Category: Uncategorized

  • Jurgen Klopp yatangiye guhangayikishwa no gutsindwa umusubirizo kwa Liverpool #rwanda #RwOT

    Liverpool iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona ya Premier League, nubwo imaze gukina imikino myinshi kurushaho,yarushwaga amanota 10 na Manchester City iri ku mwanya wa mbere mbere y'uko yo ikina na Tottenham.

    Klopp watsinzwe imikino itatu yikurikiranya,yemeje ko ahangayikishijwe no gutsindwa gukabije kwa Liverpool mbere yo gutsindwa na Leicester ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatandatu.

    Klopp yagize ati: “Dusigaje imikino 15, [irimo] amanota menshi. Ntabwo icy'ingenzi ari aho abandi [andi makipe] bahagaze cyangwa uko bizabagendekera. Icy'ingenzi ni ibitureba”.

    Liverpool yatsinzwe na Leicester yahise ijya ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Premier League.

    Mohamed Salah yafunguye amazamu ku munota wa 67 w'umukino,ariko kiza kwishyurwa na James Maddison ku munota wa 78 ku mupira w'umuterekano.

    Leicester yashyizemo icya kabiri iminota itatu nyuma yaho ubwo habagaho guhuzagurika hagati ya Alisson na myugariro w'umutangizi Ozan Kabak, bigatuma Jamie Vardy ashyira umupira mu izamu ririmo ubusa.

    Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Harvey Barnes yashyizemo icya gatatu ari na cyo cya nyuma cya Leicester muri uwo mukino.

    Uku gutsindwa kwa Liverpool ku nshuro ya gatatu yikurikiranya,gushobora gutuma inanirwa kurangiza mu myanya ine ya mbere muri shampiyona.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jurgen-klopp-yatangiye-guhangayikishwa-no-gutsindwa-umusubirizo-kwa-liverpool

  • Freedom House igomba kumenya ko abahungabanya umutekano n'ababashyigikira batazatsinda – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu bigize politiki ibeshya ko ivugira uburenganzira bwa muntu ndetse n'ubutabera, ariko iyo baba bitaye ku bwisanzure koko, bakitaye ku bagirwaho ingaruka n'ibikorwa by'iterabwoba (kandi bakabasabira ubutabera) aho kubusabira abanyabyaha.

    Freedom House ivuga ko “kwita umutwe nka RNC (Rwanda National Congress) uw'iterabwoba biha u Rwanda ubushobozi bwo kwizerwa ku rwego mpuzamahanga, kandi bikaruha uburyo bwo kurwanya abakorana n'uwo mutwe”.

    Ibi bikorwa biyobya, bishingiye ku bitekerezo bififitse by'uko Leta ihohotera abaturage b'inzirakarengane bagaragaje kutemeranya nayo, kandi biteye impungenge mu buryo butandukanye.

    Icya mbere, bigamije gukura ikimwaro ku mutwe wagize uruhare mu bitero bya gerenade zatewe mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2010. Icya kabiri, byima ubutabera abagizweho ingaruka n'ibyo bitero – ari na bo bagahangayikishije umuryango urengera uburenganzira bwa muntu bya nyabyo ­­- binyuze mu gutesha agaciro igikorwa cyose cya Leta kigamije kugeza mu butabera abari inyuma y'ibyo byaba, harimo n'ababashyigikira. Tekereza ikinyamakuru cy'i Washington DC kiramutse kivuze ko umuntu ukorana na Al Qaeda ari guhohoterwa na Amerika!

    N'ubwo bimeze bitya ariko, iki gitekerezo gififitse cy'uko u Rwanda rurenganya imitwe nka RNC gikomeza kugaruka kenshi muri raporo mu rwego rwo kugerageza kwerekana iterabwoba nk'uburyo bwemewe bwakoreshwa mu gukuraho icyo Freedom House ifata nka Leta y'igitugu. Ibi bitekerezo by'ubusazi kandi byanagaragajwe ku ifungwa rya Paul Rusesabagina, uwo ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi, mu kutamenya kwabo, byahinduye 'intwari'.

    Ubu buvugizi, nk'ubu bukorwa na Freedom House, bugerageza gusibanganya ibyo Rusesabagina yivugiye mu ruhame byo gufasha ndetse no kuba ari we ukuriye umutwe wa FLN wagabye ibitero mu majyepfo y'u Rwanda mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2018. FLN yishe abaturage, itwika imodoka ndetse inasahura amaduka.

    Rusesabagina yashyigikiye ibyo byaha binyuze mu guhamagara intambara ku Rwanda, n'ubwo byafashwe n'itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw'Isi nko kutavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda. Ibi bitekerezo bififitse Freedom House ibirengaho ikamugaragaza nk'intwari yakijije Abatutsi muri Jenoside, ingingo idakwiye gukoreshwa mu gupfukirana ibyaha Rusesabagina ashinjwa.

    Freedom House yahisemo gushyigikira 'ibitekerezo by'abaterabwoba batavuga rumwe na Leta' aho kureka ngo ibigomba gukorerwa umuyobozi w'iterabwoba bikorwe (ari byo kumugeza imbere y'ubucamanza).

    Aba kandi bakomeza gushyigikira amajwi aturuka mu banyamuryango ba RNC na FDU-Inkingi bahabwa urubuga rwo gukwirakwiza ibitekerezo by'ubuhezanguni. Mu buryo budatangaje, Freedom House ntishobora kubwira abayikurikira ko RNC na FDU-Inkingi ari imitwe ibiri muri itanu igize ihuriro rya P5 kandi inzobere z'Umuryango w'Abibumbye muri raporo yo mu Ukuboza 2018, zaragaragaje ko iryo huriro rigizwe n'imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya u Rwanda.

    Ikindi ni uko ibi bikorwa byo gukwirakwiza ibihuha – bigamije kugaragaza neza Rusesabagina imbere y'abanyaburayi batamuziho byinshi – binatesha agaciro ubufatanye bwatumye abarwanyi ba FLN, RNC na FDLR bagarurwa mu Rwanda, barimo n'abanyabyaha ruharwa nka Callixte Nsabimana na Joel Mutabazi. Iyo abanyaburayi baza kuba basesengura byimbitse, iyi raporo yakabaye yarajugunywe mu ngarani aho ibarizwa.

    Kuri Freedom House, ibyo ntibihagije, bakomeza kugarura ibirego bimaze kumenyerwa by'abicanyi kabuhariwe boherezwa na Leta y'u Rwanda kwica abanyarwanda baba mu mahanga, kandi bakabishyigikiza ibimenyetso byatanzwe n'abanzi b'u Rwanda. Aha umuntu yakwibaza ireme ry'ubuziranenge bw'amakuru yatangazwa n'umunyamuryango wa RNC – ari na bo bantu bateye za gerenade mu masoko n'ahandi hantu hahurira abantu benshi ejo bundi hashize – nka Robert Higiro?

    Higiro avuga ko “yasabwe kwica Kayumba Nyamwasa na Colonel Patrick Karegeya muri Afurika y'Epfo, akishyurwa miliyoni 1$”. Ni gute amagambo y'umwe mu bagize umutwe w'iterabwoba wiyemeje guhungabanya umutekano w'u Rwanda yakwizerwa? Mu busanzwe, Freedom House ntawe ishinzwe, ariko irashaka kugenzura Leta y'u Rwanda, gusa ku rundi ruhande ntibone ko ari ingenzi kugenzura ubunyangamugayo bw'abayiha amakuru.

    Ivuga ko 'yagiranye ibiganiro' n'abanyarwanda 'byayihaye ukuri ku buryo diaspora ibayeho mu bwoba bukomeye ihangayikishijwe na Leta y'igihugu cyabo'. Ariko iyo Freedom House yarakoranye na Higiro, umuntu yakumva ko ibyo biganiro na byo bisa nk'ibye.

    Ibinyamakuru nka BBC na byo ntibihwema gusohora inkuru z'ibihuha nk'iza Rene Mugenzi, umugabo ufite se wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akavuga ko yarokotse iyo Jenoside se yagizemo uruhare. Ibi byakabaye byaragize icyo byereka BBC, ariko yakomeje kumufata nk'isoko y'amakuru yizewe muri gahunda yayo yo guharabika u Rwanda.

    Mugenzi aherutse kwitaba urukiko rwo mu Bwongereza ndetse yinginga umucamanza kutagaragaza izina rye mu binyamakuru, nyuma y'uko uburiganya bwe buvumbuwe, ariko we akavuga ko kuba anenga byimazeyo guverinoma y'u Rwanda bishyira ubuzima bwe mu kaga.

    Birumvikana ko inyungu ze zari ukubuza abaturage kumenya ibinyoma bye, gusa amaherezo byaramufashe, bimutera isoni we na BBC ye.

    Icyakora, umucamanza Katharine Moore yanze iki cyemezo cyo kutagaragaza Mugenzi, avuga ko ubwe yagiye agaragara kenshi mu bitangazamakuru, agashyira ahagaragara amafoto y'aho aherereye ku mbuga nkoranyambaga, akagaragaza aho akorera kuri internet, ndetse akaba yaranashatse kuba umudepite mu 2015.

    Ibi bimenyetso byazanywe mu rukiko n'abaturage ba Norvege, bitandukanyije na Freedom House, kuko batifuzaga gufasha umunyabyaha wihisha mu isura y'uharanira uburenganzira bwa muntu, agamije guhisha ibyaha bye no gukomeza kuyobya abatamuzi.

    Ubuvugizi bwa Freedom House, bugamije kwerekana isura nziza ya RNC n'umuyobozi wayo Nyamwasa, ni ikimenyetso simusiga cyerekana imikorere yayo yerekana uruhande rwayo, rutandukanye n'ukuri kuzwi. Nyamwasa yateguye, ashishikariza, ndetse anigamba ibitero bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ndetse n'ibikorwa bye byahitanye abaturage b'inzirakarengane hirya no hino mu gihugu. Ibimenyetso birahari kuri buri wese wifuza kubibona.

    Nyamwasa kandi aracyategura n'ibindi bikorwa bigamije kumena amaraso y'inzirakarengane, ariko Freedom House ikamwita umugabo w'amahame mazima utavuga rumwe n'u Rwanda, umuntu akibaza ubwoko bw'amahame yica inzirakarengane z'abantu bibereyeho mu buzima bwabo busanzwe.

    Abategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano n'ababashyigikira ntibazigera babigeraho kuko abanyarwanda bazi ko nta cyiza kiva mu bikorwa by'iterabwoba. Abanyaburayi bagomba kubimenya neza.

    Rusesabagina, kimwe n’abandi bahungabanya umutekano w’u Rwanda ntibazahirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/freedom-house-igomba-kumenya-ko-abahungabanya-umutekano-n-ababashyigikira

  • Kubera Covid-19, yasezeye uburaya yari amazemo imyaka icumi (Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yatangarije IGIHE ko yahisemo gusezera ku mwuga wo kwigurisha bitewe n'uko yasanze nta cyiza cyawo mu gihe cyose yamaze awukora.

    Avuga ko akiri indaya, yari abayeho nabi bitewe n'ibibazo bitandukanye yagendaga ahura nabyo, birimo kwamburwa amafaranga yakorewe, guhohoterwa, gutakarizwa icyizere ndetse no gufatwa nk'igicibwe.

    Mu gihe cya Covid19, Uyu mugore yaje kwicara arisuzuma asanga mu myaka yose yamaze akora uburaya nta kintu gifatika yabukuyemo, ahitamo kubireka ahubwo agashaka undi mwuga yakora umwubahisha kandi ukanamuteza imbere mu buryo bw'amikoro, dore ko ari n'umubyeyi.

    Yagize ati 'Covid-19 itaragera mu Rwanda nakoraga umwuga w'uburaya, aho itangiriye rero ubuzima bwarahindutse abagabo barabura, mpindura ibitekerezo. None se ko amafaranga nayabonaga nagiye mu muhanda none se ubu wayabona ute ibintu byarahindutse.'

    Nyuma yo kubura abagabo, yatekereje ikindi yakora kugira ngo abeho neza, kandi akishimira ko yakibonye cyo gucuruza udupfukamunwa, aho ashobora kunguka nibura amafaranga 1 000 Frw ku munsi.

    Yavuze ko yaje guhura n'umugiraneza akamugurira udupfukamunwa two gucuruza, ari na cyo cyabaye igishoro cye. Kugeza ubu, yishimira ko ashobora kugaburira abana be indyo yuzuye kandi akaba amaze kwigirira icyizere cyo kubaho, atandavuye.

    Ati 'Ubu mbayeho neza kuko mbasha kwiyishyurira inzu. Nk'ubu nishyuye amezi abiri kandi yose ntarashira, ikindi mbasha kurya icyo nshaka njye n'abana kandi n'abantu basigaye banyishimiye bitandukanye na mbere.'

    Yakomeje avuga ko amafaranga yo mu buraya ntacyo yamumariye bitewe n'uko atari amafaranga ahoraho, kandi akayasesagura cyane.

    Yashimangiye ko amaze kwitinyuka, ku buryo asigaye akora akunguka ndetse akaba afite inzozi zo kuzavamo umucuruzi ukomeye nyuma yo kuva mu buraya.

    Muri rusange, uyu mugore avuga ko yashimishijwe cyane n'uko mu gihe yamaze mu buraya, atabukuyemo indwara ya Sida. Anagira bagenzi be inama yo kureka uburaya, kuko ari umwuga udahesha agaciro uwukora.

    Uyu mubyeyi yavuze ko ibihe yanyuzemo umwaka ushize byatumye ahindura ibitekerezo, ava mu buraya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-yasezeye-ku-buraya-yari-amazemo-imyaka-10-agana-iy-ubucuruzi-video

  • Cristiano Ronaldo yongeye guca akandi gahigo ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Uteranyije abakunzi Cristiano Ronaldo afite kuri Facebook, Twitter na Instagram buzuza neza igice cya miliyari ariyo mpamvu benshi bakomeje gutangarira igikundiro afite.

    Uyu munya Portugal w'imyaka 36,watowe nk'umukinnyi w'ikinyejana na Globe Soccer Awards akurikirwa na miliyoni124 kuri Facebook, miliyoni 91 kuri Twitter na miliyoni 261 kuri Instagram.

    Kuri YouTube,Ronaldo afite abamukurikira barenga miliyoni nubwo amaze imyaka 4 nta kintu ashyiraho.

    Urubuga rwe rwa Interineti rufite abantu miliyoni 386 bamukurikira ndetse uru rubuga rwe nirwo rwa mbere rukunzwe cyane kurusha izindi ku isi.

    Messi niwe mukinnyi ukurikira Ronaldo kuri Twitter, kuko akurikirwa na miliyoni 90 kuri Facebook mu gihe kuri Instagram akurikirwa na miliyoni 186.Messi ntabwo akoresha urubuga rwa Twitter.

    Mu mwaka ushize,ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko CR7 yinjiza amafaranga menshi ku mbuga nkoranyambaga kurusha ayo yinjiza muri Juventus.

    Ifoto ashyize kuri Instagram imwinjiriza £971,000 iyo yatewe inkunga.Umukunzi wa Ronaldo, Georgina Rodriguez, we akurikirwa na miliyoni 24 kuri Instagram.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yongeye-guca-akandi-gahigo-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • AS Kigali y'abakinnyi 10 yaciye amarenga yo gusohoka mu marushanwa ya CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    AS Kigali yari isigaye mu marushanwa Nyafurika nyuma y'aho APR FC isezerewe rugikubita,yatsinzwe ibitego 4-1 irushwa cyane muri uyu mukino ubanza wabereye muri Tunisia.

    CS Sfaxien yatangiye umukino iri hejuru, byayifashije gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 07 w'umukino ibifashijwemo na Firas Chawat.Iki gitego nicyo cyonyine cyabonetse mu gice cya mbere.

    Iki gice cyaranzwe no kwitwara neza cyane k'umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wakuyemo amashoti menshi yatewe na ba rutahizamu wa CS Sfaxien.

    Mu gice cya kabiri, CS Sfaxien yaje yariye karungu,yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Aymen Harzi n'umutwe ku munota wa 55 nyuma y'umupira w'umuterekano mwiza yahawe na mugenzi we.

    AS Kigali yigaruriye icyizere mu mukino ubwo yabonaga igitego cyitsinzwe na Nour Ezzamen Zammouri ku munota wa 61, ariko ntiyabasha kwihagararaho mu minota yakurikiyeho kuko nyuma y'iminota 10 yinjijwe icya gatatu cya Mohamed Soulah.

    Ibyago bya AS Kigali byakomeje ubwo Hakizimana Muhadjiri yahabwaga ikarita ya kabiri y'umuhondo yabyaye itukura, ashinjwa gushyamirana n'umukinnyi wa CS Sfaxien.

    Nyuma y'umunota umwe, Aymen Harzi yatsindiye CS Sfaxien igitego cya kane gishimangira intsinzi y'ibitego 4-1 mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2021.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    CS Sfaxien: Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.

    AS Kigali: Ndayishimiye Eric 'Bakame', Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric 'Zidane', Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Shabani Hussein 'Tchabalala' na Orotomal Alex.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-y-abakinnyi-10-yaciye-amarenga-yo-gusohoka-mu-marushanwa-ya-caf

  • Umusore w'Umunyarwanda wari warigize umukobwa yavuze ukuri anasaba imbabazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'umunyarwanda umaze igihe abeshya abakoresha Twitter ko ari umukobwa byarangiye ahishuye ukuri ndetse avuga ko yashaka kugira abumukurikira benshi.

    Hallo friend of mine @kemnique and #RwOT 😁 I want to thank you and sorry! I take this time to announce @kemnique I'm really really catfish from June 2020 until now. Thank you @kemnique & @Musekere1 for promoting me.

    — Igikoma cya Mukaru🇷🇼 (@rukacarara) February 13, 2021

    Uyu musore wari wariyise izina 'Igikoma cya Mukaru' ,yasabye imbabazi abasore bose yamaze igihe kirekire abeshya ko ari umukobwa avuga ko yifuzaga kugira abamukurikira(followers) ibihumbi 10 mu mezi 10,ariko ko yabonye ibihumbi 3 gusa.Yaboneyeho gusaba abahungu bigira abakobwa ku mbuga nkoranyambaga, ko babireka kuko umunsi umwe bazabavumbura.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-wumunyarwanda-wari-warigize-umukobwa-yavuze-ukuri-anasaba-imbabazi/

  • Waruziko hari utuntu duto 10 watunguza umukunzi wawe kuri Saint Valentin nta n'igiceri cy'ijana bigusabye? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi w'abakundana ( Saint Valentin) ntuvuga gutanga impano zihenze gusa, ahubwo ni n'umwanya wo gukora utuntu dutandukanye twereka uwo ukunda ko umuhoza ku mutima.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye bimwe mu bintu ushobora gukora bigashimisha ndetse bikanatungura umukunzi ku munsi wa Saint Valentin nta n'igiceri bigusabye:

    1. Mubwire akajambo k'urukundo

    Wirindira umunsi nyirizina wa Saint Valentin, ahubwo fatirana umukunzi wawe buri munsi w'icyumweru cya Saint Valentin, umwandikire utugambo twiza, uduhishe mu myenda ari bwambare, mu isakoshi ari bwitwaze n'ahandi, kandi ukomeze umwereke amarangamutima umufitiye.

    2. Murebe icyoroshye/ Indoro y'urukundo

    Itegereze mumaso umukunzi wawe nkaho ariwe ikibasumba Ku isi. Ibi bizashimisha umukunzi wawe kuko azabonako umwitayeho.

    3. Tegura umugoroba udasanzwe

    Gerageza uhindure uko wateguraga amafunguro y'umugoroba n'icyo kunywa hanyuma muyasangirire hamwe. Ibi byishimo bizabaherekeza bibageze mu ijoro ry'urukundo!

    4. Musohokane byoroheje

    Birashoboka ko umukunzi wawe atabonye uko musohokana kubera impamvu zitandulanye. Mutungure umusohokane ahantu horoheje ndetse atigeze anatekereza. Bizamufasha kwishimira ko umuzirikana.

    5. Mukorere massage

    Mutungure umusabe kumukorera massage. Nubwo utari inzobere muri ikigikorwa, gerageza kumukandisha intoki zawe witonze kuburyo azazumva nka karese  kurenza uko yabyita massage. Bizarushaho gutuma akwibonamo.

    6. Mushakire uruhushya rutunguranye

    Niba uzi umukoresha w'umukunzi wawe, ushobora kumusabira uruhushya we atabizi kugirango mwirirwane ubone uko umukorera ibimuryohera kuri st Valentin.

    7. Muhe igihe gihagijeje cyo kuruhuka

    Musige mu buriri agisinziriye, umutegurure ifunguro rya mugitondo asanzwe akunda cyane. Siga umwandikiye ubutumwa umwifuriza kuryoherwa ndetse  n'umunsi mwiza mbere yuko ujya kukazi.

    8. Mutegurire amafunguro asanzwe akunda cyane

    Gerageza kuva mubyabaye akamenyero. Tegurira umukunzi wawe amafunguro akunda kurusha andi, nibiba nangombwa uyamutunguze mu cyumba cye. azarushaho kubonako umwitayeho.

    9. Tekereza ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina

    Ganiriza umukunzi  wawe icyo yifuza cyatuma imibonano mpuzabitsina  yanyu irushaho kuza kuba myiza nka pozisiyo yishimira n'ibindi.

    10. Mwumvishe uturirimbo twiza

    Ushobora kumutungura umuha uturirimbo twiza kuri telefone ye, tuzamufasha guhora agutekereza igihe arimo kutwumva.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/waruziko-hari-utuntu-duto-10-watunguza-umukunzi-wawe-kuri-saint-valentin-nta-nigiceri-cyijana-bigusabye/

  • Cristiano Ronaldo yongeye kwandika amateka ku mbugankoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo akomeje gukora amateka ku mbuga nkoranyambaga aho yujuje igice cya Miliyari y'abamukurikira ku mbuga ze zitandukanye. Kugeza ubu amafaranga Cristiano asarura ku mbuga nkoranyambaga ze, aruta umushahara ahembwa muri Juventus akinira.

    Ku rubuga rwa Instagram, Ronaldo afite abantu Miliyoni 261 bamukurikira, bimugira umwe mu bakurikirwa cyane ku Isi, Kuri Facebook afite miliyoni 125 zamukunze ndetse na miliyoni 147 z'abamukurikira, mu gihe kuri Twitter akurikirwa na Miliyoni 91.

    Kuri konte ye ya YouTube yari yarasinziriye idakora mu myaka 4 ishize, ubu ifite abarenga miliyoni bayisura.

    Umukunzi we Georgina Rodriguez, nawe abamukurikira bari kwiyongera cyane uko bwije n'uko bukeye, kuko ubu agejeje Miliyoni 24 z'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu byinjiriza Ronaldo agatubutse, kuko amafaranga asarura mu bafatanyabikorwa yamamariza ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse nawe ubwe, aruta cyane umushahara ahembwa buri kwezi muri Juventus.

    Ubuyobozi bwa Juventus bukaba bwaratangiye ibiganiro na Jorge Mendes ushinzwe gushakira amakipe Ronaldo, kuri gahunda yo kongera amasezerano, aho bateganya kumwongerera andi mezi 12, ku masezerano yari asanzwe afite azarangira mu 2022.

    Iyi kipe y'ubukombe mu Butaliyani yifuzaga kwishyura Ronaldo umushahara uhanitse, gusa bishobora kutazashoboka mu masezerano mashya bazasinya, kubera icyorezo cya COVID-19.

    Juventus yishyura Cristiano Miliyoni 31 z'ama-Euro nk'umushahara wa buri mwaka.

    Kugeza magingo aya, Cristiano agaragaza ko yishimiye cyane ubuzima abayemo mu Butaliyani, haba mu buryo bw'umusaruro ndetse no kuryoshya ubuzima nk'uko aba abyifuza, ndetse abari hafi ye batangaza ko yifuza kuguma muri iyi kipe.

    Mu myaka hafi itatu Cristiano amaze muri Juventus, umuyobozi mukuru w'iyi kipe, Andrea Agnelli, yatangaje ko kubyo iyi kipe yinjizaga hiyongereyeho 15%.

    Bamwe mu basesenguzi ba ruhago ku Isi, batangaza ko uburyo bwiza kuri Juventus bwo guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus, ari ukugumana Cristiano umuterakunga ukomeye ku Isi.

    Agnelli na Ronaldo bamaze igihe kirekire ari inshuti magara, ndetse icyifuzo cy'uyu mukinnyi, ni ugukomeza gukinira Juventus mbere yuko yerekeza i Lisbon aho ateganya gusoreza umwuga we wo gukina ruhago.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yongeye-kwandika-amateka-ku-mbugankoranyambaga/

  • Yifashishije indirimbo ye 'Situation' Sintex yasohoye film ngufi yise 'Silent Situation' yakunzwe cyane n'abatari bakeya _ REBA VIDEO #rwanda #RwOT

    Kabera Arnold usanzwe umenyerewe mu muziki nyarwanda nka Sintex yashyize hanze Film ngufi (Short Movie) nyuma y'iminsi mike asohoye amashusho y'indirimbo ye 'Situation' Iyi film yiswe 'Silent Situation kandi ikaba ikubiyemo ubutumwa busa n'uburi mu ndirimbo Situation.

    Sintex yemeje ko abatuye isi bashobora guhindukirira gukora ibyiza kubw'ubutumwa bumvise mu bihangano by'Abahanzi kuko akenshi Abahanzi bakunze kuririmba inkuru mpamo mu ndirimbo zabo bityo ugasanga hari izigisha uburyo bwo kwikura mu kibazo runaka no kubana neza n'abaguhemukiye zikaba zatuma habaho guhinduka kw'imitima ya benshi

    Muri iyi film ngufi yanditswe na Sintex ubwe ndetse ikayoborwa na se umubyara Jones Kennedy Mazimpaka nawe usanzwe uzwi cyane muri Cinema nyarwanda, Igaragaza ubuzima umwana muto Wari ubayeho mu buzima butari bwiza Ndetse n'abandi bantu bagiye batandukanye bari babayeho mu buzima buruhije kandi butari bwiza, Ariko bakaza kugira amahirwe yo kubuvamo.

    Ni film kandi yagizwemo uruhare runini na 'Heal the World Universe' Ndetse igaterwa inkunga na Shadia Keza, 'Silent Situation Film' yerekana ko amahirwe agihari kuri buri wese ko ashobora kuvamo umuntu ukomeye kandi w'ingirakamaro mw'Isi dutuyemo, Iyi Film ngufi iraboneka kuri Youtube Channel y'uyu muhanzi yitwa 'Sintex Official'

    Nubwo kandi yari amaze iminsi atagaragara hirya no hino ku ma radiyo na televisiyo kubera icyorezo cya Covid-19, Sintex yatangaje ko agikomeje ibikorwa bye aho ahugiye muri studio akora ibindi bihangano ndetse vuba bidatinze abakunzi be bakazabigezwaho kandi byuje ubudasa

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/13/yifashishije-indirimbo-ye-situation-sintex-yasohoye-film-ngufi-yise-silent-situation-yakunzwe-cyane-nabatari-bakeya-_-reba-video/

  • Umukobwa yasaze yiruka mu muhanda nyuma yo kwanga gushyingiranwa n'umugabo wamurihiye amashuri #rwanda #RwOT

    Umukobwa wari umaze iminsi mike arangije kaminuza bivugwa ko ari uwo muri RDC yagize ubumuga bwo mu mutwe nyuma yo kwanga gushyingiranwa n'umugabo wamurihiye amashuri kuva mu yisumbuye kugeza arangije kaminuza.


    Uyu mukobwa yagaragaye yambaye ubusa ndetse ari kwivugisha mu muhanda aho bivugwa ko uyu mugabo wamurihiye amashuri ariwe wamurogesheje.

    Amakuru yavuzwe n'abazi uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga n'uko uyu mukobwa yari yaremereye uyu mugabo ko bazashyingiranwa narangiza kaminuza.

    Uyu mugabo akimara guhabwa iri sezerano yivuye inyuma arihira uyu mukobwa karahava kugeza arangije kaminuza.

    Uyu mukobwa akimara kurangiza kaminuza,yahise atangira kwanga uyu mugabo wamurihiye yikundanira n'umusore biganye muri kaminuza.

    Bivugwa ko uyu mukobwa yanze uyu mugabo avuga ko ashaje bituma yikundira umusore ukiri muto w'umukire biganye,ibintu byaje kubabaza uyu wamurihiye ahita ajya kumurogesha.

    Nyuma y'icyumweru kimwe uyu mugabo agiye gushaka umuti,uyu mukobwa yahise atangira gusara bituma ababyeyi be basanga uyu mugabo bamusaba ko yababarira umukobwa wabo ndetse ngo bamwemereye ko namukiza baremera ko bahita bashyingiranwa.

    Hari amakuru yatangajwe ko uyu mugabo yemeye kubabarira uyu mukobwa akamuvura ndetse ko ngo bagomba guhita bashyingiranwa mu kwezi gutaha.

    Abantu benshi banenze imyitwarire y'uyu mugabo waroze uyu mukobwa bavuga ko yagombaga gusaba amafaranga yamutanzeho aho kumuroga akiruka ku muhanda.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/13/umukobwa-yasaze-yiruka-mu-muhanda-nyuma-yo-kwanga-gushyingiranwa-numugabo-wamurihiye-amashuri/