Category: Uncategorized

  • Itariki yo gusomaho urubanza rwa Urayeneza wasabiwe burundu yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Urayeneza Gérard uregwa ibyaha bibiri cya Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhanishwa gufungwa burundu.

    Uregwa we n’abamwunganira bakomeje guhakana ibyo aregwa ndetse basaba ko hazakorwa isuzuma rya gihanga rizagaragaza isano iri hagati y’abaregera indishyi ndetse n’imibiri yakuwe ku bitaro bya gitwe.

    Uruhande rw’abaregwa uyu munsi rwakomeje kugira icyo ruvuga kuri kiriya gihano cyo gufungwa burundu n’indishyi za Miliyari 1,6 Frw zasabwe abaregera indishyi muri uru rubanza.

    Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza yavuze ko umukiliya we adakwiye guhanishwa biriya bihano byasabwe n’Ubushinjacyaha kuko ntacyaha yakoze.

    Yagarukaga kuri kiriya gihano cyasabwe n’Umushinjacyaha Nshimiyimana avuga ko we ubwe azi Urayeneza.

    Yagize ati 'Nifuza ko Urukiko rwabaza uwitwa Nshimiyimana Michel (Umushinjacyaha i Muhanga) wize imyaka 5 mu mashuri yisumbuye mbere ya Jenoside, azi imyitwarire ya Urayeneza Gérard kandi ni inyangamugayo mwemera.'

    Uyu munyamategeko wunganira Urayeneza avuga ko Ubushinjacyaha bwashingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya gusa aho gushingira ku bimenyetso bifatika nyamara ngo bariya batangabuhamya barahawe amafaranga ngo baze gushinja Urayeneza.

    Yagize ati 'Abandi mbere bagendaga babeshyera Urukiko nubwo ntashinzwe kuruvugira ari ko mwasesengura izo nyandiko kuko zirahari.'

    Me Rwagatare kandi avuga ko hari abatangabuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biteguye gutanga ubuhamya bushinjura uregwa.

    Ati 'Usibye abo dufite mu myanzuro, hari n’abandi barenga 20 barokotse biteguye kuvuga ukuri ku byabereye i Gitwe.'

    Yongeye kugaruka kuri Ahobantegeye Charlotte ushinjwa kunyereza umutungo wa Kaminuza ya Gitwe yashinzwe na Urayeneza, waje kumushinja kugira ngo yihimure.

    Abaregwa bose bagize icyo bavuga ku bihano basabiwe n’Ubushinjcyaha, Urukiko ruhita rupfundikira urubanza, rukaba ruzasoma imyanzuro yarwo tariki 11 Werurwe 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Itariki-yo-gusomaho-urubanza-rwa-Urayeneza-wasabiwe-burundu-yamenyekanye

  • Perezida Kagame yageneye buri mukinnyi w’Amavubi hafi miliyoni 5 #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya CHAN 2020, bahawe ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y’u Rwanda ringana na miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yiyongera kuri miliyoni 4.9 z’agahimbazamusyi bari bahawe yose hamwe akaba miliyoni 9 n’ibihumbi 400.

    Ikipe y’igihugu yitabiriye shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN 2020′ yagarukiye muri ¼ aho yakuwemo na Guinea iyatsinze 1-0 mu mukino wabaye tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Ubwo Amavubi yari ageze mu Rwanda, tariki ya 7 Gashyantare 2021 Perezida Kagame yakiriye iyi kipe ayishimira uko bitwaye.

    Yababwiye ko nka Leta hari ishimwe yabageneye bitewe n’uko bitwaye ariko rikaba riza ryiyongera kuyo bari bemerewe nyuma yo kugera muri ¼.

    Yagize ati' Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, tuvugana na Leta, turavuga ngo reka abakinnyi b’ikipe yacu, abatoza n’abandi babafasha mu bintu bitandukanye by’ingenzi bya ngombwa na byo, hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo, nari nasabye ko natwe nka Leta, twashaka icyo tubagenera kirenze kuri icyo.

    'Ibyo Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro make yacu nk’Igihugu, ntabwo tubura bike dushobora gushimira abantu tukagira icyo tubaha, tugakomeza tugatera imbere.'

    Ntabwo bigeze batangaza iri shimwe Perezida Kagame yaganeye aba bakinnyi, mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa ushinzwe tekinike muri MINISPORTS, Rurangayire Guy yavuze ko atatangaza amafaranga bahaye aba bakinnyi kuko ishimwe ari iry’abo ari nabo bafite uburenganzira bwo kuyavuga.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi b’Amavubi babwiwe ko Perezida Kagame Paul yabemereye miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba yari yongereye ku gahimbazamusyi k’ibihumbi 5 by’Amadorali(miliyoni 4.9 by’amafaranga y’u Rwanda) bahawe muri nyuma yo kugera muri ¼, bivuze ko CHAN yahaye aba bakinnyi miliyoni 9.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Buri mukinnyi w’Amavubi yagenewe miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda

    Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ko hari ishimwe ry’abagenewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yageneye-buri-mukinnyi-w-amavubi-hafi-miliyoni-5

  • Ruhango: Umusore wari muganga w'amaso bamusanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo – #rwanda #RwOT

    Uwo musore w'imyaka 28 y'amavuko yari asanzwe acumbitse yibana mu nzu iri mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana. Amakuru avuga ko yari amaze igihe kigera ku cyumweru cyose atagaragara ku kazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana, Floribert Muhire, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uwo musore bawusanze uryamye ku gitanda iruhande rwe hari imbabura.

    Ati 'Kwa muganga bavuga ko yabuze ku kazi ku wa Mbere w'icyumweru gishize, uyu munsi rero nibwo byamenyekanye ko yapfiriye aho yari atuye. Ni amakuru yatanzwe n'abaturanyi be babonaga isazi ziri gutuma aho hafi, bica urugi bageze aho yararaga basanga yapfuye.'

    Akomeza avuga ko basanze urugi rufungiye imbere kadi nta gikomere babonye ku murambo we bakeka ko yaba yarishwe no kubura umwuka kubera Imbabura.

    Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Gitwe bukimara kumubura ku kazi bwari bwaratanze itangazo mu bugenzacyaha ryo kumushakisha.

    Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

    Inzego z'ubugenzacyaha zatangiye iperereza ku rupfu rw'uwo musore usanzwe uvuka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umusore-wari-muganga-w-amaso-bamusanze-yapfiriye-mu-nzu-yari

  • Burera: Abatishoboye bahawe inzu 12 zatwaye arenga miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Abahawe inzu ni abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC, abasigajwe inyuma n'amateka ndetse n'abatishoboye.

    Bamwe mu bahawe izi nzu, bavuga ko bari bamaze igihe kinini babayeho nabi, ariko ubu zigiye kubunganira mu mibereho yabo nabo bakiteza imbere.

    Nkiranuye Canisius yagize ati “Nari mbayeho nabi pe! Narasemberaga nkategereza ahari umuryango wimutse cyangwa abujuje inzu batayibamo kugira ngo bayintize nyibemo, igihe bayikeneraga nkayivamo nkahora muri urwo, ubu ni intangiriro natwe tugiye kwiteza imbere”.

    Nyirantezimana Xaverine na we yagize ati” Mfite abana batanu n'undi ndera, ubuzima bwari budukomereye kuko twavuye muri Congo dusanga twarasigaye inyuma cyane mu iterambere, ubwo tubonye aho kuba ngiye gukora cyane niteze imbere kuko nahoraga ntanga amafaranga mu bukode kandi yagombaga gukora ibindi nko kurihira abana amashuri”.

    Umuyobozi w'Umuryango Partners in Health mu Karere Burera, Mugabo Godfrey yasabye aba bahabwa inzu kurushaho kuzitaho kuko ari intangiriro nziza y'ubuzima n'iterambere.

    Yagize ati 'Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye tugikoze kenshi kuko tumaze kubaka inzu zigera ku 150 muri rusange. Iyo dutanze inzu tuba twifuriza umuntu iterambere, icyo tubasaba ni ukuyafata neza kuko ni iyabo bayabungabunge bayahereho batere imbere kuko nibyo tubifuriza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Manirafasha Jean dela Paix, yashimiye aba bafatanyabikorwa, asaba aba bahawe inzu kurushaho gukora bakiteza imbere kuko imbogamizi bahurana nazo zigenda zikemuka.

    Abubakiwe muri iyi gahunda harimo Imiryango y'abanyarwanda batahutse bavuye muri Congo, abahejejwe inyuma n'amateka wasangaga baba mu nzu imwe barenze umuryango umwe, n'abatishoboye bubakiwe mu Murenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera. Buri nzu ifite igikoni cyayo, ubwiherero n'ubwogero, ndetse n'ikigega gifata amazi ava ku nzu.

    Biteganyijwe ko bazorozwa n'amatungo azabafasha kubona ifumbire n'amafaranga yo kwiteza imbere.

    Inzu zatanzwe zifite ibikenerwa byose harimo n’ibigega

    Zimwe mu nzu zahawe Imiryango 12 itishoboye yo mu Karere ka Burera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abatishoboye-bahawe-inzu-12-zatwaye-arenga-miliyoni-100-frw

  • Umuhanzi Jules Sentore yagize icyo avuga ku mukunzi we yihebeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jules Sentore yanze kugira byinshi avuga ku mukunzi we, gusa ahamya ko ameze neza ,ntakibazo afite.Ariko ko kumutangaza izina bitamushobokera ku mpamvu zo kumurinda itangazamakuru.

    Ni mu kiganiro ''Samedi Détente'' gitambuka mu bitangazamakuru bya RBA aho yarimo avuga ku ndirimbo ye nshya aherutse gusohora. Ku musozo w'iki kiganiro, Jules Sentore yabajijwe niba umukunzi we ameze neza ati: ''Umukunzi wanjye ameze neza'', yarangije araseka cyane. '

    Muri iyi minsi ibyamamare bya hano mu Rwanda iyo babajijwe niba bafite abakunzi hari ababyemera ariko bakirinda gutangaza amazina yabo, rimwe na rimwe bikorwa mu kwirinda ko abo bakunzi bamenyekana mu itangazamakuru bikaba byabababaza kandi atari ngombwa.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-jules-sentore-yagize-icyo-avuga-ku-mukunzi-we-yihebeye/

  • Niyitegeka Gratien asekeje cyane abantu imbavu zirashya|Ngize Imana naba imbwa(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko,Papa sava, Sekaganda n'ayandi menshi bitewe n'umwuga we wo gukina filime, asekeje cyane umunyamakuru, aratembagara kubera ibisubizo bye.

    Uyu muhanzi w'umusizi aganira n'umunyamakuru M Irene mu kiganiro The Choice live yatangiye asobanura inshingano nyinshi afite ,zirimo gukina amafilime y'uruhererekane, comedy ,guhimba imivugo n'ibindi byinshi.Sebu yavuze ko afite kandi amasezerano akomeye muri kompanyi zitandukanye hano mu Rwanda ndetse zikoresha izina rye zikabasha kumwinjiriza.

    Seburikoko yakomeje agirana ikiganiro gisekeje cyane nuyu munyamakuru, ndetse abajijwe niba hari abo akorera mu buryo bw'ubukorerabushake ,yavuze ko ari byo, ndetse ararahira ati'niba nkubeshya ntwike,Bibiliya y'Imana cyangwa mbe imbata'.

    Umunyamakuru ati 'cyangwa ube imbwa'.Seburikoko ati:'ntabwo nakwigererany n'imbwa burya irakomeye,hari ahantu imbwa yagera wowe utabasha kugera,ngize Imana naba imbwa.Nigeze kuba imbwa gusa sinkiriyo kuko agaciro kayo singafite'.

    Uyu mugabo yakomeje asetsa cyane umunyamakuru ndetse anahishura indi mishinga ikomeye afite mu gihe kiri imbere ndetse yaje no guhabwa certificate ,yatanzwe na Isibo Tv yamuhisemo nk'umuhanzi witwaye neza uzahatana muri the Choice live itegurwa n'iyi televiziyo.

    Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye cya Niyitegeka Gratien :

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/niyitegeka-gratien-asekeje-cyane-abantu-imbavu-zirashyangize-imana-naba-imbwavideo/

  • Ruhango: Umusore wari muganga w’amaso bamusanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo –

    Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yari asanzwe acumbitse yibana mu nzu iri mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana. Amakuru avuga ko yari amaze igihe kigera ku cyumweru cyose atagaragara ku kazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Floribert Muhire, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musore bawusanze uryamye ku gitanda iruhande rwe hari imbabura.

    Ati “Kwa muganga bavuga ko yabuze ku kazi ku wa Mbere w’icyumweru gishize, uyu munsi rero nibwo byamenyekanye ko yapfiriye aho yari atuye. Ni amakuru yatanzwe n’abaturanyi be babonaga isazi ziri gutuma aho hafi, bica urugi bageze aho yararaga basanga yapfuye.”

    Akomeza avuga ko basanze urugi rufungiye imbere kadi nta gikomere babonye ku murambo we bakeka ko yaba yarishwe no kubura umwuka kubera Imbabura.

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gitwe bukimara kumubura ku kazi bwari bwaratanze itangazo mu bugenzacyaha ryo kumushakisha.

    Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

    Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza ku rupfu rw’uwo musore usanzwe uvuka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    [email protected]


  • Burera: Abatishoboye bahawe inzu 12 zatwaye arenga miliyoni 100 Frw –

    Abahawe inzu ni abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC, abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abatishoboye.

    Bamwe mu bahawe izi nzu, bavuga ko bari bamaze igihe kinini babayeho nabi, ariko ubu zigiye kubunganira mu mibereho yabo nabo bakiteza imbere.

    Nkiranuye Canisius yagize ati “Nari mbayeho nabi pe! Narasemberaga nkategereza ahari umuryango wimutse cyangwa abujuje inzu batayibamo kugira ngo bayintize nyibemo, igihe bayikeneraga nkayivamo nkahora muri urwo, ubu ni intangiriro natwe tugiye kwiteza imbere”.

    Nyirantezimana Xaverine na we yagize ati” Mfite abana batanu n’undi ndera, ubuzima bwari budukomereye kuko twavuye muri Congo dusanga twarasigaye inyuma cyane mu iterambere, ubwo tubonye aho kuba ngiye gukora cyane niteze imbere kuko nahoraga ntanga amafaranga mu bukode kandi yagombaga gukora ibindi nko kurihira abana amashuri”.

    Umuyobozi w’Umuryango Partners in Health mu Karere Burera, Mugabo Godfrey yasabye aba bahabwa inzu kurushaho kuzitaho kuko ari intangiriro nziza y’ubuzima n’iterambere.

    Yagize ati “Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye tugikoze kenshi kuko tumaze kubaka inzu zigera ku 150 muri rusange. Iyo dutanze inzu tuba twifuriza umuntu iterambere, icyo tubasaba ni ukuyafata neza kuko ni iyabo bayabungabunge bayahereho batere imbere kuko nibyo tubifuriza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean dela Paix, yashimiye aba bafatanyabikorwa, asaba aba bahawe inzu kurushaho gukora bakiteza imbere kuko imbogamizi bahurana nazo zigenda zikemuka.

    Abubakiwe muri iyi gahunda harimo Imiryango y’abanyarwanda batahutse bavuye muri Congo, abahejejwe inyuma n’amateka wasangaga baba mu nzu imwe barenze umuryango umwe, n’abatishoboye bubakiwe mu Murenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera. Buri nzu ifite igikoni cyayo, ubwiherero n’ubwogero, ndetse n’ikigega gifata amazi ava ku nzu.

    Biteganyijwe ko bazorozwa n’amatungo azabafasha kubona ifumbire n’amafaranga yo kwiteza imbere.

    Inzu zatanzwe zifite ibikenerwa byose harimo n’ibigega

    Zimwe mu nzu zahawe Imiryango 12 itishoboye yo mu Karere ka Burera

  • Bimwe mu bibazo urubyiruko rwibaza ku gushyingiranwa kwa gikristo #rwanda #RwOT

    Hari ibibazo bitandukanye abasore n’inkumi bashobora kwibaza ku ngingo yo gushyingiranwa kwa gikristo ugasanga bakeneye kumenya uko babyitwaramo.Ni muri urwo rwego muri iyi nyigisho tugiye kurebera hamwe ibibazo n’ibisubizo.

    Umukunzi wawe ubaye waramujyanye iwanyu nyuma ukamusangana ingeso utabasha kwihanganira wabigenza ute?

    > Mbere y’uko ufata icyemezo cyo kumujyana iwanyu, wakagombye kuba waramaze kugenzura bya bintu byose twabonye umuntu ashingiraho ahitamo umukunzi. Muri icyo gihe cyo kumwigaho wakagombye kuba waramenye iyo ngeso idahinduka niba ushobora kuyihanganira ukabona kumujyana iwanyu. Ntukihutire kumujyana iwanyu utaramusobanukirwa ndetse utaramenya ko wamwemeye koko.

    Ese umuntu yafasha gute umukunzi we gukira ibikomere?

    >Ikintu cya mbere cy’ingenzi ni ukubanza kumenya igikomere cy’umukunzi wawe. Uzarebe no ku mubiri iyo hari ahantu ufite igikomere, urigengesera ukahatwara neza ndetse ukaharinda ibihutaza byose. Mubyukuri niba mugenzi wawe afite igikomere ugomba kumurinda kandi ukamufasha kugira ngo azagisohokemo.

    Aha umuntu yakwibaza uko igikomere kimera. Reka dufate urugero rw’umuntu utarabashije kubona ibiryo bihagije, wakwibaza uti 'Ese uyu muntu yafshwa gute?' Icya mbere ni ukubimenya ko uwo muntu ariko ameze kandi ntibigukomeretse, ikindi wowe mwashakanye ugomba kumwegereza ibiryo kuko uzi ko atabibonye.

    Nigute umuntu yamenya byimbitse amateka y’umuntu?

    >Ibi bisaba guhaguruka ugashaka amakuru, ugacukumbura, ukamenya aho yize ndetse ukamenya abo biganye bakagenda baguha amakuru. Wakwibaza icyo wakora mugihe baguhaye amakuru atari yo. Muri uko gucukumbura ugomba kumenya amakuru y’ukuri n’ay’ibinyoma, mubyukuri ni ibintu bisaba umwanya uhagije.

    Ibyo byose birangiye namwishimiye nkamwemera hanyuma mu muryango ntibamwemere nabigenza nte?

    >Bibiliya iravuga ngo wubahe so na nyoko, iyo umujyanye ababyeyi ntibamwemere ntabwo ushyiramo imbaraga ngo bamwemere cyane, ahubwo ushyiramo igihe ukihangana ugategereza kugira ngo bazagere igihe babyemere. Wowe usenga Imana igihe cyagera iyo ari uwawe koko n’Imana ikaba ibashyigikiye, ababyeyi ni bo baguhamagara bakakubwira bati 'Bya bindi twabyemeye'.

    Nonese iyo ugiye gushaka amakuru bakaguha atari yo wabigenza gute?

    >Icyo gihe ntabwo uhita ubyemera, urategereza, ukanabaza n’abandi ndetse nawe ukirebera kuko hari igihe biba byarabaye kera yarabiretse, hari igihe aba ari ibintu bidafite ishingiro kuko abantu bavuga ibyo bashaka ndetse bakanabeshya, ibyo bintu byose bimarwa n’iminsi, uko iminsi igenda iza ugera igihe ukamenya amakuru y’umuntu.

    Ese umuntu ashobora kuba umukunzi wawe kandi mutari incuti?

    >Birashoboka cyane kuko hari igihe umuntu aba afite ibyo agushakaho ariko mutari incuti. Ni byiza kugenzura byimbitse umukunzi wawe ukamenya ko agukunda by’ukuri atari ibindi agushakaho.

    Muri macye niba ufite umukunzi birakwiye ko ugenzura ingeso ze mbere y’igihe kugira ngo igihe cyo gushyingirwa mu rukiko ntuzabihindure witwaje ko wasanze afite ingeso runaka utari uzi kandi waragombaga kuyigenzura mbere y’igihe. Ukwiye kumenya ibi byose twabonye bityo ukemeranywa n’umukunzi wawe kubana hatabayeho guhubuka.

    Source : https://agakiza.org/Bimwe-mu-bibazo-urubyiruko-rwibaza-ku-gushyingiranwa-kwa-gikristo.html