT

    Ruje y’ingurube ni indwara iterwa na mikorobe. Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, aho ingurube igira umuriro ugera no kuri dogere selisiyusi 42, iraryama bya hato na hato, ntiyongera kurya, mu bice by’umubiri byoroha nk’amatwi, ku matako no ku nda hazaho ibiziga by’amaraso n’’amabara atukura. Iyo itavuwe ipfa nyuma y’iminsi ibiri kugeza kuri ine.

    Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyavuze ko iki cyorezo giterwa ahanini n’isuku nkeya ahororerwa ingurube.

    Kuwa 21 Ukwakira 2020 nibwo hongeye kuvugwa iki cyorezo mu ngurube z’i Nzige mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Mu Ugushyingo 2020 RAB yatangaje ko iki cyorezo cyari kimaze guhitana ingurube 379 mu turere dutatu turimo Rwamagana, Kicukiro na Gasabo.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubworozi muri RAB, Ndayisenga Fabrice, yabwiye The New Times ko icyo cyorezo gishobora kwirindwa ndetse kinavurwa kigakira, iyo hitawe ku isuku y’aho ingurube zororerwa.

    Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira n’aho kitaragera, hari ingamba RAB yafashe zirimo gukingira ingurube zo mu turere twagaragayemo icyo cyorezo.

    RAB yatumije doze z’inkingo ibihumbi 50 zizatwara miliyoni 60 Frw. Izi nkingo ngo biteganyijwe ko zizagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, zikazahita zitangira no gutangwa.

    Urukingo rutangirwa amafaranga 1000 Frw rukaba rurinda ingurube amezi agera kuri atandatu, bivuze ko ingurube iba igomba gukingirwa inshuro ebyiri mu mwaka.

    Ndayisenga yavuze ko bazahita batangira ibikorwa byo gukingira mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Rwamagana, Kirehe, Nyagatare na Rubavu, nk’ahagaragaye iyi ndwara.

    Yongeyeho ko leta ishaka guha uburenganzira abikorera bakaba ari bo bajya batumiza inkingo bakazigurisha aborozi, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’iki cyorezo.

    RAB yibukije aborozi b’ingurube ko inyama z’ingurube yishwe n’iyi ndwara ya Ruje y’ingurube zitagomba kuribwa, ahubwo ko igomba guhambwa.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingurube zigera kuri miliyoni 1,38. U Rwanda rukaba ruteganya kuzamura umusaruro w’inyama z’ingurube ukava kuri toni ibihumbi 23 wariho mu 2019 kugeza kuri toni ibihumbi 67mu 2022.

    Inkingo za Ruje y’ingurube zizatwara miliyoni 60Frw

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gukoresha-miliyoni-60frw-mu-gukingira-ingurube-ruje

  • RwandAir igiye gutangiza ingendo zijya muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro. Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2019.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yabwiye IGIHE ko itariki ingendo zizatangiriraho itaramenyekana kuko hakiri ibikiri kunozwa. RwandAir izajya igera muri Centrafrique inyuze i Douala muri Cameroon.

    Ati “Turi kubikoraho mu gihe ibintu byose byagenda neza, tuzatangira mu kwezi gutaha. Ni ingendo ebyiri mu cyumweru. Nta tariki tuzatangiriraho turamenya kuko bigendana no kubona ibyangombwa byose, turacyabikoraho.”

    Ubusanzwe kuva mu Rwanda ujya i Bangui, ni urugendo rugoye kuko byasabaga kunyura mu bihugu byinshi. Urugero nk’umuntu wateze indege ya RwandAir, yashoboraga guhaguruka i Kigali, indege ikanyura i Kampala aho imara nibura nk’iminota 30, nyuma ikagera muri Kenya.

    Iyo igeze muri Kenya, afata nka Kenya Airways imuvana i Nairobi ikagera mu Mujyi wa Bangui ku Kibuga cy’Indege cya M’poko. Ubaze ni urugendo rushobora kumara amasaha 14 rugatwara hafi amadolari 1000.

    Umwe mu bantu bo muri Centrafrique waganiriye na IGIHE yavuze ko izi ngendo zizabafasha kubona uko bakora ubuhahirane n’ibindi bihugu kuko ubusanzwe byari ibintu bigoye.

    Hari amakuru IGIHE yabonye ko urugendo rwa mbere rwa RwandAir rujya i Bangui ruzakorwa mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare uyu mwaka nubwo bitigeze byemezwa n’iyi sosiyete.

    Mu 2019 nibwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

    Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa ‘Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.

    Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi, amabuye y’agaciro yitwa ‘cobalt’ yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n’ibindi.

    Ni isoko rikomeye ku banyarwanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi kuko muri iki gihugu ibintu hafi ya byose bitumizwa mu mahanga.

    Umujyi wa Doula RwandAir igiye kujya inyuramo igiye i Bangui, yatangiye kuwukoreramo ingendo muri Mata 2014.

    Uhagaze ku musozi wa Gbazabangui, uba witegeye Umurwa Mukuru wose

    Bangui ni umujyi w’ubucuruzi ushobora kungukira abanyarwanda binyuze mu ngendo za RwandAir

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-gutangiza-ingendo-zijya-muri-centrafrique

  • Kurwanya umubyigano w’ibinyabiziga muri Kigali bizarangira mu myaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa avuga ko barimo kwagura imihanda imwe n’imwe banakora indi mishya izatuma ibinyabiziga bigenda byisanzuye mu masaha yose y’umunsi.

    Iyi gahunda y’imyaka itatu bayitangiriye ku kiraro cyo kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo, kizubakwa hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi, bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2021.

    Umujyi wa Kigali kandi urimo gukora umuhanda utambika haruguru y’ibitaro byo ku Muhima ugana Nyabugogo, mu rwego rwo kugabanya imodoka mu muhanda uhuza Kinamba n’ahitwa kuri Yamaha ku Muhima.

    Agace k’umuhanda uva ku kiraro cy’Ikinamba kugera aho wigabanyamo ujya ku Kacyiru, ujya mu Gakiriro n’unyura ku rwibutso rwo ku Gisozi, na ko karimo kwagurwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nk’uko Enj Katabarwa yakomeje kubisobanura.

    Yagize ati “Turimo guteganya kubaka ibirometero bigera kuri 215 muri Kigali, twemeranyijwe na MINECOFIN ko hari amafaranga izajya itugenera buri mwaka, ibikorwa byose hamwe bizarangira bitwaye amafaranga miliyari 400”.

    Ibi ariko birakorwa mu gihe hari n’imihanda Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko abafite ibinyabiziga badakoresha, bigatuma benshi bakererwa kugera mu kazi cyangwa mu ngo iyo batashye.

    Mu mihanda mishya umuntu yakoresha ava Kimironko ajya mu Mujyi, harimo nk’uwa Nyabisindu-Nyarutarama-Kacyiru na Kimicanga atanyuze ku Gishushu na Kimihurura.

    Umuntu uva mu Majyaruguru i Gicumbi agana i Kinyinya, Kimironko, Remera cyangwa Nyarutarama, aho kunyura i Nyabugogo ashobora kunyura mu muhanda uva Nyacyonga ugahinguka i Batsinda cyangwa akomeza akanyura i Kinyinya.

    Hari n’ubwo yakomeza akanyura mu muhanda uva Karuruma ugahinguka ahitwa Beretware, agakomereza i Kagugu cyangwa agacurika anyura mu Gakiriro ka Gisozi ajya ku Kacyiru, aho kuva Karuruma anyura muri Nyabugogo.

    Uwitwa Serugendo ukoresha kenshi umuhanda Kigali-Nyamata, avuga ko kuva ahitwa Rwandex kugera i Nyanza ya Kicukiro, hari igihe ahakererwa nk’isaha n’igice ajya mu kazi cyangwa avayo, kubera umubyigano w’ibinyabiziga.

    Serugendo akavuga ko hari ikibazo cyo kumenyera imihanda imwe, cyangwa kutamenya gutegura urugendo mu rwego kwirinda guhuza isaha n’abandi.

    Yagize ati “Iyo akazi gatangira saa moya za mu gitondo, usanga buri muntu ashaka kwinjira mu Mujyi saa moya zibura iminota 10, nta wibwiriza ngo agende nko mu minota 30 mbere yaho”.

    Akomeza avuga ko yabonye abantu benshi bava mu Mujyi banyura inzira ya Rwandex-Nyanza, nyamara hari aho bashobora kunyura bihuta kuva mu Mujyi-Nyamirambo-Rebero Nyanza, cyangwa Kiyovu-Gikondo-Rebero-Nyanza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kurwanya-umubyigano-w-ibinyabiziga-muri-kigali-bizarangira-mu-myaka-itatu

  • Nyamasheke: Mu mwaka umwe mu Kivu hafashwe imitego y’ubumara ya miliyoni zirenga 390 – #rwanda #RwOT

    Iyo mitego itemewe ifata isambaza ziba zikibyara, igasiga n’ubumara ku isambaza kuburyo bishobora kugira ingaruka ku bazirya.

    Kubwimana Jean yagize ati “Ifata injanga (isambaza) nini kandi nizo zibyara bigatuma tubura umusaruro, iyi mitego kandi ifite ubumara bugira ingaruka kubazirya harimo na kanseri. Uko ubona buriya budodo, ririya ranjye ryabwo rigenda rivaho rijya ku njanga barobye.”

    Ndayisabye Emmanuel we yagize ati “Turayifata tukayitwika bugacya hakaza indi, iyo atunyuze mu ijisho icyumweru kimwe aba yamaze kugaruza ayo yawuguze. Iyi miraga (imitego) ni forode ituruka muri Congo.”

    Ndahayo Eliezel, uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi muri Nyamasheke, yavuze ko ingamba bafite zo guca iyi mitego babifashwamo n’inzego zibanze n’abashinzwe umutekano wo mu mazi.

    Ati “Ba rushimusi baragabanuka, buri munsi dutwika kaningiri zitari munsi y’icumi. Ubu abakoresha kaningiri bari gukurikiranirwa mu midugudu ariko turi kugenda tunigisha abatuye ku birwa kugira ngo bagane uburyobyi bwemewe. Ni urugamba rwa buri wese ntabwo tugomba kwitana ba mwana.”

    Umutego w’ubumara ugura amafaranga ibihumbi 400, Ndahayo Eliezel akavuga ko umwaka ushize bafashe iyo mitego 980.

    Nyamasheke hari amakoperative y’abaroby arindwi akorera mu Mirenge 10 ikora ku kiyaga cya Kivu, muri iki gihe cy’imvura bari kuroba toni imwe n’igice ku umunsi, iyo nta mbogamizi zirimo baroba toni hafi eshatu, igabanuka ry’umusaruro rikaba rituruka ku mvura n’imiyaga myinshi iri mu kiyaga.

    Abarobyi bari gutwika imitego itemewe bafashe ariko banyirayo bagahita biruka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-mu-mwaka-umwe-mu-kivu-hafashwe-imitego-y-ubumara-ya-miliyoni-zirenga

  • Mashami yanyuzwe n’umukino wa mbere, avuga ko hari icyizere mu mikino isigaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yakinaga umukino wayo wa mbere wa CHAN, aho yanganyije ubusa ku busa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Umutoza Mashami Vincent yanyuzwe n
    Umutoza Mashami Vincent yanyuzwe n’uko Amavubi yakinnye

    Nyuma yo kunganya uyu mukino, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko yishimiye urwego abakinnyi be bagaragaje, avuga ko baremye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego, bikamuha icyizere cyo kuzitwara neza mu mikino itaha

    Yagize ati “ Nabanza gushimira amakipe yombi uburyo yakinnye umukino mwiza, twagerageje kwtwara neza mu mukino n’ubwo tutashoboye kubona ibitego ariko rimwe na rimwe umupira nawo ntabwo watubaniye,urebye uburyo twabonye inshuro ebyiri umupira ukubita umutambiko w’izamu”

    “Twagerageje kuyobora umukino, haba mu rwego rwo kubona imipira y’imiterakano haba mu rwego rwo kugera imbere y’izamu kenshi gashoboka, twarri tubizi ko bitari butworohere, na Uganda ni ikipe itiroshye, ifite abakinnyi beza,ifite n’ubunararibonye, ni umukino uba uhishe byinshi urimo amateka y’ibihugu byombi”

    “N’ubwo tudatsinze ariko twakwishimira ko tudatsinzwe, kuko umukino wa mbere iyo uwutakaje, uba utakaje ikintu kinini cyane, hari byinshi byiza twabonye mu mukino, turi bwubakireho mu mikino ikurikira”

    Amavubi azasubira kuri uyu wa Gatanu ubwo azaba ahatana n’ikipe ya Maroc, mu mukino uzatangira I Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho ndetse Amavubi azaba anafite rutahizamu Sugira Ernest utakinnye uwa Uganda kubera amakarita y’umuhondo”

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mashami-yanyuzwe-n-umukino-wa-mbere-avuga-ko-hari-icyizere-mu-mikino-isigaye

  • Kigali : Umuntu ntiyemerewe gukora Siporo ngo arenge Umudugudu atuyemo #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo kije gikurikira amabwiriza yaraye ashyizweho a Guverinoma yo gushyira Umujyi wa Kigali muri Gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bukabije bw’abari kwandura icyorezo cya COVID-19 muri Kigali.

    Iyi gahunda ya guma mu rugo kandi yanajyanye no gufunga ibikorwa byinshi byari bimaze iminsi bikora birimo iby’ubucuruzi, iby’amashuri, ibyo gutwara abagenzi mu modoka rusange n’ibyo gusengera mu nsengero.

    Mu bikorwa byaraye bihagaritswe kandi, harimo n’ibya siporo rusange isanzwe ikunzwe n’abatuye Kigali iba kabiri mu kwezi muri gahunda yiswe Car Free Day ndetse n’isanzwe ihuza abantu ku bushake bwabo bakayikora bahuriye mu bice binyuranye birimo imihanda n’izindi mbuga ngari.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo ryibutsa abawutuye ko siporo rusange itemewe.

    Iri tangazo rigira riti 'Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora abakora siporo ku giti cyabo, bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’Umudugudu batuyemo birinda banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umuntu-ntiyemerewe-gukora-Siporo-ngo-arenge-Umudugudu-atuyemo

  • Donald Trump yasebeje anatuka ibitutsi biteye isoni Nelson Mandela ndetse n'abirabura muri rusange #rwanda #RwOT

    Mu gitabo gishya cyiswe Ubuhemu: Memoire, uwahoze ari umushinjacyaha Michael Cohen yashinje ibirego bitangaje Perezida Donald Trump harimo ko perezida yigeze kuvuga ko Nelson Mandela 'atari umuyobozi'.

    Cohen ari kurangiriza igifungo cy'imyaka itatu yakatiwe kubera uburiganya no kubeshya afungiye mu rugo kubera impungenge zatewe na coronavirus muri gereza. Yanditse ko Trump agira ivanguramoko kandi ko atubaha abayobozi b'Abirabura.

    Mu gihe isi yababajwe n'urupfu rwa Mandela mu 2013, bivugwa ko Trump yavuze mu kiganiro aho Cohen yari ahari: 'Mandela f ** ked igihugu cyose (Afurika y'Epfo). Noneho ni sh *thole. F ** k Mandela. Ntiyari umuyobozi. '

    Nk'uko Cohen abitangaza ngo uku kuvuga nabi Mandela ntabwo kwihariye kuri Trump ahubwo kwagaragazaga ko yangaga ubuyobozi bw'Abirabura na / cyangwa Afurika, muri rusange.

    Mu magambo ye, Trump yagize ati: 'Mbwira igihugu kimwe kiyobowe n'umwirabura utari sh * thole… Bose ni ubwiherero bwa f ** bwuzuye', ibi byavuzwe na Trump nyuma yuko Barack Obama abaye perezida wa mbere w'umwirabura muri Amerika.

    Ingingo ishimishije kubyo Cohen avuga 'ibihugu sh * thole' nuko perezida avugwa n'abantu batandukanye muri 2018 kuba yaratanze ibitekerezo bisa ku bihugu byiganjemo abirabura.

    Bivugwa kandi ko Trump yaretse ibyiringiro byo gutsindira inkunga ya rubanda rugufi kubera ko 'ari ibicucu ku buryo batamutora'. Yongeyeho ati: 'Ntabwo ari ubwoko bwanjye.'

    Perezida Obama agaragara nk'ikindi gitekerezo cyihariye cya Perezida Trump mu gitabo cya Cohen. Nk'uko byatangajwe n'uyu mugabo wahoze ari umushinjacyaha mukuru kuri ubu wahagaritswe, Trump yahaye akazi 'Faux-Obama', Umwirabura wagaragaraga nka Obama kandi akaba yarasuzugurwaga cyane na Trump.

    Amakuru ajyanye na 'Faux-Obama' yerekanwe n'ifoto ya Trump n'undi mwirabura wicaye kuruhande rw'ameza. Umwirabura yari yambaye ibendera ry'Amerika ku ikositimu ye.

    Cohen, Ubwo yarimo kwiyamamaza kuba Perezida wa Amerika kuri manda ye ya kabiri, Cohen wari inshuti ye magara yakoraga uko ashoboye bigaragara kugirango Trump azatsindwe n'umukandida uharanira demokarasi Joe Biden mu Gushyingo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/donald-trump-yasebeje-anatuka-ibitutsi-biteye-isoni-nelson-mandela-ndetse-n

  • Nyamasheke: Mu mwaka umwe mu Kivu hafashwe imitego y'ubumara ya miliyoni zirenga 390 – #rwanda #RwOT

    Iyo mitego itemewe ifata isambaza ziba zikibyara, igasiga n'ubumara ku isambaza kuburyo bishobora kugira ingaruka ku bazirya.

    Kubwimana Jean yagize ati 'Ifata injanga (isambaza) nini kandi nizo zibyara bigatuma tubura umusaruro, iyi mitego kandi ifite ubumara bugira ingaruka kubazirya harimo na kanseri. Uko ubona buriya budodo, ririya ranjye ryabwo rigenda rivaho rijya ku njanga barobye.'

    Ndayisabye Emmanuel we yagize ati 'Turayifata tukayitwika bugacya hakaza indi, iyo atunyuze mu ijisho icyumweru kimwe aba yamaze kugaruza ayo yawuguze. Iyi miraga (imitego) ni forode ituruka muri Congo.'

    Ndahayo Eliezel, uhagarariye ihuriro ry'amakoperative y'abarobyi muri Nyamasheke, yavuze ko ingamba bafite zo guca iyi mitego babifashwamo n'inzego zibanze n'abashinzwe umutekano wo mu mazi.

    Ati 'Ba rushimusi baragabanuka, buri munsi dutwika kaningiri zitari munsi y'icumi. Ubu abakoresha kaningiri bari gukurikiranirwa mu midugudu ariko turi kugenda tunigisha abatuye ku birwa kugira ngo bagane uburyobyi bwemewe. Ni urugamba rwa buri wese ntabwo tugomba kwitana ba mwana.'

    Umutego w'ubumara ugura amafaranga ibihumbi 400, Ndahayo Eliezel akavuga ko umwaka ushize bafashe iyo mitego 980.

    Nyamasheke hari amakoperative y'abaroby arindwi akorera mu Mirenge 10 ikora ku kiyaga cya Kivu, muri iki gihe cy'imvura bari kuroba toni imwe n'igice ku umunsi, iyo nta mbogamizi zirimo baroba toni hafi eshatu, igabanuka ry'umusaruro rikaba rituruka ku mvura n'imiyaga myinshi iri mu kiyaga.

    Abarobyi bari gutwika imitego itemewe bafashe ariko banyirayo bagahita biruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-mu-mwaka-umwe-mu-kivu-hafashwe-imitego-y-ubumara-ya-miliyoni-zirenga

  • Umwe mu bantu 10 arwaye Coronavirus: Intandaro yo gushyira Umujyi wa Kigali muri #GumaMuRugo – #rwanda #RwOT

    Isesengura ryakozwe n'inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye n'inzego z'ibanze ryagaragaje ko Umujyi wa Kigali wugarijwe bikabije n'icyorezo cya COVID-19, ku buryo nibura muri iyi minsi mu bantu 10, umwe muri bo aba arwaye Coronavirus.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu minsi 17 ya mbere ya 2021, Umujyi wa Kigali wihariye 62% by'abarwayi bashya ba COVID19. Muri rusange muri iyo minsi abamaze kwandura Coronavirus mu gihugu hose ni 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

    Abantu 50 bishwe n'iki cyorezo, 80% ni ab'i Kigali. Ni ukuvuga ngo mu bantu batanu bandura Coronavirus, bane muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, kigaragaza ko mu Ukuboza 2020, abantu banduraga Coronavirus mu gihugu hose banganaga na 2%, mu gihe mu cyumweru cya mbere cya 2021 bari 3%, naho kugeza ku Cyumweru tariki 17 Mutarama, abanduraga mu gihugu hose bari bamaze kugera kuri 5%.

    RBC ivuga kandi ko mu Mujyi wa Kigali abantu bandura kuri uyu munsi bamaze kugera kuri 12%, ndetse isesengura ryakozwe rigaragaza ko mu bantu 10, umwe aba arwaye Coronavirus.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye RBA, ko ubwiyongere bw'abandura Coronavirus muri Kigali bumaze gufata indi ntera ugereranyije n'abandura hirya no hino mu gihugu.

    Kugira ngo ubwiyongere bw'iki cyorezo bwumvikane, RBC yagiye ipima mu buryo bwo gutungura abantu ibasanze hirya no hino mu bikorwa bitandukanye.

    Mu basaga 2900 bapimwe mu gihe cy'iminsi ine cyangwa itanu, muri Nzeri 2020, habonetse abarwayi bangana na 0%, mu Ukwakira baba 0%, Ugushyingo baba 1%, mu Ukuboza 2%, muri Mutarama 2021, bagera kuri 3%, ku cyumweru cyashize bagera kuri 5%.

    Dr Nsanzimana ati 'Biragoye kuvuga ngo nta hantu hari COVID-19, niba igipimo cya Kigali kiri kuri 12% mu zindi ntara ugasanga ni munsi ya gatatu wareba mu gihugu hose ugasanga ni 5%, Kigali ifite umwihariko.'

    Imibare y'abandura ndetse n'abicwa na Coronavirus, ikomeje kwiyongera mu gihe mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali hubatswe ibitaro byakira indembe, ariko kuri ubu bigeze kuri 70% by'abo bishobora kwakira.

    Dr Nsanzimana ati 'Niba twarafunguye ibitaro bya Nyarugenge, hashize ibyumweru bibiri gusa, bigiye kuzura, urumva ko mu bindi byumweru bibiri tuzafungura ibindi. Uburyo bwiza bwo kwirinda ko ibyo bibaho, ni uko abantu batakomeza ingendo banduzanya ku gihe runaka.'

    Abaturage bari biteze guma mu rugo…

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama, yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Itangazo ry'inama y'Abaminisitiri rivuga ko nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw'abandura COVID-19 n'ubw'abahitanwa na yo, Inama y'Abaminsitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w'iki cyorezo.
    Riti 'Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe.'

    Abatuye n'abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zihariye zafasha mu gukumira ubwandu bushya bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera.

    Umwe yagize ati 'Ku bwanjye ndabona biteye ubwoba, abantu bari kwandura ari benshi, abantu bari gupfa, twabanje kuvuga ngo ntiyica ariko abantu bari gupfa ku rwego rwo hejuru.'

    'Baduhaye guma mu rugo, yaba ibyumweru bibiri, yaba ukwezi ariko ya mafaranga y'amasuku dusabwa gutanga yaba ahagaze, na ba nyir'amazu ntibatwishyuze.'

    Mugenzi we yagize ati 'Bityo kuko abantu bakomeje kwandura no gupfa, icyiza ni uko bafata ingamba niba ari ukuvuga ngo ibyumweru bibiri, abarwayi n'abapfa bakaba bagabanyutse, bakadufungurira tukagaruka mu mirimo yacu natwe tukabona abakiliya tukabasha gukemura ibibazo byose bitureba.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko mu gihe cy'ibyumweru bibiri abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bazamara bari mu rugo, abadafite amikoro n'abasanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze, bazahabwa ibiribwa nk'uko byagiye bikorwa mu bihe byatambutse ubwo habaga hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo.

    Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kugeza uyu munsi hamaze gufatwa ibipimo 799 817, byasanzwemo abantu 11 259 banduye. Muri bo 7412 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3701 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwicwa n'iki cyorezo ni 146.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwe-mu-bantu-10-arwaye-coronavirus-intandaro-yo-gushyira-umujyi-wa-kigali-muri