Category: Uncategorized

  • Bamporiki yavuze ku gukunda igihugu byuzuye n'indangagaciro z'intwari mu Isi y'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ubundi, intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kivamo igikorwa cy'ikirenga gifitiye abandi akamaro. Abikora mu bupfura n'ubwitange bihebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye ndetse ntagamburuzwe n'amananiza ayo ariyo yose.

    Mu Rwanda, ubutwari bugaragarira mu bikorwa umuntu yakoze, akamaro byagize ndetse n'urugero byatanze muri sosiyete.

    Igikorwa cy'ubutwari gishobora kugaragarira mu byiciro byose by'imibereho y'abantu n'iy'igihugu nko kugitabarira, kukirengera no kugiteza imbere mu bukungu, mu mibereho myiza, mu buyobozi bwiza, mu mibanire myiza, mu bumenyi n'ikoranabuhanga no mu byerekeye umutekano n'amahoro.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko kuba intwari akenshi bitari ihame ngo byandikwe cyangwa ubishimirwe ahubwo bikwiye kuba indangagaciro ya buri Munyarwanda.

    Yagize ati 'Uyu munsi kubera ko kuvuga ngo umuntu ni intwari bifite inzira nyinshi bicamo ariko ibikorwa by'ubutwari byo turabibona buri munsi, yaba mu gipolisi, mu gisirikare, mu nzego za leta n'iz'abikorera. Urubyiruko ruri mu ngamba, ruri mu bikorwa ureba ukabona rubikora gitwari.'

    Yakomeje agira ati 'Barakora akazi bisanzwe ariko ukabona ya ndangagaciro y'ubutwari ibari inyuma, ukabona abana benshi wakwise ko batari bato, batari mu miteto nk'iyo Isi yose irangariyemo, ukabona umwana afite imyaka 25 ariko yamaze gutekereza ibizaba biriho n'igihe atazaba akiriho.'

    Kwizihiza Umunsi w'Intwari mu 2021, byahuriranye n'urugamba rutoroshye u Rwanda ruhanganyemo n'icyorezo cya COVID-19, ari nabwo hagaragaye urubyiruko rw'Abanyarwanda binjiye mu ngamba bagafatanya n'ubuyobozi bw'igihugu mu gukangurira abaturarwanda kwirinda iki cyorezo.

    Muri Nzeri 2020, habarurwaga nibura urubyiruko 9000 ruri muri ibi bikorwa hirya no hino ku masoko, muri za gare, ku miryango yinjira mu nyubako z'ubucuruzi n'ahandi hatandukanye.

    Bamporiki yakomeje ati 'Urebye urubyiruko ruri mu ngamba bitanga icyizere mu byiciro byose by'imibereho. Njye mbona ko u Rwanda ruzahorana intwari kandi dukwiye kugera aho dutekereza ko atari ngombwa ko hazakorwa urwo rutonde ngo uvuge uti abana ibihumbi 10 bari kudufasha kwirinda COVID-19. Ziriya Ndahangarwa ziri hirya no hino ku masoko, ku izuba, urubyiruko rw'abapolisi usanga akomeza kureba ko hatakorwa amakosa.'

    'Ntabwo ari ngombwa ko urwo rutonde rukorwa, ahubwo ni ngombwa ubwo butwari bukorwa, abantu bakabaho gitwari kuko niko barezwe, niko igihugu kibyumva ni naho tubyizera. Ni ukwemera kwacu.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, asanga ubutwari ari indangagaciro ikwiye kuranga buri Munyarwanda wese

    Gukunda igihugu….

    Minisitiri Bamporiki avuga ko by'umwihariko ku rubyiruko, rukwiye kugira indangagaciro yo gukunda igihugu kuko ariyo nkuru n'ubwo yuzuzanya n'izindi.

    Yagize ati 'Gukunda igihugu ni indangagaciro nkuru ariko ijyana n'indangagaciro y'umurimo, iy'ubumwe n'iy'ubupfura ndetse n'iy'ubuntu n'ubumuntu.'

    Yakomeje avuga ko umuntu wese ashobora kumva ko byoroshye kuvuga ko akunda igihugu ariko mu by'ukuri igihugu kimubajije uko agikunda akaba atabasha kubisobanura.

    Ati 'Ariko buriya igihugu ubwacyo, kibaye kikubajije kiti, unkunda ute? Unkorera ute? Untarama ute? Untaka ute? Unyubaka ute? Igihugu cyambaza ibibazo nawe kikakubaza. Ariko kitiriwe kitubaza ubundi na we wagakwiye kwibaza uti nta gihari nzasiga iki? Ko mpari kandi mfite ya nshingano yo gukunda igihugu, kugikorera… ugatangira kwibaza ibizasigara igihe uzaba utagihari kuko ntabwo tuzahoraho.'

    Yakomeje agira ati 'Urubyiruko rero twakwinjira muri izi ndangagaciro nk'umurage twahawe, tukazimenya n'icyo zisobanuye, gukunda igihugu bikava mu magambo, bikava mu mudiho bikajya mu ngiro.'

    Minisitiri Bamporiki avuga ko umuntu aho yaba ari hose yakunda igihugu akagikorera ahereye kuri bya bintu bibangamiye iterambere ry'abenegihugu, hakabaho kubanza kureba igihugu, ibibazo gifite, amateka yacyo, impamvu zatumye kiyanyuramo noneho ugaheraho umenya icyo wahindura cyangwa wafasha igihugu cyawe.

    Avuga ko indangagaciro yo gukunda u Rwanda urwubaka, ariyo ikwiye kuranga urubyiruko by'umwihariko urukiri mu mashuri, rukarangamira icyazaruteza imbere rutekereza uko rwahanga imirimo.

    Guverinoma y'u Rwanda igenda ishyiraho amahirwe yihariye ku rubyiruko by'umwihariko urugaragaza umuhate n'ibitekerezo byo kwihangira imirimo. Iruha amahirwe yo kubaha ubumenyi, kubona igishoro n'ingwate ingana na 75% bahabwa binyuze mu kigega BDF na bo bakishakaho 25% kugira ngo batangire ishoramari ritandukanye.

    Mu ntangiriro za 2019, Minisiteri y'Urubyiruko ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) yatangaje ko kuva mu 2012 kugeza icyo gihe, urubyiruko rusaga 6600 rwafashijwe kwihangira imirimo 8309 mu nzego zitandukanye.

    Icyo gihe iyi minisiteri yavugaga ko yakoranye n'inzego z'ibanze mu gushaka imishinga y'indashyikirwa yashoboye kubaho nibura kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka itatu itarasubira inyuma igafashwa mu buryo bw'amafaranga kugira ngo ibashe gutera imbere.

    Minisitiri Bamporiki ati 'Uyu munsi kubera ko abana batangiye kujya barangiza ishuri agatekereza kuvuga ati 'ngiye guhinga urusenda', gushyira amazi iwacu, diplome narayibonye ngiye kuyikoresha icyo nayiherewe. Noneho ugasanga umwana w'umuhanga wamaze kwitekereza nk'ukunda u Rwnada muri ya ndangagaciro yo gukunda umurimo ugasanga yatangiye gutekereza uko yaba abantu 100 umurimo.'

    Yakomeje agira ati 'Uwatangiye gutekereza uko yaha abantu 100 umurimo rero ntaba akiri we, ntaba akireba, aba yamaze kujya muri ya ndangagaciro yo gukunda u Rwanda urwubaka kandi urwubakana n'abandi. Ntekereza ko hari indangagaciro tuvoma mu ishuri ariko umusingi wo kwiyubaka no kubaka u Rwanda uri mu mahitamo y'Abanyarwanda.'

    Kuba intwari mu Isi y'ikoranabuhanga biroroshye?

    Impuguke mu bijyanye n'imitekerereze ya muntu zigaragaza ko muri ibi bihe urubyiruko rugenda ruba imbata y'ibiyobyabwenge ndetse n'imbuga nkoranyambaga ruvomaho imico n'imigenzereze ihabanye n'indangagaciro z'ibihugu byabo.

    Minisitiri Bamporiki agaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda ruramutse rukoresheje imbuga nkoranyambaga mu guhaha ubumenyi byarufasha n'ubundi kugera kuri za ndangagaciro z'ubutwari.

    Ati 'Ikibi ni uguheranwa n'iby'abandi. Noneho rimwe na rimwe ukajya no gutoragura ibyo bazaniye kukwica, buriya ubukoloni bw'iyi minsi butandukanye n'ubwo indi yatambutse ariko ubuhanga uko bugenda buza, ikoranabuhanga rigatera imbere, hari ibintu biza ari ubukoloni mu buryo bw'ikoranabuhanga.'

    Atanga ingero z'abahanzi b'amafilime i Burayi cyangwa muri Amerika bakora izo filime zabo bagamije kuzishakamo amafaranga ariko ugasanga urubyiruko rwo mu Rwanda ruzireba gusa kugira ngo zibarangaze aho kugira ngo bazigireho.

    Ati 'Ugasanga bashoye amafaranga yabo mu mafilime kugira ngo bazinjize, ariko se niba ushobora kureba filime iminsi itatu ngo ni 'Series', mu by'ukuri niba uri kuyireba ngo na we ukore indi nagushyigikira ariko niba uri kuyireba gusa kuko wabuze ibyo ukora ntuzabona icyo ukora.'

    Yakomeje agira ati 'Kuko icyo ukora ukibona kuko washyize imbaraga mu gutekereza icyo wakora, ariko iyo washyize imbaraga mu kureba ibyo abandi bakoze utagamije no kubigiraho ari ukuvuga ngo nabuze icyo nkora reka ndebe uko nirangaza, birangira urangaye. Iby'iwacu ntabwo navuga ko bihagije ariko uko uhuza iby'iwanyu n'iby'ahandi ni byo bikugira umuntu Isi ikeneye.'

    Minisitiri Bamporiki asobanura ko n'ubwo Isi iri mu bihe by'ikoranabuhanga bitabuza urubyiruko gukora ibikorwa by'ubutwari. Ibi byose ariko ngo bijyana no guharanira kuba Umunyarwanda aho uri hose waba wagiye guhahira muri ibyo bihugu by'amahanga ukagendana u Rwanda ku mutima.

    Akomeza agira ati 'Kwemera iby'ahandi si icyaha, ariko kwemera iby'ahandi utabisasiye iby'iwanyu ni icyaha, ni ikosa rikomeye kuko icyo gihe uzajya kuramya intwari z'ahandi.'

    Ku rubyiruko, ngo iki ni igihe cyiza cyo gutekereza abo baribo bakamenya niba bagiye mu bihugu by'amahanga ko niba abandi batatse ibihugu byabo nabo bagomba gutaka u Rwanda.

    Umunsi w'Intwari wizihizwa ku wa 2 Gashyantare buri mwaka. Ku nshuro ya 27, wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.'

    Bamporiki yavuze ko ibikorwa by’ubutwari mu rubyiruko rw’u Rwanda bigaragarira henshi kandi ari ibyo kwishimira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamporiki-yavuze-ku-gukunda-igihugu-byuzuye-n-indangagaciro-z-intwari-mu-isi-y

  • Imikorere y'imbuga nkoranyambaga mu Rwanda mu mboni za Mbungiramihigo Peacemaker – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe, itangazamakuru ryahinduye imikorere ahanini bijyanye n'iterambere ry'imbuga nkoranyambaga aho usanga buri wese ashobora gutangaza amakuru ndetse rubanda rukayemera nk'impamo.

    Mbungiramihigo Peacemaker umaze imyaka 27 mu itangazamakuru, yahaye IGIHE ikiganiro ku ishusho y'itangazamakuru muri iki gihe.

    IGIHE: Ubona ute ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga mu itangazamakuru ry'u Rwanda?

    Mbungiramihigo: Mu gusubiza iki kibazo, ndagaruka ku gisobanuro cy'itangazamakuru nk'uko itegeko ririgenga mu Rwanda ryasohotse mu igazeti ya leta No 10 yo 11 Werurwe 2013 ribigarukaho. Ni uburyo bukoresheje inyandiko, amashusho, amajwi cyangwa amajwi n'amashusho amarenga cyangwa internet bugakwirakwiza kandi bukamenyekanisha muri rubanda ibyabaye ibyo umuntu yemera n'ibindi bitekerezo bishyizwe ahagaragara hagamijwe Kumenyesha amakuru, Kwigisha, guhugura no guteza imbere imyidagaduro cyangwa kuruhura abantu.

    Itangazamakuru mu Rwanda rikoresha cyane imbuga nkoranyambaga by'umwihariko YouTube, Facebook, Twitter na Instagram. Izo mbuga ni uburyo bwiza bwo gufasha ba nyir'ibitangazamakuru kurushaho kugera ku bakurikira ibiganiro byabo cyangwa inyandiko zabo.

    Ni umuyoboro udahenze ushobora gushingirwaho nk'isoko y'amakuru, aho ukora inkuru ashobora kuhamenyera ibyabaye, bikamufasha gusesengura byimbitse ibizivugwaho. Cyakora bamwe mu bakora itangazamakuru babona amakuru batavunitse nta gishoro gikomeye bakoze ugereranyije n'uko mbere byari bimeze ikoranabuhanga ritaratera imbere.

    Usibye ba nyir'ibitangazamakuru, n'abanyamakuru ubwabo bifahisha iz'imbuga nkoranyambuga, abatari abanyamakuru nabo batangaza akari ku mutima, nta rutangira urebye. Izo mbuga ziha abakurikira itangazamakuru bari kuri izi mbuga umwanya wo gutanga ibitekerezo cyangwa inyunganizi ku nkuru iba yatangajwe kuri izi mbuga.

    Hari Ibitangazamakuru bikoresha izo mbuga mu buryo bukwiye bwa kinyamwuga kandi bwubahiriza amahame agenga itangazamakuru, ibindi bikazikoresha nabi bigamije kwinjiza amafaranga zitanga.

    Urugero natanga ni YouTube iha abayikoresha amafaranga hashingiwe ku mubare w'abasura urwo rubuga. Muri rusange umuntu yavuga ko nubwo izi mbuga zigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha amakuru mu buryo bwihuse hari imbogamizi ziterwa n'uko akenshi ibizitangazwaho byose biba bitasuzumwe ngo harebwe ibikwiye gutangazwa n'ibidakwiye kumenyekanishwa hashingiwe ku mahame agenga umwuga w'itangazamakuru n' itegeko rigenga uwo mwuga.

    Mu ngingo yaryo ya 8 n'ya 9, iri tegeko ritanga ubwisanzure ku banyamakuru bwo gushaka no kumenya amakuru ariko ubwo bwisanzure bukaba butagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n'imyitwarire iboneye.

    IGIHE: Ubona ute mu buryo bwihariye ibiganiro bikorerwa kuri YouTube?

    Mbungiramihigo: Ibiganiro bikorerwa kuri YouTube mbibona ku buryo butandukanye bitewe n'umurongo nyir'ukubitangaza yabihaye. Icya mbere kuri YouTube umuntu ahasanga ibiganiro byubaka n'ibigamije gusenya.

    Kuri urwo rubuga nkoranyambaga hatangazwa ibiganiro bicukumbura bikoze kinyamwuga bitangaza amakuru ku byabaye, kwigisha n'ibindi bifitanye isano no kwidagadura ndetse tuhasanga n'ibindi bivuga ku nzego zitandukanye z'ubuzima n'iterambere. Ibyo ni byo biganiro navugaga byubaka.

    Nk'uko imbuga nkoranyambaga ari umuyoboro murandasi itanga wo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure, hari abakoresha YouTube bakarenga imbibi ziteganywa n'amategeko bagatangaza ibiganiro bisenya n'ibiyobya ababikurikira.

    Imikoreshereze y'izo mbuga ikeneye ko habaho ubugenzuzi ku bitangazwa bitubahirije amategeko agenga igihugu kugira ngo habeho kubungabunga ubusugire bw'igihugu n'uburenganzira bw'Abanyarwanda buba butubahirijwe.

    Akenshi usanga abakoresha izo mbuga nk'uko nabigarutseho baba bakeneye umubare munini w'abazisura zirimo YouTube kuko bibinjiriza amafaranga menshi. Usanga umubare munini wiganjemo abashaka indonke kurusha gutangaza amakuru yujuje ubunyamwuga. Inda mbi yasumbye umutima.

    IGIHE: Ni iki wavuga ku itangazo rya CNLG ririmo ubutumwa bw'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994?

    Mbungiramihigo: Gukoresha YouTube nk'umuyoboro wo gutangaza ibirenga ku mategeko y'igihugu ntibitanga ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa mu mategeko. Niyo mpamvu abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kwitwararika, ibiganiro banyuzaho ntibibe ibiba amacakubiri cyangwa se ibiba urwango, guhembera ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bamwe YouTube yababereye icyuho cyangwa icyanzu cyo gutangaza ibyo itangazamakuru ry'umwuga ridashobora gukora. Bamwe ntibatinya guca ukubiri n' indangagaciro ziranga imfura, ziranga Abanyarwanda (Gukunda igihugu, Ubutwari, Urukundo, Ubumuntu n'izindi). Kuri bamwe YouTube yabaye inzira ngufi yo kurenga kuri za kirazira.

    Abakurikira ibiganiro kuri izi mbuga by'umwihariko YouTube nabo bakwiye gushishoza, bagasesengura ibizivugirwaho kuko hari abagwa mu mutego w'ibinyoma bitangazwa.

    IGIHE: Ubona ute itangazamakuru ry'u Rwanda nyuma ya Jenoside? Ese umunyamakuru afite uburyo bwiza bwo gukoreramo?

    Mbungiramihigo: Ni byo abanyamakuru mu Rwanda bafite agaciro, ni ubwo inzira ikiri ndende mu bushobozi bw'imari, ibikoresho n'ubumenyi, ariko iyo urebye aho tuvuye, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho itangazamakuru nkuko wabivuze ryagize uruhare rukomeye cyane mu kubiba amacakubiri no kuba igikoresho cya Politiki mbi yarebereye ubwicanyi muri 1994, usanga aho itangazamakuru n'abanyamakuru bageze hashimishije n'ubwo urugendo rukiri rurerure twifuza gutera imbere mu buryo bwihuse kugira ngo habeho impinduka nziza.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) mu 2018 bugaragaza ko iterambere ry'itangazamakuru rigeze ku gipimo cya 72.4 %. Ubwisanzure bw'itangazamakuru bwari kuri 81,3 % mu gihe mu 2013 bwari kuri 71,5%.

    Mbungiramihigo yavuze ko kubaka ubushobozi bw'itangazamakuru bijyana n'ubunyamwuga bwaryo bigeze ku kigero cya 68,4% mu gihe mu 2013 bwari hasi ku gipimo cya 51,9%.

    Uyu mugabo ni impuguke mu itangazamakuru, yabaye umunyamakuru, umwarimu muri Kaminuza, umushakashatsi akorana n'amashyirahamwe y'itangazamakuru ndetse yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama Nkuru y'Itangazamakuru mu myaka irindwi. Afite Imyamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Itangazamakuru yavanye muri Kaminuza Gatolika yo muri Côte d'Ivoire.

    Mbungiramihigo Peacemaker aganira na Karirima Aimable uhagarariye IGIHE i Burayi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imikorere-y-imbuga-nkoranyambaga-mu-rwanda-mu-mboni-za-mbungiramihigo

  • Musanze: Urukiko rwanze ubujurire bwa muganga ukekwaho gusambanya no kwica umukobwa w'imyaka 17 – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza ku wa 25 Mutarama 2021 rwemeje ko Maniriho afungwa iminsi 30 y'agatenyo, ariko ahita ajuririra iki cyemezo.

    Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro ubu bujurire, aho rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zitatuma Maniriho arekurwa ngo akurikiranwe ari hanze.

    Umucamanza yavuze ko kuba Maniriho avuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko avuga ko yafashwe ku wa 5 Ugushyingo 2020, akarenza iminsi igenwa n'itegeko, ngo ko nta bimenyetso bifatika agaragaza kuko inyandiko yakozwe n'Ubugenzacyaha igaragaza ko yatawe muri yombi ku wa 9 Ugushyingo 2020.

    Urukiko rwanagaragaje ko kuba Maniriho yariyemereye imbere y'Ubugenzacyaha ko yasambanyije uwo mwana ubugira kabiri, ndetse akanamutera inda nyuma akajya amuha amafaranga mu buryo butandukanye kugira ngo akuremo iyo nda, ibintu ngo yavuze ko yangaga ko yafungirwa gutera umwa inda akava mu ishuri, Urukiko rwavuze ko ari impamvu ikomeye ituma akekwaho ibyaha aregwa.

    Ubwo Maniriho yaburanaga ku wa 3 Gashyantare 2020 mu bujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku ifungwa n'ifungurwa yasobanuye ko kuba yaremeye bimwe mu byaha aregwa yabitewe n'uko abamufunze bamukoreye ibikorwa bibabaza umubiri birimo gukubitwa ndetse ngo anafatirwaho imbunda, ari nabyo byatumye yemera icyaha.

    Urukiko rwavuze ko ibi bizasuzumwa neza ubwo urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye ko imyanzuro yafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Muhoza ifite ishingiro, narwo rutegeka ko Maniriho akomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko ibyaha aregwa ari iby'ubugome, ndetse ko aramutse arekuwe byabangamira iperereza.

    Maniriho yatawe muri yombi ku wa 9 Ugushyingo 2020 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukuriramo undi inda n'icyaha cyo kwica byakorewe Iradukunda Emelance w'imyaka 17.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-urukiko-rwanze-ubujurire-bwa-muganga-ukekwaho-gusambanya-no-kwica

  • Rulindo: Ikamyo y'Uruganda rw'Isukari rwa Kabuye yakoze impanuka yakomerekeyemo abantu 10 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Yine z'amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2021, ni bwo iyi kamyo yari igiye gutwara ibisheke yahirimye.

    Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba babwiye IGIHE ko ishobora kuba yapfiriyemo abantu batatu.

    Nubwo abaturage bakeka ko hari abantu baguye muri iyi mpanuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masoro, Uwamahoro Telesphore, yavuze ko nta muntu wayiguyemo.

    Yagize ati 'Ni byo impanuka yabaye, ni imodoka y'Uruganda rwa Kabuye yari igiye gutwara ibisheke noneho irahirima ariko tugira Imana ntiyahitana abantu. Abari bayirimo ni ba bakozi baba bakuye mu yindi mirenge ngo baze babafashe.'

    Kugeza ubwo inkuru yandikwaga, icyateye iyi mpanuka cyari kitaramenyekana. Ikimara kuba, inzego z'umutekano zahise zitabazwa kugira ngo zibatabare ndetse abayikomerekeye bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba n'icya Rutongo.

    Abantu 10 bakomerekeye muri iyi mpanuka

    Ikamyo y'Uruganda rw'Isukari rwa Kabuye yakoze impanuka yakomerekeyemo abantu 10 mu Karere ka Rulindo

    Abantu bari bashungereye ahabereye impanuka

    Iyi kamyo yahirimye ubwo yari mu rugendo rwo gutunda ibisheke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ikamyo-y-uruganda-rw-isukari-rwa-kabuye-yakoze-impanuka-yakomerekeyemo

  • Inkuru y'akataraboneka y'urukundo rwa Jules na Alice bahuriye ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni gake cyane abantu badasanzwe baziranye bahurira ku mbuga nkoranyambaga bakahakundanira kugeza biyemeje gufata umwanzuro wo kubana nk'umugore n'umugabo. Abantu benshi batekereza ko umuntu muhuriye ku mbuga nkoranyambaga mudashobora kugira urukundo ruhamye, bitewe nuko hari abahaza bashaka gukinisha abandi nyamara hari n'abishimira abandi kuri izi mbuga.

    Uku niko byagendeye Jules wishimiye Alice akamwandikira ku rubuga rwa Instaragaram,ariko uyu mukobwa agatekereza ko ari bamwe batesha abantu umutwe ntiyahita amusubiza.

    Uwawe ntaho wamucikira! Nyuma y'umwaka Jules amwandikiye, Alice yaje kumusubiza, inkuru y'urukundo rwabo itangirira aho, batangira guhamagara no kuganira byimbitse.

    Mu kiganiro aba bombi bagiranye na 1K Studio, bavuze ko umunsi wa mbere bavuganye bahise bahuza ndetse buri wese yishimira gukomeza kuvugana na mugenzi we.

    Uyu mukobwa Alice, usanzwe ari umunyamideli yavuze ko yamusubije akuruwe n'ifoto agira ngo ni umufotozi ushaka kumufotora, nyuma yo kuvugana aramwishimira cyane yifuza gukomezanya na we.

    Ati 'Yari yaranyandikiye sinahita musubiza mbonye ifoto nkeka ko afotora ashaka kumfotora ndamusubiza, dutangira kuvugana umunsi wa Mbere twavuganye amasaha atanu na nyuma numva nshaka ko twakomeza kuvugana.'

    Yakomeje avuga ko bitewe n'uburyo bahuje mu minsi itatu yahise yumva amakunze cyane yifuza ko yamubera umukunzi ndetse afata iyambere mu kubimubwira.

    Ati 'Twaravuganaga cyane ha handi nabaga ndi kumwe n'abandi sinibuke ko turi kumwe. Hari umunsi twavuganye cyane mpita mfata umwanzuro wo kumubwira ko mukunda ndamwandikira ndabimubwira na we abyakira neza cyane.'

    Ku ruhande rwa Jules avuga ko babyakiriye neza kuko na we yari yaramukunze bahita batangira inzira y'urukundo rwabo.

    Ati 'Yanyoherereje ijwi ry'iminota irindwi yose ambwira ko ankunda ryumva nk'inshuro eshatu, nanjye nari naramukunze duhita tujya mu rukundo ko twese twabyiyumvagamo.'

    Urukundo rwabo rwakomeje kugenda nkuko babyifuza gusa bagiye bahura n'imbogamizi zitandukanye bitewe n'uko Jules aba mu mahanga bigatuma hatabaho kwizerana cyane.

    Bitewe no kunga ubumwe ndetse no kwizerana byatumye urukundo rwabo rukomera, birangira bafashe umwanzuro wo kubana. Jules yamaze kwambika Alice impeta amusaba kumubera umugore ndetse baritegura gukora ubukwe.

    SRC: IGIHE

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakataraboneka-yurukundo-rwa-jules-na-alice-bahuriye-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Abantu 3 bishwe na COVID-19 mu Rwanda abandi 190 barayandura #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 359 bagera ku 12,988.Abakirwaye ni 3,597

    Minisante yagize iti “Twihanganishije imiryango y'abagore batatu b'imyaka 73 (i Kamonyi), 29 (i Kigali) na 27 (i Huye) bitabye Imana.”

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ibyavuye mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorerwa mu Bushinwa ngo hamenyekane inkomoko y'icyorezo cya COVID-19, byagaragaje ko agakoko gatera iki cyorezo gashobora kuba katarakorewe muri laboratwari.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2021, nibwo Itsinda ry'impuguke zoherejwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryasoje ubushakashatsi rimazemo iminsi.

    Aba bahanga bari baturutse mu bihugu bitandukanye boherejwe gukora iperereza ku nkomoko y'iki cyorezo cya COVID-19, kimaze guhitana abarenga miliyoni 3,2 mu gihe abamaze kucyandura bose ari miliyoni 106 ku Isi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Dr Peter Ben Embarek, wari ukuriye iri tsinda ryoherejwe na OMS, yavuze ko iyi virusi itakorewe muri laboratwari yo mu Mujyi wa Wuhan.

    Dr Embarek yashimangiye ko hakenewe ubushakashatsi bwihariye bwo kumenya inkomoko ya Coronavirus nk'uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Iri tsinda ryavuze ko bigaragara ko aka gakoko gashobora kuba karavuye mu nyamanswa kakinjira mu muntu. Gusa ku rundi ruhande ngo nta gihamya irabasha kuboneka.

    Impuguke mu by'ubuvuzi akaba no muri komisiyo ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, Liang Wannian yavuze ko COVID-19, yari isanzwe iri mu bindi bice by'iki gihugu mbere y'uko igaragara muri Wuhan mu Ukuboza 2019.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-bishwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-190-barayandura

  • U Bwongereza: Uwo ari we wese utazirinda amabwiriza ya Covid_19 azafungwa imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Leta y'u Bwongereza yafashe iki cyemezo mu rwego rwo guca intege abica amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Kuri iki gihano haziyongeraho n'amande ya £10,000.

    Ibi byemezo byatangajwe n'umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ubuzima bw'abaturage Bwana Matt Hancock.

    Izi ngamba zigize icyo Matt Hancock yise  'amabwiriza atababarira'.

    Urwego ayobora rwatangaje ko ariya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 15, Gashyantare, 2021.

    Leta y'u Bwongereza  yavuze ko ziriya ngamba zigamije kandi guca intege abaturage bafashe COVID-19 nk'indwara isanzwe kandi muri kiriya gihugu haradutse ubwoko bushya bwacyo bwandura vuba.

    Iki gihugu kandi cyashyizeho ingamba zikomeye zigamije kubuza ko abanyamahanga bakinjiramo harimo n'uko bagomba gupimwa na nyuma y'uko bagikandagiyemo.

    Leta yamaze gukodesha ibyuma 4, 600 bya Hotel kugira ngo izabicumbikiremo abantu bazaza mu Bwongereza bakamara iriya minsi bategereje ko ibisubizo byabo biboneka.

    Uwo ari we wese uzagaragaraho ko yavuye mu bihugu 33 u Bwongereza bwashyize ku rutonde rw'abatemerewe kubujyamo nyuma bikagaragara ko yabeshye azacibwa amande ya £1,750 yo gucumbikirwa aho azaba ari mu kato.

    Kugeza ubu hari ibice by'u Bwongereza byashyizwe muri Guma mu Rugo.

    Abantu bapimwe bagasanganwa ubwandu bwa kiriya cyorezo ni Miliyoni 3,9 muri bo abantu 12,465 cyarabahitanye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/09/u-bwongereza-uwo-ari-we-wese-utazirinda-amabwiriza-ya-covid_19-azafungwa-imyaka-10/

  • Gitega:Abasore n'inkumi, abagabo n'abagore bagendana mu ijoro nta sano bafitanye bafatiwe ingamba #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi avuga ko yazifashe mu rwego rwo guca uburaya, guharika, gukomeza imiryango n'izindi ngeso zitari nziza.

    Bitewe n'izi mpamvu, uyu muyobozi yavuze ko umusore n'inkumi bazafatwa mu ijoro (guhera saa moya) bagendana, bazafatwa banacibwe amafaranga y'u Burundi 20,000 nk'amande.

    Umugabo uzafatwa ari kumwe n'umugore utari uwe muri aya masaha, bombi bazafatwa banacibwe amande 20,000 FBu.

    Nduwayezu yashyizeho izindi ngamba zirimo ko:

    Umugore uzafatirwa mu kabari nyuma ya saa moya z'ijoro atari kumwe n'umugabo we, azafatwa hanyuma akanacibwa amande 10,000 FBu.

    Umukobwa na we uzafatwa atembera kuri izo saha, nawe azafatwa maze anacibwe amande 10,000 FBu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/gitega-abasore-n-inkumi-abagabo-n-abagore-bagendana-mu-ijoro-nta-sano-bafitanye

  • Bushali yateye inda umufana we,umwana yamwise izina akoresha mu muziki[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo uvuze Bushali, bamwe bumva umwami w'injyana ya KinyaTrap mu Rwanda, hakaba n'abumva umuntu ukoresha ibiyobyabwenge cyane bitewe n'uko ibihe bye bya muzika yaranzwe no gutungwa agatoki mu gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, yewe agatabwa muri yombi inshuro zirenze imwe. Icyakora mu minsi ishize yabwiye Kiss Fm ko yafashe ingamba zo kwiyegereza Imana kugira ngo atazongera kugira umutego agwamo.

    Muri uyu mwaka wa 2021, uyu muhanzi uri mu baraperi bakunzwe cyane mu gihugu, yerekanye ko afite umwana yibarutse, aho bigaragara ko ari mu kigero cy'umwaka n'imisago, gusa ntatangaza niba ari umukobwa cyangwa umuhungu. Akoresheje urubuga rwa Instagram, Bushali yagaragaje ko uyu mwana we yamwise 'Bushali Moon' aho 'Moon' bisobanuye ukwezi ubishyize mu kinyarwanda.

    Mu butumwa umuhanzi bushali yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimye Imana mu magambo make ati 'Nishimiye kukubona mu buzima bwanjye'. Ni amagambo yanditse amaze gushyiraho ifoto y'ingofero bambika abana bato cyane ndetse n'indi foto igaragaza akaboko k'umwana w'uruhinja. Yahise akora 'Tag' kuri uyu mwana, arongera arandika ati 'KinyaTrap Kid' bisobanuye 'Umwana wa KinyaTrap'.

    Mu masaha macye ashize kuri uyu wa kabiri tariki 09/02/2021, nabwo uyu muraperi yerekanye indi foto y'umwana uri mu kigero cy'umwaka umwe, munsi yayo yandikaho amagambo asa neza nk'ayo yanditse ku mafoto abiri twavuzeho haruguru. Yakoze 'Tag' kuri uyu mwana we bigaragara ko yamaze gufungurirwa Instagram aho magingo aya akurikirwa n'abantu 13, agakurikira abantu 5 gusa.

    Iyo ufunguye Instagram y'uyu mwana we, uhasanga amagambo agira ati 'Nishimiye kuba ndi kuri iyi si, Mama na Papa mwarakoze'. Uhita ubona konte ebyiri za Instagram ziri kuri 'Bio'- ibigaragaza ko ari ababyeyi b'uyu mwana kuko hejuru hariho amagambo abashimira. Izo konte imwe ni iya Bushali indi ni iy'uwitwa Pontesiano, uyu akaba ari umukobwa bizwi ko ari umufana wa Bushali ari naho havuye amakuru avuga ko Bushali yabyaranye n'umufana we.

    Iyi niyo Instagram yafunguriwe umwana wa Bushali

    Abantu banyuranye bakibona amafoto n'amagambo Bushali yanyujije kuri Instagram bwa mbere (hashize umunsi umwe aya 'postinze'), hari abaketse ko yibarutse vuba, nyamara siko biri ukurikije amakuru yongeye gushyira ahagaragara kuko yahise yungamo indi foto y'umwana mukuru uri mu kigero cy'umwaka umwe nayo ayiherekeza amagambo asa n'aya mbere.

    Ni mu gihe byavugwaga ko Bushali yaba yarateye inda umukobwa w'umufana we muri muzika cyane ko batigeze bakundana ngo bijye mu itangazamakuru, ahubwo byabaye mu ibanga kuko Bushali atashakaga ko bimenyekana na gato. Yewe n'umukobwa babyaranye witwa 'Pontesiano' kuri instagram ntiyigeze atangaza iby'urukundo rwabo. Inshuro zose twagerageje kuvugana na Bushali ku kwibaruka kwe, ntibyadukundiye kumubona kuri telefone ye igendanwa.

    Konti ya Instagram y'umukobwa bivugwa ko yabyaranye na Bushali

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bushali-yateye-inda-umufana-we-umwana-yamwise-izina-akoresha-mu-muziki-amafoto

  • Ibikubiye mu ibaruwa ifunguye Abakiniye Amavu… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gushinga ishyirahamwe rihuriza hamwe abahoze bakinira ikipe y'igihugu Amavubi (Abagabo n'abagore), abagize iri shyirahamwe (FAPA= Former Amavubi Players' Association) bandikiye ibaruwa Ministeri ya Siporo bayigezaho bimwe mu byifuzo bafite bigamije gusenyera umugozi umwe mu kuzamura urwego rwa ruhago nyarwanda.

    Bimwe mu byo bifuza, harimo kuganira ku buryo umupira w’amaguru washingira ku bakiri bato uhereye mu mashuri, harimo kandi ko inzego zirebwa n'iterambere ry'umupira w'amaguru zategura uburyo bw'ibiganiro bugamije kwiga iterambere ry'umupira w'amaguru, banasaba ko banahabwa umwanya mu gushyira mu bikorwa iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Muri aba bakinnyi bashyize umukono ku masezerano harimo Jimmy Gatete, Karekezi Olivier, Kalisa Claude, Manamana n’abandi.

    Ibaruwa ifunguye 'FAPA' yandikiye Minisiteri ya Siporo:

    Iyi baruwa yashyizweho umukono na bamwe mu bagabo bafite amateka akomeye muri ruhago Nyarwanda

    Jimmy Gatete ari mu bashyize umukono kuri iyi baruwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102957/ibikubiye-mu-ibaruwa-ifunguye-abakiniye-amavubi-barimo-na-jimmy-gatete-bandikiye-minisiter-102957.html