Category: Uncategorized

  • Isura ya Kigali mu mafoto ku munsi wa mbere w… – #rwanda #RwOT

    Kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki 18/01/2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyizeho ‘Guma mu rugo’ ku baturage bo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gukomeza kwirinda no guhashya iki cyorezo cyugarije Isi.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubwiyongere bwinshi bw’ubwandu bwa Covid-19. Reba uko Kigali yiriwe imeze aho hari bamwe mu baturage bari bagiye i Nyabugogo kugira ngo babone uko bagezwa mu ntara kuko bari bari gufashwa uko bagera aho buri umwe ashaka kwerekeza bitewe n’impamvu zinyuranye.

    Amafoto yerekana Kigali uko yagaragaye no mu nkengero zayo

     Nyabarongo uva muri Kamonyi uza i Kigali 

    Uyu musore yahisemo kuba yisubiriye mu cyaro kugira ngo azagaruke muri Kigali nyuma ya Guma mu rugo 

    Muri gare ya Giporoso naho abaturage bari benshi bashaka kujya mu ntara

    Mu isoko rya Kimironko abaturage bahashye ku bwinshi

    Ni uku byari bimeze muri gare ya Nyabugogo, abaturage bari benshi bashaka kwerekeza mu ntara



    Abaturage bari benshi cyane bashaka uko berekeza mu ntara

    AMAFOTO: RBA & IGIHE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102465/isura-ya-kigali-mu-mafoto-ku-munsi-wa-mbere-wa-guma-mu-rugo-yo-mu-2021-102465.html

  • Icyo mushiki wa Diamond, Esma Khan yavuze ku kuba nyina yavuze ko atari umwana we #rwanda #RwOT

    Esma Khan akaba mushiki w’umuhanzi Diamond Platnumz, avuga ko amagambo nyina yatangaje abantu bayumvise nabi atashakaga kuvuga ko atari umwana we.

    Nyuma y’uko atangaje ko Abdul Juma atari we se wa Diamond Platnumz, nyina wa Diamond yongeye gushyira abantu mu rujijo avuga ko Esma Khan ari umwana wa mukuru we.

    Yafashe ifoto ayiherekeza amagambo avuga ngo “aho twari Somali (Kariakoo mu mujyi wa Dar) k’umuvandimwe wanjye mama Esma.”

    Ibi byazuye impaka ku nyinshi benshi batangira kumubaza niba koko Esma atari umwana.

    Abandi bakavuga ko koko ari byo ndetse ari yo mpamvu adasa na Diamond Platnumz umuhanzi w’icyamamare.

    Nk’uko Global Publishers yabitangaje, avuga kuri iyi ngingo, Esma yavuze ko abantu babifashe nabi we ari umwana wa Mama Dangote ahubwo ari ho yakuriye abantu benshi bakagira ngo ni umwana we bakamwita Mama Esma.

    Ati“noneho babonye ko ntari umwana wa Mama Dangote, bumvise mama avuga Mama Esma ni byo kuko ni mama wanjye mukuru, ni we wandeze, rero abantu bakamwita Mama Esma.”

    Atangaje ibi mu gihe Diamond Platnumz nyuma y’uko nyina avuze ko atari umwana wa Juma Abdul yanze kugira ikintu na kimwe abivugaho.

    Ifoto Mama Dangote yavugaga ko bari basuye mukuru we

    Esma ngo bumvise nabi ibyo nyina yatangaje

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-mushiki-wa-diamond-esma-khan-yavuze-ku-kuba-nyina-yavuze-ko-atari-umwana-we

  • Perezida Kagame mu nama n’abo muri Kaminuza ya Harvard yavuze ku miyoborere #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba yigaga ku iterambere rya Africa.

    Ni inama ibaye mu gihe ibihugu binyuranye biri kuzahura ubuhungu bwabyo bwagiye buzahazwa n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze igihe kirenga umwaka cyadutse ku Isi.

    Perezida Kagame watanze ibitekerezo ku bijyanye n’ubuyobozi, muri 2017 yari yatanze ikiganiro muri iriya Kaminuza agaruka ku cyatumye u Rwanda rutera imbere nyuma y’imyaka 23 rwari rumaze ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri iri somo yatanze ari muri iriya kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda babanje kwiyumvamo ko ari bo baziyubakira Igihugu aho gutegereza abanyamahanga.

    Perezida Kagame kandi ajya yakira abayobozi bakiri bato bongerera ubumenyi muri iriya kaminuza isanzwe izwiho gutanga ubumenyi buhanitse mu by’ubucuruzi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-mu-nama-n-abo-muri-Kaminuza-ya-Harvard-yavuze-ku-miyoborere

  • Ikibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga muri Kigali kizarangira mu myaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, avuga ko barimo kwagura imihanda imwe n’imwe banakora indi mishya izatuma ibinyabiziga bigenda byisanzuye mu masaha yose y’umunsi.

    Iyi gahunda y’imyaka itatu bayitangiriye ku kiraro cyo kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo, kizubakwa hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi, bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2021.

    Umujyi wa Kigali kandi urimo gukora umuhanda utambika haruguru y’ibitaro byo ku Muhima ugana Nyabugogo, mu rwego rwo kugabanya imodoka mu muhanda uhuza Kinamba n’ahitwa kuri Yamaha ku Muhima.

    Agace k’umuhanda uva ku kiraro cy’Ikinamba kugera aho wigabanyamo ujya ku Kacyiru, ujya mu Gakiriro n’unyura ku rwibutso rwo ku Gisozi, na ko karimo kwagurwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, nk’uko Enj Katabarwa yakomeje kubisobanura.

    Yagize ati “Turimo guteganya kubaka ibirometero bigera kuri 215 muri Kigali, twemeranyijwe na MINECOFIN ko hari amafaranga izajya itugenera buri mwaka, ibikorwa byose hamwe bizarangira bitwaye amafaranga miliyari 400”.

    Ibi ariko birakorwa mu gihe hari n’imihanda Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko abafite ibinyabiziga badakoresha, bigatuma benshi bakererwa kugera mu kazi cyangwa mu ngo iyo batashye.

    Mu mihanda mishya umuntu yakoresha ava Kimironko ajya mu Mujyi, harimo nk’uwa Nyabisindu-Nyarutarama-Kacyiru na Kimicanga atanyuze ku Gishushu na Kimihurura.

    Umuntu uva mu Majyaruguru i Gicumbi agana i Kinyinya, Kimironko, Remera cyangwa Nyarutarama, aho kunyura i Nyabugogo ashobora kunyura mu muhanda uva Nyacyonga ugahinguka i Batsinda cyangwa akomeza akanyura i Kinyinya.

    Hari n’ubwo yakomeza akanyura mu muhanda uva Karuruma ugahinguka ahitwa Beretware, agakomereza i Kagugu cyangwa agacurika anyura mu Gakiriro ka Gisozi ajya ku Kacyiru, aho kuva Karuruma anyura muri Nyabugogo.

    Uwitwa Serugendo ukoresha kenshi umuhanda Kigali-Nyamata, avuga ko kuva ahitwa Rwandex kugera i Nyanza ya Kicukiro, hari igihe ahakererwa nk’isaha n’igice ajya mu kazi cyangwa avayo, kubera umubyigano w’ibinyabiziga.

    Serugendo akavuga ko hari ikibazo cyo kumenyera imihanda imwe, cyangwa kutamenya gutegura urugendo mu rwego kwirinda guhuza isaha n’abandi.

    Yagize ati “Iyo akazi gatangira saa moya za mu gitondo, usanga buri muntu ashaka kwinjira mu Mujyi saa moya zibura iminota 10, nta wibwiriza ngo agende nko mu minota 30 mbere yaho”.

    Akomeza avuga ko yabonye abantu benshi bava mu Mujyi banyura inzira ya Rwandex-Nyanza, nyamara hari aho bashobora kunyura bihuta kuva mu Mujyi-Nyamirambo-Rebero Nyanza, cyangwa Kiyovu-Gikondo-Rebero-Nyanza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ikibazo-cy-umubyigano-w-ibinyabiziga-muri-Kigali-kizarangira-mu-myaka-itatu

  • Ibigo ‘YEGO Centre’ biri mu byakuye Urubyiruko mu bwigunge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw
    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw’iya kure

    Hamwe mu ho Kigali Today yageze, ikaganira n’Urubyiruko ruhagana, Musanze Employment Service Centre ibarizwa muri Youth Empowerment for Global Opportunities (YEGO CENTRE) Musanze. Hari abifashisha ikoranabuhanga, bagakurikirana amasomo atangwa na Kaminuza zo mu mahanga mu buryo bw’iya kure, abafashwa gusaba akazi cyangwa kukimenyereza mu bigo bitandukanye binyuze mu Kigo cya Musanze Employment Service Center gikorera muri Yego Center ya Musanze.

    Tuyambaze Patrick, wiga amasomo y’igihe gito atangwa na Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure yifashishije mudasobwa zo muri iki kigo, avuga ko yabonye uko abasha gukomeza amasomo ye mu gihe gito yishyuriwe na Leta.

    Yagize ati: “Nkurikirana amasomo atangwa binyuze mu ihuriro ry’amakaminuza mpuzamahanga (Coursera) ahabwa abashaka akazi biganjemo urubyiruko ku nkunga ya RDB. Niga muri Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure. Usanze ndi kwiga rimwe mu masomo baduhaye ari nako ndikura kuri interineti mbikoreye muri Musanze Employment Service Centre ikorera muri YEGO Centre ya Musanze kandi nta kiguzi nsabwe. Ubu ni uburyo bubereye urubyiruko leta yadushyiriyeho, kuko butworohereza by’umwihariko abadafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ikoranabuhanga muri za Cyber café”.

    Rwiyemezamirimo witwa Karekezi na we yagize ati: “Nkunda kugana Yego Centre, nkifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha imiryango nterankunga twafatanya mu rwego rwo kwagura imishinga yanjye cyangwa nkanashakisha amakuru arebana n’uburyo bwiza bwo gutegura imishinga no kuyicunga neza. Biradufasha kuko udafite ubushobozi bwo kwishyura izi serivisi ahandi, azibonera hano bitamugoye. Nkurikije intumbero mfite, nizeye neza ko nzagera kure, bidatinze, nkazakabya inzozi mfite zo kwiteza imbere. Ndashima Leta yatwitayeho muri ubu buryo bwaturinze kuba imburamukoro”.

    Ibigo YEGO Centre byo mu turere tw’Intara yAmajyaruguru, biha urubyiruko Serivisi zijyanye no kubona amahugurwa yo kwihangira imirimo, ubujyanama ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, kwiga imyuga, imyidagaduro kandi izi serivisi bakazihabwa ku buntu.

    Kuva mu mwaka wa 2016 Ikigo Musanze Employment Sevice Centre gishyirwa muri YEGO Centre ya Musanze kimwe n’izindi serivisi zitangwa muri za Yego Centre, ngo byakemuye byinshi, kuko urubyiruko rwabashije kubigana, rwigishijwe bituma rwisobanukirwa. Bamwe mu bahuzabikorwa b’ibi bigo, bakangurira urubyiruko kutitesha aya mahirwe leta yabashyiriyeho.

    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka amakuru y
    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka amakuru y’ibintu bitandukanye

    Rwigamba Aimable, Umuyobozi wa Musanze Employment Service Center akaba n’Umuyobozi wa Yego Centre Musanze yagize ati: “Ni gahunda yafashije urubyiruko rurangiza amasomo, kugira icyo ruhugiraho, kiruhesha andi mahirwe y’ubuzima bw’ahazaza bitewe n’ubumenyi bwagura ibitekerezo byabo bahabonera. Ubu hari ababasha kubiheraho bakihangira imirimo cyangwa bakabona akazi, kandi inshingano bahawe bakazikora neza”.

    Muri iki gihe abantu bahanganye n’ikwirakwizwa rya Covid-19, ibi bigo hari serivisi zakomeje gutangwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo, ariko hakagenwa umubare ntarengwa w’abazihabwa ku munsi; gusa nk’izirebana n’imyidagaduro zo zabaye zihagaritswe.

    Umuhuzabikorwa wa Yego Centre Gakenke, Hakuziyaremye Déogratias, yasabye urubyiruko Kuba maso, ntirwemere ko hagira abitwikira icyorezo Covid-19 ngo bashake kubashuka, babaroha mu bikorwa byangiza isura yabo.

    Urubyiruko rugana ibi bigo ruvuga ko rutakigunga kuko ruba rufite ibyo ruhugiyeho
    Urubyiruko rugana ibi bigo ruvuga ko rutakigunga kuko ruba rufite ibyo ruhugiyeho


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/Ibigo-YEGO-Centre-biri-mu-byakuye-Urubyiruko-mu-bwigunge

  • Gukora Siporo muri Kigali utarenze Umudugudu wawe biremewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iki cyemezo, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS), yatangaje ko abatuye muri Kigali batemerewe ibikorwa bya siporo rusange. Icyakora abantu bemerewe gukorera siporo mu ngo zabo, cyangwa bakayikora batarenze imbibi z’Umudugudu batuyemo.

    Itangazo ry’iyo Minisiteri kandi risaba abakora siporo kuyikora bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, birinda gukorera siporo mu matsinda.

    Ubwandu bwa Covid-19 bwakomeje kwiyongera cyane kuva mu mpera z’Ukuboza 2020, aho imibare myinshi y’abanduye ndetse n’abapfa igaragara mu Mujyi wa Kigali.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/ngororangingo/article/gukora-siporo-muri-kigali-utarenze-umudugudu-wawe-biremewe

  • Abatuye mu mujyi wa Kigali bemerewe gukora Siporo ariko batarenze umudugudu batuyemo #rwanda #RwOT

    Icyakora,Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo imenyesha abatuye Umujyi wa Kigali ko ibikorwa bya siporo rusange bitemewe. Siporo yemewe ni iyo mu rugo, gusa abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'umudugudu batuyemo.

    Rigira riti ' Hashingiwe ku myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri ya tariki ya 18 Mutarama 2021, Minisiteri ya Siporo iramenyesha abatuye mu Mujyi wa Kigali ko ibikorwa byose bya siporo rusange bitemewe.'

    'Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora, abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z'umudugudu batuyemo kandi birinda, banubahiriza amabwiriza ya COVID-19. Siporo mu matsinda ntabwo yemewe.'

    Ingamba zigomba kubahirizwa mu Mujyi wa Kigali:

    a. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z'ingenzi nk'izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n'abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y'u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z'ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    b. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi ntara no hagati y'Umujyi wa Kigali n'Uturere dutandukanye zirabujijwe, keretse ku mpamvu serivisi z'ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19).

    c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n'ibicuruzwa by'ingenzi bizakomeza. Moto n'amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    d. Abakozi bose (aba Leta n'abikorera) bazakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga kereka abatanga serivisi z'ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    e. Ibikorwa by'ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by'ingenzi kimwe n'abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by'isuku, ibikomoka kuri peteroli n'ibindi bikoresho by'ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba (6:00PM)

    f. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

    g. Amashuri yose harimo na za kaminuza (yaba aya Leta n'ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

    h. Insengero zirafunze.

    i. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y'uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

    j. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by'igihe gito (designed hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw'izo hoteli ruzatangazwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

    k. Ibikorwa by'Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n'ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y'ingendo zabo.

    l. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhuhya rwanditswe na RDB.

    m. Ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy'ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    n. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abatuye-mu-mujyi-wa-kigali-bemerewe-gukora-siporo-ariko-batarenze-umudugudu

  • Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tracy Agasaro ukorera KC2, imwe muri televiziyo za RBA, yahishuye uburyo ukunze gusanga abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose. Ibi Tracy Agasaro yabitangaje mu kiganiro yagiranye na 1k studio biciye kuri YouTube.

    Umunyamakuru Tracy Agasaro

    Tracy Agasaro murebye, ni umukobwa ubyibushye ukunda guseka iteka ryose, nubwo atajya yerura ngo avuge ibiro afite, umuntu umurebesheje amaso abona  ari umwe mu bantu bafite ibiro byinshi. Gusa, avuga ko yamaze kwimenya, kwikunda no kwiyakira.

    Tracy avuga ko impamvu hari abantu babyibushye biheza ahantu henshi, ari uko ahantu hose hateraniye abantu batandukanye aho gukora icyabateranyije batangira kwiha abantu baba bavuga ko ari banini.

    Ati 'Njya nkunda kubwira abantu bavuga ku bandi, mbere yo kuvuga abandi nawe jya wibuka ko uri umuntu. Hari inshuti yanjye yagize ihungabana biturutse ku kintu nk'iki. Ibuka ko mbere yo kuvuga ku bandi nawe utari miseke igoroye. Hari nk'umuntu waza ubwira ibintu bibi kandi yari yarafashe imyaka 10 ngo yikunde wowe ukaza ukabisenya byose. Niba twicaye tugiye kurya ntutangire kwiha umuntu. Impamvu abantu banini bakunze kwiheza ahantu henshi iyo abantu bicaye bahari nibo bahindura ibiganiro'.

    Ibi Tracy abitangaje mu gihe hashize amezi asaga atandatu yemereye umukunzi we wamenyekanye ku mazina ya René Patrick ko yazamubera umugore. Aha hari ku itariki ya 17 Nyakanga 2020.

    Ubwo Rene Patrick yari amaze kwambika impeta Tracy Agasaro

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-banyamakuru-ba-rba-bakunzwe-yahishuye-impamvu-abantu-babyibushye-batisanzura-ku-bantu-bose/

  • Diamond yaruciye ararumira abajijwe ku kibazo cya se #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz yanze kugira icyo avuga ku magambo nyina Sanura Kassim cyangwa Mama Dangote aherutse guhatangaza avuga ko se Abdul Juma atari we se.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo nyina w’uyu muhanzi yatangaje ko Diamond atari umuhungu wa Juma Abdul nk’uko abantu bari babizi ahubwo ari umwana wa Sulum Idd Nyange.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yarimo avuga kuri Tigo nka kompanyi nshya bagiye gukorana, yabajijwe iki kibazo yanga kugira icyo akivugaho, yavuze ko hari umwanya wabyo.

    Ati“ubu murashaka ngo tuvuge ku bintu byo mu gitanda, sinshobora, icyo kibazo hari umwanya wacyo tuzakivugaho birambuye, impamvu hano twaje kuvuga kuri Tigo, nsubije icyo kibazo ikiganiro twaba tukerekeje muri uwo murongo kandi sibyo.”

    Nyuma y’uko Juma Abdul yumvishe aya magambo yatangajwe na nyina wa Diamond ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama kuri Wasafi Radio, yasabye ko Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] yamburwa amazina ye ya Abdul Juma kuko atari umwana we.

    Diamond Platnumz yavuze ko nta kintu yavuga ku magambo nyina yatangaje

    Abdul Juma yasabye ko amazina ye yamburwa Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-yaruciye-ararumira-abajijwe-ku-kibazo-cya-se

  • Rusizi: Arembeye mu bitaro nyuma yo kwikeba ijosi ntapfe – #rwanda #RwOT

    Abaturanyi b'uyu mukecuru barimo n'umukazana we babwiye TV1 ko yafashe umwanzuro wo kwikeba ijosi nyuma y'uko hari abantu bageze muri aka gace babarura amazina y'abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bakaba batarayishyuye.

    Aba baturanyi bavuze ko umugabo w'uyu mukecuru amaze igihe yarabuze kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside.

    Umwe ati 'Ngo haje abayobozi mu minsi ishize mu Mudugudu umubyeyi bamubaza amakuru y'umugabo we kandi umugabo we hashize iminsi myinshi yaragiye, ayo makuru menshi mabukwe ntiyabashije kuyakira yahise abwira abana be bose ngo dore imirima yose barayigurishije.'

    Abaturanyi bamugezeho bwa mbere bemeza ko yari yikase ijosi ryose ariko atarashiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, nawe yemeje ko uyu mugore yashatse kwiyahura akoresheje urwembe, ariko avuga ko nta gihamya cyerekana ko yabitewe n'ibyo abaturanyi bavuze.

    Ati 'Ibyo turabyumva bihwihwiswa n'abaturage kandi ibivugwa n'abantu byose si ko biba ari ukuri ariko turabyumva bihwihwiswa mu baturage ikiri ukuri n'uko gusa mu bigaragara uriya mukecuru niwe washatse kwiyambura ubuzima impamvu zabimuteye, kugeza ubu niwe wazimenya kurusha buri muntu uwo ariwe wese.'

    Yongeyeho ko uyu mubyeyi nakira ari we ushobora kuzavuga neza icyamuteye gushaka kwiyahura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-arembeye-mu-bitaro-nyuma-yo-kwikeba-ijosi-ntapfe