Category: Uncategorized

  • Ruhango: Mudugudu yavuze ko yirukanywe ku buyobozi azira gusaba ko yubakirwa – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2020 nibwo TV1 yatangaje inkuru y'uyu mugabo Murwanashyaka ubarizwa mu cyiciro cya mbere ubwo yayoboraga Umudugudu wa Karehe, avuga ko inzu ye yaguye igwishijwe n'imvura asaba kubakirwa kuko nta nta mikoro yari afite.

    Yagize ati ' Nta mikoro mfite, icyo nabasaba n'uko bafasha noneho bakamfasha bakanshakira aho mba kuko n'ubundi nzi ko leta y'u Rwanda isanzwe inabishobora.'

    Murwanashayaka ahamya ko nyuma yo kuvugana n'itangazamakuru abayobozi be baramurakariye cyane kuburyo byaje no kumuviramo kwirukanwa ku mwanya w'umukuru w'umudugudu no gukurwa muri gahunda ya VUP.

    Ati 'Nari nsanzwe ndi umuyobozi w'umudugudu wa Karehe n'ubwo ntakiriho kubera impamvu ntazi kuko naje kumva ngo umuyobozi wa Karehe bamuhagaritse, nagerageje kubaza icyaha cyanjye ntabwo nakibonye. Nkeka byaratewe n'uko nakunze kugira ikibazo n'itangazamakuru cy'uko nkwiye kubakirwa nkagira icumbi mbamo.'

    Yakomeje avuga ko buri gihe iyo yagaragazaga ko akeneye inzu yo kubamo ubuyobozi bwe bwamurebaga nabi ndetse rimwe na rimwe bukanabimubwira ntabyiteho.

    Ati 'Ntekereza ko ariyo mpamvu buririyeho bakankuraho kugira ngo ntakomeza mvuga ibyo. Kenshi iyo twavuganaga bampamagaraga bambwira ko nakoze ikosa ariko nkababwira ko numva ntaryo bagaceceka bakanyereka ko batishimye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko guhagarikwa muri ibi bikorwa byombi no kuvugana n'itangazamakuru atari byo byatumye yirukanwa.

    Ati ' Muri VUP n'ibintu bikorerwa mu buryo runaka wenda abantu bajye banasobanurira uko bikowa, ntabwo umuntu wese uri mu cyiciro cya mbere ari gukora muri VUP. Ku bijyanye no kuba umuyobozi w'umudugudu sinkeka ko kuvugira mu itangazamakuru ari byo byamubuza kuba yaba umuyobozi, hari inshingano atujuje zituma bamuvanaho icyizere.'

    Nemeyimana yavuze ko gufasha abaturage bijyana n'ubushobozi buhari ndetse anashimangira ko niba ari ku rutonde rw'abasenyewe bazafashwa azabikorerwa nk'abandi.

    Murwanashyaka John yavuze ko akeka ko yirukanywe ku buyobozi azira gusaba ubufasha mu itangazamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-mudugudu-yavuze-ko-yirukanywe-ku-buyobozi-azira-gusaba-ko-yubakirwa

  • Ababyeyi batuzuza inshingano zo kurera abana bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe – #rwanda #RwOT

    Amakimbirane hagati y'ababyeyi, ubukene, ibihano bikabije n' ibindi bibazo bibera mu miryango biturutse ku babyeyi nibyo usanga abana bajya guhungira mu mihanda cyangwa mu bindi bikorwa bitabagenewe.

    Ni inshingano z'umubyeyi guha umwana uburere ndetse no kumurinda icyamuhungabanya ariko hari aho usanga ababyeyi birengagiza izo nshingano, kugeza aho biviramo abana kwishora mu ngeso mbi.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na TV1, bayibwiye ko amakimbirane yo mu miryango ari ku isonga mu bituma abana bagana inzira y'umuhanda, bitewe nuko imiryango ihoramo intonganya irangwa no gusiganira inshingano.

    Umwe muri aba babyeyi yavuze ko hari ubwo mu miryango habamo amakimbirane bigatuma ababyeyi basiganira inshingano ingaruka zikaza kuri wa mwana.

    Yagize ati 'Hari ubwo ababyeyi baba batumvikana bafitanye amakimbirane ugasanga habuze uhaha, nk'umugore yaba afite n'ayo mafaranga akanga kujya guhaha ngo kuko umugabo atatanze iposho, abana bakaburara umwana ejo akavuga ati aho kugira ngo mburare narara mu kiraro nkishakishiriza.'

    Ibi byashimangiwe n'undi mubyeyi wavuze ko aya makimbirane atuma ababyeyi bigira mu tubari abana mu rugo bagasigara bicwa n'inzara bigatuma bajya mu muhanda.

    Ati 'Umwana uvuye ku ishuri agasanga saa Sita ntibatetse nimugoroba ntibatetse ahubwo ababyeyi bagataha basinze bari kurwana, uwo mwana ava mu rugo akajya kwishakishiriza akazisanga mu mihanda.'

    Aba babyeyi bavuze ko igikwiye gukemura ibi bibazo ari uko hajya hahanwa aba babyeyi batuma umwana atorongera, hakajya hakorwa igenzura bakamenya aho abana bagiye bikabazwa ababyeyi.

    Ku ruhande rw'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, cyo cyavuze ko nta mubyeyi ukwiye kwirengagiza inshingano ze zo kurera umwana no kumuha byose akwiye.

    Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Munyemana Gilbert yavuze ko ababyeyi barenga ku nshingano zo kurera abana babo hari amategeko abahana.

    Ati 'Hari itegeko rihana ababyeyi badaha abana ituze kugeza ubwo bagiye mu mihanda, ababyeyi bakwiye gushishikarira gukomeza guha uburenganzira abana babo mu kubitaho ndetse no kuzuza ishingano zabo abatabikora bazahanwa.'

    Iyo umubyeyi atubahirije inshingano ze ku mwana bikamuviramo kujya mu ngeso mbi, iyo icyo cyaha agihamijwe n'urukiko ahanishwa itegeko rirengera umwana No 071/2018 mu ngingo yaryo ya 32.

    Aho ahanishwa bwa mbere iminsi ingana n'ukwezi akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, iyo yongeye kugwa muri icyo cyaha ahanishwa gufungwa hagati y'amezi atandatu n'umwaka ndetse agacibwa ihazahabu iri hagati y'ibihumbi 500Frw na miliyoni.

    Ababyeyi batita ku bana bikabaviramo kujya mu mihanda bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-batuzuza-inshingano-zo-kurera-abana-bibukijwe-ko-hari-ibihano

  • Bimwe mu bimera byirukana imibu itera malariya #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe buhuriweho n’ibigo byinshi mpuzamahanga bwerekana ko udukoko dutera malaria twatangiye kwigaranzura umuti wa 'coartem’ ukunze gukoreshwa mu kuyivura, ikaba yibasira cyane ibihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko tubikesha BBC.

    Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru 'Nature Medicine’, bwakorewe ku barwayi mu duce turimo Masaka i Kigali, Ruhuha mu Bugesera, Bugarama muri Rusizi, Kibirizi muri Gisagara na Rukara mu karere ka Kayonza.

    Abashakashatsi bo mu bigo Institut Pasteur bafatanyije, Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), OMS, Cochin Hospital na Kaminuza ya Columbia muuri Leta Zunze Ubumwe za America, bapimye amaraso y’abarwayi bo muri utwo duce. Barebaga niba umuti wa Coartem, ikinini gikubiyemo imiti ibiri artemether na lumefantrine, ukibasha kurwanya udukoko dutera malaria iyo tugeze mu mubiri.

    Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, yabwiye BBC ko uwo muti ugikomeje gukoreshwa kugeza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritanze amabwiriza mashya.

    Abo bashakashatsi basanze utwo dukoko turwanya uwo muti mu barwayi 19 kuri 257, cyangwa 7.4% muri kimwe mu bigo by’ubuvuzi byakorewemo ubwo bushakashatsi.

    Dr Mbituyumuremyi ati “Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko iyo miti ibiri ikubiye muri Coartem, umwe muri yo watangiye kugira intege nkeya kuko utwo dukoko twatangiye kugira ikitwa ‘resistance’ kuri wo”.

    Abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko haboneka kwihinduranya k’utwo dukoko (mutation) bigamije guca intege umuti usanzwe utwica.

    Arongera ati: “Ibyo bivuga ko uwo muti ushobora kuba wagira ibyago byo kudakomeza gukora neza hatagize ingamba zishyirwaho”.

    Ubwo umuti wa mbere wa malaria witwa 'Chloroquine’ wakorwaga, ngo abashakashatsi batekerezaga ko malaria izahita icika mu gihe cy’imyaka itari myinshi. Ariko kuva mu myaka ya 1950, udukoko dutera malaria twagiye twihinduranya turwanya imiti itwica.

    Mu 2008, ni bwo muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Iburasirazuba, byagaragaye bwa mbere ko utwo dukoko twatangiye kurwanya uburyo bugezweho bwo kuvura malaria.

    Ubwo bushakashatsi buvuga ko nubwo ikigero cyo gucika intege k’uwo muti kikiri hasi ariko ibyo ngo ni ukuburira gukwiye gutuma inzego zibishinzwe zifata ingamba. Dr Mbituyumuremyi avuga ko uyu muti wa Coartem ukomeje gukoreshwa kuko ukivura ku gipimo kiri hejuru ya 90%, kandi ucyemewe na OMS.

    Ati: “Gusa ibi ni nk’impuruza ituma hafatwa ingamba zihariye kugira ngo twitegure ko bibaye ngombwa haboneka undi wo kuwusimbura'.

    Yongeraho ko nubwo imibare igabanuka, ariko iyo harebwe umubare w’abayirwara, abo yica, n’amafaranga ayitangwaho, malaria ikiri ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

    Imibare ya RBC igaragaza uko Malaria ihagaze mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2018 — 2019, abayirwaye bageraga kuri miliyoni 3.9, naho abo yishe bakaba 270. Mu mwaka wa 2019-2020, abayirwaye bari miliyoni 2.5 ikaba yarishe abantu 180.

    Urebye iyo mibare, ubona ko abafatwa na malaria kimwe n’abo ihitana bagabanuka, ariko iracyahari kandi inzego z’ubuzima zivuga ko umubu urumana nijoro uri mu bitera malaria.

    Ibimera byirukana imibu mu nzu nijoro.

    Ku rubuga https://www.maisonapart.com,bavuga handitse ko impumuro y’ibimera bimwe na bimwe yirukana imibu, kubera iyo mpamvu ngo gutera ibyo bimera mu rugo ni ukwirukana imibu ku buryo burambye.

    Muri ibyo bimera birwanya imibu harimo ikitwa mucyacyayi, iyo ngo umuntu ashobora kuyitera mu rugo rwe hafi y’amadirishya aho bishoboka, yirukana imibu.

    Hari kandi indabo zitwa 'géranium’ nazo ziboneka mu ngo nyinshi, ariko ngo impumuro yazo yirukana imibu, u buryo ngo byaba byiza umuntu aziteye hafi y’amadirishya.

    Hari kandi ikimera kitwa 'basilic’ gihumura neza ubundi abantu bakunda gushyira kuri za 'salades’, impumuro yacyo yirukana imibu. Uwashaka yagitera mu 'ivase’, akayitereka hafi y’amadirishya cyangwa se hafi y’aho abantu bakunda gutaramira hanze.

    Ibibabi by’urunyanya bihumura nabi ku buryo umuntu abiciye yumva impumuro yabyo imubangamiye. uko ni nako bigenda ku mibu, uteye inyanya nkeya mu rugo, bifasha mu kurwanya imibu.

    Tungurusumu ndetse n’ibitunguru, nabyo bigira impumuro ikomeye yirukana udukoko dutandukanye harimo n’imibu.

    Ikindi kimera kirwanya imibu, ni ikitwa 'menthe’ kizwi nacyo mu Rwanda, kuko hari abakunda kukinywa nk’icyayi, impumuro yacyo yirukana imibu ariko no kuvuguta ibibabi byayo ukabisiga aho umubu wakurumye ngo bihita bivanaho ububabare.

    Hari kandi ikimera kitwa 'lavande’ nacyo ni ururabo batera nk’umutako, ariko impumuro yarwo yirukana imibu.

    Ku rubuga https://www.lemonde.fr, bavuga ko gufata amavuta y’inturusu avanze n’indimu nabyo byirukana imibu.

    Ku rubuga www.lindependant.fr bavuga ko gufata ikawa ukayishyira mu gikombe cy’icyuma kirimo ubusa, nyuma ukayirasiraho umwambi w’ikibiriti, uko igenda icumba umwotsi ngo byirukana imibu.

    Ibi bimera bigira umumaro wo kwirukana imibu itera malariya mu nzu
    umucyayicyayi
    menthe
    lavande
    tungurusumu

    Source: kigalitoday.com

    Source : https://agakiza.org/Bimwe-mu-bimera-byirukana-imibu-itera-malariya.html

  • Covid_19 yatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by'ubutwari – Perezida Paul KAGAME #rwanda #RwOT

    Perezida Paul KAGAME yatangaje ko COVID-19 yerekanye ko buri munyarwanda afite ubushobozi kubikorwa by'ubutwari.

    Abinyujije kurukutarwe rwa twitter, umukuru w'igihugu yavuze ko urugamba rwo guhashya COVID-19 rugikomeje, ashima inzego z'ubuzima n'iz'umutekano ku bwitange n'ubutwari bwabo, asaba buri munyarwanda gukomeze guharanira kurinda mugenzi we.

    Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by'ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021

    Umukuru w'igihugu yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wambere tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi w'intwari .

    Uyu munsi usanze abanyarwanda n'isi muri rusange byugarijwe na Corona virus.

    Ubusanzwe uyumunsi wizihizwaga mubirori rusange gusa kuri ubu siko bimeze kuko kuri iyinshuro harimo impinduka yatewe n'icyorezo kitwugarije.

    Murwego rwo gukomeza kwirinda abanyanyarwanda abaraza kuwizihiza bifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Umukuru w'igihugu yifurije abanyarwanda umunsi mukuru agira ati 'Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by'ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z'ubuzima bari ku isonga, n'inzego z'umutekano kubera ubwitange n'ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we'.

    Umuryango FPR Inkotanyi wifurije Abanyarwada bose umunsi mwiza w'intwari z'igihugu cyacu zabayeho mu bihe bitandukanye by'amateka y'u Rwanda ,aho insanganyamatsiko igira iti ' UBUTWARI MU BANYA RWANDA AGACIRO KACU '

    Hari bimwe mu bikorwa abanyarwanda benshi baba biteze k'umunsi nkuyu birimo imikino y'umupira w'amaguru, imipira y'amaboko, gusiganwa ku magare, ibyo bintu babyishimiraga ariko muri iki gihe ho ntibishoboka.

    Gusa kuri ubu hateganyijwe igitaramo gisingiza Intwari, kiza gutambutswa kuri Televiziyo.

    %

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/01/covid_19-yatweretse-ko-twese-dushoboye-ibikorwa-byubutwari-perezida-paul-kagame/

  • Umusore usa na Perezida Kagame yamusabye ikintu gitangaje [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umusore utuye mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uburyo asa neza na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ndetse nawe ngo arifuza ko bazahura.

    Uyu musore nawe ubizi neza ko asa na Perezida Kagame afite inzozi zo guhura na Nyakubahwa Perezida Kagame ari nayo mpamvu abantu benshi bari gukwirakwiza aya mafoto bari gusaba ko uwo musore yafashwa kugera ku nzozi ze.

    Uyu musore ukiri muto asanzwe yituriye mu gace k'akajagari k'Umurwa Mukuru wa Burkina Faso,Ouagadougou.

    Kubera ukuntu asa n'umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda,Paul Kagame byatumye benshi bamutazira amazina ye, aho kuri ubu yamenyerewe kwitwa Paul Kagame n'ubwo na we atamuzi amaso ku maso.

    Uyu musore bigaragara ko ari hagati y'imyaka 28 na 35, aho abamubona bavuga ko iyo aza kuba afite imyaka 63 y'amavuko byari gukekwa ko yaba ari impanga ya Paul Kagame.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umusore-usa-na-perezida-kagame-yaciye-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga-amafoto

  • U Rwanda ni imbuto y’ubutwari bw’Abarwitangiye: Uko Perezida Kagame yunamiye Intwari Umwaka ushize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yunamira Intwari z
    Perezida Kagame yunamira Intwari z’igihugu umwaka ushize

    Ubusanzwe ibi birori byo kwizihiza Intwari z’u Rwanda, byabimbutirwaga n’Umuhango wo kunamira izo Ntwari ubera ku gicumbi cyazo, uwo muhango ukaba ukorwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Muri uyu mwaka uyu muhango ntiwakunze, kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid19, ndetse na Guma mu Rugo u Rwanda rurimo muri iyi minsi.

    Intwari z’u Rwanda zibukwa buri gihe kuri iyi tariki, ziri mu byiciro bitatu birimo , Imanzi, Imena, Ingenzi.

    Mu Ntwari z’Imanzi harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse n’Umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

    Umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema Ushyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
    Umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema Ushyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
    Igituro cy
    Igituro cy’Umusirikare utazwi gihabwa icyubahiro

    Mu Ntwari z’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite ndetse n’Abanyeshuri bigaga Inyange banze kwivangura bikaviramo bamwe kwicwa abandi ubu bakaba barahamugariye.

    Aba babyeyi ni abo mu Muryango wa Mutara III Rudahigwa bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
    Aba babyeyi ni abo mu Muryango wa Mutara III Rudahigwa bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
    Abo mu muryango wa Uwiringiyimana Agathe bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
    Abo mu muryango wa Uwiringiyimana Agathe bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
    Abo mu muryango wa Rwagasana Michel Bashyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
    Abo mu muryango wa Rwagasana Michel Bashyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
    Abahagarariye Intwari z
    Abahagarariye Intwari z’Inyange bashyira Indabo ku gituro cya bagenzi babo umwaka ushize

    Abari mu cyiciro cy’Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

    Dore mu mafoto uko Perezida Kagame yunamiye Intwari z‘u Rwanda, umwaka ushize

    Perezida Kagame buri mwaka yunamira Intwari zitangiye u Rwanda
    Perezida Kagame buri mwaka yunamira Intwari zitangiye u Rwanda
    Uyu muhango ubimburirwa n
    Uyu muhango ubimburirwa n’umunota wo Kwibuka Intwari z’u Rwanda
    Ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yari yitabiriye uwo muhango umwaka ushize
    Ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yari yitabiriye uwo muhango umwaka ushize
    Minisitiri w
    Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko ni we wakiriye Perezida Kagame muri uyu muhango

    Ingabo z
    Ingabo z’u Rwanda itsinda ricuranga imiziki y’ibirori ryari muri uyu muhango

    Dore uko Intwari z’u Rwanda zunamiwe umwaka ushize muri video

    Photo: Archives Kigali Today

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-ni-imbuto-y-ubutwari-bw-abarwitangiye-uko-perezida-kagame-yunamiye-intwari-umwaka-ushize

  • GHANA:Abagabo bakize Coronavirus bagera mu ngo zabo gutera akabariro bikanga #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'ubuvuzi rya Ghana (GMA) ariryo shyirahamwe ry'abaganga b'ubuvuzi ryemeje ko ryakiriye ibirego byinshi ku mikorere mibi y'umugabo urokotse Covid-19.

    Nk'uko byatangajwe na Visi Perezida w'iryo shyirahamwe, Dr. Frank Serebour, ashimangira ko abantu benshi bakize indwara ya Covid-19 barimo kugira ubundi buryo budasanzwe bwo kutagira ubushake mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina mu gihe abandi nta zindi ngorane bafite.

    Yatangaje ati: 'Ingaruka za Covid-19 ziragenda zigaragara ndetse n'ubushakashatsi bumwe bwerekana ko abagabo bamwe bakize burundu ubwandu bwa virusi baba batakibasha kugira ubushake mu mibonano mpuzabitsina'.

    Ku rundi ruhande, umuyobozi w'akarere ka Ashanti wa serivisi ishinzwe ubuzima muri Ghana, Dr. Emmanuel Tenkorang yagaragaje ko iki ari ikibazo cy'ingutu kigomba gukorwaho iperereza.

    Ghana imaze kubarura abantu barenga 3,600 banduye Covid-19 mu gihe abitabye Imana bagera kuri 372.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ghana-abagabo-bakize-coronavirus-bagera-mu-ngo-zabo-gutera-akabariro-bikanga

  • Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda kuraga indangagaciro z'ubutwari abazabakomokaho #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter,yabwiye Abanyarwanda ko igihugu cyiza bafite ubu ari imbuto z'ubutwari bwagaragajwe n'izi ntwari.

    Yasabye Abanyarwanda ko umuco w'Ubutwari ugomba kuba uruhererekane 'tuzakomeza kuraga abato'.

    Yagize ati 'Mbifurije umunsi mwiza w'Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw'ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z'ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

    Yakomeje ashimira ubutwari bw'inzego z'ubuzima ndetse n'inzego z'umutekano kubera ubwitange n'ubutwari bwabo mu guhangana n'icyorezo

    Ati 'Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by'ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z'ubuzima bari ku isonga, n'inzego z'umutekano kubera ubwitange n'ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.'

    Kugeza ubu intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n'Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n'Abanyeshuri b'Inyange. Icyiciro cya gatatu n'Ingenzi ariko nta ntwari n'imwe irashyirwamo.

    Kuri iyi nshuro ya 27u u Rwanda rwizihiza umunsi w'intwari, insangayamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu'.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-paul-kagame-yasabye-abanyarwanda-kuraga-indangagaciro-z-ubutwari

  • Sandrine Isheja umaze kwigarurira imitima ya benshi yakuze yumva azaba umuhanzi ukomeye #rwanda #RwOT

    Mu gihe cy'imyaka isaga 10 atangiye kumvikana kuri radiyo yabereye urugero abakobwa benshi, bakunda kandi batinyuka uyu mwuga wiganjemo ab'igitsina gabo.

    Kuri uyu wa gatanu yatumiwe mu kiganiro Breakfast With The Stars asanzwe akora kuri KISS FM, avuga ku rugendo rwe rw'itangazamakuru n'ubuzima bwe bwite.

    Sandrine Isheja yavuze ko yakuze yiyumvamo impano yo kuririmba, ndetse yakoze indirimbo imwe n'ubwo itigeze ijya hanze.

    Ibyo gukora itangazamakuru yatangiye kubyiyumvamo akuze ariko by'umwihariko yiyemeje kurikora kugira ngo akosore ibyakozwe n'itangazamakuru rya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ryabibye urwango mu banyarwanda.

    Ati 'Nabonye icyo itangazamakuru ribi ryakoze mu Rwanda. Kwigisha abantu urwango, hahandi umuntu agera akica undi. Ndavuga nti ngomba guhagarara muri uriya mwanya kugira ngo ikibi ntikizaceho mpari.'

    Ku myaka 28 Sandrine yari arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse ashinze urugo n'umukunzi we. Kuri ubu bafitanye umwana w'umuhungu w'imyaka ine.

    Kuri KISS FM akora ikiganiro gitangira saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, bisobanuye ko byibuze saa kumi n'imwe aba yabyutse kugira ngo yitegura atangirire akazi igihe.

    Ni ibintu avuga ko bitoroshye guhuza inshingano z'urugo no gukora akazi nk'aka by'umwihariko ku mubyeyi uba ugomba kwita ku mwana we.

    Ati 'Biravuna kuko umwana ntaba abyitayeho ko nabyutse saa kumi n'imwe ningera mu rugo arashaka urwo rukundo, aranshaka ibyo kumubwira ngo nazindutse ntabyitayeho. Ni ukugereranya niba uyu munsi mucitse kuko papa we ahari nkabona umwanya wo kuruhuka ntabwo nabimukora igihe cyose'

    Umugabo we ni na we 'manager'

    Uretse kuba ari umunyamakurukazi, Sandrine Isheja abona akazi gatandukanye nko kuyobora ibiganiro, ibitaramo n'indi minsi mikuru, kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

    Umugabo we rero ni we ushinzwe kumvikana n'abakiriya bashaka gukorana na we, ibintu avuga ko ari umugisha kugira umugabo umushyigikira kazi ke.

    Ati 'Ni umugisha kugira umuntu ukumva, ugishyigikira, ugutera ingabo mu bitugu kandi ushaka ko ugera kure. Ni we mujyanama wanjye ushatse nko kumpa akazi ni we muvugana.'

    Mu kazi bijya bibaho ko abantu bashobora kutumvikana ku kintu runaka, Sandrine n'umugabo we nabo bijya bibabaho, ariko bigakemuka neza kuko buri we wese yumva undi.

    Ati 'Hari ibyigeze kuba avuga ngo bari kuduha make, njyewe mbishaka mvuga ngo hari icyo bizatumarira muri CV tunanirwa kumvikana arambwira ati ' ndagushyigikiye ariko nibigupfana ntuzaze urira[…]Bisaba kuganira nkamubwira nti nsobanurira akazi k'umunsi kamarira iki kagiye kunsenyera urugo rw'imyaka yose isigaye? Biramutse bibaye ngombwa nahitamo umugabo wanjye n'urugo rwanjye.'

    Uretse kumushyigikira mu kazi ke, umugabo wa Sandrine Isheja yamushyigikiye mu rugendo rwo gukora siporo yatangiye mu rwego rwo kwivura uburwayi yagize kubera kwiyongera kw'ibiro bye nyuma yo kwibaruka. Bakunze kugaragara bari gukorana imyitozo ngororamubiri bari kumwe.

    Uburere aha umwana we

    N'ubwo aba afite akazi kenshi, Sandrine Isheja agerageza gushakira umwanya uhagije umwana we kugira ngo amuhe urukundo rwa kibyeyi anamutoze uburere bukwiye.

    Abajijwe uko yakwitwara mu gihe umwana we ahise inzira runaka y'ubuzima bwe ariko we atayishaka, yavuze ko yamuganiriza ubundi akamushigikira mu bishoboka byose.

    Ati 'Ni umwana wanjye ariko sinjye wamuremye n'ikimenyimenyi Imana yamumpaye ishatse kumwisubiza cyangwa nanjye ikanjyana nta cyo navuga. Ngerageza kumwigisha ibintu by'ibanze kugira ngo igihe nikigera tuzaganire turebe icyo kintu ingaruka zirimo, ibyiza birimo, icyo namufasha.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sandrine-isheja-umaze-kwigarurira-imitima-ya-benshi-yakuze-yumva-azaba-umuhanzi

  • Amajyaruguru: Dore imishinga minini y’Uturere mu mwaka wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umudugudu w
    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uzaba ugizwe n’inzu 146

    Ku ruhande rw’Akarere ka Musanze harateganywa umushinga ukomeye wo kubaka Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), aho inyigo yawo yarangiye ndetse n’amazu akaba yaratangiye kuzamurwa.

    Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko uwo mushinga ukomeye cyane aho uzaba ugizwe n’inzu zo guturamo 146 zubakwa mu buryo bugeretse (étage).

    Ni umushinga uzaba ushamikiyeho ibindi bikorwa remezo birimo umuhanda wa kaburimbo uva mu Mujyi wa Musanze ukanyura ku Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri, ndetse n’imihanda iwushamikiyeho ukazaba ureshya na kilometero 16.

    Uwo mushinga w’umudugudu w’icyitegererezo kandi uzaba ushamikiyeho n’ibindi bikorwa remezo birimo, ikigo nderabuzima cya Kinigi ndetse n’ibiraro by’inkoko zirenga ibihumbi bitandatu, mu rwego rwo gufasha abatuye uwo mudugudu kurushaho kwiteza imbere mu bworozi no mu mirire myiza.

    Nuwumuremyi avuga ko bataramenya neza amafaranga azagendera kuri uwo mushinga ati “Ku bijyanye n’amafaranga hari ibyo tukinoza, murumva ko ari umushinga ukomeye urimo iyo mihanda ya kaburimbo, ayo mazu ageretse, ni umushinga tukinoza neza ku buryo ayo uzatwara tuzayabamenyesha mu minsi iri imbere”.

    Mu karere ka Musanze kandi hari n’undi mushinga w’agakiriro aho watangiye gukorwa, kakaba gateganya kwakira abantu batari munsi ya 500, aho uzatwara agera kuri miliyoni 850 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Hari n’undi mushinga wo kubaka imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze ireshya na Kilometero 6.2, mu rwego rwo kurushaho gutuma uwo mujyi usa neza, aho izatwara Miliyari 5.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko amafaranga azakoreshwa muri iyo mishanga azava mu ngengo y’imari y’igihugu.

    Ati “Ubundi Model Village iyo igiye kubakwa, habamo abafatanyabikorwa benshi barimo Minisiteri zinyuranye bitewe n’ikireba Minisiteri runaka. Mu by’ukuri ni amafaranga y’igihugu azakora ibyo bikorwa remezo mu rwego rwo guteza imbere abaturage”.

    Mu karere ka Gakenke naho harateganywa imishinga minini inyuranye, by’umwihariko bakazibanda ku kubaka imihanda no kugeza amazi meza ku baturage.

    Mu mishinga minini iteganywa mu karere ka Gakenke hari no kugeza amazi meza ku baturage
    Mu mishinga minini iteganywa mu karere ka Gakenke hari no kugeza amazi meza ku baturage

    Aganira na Kigali Today, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias, yavuze ko mu mishanga minini bateganya, ku isonga hari umuhanda wa Buranga – Kamubuga – Rutabo – Base.

    Ati “Muri uyu mwaka wa 2021 umushinga munini dufite ni ugutunganya umuhanda wa Buranga-Kamubuga-Rutare-Base. Ni umuhanda mubi cyane iyo imvura yaguye ntugendeka, tuzawubaka ku nkunga ya Banki y’isi, ureshya na kilometero 37 ukazatwara miliyari 10 na miliyoni 700, aho uzaba ufite utundi duhanda tw’itaka tuwushamikiyeho”.

    Mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gakenke amazi yegerejwe abaturage
    Mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gakenke amazi yegerejwe abaturage

    Mayor Nzamwita kandi yavuze ko bafite undi mushinga wo gushyira amazi mu mpinga z’imisozi y’umurenge wa Coko, aho abaturage babonaga amazi bibagoye, amafaranga akazava mu ngengo y’imari y’Akarere.

    Agira ati “Impinga zose z’imisozi ya Coko nta mazi yagiraga, bari bafite agasoko kajyanayo amazi ariko adahagije. Niyo mpamvu twatekereje umushinga tugira ngo dufatire amazi hasi dukore imiyoboro mishyashya twubake ibigega mu mpinga ku buryo amazi azakwira hose muri ziriya mpinga za Coko ndetse n’igice cya Ruli”.

    Umuyoboro w’amazi uzaba ureshya n’ibilometero 66 ukazatwara Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 730.

    Akarere ka Gakenke
    Akarere ka Gakenke

    Akarere ka Gakenke katekereje iyo mishanga nyuma y’uwa 2020 wamaze gushyirwa mu bikorwa wo kubaka inyubako nshya y’Akarere, yatwaye agera kuri miliyari 1.5 y’Amafaranga y’u Rwanda.

    Inyubako nshya y
    Inyubako nshya y’akarere ka Gakenke yegerejwe n’ibikorwaremezo

    Mu karere ka Burera, umushinga ubaraje ishinga ni uwo kubaka inyubako nshya y’akarere nk’uko Umuyobozi wako, Uwanyirigira Marie Chantal yabibwiye Kigali Today.

    Ati “Imishinga duteganya muri uyu mwaka wa 2021 ni myinshi, ariko uwo dushyize imbere cyane ni inyubako nshya y’Akarere”.

    Ubundi Akarere ka Burera gasanzwe gakorera mu nyubako ishaje kandi itajyanye n’igihe, ahantu hato cyane ku buryo hari aho abakoze basaga babiri usanga bakorera mu cyumba kimwe, ibyo bikababuza ubwisanzure mu kazi no kugeza serivise nziza ku bagenerwabikorwa.

    Umudugudu w
    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi watangiye kubakwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-dore-imishinga-minini-y-uturere-mu-mwaka-wa-2021