Category: Uncategorized

  • Rubavu: Yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa warererwaga iwabo –

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Tuyisenge Annonciata yavuze ko ubwo byamaraga kumenyekana ko uyu musore ashobora kuba yakoze iki cyaha yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Ati “Nibyo koko aya makuru twayamenye ejo mu masaha ya saa Yine, biturutse ku makuru twahawe n’abaturage, ku bufatanye n’Inzego zishinzwe umutekano zirabikurikirana kugeza ejo ubwo yafatwaga agahita ashyikirizwa RIB.”

    Tuyisenge Annonciata yakomeje ashimira abaturage kubera ubufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru ku byaha bitandukanye birimo abinjiza ibiyobyabwenge na magendu bituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ingingo ya 197 mu Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

    Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri 1 000 000 Frw.

    Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu.

    Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

    Uyu musore ubu yamaze kugezwa mu maboko ya RIB

  • U Rwanda rwatsinzwe na Misiri #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Basketball yaraye itsinzwe na Misiri amanota 84 kuri 49 mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu bagabo (Afrobasket 2021) kizabera mu Rwanda.

    U Rwanda rwahagurutse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize rwerekeza muri Tunisia ahazabera iri jonjora kuva tariki ya 17 kugeza 21 Gashyantare, mbere yo gukina iri jonjora bakaba bakinnye umukino wa gicuti na Misiri wabereye Monastir muri Tunisia.

    Uyu mukino waraye ubaye ku Cyumweru, warangiye u Rwanda ruwutakaje ku manota 49 kuri 84 ya Misiri.

    Agace ka mbere Misiri yagatsinze ku manota 25-7, aka kabiri karangira Misiri ikiri imbere n’amanota 38-22 mu gihe aka gatatu karangiye ari 58-30 aka nyuma karangiye ari 84-49.

    Biteganyijwe ko mbere y’irushanwa rizatangira ku wa Gatatu, uyu munsi u Rwanda ruri bukine undi mukino wa gicuti na Maroc.

    Muri Tunisia hakaba hateraniye ibihugu byo mu itsinda A, D na E, ni mu gihe B na C bazakinira muri Cameroun.

    U Rwanda ruri mu itsinda D na Mali, Nigeria na Sudani y’Epfo. Ijonjora ryabereye mu Rwanda mu Gushyingo 2020, u Rwanda rwasoje nta mukino n’umwe rutsinze.

    U Rwanda ruzakina na Mali tariki ya 17 Gashyantare, tariki ya 18 bakine na Nigeria mu gihe ruzasoreza kuri Sudani y’Epfo tariki ya 19 Gashyantare.

    U Rwanda rwaraye rutsinzwe umukino wa mbere wa gicuti

    Abakinnyi ba Misiri baraye batsinze u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinzwe-na-misiri

  • Imibare y'abandura Covid-19 muri Amerika yagabanutse cyane #rwanda #RwOT

    Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, imibare y'abantu bashyashya bandura Icyorezo cya COVID-19 yagabanutse bijya munsi y'100 000 ku munsi mu minsi ishize, ariko abategetsi mu rwego rw'ubuzima batangaza ko hakiri urugendo kugira ngo iki cyorezo gihashywe.

    Amerika niyo ifite abantu benshi bishwe n'iki cyorezo cya Coronavirus ndetse n'abacyanduye ugereranije n'ibindi bihugu ku Isi.

    Kaminuza Johns Hopkins, ikurikirana buri munsi iby'iki cyorezo, ivuga ko mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka ushize, handuye abarenga 200 000 buri musi, kandi biyongereye gushyika ku 250 000 ku munsi mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

    Ariko ku munsi wa gatanu n'uwa gatandatu w'icyumweru gishize, iyo mibare yaragabanutse igera ku 100,000 ku munsi.

    Dr. Rochelle Walensky, umuyobozi w'ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, CDC, yavuze ko igisanira gishyashya cy'iki cyorezo cyabonywe mu bindi bihugu kandi kimaze gushyika no muri Amerika gishobora kongera imibare y'abandura n'abapfa. Asaba abanyamerika kwambara udupfukamunwa no gukomeza bikingiza.

    Kaminuza Johns Hopkins, nkuko VOA ibitangaza, yerekana ko Amerika imaze kugeza ku bantu barenga miliyoni 27 n'ibihumbi 700 banduye Covid-19 hamwe n'abarenga 484 000 imaze guhitana. Ni mu gihe ku Isi yose, iki cyorezo kimaze kwandura abantu barenga 108 727 200 hamwe n'abarenga 2 397 385 kimaze guhitana.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/imibare-yabandura-covid-19-muri-amerika-yagabanutse-cyane/

  • Abagore barasaba kunganirwa mu mirimo ikorerwa mu ngo itishyurwa – #rwanda #RwOT

    Kuba abagore bamara umwanya munini muri iyi mirimo, akenshi bituma batabona umwanya uhagije wo gukora indi mirimo yababyarira inyungu cyangwa ikabateza imbere mu bundi buryo, ibi bigatuma basigara inyuma mu iterambere.

    Bashingiye kuri ibi, barasaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora mu kuborohereza mu mirimo ikorerwa mu ngo itishyurwa, hakagabanywa umwanya bayitakazamo kugira ngo babone umwanya wo gukora n'indi mirimo itandukanye.

    Koroherezwa bifuza harimo nko kuba abagabo babo bajya babafasha muri iyi mirimo, kwegerezwa amarerero y'abana ku buryo kwirirwana abana bitabagora, kugabanya igiciro cya gaz, kwegerezwa amavomero ndetse n'ibindi bikorwaremezo byabafasha kubona umwanya wo kujya mu bindi bikorwa.

    Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE, bavuze ko kwirirwa mu mirimo yo mu rugo bibatwara igihe kinini.

    Tumukunde Agnes wo muri Gasabo yavuze ko habayeho kunganirwa mu mirimo yo mu rugo, byatuma babona umwanya wo kujya gukora indi mirimo yakwinjiriza umuryango ugatera imbere.

    Yagize ati 'Umugore yirirwa mu rugo ava mu bana ajya mu masahani, ajya no guteka bukamwiriraho nta kindi akoze. Ariko Leta yongereye amarerero y'incuke nibura wabona n'umwanya wo gucuruza cyangwa kujya mu bindi.'

    Iki cyifuzo agihuje na Bagwire Valentine, wavuze ko hakwiye ubufatanye bwa Leta n'abaturage mu koroshya iyi mirimo ndetse no guhugura abagabo bakajya bafasha abagore babo.

    Ati 'Icya mbere abagabo bakwiye guhugurwa imyumvire yo kutagira icyo bakora ikabavamo, kuko mufatanyije buri wese yabona akanya ko kugira icyo akora cyinjiza mu rugo.'

    'Ikindi Leta ikwiye gushyiramo imbaraga ni ukureba uko batworohereza kubona zimwe muri serivisi zatwunganira mu mirimo dukora mu ngo, nko kuba haboneka amarero, gushyira amavomero hafi ku buryo byatuma tubona wa mwanya wo gukora ibindi.'

    Umukozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango mu Ishami ryo guteza imbere abagore mu bukungu, Mukantaganda Sarah, yavuze ko hakwiye ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu gukora ubukangurambaga bugamije guha agaciro no kunganira abagore muri iyi mirimo.

    Ati 'Dufatanye twese n'izindi nzego n'abafatanyabikorwa batandukanye mu kumvisha cyane umuryango nyarwanda ko iriya mirimo ifite agaciro, ndetse no kureba neza icyafashwa abagore muri iyi mirimo.'

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango wigenga ushinzwe kurwanya ubukene n'akarengane ActionAid, bugaragaza ko abagore bamara amasaha ane bakora imirimo yo mu rugo itishyurwa, habayeho inyunganizi byagabanya aya masaha bigatuma bakora n'ibindi.

    Kubera kwirirwa mu mirimo yo mu rugo, bidindiza iterambere ry’umugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-barasaba-kunganirwa-mu-mirimo-ikorerwa-mu-ngo-itishyurwa

  • Abagore barasaba kunganirwa mu mirimo ikorerwa mu ngo itishyurwa –

    Kuba abagore bamara umwanya munini muri iyi mirimo, akenshi bituma batabona umwanya uhagije wo gukora indi mirimo yababyarira inyungu cyangwa ikabateza imbere mu bundi buryo, ibi bigatuma basigara inyuma mu iterambere.

    Bashingiye kuri ibi, barasaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora mu kuborohereza mu mirimo ikorerwa mu ngo itishyurwa, hakagabanywa umwanya bayitakazamo kugira ngo babone umwanya wo gukora n’indi mirimo itandukanye.

    Koroherezwa bifuza harimo nko kuba abagabo babo bajya babafasha muri iyi mirimo, kwegerezwa amarerero y’abana ku buryo kwirirwana abana bitabagora, kugabanya igiciro cya gaz, kwegerezwa amavomero ndetse n’ibindi bikorwaremezo byabafasha kubona umwanya wo kujya mu bindi bikorwa.

    Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE, bavuze ko kwirirwa mu mirimo yo mu rugo bibatwara igihe kinini.

    Tumukunde Agnes wo muri Gasabo yavuze ko habayeho kunganirwa mu mirimo yo mu rugo, byatuma babona umwanya wo kujya gukora indi mirimo yakwinjiriza umuryango ugatera imbere.

    Yagize ati “Umugore yirirwa mu rugo ava mu bana ajya mu masahani, ajya no guteka bukamwiriraho nta kindi akoze. Ariko Leta yongereye amarerero y’incuke nibura wabona n’umwanya wo gucuruza cyangwa kujya mu bindi.”

    Iki cyifuzo agihuje na Bagwire Valentine, wavuze ko hakwiye ubufatanye bwa Leta n’abaturage mu koroshya iyi mirimo ndetse no guhugura abagabo bakajya bafasha abagore babo.

    Ati “Icya mbere abagabo bakwiye guhugurwa imyumvire yo kutagira icyo bakora ikabavamo, kuko mufatanyije buri wese yabona akanya ko kugira icyo akora cyinjiza mu rugo.”

    “Ikindi Leta ikwiye gushyiramo imbaraga ni ukureba uko batworohereza kubona zimwe muri serivisi zatwunganira mu mirimo dukora mu ngo, nko kuba haboneka amarero, gushyira amavomero hafi ku buryo byatuma tubona wa mwanya wo gukora ibindi.”

    Umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Ishami ryo guteza imbere abagore mu bukungu, Mukantaganda Sarah, yavuze ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukora ubukangurambaga bugamije guha agaciro no kunganira abagore muri iyi mirimo.

    Ati “Dufatanye twese n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kumvisha cyane umuryango nyarwanda ko iriya mirimo ifite agaciro, ndetse no kureba neza icyafashwa abagore muri iyi mirimo.”

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wigenga ushinzwe kurwanya ubukene n’akarengane ActionAid, bugaragaza ko abagore bamara amasaha ane bakora imirimo yo mu rugo itishyurwa, habayeho inyunganizi byagabanya aya masaha bigatuma bakora n’ibindi.

    Kubera kwirirwa mu mirimo yo mu rugo, bidindiza iterambere ry’umugore

  • Gisagara: Hafashwe abakoraga inzoga itemewe yitwa Nyirantare –

    Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mamba, Umurenge wa Gikonko no mu Murenge wa Mukindo, aha hombi hafatiwe litiro 840 z’inzoga yitwa Nyirantare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi yafatanije n’izindi nzego bakora igikorwa cyo gufata abakora ndetse bakanacuruza ziriya nzoga.

    Yagize ati “Abaturage baba bazi abantu bakora ziriya nzoga bakaduha amakuru, mu Murenge wa Mamba mu Kagari ka Ramba mu ngo eshanu z’abaturage twahafatiye litiro 430 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kizwi ku izina rya Nyirantare. Mu Murenge wa Mukindo mu Kagari ka Nyabisagara abaturage 3 twabafatanye litiro 180 nazo za Nyirantare naho mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Cyili mu rugo rw’umuturage umwe twahasanze litiro 230 nazo za Nyirantare.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko muri bariya bantu bafatanwe inzoga zitemewe harimo abazikora bakaziranguza abajya kuzipima mu tubari nyamara utubari tutemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.

    Ati “Bamwe muri bariya bantu twasanze barimo kuzipima mu tubari twa rwihishwa ndetse hari n’abazicururiza mu bisambu bihishe ubuyobozi. Icyo tubwira abaturage ni uko usibye kuba ziriya nzoga zibangiriza ubuzima zikanabatera gukora ibyaha, muri iki gihe bashobora no kwanduzanya icyorezo cya COVID-19 kuko usanga nta bwiriza baba bafite. Byongeye kandi barimo kwica amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko utubari turafunze.”

    Muri iyi Ntara y’Amajyepfo hakunze kugaragara cyane inzoga zitemewe (zitujuje ubuziranenge) ariko na none kenshi hakunze no kugaragara ibikorwa bya Polisi byo kurwanya izo nzoga nyuma abaturage bagahabwa ubutumwa bwo kuzirinda bakanasobanurirwa ingaruka zazo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ashimira abaturage bakomeje gufasha Polisi mu rugamba rwo kurwanya inzoga zitemewe ariko anababwira ko Polisi y’u Rwanda itazigera icogora mu mukuzirwanya.

    Ati “Kugira ngo tubashe gufata abakora ziriya nzoga bituruka ku makuru y’abaturage bamaze gusobanukirwa neza ingaruka zazo ku mutekano no kubuzima bwa muntu. Ibi bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe ntabwo bizigera bihagarara bizakomeza.”

    Abafatanwa ziriya nzoga bajyanwa ku murenge bakigishwa nyuma bagacibwa amande ndetse izo nzoga zikamenwa.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


  • Gisagara: Hafashwe abakoraga inzoga itemewe yitwa Nyirantare – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mamba, Umurenge wa Gikonko no mu Murenge wa Mukindo, aha hombi hafatiwe litiro 840 z'inzoga yitwa Nyirantare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage Polisi yafatanije n'izindi nzego bakora igikorwa cyo gufata abakora ndetse bakanacuruza ziriya nzoga.

    Yagize ati 'Abaturage baba bazi abantu bakora ziriya nzoga bakaduha amakuru, mu Murenge wa Mamba mu Kagari ka Ramba mu ngo eshanu z'abaturage twahafatiye litiro 430 z'ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kizwi ku izina rya Nyirantare. Mu Murenge wa Mukindo mu Kagari ka Nyabisagara abaturage 3 twabafatanye litiro 180 nazo za Nyirantare naho mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Cyili mu rugo rw'umuturage umwe twahasanze litiro 230 nazo za Nyirantare.'

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko muri bariya bantu bafatanwe inzoga zitemewe harimo abazikora bakaziranguza abajya kuzipima mu tubari nyamara utubari tutemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.

    Ati 'Bamwe muri bariya bantu twasanze barimo kuzipima mu tubari twa rwihishwa ndetse hari n'abazicururiza mu bisambu bihishe ubuyobozi. Icyo tubwira abaturage ni uko usibye kuba ziriya nzoga zibangiriza ubuzima zikanabatera gukora ibyaha, muri iki gihe bashobora no kwanduzanya icyorezo cya COVID-19 kuko usanga nta bwiriza baba bafite. Byongeye kandi barimo kwica amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko utubari turafunze.'

    Muri iyi Ntara y'Amajyepfo hakunze kugaragara cyane inzoga zitemewe (zitujuje ubuziranenge) ariko na none kenshi hakunze no kugaragara ibikorwa bya Polisi byo kurwanya izo nzoga nyuma abaturage bagahabwa ubutumwa bwo kuzirinda bakanasobanurirwa ingaruka zazo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yakomeje ashimira abaturage bakomeje gufasha Polisi mu rugamba rwo kurwanya inzoga zitemewe ariko anababwira ko Polisi y'u Rwanda itazigera icogora mu mukuzirwanya.

    Ati 'Kugira ngo tubashe gufata abakora ziriya nzoga bituruka ku makuru y'abaturage bamaze gusobanukirwa neza ingaruka zazo ku mutekano no kubuzima bwa muntu. Ibi bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe ntabwo bizigera bihagarara bizakomeza.'

    Abafatanwa ziriya nzoga bajyanwa ku murenge bakigishwa nyuma bagacibwa amande ndetse izo nzoga zikamenwa.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-hafashwe-abakoraga-inzoga-itemewe-yitwa-nyirantare

  • Rwanda&DRC : Inzego z’umutekano zimaze iminsi mu biganiro hari ibyo ziyemeje #rwanda #RwOT

    Mu gutangiza iyi nama y’iminsi itatu yabaye kuva tariki 12-14 Gashyantare 2021, uwari uyoboye itsinda rya DRC, Francois Beya Kansonga akaba asanzwe ari n’umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko ubusanzwe ibi bihugu byombi ari ibivandimwe.

    Gusa ngo hari ibihugu birimo ibyo mu burengerazuba bw’Isi byagiye byivanga mu mibanire ya RDC n’u Rwanda kugira ngo bitabana mu mahoro.

    Icyo gite yagize ati 'Twaje hano kugira ngo duhinyuze Isi yose by’umwihariko ibihugu by’Iburengazuba bw’Isi bitifuza ko twumvikana cyangwa ngo tubane mu mahoro ndetse batifuza ko twicara ngo tuganire, twaje ngo tubabwire ko turi umwe kandi ko nta makimbirane azongera kuba hagati yacu.'

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura na we ubwo hatangiraga ibi biganiro yavuze ko mu mibanire myiza y’u Rwanda na DRC, bizanira amahirwe abatuye ibi bihugu ndetse ayo mahirwe akaguka akagera ku mugabane wa Africa.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, ivuga ko muri hagendewe ku mirongo yafatiwe muri iyi nama y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guhashya no kurandura ibibazo by’umutekano bihuriyeho nk’uko byanemejwe n’abakuru b’ibihugu byombi.

    Iri tangazo rivuga ko ibi biganiro byashyizeho imirongo ndetse na gahunda z’ibikorwa byo gushyira mu bikorwa ubu bufatanye.

    Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakunze kuvugwamo agatotsi akenshi bikunze guturuka ku kuba mu mashyamba ya kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba y’u Rwanda hari umutwe wa FDLR urimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mutwe kandi wakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu bitero byoroheje wagiye ugaba mu bice birimo ibyo mu Majyaruguru y’u Rwanda bikanahitana ubuzima bw’abaturage.

    Kuva Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI TSHILOMBO yatorerwa kuyobora kiriya gihugu, umubano w’Ibihugu wagiye utera intambwe ndetse ku buyobozi bwe hakomeje kugaragara ibikorwa by’igisirikare cy’Igihugu cye bigamije kurandura iriya mitwe iri mu mashyamba ya kiriya gihugu.

    Mu kiganiro kitwa Battlegrounds giherutse gutambuka ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame Paul yavuze ko ibibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byabayeho kuva cyera gusa ko hari igihe bicogora ariko nyuma y’igihe bikongera bikabyuka.

    Perezida Kagame yavuze ko Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI akomeje kugaragaza ubushake bwo kurandura biriya bibazo afatanyije n’ibihugu by’ibituranyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rwanda-DRC-Inzego-z-umutekano-zimaze-iminsi-mu-biganiro-hari-ibyo-ziyemeje

  • Biteye agahinda: Ku munsi w'abakundana, umuhungu yatereye ivi umukobwa bamaranye imyaka 3 bakundana ashaka kumwambika impeta umukobwa arabyanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda mu gace kitwa Mbale umuhungu azwe n'isoni k'umunsi wahariwe abakundana uzwi nka St. Valentin, uyu muhungu uvuga ko amaze imyaka igera kuri 3 akundana niyi nkumi ndetse ko amaze kumushoraho amafaranga arenga Miliyoni 10 z'amashiringi.

    Mu kiganiro uyu muhungu yagiranye na Ugonline d dukesha iyi nkuru, yavuze ko yari amaze igihe atekereza gushyira mumago uyu mukobwa ndetse kuriwe akaba abona atagombaga kurenza uyu mwaka atamushyize mumago, ahamya ko iyi mpeta yari yayitumije mubushinwa yamugezeho ihagaze agaciro ka 1000$.

    Yari yatumiye inshuti ze kugirango zimufashe gutungura uyu mukunzi we nubwo byaje kurangira ariwe utunguwe ndetse agasebera imbere yabo yatumiye.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-ku-munsi-wabakundana-umuhungu-yatereye-ivi-umukobwa-bamaranye-imyaka-3-bakundana-ashaka-kumwambika-impeta-umukobwa-arabyanga/

  • Gatsibo: Yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y'amezi icyenda, umwana akamuta mu musarane – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare ahagana saa Cyenda z'amanywa mu Mudugudu wa Gashure mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo.

    Umwe mu baturage bakuye umurambo w'uyu mwana mu musarane yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso by'uko atwite ababyeyi be n'abaturanyi babimubaza akabyamaganira kure avuga ko ari umubyibuho usanzwe.

    Yavuze ko ejo ubwo nyina w'uyu mukobwa yari avuye guhinga aribwo yasanzwe uyu mukobwa yakuyemo inda, abona amaraso menshi cyane mu nzu ni ko guhuruza abaturanyi.

    Ati 'Twaraje tumwotsa igitutu atubwira ko yamutaye mu musarane, tujyamo tumukuramo dusanga yapfuye, yari umwana mwiza cyane munini ku buryo twese twamubonye agahinda karatwica.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibare, Nsanzubukire Abel, yabwiye IGIHE ko koko uyu mukobwa yatawe muri yombi ndetse anashyikirizwa RIB kugira ngo akomeze akorerwe dosiye nyuma yo gukuramo inda y'umwana wendaga kuvuka.

    Yagize ati 'Ababyeyi be n'abaturanyi ni bo bamufashe nyuma yo kubona ko inda yari afite isa n'iyavuyemo, basanga umwana yamutaye mu musarani. Ubuyobozi bw'umudugudu n'abaturage bahise bamujyana ku murenge hamwe n'uwo mwana we wari wapfuye, urebye umwana yamukuyemo yenda kuvuka kuko amezi icyenda yari yageze.'

    Gitifu yakomeje avuga ko mu myaka ine amaze muri aka kagari aribwo bwa mbere habereye amahano nk'aya ngo bikaba bibabaje cyane, yavuze ko uyu mukobwa wakuyemo inda yari umuntu uhora acecetse cyane ku buryo utamenyaga icyo atekereje.

    Ati 'Kuri ubu hari gukurikiranwa umuntu ushobora kuba yaramugiriye inama yo gukuramo iyi nda yendaga kuvuka, harakekwa umugabo baturanye usanzwe ufite umugore n'abana, uyu anakekwaho kuba ariwe wamuteye iyi nda.'

    Gitifu Nsanzubukire yavuze ko nyuma yaho habereye aya mahano bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabagira inama yo kwegera abana babo b'abakobwa hakabaho kubaganiriza ku bijyanye no kubarinda inda zitateganyijwe ngo n'abo bibayeho hakabaho kubyakira ntibihekure.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Gashyantare 2021, abaturage ni bwo bashyinguye uyu mwana mu gihe umukobwa wakuyemo inda afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagihanga kugira ngo akomeze akurikiranwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gukuramo-inda-y-amezi-icyenda-umwana-akamuta