Category: Uncategorized

  • Rusizi:Umwana w'imyaka 16 yakatiwe gufungwa azira gusambanya no kwica abagore babiri – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwamuhamije ibyo byaha byombi ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15.

    Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n'igice z'amanywa umurambo w'umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w'umugore mu gashyamba k'inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y'ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.

    Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y'aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n'abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

    N'ubwo N.D yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z'iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

    Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwanzuye ko uregwa ahamwe n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icyaha cy'ubwicanyi buturutse bushake maze ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umwana-w-imyaka-15-yakatiwe-gufungwa-azira-gusambanya-no-kwica-abagore

  • Covid-19: Inkingo zigera ku gihumbi zimaze gutangwa mu Rwanda –

    Amakuru avuga ko inkingo zatanzwe ndetse zashize, aho zamaze guhabwa abakora mu nzego z’ubuzima bari mu byiciro by’ibanze bifite ibyago byo kwandura Covid-19.

    Izi nkingo zatanzwe ni izemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

    U Rwanda rwiteguye guhabwa izindi nkingo mu minsi ya vuba cyane, aho ku ikubitiro ruzakira inkingo za Pfizer-BioNTech zigera ku 102 960, zikazakurirwa n’inkingo ibihumbi 996 zakozwe na AstraZenica, bityo umubare wazo muri rusange ukagera kuri 1 098 960 zishobora gukingira abantu 549 480 kuko izi nkingo zombi ziterwa inshuro ebyiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Uretse abakora mu nzego z’ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y’imyaka 65, abasanganywe indwara karande ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.

    Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

    Amakuru avuga ko inkingo zizatangwa muri gahunda ya Covax n’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zitaragera mu Rwanda, ariko gahunda ikaba iteganyijwe vuba, ndetse Minisiteri y’Ubuzima igatangaza ko ibintu byose byateguwe neza, birimo abazatanga inkingo, gahunda yo kuzikwirakwiza ndetse n’ibikoresho bizakenerwa muri rusange.

    U Rwanda rumaze gutanga inkingo za mbere za Covid-19 zigera ku gihumbi

  • Rusizi:Umwana w’imyaka 16 yakatiwe gufungwa azira gusambanya no kwica abagore babiri –

    Urukiko rwamuhamije ibyo byaha byombi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

    Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa umurambo w’umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w’umugore mu gashyamba k’inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y’ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.

    Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

    N’ubwo N.D yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

    Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwanzuye ko uregwa ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse bushake maze ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.


  • #NdigaIkinyarwanda; gahunda izafasha Abanyarwanda baba mu mahanga kumenya Ikinyarwanda – #rwanda #RwOT

    Nko muri 'Rwanda Day' yabereye mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi, ku wa 3 Ukwakira 2015, Taziana La Lanca, wari ufite imyaka icyenda yari kumwe n'ababyeyi be, yabajije Umukuru w'Igihugu ati 'Kuki muri Berlin nta shuri dufite ryigisha Ikinyarwanda?''

    Iki kibazo Perezida Kagame yahise asaba ko cyabonerwa igisubizo nk'uko Taziana abyifuza, kigahabwa umurongo.

    Ku wa 19 Nyakanga 2016, ubwo hasozwaga icyiciro cya cyenda cy'Itorero Indangamirwa [ryitabirwa na benshi mu rubyiruko rw'abanyarwanda biga mu mahanga], izi ntore zahigiye imbere ya Perezida Kagame ko zigiye kwigisha Ikinyarwanda bagenzi babo batakizi batuye mu mahanga.

    Uwo muhigo wagiraga uti 'Twiyemeje gusigasira no kumenyekanisha umuco w'u Rwanda; harimo no kwigisha ururimi rw'Ikinyarwanda ababa mu mahanga batakizi; no kuwukundisha abanyamahanga binyujijwe mu maserukiramuco n'ibindi bikorwa bitandukanye”.

    Ikinyarwanda ni ingobyi y'umuco ndetse kikaba umusingi w'ubumwe n'agaciro k'Abanyarwanda. Cyemewe n'Itegeko Nshinga nk'Ururimi rw'Igihugu ndetse n'Ururimi rw'Ubutegetsi.

    Akamaro k'uru rurimo kandi kagarukwaho mu ndirimbo yubahiriza Igihugu igira iti: 'Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza'.

    Leta y'u Rwanda yashyizeho Inteko y'Umuco nk'Ikigo gishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda nk'uko bigaragara mu Iteka rya Perezida no 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y'Umuco.

    Uretse abavukiye mu Rwanda cyangwa abavuka ku babyeyi b'abanyarwanda, hari n'abandi banyamahanga batandukanye bakomeje kugaragaza umuhate wo kwiga Ikinyarwanda, baba abakigishwa n'abanyarwanda babana umunsi ku munsi ndetse n'abakiga mu mashuri akigisha mu bihugu by'amahanga.

    Ingero zitangwa ni Kaminuza ya Indiana muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangije isomo ry'ikinyarwanda mu 2019.

    Mu kiganiro 'Dusangire Ijambo' cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, hagarutswe ku ngamba zo kongera umubare w'abavuga Ikinyarwanda, baba Abanyarwanda bavukiye bakanakurira mu mahanga ndetse n'abanyamahanga bifuza kumenya uru rurimi, byose bigamije mu kurinda ko ururimi rwazimira.

    Iki kiganiro cyabaye nka kimwe mu bikorwa byateganyijwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire, kikaba cyahuje Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert, Abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse na bamwe mu babyeyi muri rusange.

    Amb Masozera yavuze ko ubwo hizihizwa Umunsi w'Ururimi Kavukire, ari byiza ko harebwa icyatuma Ikinyarwanda kibungabungwa ndetse hagatekerezwa n'uburyo bwo kongera umubare w'abakivuga.

    Imibare y'Inteko y'Umuco igaragaza ko ku Isi hose abavuga Ikinyarwanda babarirwa muri miliyoni 30, harimo miliyoni 12 z'Abanyarwanda, n'abandi bahoze batuye mu Rwanda mbere y'ivugururwa ry'imipaka ryabashyize inyuma y'imbibi z'u Rwanda, ndetse n'abari hirya no hino ku Isi.

    Amb. Masozera yagize ati 'Impamvu hari izo mbaraga zo kugiha agaciro ni uko hari impugenge, nanabivuga nshize amanga ko nitureba nabi, abantu batitonze twajya mu mubare w'indimi ziri mu kaga.'

    Izi ndimi ziri mu kaga ni indimi zivugwa mu buryo butanoze, zikavuga zivangitiranye n'izindi ndimi nyinshi kandi zikandikwa nabi. Habururwa ko indimi 40% by'indimi 7 000 zivugwa ku Isi ziri muri aka kaga.

    Umubyeyi Mukazibera Marie Agnès wigeze kuba umudepite, yavuze ko ururimi rw'Ikinyarwanda rubumbatiye umuyoboro w'indangagaciro zo gukunda igihugu.

    Ati 'Ni umurongo w'iterambere bityo Abanyarwanda ni twe dufite inshingano zo kurubungabunga ngo rutajya mu kaga.'

    Mudakikwa Pamela yashimangiye ko bisaba imyumvure n'umutima wo kumva impamvu Abanyarwanda bakwiye gusigasira ururimi gakondo rwabo.

    Yagize ati 'Gutandukana n'ururimi ni ukwitandukanya n'Igihugu. Asaba ko ababyeyi bakwiye gufasha abana kumenya Ikinyarwanda kuko gukundisha abana Ikinyarwanda ni ukubahuza n'umuco wabo.'

    Twagirimana Eric, Umuyobozi wa 'Diaspora Liege Belgique' yo mu Bubiligi, yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiriye guha agaciro ururimi n'Umuco w'u Rwanda, ari na yo mpamvu bafashe umwanzuro wo gushinga ishuri ryigisha umuco w'u Rwanda.

    Jan Jacobs utuye mu Bubiligi, ni umwe mu banyamahanga wakunze Ikinyarwanda agafata n'umwanzuro wo kukiga, asanga Ikinyarwanda ari umuyoboro w'umuco w'u Rwanda.

    Yagize ati 'Nashakanye n'Umunyarwandakazi, numvaga nshaka cyane kuvuga Ikinyarwanda. Ikinyarwanda ni ururimi rwiza cyane.'

    Mukantabana Sifa, umubyeyi utuye muri Centrafrique agaragaza ko ingamba zitandukanye zo kwigisha Abanyarwanda baba mu mahanga Ikinyarwanda n'Umuco by'u Rwanda ari imwe mu nkingi zo kubaka gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda' mu Banyarwanda baba mu mahanga bikabahuza n'Igihugu cyabo.

    Gahunda ya 'Ndiga Ikinyarwanda' igiye kuba igisubizo

    Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, ibinyujije mu Nteko y'Umuco yateguye gahunda yiswe 'Ndiga Ikinyarwanda', aho igizwe n'ubukangurambaga mu Banyarwanda muri rusange, ariko by'umwihariko ababa mu mahanga, bugamije kubakundisha Ikinyarwanda, bakakiga, bakamenya no kukivuga neza.

    Gahunda ya 'Ndiga Ikinyarwanda', ikubiyemo ibikorwa birimo gutegura imfashanyigisho zigisha Ikinyarwanda, gushyira Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga no gusakaza izo nyigisho mu Banyarwanda baba mu mahanga.

    Muri iyi gahunda hazabaho ugufatanya n'ababyeyi bazajya bigisha Ikinyarwanda ndetse no gutanga ibihembo ku banyeshuri n'ababyeyi bazajya baba indashyikirwa muri iyo gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda.

    Inteko y'Umuco, ivuga ko iyi gahunda igamije guha amahirwe Umunyarwanda wese wumva ko Ikinyarwanda ari agaciro ke, ariko akaba agikeneye kukiga no kukimenya byimbitse mu myandikire, ikibonezamvugo n'ikeshamvugo.

    Iyi gahunda kandi izanafasha buri wese uzi gusoma no kwandika ku buryo yakwiyigisha isomo nta mwarimu bari kumwe, akaba yanabasha kwikoresha imyitozo iririmo.

    Amb. Masozera yavuze ko ikindi kigamijwe ari ukwibutsa abantu bose ko kumenya Ikinyarwanda bisaba kubigirira ubushake, umuhate no kugira ishyaka ry'u Rwanda.

    Yagize ati 'Ni ukubabwira ngo kumenya kuvuga neza Ikinyarwanda, ukakimenya ntabwo bisaba kuba waravukiye mu Rwanda cyangwa ari ho utuye. Ushobora no kuba utuye mu mahanga ukaba warusha Ikinyarwanda umuntu uri mu gihugu hano.'

    Yakomeje agira ati 'Aba babyeyi n'abana twabonye mu mahanga, bagaragaje umuhate mu kwiga no kwigisha abana babo n'abanyamahanga Ikinyarwanda, tuzanashyiraho uburyo bwo kubashimira. Iyi gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda niyo igiye kuba igisubizo ku banyarwanda bari mu mahanga.'

    'Turabishyiramo imbaraga, turasaba n'amashyirahamwe y'Abanyarwanda ndizera ko bazadufasha muri iyi gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda.'

    Gahunda ya 'Ndiga Ikinyarwanda' itangijwe mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kuzirikana 'Uririmi Kavukire' mu gihe hitegurwa kwizihiza Umunsi Nyirizina ku wa 21 Gashyantare 2021.

    Ikiganiro cyari cyitabiriwe n’impande zitandukanye

    Umubyeyi Mudakikwa Pamela yavuze ko Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa

    Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko Ndiga Ikinyarwanda izasigasira uru rurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndigaikinyarwanda-gahunda-izafasha-abanyarwanda-baba-mu-mahanga-kumenya

  • Rubavu: Yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa warererwaga iwabo – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubavu, Tuyisenge Annonciata yavuze ko ubwo byamaraga kumenyekana ko uyu musore ashobora kuba yakoze iki cyaha yahise ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Ati 'Nibyo koko aya makuru twayamenye ejo mu masaha ya saa Yine, biturutse ku makuru twahawe n'abaturage, ku bufatanye n'Inzego zishinzwe umutekano zirabikurikirana kugeza ejo ubwo yafatwaga agahita ashyikirizwa RIB.'

    Tuyisenge Annonciata yakomeje ashimira abaturage kubera ubufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru ku byaha bitandukanye birimo abinjiza ibiyobyabwenge na magendu bituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ingingo ya 197 mu Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

    Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w'umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri 1 000 000 Frw.

    Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n'itanu.
    Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

    Uyu musore ubu yamaze kugezwa mu maboko ya RIB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umusore-yatawe-muri-yombi-akurikiranwe-gusambanya-ku-gahato-umukobwa

  • Biteye agahinda , umunyamakuru yishwe n'umukunzi we habura iminsi 2 bakizihiza umunsi w'abakundanye. #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje cyane y' umvikanye , mu burengerazuba bwa Uganda mu akarere ka bushenyi y'umunyamakuru mu ishami ry'imikino wishwe n'umukunzi mu gihe haburaga iminsi 2 gusa ngo bizihize umunsi w'abakundanye.


    Allan Mandela w'imyaka 26 y'amavuko yamenyekanye cyane nk'umunyamakuru w'imikino mu gihugu cya uganda aho yakoraga kuri Radio Hunter Fm ikorera mu mugi wa Rwentura uherereye mu Burasirazuba bw'intara ya bushenyi, Yaje guhimbwa akazina ka sports king mateeka.

    Amakuru dukesha chimpreports avugako uyu musore yatemwe inshuro nyinshi nuwari umukunzi we witwa Tuhaine Loyce Imwangire ubwo barimo barwana mu ijoro nyuma yo gutahana murugo rw'uyu musore Mandela.


    Uyu musore yatemwe inshuro nyinshi n'uwari umukunzi we

    Aganira n'itangazamakuru umuvugizi wa Polisi muri Bushenyi Martial Tumusiime yemeje ayamakuru avugako nyakwigendera yasanzwe aryamye mu kidendezi cy'amaraso mu cyumba yararagamo mu gitondo cyo kuwagatanu taliki 12 Gashyantare. Inzu uyu musore yabagamo yari inyuma y'aho yakoreraga muri Rwentura.

    Rogers Akandwanaho umuyobozi wa Hunter Fm uyu musore yakoreraga yavuzeko aba bombi bari bamaranye imyaka hafi ibiri n'igice bakundana nyuma baza gutandukana gusa ngo ntazi uko bari bongeye gusubirana, agaruka ku myitwarire y'abakozi be Rogers yavuzeko yari yarababujije kuzana abakobwa mu byumba babamo hafi yaho bakorera ndetse atanazi igihe uwo mukobwa yinjiriye dore ko urwinjiriro rwari rumwe.

    Mu gihe hagikorwa iperereza ry'icyateye uru rupfu ukekwa acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwentura.

    Uyu munyamakuru yarakunzwe cyane muri Uganda

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/15/biteye-agahinda-umunyamakuru-yishwe-numukunzi-we-habura-iminsi-2-bakizihiza-umunsi-wabakundanye/

  • Ruhango : Umukobwa arakekwaho kwiba umwana ngo amushyire abamumutumye #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’imyaka ine yari yatwawe n’umukobwa witwa Diane wo mu Kagari ka Gishweru mu Murenge wa Mwendo mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, akaba yari yamwibye amukuye ku ishuri i Gitwe aho uriya mwana yiga.

    Uriya mukobwa ukekwaho kwiba uriya mwana, yagize amakenga ko ashobora gufatwa, ahitamo gusiga uriya mwana mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira asiga ababeshye ko agiye kureba nyina wagiye kubyarira i Gitwe.

    Ubwo hamenyekanaga ko hari umwana wabuze, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze zatangiye gushakisha, ziza kumusanga hariya bari bamusize.

    Uwamwiza Jeanne d’Arc uyobora Umurenge wa Kinihira, avuga ko bahise banatangira gushakisha uwari wibye uriya mwana, bakaza kumusanga yihishahisha mu bisambu.

    Yahise atabwa muri yombi hamwe n’umumotari ukekwaho ko yari ari kumufasha kwiba uriya mwana.

    Uyu muyobozi agira ati 'Habayeho akagambane n’umumotari, n’abantu bashakaga uriya mwana b’i Kigali, ikintu tutarapfundura ni impamvu yamushakaga.'

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko uriya mukobwa yatawe muri yombi akaba akekwaho icyaha cyo Kwambura umwana umubyeyi.

    Dr Murangira B. Thierry avuga ko uriya mukobwa yigeze kuba umukozi wo mu rugo rw’iwabo w’uriya mwana, ku buryo yanamukuye ku ishuri avuga ko ari umubyeyi we.

    Dr Murangira B. Thierry avuga ko umumotari we akekwaho ubufatanyacyaha mu gukora kiriya cyaha.

    Yaboneyeho kwibutsa ababyeyi inshingano bafite ku bana babo ariko kimwe n’abandi bantu bose ko bakwiye kwibuka ko uburenganzira bw’umwana bugomba kubahirizwa.

    Yagize ati 'RIB irasaba abantu bose ko bubaha umwana, bakamurinda ihohotera iryo ari ryo ryose, nta we ufite uburenganzira bwo kwambura umwana umubyeyi we.'

    ICYO ITEGEKO RIVUGA :

    Icyaha cyo kwambura umwana umubyeyi we gihanwa n’ingingo ya 31 y’Itegeko ryereke uburenganzira bw’Umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohotera. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 3, no gutanga ihazabu ya Frw 500, 000 atarenga miliyoni 1Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umukobwa-arakekwaho-kwiba-umwana-ngo-amushyire-abamumutumye

  • Gatsibo : Umukobwa arakekwaho gukuramo inda y’amezi 7 agata umwana mu musarani #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri kariya gace bavuga ko bari bamaze iminsi babona uyu mukobwa asa nk’utwite ariko babimubaza akabitera utwatsi akavuga ko ari ukwibyibuhira bisanzwe.

    Ku wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, umubyeyi we yavuye mu turimo tw’ubuhinzi ageze mu rugo ahabona amaraso menshi, babajije umukobwa abanza kubahakanira nyuma aza kwemera ko yakuyemo inda agata umwana mu musarani.

    Yagize ati 'Tujyamo tumukuramo dusanga yapfuye, yari umwana mwiza cyane munini ku buryo twese twamubonye agahinda karatwica.'

    Bahise bitabaza inzego z’ibanze zihita zimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruhita rumuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Nyagihanga.

    Nsanzubukire Abel uyobora Akagari ka Kibare kabereyemo kiriya gikorwa, yagize ati 'Ubuyobozi bw’Umudugudu n’abaturage bahise bamujyana ku Murenge hamwe n’uwo mwana we wari wapfuye, urebye umwana yamukuyemo yenda kuvuka kuko amezi icyenda yari yageze.'

    Uyu muyobozi akomeza agira ati 'Ubu hari gukurikiranwa umuntu ushobora kuba yaramugiriye inama yo gukuramo iyi nda yendaga kuvuka, harakekwa umugabo baturanye usanzwe ufite umugore n’abana, uyu anakekwaho kuba ariwe wamuteye iyi nda.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umukobwa-arakekwaho-gukuramo-inda-y-amezi-7-agata-umwana-mu-musarani

  • Saint Valentin: Urubyiruko rw’i Musanze rwahu… – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe umunsi wabakundana uzwi nka saint Valentin ufatwa nk'umunsi abakundana bahura bakaganira bakishimana ahanini bishimira umubano wabo no kuwusigasira;hari n'abatebya bavugako kuri uyu munsi hari abarenga iby'urukundo bakaba bakora imibonano mpuzabitsina, bikaba byatuma hari abashobora gutwara inda zitateganyijwe.

    Muri uyu mwaka umunsi wa Saint Valentin ukaba wahuriranye nuko mu Karere ka Musanze hasozwaga icyumeru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry'agakingirizo;urubyiruko rutandukanye rwo muri aka Karere rwiganjemo urubyiruko rw'abakorera bushake((Youth Volunteers) rukaba rwasobanuriwe uburyo agakingirizo gashobora gukoreshwa nk'uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina  mu gihe ku ifata byanze.

    Uru rubyiruko rw'abakorana bushake (Youth Volunteers) nyuma yo kwigishwa no gusobanukirwa uburyo agakingirizo ka koreshwa mu buryo bwo kwirinda inda zitateganyijwe hamwe n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina rwijeje umuryango wa Community Health Boosters ko ubutumwa bahawe bazabugeza kuri bagenzi babo binyuze mu ibikorwa by'ubukangurambaga basanzwe bakora.

    Mu gihe mu karere ka Musanze hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ikoreshwa ry'agakingirizo,umuryango wa Common Health Boosters watanze udukingirizo dusaga ibihumbi 7,000 mu Ikigo cy'urubyiruko cy'Akarere ka MUSANZE. Utu dukingirizo tuje dusanga, udukingirizo Community Health Boosters yatanze mu mashami atandukanye y'akaminuza y'u Rwanda  3,000 mu ishami rya Remera hamwe nutundi ibihumbi 5,700 byose hamwe bikaba ibihumbi 8,700; 3,200 muri IPRC Kigali; 3,000  mu Ishami rya Huye.

    INYARWANDA iganira na UWINEZA MUTONI Holandine, umwe mubitabiriye iki igikorwa yadutangarije ko 'Bishimiye intambwe imaze guterwa n'urubyiruko mugushaka umuti w'ibibazo bahura nabyo mu buzima bw'imyororokere. Holandine kandi yabwiye INYARWANDA ko igihe kigeze kugirango hakorwe ubukangurampaga bugamije gutinyura no gukuraho kwiheza n'ipfunwe bigaragara kuri bamwe m'ubakobwa. Yasoje kandi asaba ababyeyi kujya bigisha abana babo k'ubuzima bw'imyororokere ndetse no kubatoza kwirinda bakoresheje agakingirizo igihe kwifata byanze'.

    Umuyobozi w'ungirije wa Community Health Boosters (CHB) ari nawe wari uhagarariye iki gikorwa yabwiye INYARWANDA ko uy'umuryango ufite n'ibindi bikorwa byinshi bigamije kurwanya Inda zitifujwe ndetse n'indwara zandurira mu imibinanao mpuzabitsina idakingiye cyane cyane SIDA. 

    Yakomeje avuga ko gukora Imibonano mpuza bitsina ari uburenganzira bwa kandi n'amahitamo ya buri wese, icyo Community Health Boosters igamije ni ukurinda buri wese ndeste n'ingaruka mbi zishobora kubonekamo. Yasoje ahamagarira indi Miryango ndeste n'abaterankunga guhuza imbaraga na Community Health Boosters kugirango bahashye burundu ikibazo cy'inda zitifuzwa n'indwara zandurira mu imibonano mpuzabitsina harimo na SIDA.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103089/musanzemu-gihe-hizihizwa-umunsi-wa-saint-valentin-urubyiruko-rwahuguwe-ku-ikoreshwa-ryagak-103089.html

  • #NdigaIkinyarwanda; gahunda izafasha Abanyarwanda baba mu mahanga kumenya Ikinyarwanda –

    Nko muri ’Rwanda Day’ yabereye mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi, ku wa 3 Ukwakira 2015, Taziana La Lanca, wari ufite imyaka icyenda yari kumwe n’ababyeyi be, yabajije Umukuru w’Igihugu ati “Kuki muri Berlin nta shuri dufite ryigisha Ikinyarwanda?’’

    Iki kibazo Perezida Kagame yahise asaba ko cyabonerwa igisubizo nk’uko Taziana abyifuza, kigahabwa umurongo.

    Ku wa 19 Nyakanga 2016, ubwo hasozwaga icyiciro cya cyenda cy’Itorero Indangamirwa [ryitabirwa na benshi mu rubyiruko rw’abanyarwanda biga mu mahanga], izi ntore zahigiye imbere ya Perezida Kagame ko zigiye kwigisha Ikinyarwanda bagenzi babo batakizi batuye mu mahanga.

    Uwo muhigo wagiraga uti “Twiyemeje gusigasira no kumenyekanisha umuco w’u Rwanda; harimo no kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda ababa mu mahanga batakizi; no kuwukundisha abanyamahanga binyujijwe mu maserukiramuco n’ibindi bikorwa bitandukanye”.

    Ikinyarwanda ni ingobyi y’umuco ndetse kikaba umusingi w’ubumwe n’agaciro k’Abanyarwanda. Cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’Ururimi rw’Ubutegetsi.

    Akamaro k’uru rurimo kandi kagarukwaho mu ndirimbo yubahiriza Igihugu igira iti: “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”.

    Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko y’Umuco nk’Ikigo gishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida no 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y’Umuco.

    Uretse abavukiye mu Rwanda cyangwa abavuka ku babyeyi b’abanyarwanda, hari n’abandi banyamahanga batandukanye bakomeje kugaragaza umuhate wo kwiga Ikinyarwanda, baba abakigishwa n’abanyarwanda babana umunsi ku munsi ndetse n’abakiga mu mashuri akigisha mu bihugu by’amahanga.

    Ingero zitangwa ni Kaminuza ya Indiana muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangije isomo ry’ikinyarwanda mu 2019.

    Mu kiganiro ’Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, hagarutswe ku ngamba zo kongera umubare w’abavuga Ikinyarwanda, baba Abanyarwanda bavukiye bakanakurira mu mahanga ndetse n’abanyamahanga bifuza kumenya uru rurimi, byose bigamije mu kurinda ko ururimi rwazimira.

    Iki kiganiro cyabaye nka kimwe mu bikorwa byateganyijwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, kikaba cyahuje Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, Abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse na bamwe mu babyeyi muri rusange.

    Amb Masozera yavuze ko ubwo hizihizwa Umunsi w’Ururimi Kavukire, ari byiza ko harebwa icyatuma Ikinyarwanda kibungabungwa ndetse hagatekerezwa n’uburyo bwo kongera umubare w’abakivuga.

    Imibare y’Inteko y’Umuco igaragaza ko ku Isi hose abavuga Ikinyarwanda babarirwa muri miliyoni 30, harimo miliyoni 12 z’Abanyarwanda, n’abandi bahoze batuye mu Rwanda mbere y’ivugururwa ry’imipaka ryabashyize inyuma y’imbibi z’u Rwanda, ndetse n’abari hirya no hino ku Isi.

    Amb. Masozera yagize ati “Impamvu hari izo mbaraga zo kugiha agaciro ni uko hari impugenge, nanabivuga nshize amanga ko nitureba nabi, abantu batitonze twajya mu mubare w’indimi ziri mu kaga.”

    Izi ndimi ziri mu kaga ni indimi zivugwa mu buryo butanoze, zikavuga zivangitiranye n’izindi ndimi nyinshi kandi zikandikwa nabi. Habururwa ko indimi 40% by’indimi 7 000 zivugwa ku Isi ziri muri aka kaga.

    Umubyeyi Mukazibera Marie Agnès wigeze kuba umudepite, yavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda rubumbatiye umuyoboro w’indangagaciro zo gukunda igihugu.

    Ati “Ni umurongo w’iterambere bityo Abanyarwanda ni twe dufite inshingano zo kurubungabunga ngo rutajya mu kaga.”

    Mudakikwa Pamela yashimangiye ko bisaba imyumvure n’umutima wo kumva impamvu Abanyarwanda bakwiye gusigasira ururimi gakondo rwabo.

    Yagize ati “Gutandukana n’ururimi ni ukwitandukanya n’Igihugu. Asaba ko ababyeyi bakwiye gufasha abana kumenya Ikinyarwanda kuko gukundisha abana Ikinyarwanda ni ukubahuza n’umuco wabo.”

    Twagirimana Eric, Umuyobozi wa ’Diaspora Liege Belgique’ yo mu Bubiligi, yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiriye guha agaciro ururimi n’Umuco w’u Rwanda, ari na yo mpamvu bafashe umwanzuro wo gushinga ishuri ryigisha umuco w’u Rwanda.

    Jan Jacobs utuye mu Bubiligi, ni umwe mu banyamahanga wakunze Ikinyarwanda agafata n’umwanzuro wo kukiga, asanga Ikinyarwanda ari umuyoboro w’umuco w’u Rwanda.

    Yagize ati “Nashakanye n’Umunyarwandakazi, numvaga nshaka cyane kuvuga Ikinyarwanda. Ikinyarwanda ni ururimi rwiza cyane.”

    Mukantabana Sifa, umubyeyi utuye muri Centrafrique agaragaza ko ingamba zitandukanye zo kwigisha Abanyarwanda baba mu mahanga Ikinyarwanda n’Umuco by’u Rwanda ari imwe mu nkingi zo kubaka gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’ mu Banyarwanda baba mu mahanga bikabahuza n’Igihugu cyabo.

    Gahunda ya ‘Ndiga Ikinyarwanda’ igiye kuba igisubizo

    Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ibinyujije mu Nteko y’Umuco yateguye gahunda yiswe ‘Ndiga Ikinyarwanda’, aho igizwe n’ubukangurambaga mu Banyarwanda muri rusange, ariko by’umwihariko ababa mu mahanga, bugamije kubakundisha Ikinyarwanda, bakakiga, bakamenya no kukivuga neza.

    Gahunda ya ‘Ndiga Ikinyarwanda’, ikubiyemo ibikorwa birimo gutegura imfashanyigisho zigisha Ikinyarwanda, gushyira Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga no gusakaza izo nyigisho mu Banyarwanda baba mu mahanga.

    Muri iyi gahunda hazabaho ugufatanya n’ababyeyi bazajya bigisha Ikinyarwanda ndetse no gutanga ibihembo ku banyeshuri n’ababyeyi bazajya baba indashyikirwa muri iyo gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda.

    Inteko y’Umuco, ivuga ko iyi gahunda igamije guha amahirwe Umunyarwanda wese wumva ko Ikinyarwanda ari agaciro ke, ariko akaba agikeneye kukiga no kukimenya byimbitse mu myandikire, ikibonezamvugo n’ikeshamvugo.

    Iyi gahunda kandi izanafasha buri wese uzi gusoma no kwandika ku buryo yakwiyigisha isomo nta mwarimu bari kumwe, akaba yanabasha kwikoresha imyitozo iririmo.

    Amb. Masozera yavuze ko ikindi kigamijwe ari ukwibutsa abantu bose ko kumenya Ikinyarwanda bisaba kubigirira ubushake, umuhate no kugira ishyaka ry’u Rwanda.

    Yagize ati “Ni ukubabwira ngo kumenya kuvuga neza Ikinyarwanda, ukakimenya ntabwo bisaba kuba waravukiye mu Rwanda cyangwa ari ho utuye. Ushobora no kuba utuye mu mahanga ukaba warusha Ikinyarwanda umuntu uri mu gihugu hano.”

    Yakomeje agira ati “Aba babyeyi n’abana twabonye mu mahanga, bagaragaje umuhate mu kwiga no kwigisha abana babo n’abanyamahanga Ikinyarwanda, tuzanashyiraho uburyo bwo kubashimira. Iyi gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda niyo igiye kuba igisubizo ku banyarwanda bari mu mahanga.”

    “Turabishyiramo imbaraga, turasaba n’amashyirahamwe y’Abanyarwanda ndizera ko bazadufasha muri iyi gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda.”

    Gahunda ya ‘Ndiga Ikinyarwanda’ itangijwe mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kuzirikana ‘Uririmi Kavukire’ mu gihe hitegurwa kwizihiza Umunsi Nyirizina ku wa 21 Gashyantare 2021.

    Ikiganiro cyari cyitabiriwe n’impande zitandukanye

    Umubyeyi Mudakikwa Pamela yavuze ko Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa

    Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko Ndiga Ikinyarwanda izasigasira uru rurimo