Category: Uncategorized

  • Wa muhanzikazi nyarwanda wasabye ko Sugira Ernest amutera inda yongeye arabishimangira #rwanda #RwOT

    Nk'uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse Noëlla Izere yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko yifuza kubyarana na Rutahizamu Sugira nyuma yo guhesha intsinzi ikipe y'igihugu Amavubi muri CHAN 2020 ubwo yatsindaga igitego cyatumye amavubi agera muri 1/4.

    Uyu mukobwa aganira na ISIMBI TV yabajijwe icyatumye asaba Sugira Ernest kumutera inda avuga ko yagize ibyishimo byinshi bitewe nibyo yaramaze gukora maze na we abona hari igihembo yamuha,Uyu mukobwa yagize isoni zo kubishimangira neza, avuga ko byose biri mu busizi ariko ,impano iruta iyindi waha umuntu ari ukumubyarira.

    Yagize ati:'Hari igihe umuntu wumva ngo yagabiye undi inka cyangwa ikindi kintu gitandukanye,ariko kuba wabyarira umuntu ni ikintu gihebuje cyane.Nafashwe n'amarangamutima numva ntayindi mpano namuha..gusa wenda nzayivunjamo ikindi kintu..nabyo ni ubusizi'.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-muhanzikazi-nyarwanda-wasabye-ko-sugira-ernest-amutera-inda-yongeye

  • Ku munsi w'abakundana,The Ben yashyize hanze amashusho ari gusoma Miss Pamella Uwicyeza #rwanda #RwOT

    Ibi rero The Ben akaba yabikoze yifashishije urubuga rwa Instagram, aho yashyize muri Story, video ari gusoma Miss Pamella ku itama iri kumwe n'indirimbo irimo amagambo agira ati :'Nzagukunda akaramata.'

    Iyi ni Screenshot twafashe y'amashusho The Ben yashyize kuri Story ye ya Instagram

    Miss Pamella nawe akaba ku ruhande rwe yashyize kuri Instagram ifoto ya The Ben ndetse anamutura indirimbo y'urukundo yitwa 'Get You the Moon.'Urukundo rwaba bombi rukaba rwaratangiye batabyemera kuko The Ben ubwe ikinyamakuru UMURYANGO twigeze kumubazaho iby'umubano we na Pamella maze adutangariza ko nta bidasanzwe ko amufata nka Mushiki we.

    Nyuma bakomeje kugenda baca amarenga yo kuba bakundana ariko nabwo baterura ku buryo niyo basohokeraga ahantu bagendaga mu ibanga rikomeye,ndetse hari n'igihe buri umwe yagendaga ukwe undi nawe akaza inyuma amukurikiye,ubundi bagahurira aho basezeraniye gusohokera.

    Aha twafa nk'urugero rwo kujya gusohokera muri Tanzania,habanje Pamella hanyuma The Ben nawe aza kumusangayo nyuma baza gutamazwa n'amafoto icyo gihe bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ku-munsi-w-abakundana-the-ben-yashyize-hanze-amashusho-ari-gusoma-miss-pamella

  • Gatsibo: Yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi icyenda, umwana akamuta mu musarane –

    Byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare ahagana saa Cyenda z’amanywa mu Mudugudu wa Gashure mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo.

    Umwe mu baturage bakuye umurambo w’uyu mwana mu musarane yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso by’uko atwite ababyeyi be n’abaturanyi babimubaza akabyamaganira kure avuga ko ari umubyibuho usanzwe.

    Yavuze ko ejo ubwo nyina w’uyu mukobwa yari avuye guhinga aribwo yasanzwe uyu mukobwa yakuyemo inda, abona amaraso menshi cyane mu nzu ni ko guhuruza abaturanyi.

    Ati “Twaraje tumwotsa igitutu atubwira ko yamutaye mu musarane, tujyamo tumukuramo dusanga yapfuye, yari umwana mwiza cyane munini ku buryo twese twamubonye agahinda karatwica.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibare, Nsanzubukire Abel, yabwiye IGIHE ko koko uyu mukobwa yatawe muri yombi ndetse anashyikirizwa RIB kugira ngo akomeze akorerwe dosiye nyuma yo gukuramo inda y’umwana wendaga kuvuka.

    Yagize ati “Ababyeyi be n’abaturanyi ni bo bamufashe nyuma yo kubona ko inda yari afite isa n’iyavuyemo, basanga umwana yamutaye mu musarani. Ubuyobozi bw’umudugudu n’abaturage bahise bamujyana ku murenge hamwe n’uwo mwana we wari wapfuye, urebye umwana yamukuyemo yenda kuvuka kuko amezi icyenda yari yageze.”

    Gitifu yakomeje avuga ko mu myaka ine amaze muri aka kagari aribwo bwa mbere habereye amahano nk’aya ngo bikaba bibabaje cyane, yavuze ko uyu mukobwa wakuyemo inda yari umuntu uhora acecetse cyane ku buryo utamenyaga icyo atekereje.

    Ati “Kuri ubu hari gukurikiranwa umuntu ushobora kuba yaramugiriye inama yo gukuramo iyi nda yendaga kuvuka, harakekwa umugabo baturanye usanzwe ufite umugore n’abana, uyu anakekwaho kuba ariwe wamuteye iyi nda.”

    Gitifu Nsanzubukire yavuze ko nyuma yaho habereye aya mahano bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabagira inama yo kwegera abana babo b’abakobwa hakabaho kubaganiriza ku bijyanye no kubarinda inda zitateganyijwe ngo n’abo bibayeho hakabaho kubyakira ntibihekure.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Gashyantare 2021, abaturage ni bwo bashyinguye uyu mwana mu gihe umukobwa wakuyemo inda afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagihanga kugira ngo akomeze akurikiranwe.


  • Umutoza Eric Nshimiyimana yikomye umuyaga #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko umuyaga n’imisifurire ari kimwe mu byatumye batitwara neza ku mukino wa CS Sfaxien.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, AS Kigali yari yasuye CS Sfaxien mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, ni umukino wabereye kuri Stade Taïeb Mhiri iherereye mu Mujyi wa Sfax.

    Uyu mukino waje kurangira AS Kigali itsinzwe ibitego bine ku gitego kimwe gusa.

    Agaruka kuri uyu mukino, umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye n’abakinnyi be harimo umuyaga.

    Ati“Ni irushanwa niko bigenda, twagerageje yaba mu mayeri ndetse n’imbaraga. Abakinnyi umuyaga wabagoraga cyane ariko muri rusange ibyo nari nateguye byabaye usibye umusaruro w’ibitego 4-1 navuga ko bitwiciye gahunda.'

    Yakomeje avuga ko uretse umuyaga, ikindi cyabagoye ari imisifurire, aho avuga ko umusifuzi wasifuye uyu mukino atababaniye(ni umukino kandi Muhadjiri yabonyemo ikarita itukura n’umutoza wungirije Mutarambirwa Djabil ahabwa umuhondo).

    Ati“Nk’uko mubivuze igice cya mbere cyagenze neza gusa uko umukino wakomezaga njye navuga ko umusifuzi yagaragaje ko atari ku rwego rwawo kuko hari ibyemezo yafashe byica umukino.'

    'CS Sfaxien ni ikipe ikomeye, ariko nyuma y’iminota 20 nabonye ko hari icyuho mu bwugarizi no hagati hayo, nagerageje kubibyaza umusaruro ariko umusifuzi uko umukino wakomezaga, navuga ko yakoze ibintu bitari byiza ku ruhande rwacu, bitadushimishije nka AS Kigali, ariko nta kundi.'

    Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 21 Gashyantare i Kigali mu Rwanda, AS Kigali ikaba isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo igere mu kindi cyiciro.

    Rutahizamu wa AS Kigali, Orotomal Alex

    Hakizimana Muhadjiri yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma y’umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-eric-nshimiyimana-yikomye-umuyaga

  • Uko amakipe 16 y’icyiciro cya mbere abayeho nyuma y’ihagarikwa rya shampiyona #rwanda #RwOT

    Amezi abiri arirenze shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021 ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, ibi byatumye amwe mu makipe afata ingamba zo guhagarika amasezerano y’abakinnyi, andi agabanya imishahara ni mu gihe hari andi yakomeje guhemba uko bisanzwe.

    Ubwo shampiyona yari igeze ku munsi wa 3, Minisiteri ya Siporo tariki ya 11 Ukuboza 2020 yafashe umwanzuro wo guhagarika shampiyona kubera amwe mu makipe atigeze yubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Kugeza uyu munsi ntabwo igihe shampiyona izasubukurirwa kiramenyekana, akaba ari na zo mpungenge abayobozi b’amakipe bagize bamwe bahitamo guhagarika umushahara cyangwa se amasezerano y’abakinnyi.

    Ubundi umushahara ni ingurane y’akazi kaba kakozwe, akazi k’abakinnyi ni ugukina, mu gihe shampiyona itarimo kuba abakinnyi bakaba batarimo gukina birumvikana ko n’ikipe yahagaritse amasezerano by’igihe gito ifite ishingiro.

    Muri iyi nkuru ISIMBI yagerageje kunyura mu makipe yose uko ari 16 akina icyiciro cya mbere ngo imenye uko babayeho, muri yo 6 ntabwo yigeze ahagarika amasezerano y’abakinnyi, 4 yagabanyije imishahara ni mu gihe 6 yahagaritse amasezerano y’abakinnyi.

    APR FC

    APR FC ni ikipe y’ingabo z’igihugu, kuba shampiyona yarahagaze kubera icyorezo nta ngaruka byigeze bibagiraho kuko bo bakomeje guhembwa nk’ibisanzwe, ntabwo amasezerano yabo yahagaze cyangwa ngo umushahara ugabanywe.

    AS Kigali

    AS Kigali ikipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali, iyi nayo ntabwo abakinnyi bagizweho ingaruka n’ihagarara rya shampiyona cyane ko bo bari mu mukino nyafufika, bakomeje akazi nk’ibisanzwe ndetse n’umushahara wabo ukomeza kuza.

    Kiyovu Sports

    Kiyovu Sports cyangwa Urucaca nk’uko bayitazira, ni imwe mu makipe yahagaritse imishahara y’abakinnyi.

    Muri Mutarama hagati nibwo iyi kipe yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’abakinnyi bitewe n’uko batarimo gukina kandi mu gihe shampiyona itarimo kuba ntaho bakura amafaranga yo guhemba kuko n’abaterankunga ntacyo babafasha.

    Mu minsi ishize baherutse gufasha abakinnyi bayo bagira amafaranga babagenera.

    Rayon Sports

    Ni ikipe 100% itunzwe n’abafana bayo ndetse n’abaterankunga, mu gihe shampiyona itarimo kuba ni imwe mu makipe aba yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro kuko amafaranga abafana batanga, binjira ku bibuga n’umusanzu wa buri kwezi biragoye kuyabona kandi aba afatiye runini ikipe.

    Iyi kipe mu mpera za Mutarama 2021, yafashe umwanzuro wo kugabanya umushahara w’abakinnyi aho bazajya bahembwa 30% kugeza basubiye mu kazi.

    Police FC

    Police FC, ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda, ntabwo muri ibi bihe yigeze igabanya imishahara cyangwa ngo ihagarike amasezerano y’abakinnyi, bakomeje guhembwa nk’ibisanzwe.

    Gasogi United

    Gasogi United y’umuherwe Kakooza Nkuriza Charles[KNC], ni imwe mu makipe yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’abakinnyi by’igihe gito.

    Shampiyona igihaharikwa yahise abwira abakinnyi be ko amasezerano yabo agiye kuba ahagaze kugeza shampiyona igarutse.

    Gusa n’ubwo yahagaritse amasezerano agerageza gufasha abakozi be uko bishoboka kose muri ibi bihe, hari amafaranga abagenera yo kubafasha.

    Bugesera FC

    Ikipe iri mu biganza by’akarere ka Bugesera, iyi ikaba yarafashe umwanzuro wo kugabanya umushahara w’abakinnyi aho bafata 30%.

    Sunrise FC

    Sunrise FC, ibarizwa Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, iri mu makipe make atarigeze ahagarika amasezerano y’abakinnyi.

    Bashobora gutinda guhembwa ariko ntabwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwigeze bugabanya imishahara cyangwa ngo buhagarike amasezerano y’abakinnyi.

    Mukura VS

    Mukura VS ifashwa n’akarere ka Huye, tariki ya 31 Mutarama 2021, abakinnyi babwiwe ko amasezerano abaye ahagaze kugeza shampiyona igarutse.

    AS Muhanga

    Ikipe ya AS Muhanga ifashwa n’akarere ka Muhanga, nayo yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’abakinnyi kugeza shampiyona igarutse.

    Musanze FC

    Musanze FC yo mu karere ka Musanze, imwe mu makipe afite abaterankunga benshi, yagabanyije imishahara y’abakinnyi bakaba bazajya bahembwa 30%.

    Etincelles FC

    Shampiyona igihagarikwa, iyi kipe yo mu karere ka Rubavu, abakinnyi nabo bahise bamenyeshwa ko amasezerano yabo abaye ahagaze by’igihe gito(chamage technique), akazasubukurwa shampiyona isubukuwe.

    Marines FC

    Marines FC nayo ni ikipe ifashwa na Minisiteri y’Ingabo, iyi nayo ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe aho bahembwa bisanzwe.

    Espoir FC

    Espoir FC yo mu karere ka Rusizi ari nako kayifite mu nshingano, abakinnyi bayo gutangirana n’ukwezi kwa Mutarama bahise bahagarikirwa amasezerano yabo, akazasubukurwa shampiyona igarutse.

    Gorilla FC

    Gorilla FC y’umuherwe Mudaheranwa Hadji, ni umwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, ubu abakinnyi bayo bahisemo kubagabanyiriza imishahara bakajya bafata 50%.

    Rutsiro FC

    Rutsiro FC nayo izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, ntabwo yigeze igabanya imishahara y’abakinnyi bakomeje guhembwa nk’ibisanzwe.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/uko-amakipe-16-y-icyiciro-cya-mbere-abayeho-nyuma-y-ihagarikwa-rya-shampiyona

  • Afite imyaka 23 ariko afite amaze kubyara abana 11 akaba ashaka kugeza ku bana 105 #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi udasanzwe ndetse ukiri muto akenshi yagiye yibaruka impanga ariko aza kubyara umwana umwe ariyo mpamvu imibare yahise iba igiharwe yakabaye ari 12 nk'uko abivuga. Christina Ozturk, akomoka mu mujyi wa Moscou mu Burusiya. Yavuze ko akimara guhura n'umugabo we akunda byahebuje yifuje ko nta gihe bazigera bahagarika urubyaro na rimwe kugeza igihe zizabashiriramo.

    Christina Ozturk, yashakanye n'umuherwe Galip Ozturk ukomoka mu mujyi wa Batumi uri ku nkombe z'inyanja yahoze ari Repubulika y'Abasoviyeti ya Jeworujiya aho anafite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi birimo kuba afite amahoteli atandukanye.

    Ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko nibura bifuza abana 105. Uyu mugabo avuga ko ahura bwa mbere na Christina byari byiza. Ati: 'Yari umugore nahoraga nifuza kuri njye, diyama yanjye nabonye mu buzima y'umutima ucyeye kandi mwiza.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/afite-imyaka-23-ariko-afite-amaze-kubyara-abana-11-akaba-ashaka-kugeza-ku-bana

  • Indwara 5 za mbere mu guhitana abantu benshi muri Afurika #rwanda #RwOT

    Buri gihugu na buri mugabane bigenda bigira indwara zizahaza zikanahitana benshi muri byo. Ni muri urwo rwego noneho twaguteguriye indwara 5 za mbere mu guhitana benshi ku mugabane w’Afurika.

    Indwara 5 zibasiye Afurika zihitana abantu benshi ni izi:

    1. Indwara y’umusonga n’izindi zose ziterwa na mikorobi zifata mu nzira y’ubuhumekero nka asima, bronchite.

    Izi ndwara icyihutirwa ni ukuzivuza hakiri kare kuko zihitana abagera kuri miliyoni 4.2 buri mwaka. Izi ndwara zikaba ziza ku mwanya wa mbere kuko ibihugu hafi ya byose muri Afurika bifite abarwayi benshi bahitanwa nazo.

    2. Virusi ya SIDA (HIV/AIDS)

    N’ubwo imibare nyakuri itagaragara bitewe n’uko hari abarinda bahitanwa nayo baratinye kwipimisha, gusa iyi ndwara ihitana abagera muri miliyoni 3.5 mu mwaka. HIV/AIDS n’ubwo ari indwara ikanganye yibasira ubudahangarwa, ubu imiti yongerera umubiri ubudahangarwa iraboneka cyane ku mugabane w’afurika kandi ahenshi itangirwa ubuntu.

    Rero ntibikwiye kugutera ubwoba bwo kwipimisha ngo umenye uko uhagaze, kuko nubwo wasanga urwaye, imiti yo kukongerera icyizere cyo kubaho neza ihari kandi iboneka henshi. Kuyirinda bisaba ibintu 3 gusa: (Kwifata, Ubudahemuka n’agakingirizo).

    3. Indwara ya malariya

    Niba utarayirwara, ushobora kuba warayirwaje. Iyi ndwara ifata abarenga miliyoni 500 buri mwaka, igahitanamo miliyoni zigera kuri 3. Malariya ni indwara iterwa no kurumwa n’umubu wa anophele, ukwirakwiza iyi ndwara. Kuryama mu nzitiramibu iteye umuti buri joro, kwirinda ibihuru n’ibinogo bishobora kurekamo amazi hafi y’aho utuye nibwo buryo bw’ibanze mu kuyirinda.

    4. Impiswi

    N’ubwo kubyiyumvisha bigoye, nyamara indwara ziterwa n’umwanda zirayogoza muri Afurika, aho ugisanga abibera mu buzima bubi kandi bugoye cyane, zimwe mu ngero ni nk’ahantu hamwe na hamwe usanga impunzi nyinshi n’insisiro zidafite uburyo bwo kurwanya imyanda cg kubuganbunga amazi ku buryo buhagije. Hafi miliyoni 2.2 bapfa bishwe n’impiswi, ni ukuvuga 8% by’abapfa Bose. Isuku niwo muti wa mbere w’iyi ndwara.

    5.Igituntu

    Igituntu ni indwara iterwa na mikorobi ikibasira cyane abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’abanywi b’itabi kurenza abandi.Iyi ndwara ihitana abagera kuri miliyoni 2 buri mwaka.

    Source:wwww.africadaily.com,www.wikipedia.com

    InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Indwara-5-za-mbere-mu-guhitana-abantu-benshi-muri-Afurika.html

  • Ndanda wabyaranye abana 2 na Anitha Pendo yamubwiye amagambo aryohereye #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Gashyantare wari umunsi w'abakundana bikaba akarusho cyane k' umunyamakuru Anitha Pendo kuko ariyo taliki yavukiyeho.

    Kuri uyu munsi nibwo Ndanda yashyize ifoto ya Anitha ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n'abana be babiri maze arenzaho amagambo meza amwifuriza kugira isabukuru nziza yongeraho ko asaba Imana gukomeza kumurinda ndetse ko anamwubaha igihe cyose.

    Yagize ati'Isabukuru nziza y'amavuko Mama Tn Ryan Imana ikomeze ikurinde.Nkubaha iminsi yose.Imana iguhe umugisha mama TR.'Anitha na Ndanda babanyeho munzu imwe nk'umugore n'umugabo ndetse bigera naho babyarana abana bagera kuri babiri,gusa ugutandukana kw'aba bombi kwatunguye benshi kuko n'igihe byabereye ntibyahise bimenyekana.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndanda-wabyaranye-abana-2-na-anitha-pendo-yamubwiye-amagambo-aryohereye

  • Umuhungu yatereye Ivi umukobwa bamaze imyaka 3 bakundana umukobwa aramutsembera imbere y'imbaga y'abantu[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muhungu yatangarije Ugonline dukesha iyi nkuru ko yari amaze igihe atekereza gushyira mumago uyu mukobwa ndetse kuriwe akaba abona atagombaga kurenza uyu mwaka atamushyize mumago, ahamya ko iyi mpeta yari yayitumije mubushinwa yamugezeho ihagaze agaciro ka 1000$.

    Yari yatumiye inshuti ze kugirango zimufashe gutungura uyu mukunzi we nubwo byaje kurangira ariwe utunguwe ndetse agasebera imbere yabo yatumiye



    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umuhungu-yatereye-ivi-umukobwa-bamaze-imyaka-3-bakundana-umukobwa-aramutsembera

  • Harmonize uherutse kugura umwana,yatunguranye ku munsi w'abakunda yerekana umukunzi we mushya[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2019 nibwo Harmonize yakoje ubukwe n'umuzungu kazi ukomoka mugihugu cy'Ubutaliyani witwa Salah, bwari ubukwe bw'agatangaza bwabereye muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Saalam.

    Harmonize yakozwe ubukwe na Salah bari bashyigikiwe na Nyina wa Salah wavuye mu butaliyani akaza Tanzania

    Mumpera z'umwaka wa 2020 nibwo Harmonize yerekanye amafoto y'Umwana w'umukobwa avugako ari umwana amaze umwaka n'igice yaranze kwemera ko ari uwe, icyo gihe yavuzeko yapimishije DNA asanga koko ari we Se w'uyu mwana, aha niho hahise hamenyekana ko Salah yatandukanye na Harmonize kuko uyu mugabo yari amaze kwerura ko yabyaye ahandi mugihe hari umugore afitiye isezerano.

    Harmonize n'umukunzi we mushya

    Salah yahise nawe atangaza ko atakiri kumwe na Harmonize ndetse asiba amafoto n'ibimuranga byose byamuhuzaga n'uyu muhanzi, Salah yahise anatangaza ko Harmonize atabyara ndetse ngo nibyo yatangaje ko afite umwana yari yaranze kwemera ataribyo, avugako icyo yemeza ari uko uyu mugabo atabyara ndetse afite n'ibimenyetso kuko baryamanye nk'umugore n'umugabo bashaka urubyaro bikanga bikagera naho bajya kwivuza kugeza igihe batangiye gushwanira bigatuma banatandukana.

    Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021 nibwo Harmonize yagaragaje umukobwa wo mugihugu cya Tanzania witwa Kajala bivugwako ariwe barikumwe mu munyenga w'urukundo.

    Uyu mukobwa yagiye agaragaza amafoto ye barikumwe ubonako baryohewe cyane, hari aho uyu mukobwa yagaragaye ateruye wamwana wa Harmonize ndetse hari naho bagaragara barikumwe muburiri.

    Uyu mukunzi wa Harmonize uyu muhanzi avugako ariyo mpano nshya yahaye abakunzi be kumunsi w'abakundanye wa Saint Valantin nabo abasaba kwita kubakunzi babo ndetse bakagaragaza urukundo nyarwo.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-uherutse-kugura-umwana-yatunguranye-ku-munsi-w-abakunda-yerekana