Category: Uncategorized

  • Atanga isezerano akarisohoza! Babou Tight Kin… – #rwanda #RwOT

    Babou yinjiye mu muziki ashyize imbere injyana ya Rap, Afrobeat, Hip Hop n'izindi mu kumvikanisha ubutumwa n'ingingo zitandukanye yagiye aririmbaho. Ni umwe mu bahanzi bakora umuziki ariko babanje no kubyinira abahanzi mu ndirimbo no mu bitaramo bikomeye.

    Isura ye igaragara mu ndirimbo enye z'umuhanzi Tom Close zirimo nka 'Malaika', 'Igikomere' yakoranye n'umuraperi wakiriye agakiza Bull Dogg', Ndinda tujyane' n'indi. Ndetse Babou yabyiniye Tom Close mu gitaramo yamurikiyemo Album muri Serena Hotel.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NAUGHTY GIRL’ YA BABOU TIGHT KING NA TOM CLOSE

    Babou agitangira kuririmba yasabye Tom Close ko bakorana indirimbo ariko amushishikariza kubanza gukora cyane akigaragariza abantu mbere y'uko bakorana.

    Tom Close yamubwiye ko indirimbo yabo agomba kuyiha umwanya akabanza akitegura nk'umuhanzi mushya, kugira ngo iyo bazakorana izamugirire akamaro.

    Mu mpera z'umwaka ushize ubwo Babou yavaga mu Budage aje mu Rwanda n'umuryango we yandikiye Tom Close amubwira ko yamaze kwitegura ko igihe kigeze noneho bagakorana indirimbo.

    Tom Close amusubiza ko yiteguye gukorana indirimbo nawe izamubyarira umusaruro.

    Babou yabwiye INYARWANDA ko kuva ku ifatwa ry'amajwi y'indirimbo kugera ku mashusho yayo yanyuzwe n'uburyo Tom Close aca bugufi kandi ari umuhanzi w'ikitegererezo kuri benshi.

    Yavuze ko yabonyeho Tom gushyira mu bikorwa isezerano aba yatanze. Ati 'Tom ikintu yanyeretse ni uko ari umunyabigwi kandi ni umuntu utanga isezerano akarisohoza. Iyo yagusezeranyije ikintu aragikora.'

    Uyu muraperi yavuze ko ikintu abantu benshi batazi kuri Tom Close ari uko ari umuhanzi ushobora kuririmba mu njyana zitandukanye zigezweho n'izo ha mbere. Ngo abantu benshi bamumenyereye mu njyana isa n'iyohereje, ariko ngo azi ibintu byinshi.

    Babou yavuze ko Tom Close azi kurwanira ishyaka buri wese, ku buryo abahanzi bose bo mu Rwanda bashyigikiranye nk'uko Tom abikora 'umuziki watera imbere'.

    Ati 'Ikintu nigiyeho Tom ni ubunyangamugayo. Tom ni umubyeyi, ni umujyanama ni umuntu ugushyigikira. Ngiye kugereranya abahanzi ntabwo nabona umuhanzi namugereranya nawe mu Rwanda.'

    Akomeza ati 'Tom arumva, yumva inama nyinshi. Ni wa muntu ushobora kuvuga ijambo rimwe ukaza kuritekerezaho ugasanga n'ikintu kinini yakubwiye. Ndifuza ko abahanzi bose bamera nka Tom babaye nka Tom umuziki watera imbere cyane.'

    Babou yavuze ko Tom Close yamubwiye ko indirimbo 'Naughty Girl' bakoranye izamufungurira amarembo y'umuziki. Avuga ko Tom Close yanditse byinshi kuri iyi ndirimbo kugera ku ruririmbo rwayo (melodie).

    Muri iyi ndirimbo 'Naughty Girl' aba bahanzi bombi baririmbye ku musore usezeranya umukobwwa urukundo rwagutse. Babou avuga ko afite icyizere cy'uko iyi ndirimbo izacurangwa kuri Televiziyo zikomeye n'ahandi henshi imiryango igafunguka.

    'Naughty Girl' niyo ndirimbo ya mbere isohokeye muri studio Version ya Babou Tight. Iyi studio iri gukorerwamo na Producer Danny Beats, Papito n'abandi irimo imishinga y'indirimbo y'abarimo Sintex, Kevin Skaa wasohoye indirimbo 'Si Belle', Kevin Kade n'abandi.

    Babou umaze imyaka itanu mu muziki yabyinnye mu ndirimbo enye za Tom Close, none bakoranye indirimbo bise “Naughty Girl”
    Umuraperi Babou yavuze ko abahanzi Nyarwanda bakwiye kwigira kuri Tom Close kugira ngo umuziki w’u Rwanda utere imbere

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAUGHTY GIRL’ YA BABOU TIGHT KING NA TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103081/atanga-isezerano-akarisohoza-babou-tight-king-wabyiniye-tom-close-bakoranye-indirimbo-amur-103081.html

  • Akarere kamwe ko mu Rwanda, mu cyumweru kimwe utubari 12 twafatiwemo abantu 41 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021, Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge ,umujyi wa Kigali , bubinyujije kuri Twitter bwatangaje ko mu cyumweru kimwe bwafashe abantu 41 barenze Ku mabwirizwa yo kwirinda covid-19 bari mu tubari dusaga 12.

    Ubutumwa buri kuri Twitter bugira buti:' Kuva 7-12/02 Utubari 12 twafatiwemo abantu 41,abantu 420 bafashwe batambaye agapfukanunwa,kubahiriza isaha byarenzweho n'abantu 924,imodoka 64 moto12,abantu 63 bafashwe batubahirije intera'.

    Ubutumwa busoza bugira buti:'Shishoza  tubyumve kimwe twirinde COVID19'.

    Kuva 7-12/02 Utubari 12 twafatiwemo abantu 41,abantu 420 bafashwe batambaye agapfukanunwa kubahiriza isaha byarenzweho n’abantu 924,imodoka 64 moto12,abantu 63 bafashwe batubahirije intera. #shishoza tubyumve kimwe twirinde COVID19. @CityofKigali @EmmyNGABONZIZA1 @nshutiesp pic.twitter.com/JDGiGdNOrS

    — Nyarugenge District (@Nyarugenge) February 13, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/14/akarere-kamwe-ko-mu-rwanda-mu-cyumweru-kimwe-utubari-12-twafatiwemo-abantu-41/

  • USA : Trump yagizwe umwere ubugirakabiri #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump uheruka gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu, yari amaze icyumweru aburanishwa n’Inteko igizwe n’Abasenateri nyuma yo kumutakariza icyizere kubera gushinjwa kuba ari we wateje imyigaragambyo yabaye muri Mutarama uyu mwaka.

    Abasenateri 57% ni bo batoye bamuhamya icyaha mu gihe 43% batoye bakimuhanaguraho mu gihe itegeko riteganya ko kimuhama ari uko umubare w’abakimuhamya ugeze muri 67%.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Nancy Pelosi yavuze ko Trump ahanaguweho icyaha cyo gushyigikira kiriya gitekerezo cy’iriya myigaragambyo yaguyemo abantu batanu.

    Gusa yavuze ko ibi bidaha abaturage uburenganzira bwo kurenga ku mategeko bakajya gukora ibikorwa bibi ku nteko Ishinga Amategeko.

    Trump atsinze ubugirakabiri kuko no muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020 na bwo Sena yari yamuhanaguyeho ikirego cyo kumweguza ubwo Abasenateri 52 % kuri 48% bari batoye bamugira umwere ku kirego cyo gukoresha nabi ububasha n’umwanya yari afite.

    Icyo gihe kandi inteko yari yatoye imugira umwere ku majwi 53% kuri 47% ku kirego cyo kubangamira akazi k’inteko Ishinga Amategeko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/USA-Trump-yagizwe-umwere-ubugirakabiri

  • Knowless na Meddy mu bahanzi 100 bakomeye mur… – #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'abahanzi 100 rwakozwe na Televiziyo ya Pro Africa Intertainment Watsup TV iri mu zikomeye muri Ghana ifatanyije PR Avance Media. Ruriho abahanzi bo mu bihugu 26 byo muri Afurika.

    Hariho amazina akomeye muri Afurika yakoze ibidasanzwe mu muziki nka Angelique Kidjo, Umunya-Nigeria wahiriwe n'umuziki Burna Boy, Davido, Wizkid ufite igikundiro kihariye, Mohammed Mounir, Cassper Nyovest, umuraperi Khaligraph Jones wihagazeho muri Kenya, Sarkodie wabiciye muri Ghana n'abandi.

    Aba bahanzi batondetswe hagendewe ku nyajwi zitangira amazina yabo. Urutonde ruriho abahanzikazi 19 barimo Butera Knowless, amatsinda y'abanyamuziki 9 n'abahanzi b'abagabo 73 bakora umuziki barimo Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe muri iki gihe.

    Rema wo muri Nigeria ni we muhanzi muto uri kuri uru rutonde aho afite imyaka 20 y'amavuko. Ni mu gihe umuhanzi mukuru ari Mohammed Mounir wo muri Misiri ufite imyaka 66 y'amavuko.

    Nigeria yo mu Burengerazuba bw'Afurika ihagarariwe n'abahanzi 26 kuri uru rutonde; Ghana ifitemo abahanzi 10, Cote d'Ivoire ifitemo abahanzi 7 naho Afurika y'Epfo ifitemo abahanzi batandatu.

    Traore Umuyobozi wa Televiziyo Pro Africa Intertainment Watsup TV yavuze ko uru rutonde ngaruka mwaka barukora bashingiye ku banyamuziki bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'imyidagaduro.

    Ni mu gihe Prince Akpah Umuyobozi wa MD of Avance Media yavuze ko aba bahanzi 100 bagomba gukomeza kuba ba Ambasaderi b'umuziki wa Afurika ku Isi yose.

    Televiziyo ya Pro Africa Intertainment Watsup TV (WAMVA) igaragara mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika. Yashinzwe ku wa 29 Nzeri 2016 mu Mujyi wa Accra muri Ghana.

    Abahanzi 100 bakomeye muri Afurika: Baba, Adekunle Gold, AKA, Ali Kiba, Amr Diab, Angélique Kidjo, Ariel Sheney, Azaya, Bebe Cool, Burna Boy, C4 Pedro, Calema, Cassper Nyovest, Charlotte Dipanda, Cheb Khaled, Cleo Ice Queen, Daphne, Davido, Diamond Platnumz, DJ Kerozen, Eddy Kenzo, Eric Geso, Fally Ipupa, Falz na Fanicko.

    Fatoumata Diawara, Ferré Gola, Fireboy DML, Floby, H-Art the Band, Harmonize, Iba One, Ibtissam Tiskat, Ihab Amir, Innoss'B, JoeBoy, Khaligraph Jones, Kidi, Kiff No Beat, King Promise, Kizz Daniel, Knowless Butera, Kuami Eugene, Kwesi Arthur, Ladysmith Black Mambazo, Latifa, Locko, Magasco, Magic System, Master KG na Mayorkun.

    Meddy, Medikal, Mohamed Mounir, Mohamed Ramadan, Mr Bow, Mr Eazi, Mr P, Naira Marley, Nasty C, Navy Kenzo, Nyashinski, Olamide, Omah Lay, Omar Kamal, Patoranking, Phyno, R2Bees, Rayvanny, Rema, Rema Namakula na Rudeboy.

    Saad Lamjarred, Safarel Obiang, Salma Rachid, Samira Said, Sarkodie, Sauti Sol, Serge Beynaud, Sha Sha, Shatta Wale, Sho Madjozi, Sidiki Diabaté, Simi, Sista Afia, Soolking, Soul Bangs, Stanley Enow, Stonebwoy, Suspect 95, Tamer Hosn, Tekno, Tems, Teni, Tiwa Savage, Toofan, Viviane Chidid, Wizkid, Yemi Alade na Zlatan.

    Butera Knowless ari mu bahanzikazi 29 bari ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Afurika

    Meddy uhatanye mu bihembo bya MTV Africa yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi 100 bagaragaza impinduka muri Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103077/knowless-na-meddy-mu-bahanzi-100-bakomeye-muri-afrika-103077.html

  • AS Kigali inyagiriwe muri Tunisia, irasabwa kuzamuka umusozi i Kigali #rwanda #RwOT

    AS Kigali inyagiriwe muri Tunisia ibitego 4-1 biyigabanyiriza amahirwe yo kugera mu matsinda, ni umukino Hakizimana Muhadjiri yabonyemo ikarita itukura.

    Wari umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, AS Kigali yari yasuye CS Sfaxien yo muri Tunisia.

    Ni umukino AS Kigali yagiye gukina idafite Kalisa Rashid wagiriye ikibazo mu myitozo ya nyuma itegura uyu mukino.

    CS Sfaxien yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego hakiri kare maze iza kukibona ku munota wa 8 cyatsinzwe na Feras Shaout n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

    SC Sfaxien yakomeje n’ubundi gusatira ubona ko irusha AS Kigali igenda inarema uburyo bw’ibitego ariko abakinnyi ba AS Kigali babyitwaramo neza, hari nk’amahirwe akomeye babonye ku munota wa 32 ariko umunyezamu Bakame awukuramo.

    AS Kigali nayo yanyuzagamo igasatira, yabonye amahirwe ku munota wa 22 ku ishoti rikomeye ryatewe na Tchabalala ariko ubwugarizi buritambika, awusubizamu nabwo bwongera kuwukuramo, Aboubakar Lawal ashyizeho umutwe umupira unyura inyuma y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Sfaxien yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri yaje kubona ku munota wa 54 gitsinzwe na Ammar n’umutwe ku mupira w’umuterekano.

    AS Kigali nayo yashatse uburyo igabanya ikinyuranyo maze ku munota wa 61 baza kubona igitego cya mbere ku mupira wahinduwe na Rugirayabo Hassan maze myugariro Zammouri aritsinda hari mbere y’uko Soula atsindira CS Sfaxien igitego cya gatatu ku munota wa 72.

    CS Sfaxien yakomeje gushaka ikindi gitego ariko umunyezamu Bakame agenda abyitwaramo neza. Ku munota wa 89 Hakizimana yaje guhabwa ikarita itukura. Kuri uyu munota ni nabwo CS Sfaxien yabonye igitego cya 4 cyatsinzwe na Soula, umukino warangiye ari 4-1.

    Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2021, aho AS Kigali izaba isabwa gutsinda ibitego 3 ku busa igahita ikomeza ikajya mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

    Abakinnyi 11 umutoza Eric yari yahisemo kubanzamo

    Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Nsabibamana Eric Zidane, Kwizera Pierrot, Hakizmana Muhadjiri, Shabani Hussein Tchabalala, Aboubakar Lawar na Orotomal Alex.

    AS Kigali irasabwa gukora ibitangaza i Kigali

    Muhadjiri Hakizimana(wambaye ikote), yahawe ikarita itukura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-inyagiriwe-muri-tunisia-irasabwa-kuzamuka-umusozi-i-kigali

  • Covid-19: Abantu 540 bakize mu Rwanda, ntihagira uwo ihitana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021,Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 540 aribo bakize Coronavirus,nta muntu Coronavirus yahitanye mu gihe umubare w'abanduye ari 67.

    Uyu munsi nibwo bwa mbere kuva iki cyorezo kigeze mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, habonetse umubare munini w'abakize.Abarwayi bari munsi y'ijana byaherukaga kuboneka mu Rwanda tariki 9 Mutarama 2021 ubwo habonekaga abarwayi 93.

    barwayi babonetse kuri uyu wa Gatandatu, 19 babonetse i Kigali, Nyamagabe haboneka 8, Muhanga 7, Karongi 7, Kayonza 4, Ruhango 3, Ngoma 3, Ngororero 2, Kamonyi 2, Rusizi 2, Burera 2, Gakenke 2, Huye 2. Nyaruguru 2, Rubavu 1, Gicumbi 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare, abantu 17 267 nibo bamaze kwandura Coronavirus kuva muri Werurwe 2020. Abakize ni 14 447, abakirwaye ni 2554 mu gihe abapfuye ari 236. Minisante yatangaje ko abantu 14 aribo barembye.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yatangaje ko bagiye kongera umubare w'inkingo za Covid-19 zakozwe n'uruganda rwa Pfizer-BioNTech na Moderna zemewe gukoreshwa muri iki gihugu.

    Trudeau atangaje ibi nyuma y'iminsi ishize ari ku gitutu, bitewe n'uko igihugu cya Canada kitarakwirakwiza inkingo mu baturage benshi kandi ari kimwe mu bihugu bifite inkingo nyinshi ku rwego rw'Isi. Ni nyuma y'uko Trudeau yari yahamirije abaturage bose b'igihugu cye ko kugera muri Nzeri uyu mwaka, abazakenera inkingo bose bazaba bazihawe.

    Kugeza uyu munsi Canada imaze gukingira abantu miliyoni 1,18 mu barenga miliyoni 37 bayituye, bivuze ko abaturage batatu mu bantu ijana ari bo bamaze gukingirwa.

    Ni mu gihe nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu 14 mu ijana (14/100) ari bo bamaze gukingirwa, naho abandi bantu 21 mu bantu ijana (21/100) bakaba bamaze gukingirwa mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Trudeau yavuze ko Canada izakira izindi nkingo miliyoni esheshatu muri Werurwe, ku buryo bizatuma iki gihugu gikingira hafi ya buri wese uzabishaka. Bivugwa ko iki gihugu kimaze kugura inkingo zikubye gatanu umubare w'abaturage bayo.

    Canada kandi ni cyo gihugu cyonyine kiri mu bihugu birindwi bikize ku Isi (G7) kigaragara ku rutonde rw'ibihugu bizahabwa inkingo muri gahunda ya Covax igamije gukwirakwiza inkingo hose ku Isi, no mu bihugu bifite amikora macye.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-abantu-540-bakize-mu-rwanda-ntihagira-uwo-ihitana

  • CAF CC: AS Kigali yanyagiriwe muri Tunisia na… – #rwanda #RwOT

    Nubwo mu mupira w’amaguru bishoboka, ariko biragoye cyane mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru kimwe kiri imbere ko AS Kigali izinjiza ibitego bitatu mu izamu rya Sfaxien yo itinjizwa.

    Wari umukino ubanza mu cyiciro cya gatatu muri CAF Confederations Cup, kizatanga ikipe izajya mu matsinda ku ikipe izatsinda umukino.

    As Kigali yinjiye mu mukino ifite gahunda yo gukina igasatira, ndetse iranabigerageza ariko ntibyayihira kuko yinjijwe igitego cya mbere hakiri kare cyane, ku munota wa 7, ku mupira wari uvuye muri Koruneri umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ndetse n’ubwugarizi bwe ntibahagarara neza, maze Feras Shaouti abatsinda igitego cy’umutwe.

    Ntabwo AS Kigali yacitse intege kuko yagerageje gukina umupira mwiza ndetse ikanagerageza amahirwe yo gutsinda, ariko abarimo Orotomal Alex na Tchabalala ntibabyaza umusaruro uburyo babonye.

    Byagaragaraga ko AS Kigali ikomeje gukina neza iza kwishyura igitego yari yatsinzwe.

    Sfaxien nayo yakomeje kotsa igitutu AS Kigali ndetse ikomeza gusirisimba imbere y’izamu rya Bakame, ariko we n’ubwugarizi bwe bwari bwikosoye bakomeza gutabara ikipe.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Sfaxien iri imbere n’igitego 1-0 bwa AS Kigali, amakipe ajya mu karuhuko k’iminota 15.

    Sfaxien yagarutse mu gice cya kabiri isatira cyane izamu rya AS Kigali, aho ku munota wa 54 Ahmed Ammar yatsinze igitego cya kabiri cy’iyi kipe y’ubukombe muri Afurika.

    AS Kigali yakomeje gushyiramo imbaraga cyane kuko nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri yakomeje gusatira ntabwo yigeze ijya kuryama mu izamu.

    Ku munota wa 61 AS Kigali yafunguye amazamu, ku mupira wazamukanwe na Rugirayabo Hassan akase umupira, Nour Zammouri ahita yitsinda igitego, biba 2-1.

    Sfaxien yakomeje gucurika ikibuga n’umusifuzi ukomoka muri Sychelle akabibafashamo, ku munota wa 72 Mohamed Soula yatsinze igitego cya gatatu, aza no gushyiramo icy’agashinguracumu cya kane umupira ugana ku musozo.

    Ku munota wa 90, Muhadjiri Hakizimana yakoze ikosa, bituma ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri bimuviramo guhabwa ikarita itukura bituma atazakina umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

    Gutsindwa uyu mukino byatumye amahirwe ya AS Kigali yo kwerekeza mu matsinda ayoyoka, kuko isabwa gutsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu cyumweru kimwe kiri imbere.

    Ikipe izasezerera indi hagati ya AS Kigali na CS Sfaxien, izahita yerekeza mu matsinda y’iri rushanwa.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali

    AS Kigali yatsinzwe umukino ubanza mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederations Cup na CS Sfaxien 4-1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103072/caf-cl-as-kigali-yanyagiriwe-muri-tunisia-na-cs-sfaxien-4-mu-mukino-muhadjiri-yabonyemo-ik-103072.html

  • Exclusive: Ikipe yamwifuza yatanga Miliyoni 3… – #rwanda #RwOT

    Mirafa yateye umugongo Napsa Stars nyuma yo kutumvikana n’umuhagarariye, afata umwanzuro wo kwerekeza muri Zanaco FC, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ashobora gusubirwamo ku bwumvikane mu gihe hari ikipe yamwifuza.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Mirafa yatangaje ko bitewe n’imiterere y’amasezerano afite muri Zanaco, ikipe yamwifuza yatanga Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Yagize ati “Umpagarariye hari ibyo atumvikanyeho n’ikipe ya Napsa Stars, bituma ntayerekezamo ahubwo njya muri Zanaco, aho nasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Ikipe yanyuifuza yatanga miliyoni 300 z’amanyarwanda”.

    Uyu mukinnyi yatangaje ko byamugoye kugira ngo ajye mu murongo umwe n’abandi yasanze muri Zambia, kubera ko hatandukanye cyane no mu Rwanda, kuko muri icyo gihugu bisaba gukora cyane aho imyitozo ikorwa amasaha 8 ku munsi.

    Yagize ati “Byarangoye cyane kugira ngo njye mu mujyo umwe n’abandi, cyane cyane ko Zanaco isaba ibintu byinshi ndetse n’abanyamahanga bakinamo bakaba bahamagarwa mu makipe y’ibihugu byabo, usanga bakora imyitozo ikomeye cyane kuko usanga bakora gatatu ku munsi kandi bagakora amasaha arindwi cyangwa umunani, mu gihe mu Rwanda bakora kabiri ku munsi kandi amasaha make. Gusa kuri ubu maze kumenyera kuko niyo nsoje imyitozo nabo, mpita njya mu myitozo yanjye bwite kuko banshakiye umutoza wo kumfasha”.

    Uyu mukinnyi werekeje muri Zambia avuye muri Rayon Sports,  yatangaje ko afite icyizere cyinshi cyo kuzabona umwanya wo gukina mu mikino yo kwishyura muri shampiyona ya Zambia, kuko yizera ko ari gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo ajye ku rwego rwiza kandi rushimishije.

    Mirafa yatangaje kandi ko yizeye ko Zanaco izamubera ikiraro kizamugeza kure heza hashoboka kuko ari ikipe ikomeye muri Afurika kandi ikunda kwitabira amarushanwa nyafurika.

    Kuiba ari inshuro ya mbere agiye gukina hanze y’u Rwanda, Mirafa atangaza ko nta bwoba bimuteye kuko n’ubundi yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC na Rayon Sports, bityo rero ibanga ryayo rikaba ari ugukora cyane, atekereza ko ari nako agomba kugenza muri Zambia kandi agasaba abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange kumushyigikira ndetse no kumusengera.

    Mirafa yavuye muri Rayon Sports ayikiniye umwaka umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103070/exclusive-ikipe-yamwifuza-yatanga-miliyoni-300-frw-akora-imyitozo-amasaha-8-ku-munsi-byins-103070.html

  • Muri Amerika imbwa yarazwe imitungo ihwanye n'amafaranga asaga miliyoni 5 z'amadolari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ubu umubyeyi araga umwana we wamwitwayeho neza cyangwa mu gihe imyitwarire ye itamunyuze akaba atamuha n'akangana urwara rwo kwishima mu mitungo ye, umugabo w'i San Francisco ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika we yaraze imbwa ye imitungo ye kubera ko yamubaniye neza.

    Bill Doris uherutse kwitaba Imana ku wa 24 Ugushyingo 2020, ntiyari yarigeze ashyingirwa ndetse nta n'umwana yagiraga. Yapfuye afite imyaka 83, asiga abwiye inshuti ye ya hafi yitwa Martha Burton kuzita ku mbwa ye, Lulu, bari bamaranye imyaka umunani basangira akabisi n'agahiye.

    Lulu yarazwe na shebuja umutungo wa militoni 5$

    Nyakwigendera ajya gupfa yasize avuze ko Lulu ye ayiraze umutungo we wa miliyoni 5$ (asaga miliyari 4.9 Frw), ndetse ategeka ko Burthon agomba kuzajya ayitaho agahabwa umushahara buri kwezi.

    Uwo mukecuru w'imyaka 88 yatangaje ko n'ubusanzwe Doris akiri muzima ari we wari ushinzwe kwita kuri Lulu, igihe shebuja yabaga yagiye mu yindi mirimo adahari.

    Burthon yavuze kandi ko we na Lulu nta buryo abona uwo mutungo bazawutakazamo, ashimangira ko azarinda isezerano ry'inshuti ye agaharanira gushimisha iyo mbwa umunsi ku munsi ndetse akayereka urukundo.

     

    Burthon w'imyaka 88 y'amavuko buri kwezi azajya ahemberwa kwita kuri Lulu

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/muri-amerika-imbwa-yarazwe-imitungo-ihwanye-namafaranga-asaga-miliyoni-5-zamadolari/

  • Umuhanzi Sintex yasohoye film ngufi yerekeranye n'indirimbo ye nshya yise 'Situation' – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kabera Arnold uzwi cyane ku mazina ya Sintex yashyize hanze Film ngufi (short movie) nyuma y'iminsi mike asohoye amashusho y'indirimbo ye 'Situation' Iyi film yiswe 'Silent Situation  ikubiyemo ubutumwa busa n'uburi mu ndirimbo 'Situation'.

    Image result for sintex arnold

    Umuhanzi Sintex

    Aganira n'igitangazamakuru dukesha iyi nkuru, Sintex yemeje ko abatuye isi bashobora guhindukirira gukora ibyiza ku bw'ubutumwa bumvise mu bihangano by'abahanzi kuko akenshi abahanzi bakunze kuririmba inkuru mpamo mu ndirimbo zabo bityo ugasanga hari izigisha uburyo bwo kwikura mu kibazo runaka no kubana neza n'abaguhemukiye zikaba zatuma habaho guhinduka kw'imitima ya benshi.

    Muri iyi film ngufi yanditswe na Sintex ubwe ndetse ikayoborwa na se umubyara ariwe Jones Kennedy Mazimpaka igaragaza ubuzima umwana muto wari ubayeho mu buzima butari bwiza ndetse n'abandi bantu bagiye batandukanye bari babayeho mu buzima buruhije kandi butari bwiza ariko bakaza kugira amahirwe yo kubuvamo. Ni film kandi yagizwemo uruhare runini na 'Heal the World Universe. Iyi fim yerekana ko amahirwe agihari kuri buri wese ko ashobora kuvamo umuntu ukomeye kandi w'ingirakamaro mw'Isi dutuyemo. 'Silent Situation' iraboneka kuri Youtube Channel y'uyu muhanzi yitwa 'Sintex Official'.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-sintex-yasohoye-film-ngufi-yerekeranye-nindirimbo-ye-nshya-yise-situation/