Category: Uncategorized

  • Umuhanzikazi Noella ashimangira ko nta y’indi mpano abona yaha Sugira Ernest, yavuze inkomoko yo kumusaba kumutera inda(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Izere Noella yavuze ko gusaba Sugira Ernest kumutera inda ari ibyishimo yagize bitewe n’igitego yatsinze, kumusaba umwana ni nko kumwereka ko nta mpano yabona yamuha ugereranyije n’ibyishimo yatanze.

    Mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare ubwo Amavubi yatsindaga Togo agahita abona itike ya ¼ cya CHAN 2020, uyu muhanzikazi yavuze ku butumwa bwa Sugira Ernest watsinze igitego cy’intsinzi ubwo yishimiraga intsinzi, amubwira ko yifuza ko amutera inda.

    Icyo gihe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Sugira Ernest yavuze ko akazi gakomeje ubu hasigaye kujya mu kindi cyiciro.

    Ati'Akazi kakozwe neza. Wakoze Mana! Tugiye mu kindi cyiciro.' Uyu muhanzikazi akaba yahise atungurana avuga kuri ubu butumwa bwa Sugira amwisabira ko yazamutera inda. Ati'Basi uzantere inda.'

    Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

    — Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Izere Noella yavuze ko iki gitekerezo cyaje bitewe n’ibyishimo yari amaze kugira kubera Sugira Ernest.

    Ati'byavuye ku byishimo nagize ntekereza ko n’abandi banyarwanda babigize kubera intsinzi, hanyuma mu buryo bwanjye nganiramo cyangwa undi muntu wese ashobora kumva bitandukanye n’uko abandi babyumva, mbigaragaza nk’uko mwabibonye.'

    Yakomeje avuga yashakaga kwerekana ko nta mpano yamuha ihwanye n’ibyo yakoze, kuko yakoze igikorwa gikomeye.

    Ati'Mbere y’uko ngera aho, mu bintu mpa agaciro numva nakorera umuntu, hari igihe wumva ngo umuntu yagabiwe inka, yagabiwe byinshi bitandukanye ariko kuba wabyarira umuntu ni ikintu gifite ubusobanuro bukomeye, ku rwego ntazi ko hari ikindi wabigereranya, ni nko kumwereka urukundo ruhebuje.'

    'Mu bahanzi cyangwa abasizi bakunda gukoresha imvugo bashaka kuvuga ikindi kintu, ashobora kuvuga ngo nzakubyarira, icyampa nkakubyarira ni nko kuvuga icyampa nkagukorera ibyiza bidasanzwe cyangwa sinabona icyo nkwitura.'

    Yakomeje agira ati'Basi uzantere inda. Ni nko kuvuga ngo ntabwo mfite ikintu nakwitura kubera ibyiza ukoze, niba mvuze inda si ngombwa ngo umbone nyifite mu mezi make cyane, nshobora kuyihindura mu kindi nacyo cy’agaciro. Nashakaga kumwereka ko nishimiye cyane ibintu yari akoze kuko yatumye tuva mu cyiciro kimwe tujya muri ¼.'

    Sugira Ernest aherutse gutangaza ko atarabonana n’uyu mukobwa wamusabye kumutera inda ndetse ko atakwizera ibintu byose bitambuka ku mbuga nkoranyamba kuko ushobora gusanga ari umwiyitirira.

    Noella Izere ni umuhanzikazi w’injyana gakondo, yinjiye mu muziki muri 2016 ubwo yasohoraga indirimbo 'Nyegera’, nyuma yasohoye n’izindi zirimo 'Iby’Isi’. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu barimo Liza Kamikazi.

    Izere Noella yasobanuye inkomoko yo gusaa Sugira kumutera inda

    Sugira yafashije u Rwanda kugera muri 1/4

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-noella-ashimangira-ko-nta-y-indi-mpano-abona-yaha-sugira-ernest-yavuze-inkomoko-yo-kumusaba-kumutera-inda-video

  • AS Kigali Yahuye nuruva gusenya muri Tunisia biyihaye umukoro ukakaye cyane i KIGALI #rwanda #RwOT

    Kuri Taïeb mhiri Stadium ibarizwa muri Tunisia, ikipe ya Club Sportif Sfaxien ihatsindiye ikipe AS Kigali yo mu Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

    Wari umukino ubanza wo mu kiciro cya gatatu cy'imikino y'amajonjora y' irushanwa ry'Afurika ry'amakipe yatwaye ibikombe by'ibihugu iwayo 'Total CAF Confederation Cup 2020-2021'.

    Ikipe ya AS Kigali yageze muri iki cyiciro, nyuma yo gusezerera ikipe ya Orapa United yo muri Botswana mu cyiciro cya mbere ndetse na KCCA FC yo muri Uganda mu cyiciro cya kabiri.

    Naho Ikipe ya CS Sfaxien yo ikaba yaraviriyemo mu cyiciro cya kabiri mu mikino y'Afurika y'amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona iwayo 'Total CAF Champions League 2020-2021' itsinzwe na MC Alger yo muri Algeria ku bitego 2-1 ihita ikomereza mu irushanwa ry'Afurika ry'amakipe yitwaye neza iwayo 'Total CAF Confederation Cup 2020-2021' nk'uko bisanzwe bigenda ku makipe aviriyemo kuri iki cyiciro.

    Ni umukino watangiye ubona SC Sfaxien nk'ikipe yari mu rugo isatira cyane, aho wabonaga irusha ikipe ya AS Kigali.

    Ariko AS Kigali yakomeje nayo kugenda yihagararaho, kuko wabonaga ko nk'ikipe iri hanze idashaka gutsindwa igitego.

    Ku munota wa 8′ w'umukino, ikipe ya SC Sfaxien yasatiriye AS Kigali, bituma ibona n'uburyo bw'Igitego cyatsinzwe na Firas Chaouat.

    AS Kigali nayo yanyuzagamo igasatira, ariko uburyo yabonaga bwose ntiyababashije kububyaza umusaruro.

    Ndayishimiye Eric 'Bakame' wari mu izamu rya AS Kigali yagiye akuramo imipira myinshi yaterwaga n'abakinnyi ba SC Sfaxien.

    Igice cya mbere cyarangiye Sfaxien itsinze AS Kigali igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya SC Sfaxien isatira cyane, aho ku munota wa 54′ w'umukino, Ahmed Ammar yayitsindiye igitego cya kabiri.

    AS Kigali nk'ikipe yifuzaga igitego cyo hanze, yagiye nayo inyuzamo igasatira cyane, ndetse byaje kuyihira, aho ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw'amahina rwa SC Sfaxien, byatumye Nour Zammouri ahura nawo ahita yitsinda igitego.

    Nyuma y'uko SC Sfaxien itsinzwe igitego, yatangiye kongera kotsa igitutu AS Kigali, bituma ibona n'Igitego cya 3 ku munota wa 72′ w'umukino gitsinzwe na Mohamed Salih Ali Sola.

    Alex Ortomal yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko abupfusha ubusa.

    Ku munota wa 83′ w'umukino, ndayishimiye yakuyemo umupira uremereye, awohereza muri koroneri, ikipe ya SC Sfaxien iyiteye ntiyagira umusaruro ibyara.

    Ku munota wa 88′ w'umukino, Muhadjiri hakizimana yahawe ikarita y'umutuku, nyuma y'ikosa yari akoreye umukinnyi wa SC Sfaxien ahita anasohoka mu kibuga.

    Nyuma y'umunota umwe Muhadjiri asohotse mu kibuga, AS Kigali yahise itsindwa igitego cya kane cyatsinzwe na Mohamed Salih Ali Sola.

    Muri rusange umukino warangiye ikipe ya SC Sfaxien itsinze AS Kigali ibitego 4-1.

    Umukino wo kwishyura uzaba tariki 21 Gashyantare 2021, aho uzabera i Kigali mu Rwanda.

    Abakinyi babanje mu kibuga ba AS Kigali

    Ndayishimiye Eric, Rurangwa Mose, Bishira Latif, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Nsabimana Eric, Kwezera Pierre, Hakizimana Muhadjiri, Hussein Chabani, Ortomal Alex, Aboubakar Lawal.  

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ba SC Sfaxien

    Dahmen, Ahmed Ammar, Mohamed Jaouini, Nour Zammouri, Mohamed Ben Ali, Jammali, Soulah, Zakaria Mansouri, Mohamed Salih Ali Sola, Mohamed Trabelsi, Eduwo Kingsley.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/13/as-kigali-yahuye-nuruva-gusenya-muri-tunisia-biyihaye-umukoro-ukakaye-cyane-i-kigali/

  • Kabgayi : Ahari hariswe CND habonetse indi mibiri 57 #rwanda #RwOT

    Aha hantu bivugwa ko hari hihishe Abatutsi 1 000, ni ku nshuro ya munani habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ndejuru Abdou Hidou avuga ko iyi mibiri yabonywe n’abariho bahinga bigatuma bakurikirana baza kubona n’indi mibiri.

    Yagize ati 'Twabanje kubona umubiri umwe, ariko ducukuye twongertwongera kubona indi mibiri myinshi y’abantu 57.'

    Ndejuru avuga ko bakurikije ibimenyetso babonye, iriya mibiri ari iy’abagore kubera imyambaro babonye.

    Abarokokeye muri kariya gace bakomeje gusaba ko hazashyirwa ikimenyetso ndangamateka kuko hariya hantu hiciwe Abatutsi benshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko ubu busabe bufite ishingiro ku buryo byazatekerezwa bikaba byanahuzwa no kuba hubatse ikigo cy’urubyiruko bikazatuma runakomeza kwiga amateka ya Jenoside.

    Nshimiyimana kandi yashimiye abaturage batanze amakuru, anavuga ko bazakomeza kuyatanga kuko hari hantu hakiri imibiri itaraboneka.

    Iyi mibiri 57 yahise ijyanwa ku Murenge wa Nyamabuye, kugira ngo izabanze gutunganywa ubundi ikazashyingurwa mu cyubahiro mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco yagarutse ku mateka y’i Kabgayi hari harahungiye Abatutsi benshi baturutse mu bice binyuranye by’Igihugu kuko bari bizeye kuharokokera.

    Avuga ko hariya hakuwe iriya mibiri hari hariswe CND kuko bahagereranyaga n’aho abasirikare ba RPA bari babanje kubamo mu gihe cy’imishyikirano.

    Rudasingwa nawe yagarutse kuri kiriya kimenyetso cy’amateka (Monument) kifuzwa, avuga ko bizashyirwa mu bikorwa ntakabuza kuko hari habanje kubakwa urwibutso rwa Kabgayi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kabgayi-Ahari-hariswe-CND-habonetse-indi-mibiri-57

  • Mu mukino Muhadjiri yabonyemo umutuku, AS Kigali itsinzwe na CS Sfaxien 4-1 #rwanda #RwOT

    Ni umukino AS Kigali yarushijwemo na CS Sfaxien yari iwabo, yanayibanje igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino ari na cyo cyabonetse cyonyine muri iki gice cya mbere.

    Umupira wakunze kuguma mu rubuga rwa AS Kigali yakomeje kwihagararaho kuko umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame yanagerageje gukuramo imipira yabaga yabazwemo ibitego.

    AS Kigali kandi yanagerageje kureba mu izamu ndetse ku munota wa 22 ibona amahirwe yari yabazwe ubwo Lawal yateraga umupira n’umutwe ariko umupira ugaca hejuru y’izamu.

    Mu gice cya kabiri byahinduye isura ubwo abasore ba AS Kigali bakoraga amakosa bituma CS Sfaxien yongere kureba mu izamu ku munota wa 55 ku gitego cyatsinzwe na Aymen Harzi.

    Abasore ba CS Sfaxien bakomeje kotsa igitutu aba AS Kigali bituma ibindi bitego bibiri birimo icyabonetse ku munota wa 61 n’ikindi cyabonetse ku munota wa 89 w’umukino.

    Ni umukino kandi Hakizimana Muhadjiri yahawemo ikarita itukura itavuzweho rumwe kuko benshi bavuga ko ibyo yakoze atari ikosa ryagombaga guhabwa iriya karita.

    11 babanje mu kibuga kuri buri ruhande :

    CS Sfaxien : Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.

    AS Kigali : Ndayishimiye Eric 'Bakame’, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric 'Zidane’, Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Shabani Hussein 'Tchabalala’ na Orotomal Alex.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mu-mukino-Muhadjiri-yabonyemo-umutuku-AS-Kigali-itsinzwe-na-CS-Sfaxien-4-1

  • Russia: Nyuma y'imyaka isaga 200, abasirikare bishwe kubwa Napoleon Bonaparte bashyinguwe #rwanda #RwOT

    Imirambo y'abasirikare b'Abafaransa n'Abarusiya bapfuye ubwo uwari umusirikare n'umutegetsi w'Ubufaransa Napoléon Bonaparte yasubiraga inyuma avuye i Moscou (Moscow) mu 1812, yashyinguwe mu burengerazuba bw'Uburusiya.

    Hamwe n'iyo mirambo y'abasirikare 120, hanashyinguwe imirambo y'abagore batatu n'iy'abahungu batatu. Ibisigazwa by'imirambo yabo byatahuwe mu myaka ibiri ishize n'itsinda ry'inzobere mu bisigaramatongo z'Abafaransa n'Abarusiya.

    Gutsindwa uruhenu kwa Napoléon Bonaparte i Moscou mu mwaka wa 1812, kwabaye iherezo ry'igitero cy'ingabo ze ku Burusiya, cyari muri gahunda ye yo kwigarurira ibice bitandukanye by'Uburayi.

    Ingabo ze nyinshi zari zabanje gukataza byihuse mu Burusiya, zifata Moscou, ariko ntizayigumana mu buryo buhamye. Yasubiye inyuma, ingabo ze zizahazwa n'ubukonje, inzara, ndetse n'ibitero-shuma (guerilla) by'ingabo z'Uburusiya.

    Ibyo bisigazwa by'imirambo y'abo basirikare nkuko BBC ibitangaza, byashyinguwe hari ubukonje nk'ubwo mu byuma bikonjesha, mu kigo cy'abihayimana cyo mu mujyi wa Vyazma.

    Byibazwa ko bose bishwe mu gihe cy'urugamba rw'i Vyazma, rwarwanywe mu ntangiriro yo gusubira inyuma kwa Napoléon.

    Byibazwa ko imirambo itatu y'abagore nayo yashyinguwe ari iy'abagore bahaga abasirikare ibiryo n'ubutabazi bw'ibanze, mu gihe imirambo y'abahungu batatu bashyinguwe byibazwa ko bo bavuzaga ingoma.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/russia-nyuma-yimyaka-isaga-200-abasirikare-bishwe-kubwa-napoleon-bonaparte-bashyinguwe/

  • Rubavu: Gitifu w'umurenge arashinjwa gukubita umuturage – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa we yabihakanye, avuga ko uyu muturage ahubwo yari yasinze, agasagarira ubuyobozi n'inzego z'umutekano.

    Ahagana saa moya z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021, nibwo Twizerimana usanzwe atwara imodoka ya Coaster avuga ko yakubiswe bikomeye na gitifu agahita ajyanwa mu bitaro. Byabereye ahitwa i Kanembwe mu Kagari ka Busigari.

    Bivugwa ko Twizerimana yakubiswe kuko yari yarengeje amasaha yo kuba yageze mu rugo.

    Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE, ko gitifu yasanze uwo mushoferi yaparitse imodoka ku muhanda agiye kwihagarika, aje ahita amubaza impamvu yarengeje amasaha yo gutaha atangira kumukubita .

    Bavuga ko uyu muturage yakomerekejwe cyane ku buryo bahise bamujyana mu bitaro bya Gisenyi.

    Umwe muri bo yagize ati ' Yamuhemukiye cyane kuko yamukubise nk'igitambambuga kandi byari nka saa kumi n'ebyiri n'igice gutyo.'

    Umurwaza wa Twizerima Anastase yavuze ko uwo munyamabanga Nshingwabikorwa yamukubise amubeshyera ko yasinze.

    Ati ' Basanze imodoka ihagaze ahantu ariko yari avuye gukura umugore we kwa muganga, noneho amubaza aho avuye n'impamvu yarengeje amasaha atangiye kumusobanurira nibwo yamukubise cyane abaturage batabaza inzego zitandukanye kuburyo ubu ari mu bitaro.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Kazandebe Heritier, yahakanye yivuye inyuma ibyo gukubita uyu muturage, ko ahubwo ari we wabasagariye.

    Ati ' Arabeshya ubu koko namukubita kandi nzi ko bibujijwe? Ahubwo hari nka saa moya dusanga imodoka iparitse hafi y'umupaka, tugira amakenga y'uko bashobora kuba bayipakiramo magendu. Tuyigezemo twasanze nta muntu uyirimo turakurikirana tumusanga ari kunywa inzoga yasinze. Mu kumubaza nibwo yakurikiye umuyobozi twari kumwe anakubita umusirikare wari aho telefone ye igwa hasi ariko ntabwo njye namukubise.'

    Yavuze ko uwo mugabo ashobora kuba yakomeretse cyane ubwo yari ari kujya kwa muganga kuko yitwaye kandi yari yasinze cyane.

    Umuryango w'umuturage wakubiswe wamaze gutanga ikirego mu rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ( RIB) ngo gitifu akurikiranwe.

    Umuturage yavuze ko yakubitiwe mu murenge wa Cyanzarwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-gitifu-w-umurenge-arashinjwa-gukubita-umuturage

  • RIB yatangiye gushakisha Umusizi Bahati 'Rubebe' waburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Umusizi Bahati Innocent yamenyekanye nka Rubebe kubera umuvugo yahanze ukaba ikimenyabose akanawitirirwa. Yabuze ku wa 7 Gashyantare 2021 ndetse kuva icyo gihe umuryango we ntiwongeye kumuca iryera.

    Kuva saa Moya z'umugoroba wo kuri uwo munsi, aho Rubebe yari aherereye i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, ntiyongeye kuhaboneka ndetse telefoni ye yahise ivaho burundu.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uru rwego rwamenyeshejwe iby'ibura rya Rubebe ndetse rwatangiye iperereza ryo gushaka aho yaba aherereye.

    Yagize ati 'Tariki ya 9 Gashyantare 2021, Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza yakiriye Rumaga Junior na Keza Phoebe basaba RIB ko yabafasha gushakisha Bahati Innocent ngo umaze iminsi ine yarabuze.''

    Yavuze ko icyo kirego cyakiriwe ndetse RIB iri gushakisha aho Umusizi Rubebe yaba aherereye.

    Yakomeje ati 'Ibizava mu iperereza tuzabibatangariza.''

    Mu Ugushyingo 2020, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.

    Ati 'Iyo umuntu adatashye mu rugo bagira impungenge, bakagana RIB, duhura nabyo buri munsi. Tubona abantu benshi bavuga ko babuze ababo ku mpamvu nyinshi, hari ugorobereza ahantu, hari abahunga amadeni, hari abajya gupagasa ntibavuge. Hari abana b'abangavu, bajya mu tubyiniro babona bwije bakanga gutaha iwabo. Hari ababura gutyo ariko bakaboneka nyuma y'igihe gito, bamwe bamara igihe abandi bakabura.''

    Yasobanuye ko iyo Urwego rw'Ubugenzacyaha rubonye ikirego rushakisha abavugwa ko baburiwe irengero ariko abenshi baraboneka

    RIB yatangaje ko yatangiye gushakisha umusizi Bahati umaze iminsi aburiwe irengero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yatangiye-gushakisha-umusizi-bahati-rubebe-waburiwe-irengero

  • Gicumbi: Abasigajwe inyuma n'amateka bamaze imyaka irindwi barambuwe ibyangombwa by'inzu – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1, bavuga ko kuba mu nzu badafitiye ibyangombwa bituma bahorana ubwoba bw'uko bashobora kuzazikurwamo.

    Umwe ati “Kubera ko ubwa mbere bari barabiduhaye barongera barabitwaka, ubwo Leta yaraje iratubaza iti 'ko mutuye hano mufite byangombwa byaho?' tuti 'hoya', turamubwira tuti 'ntabwo twakomeza gutura ahantu nta byangombwa byaho, ntabwo ari ahacu''.

    Undi ati 'Ibyangombwa abayobozi bacu barabitwaye, twe dutuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga nta cyangombwa cy'umurima, abayobozi bacu barabitwaye baravuga ngo bagiye kubikosoza ku Karere ntiturongera kubibona. Nyine n'ubwo dutuye, ariko turacumbitse ni nko kwa leta, none se udafite igipapuro cy'ikibanza haba ari iwawe gute? ntabwo haba ari ihawe uba ucumbitse nk'uko umuntu aba akodesha.'

    Aba baturage bavuga ko izi nzu bazimazemo imyaka 22 bazituyemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Miyove, Mwanafunzi Deogratias, avuga ko ibyangombwa by'inzu zabo byaje bifatanye n'iby'ubutaka bahingamo kandi bo bagomba gutunga iby'inzu batuyemo gusa, ndetse avuga ko Akarere kakirimo kubikosora.

    Ati 'Ubutaka bwari busanzwe ari ubwa Leta babutuzwaho, noneho mu kubaruza ubutaka bagenda babwibaruzaho bwose, ari ubwo batuyeho n'ubwo bahinga kandi ari ubwa Leta. Noneho komisiyo z'Akarere zagiye zishyirwaho n'izindi nzego zemeza ko ubutaka bahawe bafite uburenganzira bw'inzu batuyemo ariko ubundi butaka ari ubwa Leta, bazajya babukoreraho muri rusange ariko ari ubwa Leta.'

    Meya w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, asobanura ko impamvu yo kudatanga ibyangombwa by'izo nzu ari uko hari ubwoba butewe n'uko abo baturage bahita bagurisha izo nzu.

    Yagize ati 'Uwakurikiranaga iki kibazo icyo gihe, yambwiye ko ibyangombwa babigumanye mu Karere ariko ba nyirabyo bagomba kubibona. Impungenge yari iyo kubigurisha ariko urumva kuva mu 2008 kugeza uyu mwaka nyuma y'imyaka 13, ukurikije iterambere bamaze kugeraho n'imyumvire bahinduye, numva wenda nk'Akarere tugiye gukurikirana kugira ngo bahabwe ibyangombwa byabo.'

    Abaturage bemeza ko ubuyobozi budakwiye kugira impungenge z'uko bubahaye ibyangombwa by'inzu zabo bazigurisha, cyane ko mu myaka yose bazimazemo nta muntu n'umwe wabigerageje.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burashinjwa kwaka abaturage ibyangombwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abasigajwe-inyuma-n-amateka-bamaze-imyaka-irindwi-barambuwe-ibyangombwa

  • Rusizi: Abajura bitwaje intwaro bateye abaturage barasamo umwe – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021. Abo bajura bitwaje intwaro bagiye mu Kagari ka Kabahinda mu Murenge wa Mururu batangira gukusanya abaturage babambura amafaranga.

    Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Kankindi Leoncie, yabwiye IGIHE ko aba bajura bamaze kubona ko hari umwe mu baturage wari utangiye gukeka ko atari abasirikare bahise bamurasa arakomereka.

    Ati ' Ibikorwa byo kubahumuriza byaratangiye . Ejo twasuye abaturage tujya inama turabahumuriza tubigisha gutanga amakuru ku gihe na nimero bajya bayatangaho. Inzego z'umutekano zirimo zurabikurikirana zishakisha amakuru n'abacyetswe .'

    Yongeyeho ko abo bajura bagiye bamaze kwambura abaturage agera ku bihumbi 30 Frw. Umuturage warashwe ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe.

    Ati ' Uwarashwe ari kwa muganga bari kumuvura kandi biragaragara ko azakira vuba kuko ntabwo yangiritse cyane.'

    Yasabye abaturage kugira ihumure kuko ibyabaye bitazongera anashimangira ko ababigizemo barimo barashakishwa kugira ngo babiryozwe.

    Ikarita ya satellite igaragaza mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abajura-bitwaje-intwaro-bateye-abaturage-barasamo-umwe

  • Nyagatare: Umuturage uherutse kugaragara aryamye mu muhanda, yari yakodesherejwe inzu arayanga – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu mu gitondo hagaragaye amafoto y'umuturage witwa Uwizeyimana Joyce wavugaga ko amaze iminsi arara hanze we n'abana batatu mu Mudugudu wa Barija uherereye mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare.

    Uwizeyimana yavugaga ko amaze iminsi arara mu muhanda ngo kuko yabuze aho acumbika akagaragaza akababaro ko kutagira aho kuba ndetse ko anahangayikishijwe n'abana be batatu bicwa n'imbeho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yabwiye IGIHE ko iby'uko kurara ku muhanda k'uyu muturage atari byo ahubwo ari ibyo yahimbye nyuma yo gukodesherezwa inzu akabura uko ayicururizamo ibiyobyabwenge.

    Meya Mushabe yagize ati ' Uriya mugore yaje aturutse mu Bugesera, yaje ari umukobwa ashakana n'undi mugabo agiye kuhamara imyaka itatu cyangwa ine, bahise batangira gucuruza ibiyobyabwenge, umugabo arafungwa n'ubu arafunze, nyuma aza kugaragaza ko adafite aho kuba, Akarere gafata inshingano kamukodeshereza inzu, aza kuyivamo kuko atashoboraga kuyicururizamo ibiyobyabwenge, avamo ajya kwikodeshereza.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kujya kwikodeshereza yongeye gusubira gucuruza ibiyobyabwenge, ubuyobozi butangira kongera kumukurikirana.

    Ati ' Ariya mafoto rero mwabonye yabyutse mu rukerera rwo kuwa gatanu sinzi abamugiriye inama bati genda usase ku gasozi ugaragaze ikibazo cyawe, aragenda ahamagara abanyamakuru ngo abereke ikibazo turaza turamufasha kuko ntitwakwemera ko umuturage wacu aba ku gasozi. Twongeye turamukodeshereza na none.'

    Meya Mushabe yasabye abaturage kugira ikinyabupfura bakikunda ndetse bakanakunda kwihesha ishema aho guhora mu buzima budashobotse.

    Ati ' Ibi byose ni ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, turasaba abaturage kutemera ababatuyemo kwitwara uko bishakiye, nk'uriya ni muto ntaranagira imyaka 30 ariko ari kwitwara kuriya, dufite abantu benshi bafite iriya myaka bitunze bibeshejeho ntabwo abadafite ubushobozi bose leta ibakodeshereza bajye badufasha bahanure abantu nk'aba bitwara kuriya.'

    Meya Mushabe yavuze ko muri aka Karere bari bafite abaturage 828 batari bafite aho kuba ariko ko abenshi bamaze kubakirwa abasigaye bake nabo ngo inzu zabo zirarangirana na Gashyantare.

    IGIHE yamenye ko uyu mugore yari yakodesherejwe ku muyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Barija, aha ngo ahageze yabonye nta kuntu yahacururiza ibiyobyabwenge ahitamo kujya kwikodeshereza yanga inzu yari yahawe.

    Uyu muturage aherutse kugaragara yashashe mu muhanda aharyamye we n’umwana we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umuturage-uherutse-kugaragara-aryamye-mu-muhanda-yari-yakodesherejwe